Tag: featured

  • Kamonyi: Abiyita abahebyi bafatiwe mu kabari bari mu nama yo gucukura amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bafashwe barimo gukora inama binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bari mu kabari, banafashwe barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko.

    SP Kanamugire yagize ati” Twari dufite amakuru ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri uriya murenge wa Rukoma, abo bantu biyise abahebyi. Kuri iki cyumweru nibwo umuturage yaduhaye amakuru ko abagize iryo tsinda cyane cyane abayobozi baryo bateraniye mu kabari k’uwitwa Ntwari Philbert barimo kunywa inzoga barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu 10 bari mu kabari mu nama banywa inzoga.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bantu bakimara gufatwa byagaragaye ko aribo bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro muri uwo Murenge wa Rukoma ndetse nabo barabyiyemerera. Yakomeje avuga ko bangiza ibidukikije ndetse bajya bakoresha abana imirimo ivunanye kandi bari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Abaturage bagiye batwereka aho bacukura amabuye y’agaciro dusanga hari amashyamba ya Leta baranduye, imigezi bayungururiramo ayo mabuye yarakamye ndetse banangiza imirima y’abaturage iri hafi aho. Twari dufite n’amakuru ko bariya bantu bajya bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje agaragaza ko usibye no kuba bari basanzwe bakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, banafashwe baranze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari mu kabari banywa inzoga kandi muri iki gihe utubari dufunze.

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abantu bifuza kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bagana inzego zibishinzwe zibahe ibyangombwa. Yabakanguriye kujya bakorera mu makoperative mu rwego rwo kwirinda akajagari.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyiri akabari we yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Rukoma yibutswa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 anacibwa amande yagenwe yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


  • Musanze: Abaturage barashinja abayobozi kubakubita bazizwa ko batirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi abaturage babitangaje nyuma y’uko umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomuscène wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard n’umwana wabo w’umukobwa bakubiswe mu buryo bukomeye.

    Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bugarijwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazira ubusa cyane ko uwitwa Munyazikwiye Jean Népomucsène we yakubiswe akanacibwa amande azira ko yahuye n’abakorerabushake [Youth Volunteers] ngo yanyoye inzoga.

    Umwe mu baturage uvuga ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamegeri n’abanyerondo.

    Ati “ Nari mu rugo iwanjye n’abana mbona abantu barahaje barambwira ngo mbarangire Usengimana, mbabwira ko ntawe uhari barambwira ngo nintamubereka barankubita. Nibwo batangiye kunkubita n’umukobwa wanjye n’abanyerondo bari kumwe na Gitifu w’akagari.”

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Thriphose yabwiye IGIHE ko atiyumvisha impamvu aba baturage bahohotewe ntibihutire kubimenyesha ubuyobozi cyangwa ngo bajye gutanga ikirego kuri RIB.

    Ati “Mu by’ukuri rero nk’uwo muturage wavuze ngo yakubiswe n’urubyiruko rw’abakorerabushake sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse nawe n’undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe. Sinumva uko yakubitwa kuriya ngo ntaze kubimenyesha ubuyobozi niba koko atarakubitiwe mu tubari kuko hari n’abakubitirwa mu tubari.”

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’abaturage bavuga ko bahohotewe barimo n’uyu mwarimu yakimenye ubwo yari mu kiruhuko. Yavuze ko agiye kugikurikirana anaboneraho kuvuga ko n’ibigaragara ko aba baturage bahohotewe n’abakorerabushake nabo bazahanwa nk’uko n’abandi bose bahanwa iyo bakoze ibyaha.

    Gusa n’ubwo abaturage bo mu bice bitandukanye bakomeje kugaragaza ko bahohoterwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo n’abanyerondo rimwe na rimwe na za DASSO, Hashize igihe gito Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yihanangirije inzego zitandukanye ku bijyanye no gukubita no guhohotera abaturage.

    Yavuze ko nta muturage ukwiye kuyobozwa inkoni cyane ko ngo n’inka zitagikubitwa.

    Munyazikwiye Jean Népomucsène avuga ko yakubiswe ahowe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • ActionAid Rwanda yasabiye ubutabera umugabo w’i Huye wagaragaye akubitwa n’umugore we – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa washyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza uwo mugore uzwi ku izina rya “Nyirambegeti” akubita umugabo we, uwo muryango watangaje ko ubyamaganye kuko ari ihohoterwa.

    Bagize bati “Twamaganye ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu, cyaba umugore cyangwa umugabo. Uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera. Uyu mugabo akwiye guhabwa uburenganzira bwe kandi akarindwa uyu mugore umuhohotera. Dukeneye umuryango uzira ihohoterwa.”

    Amashusho ya Nyirambegeti akubita umugabo we yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ku wa 9 Kanama 2021. Byavuzwe ko yamukubitaga kuko yavuye mu rugo atabimuhereye uburenganzira kandi yari amaze iminsi amwihanangiriza.

    Umwe mu bazi iby’uwo muryango yavuze ko “bahora barwana ariko umugore akarusha umugabo ingufu maze akamunesha.”

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bidakwiye, basaba inzego zibishinzwe ko uwo mugabo yarenganurwa.

    Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

    Inkuru bifitanye isano: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya

    Abagabo bahohoterwa n’abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande? Ibi byabereye mu Murenge wa #Huye, Umudugudu wa #Kubutare. @rwamrec, @IngabireIm, @oswaki, @mutesi_lydie, @HuyeDistrict, @A_sebutege, @AngelMutabaruka, @Rwandapolice, @RIB_Rw, @rwandanews24 pic.twitter.com/2JVaNH7Dyn

    — Annonciata BYUKUSENGE (@AnnonciataB) August 9, 2021

    Nyirambegeti yakubise umugabo we amuziza ko yavuye mu rugo atamusabye uruhushya

  • Msiogope! Ikiganiro cy’Umusirikare wa RDF n’umuturage w’i Mute muri Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado ntawo bafite, babayeho mu bwigunge. Ibaze nawe kuba mu gace karuta u Rwanda inshuro eshatu [kuko iyi ntara ifite ubuso 82.625] ariko nta rugo ugira, ufite ubwoba ko ushobora kutaramuka, nta tumanaho ngo uvugane n’abavandimwe bawe n’ibindi nk’ibyo.

    Mbere y’uko tugera ku kiganiro natangiye mvuga, Cabo Delgado ubusanzwe yari ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri, yari ifite ibikorwaremezo byinshi biteye imbere, ifite umutungo kamere mu Rwanda twumva nk’inzozi [ndisegura ku bwo kugereranya ibi bintu mwa bantu mwe], kuko hari gaz nyinshi.

    Ikindi kandi ni agace kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde ku buryo ibicuruzwa bishobora koherezwa mu mahanga byoroshye, abahaturiye kandi ntibicwe n’inzara kuko buri wese yajya asimbuka akirobera agafi ke.

    Mu rugendo rurerure twakoze dusubiye i Mocimboa da Praia nyuma y’uko ako gace kari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba kabohowe n’Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique na Polisi y’u Rwanda; twabonye abaturage bake mu Karere ka Palma.

    Abo baturage ubu bari kuba ahantu hitwa Mute, ni imiryango itarenze 10 yiganjemo abana kuko abagabo baho usanga umwe afite abagore benshi.

    Bari muri ako gace kuva mu minsi mike ishize, bavuga ko urugendo ruhabageza rwatangiye mu mezi abiri ashize, nubwo bahamaze iminsi mike. Bari batuye mu gace ka Mocimboa da Praia ahari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba.

    Muri uwo mujyi, mu mwaka ushize mu kwezi nk’uku, iyo mitwe y’iterabwoba yishe abaturage barenga 50 bakaswe imitwe na mbere y’aho muri Mata hari habaye igitero nk’icyo.

    Aho bari ubu muri Werurwe 2020 higaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, ikura mu byabo abaturage bose, inatwika inzu zabo.

    Muri urwo rugendo twarimo, twasanze abo baturage bari gusekura ibigori kugira ngo babone uko barya umutsima. Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda babegereye, batangira kubaganiriza, mu kubagarurira icyizere.

    Abo baturage iyo muganira ku byababayeho n’umugabo araturika akarira. Saidi Amri, twamusanze mu mbuga iri imbere y’inzu ya nyakatsi, yasobanuye ko nyuma yo kwica, abo barwanyi bafataga n’inkoko z’abo baturage bakazitwara.

    Ati “Ntabwo tuzi impamvu bishe bunyamaswa buri wese babonaga mu nzira. Ntabwo tuzi impamvu barwana.”

    Abasirikare b’u Rwanda mu Giswahili cyumutse, babahumurije, bababwira ko ubuzima bwagarutse, ko mu minsi mike baba bitegura gusubira mu ngo zabo i Mocimboa de Praia.

    Ikiganiro umuturage yagiranye n’umusirikare

    Niba ari na bya bindi bavuga ngo by’Igipindi cy’Ingabo, aha nabonye iki cyakoze “umuti” wa mugani wa ba basore. Aba baturage kimwe mu bintu bakeneye ni ukugaragarizwa icyizere.

    Kuganiriza aba baturage ni ikintu cy’ingenzi kigamije kububakamo icyizere, bakisanga ku bashinzwe umutekano na cyane ko ari iturufu ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba nk’iyi. Bategerejweho kuzajya batanga amakuru mu gihe hari umuntu babonye batazi.

    Ababyeyi batatu bari bari gusekura ibigori, bari kumwe n’abagabo babiri bari bicaye hasi ku butaka, babwiye umusirikare w’u Rwanda uburyo bahunze n’amaguru bakagera muri Tanzania. Mu minota nk’itanu yari yacecetse abateze amatwi, nyuma atangira kubahumuriza.

    Yababwiye ko bazongera gusubira Mocímboa da Praia, bagahura n’imiryango yabo, bakongera gukora n’akazi ndetse bagasinzira nta nkomyi. Akanyamuneza katangiye kuza ku maso yabo, barasabana, baganira bishimye nk’abantu baziranye.

    Umubyeyi umwe wari ufite umwana yonsa, yatangiye guseka, bigaragara, akajya abaza umusirikare ati “uravugisha ukuri”, undi nawe ati “ntimugire ubwoba”.

    Umusirikare wa RDF: Ni byo muzagera Mocímboa, muzajya muryama muruhuke. Mu gitondo mukore imirimo yanyu, nta kibazo na kimwe mufite.

    Umuturage: Abana baradusize kera barigendeye hirya iriya.

    Umusirikare wa RDF: Abana bazasubira mu ishuri bige. Ni byo rwose.

    Umuturage: Murakoze cyane mubyeyi. Muri iyi minsi turabashimiye. Twari twugarijwe n’ibibazo. Tugiye gusubira Kiwia, kugera hafi ya Tanzania. Twari tunaniwe rwose. Aha twaratsinzwe muri byose.

    Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo ariko.

    Undi muturage: Twari hafi yo kwambuka tujya Ruvuma muri Tanzania.

    Umusirikare wa RDF: Kuri ubu muratekanye, nta muntu uzongera kubakoraho cyangwa kubabuza amahwemo. Ibintu by’ubuhunzi byararangiye.

    Umuturage: Birangire rwose, twararushye. [Aseka] ari gusekura [avuga umupolisi w’u Rwanda wafashaga umuturage mugenzi we gusekura]

    Undi musirikare wa RDF: [Yegera umuturage uri gusekura] Ngufashe? Reka nkwakire!

    Undi muturage: Ufite umugisha ukomeye.

    Umusirikare wa RDF: Ubwo abana bari bamaze icyo gihe cyose badakandagira ku ishuri, bari bamaze iminsi ingahe batiga?

    Umuturage: Umwaka wose.

    Undi muturage: Bari bagejeje imyaka itanu.

    Umusirikare wa RDF: Mu 2018 ni bwo izo mvururu zatangiye? Ubwo bamaze imyaka itatu batiga? Ntimugire ikibazo bazasubirayo.

    Umuturage: N’imyaka itanu izagera batarasubira ku ishuri.

    Umusirikare wa RDF: Amahoro yamaze kugaruka, muri mu rugendo, muzasubira Mocímboa, abana bajye kwiga. N’ejo mu gitondo mwagenda, bagahita batangira kwiga. Ntimugire impungenge. Ntimugire ikibazo.

    Umuturage: Nta bwoba, tugiye gusubira ku ishuri.

    Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo rwose.

    Umuturage: Turabona imodoka, zirerekeza iwacu.

    Umusirikare wa RDF: Nimubona ziriya modoka, muzabahagarike mubavugishe, bazaba bagiye iriya iwanyu. Muzadusangayo. Tuzajya tubonana buri munsi.

    Umuturage: Tuba dufite ubwoba.

    Umusirikare wa RDF: Ufite ubwoba bw’iki, ntituri kumwe?

    Umuturage: Simbizi. Ntabwo turizera kuva kera.

    Umusirikare wa RDF: Nimugire icyizere. Twerekeje Mocímboa. Amahoro arahari, muri ku rugendo, nimuhagera abana bazasubira ku ishuri, namwe mukomeze akazi kanyu ka buri munsi. Ntimugire ikibazo rwose.

    Umuturage: Imana ibagirire neza.

    Umusirikare wa RDF: Mwakoze urugendo kuva Mocimboa kugera hano. Ubu rero mugiye gusubira iwanyu. Mwavuye Palma muruhukira hano. Mumaze iminsi ingahe hano?

    Umuturage: Amezi atatu arashize.

    Umusirikare wa RDF: Mwanyuze muri iyi nzira [atunga agatoki ahari umuhanda]?

    Umuturage: Twanyuze hano, turaharara. Mu gitondo dukomeza urugendo n’amaguru, tugera Palma saa Munani.

    Umusirikare wa RDF: Kuki mwavuye Palma mukagaruka hano?

    Umuturage: Kubera imvururu za hariya. Aha twahabonye amahoro.

    Umusirikare wa RDF: Ntimuzongera guhunga.

    Umuturage: Twahunze imvururu zaho, twagize amahirwe turaruhuka gato, turavuga tuti dutegure inzira tuzanyuramo hamwe n’umutware wacu. Abantu benshi bavuye hano, bahungira ahandi.

    Nyuma yo gusoza ikiganiro bagiranaga, aba baturage basuhuzanyije n’ingabo na polisi y’u Rwanda basezeranaho. Ku maso basaga nk’abafite akanyamuneza ku buryo budasanzwe ku buryo utashidikanya ko bafite icyizere ko ahazaza ari heza.

    AMASHUSHO: Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda basanze abaturage batuye ahitwa i Mute muri Mozambique bari gusekura ibigori, barabafasha, barasabana ubona ko icyizere cy’ubuzima kuri bo cyagarutse.

    Ni nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zibohoye ako gace.

    🎥 @PGirinema pic.twitter.com/uxvH2nMPzW

    — IGIHE (@IGIHE) August 9, 2021

    Umusirikare w’u Rwanda asezera umuturage nyuma y’umwanya munini baganira

    Akanyamuneza kari kose yaba ku basirikare no ku baturage bo muri ako gace

    Abapolisi b’u Rwanda basabanye n’abaturage batuye ahitwa Mute, babafasha gusekura ibigori

    Aba baturage bari bishimye ku buryo bugaragara, baseka mu gihe ngo igitwenge bagiherukaga kera

    Bumvaga ari nk’igitangaza kuganira n’ingabo, icyo bari bamenyereye ni ukurara rwantambi kubera inyeshyamba

    Icyizere ni cyose ko abana bazongera gusubira kwiga, aho kwirirwa biruka bacengana n’amasasu

    Aba baturage bagaragaje ko banyotewe n’amahoro nyuma y’igihe kinini basembera

    Basabanye biratinda

  • Basanze hari ababarusha- Gen Maj Kabandana yavuye imuzi iby’urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize Ingabo na Polisi by’u Rwanda zitangiye ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, zimaze kubohoza uduce twinshi twari mu maboko y’abo barwanyi, by’umwihariko agaheruka ni akitwa Mocímboa da Praia kafatwaga nk’icyicaro cyayo.

    Utundi duce twafashwe ni akitwa Quelimane, Njama, Manilha, Mumu, Mangoma, 1st May, Mocímboa da Praia, Unidade. Hari kandi Ntotwe, Mbuje n’ahandi.

    Agace kamwe kari kagoye muri uru rugamba, ni akitwa Awasse aho bivugwa ko Ingabo z’u Rwanda zaharwaniye igihe kinini.

    Gen Maj Innocent Kabandana yatangaje ko urugendo rwo gutabara muri Mozambique, rwatangiranye n’ubusabe bw’icyo gihugu no kubwemeza bigakurikirwa n’indi myiteguro mu bya gisirikare.

    Ibikoresho byifashishwa byoherejwe binyuze ahitwa Nacala, abasirikare nabo ni ho banyuze. Aboherejwe kurwanira ahitwa Afungi bagiyeyo n’indege mu gihe abanyuze mu kindi cyerekezo ahitwa Mueda na Sagal bo bakoze urugendo rurerure n’imodoka.

    Ati “Mu by’akazi byo ni ibisanzwe. Akazi ka gisirikare kabamo imvune nyinshi cyane cyane iyo ari ukurwana. N’ingendo ndende [ziravuna]. Kuva Nacala kugera aho abasirikare ba mbere baruhukiye, ni ibilometero 700, hamwe hatari n’imihanda myiza cyane. Abantu bagenda urwo rugendo, ubwarwo utaranatangira kurwana, ni rurerure.”

    Imitwe y’iterabwoba iri kurwanywa n’Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda bafatanyije n’Igisirikare cya Mozambique, yatangiye gukaza umurego mu 2017, mbere habagaho udutero duto nk’aho wasangaga abo barwanyi bateye ibiro bya Polisi, bakica abapolisi babakase imitwe.

    Nubwo icyicaro cy’iyi mitwe cyamaze gufatwa mu gitero cyagabwe n’Ingabo z’u Rwanda ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2021, haracyari ibice bakirimo kuko abenshi bakwiriye imishwaro.

    Gen Maj Kabandana yasobanuye ko kuba urugamba rugeze aho ruri uyu munsi, bigaragaza neza ubushobozi bw’abari kururwana ugereranyije n’umwanzi wabo.

    Ati “Kurwana n’inyeshyamba ni [ukurwana] n’abantu badasanzwe, barwana mu dukundi duto ariko dushikamye, barasa, ariko ngira ngo kuba tugeze aha ni uko basanze hari ababarusha.”

    Muri uru rugamba, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique, bose bajya ku rugamba mu gihe kimwe, bafite intego imwe.

    Asobanura uburyo bahuza imikoranire yagize ati “Polisi hari ibyo ishoboye n’abasirikare hari ibyo bashoboye n’Ingabo zo muri iki gihugu hari icyo zishoboye kurusha ahandi. Iyo tumaze kubona ahantu uko hateye n’igikorwa gihari, turavuga tuti wowe ca aha, ni wowe ubishoboye kurusha njye ndakunganira gutyo gutyo.”

    Ibyo bikorwa harebwe ubushobozi bwa buri wese, ibikoresho n’ubunararibonye afite hanyuma inzego eshatu ziri muri uru rugamba zigakorana ku buryo zemeranya ikintu kimwe.

    Kurwana n’imitwe y’iterabwoba ntibyoroshye

    Imitwe y’Iterabwoba yo muri Mozambique yiyitirira ko ifitanye isano na Islamic State gusa ntaho ihuriye na Al Shabaab iyishamikiyeho iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

    Hari umwe mu bantu bamaze imyaka 17 muri Mozambique twaganiriye. Ni umugabo ushinzwe Ibikorwa by’uburinzi bw’abakozi ba Sosiyete ya Vodacom, nka kimwe mu bigo by’itumanaho bikomeye muri Afurika, kikaba na kimwe muri bibiri bikorera muri Mozambique.

    Yansobanuriye ko imikorere y’aba barwanyi itandukanye n’iya Islamic State cyangwa se Al Shabaab. Iyi mitwe yindi, usanga ikunze gukora amatangazo avuga ibikorwa byayo, ikayashyira ku mbuga za internet.

    Ibyo binajyana n’ibindi bikorwa byo kwivuga imyato ku buryo usanga nk’abayobozi bayo bazwi, gusa kuri aba bo muri Mozambique, nta na kimwe bakora muri ibyo.

    Nta muntu ubazi amasura, nta muntu urabavugisha, barwana bihishe kandi bagakorera mu matsinda. Bashobora nko kwinjira mu gace, bakica abantu nta muntu wigeze ubamenya.

    Aho bageze hose uba usanga ari nk’abantu batarenze icumi, bagenda mu gakundi gato nko mu ishyamba ariko bakagira ahantu bahurira.

    Uwo twaganiriye yambwiye ko umunsi umwe yababonye akoresheje drone. Icyo gihe ngo bagendaga mu ishyamba banyonyomba mu matsinda ariko baza guhurira ahantu hamwe.

    Gen Maj Kabandana yasobanuye ko bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe y’iterabwoba, baturuka mu bihugu bya kure, atari abenegihugu.

    Ati “Abenshi ni abo muri iki gihugu, ni abenegihugu b’iki gihugu, ariko mu buyobozi bwabo hari abantu bava mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, banatubwiye ko hashobora kuba harimo abantu bava mu Burengerazuba bw’Isi baza kubatera inkunga. Nta gihamya gifatika ariko ayo makuru turayafite.”

    Intara ya Cabo Delgado ifite uturere 16 gusa twose izi nyeshyamba ntabwo zari ziturimo ku kigero kimwe. Dutandatu nitwo twari twibasiwe ku kigero cyo hejuru. Utwo turimo Palma, Mocímboa da Praia, Nangade, Muidumbe na Mueda.

    Ibice bikirimo inyeshyamba ku bwinshi ubu ni Siri I, Siri II, Mbawo. Ni ho Ingabo z’u Rwanda n’abo bafatanyije berekeje amaso muri iki gihe nyuma yo gufata icyicaro gikuru cy’abo barwanyi, Mocímboa da Praia.

    Gen Maj Innocent Kabandana uhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique yasobanuye imiterere y’ubutumwa bwabahagurukije i Kigali

    Brig Gen Muhizi Pascal na ACP Desiré Gumira mu bari ku rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

  • Kutemerera abantu kujyana n’abana mu masoko biri mu rwego rwo kubarinda – Meya Nuwumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n
    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n’umwana muto

    Muri iki gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe, mu masoko atandukanye haba ayo mu mujyi no mu bindi bice byo mu Karere ka Musanze, nta muntu wemererwa kuhahahira cyangwa kuhacururiza ari kumwe n’umwana, yaba amuhetse, amuteruye cyangwa se amufashe akaboko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati “Muzi neza ko umwana ukiri muto aho ari ho hose, aba akeneye kwitabwaho byimbitse, akagaburirwa, agakina cyangwa akaruhuka mu buryo bwisanzuye, kandi n’isuku ye ikitabwaho bihagije. Mu isoko rero uretse kuba tuhaziho kuba ari ahantu hahora uruhurirane rwinshi rw’abantu n’ibintu, baturutse impande zitandukanye, twasanze rero atari ahantu hizewe abantu bakwiye kwirirwana abana bato. Ari na yo mpamvu muri iki gihe bibujijwe, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa cy’icyorezo cya Covid-19”.

    N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakorera muri aya masoko, bo bavuga ko hari ubwo umubyeyi abura uwo asigira umwana cyangwa aho amusiga, nyamara akeneye gushakisha igitunga umuryango, bityo ku bw’amaburakindi agahitamo kumujyana aho agiye hose.

    Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryitwa Kariyeri yagize ati “Uyu mwana mpetse mu mugongo afite amezi abiri. Mporana na we umunsi ku wundi kuko akiri muto, aho aba anakeneye ko mwonsa ntagize ikindi muvangira kandi biragoranye kuba namusiga kuko nta n’umukozi ngira. Rero kuza aha umuntu aje gucuruza ntibatwemerere kwinjira kuko turi kumwe n’abana, urabona ko bitubangamiye rwose”.

    Undi na we ati “Birimo gutuma bamwe twirirwa tuzerera ducururiza ahatemewe, bityo tukifuza ko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukorohereza abaza gucururiza mu masoko bari kumwe n’abana, bakemererwa kwinjira, na bo bagakora kimwe n’abandi babashe kubona uko bashakisha ibibatunga”.

    Hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana mu ngo ziri hafi y’amasoko bacururizamo, akaba ari ho abo bana birirwa, kugira ngo nibura babone uko babitaho. Ariko ibi na byo, ngo ntibitanga igisubizo kirambye, kuko n’ubundi abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kuba bahandurira indwara zitandukanye.

    Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari nk’ubwo uba ufite amahirwe yo kuba hafi y’isoko aho ucururiza, hari nk’umuntu muziranye uturanye naryo, noneho ukajya ufata umwana ukamujyana akaba ariyo yirirwa mu gihe wowe uri gucuruza. Icyo gihe icyo ukora ni ugucunganwa n’uko igihe cyo konka kigeze, ukanyarukirayo gutyo gutyo. Benshi tubikora dutyo mu kwirinda gutakaza icyashara, ariko tunagamije kuticisha abana inzara”.

    Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi babyeyi badashyigikiye icyifuzo cyo kwirirwana abana mu masoko.

    Uwitwa Maniranzi Jeneviève yagize ati “Njye mbona uko byagenda kose muri iki gihe turimo, gupfa gufata umwana ngo umujyane ahantu runaka atari ibintu dukwiye gukinisha uko twiboneye. Umubyeyi we ashobora kwigomwa akiyemeza kuba agumye mu rugo amwitaho muri cya gihe aba agitegereje ko umwana atangira kurya, cyagera akaba aribwo abona kujya amusiga akajya gushakisha. Na ho bitabaye ibyo umuntu ashobora kwirukankira amafaranga umwana yahadurira Covid-19, ugasanga bibaye ibibazo byisumbuye ku byo yari asanganwe”.

    Mu masoko hahurira urujya n
    Mu masoko hahurira urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda

    Mayor Nuwumuremyi Jeannine, yunze mu ry’uyu mubyeyi, aboneraho no gusaba abayeyi gutekereza uburyo nyabwo bwo gukora ariko banarinda abana babo.

    Ati “Kuba ari ababyeyi batunze imiryango babikesha gucuruza, birumvikana ko batabireka. Ariko na none bibuke ko muri iki gihe bitemewe gufata umwana ngo umujyane ugiye mu isoko gucuruza, kuko hariya mu isoko ni ihuriro ry’ibintu n’abantu baturutse imihanda yose, bitoroshye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu kurinda umwana rero, biranshoboka ko umubyeyi ashobora kumushakira umuntu wo kumusigarana igihe atariyo, cyangwa na none, nyir’ubwite akaba yamusigarana mu rugo we ubwe, akaba yashaka umuntu yohereza mu isoko kumucururiza”.

    Uko abana baba bakiri bato ni na ko ubudahangwarwa bw’imibiri yabo buba butarakomera nk’uko Mayor Nuwumuremyi akomeza abivuga, bityo akaba ari ah’ababyeyi kubarinda ibintu byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu bindi asaba ababyeyi bafite abana bagejeje igihe, ni ukutabavutsa amahirwe yo kubajyana mu marerero cyangwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato Leta ikomeje gukwirakwiza mu midugudu, hagamijwe kwigisha abana no kubarinda kubura aho basigara, igihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo.


  • U Bufaransa: Umunyarwanda wavuzwe mu idosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes, arakekwaho kwica umupadiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Franceinfo avuga Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin, ari we watangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere saa sita z’amanywa ko uwo mupadiri yishwe akaba yari mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko.

    Birakekwa ko umugabo wagize uruhare muri ubu bwicanyi ari uwari usanzwe afite dosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes muri Nyakanga umwaka ushize.

    Aya makuru akomeza avuga ko uwo mugabo yijyanye ku biro by’abajandarume ahitwa Mortagne-sur-Sèvre, kuri uyu wa Mbere, agiye kwirega ko yishe uwo musaseridoti.

    Umurambo we wahise usangwa mu macumbi y’abo mu muryango w’abafurere ba Montfortain, mu cyumba cye ari na ho byagaragaye ko yiciwe, icyakora uburyo yishwemo ntibwahise bumenyekana.

    Uwireze ko ari we wamwishe ni umugabo w’imyaka 40, ufite inkomoko mu Rwanda wari warakiriwe muri uwo muryango w’abihayimana aho yari amaze amezi menshi.
    Uwishwe ni na we wari umuyobozi mukuru w’uyu muryango.

    Uwakoze ubu bwicanyi ngo yahise ajya kwirega ku biro by’abajandarume biherereye i Saint-Laurent-sur-Sèvre

  • Rotary Club Kigali Virunga yabonye umuyobozi mushya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Public Library kuri uyu wa 8 Kanama 2021, witabirwa n’abanyamuryango ba Rotary International bake, abandi bifashisha ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Ugizwe n’ama-club atandukanye ahabwa abayobozi buri mwaka. Uwahawe kuyobora Club ya Kigali Virunga mu 2021-2022, uyu munsi ni bwo yimitswe asimbuye Jwala Kumar wayiyoboye mu 2020-2021.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Cyr Tougouma, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19, ashimangira ko uhawe inshingano azageza club ku rwego rushimishije.

    Yakomeje ati “Ndahamya ko abanyamuryango ba club bose bazamushyigikira kugira ngo akore ibyisumbuye kandi arusheho kuzamuka mu ntera.”

    Uwo muyobozi uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw’akazi kuva ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 9 Kanama 2021, yavuze ko nibishoboka azagaruka muri Werurwe cyangwa Mata ari mu rw’akazi.

    Ati “Kandi ndahamya ko Rotary Club ya Kigali Virunga izaba iri mu ma clubs meza cyane mu Karere kanjye.”

    Suman Alla wimitswe nk’umuyobozi mushya yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International.

    Yagize ati “Izakora byinshi kandi irusheho kuzamuka mu ntera. Gukora byinshi ni ukuzongera imishinga ikora kandi ikaba ifite ingufu, na ho kuzamuka mu ntera ni ukongera abanyamuryango no kwagura ubufatanye.”

    Yavuze ko atewe ishema no kuyobora club y’abantu bafite inararibonye ritandukanye.

    Yakomeje ati “Nk’uko umwe mu banditsi b’ibirangirire, Robin Sharma, yabivuze, ubuyobozi ntabwo ari umwanya cyangwa izina. Ni impinduka, ubushobozi no kuzana ibishya. Aha rero simpahagaze nk’Umuyobozi, ahubwo mpahagaze nk’umufasha wa club mu gukemura ibibazo bya rubanda.”

    Cyr Tougouma yanasuye Isomero Rusange rya Kigali ryatangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Rotary Club ya Kigali Virunga, asobanurirwa imikorere yaryo n’akamaro rigirira abarigana.

    Rotary Club ya Kigali Virunga yakusanyije miliyoni 1.2$ mu agera kuri miliyoni 6$ [Leta y’u Rwanda yatanze miliyoni 4.8$] yashowe mu mushinga wo kubaka iri somero; ryafunguye imiryango mu 2012.

    Uretse iryo somero, Rotary Club ya Kigali Virunga ifite n’indi mishinga ikomeye irimo uwo guhugura urubyiruko ku bijyanye n’imiyoborere n’ibindi. Ni yo yateye inkunga iyubakwa ry’icumbi rifasha abivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Kwinjira muri Rotary Club nta kiguzi bisaba. Rotary Club y’u Rwanda kuri ubu ifite abanyamuryango 157 babarizwa muri clubs zirindwi.

    Rotary y’u Rwanda ibarizwa muri Rotary Club District 9150; iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

    Guverineri wa Rotary mu Karere aba afite umuhagarariye muri buri gihugu; Edgard Cyr Tougouma ahagarariwe na Dr Jean D’Amour Manirere usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe Rugera Jeannette wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya yagizwe Umunyamabanga wa Rotary mu Karere.

    Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yasobanuriwe uko isomero ryafashije abarigana gusobanukirwa ingingo zitandukanye binyuze mu gusoma

    Aha Cyr Tougouma yitegerezaga ibitabo biri mu Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru

    Isomero ririmo ibitabo by’ubwoko bwose

    Yagejejwe mu bice bitandukanye by’iri somero

    Nyuma yo gusura isomero, Guverineri Edgard Cyr Tougouma, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi

    Ifoto yafatiwe imbere ya Kigali Public Library, isomero ryubatswe ku bufatanye bwa Rotary Club ya Kigali Virunga na Leta y’u Rwanda

    Cyr Tougouma yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo ashimangira ko uhawe inshingano azageza Club ku rwego rushimishije

    Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga, Suman Alla, yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International

    Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yimitse Suman Alla nk’Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga

    Suman yageneye Cyr Tougouma impano

    Impano yamugeneye ni iy’igitabo

    Ifoto y’urwibutso yafashwe umuhango wo kwimika umuyobozi mushya urangiye

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Abahawe doze ya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata iya kabiri ya Pfizer #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kanama 2021, akaba yakanguriraga ababa bararengeje iminsi yagenwe yo kwikigiza bwa kabiri, kwihutira kugenda bagakingirwa.

    Dr Nsanzimana avuga ko kuba umuntu yakingirwa hakoreshejwe ubwoko bubiri bw’inkingo nta ngaruka byamugiraho, kuko ngo hari ubushakashatsi bwabikozeho.

    Agira ati “Birashoboka ko ku nshuro ya mbere umuntu yahabwa urukingo rw’ubwoko runaka, ku nshuro ya kabiri agahabwa urundi. Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi byashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize, byerekanye ko uwafashe urukingo rwa AstraZeneca ku nshuro ya kabiri yafata urwa Pfizer ntagire ikibazo, ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika”.

    Ati “Ku zindi nkingo zavangwa, mbese urwo wabanza n’urwo wakurikizaho bizagenda bimenyekana, ariko kuri izo ebyiri ni ikintu gishya cyagaragaye mu bashakashatsi ndetse n’itsinda ribikurikirana hano mu Rwanda, twabiganiriyeho dusanga bishoboka byanatangira gukoreshwa hano”.

    Mu Rwanda kugeza ku itariki 8 Kanama 2021, abantu bamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye ni 622,695, intego Leta yihaye ikaba ari uko 60% by’Abanyarwanda bagomba kuzaba barakingiwe muri 2022, kandi ngo ikizere kirahari nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje.

  • Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Bari bacumbitse (ari abapangayi) mu gipangu cy’uwitwa Rucamubyuma Emmanuel (w’imyaka 72) mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo.

    Mugorewera Drocelle uturanye n’urwo rugo avuga ko bikanguye ahagana saa ine z’ijoro babona inzu(chambrette) nyakwigendera yabanagamo n’umugabo ikinguye, umurambo uri hasi ku butaka, ibikoresho byose byo mu nzu umugabo yabisohoye aracika.

    Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha uwo Kazungu wishe umugore we, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ubanze gusuzumwa.

    Kazungu yishe uwo mugore bari bamaranye amezi abiri babana mu buryo butemewe n’amategeko, bombi bari bamenyereye kunywa inzoga bagasinda bagakurizamo no kurwana.

    Mugorewera yagize ati “Hari hashize nk’ukwezi umugore yaramutemesheje icyuma, yari azi ko byarangiye ariko ikigaragara umugabo yari yaramurwariye inzika, umugabo yavuye mu Gakinjiro asanga umugore yasinze, ubwo rero ni bwo yahise amwica”.

    Abaturanyi ba nyakwigendera Mbanzumutima Nadia bamuziho kuba yanywaga agasinda agatukana ariko atabikorana umutima mubi, abatamuzi neza bakaba ari bo barakaraga bakaba bamugirira nabi.

    Umugabo we ni we bavuga ko batari bazi neza, bakaba ngo batari kumukekaho ko ageze ku rwego rwo kwica umuntu.

    Inzego zishinzwe umutekano zadutangarije ko zikirimo gushakisha uwo Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) watorokanye ibintu byo mu nzu amaze kwica umugore we.

    Mbanzumutima Nadia (witwa Delphine) yaje akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y’u Burengerazuba mu myaka ine ishize abanza gukora akazi ko mu rugo, akaba yabanaga na nyina wa muramu we witwa Mukashyaka mbere yo kujya kubana na Nizeyimana nk’umugore we.