Tag: featured

  • Nyagatare: Gusangira imiti n’isaza ry’inzitiramibi mu byatumye Malariya yiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’aho itsinda rya RBC, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’Ibitaro bya Nyagatare, barimo kwigira hamwe icyateye izamuka rya Malariya muri ako karere.

    Avuga ko muri Kamena 2020, abarwayi 1,423 ari bo bavuwe indwara ya Malariya, ni mu gihe kandi muri Kamena 2021, havuwe abarwayi 11,206 muri bo babiri bitaba Imana.

    Dr Ndayambaje avuga ko benshi mu bagaragaweho iyi ndwara ari mu kiciro kuva ku myaka itanu kugera ku 18.

    Avuga ko abaturage bamaze gusura, bababwiye ko bafite ikibazo cy’inzitiramibu zashaje bityo batakiziraramo, kujya kuvoma amasaha y’ijoro n’imyaka ihingwa hafi y’ingo.

    Ati “Hari abakubwira ko inzitiramibu zashaje uretse ko harimo no kuzikoresha nabi kuko indwara igaragara mu bana kuva ku myaka itanu kugera ku 18 bigaragaza ko imiryango imwe bataziraramo. Hari kandi abajya ku mavomo amasaha y’ijoro bityo bikaba byakoroha kuribwa n’umubu”.

    Akomeza agira ati “Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo byo twasanze atari ikibazo kuko ari mu zuba ariko twabonaga ibyobo babumbiyemo amatafari y’inkarakara bidasibye, ukibaza nyine ko imibu yakororokeramo. Na ho ibihuru iyo ugeze muri iki gihe baba bafite ibigori bituma hari ibihuru biri hafi y’ingo”.

    Dr Ndayambaje avuga ko ikindi hari aho basanze imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima ndetse no kudafata imiti neza aho hari abayisangira ari babiri.

    Agira ati “Hari aho wasangaga wenda hari imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima. Hari ingamba yo kureba aho bipfira mu buryo bwo kugeza imiti ku bajyanama b’ubuzima, niba umuntu arwaye imiti imugereho ku gihe”.

    Yakomeje agira ati “Ariko hari n’ikindi kibazo cyagaragaye cyo kudafata imiti neza kuko hari aho twasanze abana babiri basangira imiti, iyo na yo ikaba ari indi ngamba tugiye gukoraho kugira ngo habe ubukanguramba bwo kwigisha umuturage gufata neza imiti yahawe”.

    Yongeraho ko gufata nabi imiti biri mu bituma indwara igira ubudahangarwa kuri iyo muti.

    Dr. Eddy Ndayambaje avuga ko na none bagiye gukurikirana kumenya niba koko n’imibare itangazwa ari yo ndetse banakomeze ubukangurambaga mu baturage kugira ngo indwara ya Malariya icike.

    Imirenge itanu ari yo Rwimiyaga, Karangazi, Nyagatare, Rwempasha na Matimba yihariye 85% by’abagaragaweho indwara ya Malariya.

  • Igitekerezo: Nibaza impamvu iyo uva mu mahanga kwipimisha Covid-19 wishyura menshi kurusha kwipimisha ujyayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu bihugu byinshi mbere y’uko ubyinjiramo ugomba kuba wipimishirije Covid-19 mu gihugu uturutsemo mbere y’amasaha 72 ngo ufate urugendo, ikiguzi cy’ibyo bipimo kigenda gitandukanye mu gihugu kimwe no mu kindi.

    Naje kugira amatsiko impamvu ikiguzi cy’ibi bipimo mu Rwanda bitandukanye, mu gihe kwipimisha ushaka gusohoka n’igihe uri kwinjira mu gihugu, aho wishyura 47,200frw mu gihe ukoresha ikizamini ushaka gusohoka mu Gihugu, na 57,200frw mu gihe ukoresha ikizamini urimo kwinjira mu gihugu.

    Ibipimo byose bafata hano ni ibyo bita mu cyongereza “Real Time Polymerase Chain Reaction” (RT-PCR).

    Iyo barimo kugufata ibi bizamini byombi, bigaragara ko aba ari abakozi b’ikigo cy’ubuzima (RBC), baba barimo gufatira abantu ibizamini. Uraza bagafata ibi bipimo ubundi ukigendera ugategereza kuri telephone yawe ubutumwa bugufi, cyangwa ku rubuga rwa RBC ukareba ibisubizo byawe.

    Ibyo bikorwa biba bisa hombi mu gihe waba ushaka kwinjira cyangwa gusohoka mu gihugu, ariko igituma ikiguzi cy’ibyo bipimo byombi gitandukana ni byo nibaza aho iryo tandukaniro ryaba rituruka.

    Ibi ni ibintu ubona bitaba bisobanutse neza, cyane cyane ko biba bigaragara ko bikorwa n’ikigo kimwe kibifite mu nshingano. Wenda iyo biba ibigo bibiri bitandukanye umuntu yakwemera ko buri kigo kiba gifite ibiciro byacyo bitandukanye bitewe n’impamvu runaka, noneho ababagana akaba ari bo bazajya bagira amahitamo bitewe n’impamvu zabo. Naho aha aba ari ikigo kimwe kandi aha ndavuga ku Munyarwanda uva mu Rwanda cyangwa winjira mu Rwanda kuko ku banyamahanga simbizi na bo wasanga bafite ibyabo biciro.

    Ibi bitera urujijo yaba ari nyiri kuyatanga, yaba ari undi runaka wabisobanurira wumva bidasobanutse. Nkumva ku bwanjye mu gihe serivisi zitangwa ari zimwe ndetse zikanatangwa n’ikigo kimwe, bakagombye kugira igiciro runaka gihuriweho, ari bwo byaba bifite ibisobanuro yaba k’ubyumva ndetse n’ubikora.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

  • Gakenke: Ikibazo cy’amazi muri Coko na Ruli kigiye gukemuka burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe muri abo baturage amazi yamaze kubageraho
    Bamwe muri abo baturage amazi yamaze kubageraho

    Ni umwe mu mishinga minini akarere kashyizemo imbaraga muri uyu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gufasha abaturage mu mibereho myiza, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabitangarije Kigali Today mu ntangiro z’umwaka wa 2021.

    Icyo gihe Mayor Nzamwita, yavuze ko mu mishinga iraje akarere ishinga, hihutirwa cyane uwo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’Umurenge wa Coko n’uwa Ruli, aho abaturage babona amazi bibagoye, uwo mushinga ukazakorwa ku mafaranga ava mu ngengo y’imari y’Akarere.

    Yagize ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi bagira, bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Ni yo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya, twubake ibigega mu mpinga, ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

    Iki kigega ngo nicyo kizajya kigaburira ibindi bigega 17 amazi
    Iki kigega ngo nicyo kizajya kigaburira ibindi bigega 17 amazi

    Ni umuyoboro ureshya na Kilometero 67, aho ubu umushinga wo kuwubaka ugeze ku kigero cya 52%, ukazageza amazi meza ku ngo 1,860 nk’uko bitangazwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirishe ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Coko n’uwa Ruli bagiye kubona amazi meza, aho umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 67 uzageza amazi ku miryango isaga 1,860 ugeze ku kigero cya 52%”.

    Ibyo bikomeje gushimisha abatuye ako gace, aho imiryango imwe muri yo amazi yamaze kubageraho mu gihe n’abandi bayategereje bidatinze, bakishimira uburyo bakize ingendo ndende bakoraga bamanuka imisozi bajya kuvoma mu bishanga.

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruli amazi yabagezeho
    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruli amazi yabagezeho

    Mukanzuzi Cansilde umwe mu bamaze kugezwaho amazi ati “Abaturage turishimye, ibilometero twakoreshaga ni byinshi rimwe tugasanga amazi yarazibye tukavoma ibiziba byo mu birombe bacukuye tukababara, izo mvune zose twaziruhutse”.

    Habimfura Manassé ati “Turabibona ko amazi ari kuza adusanga, turashimira abayobozi bacu kuko ntitwari tuzi ko amazi yagera muri iyi misozi, turaruhutse. Abana bararuhutse ubundi bajyaga kuvoma bigatuma basiba ishuri, imvune zo zari nyinshi”.

    Umushinga wo kugeza amazi ku batuye Coko ugeze kure
    Umushinga wo kugeza amazi ku batuye Coko ugeze kure

    Ni umuyoboro uzatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zikabakaba ebyiri, ahamaze kubakwa ikigega kinini cya 100m3 kizagaburira ibindi bigega 17 byubatse hafi ya Buzinganjwiri, umusozi w’amateka uri ahitwa Mbilima na Matovu.


  • Umuriro wa RDF i Cabo Delgado; inkuru y’aho urugamba rwahindiye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, Intara ya Cabo Delgado ni agace rwose katari kabereye kumvamo imirwano [nubwo ntaho ibereye] ariko urebye ubwiza nyaburanga bwaho ntiwakwifuza kubona ibiri kuhabera.

    Agace gafite Inyanja y’Abahinde umuntu yariraho ubuzima akumva uko abaye, henshi nta muntu uhatuye. Na bake bahari, batunzwe n’imyumbati gusa, barara muri nyakatsi ubundi bakisegura akarago hasi ku mucanga.

    Ibyo ni ibyo nakubwira muri make, Revenons à nos moutons.

    Kuri uyu wa Gatandatu, nabashije kugera mu Ntara ya Cabo Delgado neza mu gace ka Afungi. Ubwo Ingabo z’u Rwanda zahageraga mu ntangiriro za Nyakanga, zagabwemo amashami, zimwe zitangira urugamba zinyuze Afungi-Palma.

    Kimwe mu bikorwa zahereyeho ni ugufata Ikibuga cy’Indege cya Afungi, ubu kigenzurwa amanywa n’ijoro na Polisi y’u Rwanda hanyuma zikomeza imbere mu tundi duce nka Mute, Mapalanganha, Namalala, Tete, Quelimane, Njama zigana Mocimboa da Praia ahafatwa nk’icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba.

    Mu rugamba rwo kuri uyu munsi, zari zigeze ahitwa “1st May”, mu rugamba rwatangiye mu masaha y’igitondo ndetse amakuru nakururaga mu bo twari kumwe ahagana saa Saba, ni uko “abarwanyi” batangiye kwicwa.

    Umwe mu basirikare twaganiriye, yambwiye ko mu nzira igana muri ibyo bice ‘n’ubu iyo uri kuhanyura’ uhasanga imirambo. Hishwe abarwanyi bane, hafatwa imbunda n’ibindi bikoresho bari zifite.

    Muri uru rugamba birasa n’aho Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurwana zikigarurira ibice runaka, hanyuma aho zimaze gufata, Polisi y’u Rwanda na yo ikaza ikahasigasira ku buryo nta muntu uzongera kuhigabiza. Ni ya gahunda yo gusigasira ibyo twagezeho ikomeje!

    Kugeza ubu, muri urwo rugendo ruva Afungi rugana Mocimboa da Praia, RDF irabura ibilometero 10 ngo igere aho yaba yizeye ko yaharuye inzira ya mbere igana ku mahoro muri iyi ntara.

    Nubwo ariko bimeze bityo, si inzira yoroshye. Mu nzira abo barwanyi bagenda bategamo udutero shuma nka kamwe kabaye kuri wa musirikare w’u Rwanda wakomeretse mu kwezi gushize.

    Bivugwa ko muri urwo rugendo, ushobora guhuriramo na za “ambush” zitari munsi y’eshatu. Kimwe mu byo numvise kuri iyi mitwe, ni uko abarwanyi bayo na bo bagikunze ubuzima, ntabwo ari nka bimwe bya “Islamic State” cyangwa “Al Shabaab” usanga abarwanyi biturikirizaho ibisasu.

    Umusirikare twaganiriye yambwiye ati “bo ntabwo biturikirizaho ibisasu ariko ushobora kumurasa utamuhamya neza agakomeza aza agusanga”.

    Ubwato bukoreshwa mu gucunga umutekano ku cyambu cya Afungi bwavuye mu Rwanda

    Kubona u Rwanda rufata ubwato bwa gisirikare, bukava i Kigali n’ahandi bwari buri, bukurizwa mu ndege bukagera muri Mozambique ni ikikwereka uburyo iyi ntambara rwayiteguye mu mfuruka zose.

    Hari umuntu wakwibaza ikintu izi nyeshyamba zari zikurikiye muri Afungi, uwo ni nk’uwakwibaza impamvu Total y’Abafaransa yahashyize ibikorwa! Byose byatangiye mu myaka ya 2010, ni bwo bwa mbere muri aka gace havumbuwemo gaz.

    Nyuma y’imyaka irindwi, ya gaz yari igamije guteza imbere agace, inyeshyamba zashatse kuyigarurira. Icyo gihe Total na yo yari mu biganiro na leta kugira ngo ihakore uruganda ruyitunganya.

    Urwo ruganda rwarubatswe mu mushinga wa miliyari 20$. Uhageze ubona ibikorwa rwose byo ku rwego ruhambaye byari bimaze gukorwa. Urugero ni nk’ikigo abakozi ba Total bari kuzajya babamo, ukigereranyije na hotel, ni imwe y’inyenyeri nibura enye kuko gifite buri kimwe cyose.

    N’umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Afungi na wo wari muri iyo gahunda witwaga “LNG”. Aho Afungi rero ni hamwe mu hagombaga gukurwa gaz, uhageze uyu munsi uhasanga imodoka n’ibindi bikoresho.

    Mu nzira ugenda na ho uhabona imodoka nyinshi, mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abafaransa barazitaye baritahira, bakiza amagara yabo nyuma y’uko inyeshyamba zari zitangiye kwirara mu baturage, zikabica zibakase imitwe ndetse zigatwika ibyabo. Total yatangaje ko impamvu zo guhagarika ibikorwa ari “Force Majeure’.

    RDF na RNP zigenzura icyo cyambu amanywa n’ijoro ku buryo izo nyeshyamba zidashobora kwifashisha amazi ngo zambuke zigana ku butaka. Hari n’igitero giherutse kubera ku karwa gato kari muri iyo nyanja, ariko abarwanyi bafashwe mpiri bashyikirizwa Leta ya Mozambique.

    Ku rundi ruhande, ibice byamaze kugarurwamo amahoro bicungwa amanywa n’ijoro. Urugero ni Icyambu cya Afungi. Amanywa n’ijoro hakorwa ubugenzuzi bwo mu mazi harebwa ko nta mwanzi ushobora gutera ahanyuze.

    Iki cyambu kiri hafi y’Intara ya Palma. Ni ahantu hari ubutunzi bukomeye kuko hacukurwa gaz.

    Afungi Port, ni inzira yagombaga kuzajya yifashishwa muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bwa gaz.

    Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagowe no kubona aho bakinga umusaya

    Quitunda, igisubizo ku wibaza impamvu RDF iri muri Mozambique

    Uvuye kuri iki cyambu, ukerekeza ahitwa Quitunda, ni mu Majyaruguru ya Palma wasobanukirwa neza neza impamvu Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique muri iyi ntambara.

    Nkihagera numvise ncitse intege, atari bya bindi by’abanyamakuru byo kwihutira kuvugisha abantu [ngira ngo nanavugishije batatu gusa kuko numvaga nta mbaraga].

    Uhingukira ku nzu za nyakatsi, ariko zimwe za nyuma ku Isi ahari. Ni utuzu udashobora kwinjiramo uhagaze [nubwo waba ureshya nanjye – metero 1 na 80 niba ntibeshye; ndumva ntafite ubugufi bukabije ariko n’abo nsumba bazisumba].

    Zubakishije bya biti bita imishingiriro, bimwe bashingiriza ibishyimbo. Hejuru hariho utwatsi, mu mpande ni uduhema, imbere ni udutenge dushaje dukinzeho. Muri ako kantu gasa n’inzu, nta buriri bubamo, nta karago usibye utwatsi tumeze nk’ishinge [naketse ko ari umusego] ubwo nawe urabyumva ahandi ni umucanga.

    Aho ni mu Nkambi ya Quitunda, abayituyemo barashonje bigaragara, nta mwana wiga, nta mubyeyi ugira akazi, wumve ko hari n’uwambwiye ko inshingano z’urugo aziheruka mu Cyi.

    Quitunda ni agace ko muri Palma, Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Iyo uwurimo uba uri hafi y’umupaka wa Tanzania kuko bisaba nibura ibilometero 32 ngo ugereyo.

    Ni na yo mpamvu mu baturage bawo, usangamo umubare munini w’abavuga Igiswahili. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mujyi wabaye isibaniro ry’imirwano, abaturage bicwa umusubizo, bakaswe imitwe, abandi bakiza amagara yabo.

    Abaturage bahungiye mu Nkambi ya Quitunda ubuzima burabakomereye, gusa banyuzamo bakamwenyura bya bindi byo kubura uko ugira ukagwa neza.

    Gusa bashima ko uyu munsi umutekano uhari muri ako gace kubera ingabo z’u Rwanda zibaba hafi amanywa n’ijoro bati ’ariko turashonje.’

    Bakkhali Ali Mbaya, ni umwe muri bo, afite abagore batatu n’abana icumi yavuze ko yakuwe mu bye aho yari atuye mu gace ka Bella Vista mu Mujyi wa Palma.

    Ati “Naje hano mpunze ibyihebe kubera intambara, byaduteye tariki ya 23 Werurwe. Byatangiye ahagana saa Kumi, byanyuze inzira y’ubusamo bigera kuri sitasiyo ya gisirikare aho byatangiye ubwicanyi. Mbere twari tubayeho neza ariko hatangira kwinjiramo ikintu cyo kudahuza imyemerere y’amadini.’’

    Yavuze ko uko kutumvikana kw’abayoboke b’amadini n’ibyo bemera byatumye bamwe bayoboka inzira y’ishyamba bajya mu mutwe w’iterabwoba.

    Yakomeje ati “Ubu turashima Imana kuko kuva igihe ingabo z’u Rwanda zagereye hano, ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira neza. Nizeye ko n’abafite ubwoba ubu bashize impumu kuko bizeye ko barinzwe n’ingabo z’igihugu n’iz’u Rwanda.’’

    Mugenzi we yagize ati “Nishimiye byimazeyo kuba ingabo z’u Rwanda zaraje hano. Turaryama tugasinzira neza, ntabwo duhangayitse, imitima yacu yatangiye gutuza. Twatangiye gutuza nyuma y’aho Ingabo zihagereye. Turashimira cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique. Turashimira cyane.”

    Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bavuye mu byabo mu gace ka Palma hanyuma muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungiye Quitunda.

    Polisi y’u Rwanda bisa n’aho ifite inshingano zihariye muri uru rugamba zo gusigasira ibice biri mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda

    Ikibuga cy’Indege cya Afungi, kiri mu maboko y’u Rwanda kuva muri Nyakanga. Muri iki gihe, Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso umunota ku wundi

    Ku Cyambu cya Afungi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigenzura amazi no hakurya ku butaka umunota ku wundi

    Ubwato bwifashishwa muri iki gikorwa, bwavuye mu Rwanda bwambukira Nacala bugera muri iyi ntara ya Cabo Delgado

    Ingabo z’u Rwanda zo mu Ishami rirwanira mu Mazi ziherutse kwivuna umwanzi mu kirwa kiri muri iyi Nyanja y’Abahinde

    Uburinzi bwo kuri iki cyambu bukorwa ijoro n’amanywa

    Bakora aka kazi bashyize hamwe ndetse ni nacyo gitumye uyu munsi hari intambwe bamaze gutera

    Inkambi ya Quitunda ni ikimenyetso cy’ubuzima butoroshye abaturage bo muri Palma babayemo

    Iri ni rimwe mu macumbi atuwemo n’imiryango iri muri iyi nkambi

    Ntibazi uko ejo habo hazaba hameze gusa bizeye ko kubera Ingabo z’u Rwanda, umutekano ushobora kuzongera kugaruka bagasubira mu buzima busanzwe

    Ntacyo kurya bafite, ntacyo kunywa ndetse nta n’aho kuba bafite nyuma yo kumeneshwa n’imitwe y’iterabwoba

    Abana ntibiga, birirwa aho mu nkambi bicira isazi mu maso

    Muri uru rugamba hifashishwamo ibikoresho bikomeye birimo n’ibifaru

    Abaturage bo muri Afungi bishimira ko agahenge katangiye kugaruka nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zigereye muri aka gace

    Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda bacunga umutekano w’abaturage bo mu Nkambi ya Quitunda umunsi ku wundi

    Ibi bikorwa, Ingabo z’u Rwanda na Polisi zibifatanya n’Ingabo za Mozambique

    Aba baturage bageze muri iyi nkambi muri Werurwe nyuma y’uko bagenzi babo bari bamaze kwicwa

    Amafoto: Philbert Girinema


  • Huye: Umugore wataye uruhinja mu cyobo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

    Icyaha cyakozwe ku wa 12 Nyakanga 2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora , Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yari amaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise rurira.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.


  • Ibizazane ku Banyarwanda 23 bafatiwe Uganda, bamwe basanzwemo Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku butaka bw’u Rwanda babanje gupimwa Covid-19 kugira ngo bimenyekane uko bahagaze mbere yo kuzasubizwa mu turere bakomokamo.

    Nyuma yo gupimwa bane muri bo basanze banduye. Aba barimo abagabo babiri n’abagore babiri, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho mu gihe bagenzi babo bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.

    Aboherejwe bose babanje gufungirwa muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, nyuma y’ukwezi bamaze mu kato mu kigo cyitwa Sheema giherereye i Mbarara.

    Bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda ahitwa Mayuge aho bakoraga mu burobyi mu Kiyaga cya Victoria.

    Aba ni Bisengimana JMV w’imyaka 23 y’amavuko, Ntawumenyibiramuka Nason (33), Byenda Dieudonne (36) na Munezero Yoramu (21) bagiyeyo hagati ya 2019 na 2020 banyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Uko ari bane ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda ku ya 21 Kamena uyu mwaka, bakuwe muri bus n’abasirikare ba Uganda kuri bariyeri i Mbarara bashyirwa mu kato k’ukwezi babona kubajyana muri gereza ya Kyamugolani.

    Abari bamaze igihe kirekire ni abagezeyo mu 2014 mu gihe aba vuba bagiyeyo muri Kamena uyu mwaka bamwe bagahita bafatwa uwo munsi.

    Bagiye binjirira mu tuyira twegereye imipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda nka Cyanika, Kagitumba na Gatuna.

    Hari n’abafatiwe mu nzira bava muri Kenya ubwo bagarukaga mu Rwanda banyuze muri Uganda. Muri Kenya bakaba barakoragayo ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa.

    Urugero ni nka Byukusenge Damien w’imyaka 37 ukomoka i Simbi mu Karere ka Huye. Yagiye muri Kenya ahitwa Kisii anyuze Cyanika muri Mutarama 2020 aho yacuruzaga imyenda ya caguwa.

    Undi ni Uwimana Jeanette w’imyaka 30, ukomoka i Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi wagiye muri Kenya mu 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna hamwe na musaza we Tumusiime Joseph bacuruzaga imyenda ya caguwa. Yafashwe agaruka anyuze muri Uganda ku ya 21 Kamena 2021.

    Bamwe bakoraga imirimo y’ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi burimo ubwa telefone mu gihe hari n’abari abashumba.

    Ku rundi ruhande nk’uwitwa Akumuntu Denise w’imyaka 38 ukomoka i Kageyo mu Karere ka Gicumbi, wabaga i Kalangala kuva mu 2018, yari yaramaze gushakana n’umugabo w’Umugande witwa Assimwe Fred babyaranye umwana w’umuhungu wari umaze kugira umwaka umwe n’igice.

    Yagezeyo mu 2018 yinjiriye i Kagitumba agiye gupagasa. Ku ya 6 Kamena ni bwo yafashwe kimwe na bagenzi be ashyirwa mu kato ukwezi kose hanyuma abona gufungwa muri Kamena uyu mwaka.

    Abanyarwanda birukanwe muri Uganda bagiyeyo mu bihe bitandukanye

    Mbere yo koherezwa mu Rwanda babanje gufungwa banashyirwa mu kato kamaze ukwezi

    Bose bafashwe ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda nyuma y’igihe runaka bari bamaze muri Uganda aho bakoraga imirimo itandukanye

  • Guverinoma mu rugamba rwo kongera umubare w’abiga amashuri y’incuke – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko ari bimwe mu biteganywa na politiki nshya y’uburezi iri gusuzumwa na guverinoma.

    Mu kiganiro yagiranye na New Times yagize ati “Dufite icyerekezo 2030, 2050 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1 n’izindi mbaraga zirimo gushyirwamo mu kuzamura uburezi haba mu karere ndetse no ku rwego rw’umugabane.”

    Politiki nshya y’uburezi yitezweho gushyira mu bikorwa uburezi budaheza, guteza imbere umwarimu no kongera ubumenyi bwe n’ibindi.

    Baguma yavuze kandi ko iyi politiki iteganya n’uburyo bwo kuvugurura imyigire n’imyigishirize y’abana bo mu mashuri y’incuke ku buryo bazaba benshi bitabira.

    Ati “Ubu Minisiteri y’Uburezi iri gukorana za ECD ndetse n’amashuri y’incuke kugira ngo abanyeshuri bose babashe kwitabira. Ariko imbaraga zose ziri gushyirwa mu kongera ubwitabire n’ireme.”

    Yakomeje agira ati “Kutabasha kujya mu ishuri ry’incuke bihungabanya urwego rw’uburezi ariko mu gihe babasha kwitabira bose bakajya mu mashuri abanza ku myaka yagenwe bashobora kurangiza amashuri yose ku myaka iteganywa.”

    Ku rundi ruhande ariko umubare w’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke uracyari muke cyane nubwo abahembwa na leta bagenda biyongera aho bavuye kuri 33 bakagera kuri 613 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2019, amashuri y’incuke mu gihugu yari 3401 harimo aya leta 508, afashwa na leta 1 555 naho 1338 akaba ari amashuri yigenga. Yose hamwe yari arimo abanyeshuri 282.400.

    Ibarura ryakozwe mu 2018, ryagaragaje ko kugeza ubu abana 20% mu gihugu hose ari bo bitabira amashuri y’incuke.

    Politiki nshya y’uburezi iteganya ko umubare w’abiga mu mashuri y’incuke uziyongera

  • Urukundo rwa Rutangarwamaboko n’umugore we rwateye urujiijo abavugaga ko ashatse umupfumu – #rwanda #RwOT

    Aba bombi ugeze mu rugo rwabo utangazwa n’uburyo bahora bishimye, bahana ibyo benshi bita ‘care’ muri iki gihe, reka sinakubwira.

    Uyu muryango umaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, mu kiganiro wagiranye na IGIHE uvuga ku rukundo rwawo, bavuze ko buri umwe yabanje kumenya mugenzi we igihe kinini ariko na none imiryango yabo ikaba ari yo yababanjirije.

    Rutangarwamaboko avuga ko babanje kumenyana ku buryo buhagije nyuma yo bakaza kwisanga bakundana cyane.

    Ati “Urukundo rujya aho rushatse ntabwo warugena. Habayeho kumenyana turaziranye. Ari njye ndamuzi na we aranzi. Igitangaje habanje kumenyana kw’imiryango. Igihe cyo gushaka rero ba bantu musanzwe muziranye muri inshuti ugize amahirwe ukahabona injishi (umugore) nk’iyi […] ni iki cyatuma utamushaka.”

    Umugore we na we yunga mu rye ariko akavuga ko bakundana atahise abibwira inshuti ze za hafi ahubwo zabimenye bamaranye igihe. Avuga ko kandi hari bamwe batunguwe n’uko ashatse umupfumu.

    Ati “Habayeho kumenyana. Ntabwo twisanze dukundana gusa. Twabaye kumenyana bisanzwe ibindi biziraho nyuma. Inshuti zanjye za hafi zari zimuzi. Bamumenye igihe gikwiriye. Igihe cyarageze bamenya inshuti kandi koko basanga ari umuntu muzima ugira ukuri. Abenshi ntabwo byabatunguye ngo bavuge ngo ni umupfumu, abatunguwe ni abantu twiganye ariko tutari inshuti cyane.”

    Rutangarwamaboko yarushinze ku wa 30 Nyakanga 2017 mu birori byavugishije benshi byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari na ho avuka.

    Rutangarwamaboko n’umugore we bamaze imyaka ine barushinze

  • Ruhango: Abagabo bahangayikishijwe n’impfu zidasobanutse ziri guhitana bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Abavuga ibi ariko ni abagabo batuye mu gace ka Bugarura, Mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango, basobanura ko bitewe n’impfu ziri kwibasira abagabo, babayeho badatekanye.

    Uku kubura amahoro ngo baraguterwa n’uko bagenzi babo bari kwibasirwa cyane n’impfu zitunguranye ariko bo bakavuga ko ziterwa n’amarozi nk’uko abaganiriye na TV1 babivuga.

    Umwe yagize ati “Oya rwose nanjye ubwanjye n’ubu ndi guhinda umushyitsi kubera urupfu ruri aha ngaha.”

    Undi ati “Twarahahamutse ahubwo. Igiteye ubwoba ni uko umuntu afatwa yashiduka gato atagiye nko ku muntu umurutsa akaba arapfuye. Niba ari abagore babunza ubwo burozi, niba ari abapatanisha abandi, aho barutsa ho harahari henshi.”

    Mugenzi wabo yavuze ko ayo marozi avugwa muri aka gace bayamuhaye Imana igakinga akaboko.

    Ati “Birahari rwose. Ibyo bintu by’amarozi nanjye byambayeho. Bampaye uburozi, babumpera mu nzoga. Bahise bajya kuzana umuntu wo kundutsa.”

    Bitewe n’ibyo kuba ako gace karangwamo amarozi byatumye abagatuye baterwa ipfunwe na ko cyane ko n’iyo bagiye mu bandi baturage usanga babaha akato bitewe n’aho batuye.

    Umwe yabigarutseho agira ati “Ushobora kuzamuka wagera hariya haruguru bakavuga bati ubwo ari uw’i Bugarura ubwo kabaye. Nimudacunga neza arabahitana.”

    Undi yagize ati “Iyo tugiye mu wundi mudugudu cyangwa mu tundi tugari usanga baduha akato. Wasangayo abantu batari abo mu mudugudu wanyu bakavuga bati, ab’i Bugarura baje.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Semahondo, Nsengumuremyi Anastase, yemeza ko abagabo barenga bane bamaze gupfa kuva uyu mwaka watangira kandi mu buryo butunguranye ariko ko atahamya ko bicwa n’uburozi cyane ko nta mpapuro za muganga zibyemeza baba bafite.

    Abatuye mu duce duhana imbibi na Bugarura na bo bavuga ko bahafitiye ubwoba ngo no kuhagenda bisaba kwigengesera ukirinda kugira icyo uhafatira kijyanye n’ibiribwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko ibintu by’amarozi avugwa muri Bugarura atari abizi ariko ko agiye kubikurikirana kugira ngo abaturage bumve ko ubuzima bwabo butekanye.

    Uyu muturage avuga ko bafite impungenge z’uko bagenzi babo bari kwicwa n’amarozi

    Aka gace ni ko kavugwamo impfu zidasobanutse zihitana abagabo baho

  • Nyamagabe: Abanyamadini bagobotse abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yakusanyijwe na EAR Diosezi Kigeme, Cartas ya Diosezi Gatolika ya Gikongoro ndetse n’abakozi b’Ibitaro bya Kigeme, yatanzwe ku wa 6 Kanama 2021. Igizwe n’ibishyimbo, ifu y’ibigori, umuceri, ingano, amasabune n’ibindi.

    Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr. Assiel Musabyimana, yavuze ko ari inshingano z’amatorero n’amadini kwita ku bababaye.

    Yagize ati “Iki ni igikorwa muri rusange amatorero n’amadini biri mu nshingano zacu, ntabwo ari ikidasanzwe kuko ubundi mu nshingano z’itorero tugomba kwita ku bababaye, abashonje n’abatishoboye, ubu rero ku bwanjye mba numva nshimira Imana ko turi mu nshingano zacu.”

    Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe, imirenge iri muri Guma mu Rugo ni Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano. Gasaka niw o murenge w’Umujyi, indi itatu iri mu bice by’icyaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere ndetse n’amadini n’amatorero by’umwihariko muri ibi bihe hari abaturage bari muri Guma mu Rugo kuko bizabafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Yagize ati “Turashima ingamba ziriho cyane cyane muri iyi Mirenge iri muri Guma mu Rugo uburyo abantu bitabiriye kuzishyira mu bikorwa no gufatanya harimo n’ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye; biraduha icyizere. Hari ibi ngibi twakusanyije ariko hari n’ibigenda bikorwa mu midugudu no mu masibo hirya no hino kandi bidufasha mu gutuma abantu baguma mu rugo bidateye impungenge nyinshi.”

    Umuyobozi w’Akarere yashimye ko mu kwegeranya ibi biribwa, abakozi b’Ibitaro bya Kigeme babigizemo uruhare bitanga amafaranga yaguze bimwe muri byo.

    Yagize ati “Turashima ubwo bufatanye, uwo mutima utabara by’umwihariko abaganga kuko ntibagisinzira bita ku barwayi na bo ugasanga hari abarwariyemo, turabashima cyane rero ubwo bufatanye kugira ngo duhangane n’iki cyorezo, twizere ko n’abaturage bazabona ko bakwiye guhindura imyitwarire.”

    Yongeyeho ko ubu bufatanye bukwiye kujyana no guhindura imyumvire ku buryo abantu bose bubahiriza amabwiriza batabibwirijwe n’abayobozi.

    Mu byatanzwe harimo n’ibikoresho by’isuku

    Bimwe mu bigize ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo

    Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr. Assiel Musabyimana, yavuze ko ari inshingano z’amatorero n’amadini kwita ku bababaye

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimpa Epraim na Padiri Felicien Hategekimana uyobora Cartas Gikongoro

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere ndetse n’amadini n’amatorero