Tag: featured

  • Menya ibihugu icyenda ababiturukamo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo kireba abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

    Ku rundi ruhande, iki cyemezo kireba abagenzi baturutse mu bindi bice by’Isi, ariko bakoreye ingendo muri ibyo bihugu nibura mu minsi irindwi mbere y’uko binjira mu Rwanda.

    Izi ngamba ziri gufatwa bitewe n’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana, buteye impungenge kuko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya, bityo bukaba bushobora kwandura vuba.

    Abagenzi bazajya bishyira mu kato muri hoteli zabugenewe, kandi biyishyurire ikiguzi cy’ibyo bazakoresha mu gihe bari muri izo hoteli.

    Bazajya berekana icyemezo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 bari bafite mbere y’uko binjira mu gihugu, nibahagera bongere bapimwe hifashishijwe PCR test ku kiguzi cyabo.

    Nyuma y’iminsi irindwi bageze mu Rwanda, bazajya bongera bapimwe Covid-19, aho bizajya bikorerwa ahantu hasanzwe hapimirwa iki cyorezo mu gihugu, Leta ikazajya yishyura iki kiguzi.

    Icyemezo cyo gushyiraho ingamba zikaze ku bagenzi baturuka muri Afurika y’Amajyepfo, gifashwe nyuma y’Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru, igamije kwiga ku ngamba zo kwirinda Covid-19, hashingiwe ku bwoko bushya bwa Omicron buteye impungenge, nk’uko OMS ibivuga.

    Ibi byanatumye Sosiyete Nyarwanda itwara abantu mu ndege, RwandAir, ihagarika ingendo zose yakoreraga muri Afurika y’Amajyepfo, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia.

    Ubwoko bushya bwa Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bindi bitandukanye birimo u Buholandi, Israel yanafunze imipaka y’igihugu cyabo, u Bwongereza, u Bubiligi, u Butaliyani n’ibindi byinshi.

    Abagenzi baturuka mu bihugu biri muri Afurika y’amajyepfo bashyiriweho ingamba zo kumara iminsi irindwi mu kato

    source : https://ift.tt/3xzzIKl

  • U Rwanda rugiye gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 ku bakuze – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyo dose ya gatatu ku bakuze ishobora gutangira gutangwa mu Ukuboza uyu mwaka.

    U Rwanda si cyo gihugu cya mbere kizaba gitangije gahunda yo gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 isanzwe izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘booster shot’.

    Ibihugu byinshi byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibyo muri Afurika nka Maroc na Tunisie byatangiye gutanga dose ya gatatu ya Pfizer na Moderna ku barengeje imyaka 65 n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo.

    Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko uko umuntu akura cyangwa akibasirwa n’indwara zidakira ariko ubudahangarwa bw’umubiri bugenda bugabanuka.

    Ni ibintu zishingiraho zemeza ko kubaha dose ya gatatu byafasha imibiri guhangana na COVID-19 by’igihe kirekire. Iyi dose ya gatatu ishobora gutangwa hashize amezi atanu umuntu ahawe iya kabiri.

    Ibihugu byinshi by’i Burayi no mu Burasirazuba bw’Isi byafashe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu ubwo Coronavirus ya Delta yavuzaga ubuhuha.

    Iki cyemezo cyaturutse ku kuba Delta yaradutse mu gihe hari umubare munini w’abaturage bo muri ibi bihugu bari bamaze igihe barahawe dose ebyiri ndetse n’ubushobozi zifite bwo kurinda imibiri yabo bwaratangiye kugabanuka.

    Hafashwe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu cyane ku bakuze kuko ubwirinzi bw’imibiri yabo buba buri hasi bityo bigatuma bibasirwa cyane cyane na COVID-19.

    Iyi dose ya gatatu yatanze umusaruro cyane cyane mu bihugu nka Israel. Nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye gutangwa muri iki gihugu kimwe cya kabiri cy’abaturage bafite imyaka 60 bari bamaze kuyihabwa.

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Israel bwagaragaje ko guhabwa dose ya gatatu bigira icyo bimarira uyihawe ugereranyije n’uko yari kugumana ebyiri yahawe.

    Bwerekanye ko iyo umuntu ahawe dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 rumurinda ku kigero cya 93%, rukamugabanyiriza ibyago byo kuremba ku kigero cya 92% ndetse rukamurinda n’urupfu ruturutse kuri COVID-19 ku kigero cya 81%.

    Bivugwa ko abakuze aribo bazahabwa urukingo rwa gatatu kugira ngo rubongerere ubudahangarwa kurushaho

    source : https://ift.tt/3xM0e3v

  • #COVID19: Abagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bihugu icyenda bashyiriweho akato k’iminsi irindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry
    Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo

    Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, aho basabwa kumara iminsi irindwi (7), muri hoteli zabugenewe, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa, uretse abaturutse muri ibi bihugu, iyi ngingo iranareba abakoreye ingendo muri kimwe muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda.

    MINISANTE ivuga ko yafashe izo ngamba mu rwego rwo gukumira ikwirakira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi ku izina rya Omicron, buherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), nk’ubuteye impungenge, kubera uburyo bwanduramo byihuse ugereranyije n’izindi virusi zayibanjirije zirimo Delta ndetse na Alpha.

    Ku ruhande rw’abandi bagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bindi bihugu, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bagomba guhita bajya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

    Ikindi ni uko abagenzi bose binjiye mu gihugu bazajya bapimwa Covid-19 (PCR test) biyishyuriye, bongere gupimwa ku munsi wa karindwi (7) nyuma yo kugera mu Rwanda, bigakorerwa ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19, bishyurirwe na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ibi byiyongeraho kuba abagenzi bose binjiye mu gihugu bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19, kandi ko nta Covid-19 bari bafite mbere yo gutangira urugendo.

    Uru rutonde ruzakomeza kuvugururwa ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe, hashingiwe ku isesengura ry’uko ubu bwoko bushya bwa Covid-19 buzaba bwifashe ku rwego rw’isi.


    source : https://ift.tt/3E3wGAB

  • Burera: Abanyeshuri batatu bapfiriye mu kiyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n
    Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n’ahabugenewe hagaragara umucanga, hafatwa nk’aho ari hagufi

    Abo bana ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 bari mu banyeshuri bari bitabiriye imikino ya Inter-class (ihuza abanyeshuri biga mu myaka itandukanye), yaberaga ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke.

    Ubwo iyo mikino yari irangiye, ahagana mu ma saa kumi n’igice, ngo batanu muri bo, bavuye aho yaberaga, bajya koga mu kiyaga, ubwo bageraga mu mazi bagerageza koga, batatu muri bo bararohama bibaviramo gupfa.

    Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Hatumimana Concorde, wagize ati: “Abo bana bari bitabiriye imikino ya Inter-class, ubwo yari irangiye, bisa n’aho bacunze Ubuyobozi bwabo butababona, bava mu gace imikino yaberagamo, dore ko n’ikibuga bakiniragaho kitegereye ikiyaga, bakora akagendo bagana aho ikiyaga kiri, baroga bagira ibyago bararohama”.

    Ibi bikimara kuba, abo bana bakuwe mu kiyaga, bihutishirizwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama, mu kubapima abaganga basanga bamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, avuga ko kurohama kwabo kwaba kwaratijwe umurindi no kuba imiterere y’igice bogeragamo, mu busanzwe bitorohera abantu kuba bahogera.

    Yagize ati: “Imiterere ya kiriya kiyaga cya Burera, urebye neza, nta hantu hazima ho kogera hahari. Usanga ku nkengero z’ibindi biyaga hari nk’umucanga ariko kuri kiriya kiyaga cya Burera nta mucanga cyangwa ubundi buryo bwakorohereza abantu koga nk’uko tubimenyereye ku bindi biyaga. Ni yo mpamvu dukangurira n’abandi bose kwirinda kwishora muri kuriya kiyaga ngo barahogera, mu rwego rwo gukumira impanuka n’ibyago nk’ibi twagize”.

    Abo banyeshuri bapfuye uko ari batatu ni umuhungu umwe w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ubwubatsi n’abakobwa babiri barimo uw’imyaka 19 wigaga mu mwaka wa gatanu Ishami ry’ubukerarugendo n’uw’imyaka 21 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu ishami ry’ubwubatsi.

    Ni mu gihe abayobozi b’Ikigo abo bana bigagaho, barimo Umuyobozi wacyo witwa Havugimana Roger na Animateur w’Ikigo witwa Uwimana Jean Claude bari bajyanye n’abanyeshuri bitabiriye iyo mikino, bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Imirambo y’abo banyeshuri yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.


    source : https://ift.tt/3rjSogg

  • RwandAir yahagaritse ingendo ku bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya i Dubai #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi byo ku isi byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (birimo Zimbabwe na Afurika y’Epfo), kuko ngo byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

    RwandAir ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku kuba Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zakumiriye ingendo z’indege ziva muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Icyakora RwandAir yizeza abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko na yo itewe impungenge na Omicron nk’uko isi yose kugeza ubu irimo guha akato ibihugu bimaze kugaragaramo iyo virusi.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko igiteye impungenge kuri iyo virusi ari uko mu bantu bose barimo kwipimisha mu bihugu yagezemo, 1/3 ari abagaragaza ko bayanduye.

    Ibi byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana kuri iki Cyumweru yanzura ko umuntu wese uvuye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo abanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi, ndetse ko u Rwanda rwasubitse ingendo ziganayo.

    source : https://ift.tt/3ro3D7r

  • Abagize Inama Njyanama z’Uturere bari mu mahugurwa bahawe ubutumwa bukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi umunani yatangiye tariki 23 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abagize inama Njyanama 459 baherutse gutorwa mu turere 27, aho bari guhugurwa kuri gahunda za Leta, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzimenya barushaho no kumenya inshingano bahawe.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney tariki 27 Ugushyingo 2021 kijyane n’inshingano, imikorere n’imikoranire byafasha mu kuzuza inshingano zabo, yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko bakwiye kwigirira icyizere, bishimira ko batowe, ariko abibutsa ko ikiruta byose ari icyizere bagiriwe.

    Yagize ati “Mu nshingano, umuntu ayoborwa mbere na mbere na bwa bushake bwatumye yiyamamaza, mwagiriwe icyizere, mukwiye kwishimira ko mwatowe, ariko ikiruta ibindi mukishimira ko muhawe amahirwe yo guha serivise nziza Abanyarwanda, muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Kagame”.

    Arongera ati “Kugira ngo izi mpinduka abaturage babategerejeho zigerweho rero, birabasaba ko mu cyumweru cya mbere cy’akazi mutegura neza inyigo y’aho mushaka kuvana abaturage n’aho mushaka kubageza”.

    Ni ikiganiro Minisitiri Gatabazi yatanze nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubungabunga umutekano.”

    Arongera ati “Umutekano Perezida Kagame adusaba kubungabunga ni uw’abaturage tuyoboye, tukamenya niba abaturage batekanye, niba babayeho neza, niba iyo barwaye bavurwa, niba abana bose biga, uwo ni wo mutekano dusabwa kugeza ku baturage”.

    Mu bindi biganiro bahawe, harimo ikivuga ku mikorere n’imikoranire y’uturere n’umujyi wa Kigali, cyatanzwe na Dr. Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, n’ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène.

    Hatanzwe n’ibindi biganiro binyuranye birimo, akamaro k’itumanaho n’itangazamakuru no gukorana na ryo, Imiyoborere, ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, imishinga n’ibikorwa by’akarere, hatangwa ikiganiro ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) imaze imyaka hafi 20, hanagaragazwa uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse n’icyerekezo iri shyirahamwe rifite, baganira kandi no kuri Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

    Hatanzwe n
    Hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare rw’itumanaho n’itangazamakuru cyatanzwe n’impuguke zinyuranye mu itangazamakuru

    Ibiganiro bibanzirizwa na siporo, ndetse na nyuma y’ibiganiro n’andi masomo ajyanye n’amahugurwa, abajyanama bagatarama mu muco wa Kinyarwanda.

    source : https://ift.tt/32vcPfB

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 babonetse mu bipimo 20,915 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda ni 1,342.

    source : https://ift.tt/31cquaE

  • Huye: Abajyanama barangije manda babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abajyanama b
    Abahoze ari abajyanama b’Akarere ka Huye babiherewe ibyemezo by’ishimwe, banabwirwa ko umujyanama adacyura igihe

    Dr Aisha Nyiramana wayoboye inama njyanama y’akarere ka Huye muri manda irangiye, akaba yaranatsindiye gukomeza kuyiyobora mu myaka itanu iri imbere, yabwiye abari abajyanama bagenzi be ko n’ubwo bashoje manda, bazakomeza kubiyambaza nk’abajyanama, kuko ngo umujyanama adacyura igihe.

    Yagize ati “Mwari imboni mu mirenge mwari muhagarariye mu nama njyanama, murakomeze mutubere imboni. Abaturage bari babatoye babizeye, muzakomeze kubavuganira, cyane ko mwebwe muzi n’aho mwakomanga ibibazo bafite bigakemuka.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yunze mu rya Perezida wa Njyanama agira ati “Muhinduye ingamba, ariko inshingano z”ubujyanama ntabwo muzihagaritse.”

    Yunzemo ati “Nk’abajyanama bazi uko inama njyanama zikora n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka, icya mbere tubasaba, muzadufashe ntihazagire umuturage uzarengana. Ariko natwe tuzashyiraho uburyo bwo gukomeza gukorana inama nyunguranabitekerezo, abo duhura nk’abavuga rikumvikana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    Abajyanama bashoje manda na bo bavuga ko batazahwema kuvugira abaturage bari basanzwe bahagarariye.

    Uwitwa Didacienne Musabimana wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “Twakoze uko dushoboye kose, ibibazo by’abaturage bigenda bikemuka, turabavugira. N’ubwo dushoje, ubujyanama buracyakomeje. Tuzakomeza kugira inama abaturage, tube n’ijisho ry’akarere n’igihugu.”

    Marthe Mukasine na we wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “N’ubwo dushoje manda, ubujyanama ntabwo burangiye. Tugiye gukomeza kuba ijisho ry’akarere, dukorane n’abaturage nk’uko bisanzwe, ikibazo kizavuka hasi aho ku karere batabasha kugera tuzajya tukibagezaho kugira ngo bagikemure.”

    Denis Butera na we ushoje manda ati “Mu by’ukuri, gukorera igihugu ntabwo bisaba kuba uri ku rwego uru n’uru. Umuturage w’u Rwanda, uzi icyerekezo cy’igihugu, yagikorera aho ari hose. Nkatwe twabaye abajyanama tuzakomeza gufatanya n’abaturage kugira ngo tubayobore aho bakemurira ibibazo, tunabafashe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere iterambere ryabo n’imibereho yabo muri rusange.”

    Manda irangiye yari igizwe n’abajyanama 27, naho iy’ubu igizwe na 17. Abajyanama batanu gusa bari muri manda icyuye igihe ni bo bongeye gutorwa.


    source : https://ift.tt/31agIWX

  • Bugesera: Rotary Club Kigali Doyen yafatanyije n’abaturage gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2021 ku bufatanye n’Umuryango World Vision, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka 1.200 ndetse n’ibyera imbuto ziribwa 350.

    Rotary Club Kigali Doyen ni imwe mu munani zigize Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Rwanda, ubarizwamo rotaract clubs z’urubyiruko na interact z’abakiri bato. Ni yo yabayeho bwa mbere muri zose kuko yatangijwe mu 1966.

    Kaburame Julien ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali Doyen, yatangaje ko bari basanzwe bafite inkingi esheshatu bagenderaho ariko hakaza kwiyongeraho iya karindwi yo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    Ati “Dufite inkingi zirindwi tugenderaho mu bikorwa byacu zirimo kwigisha abantu gusoma no kwandika, gukumira amakimbirane, gufasha umubyeyi n’umwana n’izindi. Hari n’iyi ya karindwi twungutse vuba yo kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego Club yateguye igikorwa cyo gutera ibiti.”

    Kugira ngo icyo gikorwa kigende neza, hisunzwe World Vision kuko yo ifite uburambe mu gutera ibiti, ikaba izi n’aho bituruka ndetse n’aho bigurirwa, bihurirana n’uko iri gukorera mu Murenge wa Rweru.

    Frank Muhozi ushinzwe gukurikirana gahunda za World Vision ku rwego rw’Igihugu yavuze ko ubufatanye na Rotary Club ari ubw’agaciro cyane kuko bwihutisha gahunda yo kongera ibiti.

    Yakomeje ati “Akarere ka Bugesera kimwe n’Uburasirazuba muri rusange kabamo izuba ryinshi. […] Tutahitayeho ngo tuhatere amashyamba kubera imvura nkeya, yabura burundu. Ikindi haragenda haturwa cyane kandi uko abahatuye biyongera ni ko bashobora kwangiza ibidukikije kandi vuba. Ubwo rero tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, dutera ibiti ariko tukanabigisha kubibungabunga.”

    Eng Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere Bugesera yasobanuye ko igikorwa nk’iki gifatwa nk’indashyikirwa kuko gihindura imibereho y’abaturage haba mu kubarinda ingaruka ziva ku iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’imirire mibi.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Rweru, Mutuyimana Jean Claude, yashimiye byimazeyo Rotary Club Kigali na World Vision ku bwo kubashyira imbere mu bagejeweho igikorwa cy’ubufatanye bwabo.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru watewemo ibyo biti ni wo wa mbere watashywe bwa mbere na Perezida wa Repubulika. Utujwemo imiryango 296 igizwe n’abaturage basaga 2.000 bakuwe mu Birwa bya Mazane na Sharita, bafite n’igikumba rusange cy’inka 160.

    Bamwe mu bahatuye babwiye IGIHE ko guhabwa ibiti byabakoze ku mutima kuko bizabarinda igwingira, bikabakenura ariko bikabafasha no kubona imvura n’umwuka mwiza wo guhumeka.

    Uwitwa Ntihabose Etienne nyuma yo gutererwa ibiti bya avoka yagize ati “Nintangira kuyisarura abana bazarya, umusaruro nuba mwinshi njyane ku isoko, ku buryo nabonamo n’amafaranga nagura nk’isabune ngafura nkumva meze neza.”

    Uwitwa Mukangango Annonciata we amaze imyaka ine aterewe ibiti by’imbuto ndetse ari hafi gusarura iza mbere. Yashimangiye ko intungamubiri zazo zizatuma bagira ubuzima bwiza bakirinda imirire mibi ndetse bakabasha kubona amafaranga bikenuza.

    Yakomeje ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka nabyo iyo bikuze bizana umwuka mwiza umuntu akumva amerewe neza. Kandi iyo bihari bikurura n’imvura ikagwa.”

    Abaturage basabwe gufata iya mbere bakarinda ibyo biti ntibyangizwe bityo bikabasha gukura neza, bigatanga umusaruro byitezweho.

    Kaburame yavuze ko icyo gikorwa kiri mu murongo wa Guverinoma wo kongera amashyamba hagamijwe ko u Rwanda ruba icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije.

    Rotary Club Kigali Doyen isanzwe igaragara no mu bindi bikorwa byo gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Eng Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere Bugesera asuka amazi ku giti

    Frank Muhozi ushinzwe gukurikirana gahunda za World Vision ku rwego rw’Igihugu yavuze ko ubufatanye na Rotary Club ari ubw’agaciro cyane

    Ibiti byatewe birimo ibivangwa n’imyaka

    Ibiti byatewe birimo ibyera imbuto ziribwa 350

    Ibiti byera imbuto ziribwa bizaterwa ni 350

    Inzego za Leta ziri mu bafashije abaturage gutera ibiti

    Kaburame Julien asukira igiti amazi

    Kaburame Julien ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali [iburyo] afatanya n’umuturage gutera igiti cyera imbuto ziribwa

    Umuturage usukira amazi igiti kimwe kiri mu byatewe

    Rotary Club Kigali Doyen yafatanyije n’abaturage gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye

    Inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki gikorwa

    Abaturage bashimye igikorwa cya Rotary Club Kigali Doyen na World Vision

    source : https://ift.tt/3rgOvIN

  • Abasirikare 150 b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru abo basirikare basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakanrengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari nacyo cyabuze mu gihe cya Jenoside.

    Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.

    Yaboneyeho umwanya wo gushimira RDF kuba yarahaye abasirikare b’u Buholandi amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu Rwanda.

    Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ubwami bw’u Buholamdi n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa agaruka ku butabera, ajyane no gukemura amakimbirane ndetse no gushyigikira ibikorwa bya RDF byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

    Yashimangiye ko amasomo abasirikare b’u Buholandi bagiye guhabwa azakomeza umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi.

    U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye mu bijyanye n’igisirakare, uturuka ku masezerano yashyizweho umukono mu 2005 y’ubufatanye mu bya gisirikare.

    Abasirikare b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aba basirikare basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    U Buholandi n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ikomeye mu gisirikare

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yashimye RDF kuba igiye guha itsinda ry’abasirikare b’igihugu cye amahugurwa

    source : https://ift.tt/3FSU2cD