Tag: featured

  • François Ngarambe yasabye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo muri Intare Conference Arena, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko; umuco, amateka n’indangagaciro byacu ni ishingiro ry’iterambere”.

    Yahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Uburengerazuba. Bamwe bahuye imbonankubone abandi barimo abari mu mahanga bitabira ku ikoranabuhanga.

    Haganiriwe ku bibazo bitandukanye byugarije urubyiruko rw’u Rwanda n’uko abagize urwo Rugaga bagira uruhare mu kubikemura, hibandwa ku byagezweho mu myaka ibiri ishize n’ibigiye gukomeza kongerwamo ingufu.

    Ngarambe yibukije abitabiriye Inama ko ubwo Perezida wa Repubulika yari amaze gutorerwa indi manda mu 2017, yabwiye urubyiruko ko afitanye narwo igihango. Ni icyo gushyira imbere inyungu rusange, kurwanya ruswa n’ibindi.

    Yagize ati “Twakwishimira ko muri rusange icyo gihango kitatatiwe. Tukaba twanagaya bamwe nubwo ari bake, batannye.”

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko urubyiruko rwiteguye “kutwerekeza mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye”, ashimangira ko bizarusaba imbaraga zirenze izakoreshejwe mu gukemura ibyarangiye.

    Ati “Mwebwe nk’urubyiruko murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo.”

    Aha yavuzemo iby’ihohoterwa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubushomeri, inda zitateganyijwe n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’igihugu.

    Yavuze ko ari ngombwa ko bamenya imizi ya gakondo yabo nk’Abanyarwanda kuko ari byo bizabafasha gukomeza gusigasira igihugu.

    Ati “Nimumenye indangagaciro zacu kuko ni zo zatugize abo turi bo, ni zo zizatuma u Rwanda rutazima.”

    Yabibukije ko nta na kimwe bageraho batunze ubumwe, abasaba kwamaganira kure uwo ari we wese washaka kubabibamo amacakubiri.

    Ngarambe yanasabye urubyiruko gukoresha amahirwe yose Igihugu cyashyizeho abafasha kwiteza imbere, ndetse bagateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

    Inama nk’Iyi yaherukaga kuba mu 2019 ubwo hanatorwaga Umuyobozi w’urwo Rugaga mushya ari we Tuyisenge Joseph. Iterana buri myaka ibiri.

    Tuyisenge yashimiye abayitabiriye n’Umuryango FPR Inkotanyi wabafashije kuyitegura.

    Yavuze ko insanganyamatsiko yayo yatoranyijwe hagamijwe kongera gusubira ku ndangagaciro z’umuco bigatuma bashikama kugira ngo Urugaga rukomeze kugera ku nshingano zarwo.

    Muri iyo nama hanatanzwe ibiganiro birimo ikigaruka ku muco Nyarwanda cyatanzwe na Tetero Solange ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Ikigaruka ku mateka cyatanzwe na Depite Kamanzi Ernest uruhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse n’icyibanze ku mahirwe y’ishoramari n’ubukungu cyatanzwe n’Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zéphanie.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Solvit Africa, Semafara Joseph, yasangije urubyiruko ubuhamya bw’uko yatangiriye mu bihe bigoye avuye mu Kigo cy’impfubyi, ubu akaba ageze ku rwego rushimishije. Yarusabye gushirika ubute rugakora cyane.

    Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyo Nama by’umwihariko abagize urwo Rugaga, byagarutse ku kunenga urubyiruko guceceka ntiruvuge ibibazo bihari nk’inda ziterwa abangavu, rugirwa inama yo kujya rubigaragaza rukabimenyekanisha kare.

    Basabye ko hashyirwaho abafashamyumvire bafasha urubyiruko kwirinda ubusambanyi bugeza ku nda zitateganyijwe no kwishora mu biyobyabwenge bituma rudatanga umusaruro.

    Hagaragajwe ko urubyiruko rwo mu bice by’icyaro rufite impano nyinshi zarufasha kwihangira imirimo ariko rukaba rubura aho rumenera, hasabwa ko abagize Urugaga bafasha abo bana kuzibyaza umusaruro.

    Urubyiruko rwanibukiranyije ku baharabika u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga, rusabwa kuzikoresha ruhangana n’abasebya igihugu, ruvuga ibyiza byagezweho kugira ngo bacike intege.

    Abayobozi bo mu Nzego za Leta zitandukanye bari muri iyo Nama basezeranyije urubyiruko ko ibyifuzo n’ibibazo byatanzwe bigiye gushyirwamo imbaraga kurushaho, cyane ko ibyinshi byatangiye gutekerezwaho.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe Igihugu cyashyizeho arufasha kwiteza imbere

    Tetero Solange ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye abitabiriye Inama kuzirikana indangagaciro z’Abanyarwanda

    Iyi Nama iba buri nyuma y’imyaka ibiri

    Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo muri Intare Confere Arena, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021

    source : https://ift.tt/3xDMlEf

  • Amategeko ajenjetse n’imyigishirize mu byatunzwe agatoki nk’imvano y’ubunyamwuga buke mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ni igipimo cyakozwe mu ngeri eshanu zagenzuwe aho icya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

    Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora. Cyerekana ko ikigero cy’abanyamakuru bahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

    Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

    Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, bwamuritswe ku nshuro ya kane. Bwagarutweho n’abakora itangazamakuru ndetse iyi ngingo ni yo yaganiriweho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kinyura ku bitangazamakuru bitandukanye ariko kuri iyi nshuro cyabereye mu Ishuri Rikuru rya Kabgayi, ICK.

    Cyatumiwemo abahanga mu by’itangazamakuru barimo Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre; Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru muri RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste.

    Mugisha Emmanuel yavuze ko ubukungu bw’itangazamakuru buri hasi ugereranyije n’izindi nzego z’ubuzima.

    Ati “Kugira ngo umunyamakuru agire imibereho myiza, ni ibintu bitapfa guhura kuko bikiri hasi. Ukwigenzura kw’itangazamakuru nako kuracyahari hasi.’’

    Yasobanuye ko kwigenzura byareberwa mu kuba abantu basobanukiwe amategeko abagenga aho kwibanda ku bafunzwe kandi bashobora kuba bazira ibindi byaha bidafitanye isano n’itangazamakuru.

    -  Ubunyamwuga buracyari buke mu itangazamakuru

    Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste, yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera ubunyamwuga buke mu itangazamakuru.

    Ati “Twigisha umunyamakuru tugendeye ku bumenyi agomba kugira. Nkuko babyivugira ngo bagera ku kazi bagasanga bimwe twigishije ntibikora. Mu kazi ni ho hari imikorere itandukanye, iyo bahageze basangamo ibibazo. Niba umuntu umuhaye akazi nta mushahara, ni bwo ajya gushaka giti [amafaranga ahabwa abanyamakuru] cyangwa akandika inkuru uko byifuzwa.’’

    Ubushakashatsi buheruka bwerekanye hari abanyamakuru 1600 bafite amakarita ya RMC.

    Hategekimana yavuze ko Sosiyete na yo ikwiye kumva imikorere y’itangazamakuru ntifate uwavuze nabi ikintu nk’ushaka gusenya.

    Ati “Hari impamvu nyinshi zatuma umwuga utagenda neza. Sosiyete yacu igomba gukura, ikumva uko itangazamakuru rikora. Ubu rifite ubukene, usanga umuntu akubaza impamvu wakoze inkuru utamuvugishije ngo aguhe akantu.’’

    Yasobanuye ko hari zimwe mu nkuru zidashamaje ziri mu bituma ibinyamakuru bidasomwa, ibyo zikora ntibikurure abasomyi cyangwa ababikurikirana.

    -  Izingiro ry’ubunyamwuga buke butungwa agatoki

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre, yasobanuye ko ikibazo cy’ubunyamwuga buke gitangirira mu ishuri aho abana boherezwa kwiga itangazamakuru badafite ubumenyi buhagije.

    Ati “Abanyeshuri tubona muri kaminuza tubagenerwa na Leta, ntibareba ibyiciro ngo bize indimi, bapfa kuduha. Mbere twagiraga uburenganzira bwo kubaha ikizamini tukagira abo dufata aboherezwa mu yandi mashuri bitewe n’ibyo umuntu akeneye. Ntabwo umwana uzamwohereza kwiga itangazamakuru atazi icyo ari cyo.’’

    “Abanyeshuri duhabwa hari n’abaza batazi icyo baje kwiga. Iyo batabizi mu cyumweru cyo kubamenyereza tubanza kubasobanurira. Mu myaka yashize twari dufite amahitamo ariko ubu byavuyeho.’’

    Pasiteri Uwimana yavuze ko hari abava mu mwuga kuko kuva na kera bawugiyemo batabishaka.

    Yagaragaje ko imyaka itatu abanyeshuri biga itangazamakuru bamara muri kaminuza ari mike cyane ku buryo byagorana ko amasomo yose bayakurikirana ndetse bakayashyira mu bikorwa.

    Ati “Byaba byiza hagarutse ibigo by’amahugurwa, utarize itangazamakuru agahabwa impamyabumenyi ariko afite ibyo yize.’’

    Yakomeje ati “Ikindi kibazo ni amategeko y’itangazamakuru avuga ko umunyamakuru ari ufite ubumenyingiro bw’ibanze, ntibavuga aho buhera n’aho burangirira. Nuzi gusoma no kwandika agomba kuba afite ubwo bumenyi?’’

    Pasiteri Uwimana avuga ko mu mwuga usanga harimo abanyamakuru na ba bandi ‘bacuruzaga imigati bavuye mu muhanda bahombye’ bakariyoboka.

    Rushingwabigwi Jean Bosco yasobanuye ko RGB ifite inshingano zo kujya inama, ikareba ibyigishwa niba bikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Muri aya mabwiriza ni ho duteganya ko mu gihe cyo gukora amavugurura, abakoresha bahura n’abayobozi ba kaminuza. Igipimo cyerekanye ibibazo; hakenewe ahantu ho kubiganirira kugira ngo bikemuke.’’

    -  Amategeko y’itangazamakuru ari hafi kuvugururwa

    Abitabiriye iki kiganiro basobanuye ko kuba abashaka gukora itangazamakuru badahezwa ndetse hakaba n’abafite ikarita ya RMC nta mashuri abibemerera bituma habaho akajagari.

    Mugisha yakomeje ati “Hari ibiganiro biri kuba bijyanye no “kuvugurura politiki y’itangazamakuru, bizanatuma n’amategeko ahari yahinduka ku buryo yagira bimwe na bimwe akemura. Nubwo harimo ibyuho hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo habaho amavugurura akenewe.’’

    Kugeza ubu hari gukorwa ibiganiro ku bikeneye gukorwa hashingiwe ku

    Rushingwabigwi yasobanuye ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kunoza “umwuga w’itangazamakuru ufite agaciro ku bagomba kuwukora.”

    Hari gukorwa ibiganiro bizasiga havuguruwe politiki y’itangazamakuru ndetse n’amwe mu mategeko agenga abakora uyu mwuga

    source : https://ift.tt/3D0UELs

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yayoboye iyi nama ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021.

    Iyi nama iteranye mu gihe Isi ihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron. Bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu bumaze kugera no mu bindi birimo n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

    Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi nshya, u Rwanda rwasubijeho akato ku bagenzi bava mu mahanga. Minisiteri y’Ubuzima kandi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo gufata urukingo rwa Covid-19, kuko arirwo rushobora kubarinda.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

    Kugeza ubu hari gukorwa inyigo zigamije kureba niba iyi virusi yaba yica cyane kurenza izari zisanzwe, gusa icyamaze kugaragara ni uko yandura cyane kuzirenza.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19

    Iyi nama nshya iri kwiga kuri COVID-19 by’umwihariko ubwoko bushya bwa Omicron

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome aganira na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc

    source : https://ift.tt/3G0I3Kh

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yafashe n’umwanzuro wo gusubika ingendo z’indege zijya mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo kuko byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

    Abantu bose bavuye muri ibyo bihugu cyangwa baherutse gukorerayo ingendo bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

    Abavuye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi na bo bagomba kwishyira mu kato k’umunsi umwe(amasaha 24) muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye kandi ko Abaturarwanda bose bakomeza amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, bagakangurirwa kwikingiza byuzuye no kwipimisha kenshi.

    Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko uretse Leta y’u Rwanda, impungenge zatumye hafatwa ingamba nshya kuri Covid-19 zavuye ku zifitwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima(WHO).

    source : https://ift.tt/3cXTfe2

  • Iyi myitozo ine yoroheje yafasha umutima n’ibihaha byawe gukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dore imwe mu myitozo ushobora gukora buri munsi igafasha umutima n’ibihaha gukora neza.

    1. Kugenda n’amaguru

    Niba uri umutangizi, umwitozo wa mbere mwiza ni ukugenda n’amaguru. Kugenda n’amaguru ntibifasha umubiri kumererwa neza gusa ahubwo bifasha no kubanya ibinure mu mubiri.

    2. Kuzamuka inganzi

    Niba usanzwe umenyereye umwitozo wo kugenda cyangwa kwirukanka ahantu harehare, ushobora kongeraho umwitozo wo kuzamuka ingazi ndende, uzamuka umanuka bityo bityo kugeza igihe ubiriye icyuya.

    3. Gusimbuka umugozi

    Gusimbuka umugozi ni umwitozo mwiza kuko ukoresha umubiri wose, by’akarusho noneho iyo ari umugozi uremereye, imikaya y’umubiri wose irakora bikongerera agaciro uwo mwitozo. Uyu mwitozo ushobora kuwukora iminota 15-30 buri munsi niba ubishoboye, ariko ku mutangizi, iminota itanu buri munsi irahagije.

    4. Pompage (push-ups) no gusimbuka uhagaze hamwe (Burpees)

    Uyu mwitozo ukorwa umuntu aciye bugufi agakora pompage (pushup) imwe agahaguruka agasimbuka ahagaze hamwe, akongera agakora pompage bityo bityo akamara byibuze iminota ibiri buri munsi (amasegonda 120).

    Iyi myitozo yose ni ingenzi mu gufasha umubiri kumererwa neza no gukomera, by’akarusho kandi igafasha imikorere y’umutima n’ibihaha, ndetse bikaba byakurinda indwara z’umutima n’iziterwa no kugira ibinure byinshi mu mubiri.

    Icyitonderwa

    Iyi myitozo yose ugomba kuyikora kugeza igihe ubiriye icyuya cyangwa wumva unaniwe cyane udashobora kurenzaho.

    Kurikira ibisobanuro birambuye muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3lfk9CJ

  • APR FC yanganyije umukino ubanza na RS Berkane yo muri Maroc #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru habereye umukino ubanza mu guhatanira itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup, APR FC yari yakiriye RS Berkane yo muri Maroc.

    Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’abari babanjemo ku ku mukino wayihuje na Rayon Sports.

    Niyomugabo Claude usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ntiyakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wayihuje na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, aho yari yasimbuwe na Ndayishimiye Dieudonné, naho Karera Hassan asimburwa na Nsabimana Aimable.

    Ku munota wa 80 w’umukino, Hamza Regragui wa RS Berkane yahawe ikarita y’umutuku, nyuma yo gukurura Mugunga Yves wari umaze kumucenga, isigara ikina ari abakinnyi 10.

    Umukino waje kurangira amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu, umukino wo kwishyura ukazaba ku Cyumweru tariki 05/12/2021 muri Maroc hatagize igihinduka

    source : https://ift.tt/317D4bk

  • Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama iteranye mu gihe havugwa virusi nshya ya Corona ivugwaho kugira ubukana, ikaba ndetse imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

    U Rwanda rwari ruherutse koroshya ingamba nyinshi hakurikijwe kuba iki cyorezo cyari kimaze iminsi kigaragaza ko cyagabanyije ubukana.

    Icyakora Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse kuburira abaturarwanda kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus yahawe izina rya Omicron, rutegeka ndetse ko abinjira mu gihugu baturutse mu mahanga babanza kujya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    .

    source : https://ift.tt/317tTYq

  • Nyarugenge: Arasabira ubutabera umwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w’imyaka 44 afite abana 10. Yavuze ko umwana we agisambanywa atigeze abimenya, yabimenya nyuma yatangiye kwangirika.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Nyarugenge buzamara iminsi 16, uyu mubyeyi yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we yafashwe, anagaragaza ko ababazwa n’uko uwamuhohoteye akidegembye.

    Aganira na IGIHE, Uwimana yemeje ko umugabo wasambayije umwana we batuye mu gace kamwe ndetse afite impungenge z’uko ashobora kuba yarahanduriye Virusi Itera Sida.

    Ati “Karahohotewe nyuma y’icyumweru kimwe mbona arimo kugenda nabi mubaza impamvu ambwira ko ari umugabo duturanye wamutwaye mu rutoki ngo amukoresha imibonano. Narebye mu gitsina cye nsanga yaraboze.”

    Yongeyeho ko akibibona yahise abyereka umugabo w’inyangamugayo wo muri aka gace, undi amugira inama yo kumujyana kwa muganga no gutanga ikirego.

    Ati “Ikibazo ubona umwana yarihebye, mbese ntagisinzira. Ubuyobozi bumfashije nkamenya uko ubuzima bwe bumeze byanezeza kuko nsanze ari muzima nashimira Imana. Ninjye wamwivurije kuko nabonaga ari kubora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurenzi, Nsengiyumva Fabien, yabwiye IGIHE, ko uyu mubyeyi akimara kubabwira ko umwana we yahohotewe bihutiye gufata uwakekwagaho gukora icyo cyaha.

    Ati “Akimara kumenya ko umwana we yasambanyijwe uwabikekwagaho twaramufashe tumushyikiriza polisi bamusaba ko yakoresha ibizamini ku bitaro bya polisi ariko bishoboka ko ibisubizo byaje bitagaragaza ko umwana yafashwe ku ngufu. Uwo bavuga ko yamufashe ku ngufu ararekurwa.”

    Yongeyeho ko uyu mubyeyi afite akabari ndetse bamugiriye inama yo kutajya avanga abakiriya n’abana be kubera ko n’ukekwaho gufata gusambanya uwo mwana w’imyaka icyenda yanyweraga iwe.

    Uyu mugore arasabira ubutabera uyu mwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe

    source : https://ift.tt/3I0KNcg

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo RwandAir yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwandu bwa Omicron bwahagaragaye.

    RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, gusa hashyizweho uburyo bwo gufasha abari bamaze kugura amatike burimo kuba igihe ntarengwa ayo matike azamara kigijwe inyuma gishyirwa ku wa 30 Kamena 2021 no guhindura ibyerekezo ariko amafaranga arengaho bakayishyura.

    Ubu Isi yose ihangayikishijwe n’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron ndetse Israel yo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka.

    Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi n’ahandi.

    Byatumye u Rwanda rufata umwanzuro w’uko umuntu wese urwinjiyemo avuye mu mahanga, ajya mu kato k’amasaha 24 mu gihe hagisuzumwa niba nta bwandu bwa Omicron afite.

    Omicron ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

    Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

    RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai

    source : https://ift.tt/314NbO7

  • Kigali: Abamotari barishimira ko ‘Cameras’ zagabanyijwe mu mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ikibazo cya cameras zo mu mihanda nticyavugwagaho rumwe hagati y’abatwara ibinyabiziga hamwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho abatwara ibinyabiziga bashinjaga polisi ko cameras zayo ziyandikira amakosa batakoze cyangwa se zikabandikira ko bakoze amakosa ariko nyamara aho zashyizwe atari ho zari zikwiye kuba ziri.

    Ingero z’amakosa yakorwaga ariko abatwara ibinyabiziga bakavuga ko barenganyijwe ni nko kuba barandikirwaga umuvuduko uri hejuru ya 40 kandi nyamara camera yabandikiye yashyizwe ahantu hari icyapa gitegeka ko utwaye atagomba kurenza umuvuduko wa 60.

    Nyuma y’ubwumvikane buke bwariho, Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego zibifite mu nshingano kubisubiramo bakabinonosora kugira ngo ari abatwara ibinyabiziga ntibinubire ko barenganywa ariko kandi ntibikureho ko hakomeza kwirindwa umuvuduko.

    Umwe mu bamotari batifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko byari bikabije kuko ku munsi hari uwashoboraga kwandikirwa umuvuduko inshuro zirenze eshatu.

    Ati “Burya natwe ntabwo twari tubizi uko bigenda, wajyaga kubona ukabona message, nkanjye banyandikiye rimwe mfite umuvuduko wa 48 kandi byari ahantu hari icyapa cya 60, jye nzi n’uwo bandikiye gatandatu wenda nshobora kubikubwira ntubyemere cyeretse wenda abikwiyerekeye muri telefone ye, ariko ubundi uwo munsi umusaza akibivuga ati umuvuduko wa 40 nanjye ku maguru ndawugenda byahise bikemuka, ubu bimeze neza nta kibazo ibyapa byasubiye gukurikizwa nka mbere”.

    Mugenzi we ati “Ziriya cameras zimukanwa, zimwe bashyiraga ahantu hari icyapa cya 60, bagasaba umuvuduko wa 40, waba ufite nka 40 kandi ari muri 60 ugasanga bahise bakwandikira, zaragabanutse mu mihanda, ubu usanga ahantu hatari hateye n’icyapa bateraga camera ubu ntabwo bagipfa kuzihashyira, tukaba twishimira ko batagipfa gutera camera aho biboneye”.

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko ikibazo cy’ibyapa na cameras hashize iminsi bivugwaho kandi ngo na Perezida wa Repubulika akaba afite umurongo yatanze.

    Ati “Ibyuma bifite ukuntu biteye ubwabyo, ntusezerana na byo bishobora kugira amakosa bikora, ariko iyo habaye ikintu nk’icyo ukandikirwa mu buryo butari bwo, biroroshye cyane kuza ahakorera polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic police) cyangwa ukandika, twashyizeho uburyo butandukanye, haba guhamagara, haba kwandika, cyangwa se no kwiyizira ubwawe, kugira ngo ugaragaze ikibazo ufite tugisuzume, hanyuma tukurenganure niba mu by’ukuri warenganye, ariko umurongo wo waratanzwe ni ibintu bikiganirwaho, ndatekereza ko umwanzuro uzafatwa uzaba unoze”.

    Ubusanzwe iyo umuntu arengeje umuvuduko icyapa kimusaba kugenderaho, ahanishwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

    source : https://ift.tt/3xJEVQ5