Tag: featured

  • Amavuriro yitwaye neza mu kwandika abavutse n’abapfuye yahembwe – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye hifashishjwe ikoranabuhanga witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Muri iki cyumweru hazakorwa ubukangurambaga ku kamaro k’irangamimerere mu turere twose tw’igihugu.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze “gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri bose kugira ngo bumve akamaro k’irangamimerere kuko rifasha igihugu gukora igenamigambi riboneye.”

    Minisitiri Ngamije yagaragaje ko ahatangirwa serivisi z’ubuzima naho hakenewe kwimakwazwa kwandika irangamimerere.

    Yagize ati “Kwandikwa mu irangamimerere kwa muganga bikwiye kumvikana no gufatwa nka serivisi yuzuye kandi itangiwe ku gihe.”

    Ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro byahize ibindi mu kwandika mu irangamimerere hagendewe ku isesengura ryakozwe ku kwandikira abana bavutse kwa muganga no kwandukura abahapfiriye, byahawe amashimwe muri uwo muhango.

    Ibitaro bya CHUB ni byo byahize ibindi mu cyiciro cy’ibya kaminuza, bihembwa miliyoni 4 Frw.

    Mu cyiciro cy’iby’intara n’uturere hahembwe bitatu birimo ibya Rwinkwavu byahawe milioyoni 4 Frw, ibya Kirehe byahawe miliyoni 3 Frw, n’ibya Byumba byahawe miliyoni 2 Frw.

    Mu bigo nderabuzima hahembwe 10 birimo icyo mu nkambi ya Mahama cyahawe miliyoni 3 Frw, icya Ruli muri Gakenke cyahembwe miliyoni 2,5 Frw 2.500.000, naho icya Mugano cy’i Nyamagabe gihabwa miliyoni 2 Frw.

    Ibya Bushara na Munyinya muri Gicumbi, Gisovu cy’i Karongi, Janja muri Gakenke, Kirarambogo muri Gisagara, icya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali n’icya Karangazi muri Nyagatare byahembwe miliyoni imwe y’Amanyarwanda buri kimwe.

    Mu cyiciro cy’amavuriro yigenga hahembwe Ibitaro bya Croix du Sud biri muri Gasabo, bihabwa miliyoni 3 Frw.

    Kwandika irangamimere bifite agaciro mu igenamigambi rya guverinoma, kuko gahunda n’ingamba bitandukanye Leta ishyiraho birishingiraho cyane.

    Umwaka ushize nibwo hatangijwe uburyo bwo kwandikira abana bavutse mu bitaro cyangwa amavuriro bavukiyemo, mu kugabanya igihe byatwaraga ngo abaturage bajye kwandikisha ku mirenge.

    Kuri ubu abana bavukira kwa muganga bahita bandikwa mu bitabo by’irangamimerere

    source : https://ift.tt/3CFLk0s

  • Imirenge 50 imaze igihe muri Guma mu Rugo ishobora gukurwamo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu gihe iminsi 14 iyo mirenge yari yahawe yarangiye ku wa 10 Kanama 2021. Abaturiye iyo mirenge n’abayigendamo barifuza kumenya ikizakurikiraho.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugeza ubu hakozwe igenzura na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hamenyekane ishusho nyir’izina y’uko Covid-19 ihagaze muri iyo mirenge.

    Yagize ati “Iminsi 14 yagombaga kurangira uyu munsi, ariko guhera ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima abantu benshi haba mu tugari, ku mihanda no bice by’ubucuruzi ahahurira abantu benshi kugira ngo irebe ibipimo uko bihagaze kuri uyu munsi bizusumwe hanyuma bize gufatwamo umwanzuro uzatangarizwa abaturage mu gihe cya vuba.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’imirenge imwe n’imwe mu bipimo byari byakurikiranye mu minsi yashize yagendaga igaragaza kongera kuzamuka ariko hari ni iyagaragaje kongera kumanuka, ariko ibyo bipimo byafashwe guhera ku cyumweru birasuzumwa bitarenze ejo (kuri uyu wa Gatatu) tuzaba twabonye igisubizo cya nyuma tugeza ku baturage. Abari muri Guma mu Rugo baraba bayirimo mu gihe tutarakora isuzuma ngo tubatangarize ibyavuyemo.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanzuro wo gushyira iyo mirenge muri Guma mu Rugo ku wa 26 Nyakanga 2021.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugaragaza ko iminsi 14 ya Guma mu Rugo yatanze umusaruro mu gukurikirana abarwayi ba Covid-19 bari barwariye mu ngo ndetse no kugenzura iyubaharizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, nk’imwe mu Ntara ifite imirenge myinshi iri muri gahunda ya Guma mu Rugo, dore ko ifite imirenge 25 yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara kuri ubu ikaba ihagaze neza.

    Ati “Tugiye muri gahunda ya Guma mu Rugo twari dufite imibare isaga 7500 by’abantu bari barwariye mu ngo kandi abenshi bari biganje muri iyo mirenge. Byaradufashije, kuko twabanje kwigisha abaturage kubahiriza amabwiriza, biduha umwanya wo gukurikirana abarwayi kandi kuri ubu byaragabanutse cyane. Mu ijoro ryakeye twari dufite abarwayi barwariye mu ngo hose, barenga gato 3400 birumvikana ko bagabanutsemo kabiri.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille, yo ifite imirenge itatu gusa yo mu Karere ka Rulindo yari ari muri iyi gahunda ya Guma mu Rugo, yavuze ko kuri ubu byifashe neza ariko hategerejwe igisubizo kigomba guturuka mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    Inkuru bijyanye: COVID-19: Imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihugu hose

    Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo ni umwe muri 50 yashyizwe muri Guma mu rugo/ Ifoto: Dushimimana Pacifique

    source : https://ift.tt/3sbOTqC

  • Uganda yirukanye abandi Banyarwanda 13 barimo uruhinja n’urwaye Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba, ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2021, gusa baje kugera ku ruhande rw’u Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Bose uko ari 13 hari harimo umugore wari uhetse umwana mu mugongo, abagabo bari batanu n’abagore barindwi.

    Ubwo bagezwaga mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ni bwo bwabakiriye, burabahumuriza, bubabwira ko bageze mu gihugu cyabo kibakunda kandi cyibishimiye.

    Hakurikiyeho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe afite ubwandu bwayo, akaba ajyanwa mu kigo cyagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo mu gihe abandi bashyizwe mu kato k’iminsi yagenwe kugira ngo babone gusubizwa mu miryango yabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi, aho icyakozwe cya mbere cyari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ni abantu baba bajugunywe ku mupaka, baba barafashwe nabi, baba babazanye, ntabwo dushobora kohereza abantu mu miryango tutabapimye, baba babafashe nabi mbese.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere turabakira, tukabapima tukareba ubuzima bwabo uko bumeze, tukanagira aho tubatwara mu gihe hagitegerejwe ya minsi baba bajya mu ngo zabo, ubutumwa twabahaye rero ni uko bageze mu gihugu cyabo kandi kibishimiye kandi bakomeza kwitegura gufatanya n’abandi.”

    Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bakaza gufatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko.

    Usanga baba baravuye mu Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu turere dusanzwe duhana imbibi na Uganda turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze.

    Meya Mushabe yasabye Abanyarwanda kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko abajya muri Uganda mu buryo butumewe bagaca ukubiri na byo.

    Ati “Ikindi ni uko twebwe nk’akarere dukomeza guharanira ko imipaka yacu icunzwe neza ndetse n’abaturage bacu babanye neza.”

    Hashize imyaka ikabakaba itanu Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

    Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi. Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro esheshatu, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda.

    Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 50 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

    Abanyarwanda 13 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba

    Muri aba Banyarwanda 13 birukanywe umwe yasanganywe ubwandu Covid-19

    Uretse umwana muto wari uhetswe na nyina harimo n’undi mutoya mu bo Uganda yataye ku mupaka

    source : https://ift.tt/3s89Imx

  • Akarere ka Musanze kashyikirijwe ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge bw’inyubako #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge bw
    Bimwe mu bikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge bw’inyubako byashyikirijwe Akarere ka Musanze

    Muri ibyo bikoresho, harimo ibizajya byifashishwa mu gusuzuma ikigero cy’ubukomere bw’ubutaka mbere yo kubwubakaho, ibipima ikigero n’ubuziranenge bw’ibyifashishwa igihe inzu yubakwa, n’ibikoresho bigenewe mu gupima ikigero cy’urusaku ku nyubako n’ahandi hantu hatandukanye.

    Rwigamba Vincent, Umukozi wa RHA yagize ati: “Ubundi mbere yo gutanga uruhushya rwo kubaka, habaho kubanza gusuzuma ubutaka bugiye kubakwaho niba bukomeye, hirindwa ko inyubako ihateganyijwe yazagira ikibazo. Iyo ibyo bimaze gusuzumwa neza, hakurikiraho gutanga uruhushya rwo kubaka, noneho n’igihe inyubako cyo kubaka nyirizina, hakabaho kugenzura ubukomere n’uburambe bw’ibikoresho uwubaka yifashisha”.

    Yongera ati: “Akenshi abakozi bo mu ishami rishinzwe imyubakire ku Karere, bakoraga iryo genzura, ariko mu by’ukuri ntibabaga bafite ibikoresho bihagije, bibereka ibipimo nyabyo, bashingiraho bagaragariza bene zo ibyo bakosora. Ibi bishya kandi bigezweho babonye rero, bije gukemura icyo kibazo, kugira ngo inzu zizamurwa muri Musanze, zibe zikomeye ku rugero rwifuzwa, binarinde impanuka zabaho, kubera imyubakire itanoze”.

    Uko inyubako nshya zijyanye n
    Uko inyubako nshya zijyanye n’igihe ziyongera ni na ko uburambe bwazo bugomba kwitabwaho

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yemeje ko ibi bikoresho byari bikenewe. Yagize ati: “Akarere ka Musanze gafite umuvuduko munini mu myubakire. Birumvikana ko muri kwa gukora amasuzuma menshi kandi mu buryo buhoraho, byatugoraga, kubera ko nta bikoresho bihagije twagiraga. N’ibyo bicye twari dufite, nk’iyo twagiraga ikibazo bigapfa, serivisi dutanga zadindiraga, tudafite n’ubushobozi bwo kugura ibindi kuko ubusanzwe bihenda. Kuba tubihawe ni amahirwe akomeye cyane tugiye kubakiraho, turushaho kugira imyubakire inoze”.

    Uturere dutatu aritwo Musanze, Rubavu na Rwamagana nitwo twashyikirijwe ibyo bikoresho ku wa kabiri tariki 10 Kanama 2021, byatwaye miliyoni 167 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire RHA, cyabishyikirije utu turere ku nkunga y’Ikigo cy’Ababirigi kigamije Iterambere Enabel.


    source : https://ift.tt/3fSTVmU

  • Rubavu: Abaturiye Sebeya bahawe rondereza zituma batangiza amashyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itemwa ritemewe ry’amashyamba ndetse n’ikoreshwa ry’ubutaka hagamijwe ubuhinzi biri mu bibazo by’ingutu mu cyogogo cya Sebeya.

    Abaturiye icyo cyogogo barafashwa kukibungabunga n’ibikorwa bitandukanye mu gufata amazi amanuka ku misozi agatera isuri akuzura umugezi wa Sebeya ukangiriza abaturage.

    Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rubavu, Bayingana Rigobert, avuga ko mu gufasha abaturage kwirinda gutema amashyamba bashaka ibicanwa hazatangwa amashyiga ya Rondereza 1811.

    Agira ati “Umushinga watanze Rondereza mu gufasha abaturage kubungabunga ibiti n’ibicanwa bibikomokaho kugira ngo umubare w’ibiti bakoresha ugabanuke”.

    Uretse kuba abaturage bahabwa Rondereza, ibigo by’amashuri nka Groupe scolaire Mukondo, na Groupe scolaire Rusongati byubakiwe Muvelo zijyanye no kurondereza ibicanwa.

    Bayingana avuga ko mu Karere ka Rubavu hamaze gukorwa amaterasi 505ha.

    Icyogogo cya Sebeya cyagaragaje ibibazo birimo guhumana kw’imigezi iri muri icyo cyogogo, ahanini rituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa gakondo, hakiyongeraho ibikorwa by’ubuhinzi butera isuri yohereza isayo mu migezi.

    Kwangirika k’umugezi wa Sebeya byagize ingaruka ku ruganda rwa Guhira rutunganya amazi yo kunywa ndetse n’inganda 2 z’amashanyarazi ku mugezi wa Sebeya, hakiyongeraho imyuzure yibasira abantu n’ibyabo muri Nyundo, Kanama ndetse n’agace k’ubucuruzi ka Mahoko.

    Impugucye zateguye isanwa ry’icyogogo cya Sebeya zateganyaga ko kibungabunzwe neza, abagituye bafata neza ibidukikije, imibereho n’ubukungu bw’abo bigashingira ku amazi n’indi mitungo kamere.

    Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bizajyana no kubungabunga amabanga y’imisozi n’inkengero z’imigezi mu rwego rwo kurwanya isuri, kongera umusaruro, kugabanya imyuzure n’inkangu mu buryo burambye hakorwa amaterasi, haterwa amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, gutunganya imikoki no gusubiranya ahangiritse.

    Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya bizajyana no kurwanywa isuri ku butaka bungana na hegitari 1,600 bwangiriste cyane. Bazasubiranywa imikoki n’inkengero z’imigezi ku buso bwa hegitari 2000.

    source : https://ift.tt/3yFGDBo

  • Kwizera Olivier aracyari umukinnyi udufitiye amasezerano y’umwaka- Perezida wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru, aho yavugaga ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

    Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo
    Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo

    Benshi bakomeje kwibaza bimwe mu byihishe inyuma y’isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

    Yagize ati“Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Rayon Sports wadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, ubu akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe”

    Mu gace kamwe k’amasezerano ya Kwizera Olivier twabashije kubona, haditsemo ko amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n’umunsi wa nyuma w’irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w’amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

    source : https://ift.tt/37FnZO5

  • Muhanga: Harakekwa ko umugabo wishe umugore we amutemye yahise ajya kwiyahura – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugu wa Gakondokondo, yishe umugore we w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akimara kwica umugore we yahise ahunga ariko atangira gushakishwa. Kugeza ubu ntaraboneka ariko hari amakuru avuga ko yaba yariyahuye.

    Ati “Amakuru dufite ni uko abantu yagiye anyuraho bavuga ko yari afite agacupa karimo umuti wa sinikombe kandi abantu anyuraho ari kubasezera avuga ko agiye kwiyahura. Ubu dukomeje kumushakisha tunyura ahantu hose kuko abaturage bari gukeka ko ashobora kuba yariyahuye.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe ahunga abamubonye bavuga ko yerekezaga ku musozi wa Sholi uhuza Imirenge ya Kabacuzi na Cyeza.

    Ati “Yerekezaga ku musozi witwa Sholi urimo ishyamba ryinshi cyane, uyu munsi na bwo twiriwe dushakisha ariko ntabwo turamubona. Dukomeje gushakisha tunabaza kuko nta wahamya ko yiyahuye kandi tutabonye umurambo we, ariko ni gake cyane ko umuntu yica undi inaha akamara iminsi ingana gutya ataraboneka.”

    Uyu mugabo n’umugore babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ifoto yerekana Umujyi wa Muhanga. Muri aka karere mu Murenge wa Kabacuzi ni ho umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye yari atuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3xEpMxJ

  • Amatora yari ategerejwe nk’igisubizo ku rusobe rw’ibibazo muri Koperative COPCOM yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, hari hateganyijwe amatora yo guhindura komite nyobozi ya Koperative imaze imyaka itandatu, gusa ayo matora yasubitswe bitewe n’uko bibiri bya gatatu by’abanyamuryango biteganywa n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda bitabonetse.

    Abanyamuryango ba COPCOM ntibishimiye icyo cyemezo, bavuga ko ahanini kutitabira kwa bagenzi babo byatewe n’uburyo bwakoreshejwe bwo gutumira kwa komite iriho bagamije ko abanyamuryango bamwe batitabira.

    Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko ibibazo bibangamiye koperative yabo byakemurwa no gukuraho komite iriho cyane ko manda yayo yarangiye bakaba bari kuyobora kubera ko hatabayeho uburyo bwo gutora.

    Kagire Ernetse yagize ati “Igitumye inama isubikwa ni ukubera ko uburyo koperative yatumiyemo butari busobanutse bituma abanyamuryango benshi batabimenya. Numvaga nk’ubutaha, inteko nisubiramo babinyuza kuri televiziyo. Aha hantu harimo amacenga menshi utasobanukirwa. Iyi koperative irakomeye ariko harimo ikibazo utamenya icyo ari cyo.”
    Habukurama Venutse washenguwe no gusubikwa kw’amatora yavuze ko ibibazo byugarije koperative COPCOM bizakemurwa n’uko babonye ubuyobozi buhamye.

    Yagize ati “Birababaje kubera ko iki gikorwa cy’amatora twacyifuje kuva kera. Inzego zari ziriho, ari komite nyobozi na komite ngenzuzi zose zari zaracyuye igihe. Hashize hafi umwaka wose ariko kubera covid-19 amatora ntiyabashije kuba, none yongeye gusubikwa.”

    Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko abanyamuryango bamenyekanishije ikibazo cy’uko hari ibibazo biri kuvugwa muri koperative bitewe n’abayobozi banarangije manda, batakiye inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative barabumva. Cyari igihe cyo kugira ngo batwereke igenzura ryakozwe ariko hanasimburwe n’inzego zarangije igihe cyazo.”

    Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo ibibazo birimo bikemuke ari uko ubuyobozi bwa Koperative n’abanyamuryango basasa inzobe bagakemura ibibazo birimo kugira ngo n’abandi bazatorwa bazabashe gutanga umusaruro.

    Umuyobozi wa Koperative COPCOM, Nzamwita Samson, umaze imyaka itandatu n’amezi atanu ayiyobora, yabwiye IGIHE ko muri urwo rugendo rutoroshye yahuye na byinshi ariko akabasha kubitsinda.

    Ati “Ibibazo nahuye na byo muri koperative ni byinshi. Ninjiye mu buyobozi dufite ikibazo cy’ideni rya BRD, kandi bateganya ko mu Ugushyingo 2015 imitungo ya koperative itezwa cyamunara kuko yari imaze kugera mu cyiciro cya gatatu bita ba bihemu kandi kuri ubu tugiye kuwurangiza.”

    Yavuze ko umwuka mubi uterwa ahanini na bamwe mu banyamuryango bifuza ubuyobozi bityo bagashaka kumwangisha abanyamuryango kandi n’ubundi manda ye yararangiye Covid-19 igatuma amatora adahita aba.

    Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali, Kayiranga Edouard, yavuze ko bari bagiye no kugeza kuri koperative ubugenzuzi bwakozwe na RCA ku mikorere yayo ariko ko bitakozwe kubera ko abanyamuryango batitabiriye.

    Ati “RCA, nkuko ibyemererwa n’amategeko yasabye koperative gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe. Hari ibyagombaga kwigwa bigendanye n’amatora bitewe n’uko abari abayobozi barangije manda, hakanakurikiraho no gusomerwa raporo y’ubugenzuzi bwakorewe koperative. Kuba inama yasubitswe twagendeye ku mategeko.”

    Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 34, rivuga ko Inteko rusange idasanzwe iterana habonetse nibura bitatu bya kane by’abanyamuryango bemewe cyangwa by’ababahagarariye. Iyo uwo mubare utabonetse ku nshuro ya mbere, inama ihamagazwa bwa kabiri mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi.

    Kayiranga yavuze ko iyo nama yasubitswe igomba kuzahita yongera guterana nyuma y’iminsi itatu, abanyamuryango bifuzwa bataboneka noneho ibyemezo bikazafatwa na RCA mu rwego rwo gushyira ku murongo ibitagenda neza muri koperative no guharanira iterambere ry’abayigize.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative byatangiye gututumba ubwo hubakwaga amazu y’ubucuruzi ariko agakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bayakeneye.

    Ngo mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira inama zifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.

    Koperative COPCOM igizwe n’abanyamuryango basaga 300 kandi nibura ku kwezi ishobora kwinjiza miliyoni 50 Frw ariko yakunze kuvugwamo umwuka mubi biturutse ku buyobozi budahamye.


    source : https://ift.tt/3iC4lZZ

  • Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique yasuye Abapolisi b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’Umuyobozi w’iri tsinda, CSP Claude Bizimana wamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’ababapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri kiriya gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’Umuryango w’Abibumbye. Bagenzi banyu babanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha.”

    Uyu Muyobozi yasezeranyije itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu tariki ya 27 Kamena 2021 ni bwo yatangiye inshingano aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Uyu mwanya CP Bizimungu awusimbuyeho Umufaransa, General Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iri tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri iki gihugu tariki ya 15 Mata 2021, rigizwe n’abapolisi 140, abagore 30 n’abagabo 110. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda atatu agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye (IPOs).

    Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, CP Christophe Bizimungu yafashe umwanya wo kuganira n’Abapolisi b’u Rwanda

    CP Christophe Bizimungu asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    source : https://ift.tt/3s5J4ed

  • Kigali: Abakora akazi ko mu rugo bagaragaje ko bagihohoterwa n’abakoresha babo – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo mu rugo ni imwe mu itanditswe ikoramo abigajemo urubyiruko ndetse bakanagaragaza ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kutishyurwa no guhohoterwa na bamwe mu bakoresha babo.

    Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda bavuga ko babangamirwe n’uburyo hari abakoresha batabaha agaciro gakwiye guhabwa ikiremwamuntu.

    Uwitwa Ndayishimiye Anitha yagize ati “…guhera iyo tariki ntangira gukorera ibihumbi 10, nahakoze amezi atatu ntibanyishyura asanga cya kirarane biba ibihumbi 45 noneho mbonye batari kunyishyura mfata umwanzuro wo gusezera akazi.”

    Usibye kwamburwa amafaranga baba bakoreye, hari aho abakozi bo mu rugo bemeza ko bajya bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umwe muri bo yagize ati “Nashatse ahandi nkora, mpageze umugabo waho arambwira ngo nutemera ko turyamana ntabwo nzakwishyura. Numvise abikomeje nagishije inama umukobwa twari nshuti kubera ko we yari amenyereye i Kigali ambwira ko icyiza ari uko nakwigendera kubera ko umugore we abimenye yanyica; ubwo nari maze kuhakora amezi atatu mpita ngenda batanyishyuye.”

    Hari n’ababwirwa amagambo atari meza abatesha agaciro ku buryo bwisubiramo kenshi, ibintu bemeza ko bibashengura.

    Umwe ati “..akambwira ngo sinshaka kuzabona unywa igikoma, ni icy’abana; sinshaka kuzakubona ukora ku mugati kandi ari njye ugaburira abana be, mbatekera nkanaboza, byarambabazaga cyane.”

    Nubwo abakozi bo mu rugo bagihohoterwa, uko iminsi ishira hari abagerageza gushakira ibisubizo by’ibibazo abakozi bo mu rugo bahura na byo ku buryo hari n’abashinga ibigo bibahuza n’abakoresha babakeneye bagakorana amasezerano n’ibyo bigo.

    Uwamahoro Belynda washinze ikigo gihuza abakozi bo mu rugo n’ababakeneye yagize ati “ Habaho amasezerano hagati y’umukozi n’ikigo hakongera kubaho amasezerano hagati y’ikigo n’umukoresha ndetse n’umukozi. Ibyo biba ari ukwirinda ingeso mbi zimwe na zimwe ziba mu bakozi n’abakoresha.

    Ku ruhande rw’abakoresha abakozi barabiba ariko iyo habayeho ayo masezerano ntabwo bibaho. No ku ruhande rw’abakozi iyo habayeho ayo masezerano nta hohoterwa mu buryo bwose ribaho.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendeki y’Abakozi mu Rwanda , Africain Biraboneye, we asanga hari ibyakozwe birengera abakora imirimo itanditse byasohotse mu itegeko ry’umurimo ryasohotse mu itegeko ry’umurimo ryo mu 2018.

    Ati “ Ni uko abo bakozi bakwiye kwibumbira mu mashyirahamwe n’iyo baba bari muri ayo mashyirahamwe yandi abashakira akazi ariko bakajya mu masendika nk’ishyirahamwe ryemewe kuba ryabakorera ubuvugizi mu nzego zose n’imbere y’inzego za Leta kugira ngo ibibazo byabo bimenyekane, bibe byashakirwa ibisubizo binyuze mu mikoranire isanzwe iri hagati y’abahagarariye abakozi n’abahagarariye abakoresha na Leta ishyiraho amategeko.”

    Yaboneyeho kugira inama abaturage bose yo gufata abakozi neza no kubaha agaciro bakabafata nk’ibiremwamuntu nk’abantu babafitiye akamaro cyane ko ari bo basigira ibintu byose byo mu rugo ndetse n’abana.

    Abakozi bo mu ngo ni bamwe mu bakora mu nzego z’imirimo itanditse bavuga ko bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo

    source : https://ift.tt/3AuchT5