Tag: featured

  • Kamonyi: Umukarani akurikiranyweho kwica umucuruzi amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 10 Kanama 2021. Uwo musore w’imyaka 32 akurikiranyweho gutera icyuma mu gatuza umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste w’imyaka 23, akamwica.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukarani yashyamiranye n’umucuruzi avuga ko yanze kumugarurira 200 Frw nyuma yo kumugurisha icupa ry’inzoga.

    Bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gasantere babwiye TV1 ko yamwishe ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba amuteraguye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.

    Umwe ati “Nahageze nsanga aryamye mu maraso avirirana yamuteye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.”

    Abo baturage bakomeje bavuga babwiwe ko uwo mukarani yaguze inzoga ya 800 Frw maze yishyura uwo mucuruzi inoti ya 1000 Frw yanga kumugarurira 200 Frw batangira gushwana.

    Mu gushwana uwo mucuruzi ngo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze amukize uwo mukarani kuko yari yasinze, ariko uwo muyobozi amugira inama yo kujya kuryama ikibazo cyabo kikazakurikiranwa mu gitondo habona.

    Uwo mugabo atashye ngo yasanze uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko rihari ahita amuteragura ibyuma aramwica.

    Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali gukorerwa isuzuma.

    Ati “RIB ni yo ikora iperereza ikamenya ngo intandaro ni iyihe, ariko n’ubwo abantu bagirana ibibazo uko byaba bimeze kose utishimye ashobora kugana ubutabera aho kugira ngo bigere kuri ruriya rwego rw’uko abantu bicana.”

    Abazi neza uwo mukarani ukorera mu Isoko rya Gacurabwenge bavuze ko yarangwaga n’ingeso mbi cyane cyane iyo yabaga amaze gusinda inzoga kandi ngo yavugwaho no kunywa n’urumogi.


    source : https://ift.tt/2VOh8Q7

  • Rulindo: Abarimu 3 batawe muri yombi bazira guhembwa amafaranga y’umurengera – #rwanda #RwOT

    Aba barimu batawe muri yombi kugeza ubu bari gukurikirwanwa na RIB, bashyizwe ahantu hihariye mbere yo koherezwa muri kasho kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko abarimu 11 bafungiye mu Kigo cy’ingororamuco cya Tare atari yo ahubwo abafashwe bari mu maboko ya RIB.

    Yagize ati “Ayo makuru si nzi aho abantu bari kuyakura kandi nta mwarimu uri mu Kigo cy’Ingororamuco cya Rulindo. Abarimu bafitwe na RIB bari mu kato aho bajya mbere yo gushyirwa muri kasho. Ni batatu ntabwo ari 11.”

    Aba barimu bakurikiranyweho ibijyanye n’amafaranga babonaga kuri konti zabo ntibayagaragaze.

    Yavuze ko kugeza ubu Umukozi w’Akarere ka Rulindo wari ushinzwe guhemba abarimu yahise atoroka cyane ko akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Nyuma yo gutoroka yahise afatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ayo makosa yagaragajwe na raporo yakozwe ku micungire y’umutungo w’akarere, kandi ku wa 30 Nyakanga 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabitanzeho ibisobanuro ariko ntibyanyura ubuyobozi.

    Byagaragaye ko bamwe mu barimu bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abandi bagahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3ABKYpO

  • Abanye-Gabon mu rugendoshuri ku guteza imbere abagore n’imikorere ya Isange One Stop Center – #rwanda #RwOT

    Abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 11 Kanama 2021, bagiranye ibiganiro u Rwanda rugaragariza iki gihugu gahunda rwimakaje zigamije guteza imbere igihugu, uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore muri rusange.

    Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje uburyo u Rwanda rukoresha mu kubaka ubushobozi bw’abagore no kongera umubare wabo mu buyobozi n’inzego zifata ibyemezo muri rusange.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Minisitiri Prisca Koho Nlend n’itsinda bazanye kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yasuye Isange One Stop Centre ya Kacyiru basobanurirwa imikorere yayo ndetse n’uburyo ikomeje kugira uruhare mu gutanga ubufasha ku bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa.

    Aba bayobozi bakiriwe n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kalihangabo Isabelle ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Nyamwasa Daniel.

    Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 12 zitangiye gutangirwa mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.

    Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze kuri Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.

    Minisitiri Bayisenge na mugenzi we wa Gabon, Prisca bagiranye ibiganiro byihariye

    Minisitiri w’Imibereho myiza n’Uburenganzira bw’Abagore muri Gabon, Prisca Nlend Koho, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette na mugenzi we Prisca Nlend Koho

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle aganira na Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle; Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru bagendaga baganira na CP Dr Nyamwasa Daniel

    source : https://ift.tt/3iB25SG

  • Imirenge 10 yagumishijwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Minaloc ivuga ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera ko ikomeje kugira ubwandu bukiri hejuru.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, uwa Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye.

    Hari kandi imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza ndetse n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abatuye muri iyo mirenge yagumishijwe muri guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Muri utu turere kandi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikaba zasabwe gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune cyangwa bakoresha umuti usukura intoki, bakora ingendo ziri ngombwa, bahana intera ndetse bibuka kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

    Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe mu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo

    source : https://ift.tt/3lWi9jK

  • Musanze: Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yatanze imodoka ye ngo iborohereze akazi kabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka umwe mu rubyiruko rw
    Imodoka umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yitanze ngo iborohereze akazi

    Nsengiyumva usanzwe uri mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze hamwe n’umugore we, yavuze ko igitekerezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’abakorerabushake, yakigize ubwo Akarere ka Musanze, kari mu turere umunani n’umujyi wa Kigali, twari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Avuga ko yabonaga uburyo urwo rubyiruko rwakoraga ingendo ndende ku maguru bibavuna, yumva ko hari inkunga yatanga kugira ngo akazi kabo karushijeho kugenda neza, abaha iyo modoka nk’inyunganizi ibafasha gusura imirenge inyuranye, bakora ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu baturage.

    Yagize ati “Nta gitangaza kirimo kuba narigomwe ngatanga imidoka yanjye igafasha urubyiruko rw’abakorerabushake mu kazi kenshi bakor, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu n’isi muri rusange gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ni umusanzu wanjye mu gufasha igihugu”.

    Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w
    Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Musanze ashima igikorwa mugenzi wabo yakoze cyo kubaha imodoka

    Arongera ati “Njye n’umugore wanjye dusanzwe natwe turi muri urwo rubyiruko rw’abakorerabushake, byabaye ngombwa ko ibikorwa iyo modoka yadufashagamo dushaka ubundi buryo byakorwa ariko imodoka yacu ikajya gufasha igihugu. Ubu yoroheje akazi kuko turakora ubukangurambaga mu mirenge yose mu buryo bworoshye kandi sinteze kuyibambura ni iyabo”.

    Nsengiyumva arasaba Umunyarwanda wese guha agaciro akazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu gihe byagaragaye ko bamwe babita imburamukoro, kandi baba baharanira gutanga imbaraga zabo bubaka igihugu cyabo.

    Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo
    Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo

    Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu gahunda y’ubugenzuzi bugamije kwirinda Covid-19, bukorwa neza nyuma yaho baboneye iyo modoka, aho ngo ikomeje kubafasha mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo n’indi mirimo bakora.

    Ati “Ni imodoka yaduhaye nk’umuntu ushaka iterambere ry’abaturage, ubu imirimo yacu iragenda neza ku bwitange bw’umwe mu rubyiruko witanze akaduha imodoka ye, ni urugero rwiza rwo kwitanga ku rubyiruko rw’abakorerabushake n’umunyarwanda wese, kugira ngo hakomeze habeho umusanzu mwiza wo gukorera igihugu kandi tugakomeza kwitanga tutizigamye”.

    Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye
    Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye

    Uwo muyobozi avuga ko iyo modoka irimo kubafasha mu gusura abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage, aho mu kwezi kumwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze bamaze gusura icyenda.

    Ati “Yayiduhaye mu gihe cya Guma mu Rugo, irimo gutanga umusaruro aho dukomeje gusura abanyamuryango banyuranye b’urubyiruko rw’abakorerabushake, mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze tukaba tumaze gusura imirenge icyenda. Twagiye muri Muko, Nkotsi, Busogo, Shingiro n’indi mirenjye yajyaga itugora kuyigeramo kubera kuba iri kure”.

    Byiringiro kandi arashimira ubuyobozi bw’Akarere na Polisi y’u Rwanda ikorera i Musanze, nk’inzego ziyemeje kujya zitanga lisansi ikoreshwa kuri iyo modoka, mu gihe cyose bari mu kazi ku buryo batigeze bagira ikibazo cyo kugenda.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw
    Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw’abakorerabushake imodoka

    Ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze, buragenda bugabanuka ku rwego rushimishije, aho mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rubonye imodoka, abarwayi ba Covid-19 barwariye mu ngo no mu bitaro bageraga mu 1200, ubu bakaba baragabanutse aho hasigaye abarwayi 399.


    source : https://ift.tt/3CIjRv5

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 48,660 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 920. Abitabye Imana ni bagore 8 n’umugabo 1.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatatu abasezerewe mu bitaro ari 19 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 20, abarembye ni 41.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatatu ni 48,660 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 729,130.

    source : https://ift.tt/37CxoGe

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama benshi bategereje kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Hari imirenge 50 yo hirya no hino by’umwihariko imaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo ikaba itegereje kumva icyo iyi nama yanzuye, dore ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yariyasabye abari muri iyo mirenge kuba bihanganye bakaguma mu rugo, kuko biterenze kuri uyu wa Gatatu bamenyeshwa gahunda ikurikiraho.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro y’iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    source : https://ift.tt/3lVkmMj

  • Bugesera: Bishimiye gukingirwa Covid-19 kuko ngo n’uwayandura ataremba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukarwego Claudette wo mu Mudugudu w’Itaba, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, ni umwe mu babyeyi bonsa wari waje kwikingiza Covid-19 ku Kigo nderabuzima cya Mayange.

    Yagize ati” Hari abavuga ko uru rukingo ngo rutera ibibazo, ariko kuko numvise ko ari urukingo rugurwa amafaranga, hakaba hari n’abarwifuza bakarubura, njyewe nishimiye kuba ndubonye, nta bwoba runteye, ahubwo narushakaga, cyane ko numvise ko uwakingiwe n’ubwo yandura icyo cyago ataremba”.

    Uwimbabazi Emerance w’imyaka 27 y’amavuko, na we wo mu Murenge wa Mayange, yari yaje kwingiza Covid-19 mu cyiciro cy’abagore batwite, avuga ko yahoranaga impungenge yibaza uko byagenda aramutse yanduye Covid-19.

    Ati “Nahoranaga impungenge ko nshobora kwandura Covid-19 isaha iyo ari yo yose, nibaza uko byagenda, ariko ubwo mbonye urukingo bizamfasha, nta makuru menshi ndufiteho, ariko ngo nturemba iyo bagukingiye”.

    Mukagatare Immaculée, ni umukecuru w’imyaka 71 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rugando, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata, avuga ko yaje kwikingiza Covid-19 ngo arebe ko yamara iminsi, kuko ngo yumvise ko urugo rwagezemo Corona virus ntawusigara atayirwaye.

    Ati “Ndikingiza kuko hari icyorezo nyine, ntikinteye ubwoba cyane kuko ntikiza kireba mu irembo ryanjye gusa, ariko ni ngombwa kujyana na gahunda ihari, ubu nambaye agapfukamunwa ntarakavukanye, ariko ndirinda nyine kuko icyo cyorezo ngo ntigisiga n’imfubyi”.

    Ibitaro bya ADEPR-Nyamata, ari byo Bitaro by’Akarere ka Bugesera, byari byatanze urutonde rw’abantu 22,565 bakwiriye gukingirwa muri iki cyiciro, ariko haboneka inkingo 5,652 gusa, nk’uko byasobanuwe na Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w’ibyo Bitaro.

    Izo nkingo zabonetse zasaranganyijwe mu bigo nderabuzima byo muri ako Karere, hakurikijwe aho ikigo nderabuzima giherereye, kuko ikigo nderabuzima kiri mu mujyi cyakira abantu benshi kurusha ikiri mu cyaro.

    Kubera ko inkingo ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abazikeneye, 70% zagenewe abakuze, abagore batwite n’abonsa, mu gihe 30% zo zagenewe abacuruzi, abakozi ba Leta n’abandi batanga serivisi zibahuza n’abantu benshi.

    Ndayishimiye Aimable, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mareba, yavuze ko bari bafite abantu 700 batereje urukingo, ariko ngo babonye inkingo 192 gusa, mu gihe mu Kigo nderabuzima cya Mayange bari batereje 1500 ariko bagahabwa 390, nk’uko byasobanuwe na Harerimana Gaspard Umuyobozi w’icyo Kigo nderabuzima.

    Gahunda yari ihari, kwari ugufata 70% by’inkingo zabonetse bakaziha abakuze cyane, abagore batwite ndetse n’abonsa, abari mu bindi byiciro bagahabwa 30%. Gusa ngo gukingira bizakomeza uko inkingo zizagenda ziboneka, kuko n’ubu ngo hari izo bategereje mu minsi iri imbere nk’uko Dr Rutagengwa yabivuze.

    Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w
    Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata


    source : https://ift.tt/3lTxxh5

  • Menya umuhanzi Twagirayezu Cassien waririmbye ‘Umuntu nyamuntu’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu Cassien
    Twagirayezu Cassien

    Twagirayezu Cassien yari atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari na ho yaguye tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avukana n’abavandimwe icyenda hariho batatu gusa, barimo murumuna we Dufitumukiza Kanutina na bashiki be babiri.

    Twagirayezu Cassien wavukanye ubumuga, ubuzima bwe bwo mu butoya yabumaze mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gataraga mu myaka ya 1960, aho mu myaka ya za 1970 yatangiye gucuranga.

    Mu 1990 yatangiye gusohora indirimbo nyinshi ari kumwe n’inshuti ze zirimo nka Landeres Landouard bavuka hamwe bakaba baranareranwe i Gataraga, baririmbanye indirimbo ‘Muhoza wanjye’ wandutiye benshi, ‘umuntu nyamuntu’ n’izindi zanyuze ab’icyo gihe n’ab’ubu kandi baracyazisubiramo.

    Twagirayezu yatabarutse atarashinga urugo, yari mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko, uwo yateganyaga kuzarushingana na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari atuye i Gikondo.

    Uko iterambere ryazaga yakundaga kuvugurura indirimbo ze yongeramo ibyuma birekura umuziki wo ku rwego rwisumbuyeho yakoraga muri SOCORWA akora mu biro by’abicunga umutungo, icyo kigo kikaba kimwe mu byashinzwe na Padiri Frepo, mu rwego rwo gufasha ababaga barangije amasomo i Gatagara.

    Inganzo ye yibandaga ku muntu n’ubumuntu

    Dufitumukiza Kanuti avuga ko indirimbo za mukuru we yazihangaga ahereye ku buryo bwo gukangurira abantu kugira ubumuntu kubera aho yaririmbye nk’indirimbo ‘Umuntu nyamuntu’, n’indi yitwa ‘Tubibuke’, yaririmbye asabira Abanyafurika y’Epho bari bugarijwe n’ubwicanyi bushingiye ku ivanguramoko rya Apartheid.

    Indirimbo ye kuba ‘Kure y’umukunzi’ avugamo agasozi ka Nyaruzi yanavukiyeho agenda akamanuka agatambika mbese akagakumbura kubera ko ari ho iwabo, icyakora ijambo avugamo kuba kure y’umukunzi we ngo ntawari uhari ni uko byumvikanaga ko gusa yikundira aho iwabo akahakumbura.

    Agira ati “Icyo nakundiye Cassien yari afite umutima muzima, yahangiraga Igihugu n’abagituye, yari afite ubwenge buzima kandi umuhanzi ufite bene ubwo bwenge ugorora umuco ukawushyiramo umwezi, bigatuma umuco ukomeza kuramba agakomeza kuwubakira abantu runaka”.

    Ibyo byumvikana nko mu ndirimbo agira ati “Mwebwe, mwe mubitse ubwenge nimuhaguruke mumurike inzira iboneye, bene umuntu ko bagenda insigane ab’intege nke babaye aba nde, ko mvugiye ahirengeye ngo munyumve mbese ni nde wamenyera intsinzi”.

    Mfitumukiza avuga ko mukuru we yifuzaga ko abantu banoza imibanire nk’uko byumvikana mu ndirimbo ze mu muyoboro n’isura yo gutanga ubutumwa bitari ukwishimisha gusa, iryo rikaba ibanga ry’ubuhanzi bwa kera butari bugamije indi nyungu, ahubwo bagamije gukuza ubumuntu mu bantu kuko nta gihembo ahanini babaga bategereje.

    Dufitumukiza Kanuti
    Dufitumukiza Kanuti

    Mfitumukiza yifuza ko ibihangano bya Cassien byasigasirwa kandi umuryango Nyarwanda ugakomeza kungukira ubutumwa mu mwimerere wabyo.

    Agira ati “Ubaye imfura ushobora kujya ahantu wishimye ukaririmba indirimbo ze ariko ukibuka no gushimira uwo muhanzi kuko byaranabaye mu mwiherero w’abayobozi, aho bumvise indirimbo Umuntu nyamuntu bagasesengura ubutumwa burimo, kandi bashimira uwo muhanzi ari na cyo nifuza ko abakomeza gukoresha indirimbo za Cassien mbasaba gukurikiza”.

    Mfitumukiza Kanuti ni we usa nk’uwasigaranye inganzo ya mukuru we Twagirayezu Cassien, kuko nawe afite indirimbo kandi akaba anacuranga gitari.

    Mfitumukiza avuga ko twagirayezu Cassien yabaye nk’umuhanurira mu ndirimbo ze nko mu yitwa ‘Muhoza wanjye’, kuko ubu umugore wa Mfitumukiza yitwa Umuhoza, akanitwa izina rya Christine ubundi ryitwaga umukunzi wa Cassien, bateganyaga kurushingana nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatututsi.

    source : https://ift.tt/3xE8HUk