Tag: featured

  • Amakipe azakina icyiciro cya kabiri yamenyeshejwe ibyo asabwa ngo yemererwe gukina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira taliki 18/09/2021 ikazasozwa taliki 11/10/2021, aho ubu amakipe yahise anamenyeshwa ibyo asabwa ngo yemererrwe gukina.

    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Bimwe mu byo aya makipe asabwa, harimo kwishyura ibihumbi 100 Frws byo kwiyandikisha, amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri mukinnyi, ndetse no kugaragaza gahunda y’imyitozo ya buri kipe.

    Ibyo amakipe asabwa ngo yemererwe kwitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri

    source : https://ift.tt/3B2bSrc

  • Imihanda mishya ya kaburimbo ifite urumuri yirukanye abajura mu mujyi wa Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo
    Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo

    Abo baturage bavuga ko mbere y’uko Akarere kubaka imihanda hirya no hino mu ma karitsiye agize umujyi wa Musanze, ngo baruhutse urugomo bajyaga bakorerwa n’insoresore zibambura telefoni, amafaranga n’ibindi, kubera imihanda mibi kandi itagira urumuri.

    Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka, Akarere ka Musanze kubatse imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero 6 na metero 400 muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, inashyirwaho amatara manini ayimurikira, aho abaturage bemeza ko ayo matara abaha umutekano bari barabuze mu myaka ishize.

    Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo
    Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo

    Ndayambaje JMV, umwe muri abo baturage ati “Iyi mihanda ya kaburimbo, icyo itumariye n’uko yaciye abajura mu muhanda badufataga ku gakanu bakatwambura, urabona ko aya matara arara yaka, ariko mbere byamaraga kugera saa kumi n’ebyiri umuntu akagenda afite ubwoba aho abajura bazaga bakagutera kaci bakakwambura byose”.

    Arongera ati “Iyi mihanda bashyizemo kaburimbo n’aya matara amurika, umuntu akaba ameze nk’ugenda ku manywa, yaduhaye umutekano usesuye rwose ntawe ugitaha ahangayitse. Gusa hari utundi duce tutarakorwa iyo ruguru mu byaro, na ho bahadukoreye byadufasha kuko ni ho ibisambo byimukiye”.

    Ibyo byishimo arabihurizaho n’uwitwa Hakizimana Jean Damascène ugira ati “Mbere y’uko uyu muhanda ukorwa kuwunyuramo byari ikibazo, byari ibinogo gusa, icya kabiri nta matara twari dufite kuri uyu muhanda, ntako tutari twaragize tuyasaba ariko aho bayaduhereye ni uburyohe”.

    Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye
    Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye

    Arongera ati “Nta muntu watinyukaga kunyura muri uyu muhanda ari umwe, amabandi yose y’umujyi yarazamukaga akaza kuhategera abantu, cyane cyane abagore bakamburwa amasakoshi, amatelefoni, ariko aho hakorewe hagashyirwa amatara ibintu ni amahoro, umujura iyo aje kukwambura aturuka imbere wamubonye”.

    Ntaganda Théoneste ati “Ak’abajura kamaze gushoboka pe! N’ubigerageje arafatwa kuko aya matara uburyo atumurikira, murabobona namwe wagira ngo ni ku manywa y’ihangu, kandi n’imigenderanire yarushijeho kugenda neza. Ubuhahirane mu mujyi buroroha ndetse n’akavumbi kabaye amateka, ibyiza by’iyi mihanda ntiwabivuga ngo ubirangize, ni byinshi cyane”.

    Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo
    Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo

    Uretse icyo kibazo iyo mihanda yakemuye cy’urumuri, abakoresha iyo mihanda umunsi ku wundi, cyane cyane abanyonzi n’abamotari, baremeza ko byarushijeho kunoza akazi kabo aho n’amafaranga bakoreraga atandukanye na yo babona nyuma y’uko imihanda yubatswe igashyirwamo kaburimbo.

    Habumuremyi Céléstin ukora akazi ko gutwara abantu yifashishije igare, ati “Iyi mihanda iratworohereza cyane, kunyuza igare mu bitaka ntibyari byoroshye n’ibinogo ndetse n’ivumbi. Turashimira Leta yashyizemo kaburimbo, ku munsi nakoreraga amafaranga atarenze 2000, ariko ubu nkorera 4000, hari n’ubwo ntahanye ibihumbi bitanu”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kubaka iyo mihanda bikomeje kuzamura iterambere ry’akarere, aho byorohereje ubukerarugendo, binarushaho gushyira igishushanyo mbonera cy’umujyi mu ngiro, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Ibilometero bitandatu n’ibice bine by’imihanda ya kaburimbi byubatswe mu myaka hafi ibiri ishize, byahinduye ibintu byinshi cyane, birimo ukoroshya imigendekere n’imihahiranire hagati mu ma karitsiye, no kongera uburyo tugomba gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze”.

    Arongera ati “Iyo mihanda ituma n’abaturage bagira icyizere cy’uko ibyo bakora birushaho kugira agaciro, hari byinshi tuyitezeho cyane cyane guteza imbere abashoramari na ba mukerarugendo. Nk’umujyi ubereye ba mukerarugendo bashobora kugenda amasaha 24, murabona ko imihanda yose yakozwe yagiye ishyirwaho amatara, ku buryo ugenda mu mujyi wa Musanze, bimuha umutekano ku buryo yawugendamo amasaha 24/24”.

    Abo baturage baravuga ko n’ubwo byatangiye hari ibibazo by’ingurane ku hubatswe iyo mihanda, ubu ngo byamaze gukemuka, ndetse ngo hari n’abashatse kwimurwa kubera ko begereye umuhanda cyane, basaba ko icyo kibazo cyo kuba begereye imihanda kitababangamiye, hafatwa icyemezo cyo kubareka bakomeza gutura.

    source : https://ift.tt/2XQff6j

  • Volleyball: U Rwanda rwashimwe aho rugeze rwitegura kwakira igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 muri Kigali Arena habaye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda, amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

    Aya masezerano kandi yasinyiwe imbere y’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, iyi Minisiteri ikaba ari na yo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka

    Visi Perezida wa CAVB Kioni Waithaka unamaze iminsi mu Rwanda, yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura aya marushanwa, ariko avuga ko bitamutunguye kuko asanzwe azi ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza.

    Yagize ati “Aho imyiteguro igeze urabona ko ari ibintu bishimishije, urebye ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus ubona bishimishije, uko bakwakira ukigera ku kibuga cy’indege ukabanza ugapimwa, ukajya mu kato, ubona ko bashyizeho ingamba zifatika.”

    Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, ariko avuga ko batagomba kwirara kuko mu Cyumweru gitaha baza gukora inama zigomba guhuza inzego zose zirebwa n’iri rushanwa

    Ati “Icyo twavuga ni uko imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, Visi-Perezida wa CAVB na we uri aha ngira ngo yanabyivugiye ko yabonye ibisabwa byose biri ku murongo kandi kugeza ubu ntacyo baranenga, ariko natwe ntitugomba kwirara iminsi isigaye turayibyaza umusaruro kugira ngo irushanwa rizagende neza.”

    Hafashwe ifoto y
    Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, hakurikiyeho umuhango wo kumurika ikirango cy’irushanwa (Logo) cy’iri rushanwa rya 2021, aho hagaragaramo inyubako ya Kigali Convention Centre, umugabane wa Afurika ndetse n’umuntu uri gukina umupira wa Volleyball.

    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagabo kigaragaza n’amatariki y’irushanwa
    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagore kigaragaza n’amatariki y’irushanwa


    source : https://ift.tt/3kjSoYa

  • BK yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kuri Internet Banking hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ubu, Banki ya Kigali ikaba yarorohereje abayigana kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking binyuze m’uburyo bw’iyakure, aho umukiliya ashobora gusaba gukoresha iyi serivisi atarinze agera kuri banki ngo yuzuze impapuro zisaba guhabwa iyi serivisi, ahubwo ubwe ku giti cye akaba yakoresha telefoni cyangwa mudasobwa mu kwiyandikisha kuri iyi serivisi.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera yasobanuriye Kigali Today ibijyanye n’ubushobozi abakiliya bahawe bwo kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking. “Ivugurura rya serivisi ya Internet Banking rikubiyemo no guhesha abakiliya ubushobozi bwo kwiyandikisha kuri iyi serivisi batarinze batugana ku amashami yacu twizera ko rizafasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki bakenera bitabagoye. Ubu abakiliya basanzwe ndetse nab’ibigo binini bashobora kunyura ku urubuga rwacu kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking bakabasha kwiyandikisha mu gihe gito cyane”.

    Uretse aka gashya ko kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking mu buryo bw’iyakure, Banki ya Kigali kandi yavuguruye iyi serivisi hongerwamo izindi serivisi zitezwe kuzafasha abayikoresha.

    Asobanura ku ivugurura ry’iyi serivisi, Audrey Kazera yagize ati “Urubuga rwacu ruvuguruye rwa Internet Banking rwazanye izindi serivisi zirimo ubushobozi ku abakiliya bwo kugura amadovize no kwishyura abantu benshi icyarimwe. Twongereye kandi umutekano w’ibikorwa byose abakiliya bakorera kuri iyi serivisi binyuze ku bushobozi bwa “TOTP (Time-based One-Time Password). Abakiliya bacu b’ibigo binini nabo ntibahejwe kuko bashobora gukoresha iyi serivisi ya Internet Banking nshya. Mu gihe kitarambiranye, tuzongeraho serivisi yo kohereza amafaranga mu mahanga.”

    Yakomeje asobanura bimwe mu byiza byiyongereye kuri iyi serivisi avuga ko ifasha abayobozi b’ibigo kwishyura imishahara y’abakozi icyarimwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ku bafite ibigo cyangwa amasosiyete, ubu buryo buha uburenganzira ubuyobozi bw’ikigo runaka kwemeza amafaranga ava kuri konti, kandi bakagira n’uburenganzira bwo kubona ibikorerwa kuri konti z’ikigo bayobora.

    Abakiliya bifuza gukoresha iyi serivisi, barakangurirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking, uburyo bashyiriweho bwo kwiyandikisha batarinze bagana amashami ya BK, bityo bakagera kuri serivisi za banki bifuza badatakaje igihe.

    source : https://ift.tt/3B4tcfm

  • Bumbogo: Muri Guma mu rugo abana b’abakobwa 23 batewe inda – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, ubwo mu Mu Karere ka Gasabo hasozwagwa ubukangurambaga bwiswe “Operation mu mizi” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

    Muri ubu bukangurambaga, abana biga mu mashuri yisumbuye n’abanza bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’uko bakwiye kwitwara no kwirinda ibishuko by’ababa bashaka kubasambanya no kubaha ibiyobyabwenge.

    Ubwo ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu Murenge wa Bumbogo hari abana b’abakobwa 23 batewe inda muri gahunda ya Guma mu rugo zagiye zibaho kuva uyu mwaka watangira, ku buryo batasubiye ku ishuri.

    Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Bumbogo, Ingabire Fidele, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda ubwo Kigali yari muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    Ati “Iki cyorezo cya Coronavirus cyatumye imyigire ihagarara ku buryo hano hari abana 23 batewe inda muri guma mu rugo kubera ibibazo bitandukanye bahuriye nabyo aho batuye ntibagaruka mu ishuri.”

    Yavuze ko muri rusange hari abana 187 batagarutse ku ishuri, bituma bashyiraho amasibo yo kugenda ashakisha icyabibateye ku buryo ubu abagera ku 120 bamaze kugaruka bari kwiga.

    Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana kuko bihanwa n’amategeko.

    Ati “Ababyeyi bakwiye kumenya ko uko barinda abana babo ariko bagomba no kurinda abandi bana buri Munyarwanda wese akabigira ku mutima kuko ndahamya ko nta mubyeyi wasanga umwana we bari kumwangiza ngo atuze. Ikindi hari abadatanga amakuru y’abangije abana ngo baranga ipfunwe mu muryango, nta makimbirane aruta umwana w’Umunyarwanda nta n’ikizira kindi kirenze kwangiza umwana w’Umunyarwanda.”

    Yakomeje yibutsa ababyeyi ko guhisha amakuru y’uwasambanyije umwana ari icyaha ndetse ari n’ubufatanyacyaha buhanwa n’amategeko.

    Umwana watewe inda afite imyaka 16,utuye mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa bumbogo yavuze ko inyigisho bahawe mu byumweru bitatu zizabafasha cyane mu kwirinda abasore baba bashaka kubasambanya.

    Ati “ Nkajye banteye inda nkiri muto kubera ubwana no kutajijuka ngo menye ingaruka nshobora guhura nazo ariko ubu bukangurambaga batwigishije byinshi birimo kumenya uko umuntu aba ashaka ku gushuka no kumwirinda ku buryo nkanjye ubu nta muntu uzongera kumbeshya ngo ankoreshe imibonano mpuzabitsina ntarashaka umugabo wanjye.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwemeza ko abana b’abakobwa 420 aribo batewe inda zitateganyijwe ndetse bugashimangira ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro ku buryo iyi mibare izagenda igabanuka.

    Operation mu muzi ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abana benshi muri Gasabo

    Abana b’abakobwa bagiye batanga ubuhamya bw’uko bashutswe bagaterwa inda

    Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana

    source : https://ift.tt/2XNpQyX

  • Dipolomasi y’ikimwaro; Museveni ari kwitanguranwa nyuma yo kuburira amajyo ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bimaze kumenyerwa, Perezida Museveni yakoresheje iki kiganiro nk’andi mahirwe yo kugaruka ku butwari yakunze kwirata mu bihe by’intambara yabohoye Uganda, nubwo igice kinini cyayo yakimaze yibereye muri Suede na Kenya mu gihe abandi biganjemo Abanyarwanda, bari ku mirongo y’imbere ku rugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin Dada na Milton Obote, rukimika Museveni ukiburiho kuva mu 1986.

    Museveni yivuze ibigwi karahava asobanura ubutwari bwamuranze ’n’abasore be ku rugamba’ ahera aho akomoza ku ngingo ubusanzwe adakunze kugarukaho cyane, zirimo imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda.

    Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zidakwiye kubangamira uburenganzira bwa muntu mu gihe iyi mpamvu ari imwe mu zatumye uyu mugabo yegura intwaro akayobora urugamba rwakuyeho ’Leta y’igitugu’ ya Obote’.

    Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guhohotera abaturage si bishya cyane ku nzego z’umutekano za Uganda, kuko bikunze kugaragara mu bihe bitandukanye, urugero ruheruka akaba ari ibikorwa byazo mu bihe by’amatora ya Perezida aherutse kuba muri icyo gihugu, ndetse n’ibikorwa byo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibyo bihe, abapolisi n’abasirikare ba Uganda bagaragaye barimo kurasa abaturage ku buryo hari ababiguyemo, abandi babikomerekeramo. Izi nzego kandi zagaragaye zishushubikanya abaturage bashyigikiye uruhande rwa Bobi Wine rutavuga rumwe n’ubutegetsi, rimwe zikabakubita ubundi zikabacucura utwabo, nk’uko byakunze kugarukwaho mu itangazamakuru.

    Museveni ari gukama ikimasa

    Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yumvikanye asa nk’unenga imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cye, akavuga ko ‘imyitwarire yo kubwira nabi abaturage, kubakubita no kubambura uburenganzira bwabo idakwiriye’, mu gihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba Uganda, iyi ni imwe mu mpamvu NRM yagiye mu ishyamba ikarwana iriya myaka yose kuva mu 1971. Twigisha igisirikare cyacu kugira imyitwarire myiza.”

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere yavuze ko ibyo Perezida Museveni asaba inzego z’umutekano, ari nko “Gukama ikimasa” kuko azisaba kugira ubushobozi atazishoyemo.

    Yagize ati “Biriya ni ugukama ikimasa. Ntabwo bishoboka ko inzego z’umutekano zagira ubushobozi n’imyitwarire myiza zitarabitojwe, cyangwa ngo zihabwe ibyo zikeneye byose kugira ngo zikore akazi kazo. Niba inzego z’umutekano zidafite ibyo zikeneye, zizakoresha imbaraga zahawe kugira ngo ziheshe ibyo zikeneye, wibuke ko baba bafite intwaro. Biriya byose byerekana ko nta gitsure bariya basore [abari mu nzego z’umutekano] baba bashyirwaho.”

    Perezida Museveni na we ubwe ntahakana ko igitsure mu nzego zishinzwe umutekano kiri ku rwego rwo hasi, kuko ngo‘abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu nzego zishinzwe umutekano, badatanga amabwiriza akwiye ku bakozi bo mu nzego zo hasi.’

    Umusesenguzi yavuze ko imyitwarire mibi y’inzego z’umutekano za Uganda ari karande, ati “Ni ko bakora ibintu byabo, ntabwo bazi ikinyabupfura rwose. Uzarebe uburyo bitwaye ejo bundi mu bihe byo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19. Birukankanye ababyeyi babakubita inkoni izuba riva, bateye hejuru ibicuruzwa by’ababyeyi bahetse abana mu buryo buteye agahinda, rero mu gihe utatoje inzego z’umutekano neza, ntushobora kuzisaba kugira imyitwarire myiza ngo bishoboke, ntabwo ari ibintu byikora.”

    Ushobora kwibwira ko imyitwarire igayitse iranga inzego z’umutekano imbere muri Uganda, ariko wenda zagera ku ruhando mpuzamahanga, zigapfa agasoni zikigana abandi, mu gihe wenda zitabonye amahirwe yo kwigishwa neza iwabo.

    Icyakora siko bigenda, aka wa mwera uturuka ibukuru ugakwira hose. Urugero ruherutse ni urw’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byo kugarura amahoro muri Somalia, mu butumwa buzwi nka AMISOM.

    Kimwe n’izindi ngabo z’ibindi bihugu ziri muri ubwo butumwa, ingabo za Uganda ziri ku rugamba kandi zihanganye n’umwanzi utoroshye kuko yananiye ingabo z’igihugu cya Somalia ubwazo, ku buryo hitabazwa iz’ibindi bihugu.

    Ejo bundi rero itsinda ry’ingabo za Uganda ziri muri AMISOM zagabweho igitero n’umwanzi azita mu mutego ibintu biradogera. Nyuma y’ibi bitero, ingabo za Uganda zararakaye cyane, zirangije zishora mu baturage zibashoramo urufaya rw’amasasu zicamo bamwe.

    Biragoye kwiyumvisha uburyo izi ngabo zitatuye umujinya wazo umwanzi, ibintu biterwa na ya myitwarire mibi yoretse ingabo za Uganda.

    Perezida Museveni yabisobanuye agira ati “Duherutse kugira ikibazo cy’ubwicanyi bwakorewe muri Somalia. Itsinda ry’abasirikare bacu ryishe abaturage. Ngo [abasirikare] bari barakaye kuko bari bafatiwe mu mutego, [bagakwiye kumenya ko bari mu ntambara] niba ushyizwe mu mutego, wakamenye ko ushobora gufatwa igihe uri mu ntambara.”

    Uyu muyobozi yavuze ko abasirikare bagaragaweho iyi myitwarire bamaze gufatwa bagafungwa, ndetse bakaba bategereje gushyikirizwa ubutabera.

    Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda bahagamye Museveni

    Mu buryo buziguye, Perezida Museveni yagarutse ku bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bimaze imyaka myinshi bikorwa n’inzego z’umutekano muri Uganda.

    Ntabwo Museveni yeruye ngo avuge Abanyarwanda mu buryo butomoye, ariko ntawashidikanya ko bagize igice kinini cy’abanyamahanga yavuze kuko hashize igihe kinini Abanyarwanda batuye muri Uganda bahura n’ibibazo birimo gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagera muri gereza bagakorerwa iyica rubozo, bagakubitirwamo ku buryo benshi bagwayo, abarokotse ku bw’amahirwe bakoherezwa mu Rwanda bamwe ari intere, imitungo yabo n’ubuzima bwose baruhiye imyaka myinshi bikagenda nka Nyomberi.

    Iki kibazo cyarakomeye bigera ubwo Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda, bitewe n’uko iyo bageze muri icyo gihugu idashobora kugira icyo ikora kugira ngo ibarengere, bityo bakwiye kwirinda kujyayo.

    Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bihohotera abanyamahanga bidakwiye, ati “Gufungira abantu muri gereza igihe kirekire nta rubanza rubaho, ibyo ntabwo byemewe. Gufunga abantu gutyo gusa, gereza ntabwo ari ubuhunikiro bw’abantu.”

    “Kwirukana abanyamahanga nta rubanza bakorewe, bigomba guhagarikwa, buri wese, kimwe n’abo banyamahanga, agomba gufatwa neza hakurikijwe uko amategeko abigena. Uretse kuba icyo cyuho cyakoreshwa mu kwica uburenganzira bwa muntu, gishobora no gusubiza inyuma igihugu.”

    Umusesenguzo twaganiriye yavuze ko amagambo ya Museveni adasobanuwe ko atewe ipfunwe n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, ahubwo ari uburyo bwo kwitanguranwa kuko ibi bikorwa bishobora gukurura imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, ikanenga ubutegetsi bwe kuri ibi bikorwa, bityo bikaba byagira ingaruka mbi ku ishusho y’igihugu ayoboye.

    Ati “Buri muntu wese ureba ibikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, arabibona neza ko iki gihugu gifite ukuboko mu biri kuba. Ntabwo bishoboka ko abantu benshi kuriya bakorerwa ibikorwa nka biriya igihe kirekire nta kuboko kw’abayobozi kurimo. Rero ibyo Museveni ari gukora ni ukwitanguranwa, aragira ngo umunsi azabibazwa azabone ubusobanuro, avuge ko ‘ibyabaga atari abifitemo uruhare’ kuko yanabyamaganye ku mugaragaro. Ariko icyo twakwibaza, ni impamvu abikoze ubu, kuko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, none kuki abivuze ubu?”

    Perezida Museveni ntarya iminwa kuri ibi bibazo yemera ko byugarije igihugu cye, ndetse agashimangira ko byenyegezwa na ruswa yemera ko yamunze inzego ze z’umutekano, dore ko iki gihugu kiri ku mwanya wa 38 mu bihugu 180 mu kugarizwa na ruswa kurusha ibindi, nk’uko ubushakashatsi bwa Transparency International bwo mu mwaka ushize bubyerekana.

    Ati “Nk’ibi byo gusubiza abanyamahanga mu bihugu byabo badaciriwe imanza, numvise ko bishoreshwa na bamwe mu banyabyaha baturimo bifuza kwikubira umutungo w’abo banyamahanga bakorana ubucuruzi. Bafata amafaranga y’abo banyamahanga, ubundi bagakorana n’inzego z’umutekano zamunzwe na ruswa mu kubasubiza mu bihugu byabo, kugira ngo bave mu nzira ntibabangamire ubucuruzi bwabo.”

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda ukirimo agatotsi, ndetse ko nta kintu kinini kirahinduka kuva ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano hagati y’impande zombi byahagarikwa.

    Perezida Museveni aherutse kugaruka ku bikorwa bihohotera abanyamahanga batuye mu gihugu cye, biganjemo Abanyarwanda bamaze imyaka bameneshwa muri icyo gihugu

    Bamwe mu Banyarwanda baberutse kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka

    source : https://ift.tt/3ml4sLF

  • Hakuweho ikiguzi ku bohereza amafaranga hagati ya konti zabo za banki n’iza Mobile Money – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wo gukuraho aya mafaranga ukubiye mu mabwiriza mashya ya BNR. Iki cyemezo kirahita gitangira kubahirizwa, ariko kikaba kireba gusa amafaranga yajyaga acibwa kuri konti ebyiri (iya mobile money n’iya banki) ariko z’umuntu umwe.

    Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impungenge zari zimaze iminsi zigaragazwa n’abantu bavuga ko kuba umuntu acibwa amafaranga igihe yohereje amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone, bishobora gutuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kudahererekanya amafaranga mu ntoki rusubira inyuma.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, BNR yari yatangaje ko iri kwiga kuri iki kibazo kijyanye no gushyiraho ibiciro kuri serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aya mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko “amafaranga acibwa igihe habayeho ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya mobile money na konti ya banki zose z’umuntu umwe abujijwe.”

    Uretse aya mafaranga, BNR yanakuyeho inyungu amabanki yajyaga yishyura ibigo by’itumanaho binyuze muri konti bifite mu mabanki atandukanye zishyirwaho aya mafaranga abakiliya baba babikije kuri telefone.

    Mu busanzwe banki zajyaga zishyura inyungu iyo umukiliya yakuraga amafaranga kuri konti ye akayashyira kuri konti ikigo runaka cy’itumanaho gisanzwe gishyiraho amafaranga abakiliya babikije kuri mobile money.

    Iyi nyungu ya 6% amabanki yishyura yakunze kuvuga ko ariyo ntandaro y’amafaranga umukiliya yacibwaga igihe yohereza amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone.

    BNR yakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu uhererekanya amafaranga hagati ya konti ye yo muri banki y’iya mobile money

    source : https://ift.tt/3j6TB61

  • Dore uko umwe mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko w’imyaka 62 yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.

    Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka Lt. Col Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko ku itariki ya 20, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa (work permit) afite.

    Irebere muri iyi video uko yurijwe indege agasubizwa iwabo:

    source : https://ift.tt/3y8JGBc

  • #AfroBasket2021: Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi 12 umutoza yasigaranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 kugera tariki 05 Nzeli mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali Arena harabera igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Basketball “FIBA AFROBASKET 2021”.

    Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket
    Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheikh Sarr yamaze gutangaza urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 bazaba bahagarariye u Rwanda, aho hatagaragayemo kapiteni w’ikipe y’igihugu Mugabe Aristide, ndetse na Sagamba Sedar.

    Mu bakinnyi bagaragaye muri uru rutonde rwa nyuma harimo Robeyns William Gerald w’imyaka 25 usanzwe ukinira VOO Liège yo mu Bubiligi, uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera nyina w’umunyarwandakazi akaba ari ubwa mbere ahamagawe.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Basketball ni ubwa gatandatu igiye gukina AfroBasket kuva 2007 aho yitabiraga bwa mbere

    Muri aya marushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya gatandatu kuva 2007, ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Angola, Cape Verde ndetse na Republika iharanira Demokarasi ya Congo bazanakina umukino wa mbere kuri uyu wa Kabiri i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Urutonde rw’abakinnyi 12 u Rwanda ruizifashisha muri Afrobasket 2021

    1. Habimana Ntore
    2. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
    3. Sangwe Armel
    4. Gasana Wilson Kenneth
    5. Robeyns William Gerald
    6. Hagumintwari Steven
    7. Kazeneza Galois Emile
    8. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    9. Shyaka Olivier
    10. Mpoyo Olenga Axel
    11. Prince Ibeh
    12. Kaje Elie

    Umutoza w
    Umutoza w’ikipe y’igihugu Dr Cheikh Sarr

    Mu marushanwa ya AfroBasket aheruka yabaye mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino umwe itsindwwa ibiri, isoza iri ku mwanya wa 10. Ikipe y’u Rwanda kandi umwanya mwiza yabashije kugira muri aya marushanwa ni uwa 10 mu mwaka wa 2009 i Tripoli, Libya.


    source : https://ift.tt/3827RX8