Tag: featured

  • Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro k’arenga miliyoni 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu harimo n’ibyarengeje igihe byafashwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2021, cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bavuze ko usibye kuba byangiza bamwe muri bo, binafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko bidindiza iterambere n’ubuzima bw’ababikoresha, basaba buri wese kubirwanya yivuye inyuma kuko ari urugamba rutagenewe bamwe gusa.

    Musafiri Hassan yagize ati ” Iyo urebye ibiyobyabwenge byangiza ubuzima rw’urubyiruko n’abandi babikoresha kandi bitwara n’amafaranga menshi yakwiye kuba ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere, turasaba ababa babikoresha cyane cyane urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda kuko byangiza ubuzima n’iterambere kandi nitubigira ibyacu tuzatsinda.”

    Tuyisenge Ange Marie Gisele na we yagize ati ” Tubona kenshi ingaruka ibi biyobyabwenge bigira ku rubyiruko ruba rwarabaswe na byo; turasaba ababyeyi ko twafatanya twese tukarwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ababikoresha, naho ibi bicuruzwa biba byararangije igihe n’ibitemewe na byo bigira ingaruka ku buzima kuko biba byarapfuye ibindi utamenya icyo bikozwemo, turasabwa kubyirinda twese.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guteza umutekano muke kuko abakora ibyaha bitandukanye benshi baba babikoresheje.

    Yagize ati “Ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko rwinshi mu mitekerereze, ubuzima bwabo no ku bantu bakuru babikoresha kuko biteza umutekano muke harimo n’amakimbirane y’urudaca mu miryango ndetse ni indandaro y’ibyaha byinshi bikunze kugaragara muri rusange. Icyo dusaba abaturage ni ukubireka kuko bibagiraho ingaruka ku giti cyabo, ku muryango no ku gihugu muri rusange.”

    “Ku bijyanye n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe ho turasaba abacuruzi kujya bashishoza aho barangura kuko hari benshi barangura byinshi ariko ngo bagasanga harimo n’ibyarengeje igihe, tuzakomeza kugenzura ibi bicuruzwa ndetse n’ababifite turabashishikariza kubikura mu bindi, ikindi ni uko bareka ibintu bya magendu no gucuruza ibitemewe.”

    Mu byangijwe kuri uyu munsi harimo ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga, inzoga zo mu dusashi ziva muri Uganda, inzoga z’inkorano, ibicuruzwa bitemewe byiganjemo amavuta yo kwisiga azwi nka mukorogo.

    Ibi biyobyabwenge n’ibicuruzwa byarengeje igihe byangijwe

    Abaturage basabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo

    source : https://ift.tt/3Axh0mR

  • Afurika ntikwiye kuba nk’umwana w’inyoni utegereza guhora atamikwa-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Afurika ni umugabane utunzwe n’inkunga z’amahanga ndetse ibi bishimangirwa n’uburyo ingano yayo yagiye izamuka mu myaka yashize.

    Mu 1970, ibihugu bya Afurika biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byahawe inkunga ifite agaciro ka miliyari 1.7$, ariko yaje kugera kuri miliyari 49.2$ mu 2017. Muri uwo mwaka ishoramari uyu mugabane wakiriye ryari miliyari 24.6$ rivuye kuri miliyoni 700$ mu 1970.

    Perezida Kagame yavuze ko atatunguwe no kuba ibihugu birimo u Bwongereza byarafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga bigenera Afurika, avuga ko ikwiye kwiga uburyo bwo kubaho mu gihe inkunga zizaba zihagaritswe.

    Ati “Ntibyantungura. Ikibazo si ugukuraho inkunga, ntegereje ko zizagabanuka zikagera kuri zero. Umunsi umwe bizabaho, byaba bikozwe n’u Bwongereza ndetse n’ibindi bihugu. Ibi bishimangira igitekerezo cyanjye cy’uko inkunga zitakubakirwaho iterambere rirambye, nubwo zikenewe mu kubaka ubushobozi buzashoboza abantu kubaho batazikeneye, cyangwa abazikera bakagenda baba bacye uko ibihe bishira.”

    Perezida Kagame yavuze ko atari ikibazo kuba ibihugu bindi ndetse n’imiryango mpuzamahanga byagira uruhare mu kubaka iterambere rya Afurika, ariko asobanura ko biba ikibazo iyo abazanye ibyo bikorwa by’iterambere batangiye gutegeka Abanyafurika uburyo bitwara.

    Ati “Ku ruhande rumwe, ni ibintu byiza [kuba ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo] bafitiye ishyaka Afurika, bakaba bifuza kuyifasha [mu rugendo rw’iterambere]. Ibyo ndabishima. Icyo ntakunda ni urundi ruhande ruha abantu uburenganzira bwo kuvuga no gukora ibintu nk’aho ari Abanyafurika. [Iyo bibaye] ndibaza nti ‘turi he?’”

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa ariko ashimangira ko birushaho kuba byiza iyo bibafitiye akamaro.

    Yakomeje ati “Nta kibazo mfite ku bitekerezo bituruka hanze ya Afurika, ndetse n’imishinga y’iterambere ariko kuki tutakorana ku buryo Abanyafurika bafata inshingano mu kugaragaza ibyo bakeneye ndetse n’ibitekerezo byabo. Rimwe na rimwe bishobora no kugira uruhare mu guteza imbere iyo mishinga. Niba imishinga y’iterambere igenewe Afurika, ni ingenzi ko Abanyafurika bagira uruhare muri ibyo bikorwa aho kugira ngo abandi babe ari batanga ibitekerezo byabo kuri Afurika.”

    Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire yo gutegereza icy’abandi bagenera Afurika imeze nk’uko ibyana by’inyoni bitegereza kugaburirwa

    Ati “Afurika ntishobora kuba nk’ibyana by’inyoni byicara gusa bifunguye umunwa kugira ngo [abandi] baze batamike Afurika. Ntekereza ko atari byo.”

    Ni irihe shingiro ry’abagereranya u Rwanda na Silcon Valley?

    U Rwanda rufite isura nshya, kuko ari kimwe mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambere, umwihariko mu kubaka ubukungu bwihagazeho, kizwi ku isuku, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ibindi bituma amahanga agitangarira.

    Nk’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yagize uruhare rufatika muri ibi bikorwa, nubwo “Iyo ibintu bigenda neza, bisa nk’aho nta ruhare na ruto nagize mu gutuma [ibyo byagezweho bishoboka”, nk’uko yabiteyemo urwenya mu kiganiro kirekire yagiranye na New African Magazine.

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko umwanya afite nk’Umukuru w’Igihugu, utuma yiga amasomo atandukanye mu buryo butoroshye.

    Ati “Niga amasomo buri munsi kandi mu mwanya ndimo [nk’Umukuru w’Igihugu] niga amasomo mu buryo bukomeye. Buri gihe iyo ibintu bigenze nabi, ninjye unengwa kandi ntabwo byanze.”

    U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho umubare w’abakoresha internet wavuye kuri miliyoni 1.4 mu 2016 ukagera kuri miliyoni 4.1 muri uyu mwaka.

    Ni mu gihe ibikorwaremezo birimo imiyoboro ya flbre optic ituma ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa, rigeze kuri 96% by’ubuso bw’igihugu.

    Uyu muvuduko uri hejuru mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ni wo watumye u Rwanda rutangira kugereranywa na Silicon Valley yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gace gafatwa nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi, kakabarizwamo ibigo bikomeye nka Google, Facebook n’ibindi bikomeye.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga, ariko rudakwiye kwifuza kuba nka Silicon Valley.

    Ati “Twishimira kwigira kuri Silicon Valley cyangwa mu bindi bice [byateye imbere mu ikoranabuhanga] ariko ntukwiye kwifuza kuba nk’undi muntu. Ukwiye kuba uwo uri we ariko ukiga kwigeza ku rwego wifuza kugeraho. Ibyo tubona ku Isi ni uko [iterambere mu ikoranabuhanga] rishingira ku bushobozi n’ubumenyi bw’abantu. Rero bishingira mu guteza imbere urwego rw’uburezi ndetse n’ubumenyi mu Rwanda, ari nabyo bizatugeza ku cyo twifuza kugeraho.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruri gushora imari mu gushyiraho ibizatuma urubyiruko rubyaza umusaruro ikoranabuhanga riri mu gihugu.

    Ati “Turi gushora imari mu rubyiruko, abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore, ndetse no gushyiraho uburyo bashobora kwiga, no kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibyo bifuza gukora.”

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa, ati “Tubabona nk’ejo hazaza. Navuga ko ingamba zishyirwaho na Leta zijyanye no guteza imbere urubyiruko ndetse no kurufasha kuba aho bifuza ndetse n’aho igihugu cyifuza ko baba bari.”

    “Ariko urubyiruko ni rwo rugomba guhitamo icyo rwifuza kuba n’aho rwifuza kuba. Ibyo bituma baba igice gikomeye cy’iryo terambere. Ni bo bagomba kuba nyambere, bagomba kumva ko bagira uruhare muri iryo terambere. Ntabwo ari ingamba z’iterambere cyangwa Leta byatuma ibintu bishoboka.”

    U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, rugizwe n’urubyiruko rwinshi, aho abarenga 60% by’abatuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 30.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari kuri uyu mugabane

    source : https://ift.tt/3fTCti2

  • Nimwe muramutswa ubumwe! – Imbamutima z’Abanyarwanda ku isabukuru ya Madamu Jeannette Kagame – #rwanda #RwOT

    Ku munsi uyu mubyeyi yizihizaho isabukuru y’amavuko, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bamwifurije isabukuru nziza no kurambira mu gihugu kizira ivangura, kikimakaza iterambere ridaheza.

    Abantu batandukanye by’umwihariko abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bohereje ubutumwa Madamu Jeannette Kagame bamwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko.

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyirasafari Esperance, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Nyagasani akomeze abarinde.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Reka mfate uyu mwanya nifurize isabukuru nziza n’umugisha, Madamu Jeannette Kagame.”

    Bamwe mu batanze ubutumwa banikije ku bikorwa by’indashyikirwa, Madamu Jeannette Kagame yagizemo uruhare hagamijwe guhindura imibereho y’abenegihugu by’umwihariko abadafite kivugira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagize ati “Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo.”

    “Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nziza Jeannette Kagame.”

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars, yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu udasanzwe waharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda, komora ibikomere no kongera kwiyubaka kw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere umwana w’umukobwa, gushyigikira impano, no kongerera ubushobozi abagore, guha icyubahiro Intwaza no kubaka Umuryango Nyarwanda.”

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, mu butumwa bwe na we yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame ari nawe washinze uyu muryango umaze imyaka 20 ukora ibikorwa bigamije impinduka muri sosiyete.

    Uretse abayobozi n’abazwi mu ngeri zitandukanye, abanyarwanda benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo ntibahishe amarangamutima yabo.

    Uwitwa Heritier yagize ati “Umubyeyi ugira ubumuntu, tumwifurije isabukuru nziza. Ababyiruka n’abageze mu zabukuru uri igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.”

    Karangwa Sewase yagize ati “Isabukuru Nziza ku Mubyeyi wacu. Ubupfura n’Ubugwaneza bimuranga ni umugisha ku Rwanda rwamwibarutse. Nahorane umugisha mu Rwanda.”

    Nsengimana Jean de Dieu ati “Nuko u Rwanda rwibaruka Shema ry’Abakobwa ibibero bye bikikira Intwari, uko agenda agwiza ibigwi maze yibaruka Nkubito y’i Cyeza, abari mu wo mujyo, ubu bavuga imyato kuko yabagize intyoza mu burezi n’uburere yewe no mu miyoborere baraganje. Isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame.”

    Madamu Jeannette Kagame ni we washinze umuryango Imbuto Foundation. Arangwa mu bikorwa bye bya buri munsi no kwita cyane ku bapfakazi, abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango yugarijwe n’ubukene.

    Ni umubyeyi urangwa n’umurava, umutima w’ubugwaneza n’ishyaka mu guharanira kuzana impinduka mu buzima bw’Umuryango Nyarwanda.

    Madamu Jeannette Kagame ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Unity Club washinzwe mu 1996, uhuriyemo abagize guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo. Uyu muryango ufite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane bishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe ugamije gukorera hamwe mu gukomeza gusigasira amajyambere arambye y’u Rwanda.

    Mu 2002, Madamu Jeannette Kagame ari mu bamwe bashinze Umuryango uhuriyemo abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika (Organization of African First Ladies against HIV/AIDS-OAFLA), ugamije kurwanya virusi itera SIDA. Yabaye Umuyobozi mukuru wawo mu 2004-2006.

    Mbere y’aho, mu 2001, yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA, no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

    Madamu Jeannnette Kagame ni umwe mu bashinze Green Hills Academy; afite impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Siyansi (Business and Management Science); yagiye atanga imbwirwaruhame n’ibiganiro ku miyoborere myiza, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’abana, gushyigikira abagore n’urubyiruko n’ibindi.

    Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Kagame mu 1989 , ubu bafitanye abana bane n’umwuzukuru. Mu bana bafitanye harimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

    Ubutumwa butandukanye Abanyarwanda bageneye Madamu Jeannette Kagame

    Let me take this time to Wish You A very happy&blessed Birthday Your Excellency @FirstLadyRwanda . We are so proud of Your Contribution towards Social economic transformation of this Country behind Our Very Great Man HE @PaulKagame
    Toutes les bonnes choses pour toi & ta famille

    — Gatabazi JMV (@gatjmv) August 10, 2021

    Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nzinza @FirstLadyRwanda pic.twitter.com/JCd4GldT7Y

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) August 10, 2021

    Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nzinza @FirstLadyRwanda pic.twitter.com/JCd4GldT7Y

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) August 10, 2021

    On this special day, join us in wishing a very Happy Birthday to our Chairperson @FirstLadyRwanda. pic.twitter.com/bVgdu03ySW

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) August 10, 2021

    Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nzinza @FirstLadyRwanda pic.twitter.com/JCd4GldT7Y

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) August 10, 2021

    On this special day, join us in wishing a very Happy Birthday to our Chairperson @FirstLadyRwanda. pic.twitter.com/bVgdu03ySW

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) August 10, 2021

    Happy birthday to a very exceptional Person who strived for the unity of Rwandans, healing and resilience, survival of the needy, promotion of the child girl, support of talents, empowerment of women, dignity of Intwaza, mending of society. HBD @FirstLadyRwanda

    — Gasamagera Wellars (@wellgas2) August 10, 2021

    We wish you a joyous birthday Your Excellency @FirstLadyRwanda and pray for more health and happiness in the years ahead! https://t.co/Ih7OmXErv0

    — Dr. Aisa Kirabo Kacyira (@AKacyira) August 10, 2021

    Wishing our Chairperson, Her Excellency Jeannette KAGAME, a happy birthday!

    We are grateful for your leadership that gave our Club a good direction to benefit Rwandans.

    May you continue to be blessed with good health and a long life.@FirstLadyRwanda pic.twitter.com/AjlU6mHGD6

    — Unity Club (@UnityClubRw) August 10, 2021

    Un tres Joyeux Anniversaire a notre Chere Premiere Dame Jeannette Kagame & Presidente de notre “Unity Club”. Tendres Pensees, Bonne Sante!
    Avec toute la Famille, que Dieu vous garde dans son Amour.

    — Jacqueline Muhongayire (@JMuhongayire) August 10, 2021

    Happy Birthday to our First Lady and Chairperson. May the Almighty continue to bless you abundantly.

    — Edda Mukabagwiza (@EddaM2012) August 10, 2021

    Isabukuru nziza y’amavuko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame @FirstLadyRwanda. Nyagasani akomeze abarinde 🙏 https://t.co/ose2yLnqwb

    — Nyirasafari Espérance (@nyirasafariespe) August 10, 2021

    Wishing our Chairperson a very Happy birthday, many blessings from the Almighty God! https://t.co/cSIwLgPi5K pic.twitter.com/BPVywXId93

    — Monique Mukaruliza (@MukarulizaM) August 10, 2021

    Heureux anniversaire à une Femme superbe, d’une intelligence gracieuse…et qui a un coeur plus gros que le monde…Notre perle à nous!!
    Happy Birthday to our sublime First Lady! Imana y’u Rwanda ikomeze ibarinde! https://t.co/cvgUpcUxA8

    — Ines Mpambara (@InesMpambara) August 10, 2021


    source : https://ift.tt/3jOwvAl

  • U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu gutegura AfroBasket #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yakinaga umukino wa mbere wa gicuti mu mikino itatu izakina igamije gutegura AfroBasket izabera mu Rwanda.

    U Rwanda rwatsinzwe n
    U Rwanda rwatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Senegal

    Umukino wa mbere wahuje u Rwanda n’ikipe ya kabiri irimo abakinnyi batahamagawe mu ikipe ya mbere, aho uyu mukino warangiye iyi kipe ya kabiri ya Senegal itsinze u Rwanda amanota 86 kuri 74.

    Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraza gukina undi mukino wa kabiri, aho baza kuba bakina n’ikipe ya mbere ya Senegel guhera i Saa mbili n’igice z’ijoro, iyi kipe ikazaba nayo iri mu Rwanda mu mikino ya AfroBasket.

    Muri iyi mikino ya “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izatangira tariki 24/08, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert, mu gihe Senegal baza gukina iri mu itsinda D hamwe na Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

    Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena
    Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena


    source : https://ift.tt/3CB2s7z

  • Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha”.

    Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

    source : https://ift.tt/37AWmGe

  • Goma: Abasirikare babiri bakuru barwanye bakatiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubutwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

    Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

    Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RFI, umwunganizi w’abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw’ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.

    source : https://ift.tt/3lSbYNH

  • Kigali: Hoteli ebyiri ziragurishwa mu cyamunara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hotel Villa Portofino Kigali
    Hotel Villa Portofino Kigali

    Izo Hoteli ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iherereye i Remera muri Gasabo.

    Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.

    The Mirror Hotel
    The Mirror Hotel


    source : https://ift.tt/3jO00Cl

  • Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU MINUSCA) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha”.

    Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

    source : https://ift.tt/3ABtYAf

  • #VisitRwanda: Amafoto ya mbere ya Lionel Messi muri Paris Saint-Germain #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda
    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda

    Nyuma y’imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelone, umukinnyi Lionel Messi ubu yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse n’undi umwe ushobora kwiyongeraho.

    Nyuma y’iminsi ibiri ategerejwe i Paris, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 ahagana saa cyenda ni bwo rutahizamu ukomoka muri Argentine yari amaze gusesekara i Paris aho yakiriwe n’amagana y’abafana, abanza gufata umwanya wo kubasuhuza.

    Nyuma yaho Lionel Messi yaje guhita ajya gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro by’Abanyamerika byitwa Neuilly-sur-Seine, nyuma ikipe ya Paris Saint-Germain iza guhita itangaza ko ari umukinnyi wayo mushya uzajya yambara nimero 30.

    Lionel Messi agera i Paris

    Akora ikizamini cy’ubuzima

    Lionel Messi azambara no 30 muri Paris Saint-Germain, ari na yo yahereyeho mu ikipe ya FC Barcelone

    Amafoto: Getty Images/Paris Saint-Germain

    source : https://ift.tt/3s5RvpV

  • Mu Rwanda abantu 911 bamaze kwicwa na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 911. Abitabye Imana ni bagore 8 n’abagabo 5.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Kabiri abasezerewe mu bitaro ari 22 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 14, abarembye ni ni 41.

    source : https://ift.tt/3s6Lw3X