
source : https://ift.tt/2WePU5j

source : https://ift.tt/2WePU5j

source : https://ift.tt/3mpF4UX

CP Bizimungu nyuma yo gusura ibice bitandukanye ahatuye aba bapolisi b’u Rwanda yagiranye ibiganiro na bo. Mu ijambo rye yashimye ikinyabupfura kiranga aba bapolisi n’ibyo bamaze kugeraho nk’itsinda, yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora neza inshingano zabo.
Ati “Ibikorwa mumaze kugeraho mu mezi atatu gusa mugeze hano bigaragaza ikinyabupfura no gukora kinyamwuga. Turabasaba gukomereza aho kugira ngo mukomeze gusohoza neza imirimo mwajemo muri iki gihugu.”
CP Bizimungu yasezeranyije abo bapolisi b’u Rwanda ko ubuyobozi bushinzwe intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bazakomeza kubaba hafi mu gukemura imbogamizi bashobora guhura na zo zikaba zababangamira mu kazi kabo.

Tariki ya 15 Gicurasi 201 nibwo abo bapolisi b’u Rwanda 140 berekeje muri icyo gihugu gusimbura bagenzi babo na bo bari bamaze yo umwaka bari mu nshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu.
Ubusanzwe iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe ye muri Santrafurika.
Barinda Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu.

Iri tsinda riyobowe na CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, uherutswe gutorwa nk’umupolisi w’indashyikirwa mu kwezi kwa Nyakanga 2021.
Tariki ya 7 Gicurasi 2021, Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye ryari rishinzwe kumucungira umutekano.
Abo bapolisi bari bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari bamazeyo umwaka bategereje gusimburwa n’abo bariyo uyu mwaka.

source : https://ift.tt/2WbIekx

source : https://ift.tt/3ktoG3p

Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.
Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.
Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.
Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.
Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.
Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.
Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.
Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.
Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.
Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.
Bikurikire muri iyi video:

source : https://ift.tt/2WbjEA3

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 nibwo beretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi hagati y’Itariki 17 na 19 Kanama, bashYirwaho ibipimo bigahamya ko bafite arukoro nyinshi mu mubiri wabo.
N’ubwo harimo abavuga ko bafashwe banyoye ibinyobwa bidasindisha birimo Energy ariko bakaza gusangwamo arukoro mu mubiri, ngo isomo bakuyemo ni uko bagomba gucika kuri ibyo binyobwa mu gihe cyose baba batwaye imodoka.
Jimmy Siriro avuga ko yafatiwe ku Kicukiro tariki 17 Kanama 2021 hafi saa mbili atashye mu Murenge wa Gahanga, ashyizweho igipimo bamusangamo arukoro mu mubiri.
Ati “Nk’umuntu utunze imodoka cyangwa ikinyabiziga icyo ari cyo cyose yumva kujya kurya saa sita akarenzaho icupa rimwe cyangwa abiri aba yumva ko atanyoye ibisindisha, ariko mu by’ukuri nk’uko twasobanuriwe na polisi wasoma ikirahure kimwe ukajya kuri ‘volant’ ukagira ibyago baka kugonga cyangwa ukagonga cyangwa ugakora ikosa rituma uhura na polisi, icyo ikora bwa mbere barabanza bakagupima kandi ako akuma gapima uko gateye iyo kumvise arukoro kagufata nk’uwanyoye”.
Mugenzi we witwa Scote wafatiwe mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yafashwe mu gitondo atwaye abantu bane ariko akaba yari yaraye anyoye inzoga ku buryo yumvaga ko mu gitondo nta kibazo afite.
Ati “Ubu ndabisobanukiwe neza ko umuntu atagomba kujya atwara yafashe ibisindisha kandi ngiye no kubisobanurira bagenzi banjye kugira ngo tubyirinde, kuko bishobora kuba impamvu yo guteza impanuka”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko icyuma polisi ipimisha gipima arukoro mu mubiri w’abantu.
Ati “Bakunze kuvuga ngo banyoye Energy drink banyoye ibiki, polisi ntipima Energy drink kuko ibyuma ifite byabigenewe bipima arukoro iri mu maraso yawe. Ubwo rero bo niba bagenda bakanywa ibyo banyoye ntabwo tubizi, twabakeka ko banyoye ibisindisha ukurikije uko bavuga cyangwa uko bitwara mu muhanda, tugasanga babifite polisi irabafara”.
Abo bagabo 29 berekanywe mu gihe tariki 16 Kanama naho hari herekanywe 37 na bo bari bafashwe bakurikiranyweho gutwara basinze.

source : https://ift.tt/3D2SHiN

Abatawe muri yombi ni Nikuze Madrene, umugabo we Nsengamungu Jean Luc, uwari uhagarariye umugabo mu bukwe bwe (Parrain) witwa Ngabo Festus hamwe na Kwizera Nelson ushinzwe gupima ibizamini muri Holebu Clinic ikorera mu Karere ka Gasabo.
Nsengamungu na Nikuze Madrene bari bakeneye byihutirwa ibisubizo byerekana ko batarwaye Covid-19 kugira ngo bashobore gukora ubukwe bwaje gukorwa ku itariki 14 Kanama 2021 bifashishije ibisubizo by’ibihimbano bahawe na Kwizera Nelson, uvuga ko yabikoreye Ngabo Festus nk’umuntu bari bamaze kumenyerana bakaba inshuti kuko yari asanzwe ahivuriza nyuma yo kumuha ibisubizo akamuha amafaranga ibihumbi 20 yishimwe.
Nikuze Madrene avuga ko yari afite ubukwe ku wa gatandatu afite kujya kwipimisha ku wa gatanu mu gitondo.
Ati “Ku wa kane nimugoroba parrain arampamagara ambaza niba twamaze kwipimisha mubwira ko turi bujyeyo ku wa gatanu mu gitondo, hanyuma rero ambwira ko ashobora kudufasha tutiriwe tujya kwipimisha tukabona ziriya sms (ubutumwa bugufi kuri terefone). Yanyatse nimero ya telefone hanyuma anyaka na nimero z’irangamuntu ndabimwoherereza, hari ku wa kane nijoro. Ku wa gatanu mu gitondo nibwo nabonye sms ivuye kuri RBC inyereka yuko ndi muzima ni uko byagenze”.
Kwizera Nelson ushinzwe gupima no gutanga ibisubizo mu ivuriro rya Holebu, avuga ko Ngabo yari asanzwe yivuriza ku ivuriro ryabo aza kumusaba serivisi bituma atayimwima.
Ati “Yivuriza iwacu noneho aza kuvuga ko atabonye message y’ibisubizo arampamagara ndayimuha kuko muri system yari arimo ariko nyimuhaye arangije arampamagara arambwira ati mfite n’abageni banjye bagiye kwipimisha ku kigo nderabuzima ariko nta butumwa bugufi bw’ibisubizo babahaye kandi bababwiye ko ari bazima. Ko amasaha yageze ntiwamfasha bakabibona, ndamwemerera ndabibakorera bucyeye yampaye ibihumbi 20 kuri momo arambwira ngo wakoze waraye udufashije”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko ibyo ari ibyemezo abantu bahitamo bakabifata bumva ko bishobora kurangira nta ngaruka.
Ati “Ariko turagira ngo tubabwire ko ingaruka zihari, umuntu uwo ari we wese ubungubu utekereza ko azahimba igisubizo cyo kwipimisha Covid-19 cyangwa se n’ibindi byose by’ibyangombwa bisabwa gukora ikintu runaka, turagira ngo tumubwire yuko aba arimo gucura umugambi wo kuba yamara imyaka iri hagati y’itanu kugera kuri irindwi muri gereza. Ibyo babyumve neza kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 276, itegeka ko bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni (3) ariko ntarenge miliyoni eshanu (5).
Kugira ngo abo bafatwe ngo byatewe n’umuturage wumvise abo batatu babyigamba atanga amakuru kuri Polisi irabafata, na bo bahita bavuga uwabahaye ibyo bisubizo by’ibihimbano na we atabwa muri yombi.
Bikurikire muri iyi video:

source : https://ift.tt/3z9Nxz2

Abasoje ayo masomo uyu munsi ni ikiciro cya munani (Intake08/2021), bayatangiye ku itariki ya 16 Mata 2021, ni abapolisi 31, abacungagereza 3 n’abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.
Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.
Mu ijambo rye yashimiye abitabiriye aya masomo ku murava, umwete n’ikinyabufpura bagaragaje akaba ari byo byabafashije gusoza neza amasomo yabo, yabasabye kuzakoresha neza ibyo bigishijwe.
Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’iri shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuri, mwaranzwe n’ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza. Ndizera ko aya masomo azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi, si uko mutazikoraga neza ahubwo aya masomo agamije kubongerera ubumenyi n’ireme rya serivisi nziza zitangwa n’inzego z’umutekano mukorera”.
DIGP/AP Ujeneza yakomeje agira ati “Kuri mwe mwahawe aya mahugurwa murabizi ko ajyanye n’imiyoborere, tubizeyeho kuzayobora neza abo mushinzwe mu nzego zanyu, mukanoza neza izindi nshingano zo gucunga umutekano nk’akazi kanyu ka buri munsi. Abakora mu biro mwahawe amasomo ajyane no gutegura amadosiye ajyanye n’akazi kanyu, tubitezeho itandukaniro mu kunoza neza akazi bitandukanye nuko mwagakoraga mbere yo kuza hano.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenewe kugira ngo aya masomo agende neza anashimira abayitabiriye uburyo baranzwe n’ikinyabupfura.
Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga. CP Mujiji yabasabye ko amasomo bahawe yazababera impamba mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Ati “Aya masomo yabaye mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko turabashimira uko mwabyitwayemo. Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bijyanye n’indangagaciro nyarwanda.”
CIP Florent Niyongira wanabaye uwa mbere mu gutsinda neza kurusha abandi yavuzeko nyuma yo guhamagarirwa kwitabira aya masomo yahise yiha umugambi wo kuzakorana imbaraga n’umwete kandi yiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.
Ati “Ngihamagarirwa kwitabira aya mahugurwa nahise mbigira intego ko ngomba kuzayakorana umwete n’umurava akaba aricyo gihembo ngenera ubuyobozi bwangiriye icyizere nkoherezwa muri aya mahugurwa. Nahungukiye kurushaho kumenya uburyo nzanoza akazi kaba ako mu biro ntegura amadosiye, kuyobora abapolisi nkuriye ndetse no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.”
Usibye amasomo atangirwa mu ishuli, aba banyeshuli banagize igihe cyo gukora ingendoshuri bahuza ibyo bigishijwe mu ishuri n’ibiri hanze, cyane cyane mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda. Aba banyeshuli basuye ingoro y’amateka n’urugamba rwo kubohora igihugu, banasura igicumbi cy’intwari z’Igihugu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

source : https://ift.tt/2XJZX30
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko yarari kwivuriza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.
Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.
Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”
Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.
Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.
Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.
Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.
Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.
Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.
Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.
Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.
Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.
source : https://ift.tt/3y5jDe7

Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.
Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.
Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.
Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.
Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.
Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.
Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.
Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.
Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.
Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga n’ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.

source : https://ift.tt/3kc6Txh