Tag: featured

  • Venant Rutunga woherejwe n’u Buholandi yatangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Rutunga yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri urubanza rwe rwari rwasubitswe kuko uregwa yashakaga kuburana imbonakubone aho kwifashisha ikoranabuhanga.

    Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ISAR Rubona, mbere ya Jenoside, uyu munsi ni mu Karere ka Huye.

    Muri icyo kigo bivugwa ko mu 1994 abatutsi barenga 1000 bari barahahungiye ari we wahamagaye Interahamwe bakahabicira.

    Ahagana saa tatu zuzuye kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Rutunga yunganiwe mu mategeko na Me Sebaziga Sophonie mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

    Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga, uregwa yemera ko umwirondoro ari uwe. Umucamanza yamwibukije ko akekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

    Umucamanza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho maze Sebaziga Sophonie ahita ahera ku nzitizi mu rubanza ari kuburana.

    Yavuze ko uwo yunganira afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yakabaye afungiye mu bugenzacyaha kuko atarakatirwa by’agateganyo.

    Me Sebaziga kandi yavuze ko muri dosiye y’uwo yunganira, harimo amakuru y’uko yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu, bityo ko yakabaye ajya kurangiza igihano yakatiwe aho gusubizwa mu nkiko.

    Umucamanza yahaye umwanya Rutunga ngo agire icyo avuga ku gihano yahawe n’Inkiko Gacaca niba akizi, undi asubiza ko ntabyo azi.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu Rutunga adafungiye muri Gereza ya Nyarugenge ahubwo ahacumbikiwe kandi biri mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Bwavuze ko hari n’abandi bagiye boherezwa n’ibihugu by’amahanga bagacumbikirwa muri ubwo buryo. Ikindi ngo aho afungiye afashwe neza.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021 nibwo ubutabera bw’u Buholandi bwohereje Venant Rutunga mu Rwanda. Venant Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.

    Ubwo Rutunga yari ageze ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

    Akigera mu cyumba cy’iburanisha, Rutunga yakuweho amapingu

    Aha Rutunga yaganiraga n’umunyamategeko we mbere yo gutangira iburanisha

    Amafoto: Nkundineza Jean Paul


    source : https://ift.tt/2U9AwX0

  • Didier Bizimana watoje APR FC yanyomoje uwamubitse – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo umuntu witwa Muhoza Aline abinyujije kuri Facebook yashyize hanze ubutumwa buvuga ko se yitabye Imana. Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Didier Bizimana.

    Yagize ati “ Papa ugiye nkigukeneye, gusa Imana ikwakire mu bayo.”

    Ibi byatumye IGIHE ihamagara Bizimana Didier kuri telefone ye ngendanwa, aritaba na we yemeza ko iyo nkuru yayimenye ndetse anashimangira ko byamubabaje.

    Yagize ati “Nanjye ni umuntu w’inshuti yanjye wanyandikiye kuri WhatsApp ndamusubiza ahita ambaza ngo ni Didier turi kuvugana ndemera, yahise ampamagara arambwira ngo hari umuntu yabonye yiyita ko ndi papa we avuga ko napfuye ngo kandi nduhuke neza ngo ngiye bakinkeneye.”

    Yavuze ko acyumva iyo nkuru byamutunguye cyane ndetse biranamubabaza.

    Ati “Nanjye byambabaje cyane kuko nahise nibaza ngo iyo mba mfite umurwayi mu bitaro akabyumva yari guhita apfa. Ariko nabibajije umuntu wo kuri RIB ambwira ko ari ba batekamutwe bagenda biyitirira abantu bashaka kwiba abantu”

    Yaboneyeho gusaba abantu batandukanye kutajya bifuriza abantu ibibi kuko ibintu byose bikorwa n’Uwiteka.

    Bizimana Didier, ni umugabo w’abana batandatu wakiniye APR FC imyaka 12 ayivamo ajya muri Kiyovu Sports nyuma yerekeza muri Mukura, aha akaba ariho yarangirije ibijyanye no gukina umupira w’amaguru atangira urugendo rwo gutoza.

    Didier Bizimana watoje APR FC yanyomoje aya makuru yavugaga ko yitabye Imana

    source : https://ift.tt/3CGBGuu

  • Inzitizi n’ibihombo mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Mu 2015 Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yahinduye integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi bw’umunyeshuri yagenderwagaho (Knowledge Based Curriculum: KBC) isimbuzwa igamije guha abanyeshuri ubushobozi (Competence Based Curriculum: CBC) uhereye mu cyiciro cy’incuke ukageza mu cy’ayisumbuye.

    Hashingiwe ku mwanzuro wa 13 w’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, wasabaga guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, REB yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga uko imfashanyagisho yagombaga gushyirwa mu bikorwa.

    Ayo mabwiriza yashyizweho umukono na Gasana Janvier wari Umuyobozi Mukuru wa REB icyo gihe, ku wa 8 Werurwe 2016, yagenaga ko Ururimi rwigishwamo ari Ikinyarwanda mu cyiciro cy’amashuri y’incuke; Ikinyarwanda kikigishwa nk’ururimi binyuze mu nkuru zisomwa na mwarimu, imivugo n’indirimbo hatezwa imbere ubushobozi bwo kumva, kuvuga no kwandika bibategura gukurikira integanyanyigisho y’Ikinyarwanda mu masomo yo mu mwaka wa mbere.

    Inyigisho zose uretse Icyongereza zagombaga gutangwa mu Kinyarwanda mu myaka yose y’icyiciro cya mbere cy’abanza.Ikinyarwanda cyari kigenewe amasomo umunani mu cyiciro cya mbere n’ane mu cyiciro cya kabiri mu cyumweru, n’ibindi.

    Aya mabwiriza kandi yavugaga ko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi izagenda isimbura isanzwe ku buryo byagombaga kugeza mu 2018 imaze kugera mu myaka yose, kuva mu cyiciro cy’incuke, icy’abanza n’ayisumbuye.

    Nyamara muri Kanama 2020 guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko amasomo yose azajya yigishwa mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Ni mu gihe REB yari yaramaze guha isoko sosiyete Printex ryo gucapa ibitabo bingana na 1.036.000 by’imibare byo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza byari byanditse mu Kinyarwanda.

    Ibi bitabo [by’imfashanyigisho] byagombaga kwifashishwa mu ishyirwa mu bikora rya CBC, byari byaramaze kwishyurwa 1.871.888. 752 Frw bivuze cyabaye igihombo kuko byahise bita agaciro.

    Ikindi ikigo REB cyihaye gahunda yo gukwiza mu mashuri ibitabo byandikiwe imbere mu gihugu, yatangijwe mu 2017. Ibitabo byandikiwe mu gihugu byagombaga gutangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2018.

    Nyamara Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu 2020 yagaragaje ko kugeza mu Ukwakira 2020 byari bitaracapwa ngo bigezwe mu mashuri mu gihe iyi nteganyanyigisho nshya yari yaratangijwe mu 2015.

    Mu Ukwakira 2020, mu mashuri 38 yasuwe hirya no hino mu gihugu, 14 byagaragaye ko yari ataragezwamo igitabo na kimwe mu by’amasomo yigishwa.

    Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ibi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi n’uburyo abanyeshuri bitwara mu bizamini bikaba biteye impungenge ko bizatuma intego za CBC zitagerwaho.

    Amasomo ateganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, amasomo mbonezamubano n’ubumenyi mu by’iyobokamana, ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse, ubuhanzi n’ubugeni, igororangingo na siporo.

    Ikoranabuhanga rya ‘e-solution system’ ryaraguzwe ribura umumaro

    Ni ikoranabuhanga ryari rigenewe gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) ngo izi mudasobwa zibashe kwakira amasomo y’Imibare, Icyongereza na Siyansi ku banyeshuri biga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Muri Nzeri 2015, REB yasinyanye amasezerano na sosiyete Hicommands PVT Ltd, afite agaciro ka 1.084.963.955 Frw yagombaga gutanga serivisi za e-solution system. Amasezerano yagombaga kumara iminsi 120 y’akazi, ni ukuvuga amezi ane.

    Impungenge zishingiye ku kuba yarashyizweho umukono mu cyiciro cya nyuma cy’integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi (KBC) yendaga kubererekera inshya (CBC).

    Ni ukuvuga ko iri koranabuhanga ryahise rita agaciro kuko ritari rigikenewe nyamara REB yaramaze kwishyura 99% by’agaciro k’amasezerano yarigengaga.

    Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC), igena ko abanyeshuri bigira mu matsinda

    source : https://ift.tt/3gg07Wn

  • Abanyarwanda 32 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aba harimo abagore batanu, abagabo 24 n’abana batatu. Bafatiwe mu turere twegereye umupaka wa Uganda n’u Rwanda.

    Hari abari bamaze amezi abiri bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye, gusa harimo uwafunzwe amezi atatu n’iminsi 10.

    Bose bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi muri Mbarara, bamwe bakaba barakuwe muri Mbarara, Makenke, na Ibanda.

    source : https://ift.tt/3yGKYV7

  • Abapolisi 12 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byo bahaguwe harimo gucubira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, gucubira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyarohamye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bafite ubunararibonye ku mutekano wo mu mazi, bakomoka mu gihugu cya Israel.

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, yari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, hari kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.

    Mu ijambo rye DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo. Uwo mutekano ukaba ugomba gucungirwa ahantu hose harimo no mu mazi, yavuze ko aya mahugurwa yahawe abapolisi yaziye igihe kandi ari ingenzi.

    Yagize ati “Ibikorwa by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ingenzi kuko biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo. Aya mahugurwa kimwe n’andi yose azakurikiraho ari mu murongo wo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, harimo nk ‘ibi mumaze kutwereka bijyanye no gushakisha mu mazi no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye”.

    Yakomeje agaragaza ko impanuka zikunze kugaragara mu mazi zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza imitungo yabo zigomba gukumirwa ku rwego rwo hejuru.

    Ati “Hari impanuka n’ibindi byaha bikunze kubera mu mazi, tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kubyirinda no kubirwanya kuko hari ibihitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imitungo yabo. Tugomba kubikumira bitaraba ndetse byanaba tukabirwanya, byose biri mu murongo wo kugeza ituze n’umutekano ku baturarwanda”.

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu mashami yayo atandukanye, kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bafite kandi bakabikora kinyamwuga.

    DIGP/AP yasabye abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kandi bakazakomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    ACP Elias Mwesigye, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yavuze ko mu gutoranya abapolisi 12 basoje amahugurwa hari ubushobozi n’ubumenyi bw’ibanze byashingiweho. Ibi bikaba byabafashije kwitwara neza mu mahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati” Abo bapolisi batoranyijwe hakurijwe ikinyabupfura no kuba bameze neza mu mutwe no ku mubiri. Bigishijwe ibintu bitandukanye birimo kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije bagiye gutabara umuntu byihuse, amayeri atandukanye ajyanye no koga. Hari kwibira mu mazi ahantu harehare hagati ya metero 25 na metero 30 bagiye kurohora no gushaka ikintu cyangwa umuntu warohamye mu mazi, bigishijwe uburyo bwo gutwara ubwato n’ibindi bitandukanye.

    ACP Mwesigye yashimiye abatoza n’abanyeshuri ishyaka bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru bitandatu bari bamaze mu mahugurwa. Abanyeshuri yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bityo ibyo bigishijwe ntibazabyibagirwe ahubwo bajye bahora bashakashaka ibindi biyungura.

    Ayo mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bakomoka mu gihugu cya Israel, bafite ikigo kigenga gisanzwe gitanga amahugurwa nk ‘aya mu bihugu bitandukanye ku isi kitwa Galint Limited.

    Reuben Rosenblat, uwari uhagarariye bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabatumiye bakaza gutanga amahugurwa ku bapolisi, amahugurwa ajyanye n’umutekano wo mu mazi. Yavuze ko abahuguwe baranzwe n’ubushake n’umurava avuga ko yizera ko ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro ndetse bikagirire n’abaturarwanda bakoresha ibiyaga n’inzuzi.

    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza
    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza

    PC Tuyizere Bosco umwe mu bapolisi 12 bahugurwaga, bashimangiye ko amasomo bigishijwe atazabapfira ubusa ko ahubwo azabafasha mu gutanga ubutabazi igihe hari impanuka ibereye mu mazi. Bavuze ko ubumenyi bahawe bwaje bwiyongera ku bundi bari basanganywe kuko bose basanzwe bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine).


    source : https://ift.tt/3xGbxZl

  • Ibihugu bibiri bizakina “AFROBASKET 2021” byamaze kugera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi 12 gusa, ni ukuvuga guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena, ahazabera imikino ya “FIBA AfroBasket Rwanda 2021”.

    Kugeza ubu ibihugu bibiri ari byo Republika ya Centrafurika yaraye ihageze muri iri joro, ndetse n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyahageze ku Cyumweru ndetse abakinnyi bakaba baratangiye imyitozo muri Kigali Arena.

    Republika ya Centrafurika izaba iri mu itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, ndetse na Guinea, mu gihe Sudani y’Amajyepfo iri mu itsinda D ririmo Senegal, Cameroun, na Uganda.

    Sudani y’Amajyepfo yabaye iya mbere yageze mu Rwanda

    Republika ya Centrafurika yaraye ibaye igihugu cya kabiri kigeze mu Rwanda

    Usibye ibi bihugu, u Rwanda rwo kugeza ubu ruherereye mu gihugu cya Senegal aho rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere rwatsinzwe na Senegal B ku manota 86 kuri 74, naho kuri uyu wa Gatatu batsindwa na Senegal ya mbere ku manota 87 kuri 60.

    source : https://ift.tt/3fZ6nBt

  • Maj Gen Christorão Chume yagaragaje umurava wa RDF nk’iturufu mu kubohoza Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze iminsi zifatanya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Cabo Delgado. Ni urugamba rusa nk’aho rutanga icyizere kuko izi ngabo zamaze gufata ibice binini byari byarabohojwe n’aba barwanyi.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba rwo kubohoza Cabo Delgado, Maj Gen Christorão Chume, yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Mu minsi ibiri ishize yari igice gikomeye cy’ibyihebe, kuri ubu nk’uko mwabibonye turi hano tuganira. Bivuze ko yabohowe kandi tumaze igihe gisatira ukwezi dukorana n’Ingabo z’u Rwanda.”

    Yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda muri uru rugamba umusaruro wigaragaza, yemeza ko abasirikare ba RDF n’aba Mozambique bahuriye ku ndangagaciro yo kugira umurava.

    Yakomeje ati “Muri uko kwezi kumwe, ibyagezweho turabibona hano. Twatangiriye Afungi dukorana nk’uko twabikoze duturuka Mueda. U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava nk’uko Mozambique nayo ifite abasirikare b’abanyamurava. Bafatanyije urugamba kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo nk’uko mubibona uyu munsi twibohoye.”

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko nubwo uyu mujyi wafashwe bitavuze ko urugamba rwarangiye kuko hari ibindi bice bigikeneye kubohozwa.

    Ati “Dufite Mocimboa da Praia yakuwe mu maboko y’ibyihebe ariko iki ni icyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri ni ukwigira imbere mu bice bindi bigaruriye. Turashaka kubatsinda kugira ngo Cabo Delgado ikurwe mu maboko y’ibyihebe.”

    “Icyo navuga ni uko turi gukora akazi neza dufatanyije. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifitanye umubano mwiza. Turi gukorana uyu munsi, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo twerekane ko turamutse dushyize hamwe twakora akazi keza.”

    Bimwe mu bindi bice Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zishaka gukuramo abarwanyi harimo Mbau, Siri One na Siri Two.

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko kugeza ubu atamenya igihe uru rugamba ruzarangirira ngo kuko ibikorwa bya gisirikare bisaba imirimo myinshi irimo n’ubutasi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Mu gihe cy’ukwezi kumwe zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zimaze kubohoza ibice bitandukanye birimo Palma, Awasse, Mocímboa Da Praia, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Chinda na Mumu.

    Bamwe mu baturage bo muri utu duce twamaze kubohozwa batangiye gusubira mu byabo abapolisi b’u Rwanda barabakira, babaha amazi yo kunywa n’ibyo kurya. Bose bagaragaje akanyamuneza kuko bari bamaze igihe kinini no kubona amafunguro ari kuri bo ari ingume.

    Maj Gen Christorão Chume (uri ibumoso) yashimye umurava w’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha intwaro ziremereye muri uru rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

    Abaturage bamwe batangiye gusubira mu byabo. Aha hahuriye bamwe muri bo bahabwa amafunguro n’Ingabo z’u Rwanda ndetse zinabaha ihumure

    source : https://ift.tt/3yETvba

  • Musanze: Abaturage batuye mu mirenge itagira abayobozi barataka – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ariko itanu nta bayobozi ifite, bigatuma hari serivisi abaturage badahabwa kuko ziba zireba abanyamabanga nshingwabikorwa gusa.

    Abaganiriye na IGIHE, biganjemo abakeneye serivisi zo gusezerana imbere y’amategeko n’abakeneye guhabwa ibyo baba baratsindiye mu manza, bavuze ko iyo nta bayobozi bari mu mirenge batuyemo, bibadindiza.

    Rukeratabaro Anastase yagize ati “Umuhungu wanjye yagombaga gusezeranira hano i Busogo, ariko nta gitifu dufite, hahise hajyamo Guma mu Rugo, aho irangiriye tubisubukuye dushaka aho gusezeranira bakatubwira ngo aho byadukundira ni ukujya mu Murenge wa Remera kandi ni kure cyane pe.”

    Nyirandaje Esperance wo mu Murenge wa Nyange nawe yagize ati “Natsinze urubanza ruba itegeko muri Gashyantare, kugeza ubu ntabwo rwari rwarangizwa kuko nashatse gitifu w’akagari ambwira ko atemerewe guhesha iby’inkiko kandi ubu nta gitifu w’umurenge dufite.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko hamaze gutangwa ibizamini byanditse ku myanya y’abayobozi b’imirenge itabafite muri Musanze, kuri ubu bategereje gukora ibizamini by’ibazwa mbonankubone (Interview), kuko byari byaratindijwe n’ubwiyongere bwa Covid-19 ari byenda gutangwa.

    Yagize ati “Ikibazo kijyanye no kuba hari imirenge itanu itarimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, aho ngaho haba hariho abari babasigariyeho kandi biba byemewe, ariko icyo nababwira ibizamini byanditse byarakozwe ahasigaye ni ‘interview’ kandi nabyo byatewe na Covid-19.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi micye abaturage bose bari bwegerezwe abayobozi mu mirenge itabafite.


    source : https://ift.tt/3sa4lmP

  • Rwamagana: Polisi yarashe uwafashwe mu gicuku yarenze ku mabwiriza ya Covid-19 agerageza kuyirwanya – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabri tariki ya 10 Kanama 2021, ubwo uyu musore yafashwe na polisi yarengeje amasaha yo gutaha nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be bane mu gicuku polisi irabahagarika bagenzi be bariruka we iramufata ariko atangira gushaka kuyirwanya biza kumuviramo kuraswa.

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarashwe nyuma yo gushaka kurwanya polisi.

    Ati “Yatashye atinze baramuhagarika arwanya umupolisi, agiye kumwambura imbunda mugenzi we aramurasa.”

    Yakomeje agira ati “Gusa uwo musore yari asanzwe ku rutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’abitwara nabi kuko yari no mu gifungo gisubitswe cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuntu.”

    Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa wagize ati “Abapolisi bari barimo kugenzura ko abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bwari bwije izo saha bahura n’abasore barengeje amasaha barabahagarika ngo babafate bariruka ariko bafata umwe.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe bavuze ngo reka tukubaze uri inde uravahe? Aba ateruye umupolisi arakubita aba amushyize hasi imbunda yari yambaye iratakara mugenzi we bari kumwe ari nawe wari umuyobozi we arasa hejuru amasasu abiri ngo amuve hejuru arabyanga bya bindi by’ibyago umupolisi ahitamo kumurasa kuko yabonaga ari bumugirire nabi.”

    CSP Sendahangarwa yaboneyeho kuvuga ko umupolisi yahisemo kurasa uyu muturage bitewe n’uburyo hagiyehagaragara abapolisi bagiriwe nabi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi i Rwamagana bigeze gukubita bamukuramo ijisho.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima ndetse no kwirinda kurwanya abakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3iEnQ3P

  • Dr Emile Bienvenu yagizwe Umuyobozi wa Rwanda FDA – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida Kagame ni yo yashyizeho Dr Bienvenu Emile nk’umuyobozi mushya wa Rwanda FDA.

    Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Rwanda FDA rivuga ko iki kigo aricyo kigenzura imiti, inkingo, ibiribwa by’abantu n’amatungo byahinduriwe umwimerere n’ibindi bikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti, ibyongera n’ibyongerewe intungamubiri.

    Kigenzura kandi ibintu bihumanya, imiti ikomoka ku bimera, ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti, ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, imicungire y’imiti n’ibiribwa bitujuje ibisabwa, imiti ikorwaho igeragezwa ku bantu no ku matungo.

    Mu bindi iki kigo gishinzwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahanga, ibirango, ibipfunyiko n’ibindi.

    Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

    Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

    Mbere yo guhabwa inshingano nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Bienvenu yanyuze mu mirimo itandukanye.

    Dr Bienvenu uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

    Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

    Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

    Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

    Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

    Dr Bienvenu yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda

    Dr Charles Karangwa ni we wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA

    source : https://ift.tt/3sh0uVd