Tag: featured

  • Umwihariko w’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye byakira neza abakiliya. Ibyiciro 65 muri uyu mwaka ni byo bizahatana. Kwiyandikisha muri ibi bihembo byatangiye tariki 30 Nyakanga 2021 bizarangira tariki 31 Kanama 2021.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel itegura ibi bihembo ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihembo kandi hari serivisi runaka atanga.

    Ati “Muri Service Excellence Awards uyu mwaka agashya abantu bakwitega ni uko twagerageje gucukumbura tureba abatanga serivisi hafi ya bose ku buryo nta muntu ufite serivisi uzacikanwa.”

    Ikindi yavuze ko byatumye bongera ibyiciro byinshi mu gikorwa cyabo kugira ngo abantu bose bakomeze kukisangamo. Mu byiciro bongereyemo harimo icya serivisi z’amagaraji, ikijyanye n’imicungire y’imitungo n’ibindi.

    Yavuze ko bazatanga ibi bihembo bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko babikoze umwaka ushize.

    Mu byiciro byatangajwe abantu bagaragaza Sosiyete bashaka ko ihatanira igihembo bitewe na serivisi itanga. Nyuma Kalisimbi Events iricara ikareba muri buri cyiciro hakifashishwa itora ryo kuri internet, ari na ho hamenyekana uwegukanye igihembo muri buri cyiciro.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

    Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bimaze igihe bitangwa uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya gatandatu

    Ibigo bitandukanye bihatanira ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ buri mwaka

    Umuyobozi wa Kalisimbi Event,itegura itangwa ry’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’,Emmanuel Mugisha

  • Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagiraga aho kuba bashyikirijwe amacumbi – #rwanda #RwOT

    Imiryango yahawe izi nzu ni ibiri yo mu Murenge wa Kinigi n’indi ibiri yo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ikaba yanahawe ubundi bufasha burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isiku.

    Bamwe mu bahawe izo nzu, bavuga ko mbere bari bahangayikishijwe n’ubuzima bari barimo kuko babaga mu nzu zishaje cyane ndetse banakodesha ariko ngo kuba batekerejweho bagafashwa bibahaye imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere.

    Mukamusoni Phoibe w’imyaka 71 ufite umuryango ubamo abantu batanu yagize ati “Mbere nabaga mu nzu mbi cyane kuko imvura yaragwaga nkatega ibase amazi akuzura mu cyumba cy’abana, ariko ubu baduhaye inzu nziza ikomeye, biranshimishije cyane, ndashimira Perezida wacu Paul Kagame uhora adutekerezaho n’aba bana bacu badutekerejeho Imana izakomeze ibarinde ibahe n’umutima wo gukomeza gufasha.”

    Mukategereze Paul w’imyaka 55 na we yagize ati” Twari mu nzu mbi none baduhaye inzu nziza, baduhaye ibikoresho byo mu nzu, baduhaye ibiribwa n’ibiryamirwa. Inzu yubatse neza cyane, ubu ngiye gukora ndusheho kwiteza imbere n’umuryango wanjye kuko ibibazo nari mfite bagerageje kubikemura.”

    Umuyobozi w’umuryango ‘Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola’ wagize uruhare mu kubaka izi nzu, Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko bazubatse bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho yabo bagamije kuzamura ubuzima bwabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba abahabwa ubufasha bw’inzu kujya bamenya ko ari izabo bakazifata neza kugira ngo ubundi bushobozi bugenda buboneka bujye bubafasha mu kubateza imbere kandi na Leta izakomeza kubitaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere turabyishimira cyane kuko abafatanyabikorwa bacu bazirikana kudufasha mu nkingi zose, ni intambwe ikomeye igaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo no kwigira. Icyo dusaba abazihawe ni ugukomeza kwiyubaka, birumvikana iyo umuntu afite aho ataha aba ashobora no guca inshuro cyangwa yagira utundi tundi yakwikorera, bakomeze kwiyubaka banatwaza baharanira kubaho kandi neza.”

    “Icyo dusaba abaturage muri rusange ni ugukomeza gushyira hamwe mu rugamba rw’iterambere nta wusigaye tugakomeza kwishakamo ibisubizo ntawe dutegereje kuko byagaragaye ko abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo tubyaje umusaruro amahirwe buri wese agakora ibyo ashoboye hanyuma inyunganizi ikaza isanga hari ibyo wabashije kwigezaho.”

    Abahawe inzu kuri iyi nshuro, ni imiryango ine y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu zigera kuri 38 bamaze kububakira aho buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero byayo.

    Banahawe ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku. Byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.


  • Rutsiro: Abagore babiri baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

    Ubwato bwakoze impanuka ni ubw’uwitwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin waburiwe irengero.

    Ubu bwato bwakoze impanuka bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa bwerekeza mu Karere ka Rubavu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yemeje aya makuru avuga ko abagore babiri babuze ubuzima; ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi bihutiye gushakisha imirambo.

    Ati “Abaguye muri iyi mpanuka harimo Nyiranshimiyimana Edithe, utuye mu murenge wa Musasa na Nyiramakabuza Beatha na we utuye Musasa. Icyateye impanuka ntikiramenyekana. Polisi, ishami rikorera mu mazi iracyashakisha niba nta bandi bantu baguye muri iyi mpanuka kuko ubwato nta nyandiko yerekana abari baburimo bwari bufite.”

    Mudaheranwa akomeza avuga ko bongera gukorana inama n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu mazi ngo babakangurire kubahiriza amabwiriza yatanzwe.

    Impanuka y’ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu Rutsiro bwerekeza i Rubavu, yaherukaga kuba tariki 18 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Nyamyumba, umuntu umwe muri babiri bari baburimo aburirwa irengero.


  • Huye: Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo yatangiye guhabwa ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 imirenge itatu yo mu Karere ka Huye ari yo Tumba, Kinazi na Gishamvu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’ibyumweri bibiri kuko imibare y’inzego z’ubuzima yerekanaga ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya Covid-19.

    Biteganyijwe ko iyo Guma mu Rugo izarangira tariki ya 10 Kanama 2021.
    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bitangira kubarura imiryango yo muri iyo mirenge igowe no kubona ibiribwa muri ibi bihe, kugira ngo itangire kunganirwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ibiribwa biri gutangwa mu mirenge yose iri muri Guma mu Rugo.

    Ati “Imiryango irenga 2400 yahawe ibiribwa. Imiryango irenga 1800 ni iyo muri Tumba, Umurenge w’Umujyi. Ababaruwe bose byabagezeho.”

    Sebutege yasabye abaturage bose bari mu mirenge iri muri Guma mu Rugo n’abo mu yindi itarimo, gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza kuko ubwandu bwa Covid-19 buracyahari nk’uko imibare itangazwa buri munsi ibyerekana.

    Bamwe mu baturage batangiye guhabwa ibiribwa bavuga ko bari bagowe n’imibereho ariko bagiye gukomeza kurushaho kwitwararika bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

    Nyiramana Marie ati “Imirimo twakoraga yarahagaze ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo, turashimira Leta yacu itwitayeho kandi tuzakomeza kwirinda twubahiriza amabwiriza baduha kuko iyi ndwara ni mbi cyane iri kutumaraho abantu.”

    Nkurunziza Emmanuel avuga ko yumvaga yava mu rugo kubera inzara ariko ubwo ahawe ibiribwa atazigera ahava cyangwa ngo arenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ibiribwa biri gutangwa muri iyo mirenge itatu ni toni zisaga 12 z’ibishyimbo, toni 11 n’ibilo 702 z’ifu ya kawunga na toni 11 n’ibilo 702 by’umuceri.

    Sebutege yavuze ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho bayitezeho umusaruro mwiza uganisha abaturage kongera gufungura ibikorwa n’ingendo, kandi bari gutegura kongera gufata ibipimo bya Covid-19 mu byiciro bitandukanye.

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, ibishyimbo n’ifu ya kawunga

    Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo mu Karere ka Huye yatangiye guhabwa ibiribwa

    Ibiribwa byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Huye: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

    Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

    Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

    Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa ukao nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

    Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

    Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

    Nyirambegeti yakubise umugabo we mu buryo bukomeye kandi ahetse umwana

    Nyirambegeti arimo gukubitira umugabo we mu nzira abandi bagore bari kumureba

    Abaturage bashimangira ko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane kandi ko umugore iteka anesha umugabo we

  • I Kigali hatashywe ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y
    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y’iki kibuga

    Icyo kibuga cya Golf gifite imyobo 18, cyubatse ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 52.

    Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, gushora imari mu kubaka icyo kibuga cya Golf byaturutse k’ukuba ibibuga bya Golf biri ku rwego mpuzamahanga ari bimwe mu bikenerwa mu bukerarugendo.

    Kuko ngo ubukerarugendo bushingiye ku bibuga bya Golf bwinjiza asaga Miliyari 44 z’Amadolari, kandi akaba yiyongeraho agera kuri 11% buri mwaka.

    Umugabane w’Afurika, ubu ngo ufite ibibuga bya Golf 932 gusa, ibyo ngo nta nubwo bigize 2% y’ibibuga bya Golf ku rwego rw’ Isi. Ibyinshi muri ibyo bibuga bya Golf muri Afurika, biherereye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari ibindi bihugu biba bifite ibyo bibuga, ariko bitari ku rwego mpuzamahanga, cyangwa se bitararangira kubakwa.

    Rugemanshuro ati” Ibyo byagaragaye nk’amahirwe y’ ishoramari akomeye ku Rwanda, kuko kuba u Rwanda rwashoboye kubaka ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga byazamuye ubukerarugendo bwarwo, nk’ahantu hasurwa na ba mukerarugendo bakunda iyo siporo”.

    Regis Rugemanshuro
    Regis Rugemanshuro

    RSSB yashoye agera kuri Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu bikorwa byo kubaka icyo kibuga, harimo kubaka ikibuga ubwacyo, kubaka aho abaje gukina bakugama, inzira ihuza ibice bibiri by’ ikibuga yubatse munsi y’umuhanda wo kaburimbo, kwishyura abagombaga kwimurwa ‘expropriation’, kugura imashini zishinzwe gutunga ikibuga n’ ibindi.

    Igishushanyo y’ uko icyo kibuga cya Golf cyabatse, cyakozwe n’ uwahoze ari umukinnyi wa Golf witwa Gary Player, cyubakwa na Sosiyete yitwa’ Gregori International’.

    Mu rwegl rwo kubyaza inyungu iryo shoramari, uwo mushinga wahawe Sosiyete yitwa’ UGOLF’ isanzwe izobereye mu gukurikirana ‘managing’ ibibuga bya Golf , aho ikurikirana ibibuga bya Golf bisaga 600 hirya no hino ku Isi ndetse ngo ikaba ifite abanyamuryango banditse bagera ku 30.000.

    Iyo Sosiyete yahawe gukurikirana icyo kibuga cya Golf izaba ifite inshingano zo gutegura amarushanwa mpuzamahanga, kuzana abantu b’ abanyamwuga mu bya Golf aho ku kibuga…

    Abayobozi bavuga ko mu gihe cyo kubaka icyo kibuga, abantu basaga 500 babonye akazi, naho ubu nyuma yo gufungura kikaba kizatanga amahirwe y’ akazi ku bantu bagera kuri 200 harimo abashinzwe kwita ku kibuga, abakira abantu, n’ ibindi.

    Dushimimana Josue, Umuyobozi wa ‘ Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’ yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kuba bafite abanyamuryango nibura bagera kuri 500. Yongeyeho ko bateguye ishuri ryigisha umukino wa Golf ku babyifuza, batitaye ku myaka yabo.

    Yagize ati” Ubu byaratangiye, twigeguye kwakira abanyamuryango, abakinnyi ba Golf, ndetse n’abashaka kwiga uwo mukino. Twiteguye kwakira amarushanwa ndetse no gufatanya n’ibindi bigo mu gutegura amarushanwa, ariko tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19″.

    Ikibuga cyatashywe tariki 8 Kanama 2021, gifatwa nk’ icyiciro cya mbere cy’umushinga, kuko hazaba n’ igice cya Kabiri nk’ uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa’ RSSB’. Ibikorwa bikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga bitaganyijwe kurangira mu 2025, icyo gihe bikazaba bifite agaciro ka Miliyari 145 z’ Amafaranga y’ Rwanda.

    Agaciro k’ icyo kibuga cya Golf, ubu ngo kagera kuri Miliyari 34.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuko ‘RSSB’ yatangiye kugisana no kucyagura cyari gifite agaciro Miliyari 16.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyacungwaga na ‘Kigali Golf Club’ ( ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf), nyuma hiyongeraho Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’u Rwanda RSSB yashoyemo icyubaka neza.

    Mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga, ngo hazaba harimo kubaka hoteli nziza yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, n’ indi nyubako hafi y’ ikibuga, ibyo byose ngo bikazagenda byongera agaciro k’icyo kibuga nk’ uko Umuyobozi wa ‘RSSB’ yabivuze.

    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino
    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino

    Gusa muri icyo cyiciro cya kabiri cy’ umushinga, ngo bazakorana n’ abandi bashoramari babyifuza, kandi ubu ngo hari abatangiye kubegera babasaba gufatanya muri uwo mushinga.

  • Dore bimwe mu bimera byagufasha kurwanya imibu iwawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tungurusumu: ikindi kimera kigira ubushobozi bwo kwirukana imibu mu nzu ni tungurusumu. Impumuro ya tungurusumu nayo ngo yirukana imibu mu nzu.Uko ikoreshwa, ngo ni ugukata uduce duto duto twa tungurusumu, ugushyira mu kirahuri cy’amazi ugatereka mu nzu.

    La Menthe: Menthe ni ikimera gihumura cyane Kandi gihumura neza, ndetse abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi cyangwa bakakivanga mu bindi binyobwa, ariko menthe inirukana imibu.

    Indimu: Indimu nayo ngo igira imbaraga mu kwirukana imibu .Uko ikoreshwa ngo ni ugafata indimu ukayikatamo kabiri, ibice byayo ukabishyira ku madirishya, ibyo ngo byirukana imibu cyane.

    Basilic: Basilic nacyo ni ikimera kigira impumuro yirukana imibu mu nzu.

    Inturusu: Inturusu nayo ni ikimera kirukana imibu nzu. Uko ikoreshwa, ngo ni ukubiza ibibabi byayo mu mazi makeya, hanyuma umwuka uva muri ibyo bibabi by’inturusu iyo bigishyushye ngo wirukana imibu.

    Lavande: Lavande nacyo ni ikimera gihumura cyane, kandi gikundwa n’inzuki mu gihe zihova ubuki, ariko ni ikimera kirukana imibu, amasazi ndetse n’amavubi.

    Igitunguru: Igitunguru nacyo ngo kigiramo ubushobozi bwo kwirukana imibu. Uko gikoreshwa ngo ni ukugikatamo ibice bito umuntu akabishyira ku madirishya y’inzu, byirikana imibu.

    Ibibabi by’urunyanya: Impumuro y’ibibabi by’urunyanya nayo ngo yirukana imibu. Uko bikoreshwa, ngo ni ugufata ibibabi by’urunyanya, ukabirambika hafi y’igitanda, icyo gihe ngo imibu ntihegera.

    Amakuru arambuye ku bijyanye n’ibyo bimera byirukana imibu mu nzu wabisoma HANO.

  • Rutsiro: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabaye saa tatu z’ijoro ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

    Ubwato bwakoze impanuka ni ubwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin, bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa mu karere ka Rutsiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yatangaje ko bakimara kumenya iby’iyo mpanuka ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi, bihutiye gushakisha imirambo y’abarohamye ndetse kuri ubu iperereza rikaba rigikomeje.

    Mudaheranwa ati “Icyateye impanuka ntikiramenyekana, icyakora abapfuye ni abagore babiri bo mu murenge wa Musasa.”

    Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana, icyakora asaba abatwara abantu n’ibintu mu mazi kubahirizwa amabwiriza yatanzwe.

    Uyu muyobozi arabihera ko ubusanzwe ubwato butwara abantu bugira urutonde rw’abo butwaye ariko ubu bwato bukaba ntabo bwari bufite ku buryo Polisi y’u Rwanda ishami rikorera mu mazi rikomeje gushaka kumenya niba nta bandi barohamye.

    Impanuka ibaye ikurikiye indi iheruka mu kwezi gushize nabwo mu mazi y’Akarere ka Rutsiro abaturage barimo bagenda mu gihe ingendo ziba zahagaze.

    Iriyongera kuyindi mpanuka y’ubwato nabwo yabereye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba nayo yahitanye umuntu umwe undi akarokoka.

  • Huye: Yataye umwana mu cyobo ashaka guhisha umugabo we ko yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

    Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda, ariko ku bw’amahirwe avanwamo akiri muzima.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe ku wa 12/07/2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yamaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise urwo ruhinja rurira.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z’amanywa.