Tag: featured

  • Urubanza rwa Gisupusupu rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 wabaga iwe, ndetse bikavugwa ko yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugabo w’imyaka 45 yafunzwe kuwa 30 Kamena uyu mwaka. Agifatwa yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mbere yo koherezwa muri gereza ya Rwamagana.

    Isubikwa ry’urubanza ryatewe n’uko Nsengiyumva akiri mu kato yashyizwemo na Gereza ya Rwamagana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mugabo ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko abeshyerwa n’ababyeyi b’umwana.

    Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 24 Kanama.

    Inkuru bijyanye: Nsengiyumva François “Igisupusupu” yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

    Nsengiyumva wabiciye bigacika mu ndirimbo nka Rwagitima ari mu maboko y’ubutabera ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13

    source : https://ift.tt/3yAW1za

  • Nyarugenge: Ihurizo ku bana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu bitabo by’irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba bana b’abakobwa baba mu muhanda banawubyariyemo, babwiye IGIHE, ko batewe impungenge cyane n’abana babo kubera kubura uko babandikisha mu bitabo by’irangamimerere, buvuze ko ntaho bazwi mu igenamigambi rya Leta.

    Ibyo kandi bigira ingaruka ku kubona izindi serivisi nko kwishyura Mutuelle de santé n’ibindi.

    Uwase watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko n’umusore bararanaga mu muhanda hafi y’inyubako ya CHIC mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko ahangayishijwe cyane n’uko umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere n’umwana we.

    Ati “ Ibibazo byo ni byinshi ariko njye ikimbangamiye cyane n’uko umwana wanjye ataba mu gitabo cy’irangamimerere. Nanjye ntacyo mbamo ariko wenda njye ndakuze, uyu mwana se we azaba uwa nde? Ndagenda bakansaba kuzana se, bakanansaba icyangombwa bagasanga ntabyo mfite.”

    Yongeyeho ko kuba umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere byamugizeho ingaruka zirimo kubura mituweli kuko nta cyiciro cy’ubudehe agira.

    Mugenzi we w’imyaka 17 na we ufite uruhinja yagize ati “ Badufashije natwe tukabona ibyo byangombwa by’irangamimerere n’abana bacu byadufasha kuko nk’ubunjye rwose umbajije irangamuntu cyangwa mituweli ntiwabibona, ibyo rero byose usanga ingaruka zose ziza kuri aba bana bacu kuko ararwara ukabura uko umuvuza keretse iyo uhuye n’umugiraneza akakugirira impuhwe akamukuvuriza.”

    Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda batari buzuza imyaka y’ubukure bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubera ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere bidasaba ko aba ari kumwe na se.

    Ati “ Ntabwo aribyo uko umwana udafite se bitabuza nyina kumujyana bakamwandika cyane ko noneho abana bavuka ako kanya ikigo nderabuzima cyemerewe kubandika, abatamwandikishije ku kigo Nderabuzima bakwegera Umurenge kuko icy’ingenzi ni umwana n’aho yavukiye ikibazo cy’ababyeyi ubundi ntabwo cyizamo.”

    Guhera umwaka ushize u Rwanda rwatangije uburyo bwo kwandika abana bakivuka mu gihe bavukiye kwa muganga, cyangwa se bakandikirwa mu tugali twabo mu gihe batavukiye kwa muganga cyangwa hari ikindi kibazo cyabayeho.

    Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwashishikarije abana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu irangamimerere, kwegera ubuyobozi bukabafasha

    source : https://ift.tt/3ApCv98

  • Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi, umunsi mubi ku barwanya ubuyobozi bwarwo – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bakurikiranira hafi politike yo mu karere bavuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi byakwiyunga bivuze ibintu bitatu: Kongera guhahirana mu buryo busesuye, kugenderana kw’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare hagamijwe kubungabunga umudendezo w’ibihugu byombi.

    Kuba u Rwanda rwari rumaze iminsi rudacana uwaka n’u Burundi byagiye byuririrwaho n’abarwanya ubuyobozi bwarwo, ugasanga baragaba ibitero bitandukanye baturutse ku butaka bw’iki gihugu. Ibi bitero birimo icyagabwe muri Gicurasi 2021 i Bweyeye muri Rusizi.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi habonetse ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu.

    Umuntu yavuga ko guhera mu 2018 u Rwanda rutigeze rubona agahenge biturutse ku nyeshyamba za FLN zagiye zitera ziturutse mu Burundi. Ibi bitero byibasiraga mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

    Kuba u Burundi bwarakunze kuba icyanzu ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binemezwa n’umusesenguzi muri politike akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibihugu byombi biramutse byiyunze byaba bivuze ko bigiye kurandura iki kibazo.

    Ati “Mu rwego rw’umutekano twavuga ko hari ibintu bishobora kuba byahinduka kubera ko twaba tugiye mu mibanire myiza kandi ntabwo wabana n’igihugu kigufitiye umwanzi. Numva ko u Burundi ku ruhande rwabwo hari ibyo busabwa gukora kugira ngo ayo mahoro abe yasubira mu bikorwa.”

    “U Burundi bwagiye buba indiri y’abantu banyuraga hariya bakanyura ku mupaka ari mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi bakaza gutera u Rwanda n’u Burundi kandi ntibwabihakanaga ko abantu bari kubutaka bwabwo nubwo bakundaga kuvuga ko babatorotse abatazi aho banyuze. Ibyo rero mu mibanire bizatuma u Rwanda rwongera kubana n’u Burundi ku buryo bashobora gukorera hamwe bakaba bahangana n’ibyo bintu kuko ari ku Burundi bitera ibibazo ari no ku Rwanda bitera ibibazo.”

    Dr Ismael Buchanan yakomeje avuga ko ikibazo cy’abagaba ibitero mu Rwanda baturutse mu Burundi gikomeye kuko u Rwanda rudashobora kubakurikirana.

    Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko ari ikibazo gikomeye cyangwa cyoroshye. Iyo tugeze ku busugire bw’Igihugu ureba ubutaka bwawe ntabwo ureba ubutaka bwo hanze. Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yagutera ntushobore kuba wamukomezanya cyangwa ngo ube wamutera aho ari.”

    “Uko byagenda kose n’iyo yaba abuza umutekano ku mupaka gusa yinjira agasubirayo cyangwa se hari abaturage bagenda baburirwa irengero, ni ikibazo gikomeye ku gihugu.”

    Yavuze ko mu gihe ibihugu byombi bizaba byiyunze neza hashobora kuzabaho ubufatanye mu byagisirikare bugamije guhashya aba barwanyi.

    Indi nyungu iri mu kwiyunga kw’ibi bihugu byombi mu mboni za Dr Ismael Buchanan, ni uko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zizarushaho gutahuka bityo n’ababa bazivamo bakiyemeza kurwanya Leta y’u Burundi bakabura icyanzu.

    Uretse ibijyanye n’umutekano, Dr Buchanan yavuze ko kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi kuzatuma abaturage b’ibihugu byombi bongera kugenderanirana ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukongera kuzamuka.

    Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’undi munsi mubi ku barwanya Leta y’u Rwanda kuko uwa mbere wo bawugiyemo ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Félix Antoine Tshisekedi yiyemezaga kubarwanya yivuye inyuma bamwe baricwa, abandi barafatwa ku buryo n’abasigaye babayeho bihishahisha.

    Ese hari icyizere cyo kwiyunga koko ?

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo ibihugu byombi byatangiraga gushinjanya gucumbikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabyo.

    Kuva iki gihe, nta mwaka wigeze ukorwamo ibikorwa cyangwa ngo uvugwemo imbwirwaruhame n’impande zombi zigaragaza ko hari icyizere cy’uko ibibazo byaba bigiye gukemuka nk’uyu mwaka wa 2021.

    Icyezere cy’uko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byaba bigiye gukemuka cyatangiye kuzamuka ku wa 1 Gicurasi 2021 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Perezida Kagame wari uyiyoboye yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kugenda ujya mu buryo nubwo hari hashize igihe ibi bihugu bidacana uwaka.

    Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

    Umuntu yavuga ko kuva Evariste Ndayishimiye yatorerwa kuyobora u Burundi ibintu byatangiye kujya mu buryo ugereranyije n’uko byari bimeze ku butegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

    Byagiye bigaragara haba mu biganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Iri jambo ritanga icyizere rya Perezida Kagame ryaje rikurikira iryo mugenzi we yavuze mu ntangiriro z’uyu mwaka agaragaza ko afite icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uzongera ukaba mwiza.

    Iki cyizere cyarushijeho kwiyongera ku wa 1 Nyakanga 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaraga mu mubare w’abashyitsi benshi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

    Mu mbwirwaruhame Perezida Ndayishimiye yatanze uyu munsi yavuze ko ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

    Yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi. Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

    “Twizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya. Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya.”

    Uretse gushimira Edouard Ngirente, Perezida Ndayishimiye yanavuze ko amuhaye ubutumwa bw’ishimwe agomba kumugereza kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda.

    Umuhate ibihugu byombi bishyira mu kongera kubana ugaragazwa kandi n’uko ku wa 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020. Ni abarwanyi u Burundi bwari bumaze iminsi busaba kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha batandukanye bashinjwa kuba barakorewe ku butaka bw’iki gihugu.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Ikindi kimenyetso cyiza cyabonetse kuwa Gatanu tariki 6 Kanama ubwo Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi yahuraga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagahurira mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, bakaganira ku mubano w’intara zombi ndetse u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abaturage barindwi bari bamaze iminsi bafatiweyo kuko bambutse binyuranyije n’amategeko.

    Icyo gihe Guverineri wa Kayanza, Cishahayo Remy, yijeje u Rwanda ko nta muturage we cyangwa undi wese uzava mu Burundi agiye kugirira nabi u Rwanda.

    Yagize ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo ntituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

    Yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru

    Uwo munsi kandi, intumwa z’u Burundi zaje mu Rwanda zizanye ibinyobwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Umuganura.

    Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahuriraga na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro ku mupaka wa Nemba mu Bugesera

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aganira na mugenzi we w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi

    Hashize igihe hari ibimenyetso ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, aha Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaganiraga na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente

    Abayobozi ku mpande zombi bagiye bagirana ibiganiro mu bihe bitandukanye, aha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro

    Guverineri Kayitesi aganira na Cishahayo ubwo bari bageze mu murenge wa Ruheru

    Guverineri Cishahayo na Kayitesi biyemeje gukomeza guhanahana amakuru ku nyungu z’umutekano n’iterambere ry’ibihugu byombi

    Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi bambutse binyuranyije n’amategeko, basubijwe mu gihugu cyabo

    Abaturage basabwe kwirinda kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe imipaka itarafungurwa

    Mukamisha Verediana, ni umuturage washyikirijwe inka ye yari yafatiwe i Burundi

    Mu kwifatanya n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa

    U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura

    Guverineri Kayitesi na Cishahayo basezeranyeho biyemeje gukomeza guhanahana amakuru arimo n’ay’umutekano

    Guverineri Cishahayo Remy yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka

    U Rwanda rwagiye rugabwaho ibitero bitandukanye n’abarwanyi baturutse i Burundi, uyu ni umwe mu bari bagize itsinda ryagabye igitero i Bweyeye, akaraswa n’Ingabo z’u Rwanda

    U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa Red Tabara biba ikindi kimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi ugana aheza

    source : https://ift.tt/3xz79uP

  • U Bufaransa bugiye gushyiraho intumwa yihariye mu gushakisha uruhindu abajenosideri babwihishemo – #rwanda #RwOT

    U Bufaransa buri mu bihugu bishinjwa uruhare rukomeye mu kureberera itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Iki gihugu cyagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by’ubukungu n’ibya gisirikare.

    Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kwibohora, u Bufaransa bwakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n’imyitozo ku Ngabo z’u Rwanda n’Umutwe w’Interahamwe, byagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside kandi iki gihugu ntabwo kitandukanyije na bamwe mu bakoze Jenoside kuko cyakomeje kubacumbikira, bo kimwe n’abayipfobya, bakanayihakana.

    Nyuma y’imyaka 27 ishize ariko umubano w’ibihugu byombi usa n’ugana mu cyerekezo kizima. Ibi byanashimangiwe n’urugendo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda.

    Uru rugendo rwakozwe nyuma y’ishyirwa hanze rya Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Iyi raporo yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Indi gihamya ku mubano ugana aheza hagati y’ibihugu byombi, ni ishyirwaho rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

    U Bufaransa bwaherukaga kugira ubuhagararira ku rwego rwa Ambasaderi mu 2015. Guhera icyo gihe ibikorwa bya Ambasade yabwo mu Rwanda byakurikiranwaga na Chargé d’affaires.

    Nubwo umubano ukomeje kugana aheza, haracyatungwa agatoki kuba ntacyo u Bufaransa bukora mu guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwayo.

    Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko umubano uri mu nzira nziza kuko Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron batanze icyerekezo kizima ahanini bishingiye ku byatangajwe muri “raporo Duclert” yatumye ibikorwa bishingira ku nyandiko zemewe.

    Yashimangiye ko hari intambwe yatewe mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside.

    Ati “Hashyizweho abakozi bashya b’inzobere, hanongerwa ubushobozi buzabafasha kwihutisha dosiye z’abajenosideri kandi kuri ubu ziri gukorwaho.’’

    Yanavuze ko u Bufaransa bugiye kohereza mu Rwanda, intumwa yihariye izajya ikurikirana abajenosideri.

    Yakomeje ati “Turagerageza kubyihutisha kuko twizeye ko tuzakora ibirenzeho ndetse tukabona umusaruro.’’

    Biteganyijwe ko Intumwa y’u Bufaransa kuri dosiye zihariye zo gukurikirana abajenosideri izaba ifite ibiro muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, aho azagera ku wa 20 Nzeri 2021. Izajya ikorana umunsi ku wundi n’ubutabera bw’u Rwanda no kubuhuza n’urundi ruhande rw’u Bufaransa.

    Ambasaderi Antoine Anfré yavuze no ku bapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko “intwaro y’ubutabera yo kubohereza bakaburanishwa ari ingenzi kuko kurwanya abahakana n’abapfobya ari urugamba ruhoraho.’’

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busanganywe ingamba zashyizweho mu gukurikirana abajenosideri bihishahisha mu mahanga. Bwashyizeho itsinda rishinzwe ako kazi ari na ryo ritegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa.

    Kuva iri tsinda rishyizweho mu 2007, impapuro zigera ku 1146 ni zo zimaze koherezwa mu bihugu 33 birimo ibituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

    Muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

    Ku Mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal. U Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.

    Muri rusange aboherejwe bavuye mu mahanga ni 24. Nko ku Bufaransa by’umwihariko Umunyemari Kabuga Félicien, umwe mu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, ni ho yafatiwe mu 2020.

    Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro cye cya mbere ahaye itangazamakuru, yavuze ko Ambasade ayoboye igiye gushyiraho umukozi wihariye uzaba ashinzwe gukurikirana dosiye z’abakekwaho Jenoside bihishe mu Bufaransa

    source : https://ift.tt/2VCrkLM

  • Abagabo bifuza ko abagore bajya bagaragaza imitungo basize iwabo mbere yo gusezerana ivangamutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa mbere tariki ya 09 Kanama 2021, mu kiganiro Ubyumva Ute, gitambuka kuri KT Radio, cyavugaga ku burenganzira bw’umugore ku butaka.

    Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza, Raphaël Uwimana, avuga ko Nyaruguru nk’akarere k’icyaro hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku mutungo w’ubutaka.

    Avuga ko ahanini biterwa no kutandikisha ubutaka cyangwa rimwe na rimwe bukaba bwanditse kuri umwe mu bashakanye.

    Ati “Niba ari umugabo ugasanga batandikishije ubutaka yenda bwanditse ku mugabo, umugore akaba azi ko ari umutungo bahuriyeho, iyo havutse uburyo bwo kugurisha nyine ihererekanya usanga havutse impaka zivuga ngo umugabo yagurishije ubutaka ntabizi”.

    Uwimana avuga ko ariko ikibazo gikomeye gikunze kugaragara ku babana mu buryo budakurikije amategeko kuko babura uburenganzira ku mutungo bagizemo uruhare mu guhahana n’umugabo.

    Agira ati “Cyane cyane bituruka ku bagabo, ugize gutya agashaka kugurisha wa mutungo, atagishije inama uwo bashakanye, bigakurura ya makimbirane, akavuga ati jyewe iyi mitungo yose dufite, nayishakanye n’umugabo, dore tumaranye imyaka runaka, abana ni bakuru ariko agurishije atambajije”.

    Akomeza agira ati “Urumva ubwo burenganzira bw’umugore, burasigaye we yiyumva nk’umugore mu rugo, akiyumva nk’umugore mu muryango ariko hari ikindi kiba kibuze kubera ko rya sezerano cyangwa kuba babana mu buryo butemewe n’amategeko, bimubuza uburenganzira ku mutungo”.

    Uwimana yongeraho ko ari imyumvire micye cyangwa kutamenya ibikubiye mu masezerano abashakanye bagirana, aho usanga hari abavuga ko umugore adafite uburenganzira ku mutungo yasanganye umugabo.

    Ati “Kenshi uzasanga nk’umugabo arambagiza bakaba mu mitungo umugabo yari afite cyangwa se yakomoye kuri gakondo k’iwabo, akumva ko awufitiho uburenganzira ko wenda yamuzanye mu mitungo y’iwabo ariko akirengagiza na we ko bagisezerana ivangamutungo risesuye, uwo mutungo wose baba bawuhuriyeho”.

    Akomeza agira ati “Yajya ku kugurisha ati ariko jyewe namugisha inama gute ko iyi sambu nyikomora ku babyeyi banjye, ntiyaje ayisanga aha? Kenshi iyo myumvire ituma bibaza ko uburenganzira bw’umwe mu bashakanye budahari”.

    Avuga ko iyo myumvire idaha umugore uburenganzira busesuye ku mitungo nyamara abufite.

    Ikindi ngo uburenganzira n’amategeko arengera umugore birahari ariko hari abagabo bitwaza ko ari bo bayobozi b’urugo bakaba bakwima abagore uburenganzira ku mitungo rimwe na rimwe bafatanyije guhaha.

    Ashishikariza abagiye kubana cyangwa n’ababana, gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bitanga uburenganzira bungana ku mutungo.

    Nyamara ariko umwe mu baturage witwa Ahorukundiye, avuga ko ikibazo kinini ahanini gishingiye ku kuba abagabo bagaragaza imitungo yabo nyamara umugore ntagaragaze iyo bafite iwabo bigakurura amakimbirane.

    Ati “Iyo mumaze gukora ivangamutungo, umugore ntagaragaza imirima yahawe n’iwabo, akayigurisha rwihishwa ukavuga uti ndajya kuburana kwa databukwe? Abayobozi bahaguruke babigishe ko ivangamutungo iyo umuntu aryishe ahanwa n’amategeko, n’umugabo agahabwa uburenganzira bwo kurega umugore kutagaragaza ibyo iwabo bamuhaye”.

    source : https://ift.tt/3iwlp3j

  • Barifuza ibitaro bya Ruhengeri bijyanye n’igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe
    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe

    Ni bimwe mu bitaro bishaje, aho byubatswe mu myaka ya 1939-1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce tunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu n’ahandi.

    Ni kenshi ubuyobozi bwakunze kugaragaza ko ibyo bitaro biri mu mushinga wo kubakwa, guhera mu mwaka wa 2017, uko ubuyobozi bw’ako karere bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni ikibazo abaturage bo mu karere ka Musanze bakunze kugaragaza, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yabasuraga muri 2019, bamubwira ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.

    Icyo gihe Umukuru w’igihugu yatinze kuri icyo kibazo, asaba ko ibyo bitaro byubakwa neza mu buryo bujyanye n’igihe, kandi bigakorwa vuba.

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yasuraga Akarere ka Musanze, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bamwe mu bafatanyabikorwa bako mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2021, mu bikorwa Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’ako karere yagaragaje, harimo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2019, ubuyobozi bw’Akarere mu nama y’abaturage bwari bwemeje ko, mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ibitaro bizaba byuzuye aho bwagaragaje ko inyigo yamaze gukorwa ndetse ko n’amafaranga azagenda kuri iyo nyubako yamaze kuboneka.

    Nyuma y’icyo cyizere cyakomeje guhabwa abaturage, byagaragaye ko gikomeje kuraza amasinde, aho kugeza na n’ubu abaturage bahora bishyuza ubuyobozi ibyo bitaro, mu gihe bigaragara ko nta kimenyetso na kimwe wabona cyerekana ko ibitaro bya Ruhengeri biri mu nzira zo kubakwa.

    Mu kumenya uko uwo mushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri uhagaze muri iki gihe, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, agaragaza gahunda ubuyobozi bufitiye ibyo bitaro, aho yemeza ko ari umushinga usaba ingengo y’imari itajyanye n’ubushobozi bw’akarere.

    Yagize ati “Ibitaro bya Ruhengeri, ni ibitaro dukomeje gukorera ubuvugizi nk’akarere kugira ngo bibe byakubakwa, ariko ni n’ibitaro bisaba ingengo y’imari nini, kandi nk’uko mubizi, n’ubushize Umukuru w’Igihugu aza kudusura hano mu karere ka Musanze i Nyakinama, icyo kibazo kiri mu bintu yakomojeho, ko azirikana kandi kigiye guhabwa umurongo”.

    Arongera ati “Dukomeje kubikurikirana nk’akarere ka Musanze no gukora ubuvugizi, ni ibitaro bikenewe, ni ibitaro bimaze gusaza, ni ibitaro bigera ku baturage benshi, ni ibitaro biri ahantu hari ubukerarugendo, ku buryo tubonye ibitaro biri ku rwego rushimishije byadufasha n’uburyo twakira ba mu bukerarugendo, ikibazo tukirimo bizubakwa”.

    Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubiteganya, ngo ni ibitaro bizubakwa mu byiciro mu rwego rwo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahagarara, mu gihe gahunda yo kubaka yaba itangiye ubwubatsi bw’ibitaro bishya bukazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


    source : https://ift.tt/3CDxsUm

  • Raporo ya LONI ijyanye n’igipimo cy’ubushyuhe ivuze iki ku Rwanda? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo teganyagihe rishingiye ku kuba igipimo cy’ubushyuhe ku isi gishobora kurenga 1.5 cyangwa se 2 (degrees Celsius) mu kinyejana cya 21, keretse habayeho igabanuka rikomeye kandi ryihuse ry’ikoreshwa ry’ibyuka bihumanya ikirere mu myaka iri imbere.

    Ibyo ni ibivugwa muri Raporo ya LONI ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere (UN Intergovernmental Panel on Climate Change ‘IPCC’).

    Mu masezerano ya isi yari yihaye intego yo kutazarenza igipimo cy’ubushyuhe ku isi cya 1.5 mu 2040 na 2 ‘degrees Celsius’ mu kinyejana cya 21.

    Muri iyo Raporo ya ‘IPCC’ bavuga ko iyo ntego itazashobora kuzagerwaho mu myaka 20 nk’uko ibihugu byari byiyemeje muri ayo masezerano y’i Paris, niba hatagize igikorwa byihuse mu bijyanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

    Inzobere mu bijyanye n’ikirere zivuga ko igipimo cy’ubushyuhe ku isi nigikomeza kuzamuka, bizagira ingaruka no ku batuye mu Mijyi yo mu Rwanda, igashyuha cyane ndetse abayituye bakagira ingaruka ziterwa n’ubwo bushyuhe bukabije.

    Impuzandengo y’igipimo cy’ubushyuhe mu Rwanda igeze kuri 1.4 ‘Degrees Celsius’ guhera mu 1970, ibyo bivuze ko igipimo cy’ubushyuhe ku isi nikigera kuri 1.5 ‘degrees celsius’, bizagira ingaruka no ku gipimo cy’ubushyuhe mu Rwanda, hagashyuha cyane nk’uko bisobanurwa n’inzobere.

    Nk’ uko bivugwa na Karere Patrick, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, amakuru akubiye muri Raporo ya ‘IPCC’ yibutsa buri wese kugira icyo akora ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Yagize ati “By’amahirwe, icyerekezo cy’u Rwanda cyo muri 2050 (vision 2050), harimo ibiteganyijwe gukorwa mu rwego rwo guhangana n’ imihindagurikire y’ ikirere. Ariko kubikora ku buryo bwihuse, ubu ni byo bikenewe kurushaho”.

    Yavuze ko intego u Rwanda rwihaye zizwi nka ‘Nationally Determined Contributions'(NDCs), ari zo zizafasha u Rwanda rugana k’ugukoresha ibintu bitangiza ikirere.

    Gahunda y’imyaka 10 u Rwanda rwihaye mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, harimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bigera kuri Toni Miliyoni 4.6 bitarenze umwaka 2030.

    Kugira ngo u Rwanda rushobore gushyira mu bikorwa iyo gahunda rwihaye, rukanayishyikiriza LONI (United Nations Framework convention on Climate Change ‘UNFCC’), hakenewe Miliyari 11 z’Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kubona agera kuri Miliyoni 216 z’Amadolari.

    Iyo Raporo ya 6 ku mihindagurikire y’ikirere, isohotse hasigaye igihe gito mbere y’uko inama ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere iterana. Iyo nama iteganyijwe kubera mu Bwongereza ku itariki 31 Ukwakira kugeza ku itariki 12 Ugushyingo 2021.

    Tariki 9 Kanama 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yavuze ko gukwirakwiza ibyuka bihumanya ikirere ndetse no kwangiza amashyamba biri mu bihungabanya Isi, bigashyira ubuzima bw’abantu bagera kuri za Miliyari mu kaga.

    Yongeraho ko hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihuse, kugira ngo isi itagera ku gipimo cy’ubushyuhe cya 1.5 kuko ubu ngo kigeze kuri 1.2 ‘Degrees Celsius’. Ubu nihatagira igikorwa byihuse, ngo na 1.5 ‘Degrees Celsius’ izarenga mu gihe kiri imbere.

    source : https://ift.tt/2VH3LBo

  • Kamonyi: Abiyita ‘abahebyi’ 10 bafatiwe mu kabari banywa inzoga bakora n’inama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bafashwe barimo gukora inama binyuranyijwe n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bari mu kabari, banafashwe barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko.

    SP Kanamugire yagize ati “Twari dufite amakuru ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri uriya Murenge wa Rukoma, abo bantu biyise abahebyi. Kuri iki cyumweru ni bwo umuturage yaduhaye amakuru ko abagize iryo tsinda cyane cyane abayobozi baryo bateraniye mu kabari k’uwitwa Ntwari Philbert barimo kunywa inzoga banajya inama y’uko bakomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu 10 bari mu kabari mu nama banywa inzoga”.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko abo bantu bakimara gufatwa byagaragaye ko ari bo bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro muri uriya Murenge wa Rukoma ndetse na bo barabyiyemerera. Yakomeje avuga ko abo bantu bangiza ibidukikije ndetse bajya bakoresha abana imirimo ivunanye kandi bari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Abaturage bagiye batwereka aho bacukura amabuye y’agaciro dusanga hari amashyamba ya Leta baranduye, imigezi bayungururiramo ayo mabuye yarakamye ndetse banangiza imirima y’abaturage iri hafi aho. Twari dufite n’amakuru ko bariya bantu bajya bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18”.

    SP Kanamugire yakomeje agaragaza ko usibye no kuba bari basanzwe bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abo bantu banafashwe baranze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 kuko bari mu kabari banywa inzoga kandi muri iki gihe utubari ntabwo twemewe.

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abantu bifuza kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bagana inzego zibishinzwe zibahe ibyangombwa. Yabakanguriye kujya bakorera mu makoperative mu rwego rwo kwirinda akajagari.

    Ati “Ni kenshi usanga abantu baguye mu birombe barimo gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa, ni yo mpamvu tubagira inama yo kujya babanza kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibahe ibyangombwa zinasuzume ko ahantu bagiye gukorera nta kibazo hazabateza. Tubibutsa ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazajya babihanirwa nibafatwa”.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza. Nyiri akabari we yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Rukoma yibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19 anacibwa amande yagenwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3jBlfae

  • Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal ufite abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwana Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka
    Bwana Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka

    Ku mwanya wa Perezida wa Komite nyobozi y’Umuryango ACRS hatowe Dr Jovith NDAHINYUKA, ku mwanya wa Visi-Perezida hatorwa Antoinette HABINSHUTI, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatorwa Dr Bellancile MUSABYEMARIYA. Abandi babiri mu bagize Komite nyobozi bagumye mu myanya yabo aribo Yvette UWIMANA, Umubitsi na David KWIZERA wakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba anahagarariye urubyiruko muri Komite nyobozi. Abandi batowe ni Divine UMUHIRE ushinzwe Igicumbi cy’Umuco akaba yungirijwe na Dr Yves RWOGERA MUNANA.

    Uwari Perezida ya ACRS, Bwana Patrick Karamaga, yavuze ko bifuje ko abagize Komite nyobozi basimburwa kuko hari bamwe mu bari bayigize batazajya baboneka kenshi muri Senegal bityo kugirango imirimo y’Umuryango ACRS ikomeze nta nkomyi bikaba ari ngombwa ko basimburwa. Yasobanuye ko abagize Komite nyobozi y’agateganyo batowe b’abari basanzwe bahagarariye abanyamuryango mu nzego zitandukanye harimo abari basanzwe muri Komite, abagize Komite y’Urubyiruko, Igicumbi cy’Umuco n’izindi nzego kubera ibihe by’icyorezo cya COVID isi yose ihanganye nacyo, bigatuma abanyamuryango bose ba ACRS badashobora guhura.

    Yashimangiye ko abasimbuwe bazakomeza kunganira komite nyobozi nshya nk’uko nabo bafashijwe n’abo basimbuye kandi ko komite nshya abanyamuryango bayitezeho umusaruro mwinshi kuko n’ibindi bikorwa byose abayigize babaga babigizemo uruhare rukomeye.

    Perezida wa ACRS Dr Jovith NDAHINYUKA yagaragaje ko Komite ayoboye yiteguye gukomereza aho abababanjirije bari bageze, bagashyira imbaraga cyane mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Senegal, bagakora ibikorwa bishimangira iterambere ry’u Rwanda ndetse no kurushaho gushaka inshuti z’u Rwanda by’umwihariko ko Igicumbi cy’Umuco kizashyira imbaraga zihariye mu kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda indangagaciro z’umuco nyarwanda no kurushaho kwitabira gahunda z’Igihugu cyabo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye ibikorwa by’indashyikirwa Komite nyobozi icyuye igihe yakoze by’umwihariko uruhare ntagereranywa mu gutegura gahunda ngarukamwaka zirimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umunsi w’Ururimi Kavukire, Umunsi w’Umuganura na gahunda zihariye z’urubyiruko. Yagaragarije abagize Komite nshya ko n’ubwo bamwe ari bashya muri Komite nyobozi ariko bagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Ambasade ifatanyamo n’Umuryango w’Abanyarwanda.


    source : https://ift.tt/3CykJ5u

  • Muhanga: Hari abagitegereje ko bagobokwa kubera Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa
    Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa

    Nsekanabanga Damascène avuga ko amaze imyaka itatu mu mujyi wa Muhanga aho yaje avuye mu Murenge wa Rugendabari, akaba avuga ko afite inzara kuko ubusanzwe arya ari uko yatoraguye ibintu ahajugunywa imyanda.

    Habimana Augustin na we amaze imyaka 20 atuye muri Rutenga akaba atunzwe no gukora ibiraka ubu kurya bikaba bimugoye, kuko ubuyobozi bwababwiye ko bakomeza gutegereza ariko barahebye.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga avuga ko abantu 100 ari bo bahawe ibyo kurya hagendewe ku baturage bazwi batuye mu mudugudu wa Rutenga kandi bababaye cyane kurusha abandi, bikaba bishoboka ko hari abashonje batabonye ibyo kurya.

    Agira ati “Abaturage bahawe ibyo kurya ariko ntabwo bihagije abayifuzaga bose, buriya nta muntu wakwanga ibyo kurya ni yo mpamvu harebwe gusa ababaye cyane kurusha abandi ariko hari n’abasigaye ubuyobozi bw’akarere bwari bwavuze ko na bo bahabwa ibyo kurya. Gusa ntabwo byahise biboneka abantu basa nk’aho bigaragambije”.

    Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko ibyo kurya byahawe abifite abashonje bakaviramo aho, uwo muyobozi avuga ko hari ibintu bikwiye kuba bititiranwa n’ibindi kuko hari igihe nk’umuhinzi wa hano mu mujyi yifuza ibyo kurya kandi akazi ke katarahagaze, umugore w’umushoferi yabihabwa bikitwa ko bihawe umuntu wishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko buri wese ukeneye ibyo kurya bitamugeraho ariko ababaye cyane kurusha abandi byabagezeho.

    Avuga ko muri rusange imiryango yahawe ibyo kurya kubera ingaruka za Guma mu Rugo isaga 1000 kuko ari bo bari bababaye cyane kurusha abandi, icyakora ngo imiryango isaga 2000 ni yo yari ikeneye ibyo kurya kandi gahunda yo kubitanga iracyakomeje.

    Agira ati “Abantu bose ntabwo wabona ibyo kurya ubahaye ariko abababaye cyane kurusha abandi kubera ingaruka za Guma mu Rugo twabahaye ibyo kurya kandi gahunda irakomeje. Ntabwo ari byinshi ngo bigere kuri buri wese ariko ku bufatanya n’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa ibyabonetse twabibagejejeho”.

    Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa
    Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa

    Ntivuguruzwa Landouard avuga ko ibyo kurya byahawe abishoboye abakene bagasigara akifuza ko hakwirindwa amarangamutima mu kugoboka abashoje, kuko na we ubwe yiboneye ko hari ababihabwa bitanyuze mu mucyo.

    Agira ati “Biragaragara ko ibyo kurya bitangwa twese ni Guma mu Rugo, ariko hari ababiha abo bafite ibyo bahuriyeho, iyaba byatangwagwa hakoreshejwe uko umuntu ameze n’uko ateye kuko harimo ibitameze neza”.

    Harabura umunsi umwe ngo ingamba zo gushyira muri Guma mu Rugo imirenge irindwi y’Akarere ka Muhanga irangire, hakaba hategerejwe kureba niba iminsi yiyongera cyangwa Guma mu Rugo ikurwaho ubuzima bukongera gusubira nka mbere.

    source : https://ift.tt/37vSI09