Tag: featured

  • Abayobozi basabwe kureka guhora mu nama ahubwo bagakemura ibibazo by’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yahabwaga abajyanama mu nama njyanama z’uturere ndetse n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, bose hamwe 436 yaberaga mu kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Perezida wa Repubulika yavuze ko abaturage bava mu ngo zabo ahantu hatandukanye bajya ku biro by’uturere kugira ngo bakemurirwe ibibazo ariko buri gihe bakabwirwa ko abayobozi bari mu nama.

    Yavuze ko atanze ko inama zikorwa kuko zifite ibyo zikemura ariko nanone zidakwiye buri munsi byongeye umunsi wose.

    Ati “Niba inama za buri munsi muhoramo zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana ndashaka kumenya icyo izo nama ziba zigamije, ni inama zo kugira gute? Inama abayobozi muhoramo hagati yanyu, ni inama zo kugira gute?”

    Yakomeje agira ati “Inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse, babagezeho bakirirwa bababwira ngo muri mu nama, ni nama ki? Nanjye nshobora kugira inama ariko mwebwe nimumbwire inama muhoramo za buri munsi ni izigira gute?”

    Yavuze ko inama za buri munsi muri za minisiteri, ku ntara no mu turere ngo zituma ibibazo by’abaturage byiyongera.

    Yabasabye ko uwo muco w’inama za buri munsi ugomba gukosorwa vuba kuko hari abazihishamo ntibakore icyo batorewe.

    Ati “Ibyo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi vuba, inama zo kwihishamo kugira icyo umuntu akora, akorera abo ayobora nta mpamvu y’uko zikwiye kubaho.”

    Yavuze ko umuyobozi akwiye kuba areba Politiki y’Igihugu kihaye akanategura uko ayishyira mu bikorwa afatanyije n’izindi nzego.

    Yavuze ko iyo umuyobozi yateguye neza akazi ashinzwe abona n’umwanya wo kwita ku bikorwa bye bwite bireba umuryango we.

    Yabasabye buri gihe guhora batekereza ku muturage bashinzwe, bakamukorera, bakamukemurira ibibazo ndetse bakanatanga serivisi nziza no guharanira kugera ku musaruro mwiza.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko impamvu y’inama nyinshi iterwa no kutagira igenamigambi no kudafatanya nk’abayobozi kuko mu gihe umwe adahari undi yakwakira abaturage.

    Yavuze ko bijyanye n’abaturage birirwa bategereje abayobozi bakabageraho batinze nyamara abaturage byabiciye akazi anizeza ko byarangiranye na manda irangiye bitazongera.

    Yavuze ko inama zagombye kuba izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko zidakwiye kuba izibima uburenganzira.

    Yagize ati “Inama ni izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko ntabwo zigomba kuba inama zo kwima uburenganzira abaturage no gukemura ibibazo byabo, turabizeza ko bigomba gukosorwa.”

    Mu minsi umunani bamaze bigishijwe amasomo arimo amateka n’ishusho y’imiyoborere mu Rwanda, inshingano z’inama njyanama, imikorere n’imikoranire hagati y’abajyanama na komite nyobozi n’indangagaciro ziranga umuyobozi.

    Hari kandi uruhare rw’umuturage muri gahunda z’iterambere, inshingano z’inzego zitandukanye n’imitangire ya serivisi, kubaka umunyarwanda ushoboye, ufite imibereho myiza kandi utekanye no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma y’amahugurwa biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’ibikorwa byabo, kwihutisha gahunda za Leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Biyemeje kandi gushyiraho ingamba zo kwihutisha ibitarakorwa bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubaha serivisi nziza hakumirwa ruswa n’akarengane kandi ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo ku gihe, gukurikirana imyigire n’imyigishirize mu bigo by’amashuri n’ibindi.

    source : https://ift.tt/3cXZGh9

  • Antoine Kambanda yizihije isabukuru y’umwaka amaze abaye Karidinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y
    Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda

    Icyo gihe Papa Francis ni we wabitangaje hamwe n’andi mazina y’abandi bagizwe ba Karidinali, aho abatangajwe bashya bose hamwe bari 13, ubwo hari ku itariki 25 Ukwakira 2020.

    Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hagaragaye ubutumwa bwifuriza Antoine Cardinal Kambanda isabukuru nziza.

    Ku Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, hari ubutumwa bugira buti “Umwaka umwe urashize u Rwanda rubonye Cardinal wa mbere. Uwo ni Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Tumwifurije isabukuru nziza. Imana ibane na we mu butumwa bwe”.

    Uwitwa Rubona Aimable ati “Isabukuru nziza Nyiricyubahiro Antony Cardinal Kambanda, uri Ishema rya Kiliziya, Uri ishema ry’u Rwanda, mu mateka y’u Rwanda amateka yariyanditse ko uri umu Cardinal wa mbere, komeza urugero rwiza n’ubuvugizi u Rwanda rwogere mu ivugabutumwa HAPPY ANNIVERSARY yr Eminence”.

    Ntirenganya Ruhira Benoit ati “Nyagasani amukomeze mu butumwa yongerewe, azasoze neza inshingano ze”.

    Jean Claude Tuyisenge ati “Isabukuru nziza kuri Nyiricyubahiro Dr. Antoine Cardinal Kambanda. Tubifurije gukomeza kugira ubutumwa bwiza”.

    Karenzi Théogène ati “Umunsi mwiza Kambanda Antoine n’isabukuru nziza ihuriranye n’icyumweru ngo duturane igitambo cy’ukaristiya.Umunsi mwiza”.

    Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali
    Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali

    Antoine Cardinal Kambanda wavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 ni Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka itatu itarabona undi mushumba.

    Nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda ahawe inshingano nk’umwe mu ba Karidinali bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi, Papa Francis ku itariki 29 Nzeri 2021 aherutse kumushinga izindi nshingano nk’umwe mu ba Karidinali bagize Ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatolika (La Congrégation pour l’éducation Catholique).


    source : https://ift.tt/3D3q2ZN

  • Perezida Cyril Ramaphosa yanenze ibihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyril Ramaphosa
    Cyril Ramaphosa

    Perezida Ramaphosa yavuze ko yatengushywe cyane n’ibihugu byafashe icyo cyemezo, we abona kidasobanutse, asaba ko icyo cyemezo cyahita kivaho.

    U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi na Amerika ni bimwe mu bihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo.

    Virusi ya ‘Omicron’ iravugwaho kuba ihangayikishije cyane, kuko ngo hari ibimenyetso ko yandura ku rwego ruri hejuru. Iyo virusi yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, ikaba yaratangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021.

    Iyo virusi yagaragaye bwa mbere mu Ntara ituwe cyane muri Afurika y’Epfo yitwa Gauteng, ariko ubu ngo iri mu Ntara zose zigize igihugu cya Afurika y’Epfo.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nk’uko byatangajwe na BBC, u Buyapani bwafashe umwanzuro ukomeye wo gufunga imipaka no gukumira abanyamahanga bose binjira muri icyo gihugu guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021.

    Ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Virusi ya ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi, gushyiraho ingamba zo guhagarika ingendo zireba Afurika gusa, ni ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga”.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko ingamba zafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe zo guhagarika ingendo ziva cyangwa zigana muri Afurika y’Amajyepfo nta kintu cyemejwe na siyansi byagendeyeho, ahubwo ko Afurika y’Amajyepfo yabaye inzirakarengane y’ivangura ridakwiriye.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko izo ngamba zafashwe, zitabuza ikwirakwira ry’iyo virusi nshya.
    Yagize ati “Ikintu cyonyine kizava muri uko guhagarika ingendo, ni ugutuma ubukungu buzahara kurushaho mu bihugu byagizweho ingaruka n’icyorezo na mbere hose, ndetse bikanasubiza inyuma urugendo birimo rwo gusohoka mu ngaruka z’icyo cyorezo”.

    Perezida Ramaphosa yahamagariye ibihugu byahagaritse ingendo muri Afurika y’Amajyepfo ko byahindura ibyemezo byabyo, mbere y’uko byangiza ubukungu bwa Afurika y’Epfo bikabije.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko iyo virusi ya ‘Omicron’ ari nk’ikimenyetso cyo kwibutsa ko habayeho ubusumbane mu bijyanye n’inkingo ku rwego rw’Isi, kandi ko mu gihe abantu bose batarakingirwa, virusi nshya zitazabura gukomeza kuza.

    Yongeraho ko nta kibazo kiri muri Afurika y’Epfo kijyanye n’ibura ry’inkingo, aboneraho guhamagarira abaturage kwikingiza kuko ari yo nzira nziza yo kurwanya virusi.

    Mu itangazo ryari ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2021, ryerekeye ihagarikwa ry’ingendo zigana muri icyo gihugu, ryavugaga ko Afurika y’Epfo, irimo guhanwa aho gushimirwa kuba yarashoboye gutahura iyo virusi ya ‘Omicron’.

    Kugeza ubu, virusi ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bihugu birimo u Bwongereza, u Budage, Australia na Israel.


    source : https://ift.tt/3rpatcR

  • Perezida Kagame arasaba abayobozi gushyira imbere inyungu z’abo bayobora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani y’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali i Gishari mu Karere ka Bugesera, aho yasabye abayobozi kwishimira ibyagezweho ariko bakanazirikana cyane ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abayobozi batorerwa atari ukujya bishimira ibyagezweho ahubwo ikiba gikwiye gutwara umwanya n’imbaraga ari ugukemura ibibazo byagaragaye ku gihe kugira ngo haboneke ibisubizo.

    Agira ati “Ntabwo dukwiye kuba turangara, niba harabayeho gusesagura umutungo bigomba guhinduka ntihabeho gusesagura umutungo ukwiye kuba udufasha gukemura ibibazo, niba harabuze ubumenyi nabwo tukabushaka kuko ubumenyi burashakwa burahahwa”.

    Perezida Kagame avuga ko hari n’ahari ibikenewe byose ngo ibibazo bigaragara bikemuke ariko hakabura umuco mwiza n’umutima muzima wo kumenya uko ugomba gukora, bigatuma ibintu byangirika kandi amikoro n’ubumenyi bihari.

    Agira ati, “Hano harimo n’abantu b’ibitangaza bazi no kubivuga ariko ugasanga ntacyavuyemo, aho ni ho ngira ngo twibande, ku byo tuvuga tukibaza aho bipfira, umuntu ari aho afite ubumenyi, ibya ngombwa na Leta yashyizeho akayo ngo abaturage bakorerwe ibyo bakeneye ariko ugasanga ntacyo byatanze”.

    Atanga urugero aho usanga nk’abana batiga mu mashuri kandi yarubatswe, kwa muganga aho usanga badatanga serivisi nziza, akibaza niba ari abarimu babuze, cyangwa niba umwana akennye yabuze ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri.

    Agira ati “Niba hari abana 10% bari mu karere bakwiye kuba bajya ku ishuri ariko ntibajyeyo, habaye iki, ikibazo se gikemurwa na nde, niba abana badafite ababyeyi Leta niyo mubyeyi w’abo bana, mwebwe abayobozi bo muri ibyo bice nimwe babyeyi b’abo bana, haba habaye iki ngo abana batajya kwiga kuki bidakosorwa”.

    Perezida Kagame avuga ko abayobozi batowe ari bo bagomba guhindura ibintu bunganiwe n’abayobozi ku rwego rwo hejuru.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko afite ingero nyinshi z’ibintu byateye bimeze nk’indwara, aho abaturge bava hirya no hino bakagana abayobozi ku rwego runaka, bafite ibibazo bagataha bidahawe umurongo maze asaba ko na byo byahinduka.

    Abayobozi bahawe amahugurwa babwiye Perezida wa Repubulika ko bagiye kwisubiraho kandi ibyo bize bikazatuma barushaho kunoza imirimo yabo mishya bagiye gukora mu myaka itanu iri imbere.

    source : https://ift.tt/3DZps0p

  • Iyo abana bagwingira n’Igihugu kiragwingira – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yagenewe abajyanama na komite nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali yaberaga i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

    Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira.

    Ati “Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”

    Uturere twa Musanze na Karongi ni tumwe mu turere umukuru w’Igihugu yavuze dufite imibare iri hejuru y’abana bagwingira nyamara utwo turere dufite umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ukomoka ku bworozi.

    Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw’ikibazo.

    Yagize ati “Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.”

    Yasabye abayobozi kujya kurandura iki kibazo cy’ingwingira cyangwa bakegura.

    Yavuze ko Igihugu kitakwemera ko hakomeza kugaragara ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.

    source : https://ift.tt/3CXVdWt

  • Dufite icyuho mu kumenya amateka bitewe n’amahitamo ya Politiki: Ikiganiro na Edouard Bamporiki – #rwanda #RwOT

    Uko gusobanura amateka bibera ihurizo urubyiruko, rukisanga mu mayira abiri imbere y’abashaka kuyagoreka n’abayavuga uko ari.

    Uko kunyuranya mu kwigisha amateka bitewe n’inyungu z’uyavuga nibyo byahagurikije Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, itangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro nyarwanda, kugira mgo rumenye aho igihugu cyavuye, aho kiri n’aho kigana.

    IGIHE yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Bamporiki Edouard, agaruka ku bibazo bitandukanye bituma amateka y’u Rwanda avugwa mu buryo butandukanye n’umuti ngo amateka y’igihugu avugwe kimwe.

    IGIHE: Hashize iminsi muri mu bukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro nyarwanda, kuki mwahisemo urubyiruko?

    Bamporiki: Urubyiruko ruri hagati y’abagenda n’abaza. Mu bihugu byose buriya urubyiruko ni ishusho y’ahazaza ha buri gihugu. Nk’igihugu rero natwe, abayobozi bacu bahari uyu munsi ni abayobozi bafite ibintu bakoze mu mateka y’u Rwanda; bazakorerwa mu ngata n’abo u Rwanda rwibarutse biciye mu miryango y’u Rwanda.

    Abo rero ni urubyiruko ruri mu mashuri, mu mirimo, urubyiruko rufite imyaka y’ubuto rutari mu Rwanda mu myaka 30 ishize ariko ruhari uyu munsi, ruzaba runahari ejo nabo inyuma yabo hakaza urundi rubyiruko.

    Urubyiruko ni icyiciro gikomeye cyane kigaragaza mu by’ukuri ubwema, ahazaza h’igihugu. […] Abo bato ubitaho kugira ngo bahagume ariko bafite igihugu mu biganza byabo.

    IGIHE: Haba hari ikihe cyuho mu buryo Abanyarwanda bazi amateka, umuco n’indangagaciro zabo ku buryo bisaba ubukangurambaga bwihariye?

    Nta n’ubwo ari mu rubyiruko gusa. Icyuho, mu kumenya amateka na cyo ubwacyo ni amateka. Dufite icyuho bitewe n’amahitamo ya politiki. Ubundi amateka abantu bayamenya kubera ko bayahererekanyije mu mvugo no mu nyandiko.

    Twagize rero igice cy’ubukoloni bwamaze imyaka ijana butemerera abanyarwanda kuvuga u Rwanda n’amateka yabwo, butemerera Abanyarwanda kuvuga intekerezo, butemerera Abanyarwanda kuvuga u Rwanda; kurutarama no kurwimana.

    Ubukoloni ahubwo bukazana iby’iwabo; ugasanga abanyarwanda bazi intekerezo z’Ababiligi n’iz’Abadage kurusha i Rwanda. Ugasanga u Rwanda rushingiye ku ntekerezo z’ubuyobozi buri muri ubwo bukoroni kurusha gushingira ku ntekerezo z’abayobozi bahari uwo munsi.

    Ibyo rero ubundi birangira bibyaye urukuta ruri hagati y’abariho uwo munsi n’abakurambere babo bagiye. Aho abakurambere babo bakabaye bibona hakabonwa abakurambere b’ahandi.

    Inkotanyi zibohora u Rwanda, zasenye urukuta rwari hagati yacu n’abakurambere bacu, rwatubuzaga kuvoma ku ntekerezo z’iwacu. Burya umuntu w’igihangange ugira umumaro igice kinini abikura iwabo.

    Icyuho kirahari ariko kandi turifuza ko cyaba amateka, kikarangira kuko amateka ubu abahanga bacu byarabavunnye barayandika. Icyo tubabwira rero; kumenya u Rwanda ni ukujya no gushaka ibyo bitabo bigasomwa, ni ugushaka ya mateka tukayamenya none.

    IGIHE: Hari uwakumva ubwo bukangurambaga agakeka ko mu mashuri amateka y’u Rwanda adahabwa umwanya uhagije

    Icyo cyaba ikindi. Buriya hari amateka abantu biga nk’amateka, ariko u Rwanda n’amateka yarwo dushobora kubyiga mu muryango, ni inshingano z’umuryango. Dushobora kubyiga mu biganiro, umuntu mukuru wese akumva ko afite inshingano zo kugira icyo abwira uwo aruta bitewe n’ubushobozi afite.

    Ubu turashimira Minisiteri y’Uburezi kuko ni yo yateye intambwe iva mu mateka y’abakoloni, iva mu bigwi by’ahandi itangira kuza mu bigwi byacu no mu rugendo rwacu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abakuru bakwiriye gusobanurira abato amateka y’u Rwanda nta kuyagoreka

    IGIHE: Ko abakuru nabo batumva amateka kimwe, urubyiruko rwo ruzamenya ruhagarara he?

    Ubundi amateka ni ukuri ntabwo ari amarangamutima. Amateka ntabwo ari ibyo njyewe mfata nkaremekanya, ni ukuri kw’ibyabaye, ni ukuri kw’inzira igihugu cyagenze. Ntabwo nzi umuntu uri hanze kubera ibikomere bye uzavuga ko u Rwanda rutahanzwe na Gihanga.

    Ntabwo uzumva uzavuga ko abami batavutse mu Banyiginya bakagira imitekerereze yo kuvuga ngo ntabwo tuzishakamo tuzashaka mu yindi miryango kugira ngo u Rwanda rube urwa bose […] Uzajya gushakisha ibindi azaba atubeshyera.

    Ntabwo ntekereza ko hari uzavuga ko Abanyarwanda batagize intwari zarwanye ku Rwanda, izaguye u Rwanda, zaduhaye intekerezo n’iriba tuvomamo ubugiri, tuvomamo imbaraga. Tuvomamo umutima w’u Rwanda rwanda.

    IGIHE: Ariko birigaragaza, hari bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga ubona bavuga amateka bitandukanye n’uburyo mu Rwanda yigishwa

    Ni ingorane zo kutagira ikikuranga. Ni ukwitiranya icyakakubereye ikikuranga wowe nk’umunyarwanda ugashyira imbere ikitari cyo. Ni ukuvuga ngo umuntu wese ushobora kwiyumva ko ari uwo mu majyaruguru, akiyumva ko ari Umuhutu akumva nibyo binini, akiyumva ko ari Umututsi, azagira izo ngorane n’ibindi ntazabyumva.

    Uzashyira ubunyarwanda imbere azasanga umwami w’u Rwanda yarwaniraga inyungu z’u Rwanda, yarwaniraga inyungu za rubanda, yari umurinzi wa rubanda, yari umurinzi w’u Rwanda n’umuco warwo.

    Ntabwo wavuga amateka ngo uhere ku mage nk’utagira isoko, nk’utagira umurage, nk’utagira abakurambere b’intwari. Umuntu wese utekereza atyo najya kuvuga amateka azayahera ku bukoroni, azayahera kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri, azahera mu 1959.

    Abanyarwanda boye kubwira abana amateka bishingiye ku bikomere byabo, bishingiye ku byo bananiwe no ku byo bashoboye, amateka y’u Rwanda ntabwo ari ubuyobozi bw’umuntu runaka. Ni uruhurirane rw’imibereho y’abanyarwanda harimo ubuyobozi, harimo abaturage harimo n’u Rwanda. Iyo ubiteranyije uvuga amateka utareba ku ruhande.

    Ababyeyi hirya no hino ku Isi aho badukurikira, muhe abana banyu amahirwe; umwana utarahemukiye u Rwanda, uwavutse wenda ku muntu wagize ingorane akisanga yahemukiye u Rwanda, uwo mwana nta byaha afite, afite u Rwanda.

    N’uwo mubyeyi na we ubutwari bwe ni uko yavuga ati “ariko ruriya Rwanda nahemukiye nirumpane abana banjye babeho.” Aho kugira ngo ukomeze kwirukanka ku isi noneho igihe uzaba utakiriho abana bajye batekereza nk’aho ari wowe warenganye kandi warahemutse.

    Nta Munyarwanda ukwiye kugenda yunamye kandi u Rwanda rwarunamutse. Umutware w’u Rwanda yararwunamuye twese twunamuke, twumve ko u Rwanda ari urwa twese.

    IGIHE: Hari urubyiruko rumaze iminsi rufatirwa mu bikorwa bibi birimo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa abahakana n’abapfobya Jenoside, byaba biterwa n’ubukene, ubumenyi buke?

    Bishobora kuba byinshi ariko icya mbere ni ukutagira inzozi. Iyo nta nzozi ufite, ushobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose. Ushobora kwifatikanya n’umuntu we ushaka guhemukira u Rwanda ngo abeho, umuntu afite inzozi mbi. Noneho nawe kuko nta nzozi nziza ugira nta na mbi ufite, ukajya kwifatikanya n’umunyanzozi mbi mugahemukira u Rwanda.

    Abana b’Abanyarwanda, abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bagire inzozi zungura u Rwanda nabo bazaba bungukiyemo. Bizabarinda kujya gukora ibidafite umumaro no gusohoza inzozi zitari izabo.

    IGIHE: Abamaze kwinjira muri izo nzozi mbi bo babigenze gute?

    Ushobora kuba uyu munsi unkurikiye, ukavuga uti “ariko koko izi nzozi ndimo ni iz’uwampamagaye ntabwo ari izanjye.” Urabivamo ujye gutangira izawe. Ushobora no kurotera aho ukavuga ngo bino bintu mbivuyemo harya nakora iki?

    IGIHE: Mukunze gushishikariza urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka. Akenshi abo ni abantu b’abahanga mu ngeri zitandukanye babaye no muri ayo mateka, mukeka ko urubyiruko arirwo ntwaro nyayo yo guhangana nabo?

    Ntabwo mbona umuhanga urwanya u Rwanda nyine ngo njye mwite umuhanga kuko Gihanga yazabimbaza. Umuhanga ni uvoma kwa Gihanga. Iyo uvuze umuhanga ubwo ni uw’i Rwanda avoma kwa Gihanga.

    Hari abantu rero bafite ubumenyi ariko bashobora kubura ubwenge bw’umuryango, bw’umuco, bw’u Rwanda, bw’igihugu. Bariya bantu rero batuka u Rwanda bashobora kuba bafite ubumenyi gusa mu byo bize.

    Abana bacu b’Abanyarwanda nta n’ubwo tubasaba guhangana, tubasaba kuvuga u Rwanda uko ruri, amateka yarwo uko ari, kuyamenya. Ntabwo azajya kubwira umuntu ngo ibyo bintu uri kuvuga si byo, utamubwira ngo ibiri byo ni ibi. N’iyo hataba umuntu n’umwe wataramanye u Rwanda, ni inshingano zacu kubwira abana u Rwanda kuko ejo azahura n’Abanyamerika bavuge Amerika yabo ariko na we azaseruka avuge u Rwanda rwe.

    IGIHE: Mwavuze ko muri kunyura mu mashuri muri ubu bukangurambaga; abanza, ayisumbuye na za kaminuza; Ese abatari mu mashuri bo bizagenda gute?

    U Rwanda twubaka ntabwo ari u Rwanda rw’abaminuje gusa, ni urw’Abanyarwanda bose. Turi kubashyiramo rero umuco wo kuvuga ngo runo rubyiruko ruri hanze ya kaminuza, nimurusange munafungure kaminuza rwinjiremo rwumve ko ari ahabo.

    Tuzajya no mu y’inshuke no mu mashuri abanza. Ntabwo ari njyewe uzavuga amateka kuko turayasangiye, ni ay’igihugu ariko uriya mwana turamuha imbaraga na bwa bumenyi wenda atari afite tubizamure kugira ngo na we asange bagenzi be. Noneho ababyeyi bibuke ko kuba bakuru ari inshingano ibyo batazi mu itorero ry’umudugudu babiganireho noneho bajye gufasha abana.

    Bamporiki yasabye urubyiruko kugira inzozi nziza kugira ngo hatazagira urufatirana akarujyana mu nzozi mbi zidahuye n’aho igihugu cyifuza

    source : https://ift.tt/3rfM5dz

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi bireba bakibagirwa abo bahagarariye n’abashyira imbere ’umwirato’ – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

    Aba bayobozi bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

    Ni ibisanzwe ko nyuma y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gutorwa, baganirizwa ku buryo bw’imiyoborere ikwiye n’umukoro ubategereje ari wo wo kwita ku baturage.

    Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ibivugwa, ibyifuzwa n’ibikorwa bishobora kugaragarira mu musaruro uba wavuye mu bikorwa.

    Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye nk’uko bivugwa, kuvuga ukerekana ibyo uzi, imyumvire, icyifuzo kiba ari uko bigomba kugararira mu bikorwa. N’ubu ndagira ngo tuganire, ariko iteka intego ni ukugira ngo ibyo tuganire bibe ibintu bizima, byumvikana, bituganisha ku bikorwa, ku musaruro uri bubivemo.”

    Perezida Kagame yavuze ko ayo mahugurwa yari ngombwa kugira ngo abantu bibukiranye, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho bitagenze neza, bagene n’uburyo bwo kubikosora.

    Ati “Umwanya nk’uyu ni utwibutsa kuvuga ngo turi hano nkatwe, umuntu wese yaje hano afite icyo ahagararireye harimo ndetse nawe ubwe. Kuvuga ngo wowe ubuzima bwawe, uko ubayeho, ubyumva ute ariko iby’ubuyobozi, birenga twebwe. Ni ibitubwira ngo ariko ubundi kuki turi hano, kuki abandi badahari.”

    Yavuze ko abayobozi bitabiriye aya mahugurwa, bayitabiriye ku mpamvu zibarenze z’uko ari abayobozi bafite abo bahagarariye. Ati “Birenze wowe. Ni yo mpamvu uri hano abandi bakaba badahari, ni uko ubahagarariye. Iyo ni inshingano iba iremereye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu biro, mu kazi, umuyobozi agomba guhora yumva ko atari mu kazi ke ku giti cye ahubwo akarimo nk’uhagarariye abandi bamushyize muri uwo mwanya.

    Ati “Ntimwatowe? Ni ukuvuga ngo abagutoye ni bo bahagushyize. Bahagushyira se ngo bigende bite? Ngo ujye kwireba wowe ubwawe? Nushaka wirebe ariko nabo wibuke ko aribo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo ukeneye.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kinini, aho abayobozi bakora bibanziriza bireba gusa, ntibarebe ababatumye. Ibyo ngo ni cyo kinyuranyo cy’imiryango cyangwa ibihugu bitera imbere cyangwa se ibidatera imbere.

    Ati “Iyo ukoze wireba gusa nk’umuyobozi, ibintu ntabwo bigenda neza. Iyo ukoze ureba abo uhagarariye, abo uyobora, nubwo washaka ukireba nyuma. Icyo ni cyo kinyuranyo, aho ibintu bigenda neza.”

    Amahugurwa y’iminsi umunani y’abayobozi b’inzego z’ibanze yaberaga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari.

    Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, yavuze ko bize indangangaciro ziranga umuyobozi, uruhare rw’umuturage, kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi.

    Yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihutisha gahunda za leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bahabwe serivisi nziza, kurwanya ruswa n’ibindi.

    Yavuze ko biyemeje kandi gukurikirana imyigire y’abana, amahirwe ari muri buri karere akabyazwa umusaruro, igwingira n’imirire mibi nabyo bikarandurwa kandi umutekano w’abaturage ugakomeza gusigasirwa.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bari bamaze imyaka ibiri n’igice batowe, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’Abagize Komite Nyobozi zatwo. Bose hamwe bagera kuri 436. Yitabiriwe kandi na ba Guverineri bose.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu bajyanama batowe, harimo 310 bashya mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12.

    Ba Visi Meya bashinzwe Ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage bashya ari 21.

    Ati “Abayobozi bagiye mu nshingano, biyemeje kuzana impinduka igana imbere, yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abantu batorerwa, atari uguhora abantu bizihiza, bishimira ibyiza byagezweho ahubwo ari ukureba ibitarabonerwa umuti ngo abe aribyo bihabwa umwanya wihariye.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu ashobora kugira ubumenyi, ubushobozi, n’ibyangombwa by’uko yatowe ariko hakabura umuco, umutima muzima wo kuvuga ngo ngomba gukora ntya ni byo bizima.

    Ati “Ntabwo iteka haba habuze amikoro, si amafaranga aba yabuze, ntabwo iteka haba habuze kumenya, dufite abantu benshi b’ibitangaza muri mwe n’ahandi ndetse banabyivuga, ko bazi, ko bashoboye […] ariko bivamo iki? Kiri he? Havuyemo iki mu byo uzi, mu bushobozi, mu buhanga, mu kuba igitangaza wakwifuza kuba. Tuvanyemo iki?” Umwirato gusa tugatahira ibyo ntitugire icyo tubona mu bibazo byakemutse.”

    Mu bihe bisanzwe aya mahugurwa yamaraga iminsi 21. Muri uyu mwaka, mu minsi umunani, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye.

    Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku miyoborere yatumye u Rwanda ruva mu manga, inshingano n’uburenganzira bw’inzego z’ibanze mu miyoborere, kunoza itumanaho mu gusobanurira abaturage, imikoranire n’izindi nzego, kubaka ubushobozi bw’abantu n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze birebaho aho kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Abayobozi basabye kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Mu bitabiriye aya mahugurwa harimo abajyanama bashya 310 mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12

    source : https://ift.tt/3pbSmUY

  • Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba ku isonga mu guteza imbere Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, muri kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yahuriyemo abagera kuri 700 bari bahagarariye abandi hamwe n’abandi bagera kuri 80 bari mu bihugu bitandukanye babikurikiranaga imbonankubone bifashishije ikoranabuhanga aho byaberaga ku cyicaro gikuru.

    Ibiganiro byatangiwe muri iyi kongere y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ahanini byibanze ku mateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu.

    Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi Joseph Tuyisenge, avuga ko urubyiruko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo muri gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

    Ati “Nk’uko turi imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, tuzakomeza ubukangurambaga bugamije gufasha gahunda zo guteza umurimo imbere mu rubyiruko, tuzasangiza urubyiruko amakuru abafasha kwitabira ubuhinzi bw’umwuga ku bufatanye n’inzego bireba, tuzakomeza gushishikariza inganda n’abikorera kugira uruhare muri gahunda ya ‘igira ku murimo’, tuzakomeza kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere, gukumira no kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, gutoza urubyiruko kugira umuco w’isuku n’isukura”.

    Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi ntko rusange bavuga ko batazatezuka mu gutanga umusanzu wabo biyubakira igihugu nk’uko uwitwa Judith Rwibutso abisobanura.

    Ati “Ntabwo twahejwe nk’urubyiruko, ni yo mpamvu turi hano, rero ni ukuvuga ko niba duhari ntabwo duhari ku masura gusa (physical appearance), ahubwo n’imbaraga zacu n’ibitekerezo byacu n’amaboko kuri uwo murimo bigashyirwamo imbaraga, iterambere ryacu tukarigiramo uruhare cyane, ejo tukazaririmba intsinzi”.

    Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi François Ngarambe, yashimiye urubyiruko rushamikiye kuri uyu muryango ku ruhare rwarwo mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19, ari na ho yahereye abasaba gukomeza kwitanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

    Ati “Murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, abangavu baterwa inda, abana batari mu mashuri, umusaruro ukomoka ku buhinzi utagera aho twifuza, urubyiruko rudafite imirimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, imihindagurikire y’ikirere, ibyorezo by’indwara, harimo n’icya covid-19, tugihanganye na cyo, n’ibindi byinshi, nk’uko twabyiyemeje mu cyerekezo 2050, ubukungu bw’igihugu cyacu buzaba bushingiye cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga”.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yanasabye urubyiruko kurushaho kumenya umuco, amateka n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

    Ati “Rubyiruko nimwige mumenye umuco wacu, mumenye amateka n’indangagaciro nyarwanda, kuko ari zo zatugize abo turi bo, indangagaciro mbabwira zirimo ubunyarwanda, kwitangira igihugu, ubutwari, kurangwa n’ubudakemwa, gukunda umurimo unoze, guharanira kugira agaciro kawe bwite, ak’abawe n’abanyarwanda, izo ndangagaciro zose ni zo zatumye u Rwanda rutazima”.

    Inama nkuru y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi iterana buri nyuma y’imyaka ibiri, aho bagaragaza ibyagezweho mu myaka ibiri ishize ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu yindi iri imbere, kuri ubu ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, umuco, amateka, n’indangagaciro byacu, n’ishingiro ry’iterambere”.

    source : https://ift.tt/3I5HLmU

  • Equity Group yasinyanye amasezerano n’Amashami ya Loni mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye byitezwe ko buzateza imbere ubukungu bw’u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere bugabanye imfashanyo rwakira ziturutse hanze mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda.

    Mu by’ingenzi bizakorwa harimo gutangiza gahunda ya Equity Leaders Program isanzwe iba muri Kenya ifasha abanyeshuri b’abahanga mu ishuri kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, aho ku ikubitiro yahereye ku bana 32 b’abanyarwanda ku itariki 27 Ugushyingo 2021.

    Hazatangizwa kandi amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’imari kuri ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse cyane cyane abagore n’urubyiruko bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’inganda mu rwego kurema sosiyete nyarwanda yitabira gukoresha serivisi za banki.

    Guteza imbere imishinga y’ubucuruzi y’abagore binyuze mu kubaha inguzanyo no gufasha urubyiruko gutangiza imishinga mishya mu by’ubuhinzi nabyo biri mu bizibandwaho muri ubu bufatanye bwa Loni na Equity ndetse bunatange umusanzu mu nzego z’ubuzima hagamijwe guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje.

    Equity Bank Rwanda n’Umuryango wa Equity Group Foundation bizafatanya n’amashami atandakunye ya Loni mu Rwanda ndetse na Guverinoma mu gushyiraho ingamba zizafasha urubyiruko kubona akazi, hatezwe imbere ubukungu burengera ibidukikije hakoreshwa ingufu zisubira.

    Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko iki kigo gisanzwe gikorana n’amashami ya Loni atandukanye muri Uganda na Kenya hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage, aho bafashije imiryingo miliyoni 3,3 y’impunzi n’indi ikennye ndetse batanga ubufasha bufite agaciro ka miliyoni 852$.

    Yakomeje agira ati “Nka Equity Group ntabwo dushishikajwe no guteza imbere abakiliya bacu gusa ahubwo tunatanga umusanzu mu guteza imbere gahunda zihindura imibereho y’abaturage yaba mu bukungu ndetse no mu buzima busanzwe.”

    “Intego ya Equity Group Holdings Plc ni uguhindura imibereho y’abantu ikaba myiza kurushaho, ikabashyiriraho amahirwe yatuma bagera ku bukire, ikagira uruhare mu gufatanya n’ibihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030 binyuze mu bufatanye amashami yacu yo mu Rwanda, Kenya na Uganda agirana n’imiryango itandukanye ya Loni.”

    Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko ubu bufatanye ari ngenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye kuko batazigezaho badatewe inkunga n’abikorera.

    Ati “Ubu bufatanye twashyizeho umukono uyu munsi bwerekana imikoranire myiza izadufasha gutera ingabo mu bitugu gahunda y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19. Twizeye neza ko ubu bufatanye na Equity bank buzateza imbere benshi.”

    Uku gufatanya kandi kuzatuma Equity igera ku ntego yiyemeje mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ifite yo gufasha Afurika kuzahura ubukungu bwayo yuzuzanya n’iyo u Rwanda rwihaye mu kugera ku iterambere mu cyerekezo cya 2050.

    Equity Group ubu ifite umutungo ungana na miliyari 10$ ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15 hirya no hino mu bihugu ikoreramo birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiro muri Ethiopia.

    Dr. James Mwangi uyobora Equity Group yavuze ko mu bya mbere iyi sosiyete igamije ari uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza kurushaho

    Equity yatangije gahunda ya Equity Leaders Program yahereye ku bana 32 bo mu Rwanda b’abahanga mu ishuri

    source : https://ift.tt/3pbei2w

  • Abanyeshuri batatu barohamye mu Kiyaga cya Burera – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni mu Akarere ka Burera.

    Bari bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru gukina umukino uhuza amashuri nyuma bajya koga mu Kiyaga cya Burera ari batanu, batatu muri bo bararohama bahita bapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yatangaje ko imibiri y’abarohamye yamaze kurohorwa ikajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma ryimbitse.

    Yasabye abantu bose kujya birinda kujya muri iki kiyaga kuko gikunze guteza impanuka nk’izi kubera imiterere yacyo.

    Yagize ati “Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni uko mu gihe bafite ibikorwa nka biriya bagomba kubimenyesha ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi tukagerageza gukumira ziriya mpanuka kuko ibi biyaga bifite imiterere yihariye.”

    Mu Banyeshuri barohamye hari umuhungu w’imyaka 18 wo mu Karere ka Musanze wigaga mu mwaka wa Kane mu bwubatsi, umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rubavu wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu bwubatsi n’uw’imyaka 19 wo mu Karere ka Nyabihu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukerarugendo.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye ko Umuyobozi w’iri shuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bari baherekeje abo bana, batawe muri yombi mu gihe umwarimu bari kumwe we agishakishwa kuko yahise atoroka.


    source : https://ift.tt/2ZDFTAI