Tag: featured

  • Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ry’ubuhinzi ari rwo rishingiyeho – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku wa 20 Kanama 2021.

    Uyu munsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guhanga ibishya bikemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi kandi bibungabunga ibidukikije.”

    Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa ku wa 12 Kanama buri mwaka ariko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza uyu munsi.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa kugira icyerekezo n’intego y’aho rwifuza kugana.

    Ati “Turashima cyane ko imyumvire y’urubyiruko igenda ihinduka iganisha mu kwihaza mu biribwa, kuko umutekano wa mbere ni uw’ibiribwa. Twabereka amahirwe twabaherekeza ariko namwe twifuza ko mufata iya mbere mu kubishyira mu bikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Turabasaba kugira icyerekezo no kugira gahunda ihamye. Kugira ngo ugere ku byiza ni uko ubiteganya kandi kugira ngo ubiteganye ni uko ubiha umwanya uhagije. Turifuza rero kugira urubyiruko rufite gahunda ihamye rutekereza ruti tuzagera kuki; kandi byose bitangirira mu mutwe ubitegura.”

    Urubyiruko rwasabwe gusenyera umugozi umwe rugahuza imbaraga kugira ngo rugire iterambere rirambye no kudacika intege mu byo rukora byose.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Faundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari ryo zingiro rya byose kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ridaheza.

    Yasabye urubyiruko guharanira gukoresha ubuto bwarwo neza bashaka ahari amahirwe yabageza ku iterambere no kuyaharanira.

    Ati “Rimwe mu mabanga yo gukoresha neza ubuto bwanyu, ni ugushaka ahari amahirwe yo kwiteza imbere kandi asobanutse. Mu buhinzi, ubworozi no kurengera ibidukikije, ni hamwe mu hantu hakiri amahirwe y’akazi no guhanga udushya. Kumenya hari amahirwe kandi bisaba ko umuntu agira imbaraga n’icyizere. Iyo ukiri muto kimwe mu biguha ingufu ni uko uba ureba imbere ya we kandi ukifuza ko haba heza.”

    Yasabye urubyiruko kwirinda imvugo zikunze gukoreshwa muri ibi bihe kuko zishobora guca intege n’uwifuza kugera ku iterambere.

    Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwanatanze ubuhamya rwasabye urungano gutinyuka rukitabira ibikorwa by’ishoramari ariko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bitangiza ibidukikije.

    Mukagahima Marie Ange yavuze ko nyuma yo kwitabira amahugurwa yahawe akiri umunyeshuri yamuhinduriye intekerezo zituma yerekeza mu buhinzi.

    Ati “Byatumye ntekereza ku buhinzi. Mbona ko n’ubwo Abanyarwanda duhinga, nkomeza kubona amafoto meza nkumva inkuru z’ahandi uburyo umuhinzi wa bo aba akize kandi afite ibigwi ariko kuri icyo gihe wasangaga mu Rwanda umuntu aterwa ipfunwe no kuba ari umwana w’umuhinzi.”

    Umunyeshuri mu Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA), Ntaganira Chichi Brave, yavuze ko yahisemo kwiga ubuhinzi n’ubworozi nyuma yo kubona ko hari imbogamizi abahinzi bahura na zo, ahanini zishingiye ku bumenyi buke bafite.

    Yagaragaje ko yiteguye kuzakemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi binyuze mu bumenyi ahabwa.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Semwaga Octave, yavuze ko impamvu urubyiruko rutari kwitabira cyane ubuhinzi n’ubworozi bituruka ku kudasobanukirwa ibihingwa bishobora gutanga umusaruro.

    Yavuze ko hari gahunda yo gushyira imbaraga mu kubaha ubumenyi ku bintu bishobora gutuma urubyiruko rwumva ko kujya mu buhinzi atari ukujya gukina.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yasabye urubyiruko kubahiriza amategeko n’amabwiriza igihugu cyashyizeho yo kubungabunga ibidukikije n’amasezerano mpuzamahanga bita ku ngaruka ku bidukikije zishobora guturuka ku bikorwa bategura bityo bikabafasha kwirinda ibihano n’ikiguzi cyo gusubiranya ibyangijwe.

    Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwagaragaje ko abarenga 62.2% by’urubyiruko rukora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibirebana n’amashyamba.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko gukorera ku ntego no guharanira kuyigeraho

    source : https://ift.tt/3gq5MsF

  • U Buyapani bwahaye u Rwanda asaga miliyari 1 Frw mu guhangana na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kubera ubukana bwacyo, guhangana na cyo bisaba ubushobozi buhambaye burimo ibikoresho byabugenewe. Ibi binasaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa batandukanye kuko COVID-19 yagaragaje ko itacika hatabayeho ubufatanye bw’Isi.

    Ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, rikomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.

    Binyuze muri UNDP, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga isaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri n’indwi by’amadolari (1.2 million US dollars), yafashije u Rwanda mu guhangana na COVID-19 mu buryo butandukanye.

    Ku ikubitiro, aya yafashije mu kongera ubushobozi bwa za laboratwari zipima COVID-19 hirya no hino mu gihugu hagurwa ibikoresho ndetse hashakwa n’abakozi bashya basaga 100 bajyanywe mu bigo 11 bishya byo gupimiraho Covid-19.

    Ibi byatumye umubare w’ibipimo bifatwa wiyongera ndetse n’igihe byatwaraga kumenya igisubizo ku wipimye COVID-19 kiragabanuka.

    Hari kandi ubufasha bwatanzwe kugira ngo hongerwe ibyumba byifashishwa mu kwita ku barwayi barembye, aho ibitaro bigera ku icyenda byahawe ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo umurwayi abe yakongererwa umwuka.

    Ibitaro 41 mu gihugu na byo byahawe ibikoresho byo kwifashihwa kwa muganga harimo udupfukamunwa, ibikingira amaso no guhugura abafasha mu gukumira iki cyorezo, utibagiwe n’ikoranabuhanga rya robots zifashishwa mu kwica virusi na mikorobe.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera yabwiye IGIHE ko impamvu bihutiye gufasha Abanyarwanda mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 byatewe n’uko iki cyorezo cyagaragaje ko guhangana na cyo bisaba guhuriza imbaraga hamwe.

    Ati “Iki cyorezo kiri gutuma twongera kuzirikana ibintu tutatekerezaga, birimo no kuba dukeneranye, kuba dukeneye kuba mu mutuzo no kumenya ko iki cyorezo kitacika mu gihugu kimwe mu gihe kikigaragara mu bindi. Ni muri urwo rwego u Rwanda na UNDP ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka Leta y’u Buyapani twafatanyije muri urwo rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo na nyuma yacyo.”

    Gomera avuga ko mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo nta muntu ukwiye kuzuyaza, asaba n’ibihugu by’amahanga gukomeza gutanga umusanzu mu bushobozi bwabyo wo guhangana na COVID-19.

    Ati “Muri ibi bihe icy’ingenzi si ukuvuga ngo ni njyewe uhanganye nawe ahubwo byakabaye njyewe nawe duhangana n’icyorezo gikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu. Ndashishikariza ibihugu bikiri kuzuyuyaza bitekereza niba byagira icyo bikora, kwihutira gufasha ibihugu bya Afurika bikiri kugorwa no kubona ibikoresho, imiti n’inkingo.”

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi ihanganye n’icyorezo amahanga akwiye guhuza imbaraga kugira ngo kiranduke burundu.

    Ati “Nizera ko ikintu cy’ingenzi cyane muri uru rugamba, ari uko isi yose yahuza imbaraga ku buryo n’ibi bihugu biri mu nzira y’amajyambere bifashwa. Bigahabwa ubufasha burimo inkingo, ibikoresho n’ubundi bufasha.”

    Ambasaderi Masahiro avuga ko gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19 biri mu murongo wo kwagura umubano ibihugu byombi bifitanye ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

    Ati “U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta cyane muri Afurika mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Rwatangije ikoreshwa ryaryo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bityo kuzana izo robot bizarufasha kwita ku barwayi mu buryo bugezweho. Ibi ntibizagira ingaruka nziza ku Rwanda gusa ahubwo no ku bihugu by’ibituranyi.”

    Robots zatanzwe zitanga umusaruro

    Muri Gashyantare 2021 nibwo UNDP yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) binyuze mu bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga robot ebyiri zo mu bwoko bwa Ultraviolet-C (UV-C robots) zifashishwa mu kwica udukoko no gukora isuku mu bitaro ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

    Ibi byari mu murongo wo guhashya burundu ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga. Izo robots zifite ubushobozi bwo gusukura ahantu hari virusi cyangwa mikorobe mu gihe gito haba mu cyumba cy’urubagiro, laboratwari, ibyumba by’umuhezo, mu modoka zitwara abarwayi n’ahandi.

    Umukozi ushinzwe kurwanya ubwandu bushya mu bitaro bya Nyarugenge, ubu biri kuvura abanduye Coronavirus gusa, Nshimiyimana Dieudonné yemeza ko izi robot zabafashije mu guhangana na Covid-19 zisukura n’ibikoresho nk’impapurao ubundi byagoranaga.

    Ati “Mbere twakoreshaga umuti ariko ntitwari kubasha gusukura nk’impapuro cyangwa amafaranga ariko izi robots ziradufasha mu kwica udukoko ku bikoresho bitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko zoroheje imikorere bitewe n’uko zikora mu buryo bwizewe kandi mu gihe gito.

    Ati “Akazi karoroshye cyane kuko iyo urebye akazi kakorwaga n’abantu batanu robot imwe mu minota 30 gusa iba ikarangije kandi tukamenya ko ahantu hose iba yabashije kuhasukura neza kuko izi robot zifite ubushobozi bwo kwica udukoko ku kigero cya 99.9%.”

    Abagizweho ingaruka na Covid-19 na bo baragobotswe

    Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragara mu Rwanda, leta yagiye ifata ingamba zikomeye ariko zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo, guhagarika ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi, ingendo, gufunga imipaka n’ibindi byatumye ubukungu bw’igihugu bushegeshwa.

    Mu gufasha abaturarwanda bagizweho ingaruka na COVID-19, UNDP ku nkunga y’u Buyapani, yafashije abanyamuryango 227 bibumbiye mu makoperative 13 y’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.

    Abanyamuryango bahawe ubufasha bw’ibiribwa byo ku bagoboka ndetse Koperative muri rusange zihabwa amahugurwa kukwirinda COVID-19 ndetse n’amafaranga yo kuzifasha kongera gusubukura ibikorwa byari byarahagaze mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Imwe muri zo ni Koperative y’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ikorera mu Mujyi wa Kigali, UDWCO (Union of Deaf Women Coperative), ikora imirimo y’ubudozi, kuboha, gusuka n’ubugeni.

    Umuyobozi wa UDWCO, Nikuze Micheline, avuga ko igihe cya Guma mu Rugo cyabahombeje ku buryo batari kongera gufungura imiryango iyo batabona inkunga ya UNDP. Ati “Muri icyo gihe inzara yaratwishe kuko ntacyo twari dufite cyo gukora, UNDP iratugoboka iduha ibyo kurya ndetse igerekaho n’indi nkunga yo kudufasha kongera gufungura ibikorwa byacu. Yadukuye ahakomeye turayishimira cyane.”

    Nikuze yakomeje avuga ko inkunga bahawe yongeye kubaremamo icyizere cyo gutangiza ibikorwa byabo byari byarazahajwe kandi bakaba bizeye ko izakomeza kubasindagiza na nyuma y’iki cyorezo.

    Ambasaderi Masahiro Imai yavuze ko gufasha abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu mibereho yabo ya buri munsi biri mu bigenderwaho na Leta y’u Buyapani yo kutagira uwo basiga inyuma mu iterambere.

    Uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Buyapani bemeza ko bazakomeza guhuriza imbaraga hamwe mu gufasha u Rwanda guhashya COVID-19 ndetse no kuzahura ubukungu bw’igihugu n’imibere y’abaturage byazahajwe na yo hitabwa cyane cyane ku bababaye kurusha abandi barimo abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko.

    Koperative y’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ikorera mu Mujyi wa Kigali, UDWCO, iri mu zatewe inkunga kubera kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19

    Robot zabafashije mu guhangana na Covid-19 zisukura n’ibikoresho mu Bitaro bya Nyarugenge

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi ihanganye n’icyorezo amahanga akwiye guhuza imbaraga kugira ngo kiranduke burundu

    source : https://ift.tt/3B2TjmL

  • Gakenke: Ibimaze kumenyekana ku muyobozi ukurikiranyweho gutema umugore we – #rwanda #RwOT

    Bamaze gutabwa muri yombi, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe iperereza rigikomeje.

    Abo bagabo bombi icyo cyaha bari bakurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 8 Kanama 2021 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Burera Umurenge wa Rugarama mu Kagari ka Gafumba mu Mudugudu wa Rutamba.

    Polisi kandi icyo gihe yatangaje ko ibyo byabaye nyuma y’igihe kitari gito umwe wari unashinzwe irangamimirere mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke abana n’umugore we mu ntonganya zaje no kuganisha ku gutandukana ndetse baza no kugabana imitungo.

    Nyuma y’itabwa muri yombi ryabo, Polisi yabashyikirije Ubugenzacyaha RIB nayo ikora dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha ndetse kuwa 18 Kanama 2021 habaho urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo biteganyijwe ko ruzasomwa kuwa 23 Kanama 2021 saa munani n’igice z’amanywa.

    Mbere y’uko ibi byose biba umugabo umwe yari yaratandukanye n’uwo mugore mu 2020 nk’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse baza no kugabana imitungo bari bafite mu 2018.

    Mu byo bagabanye harimo n’inzu bari batuyemo yagabanyije bombi ari naho bivugwa ko uru rugomo rwakorewe, umwe agatura mu gipangu cy’imbere undi inyuma.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango wakunze kubana mu makimbirane n’urugomo ndetse umugore yahereye mu 2017 yishinganisha ku nzego z’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru nk’uko bigaragara mu mpapuro dufitiye kopi.

    Ibi byiyongeraho ko mu 2018 uwo mugabo yakoreye urugomo uwahoze ari umugore we amukubita ikibando ndetse abikurikiranwaho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gahunga.

    Byakurikiwe kandi n’urundi rubanza rwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze narwo uwo mugabo yari akurikiranyweho urugomo yakoreye uwahoze ari umugore we ariko urikiko rwanzura ko nta bimenyentso bihagije byatanzwe n’ubushinjacyaha ariko icyo gihe impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yakubiswe agakomeretswa mu gahanga.

    Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake gihanwa n’urukiko kuko uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.


    source : https://ift.tt/3zc5WLQ

  • Ingaruka za Covid-19 ku bukungu ntizizatuma cyamunara ziyongera? Guverineri wa BNR yabisobanuye – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo byamenyekanye ko The Mirror na Villa Portofino, hoteli ebyiri ziri mu zikunzwe n’abatari bake mu Mujyi wa Kigali zigiye gutezwa cyamunara.

    Ishyirwa mu cyamunara ry’izi hoteli ryagarutsweho na benshi ndetse bamwe batangira kugaragaza ko zaba zigiye kugurishwa biturutse ku bibazo by’ubukungu zahuye na byo kubera ibihe bya COVID-19.

    Mu kiganiro Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yagiranye na The New Times, yavuze ko izi hoteli zitashyizwe mu cyamunara kubera ibihombo zatewe na COVID-19, ko ahubwo zari zifite ibibazo guhera mu myaka itanu ishize kandi ko ntako batagerageje ngo bikemuke.

    Ati “Ni ikibazo kuba iyi mitungo igiye gutezwa cyamunara, ariko iyi ni imishinga yari ifite ibibazo byo guhera mu myaka itanu ishize, banki zafashe umwanya wo kugerageza gukorana n’abazishinzwe ngo hashakwe igisubizo giturutse mu bwumvikane, ibintu byanatwaye n’umwanya.”

    Yakomeje avuga ko ibyo abantu bakeka ko banki zihutira guteza imitungo cyamunara atari byo kuko zagize umwanya uhagije wo kuganira na ba nyir’izi hoteli.

    Ati “Uretse ibyo abantu batekereza ko banki zihutira guteza cyamunara imitungo, zafashe umwanya uhagije wo gukorana na ba nyir’imitungo kugira ngo hashakwe igisubizo gikwiye, byafashe igihe kugira ngo bafate umwanzuro ku gisubizo cy’iki kibazo.”

    Rwangombwa yavuze ko nta kibazo kizabaho cy’imitungo myinshi igurishwa mu cyamunara biturutse ku bihombo ba nyirayo batewe na COVID-19.

    The Mirror Hotel ni imwe muri hoteli zikomeye muri Kigali, iri ku rwego rw’inyenyeri enye, iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti, ku muhanda ujya mu Giporoso.

    Itangazo rihamagarira abantu kugura mu cyamunara The Mirror Hotel ryavugaga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ku gaciro k’asaga miliyari 3.9 Frw. Iyi tariki ni na yo yagombaga kugurishwaho Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama.

    BNR iherutse kugaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2021, umubare w’inguzanyo zitishyurwa neza wazamutse ku kigero cya 26% zigera kuri miliyari 178 Frw.

    Ibi byaturutse ku kuba ubushobozi bwo kwishyura imyenda bwarahungabanyijwe na COVID-19. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu bafite amahoteli, restaurants, abari mu burezi no mu rwego rw’ubwikorezi.

    Gusa Guverinoma yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu ku ikubitiro gishyirwamo miliyari 100 Frw kugira ngo gifashe izi nzego. Ayo mafaranga yaje kongerwa agera kuri miliyari 350 Frw. Urwego rw’ubukerarugendo ni rwo rwagenewe menshi, abafite hoteli bafashwa kuvugurura inguzanyo bari bafite muri banki.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko nta mitungo myinshi izagurishwa mu cyamunara kubera ibihombo biturutse kuri COVID-19

    source : https://ift.tt/3y7fAOl

  • MTN Rwanda yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo bya réseau mbi na internet igenda gake – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragazwa n’umwanzuro wa RURA washyizwe hanze ku wa 19 Kanama 2021, MTN Rwanda igomba kuba yakemuye mu gihugu hose ibibazo byose bya réseau mbi birimo guhamagara bidakunda, guhamagara bigacika ndetse no guhamagara ntiwumvikane n’uwo uhamagaye bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2021.

    RURA yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali ho iki kibazo kigomba kuba cyakemuwe bitarenze ku wa 29 Ukwakira 2021. Uretse ibijyanye no guhamagara no kwitaba, MTN Rwanda kandi yasabwe kubahiriza ibijyanye n’amabwiriza agena ubwiza bwa internet ihabwa abakiliya.

    Muri uyu mwanzuro RURA yagaragaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2021, bikagaragara ko hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda zigamije gukemura ibi bibazo.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu gihe iki gihe ntarengwa kitubahirijwe, hahita hafatwa ibindi bihano byisumbuyeho birimo ibijyanye n’amande.”

    MTN Rwanda kandi yagaragarijwe ko yananiwe kubahiriza igihe ntarengwa yari yahawe bwa mbere ngo ibe yakemuye ibi bibazo, haba mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bisigaye by’igihugu.

    Ikibazo cya réseau mbi na internet igenda gake cyakunze kugaragazwa n’abakiliya ba MTN Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse muri Kamena 2021 iki kigo cyasohoye itangazo rivuga ko “mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza, cyanogeje zimwe muri serivisi gitanga, hashyirwaho iminara 40 mishya.”

    MTN Rwanda yatangaje ko mu gukemura iki kibazo hibanzwe cyane ku Karere ka Gasabo kuko ari ko kari kugarijwe cyane.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene, icyo gihe yatangaje ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu hari n’indi minara 27 igiye gushyirwa hirya no hino bitarenze Kanama kugira ngo abakiliya bayo barenga miliyoni esheshatu bagerweho na serivisi nziza kandi zinoze.

    MTN Rwanda yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo bya réseau mbi na internet igenda gake

    source : https://ift.tt/3zbkQ4W

  • Ibyiciro bishya by’ubudehe bigiye gutangazwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye The New Times yasobanuye ko ibisabwa byose ngo Abaturarwanda bashyirwe mu byiciro bitanu (A,B,C,D,E) byarangiye, hakaba hari kugenzurwa ko nta makosa yaba arimo mbere y’uko bimurikwa bigatangira kugenderwaho.

    Yagize ati “Uburyo bwo kubashyira mu byiciro bwararangiye. Ndatekereza ko igihe cy’Umushyikirano mu Ukuboza uyu mwaka, ibi byiciro bizaba bihari hitegurwa ko bigenderwaho. Turimo kugenzura ko bitunganye kandi biboneye kurusha ibisanzweho gusa. ”

    Huss yasobanuye ko ibikigenzurwa ari amabwiriza agena ibyo buri cyiciro kizemererwa n’igihe kizaba kibyemerewe. Azahita ashyikirizwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abe ari we uyashyiraho umukono.

    Icyo ibyiciro bishya byitezweho

    Ibyiciro by’ubudehe bigenderwaho kugeza ubu ni bine. Icya mbere n’icya kabiri bifatwa nk’iby’abatishoboye, mu cya gatatu hari abishoboye ariko batari ku rwego ruhanitse, mu gihe icya kane ari icy’abakire bafite amikoro ahambaye.

    Byashyirwagaho n’inteko z’abaturage, aho babazaga abaturanyi bakavuga icyiciro runaka ashyirwamo bijyanye n’uko bamuzi.

    Ibyo ariko byakunze kunengwa kutanyura mu mucyo bitewe n’uko hari abatangaga ruswa bagashyirwa mu byiciro badakwiriye. Nk’urugero uwagombaga kujya mu cya kane agashyirwa mu cya gatatu, uwo mu cya gatatu agashyirwa mu cya mbere.

    Byabuzaga amahirwe abakwiriye kujya muri iyo myanya hakabaho akarengane gashingiye ku byo bagenerwa bitabageragaho.

    Mu ikorwa ry’ibyiciro bishya hashyizweho amabwiriza ngenderwaho ashingiye ku ngano y’umutungo Umuturarwanda afite n’ayo yinjiza.

    Icyiciro A

    Kizabamo ingo zirimo umukuru w’umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw kuzamura buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora kuba ari umukozi uhembwa cyangwa ari uwikorera ariko ibikorwa bye bishobora kumwinjiriza ayo mafaranga.

    Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo ruzisanga muri iki.

    Icyiciro B

    Kizabarizwamo ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

    Hazanashyirwamo izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro, na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Icyiciro C

    Iki kizabamo ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi mu buryo bumwe n’ubwavuzwe hejuru.

    Hazanabarizwamo izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro, n’uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.

    Icyiciro D

    Cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

    Izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro, n’izifite uburi munsi ya metero kare 100 n’izitagira na buke mu mujyi zizabarizwamo.

    Icyiciro E

    Ni umwihariko w’ingo z’abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n’imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.

    Hazashyirwamo urugo rukuriwe n’urengeje imyaka 65 cyangwa uwo bashakanye ayifite.

    Harimo urukuriwe n’ufite ubumuga bukabije cyangwa uwo bashakanye abufite, hakabamo n’urukuriwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe.

    Hazaba hanarimo uruyobowe n’abana bakiri mu ishuri badafite ikindi bakuraho ikibatunga. Aba ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka ndetse ntihitabwa ku myaka.

    Kurihira umunyeshuri kaminuza hashingiwe ku cyiciro bizahagarara

    Mu byiciro byari bisanzweho umunyeshuri wo mu muryango ubarizwa mu cya mbere n’icya kabiri yahabwaga amahirwe menshi yo kwishyurirwa Kaminuza na Leta kurusha uwo mu cya gatatu, uwo mu cya kane we bikaba bidashoboka.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine Marie Solange, yatangaje ko ibyo bizahagarara ibyiciro bishya nibitangira kugenderwaho.

    Ati “Serivisi zirimo kwishyurirwa kaminuza, kwivuza indwara zihenze cyane nko kuvoma amazi uwarwaye impyiko ntibizagendera ku byiciro by’ubudehe.”

    Kwishyurirwa kaminuza na Leta bizajya bishingira ku manota umunyeshuri yagize aho kuba icyiciro abarizwamo, ibyo benshi bashimangira ko bizatuma iyo serivisi ihabwa abayikwiye.

    Ubwo ibi byiciro byatangiraga gushyirwaho mu mpera za 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko “bitabereyeho gufasha abakene ahubwo ari ugufasha igenamigambi”.

    Nyinawagaga yakomeje asobanura ko bizajya bigenderwaho muri gahunda za Leta zifasha abaturage guhindura imibereho yabo bigobotora ubukene. Izo zirimo Girinka, VUP ifasha abatishoboye kwinjiza amafaranga buri kwezi ndetse n’ubufasha bw’ako kanya ku bageze mu za bukuru.

    Byari biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda baba bari muri ibyo byiciro bishya bisimbura ibyashyizweho mu 2016/2017.

    Nyinawagaga yavuze ko iyo ntego yakomwe mu nkokora na COVID-19 aho mu bihe bitandukanye hashyizweho za Guma mu Rugo bigatuma mu Ukuboza hagera ingo zimaze gushyirwamo ari 40% gusa.

    Yavuze ko ubu 99% zashyizwemo, izitarimo akaba ari inshya zigenda zishingwa ubu.

    Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo ibyo byiciro bizatangira kugenderwaho. Byitezweho kuzakemura ibibazo by’akarengane kabonekaga mu ikorwa ry’ibyabanje kubera ahanini ruswa yatangirwagamo benshi bashaka kuzabona serivisi byabazitiraga guhabwa.

    Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abikorera na bo bagomba kuzajya bagendera ku mabwiriza azaba abigenga mu gihe batanga ubufasha.

    Gahunda ya Girinka na VUP zizagendera ku byiciro by’ubudehe bishya

    source : https://ift.tt/3gJ5r4P

  • Kigali: Ibibazo muri koperative y’abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi bikomeje kuba agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Kanama 2021, abanyamuryango ba COPCOM bari babukereye mu matora yo guhindura ubuyobozi bwari bumaze imyaka itanu buyobora kuko hashakwaga amaraso mashya yo guhangana n’ibibazo biyirimo.

    Ni amatora yabanjirijwe no gusomerwa raporo y’ubugenzuzi yakozwe n’IKigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), igaragaza ko hari inenge zabonetse mu mikorere ya komite icyuye igihe zijyanye n’iyubakwa n’itangwa ry’ibibanza byo gukoreramo (hangard).

    Raporo yagaragaje ko hangard zubatswe zigatangwa na komite nyobozi ariko bitagiweho inama n’abanyamuryango cyane ko hari n’abazifuzaga ariko ntibazibona. Ibi ni byo byabaye intandaro yo kutumvikana kuko zahawe abatari abanyamuryango.

    Abari bahagarariye RCA, basabye ko itangwa ry’izo hangard ryakongera kwigwaho neza kandi mu buryo bwumvikanyweho ariko umunyamuryango akaba ari we ubona amahirwe ya mbere.

    Nk’uko byari biteganyijwe hagomba gukorwa amatora yo gusimbuza ubuyobozi bwari buriho kuko manda yabwo yarangiye. Iki gikorwa cyayobowe n’Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ry’amakoperative, Hakizimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence ndetse n’abakozi ba RCA babiri barimo Kayiranga Edouard na Nyirandagirwa Francine.

    Nyuma yo gutora abayobozi batatu barimo Perezida, Visi Perezida na Umwanditsi, byaje kugaragara ko mu matora habayeho uburiganya ku watorewe kuba Perezida, Maniriho Blaise kuko yari yarabaye muri komite ngenzuzi icyuye igihe bituma abakozi ba RCA bavuga ko bihabanye n’itegeko rigenga amakoperative rivuguruye, amatora barayasesa.

    Abari baje gutora bari bizeye kubona ubuyobozi bushya bugiye guhangana n’ibibazo bikiri muri iyi koperative yigeze kugwa mu gihombo cy’amafaranga asaga miliyari, ntabwo banyuzwe n’ibikorwa byabaye aho bamwe batungaga agatoki abakozi ba RCA.

    Ruzamba Oden yavuze ko akurikije uko amatora yari ari kugenda yabonaga ko hari abifuza kuyobora kandi bashobora kwica imigendekere y’amatora.

    Ati “Hari abantu bari bari mu buyobozi bwa mbere bwanadushyize mu bibazo, uko bigaragara ni uko na bo bongeye kugaruka bameze nk’aho bari gukora gushaka amajwi ku bantu babo bazanye. Bamwe mu bakozi ba RCA hari igihe ubona ko bagira amarangamutima. Icyo twifuza ni ugukomeza kubaka koperative. ”

    Kabera Rachel we yagaragaje ko Umuyobozi mukuru wa RCA, yari akwiye kuza kwifatanya na bo mu matora kugira ngo ibyo bibazo bikemuke kandi bari bamwitezeho byinshi.

    Ati “Twagize ikibazo ko inama ebyiri zose zasubitswe Umuyobozi mukuru atagaragaye aha hantu, iyi ya gatatu na yo ntiyagaragaye kandi twari tumuteze amaso tuzi ko atakwemera ko COPCOM yakongera kujya mu cyerekezo kibi. Ntabwo tuzi hagati aho igihari cyatumye ataza kugaragara mu kibazo cya COPCOM kandi ifite ibibazo bigaragara n’amaso by’imicungire mibi yabayeho.”

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco utari witabiriye aya matora gusa wahabwaga amakuru y’uburyo ari kugenda, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose koperative ikabona ubuyobozi bushya.

    Ati “Icyaje kugarara muri ayo matora ni uko hari bamwe mu bayobozi bari bamaze gutorwa ariko batemerewe kubera itegeko tugenderaho nk’amakoperative. Basaba rero ko dutora abandi ngira ngo ni cyo cyateye ikibazo bituma amatora asa n’aho atarangiye. Nka RCA tuzatumiza andi amatora ashyira iherezo kuri icyo kibazo.”

    Yavuze ko ahanini kutumvikana biterwa n’imicungire mibi yaranzwe muri Koperative COPCOM bitewe na bamwe bifuza gukingira ikibaba abandi ku makosa bakoze ariko yemeza ko bazakomeza kubikurikirana.

    Abagize Koperative bamaze kubona amatora asheshwe bahise basohokera rimwe aho amatora yaberaga bajujura ko bitanyuze mu mucyo banga kongera gutora abandi abayobozi.

    Koperative COPCOM igizwe n’abanyamuryango 321, umugabane shingiro ni miliyoni 6 Frw ikaba ifite umutungo ungana na miliyari hafi 8 Frw.

    Abanyamuryango ba Koperative basohotse amatora atarangiye nyuma yo kubwirwa ko asheshwe

    Kayiranga Edouard, umwe mu bakozi ba RCA bari bayiharagariye muri aya matora

    Izi hangard ni zo zatangije umwuka utari mwiza hagati y’abanyamuryango n’abayobozi

    source : https://ift.tt/3gqpyV8

  • Ibitaravuzwe ku gitero cya FLN muri Nyungwe: Umunsi Sankara yigamba gufata mpiri abasirikare ba RDF – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari asoje ibirori byabereye mu Karere ka Rusizi, yakije imodoka ye y’ivatiri yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe, yari kumwe n’abantu batatu.

    Urugendo rwabo ntirwabahiriye kuko bageze mu Ishyamba rya Nyungwe bagwa mu gico cy’abarwanyi ba FLN bakurwa mu modoka bamburwa ibyo bafite byose ndetse imodoka barimo icanirwaho ikibiriti, iratwikwa.

    Icyo gihe ngo hashize umwanya batabarwa n’Ingabo z’u Rwanda, ariko ngo hari abari bamaze kwicwa no gukomereka kuko umuhanda watembagamo umuvu w’amaraso.

    Me Ndutiye Yussuf iyo abara inkuru ayivuga nk’ibintu byamubayeho ejo hashize. Yabwiye IGIHE ko kuri uwo munsi bafashwe bari hafi gusohoka muri Nyungwe.

    Ati “Nari ndi muri taxi voiture yanjye ntwayemo abantu batatu tuvuye i Rusizi, turaza tugiye kurangiza ishyamba hasigaye nk’ibilometero 10 twageze ahantu ngiye kubona mbona abantu bafite imbunda bagera muri 15. Mbabonye bari mu muhanda mbona bari gutanga ibimenyetso ngo duhagarare ariko bari no kurasa mu kirere mpita mpagarara, baraza badukura mu modoka tuvamo.’’

    Yavuze ko muri ako kanya yahise abona inyuma yabo hari indi modoka ya coaster yavaga i Rusizi iri gushya.

    Yakomeje ati “Nta wundi muturage wari uri aho hafi, numvaga umwana w’umukobwa arimo gutaka, ati ‘muntabare ndi gushya’; nkabona abo bantu ntacyo bibabwiye.’’

    Icyo gihe yahise abona ko abo barwanyi nta mpuhwe bafite. Akiri muri icyo gihirahiro, we na bagenzi be bahise bakurwa mu modoka, bananyagwa ibyo bari bafite byose.

    Me Ndutiye na bagenzi be bategetswe kumanuka mu ishyamba ariko we ageze imbere abacunga ku jisho anyura mu nzira inyuranye n’iyo banyuzemo.

    Ati “Burya hari ukuntu ureba umuntu ukuntu afashe imbunda, ukuntu ahagaze, uko ari gutanga amabwiriza byose ubishyira hamwe ukareba igisubizo cyagufasha ako kanya. Nahise manuka muri Nyungwe ariko uruhande bambwiye ncamo, nca ku rundi ruhande, manutse mbona nguye mu kintu kimeze nk’icyobo; yari indi manga, hari hanini hari n’ibyatsi byinshi cyane.’’

    Avuga ko yageze epfo mu ishyamba ahagana saa kumi n’imwe butangiye kwira, akebutse inyuma ye asanga nta muntu umureba n’imbere abona nta we ukoma.

    We yafashe indi nzira ngo adahura n’abandi bari babwiwe ko bari imbere; yaje kugera ahantu hari igiti gisa n’icyariwe acyinjiramo kuko yahabonaga ubwihisho.

    Mu byo Me Ndutiye yibuka icyo gihe ni uko abo barwanyi banyuze hafi y’aho yari yihishe batuka Leta, bacunaguza abo bafashe.

    Ati “Bagendaga bababwira ngo bahora bababeshya ngo ntitwagera aha none twahageze. Bavugaga ko bashaka gukuraho Leta bagashyiraho indi.’’

    Amakuru Me Ndutiye yamenye ni uko inyeshyamba za FLN zarwanaga n’ingabo z’u Rwanda, zanyuze aho ku muhanda ziri gucunga umutekano zikazisanga aho, bakazirasa.

    -  Intandaro yo kwigamba kwica abasirikare b’u Rwanda kwa FLN

    Igitero cyo muri Nyungwe cyagabwe hashize igihe, FLN binyuze mu wari Umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [waje gutabwa muri yombi, ndetse akaba akurikiranyweho ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba] yigamba ko uyu mutwe watangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sankara yavugaga ko Ishyamba rya Nyungwe ririmo imitwe itatu ari yo Ingabo za FLN, Ingabo za Kagame n’ingabo z’Abarundi zirwanya ubutegetsi bwa Gen. Evariste Ndayishimiye.

    Mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube yagize ati “Kuva twabinjirana mu Ishyamba rya Nyungwe, turabarasa tukongera tukigendera.’’

    Me Ndutiye avuga ko iki gitero bagabweho kikiba haciyeho umunsi umwe Sankara atangira kwigamba ko bafashe n’abasirikare b’u Rwanda.

    Uyu mugabo ubusanzwe yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda, yanakimazemo imyaka 15 mbere yo gusezera mu 2008. Umunsi afatwa rero yari afite amakarita arimo iy’umwuga we w’umwavoka ariko mu modoka ye harimo ikarita yakoreshaga akiri umusirikare.

    Iyo karita ni yo Sankara yagize iturufu yo kuvuga ko abarwanyi ba FLN banafashe ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe.

    Me Ndutiye ati “Hari akandi kantu ntavuze Sankara ni we wakavuze, nigeze kuba umusirikare mvamo, kumwe uba ufite ubukarita bwagiye busaza sinzi ako bafashe. Sankara yavuze ko bamubwiye ko bafashe umusirikare akababaza ati ‘ese uwo mwafashe ari hehe mumufotore’, bakamwereka ikarita gusa ariko njye nari nabacitse ntibabashije kumbona.’’

    Aba barwanyi babajije abantu bari mu kamodoka k’ubururu, ariko uwasubije mu bari bafashwe asubizwa ko bashaka “umuntu witwa Ndutiye wari uyirimo.”

    Me Ndutiye yakomeje ati “Na we [uwabajijwe] yahise agira ngo hari indi gahunda mfitanye na bo ikomeye ariko bari bibeshye. Ni bwo bahise batangaza ko bafashe abasirikare, ubwo ninjye bavugaga.’’

    Ahagana saa Moya ni bwo Me Ndutiye yumvise amajwi ya moteri z’imodoka ku muhanda ruguru, agerageje kureba asanga n’ingabo za RDF zahageze zitabaye.

    Ubwo yageraga ku muhanda ni bwo yasanze hari inkomere nyinshi, abandi bapfuye n’imodoka ye yahiye. Mu bantu batatu bari kumwe, umwe na we yarabacitse, abandi babiri barabajyana ariko na bo baza kubarekura nyuma yo kwanga kwiyunga na bo.

    Me Ndutiye ndetse n’inkomere zose bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaduha ari naho baraye bitabwaho, abagize ikibazo bahabwa ubuvuzi.

    Tariki ya 15 Ukuboza 2018 ni bwo Me Ndutiye Yussuf n’abandi bantu bari kumwe bakuwe mu modoka igeze mu Nyungwe, iratwikwa

    source : https://ift.tt/2WgpSyR

  • Icuruzwa ry’abantu mu isura nshya; Icukumbura ku rikorwa n’abakobwa b’ikimero mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, nahuye n’umugabo w’Umunyaburayi. Akorera mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi. Aho atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge abana n’abakobwa gusa, bose baba bamukurikiyeho ikintu kimwe. Amafaranga!

    Ntabwo ari amafaranga baba bamubikije, ni amafaranga baba bamukuramo ku mayeri, gusa ubona menshi ni uwo bamenyanye mbere, abandi bagenda babona ayo uwo yagennye.

    Ibyo tubivemo, turaza kubigarukaho nyuma. Jama [izina twahinduye], ni iry’umusore turi mu kigero kimwe mu myaka. Aba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, hari Hotel agenzura umunsi ku wundi, ngira ngo ejo bundi iherutse no guhabwa inyenyeri.

    Akazi ke gatangira mu masaha y’ijoro, gusa muri iyi minsi ya Covid-19 yangije ubukerarugendo, ntabwo ikibona abantu. Twaganiriye mu mwaka ushize, ansobanurira mu buryo bwimbitse uburyo hotel igiye kuzamukiza mu gihe nzi ko umushahara we ari nk’umwe wacu twese uringaniye.

    Muri telefone ye, harimo nimero z’abantu n’abandi b’ubusa. Gusa umubare munini ni abakobwa, icyo abatungiye ntabwo ari ubundi bushuti, ahubwo ni uko ari bo bamubeshejeho.

    Iyi ni inkuru mpamo. Umugabo uba hanze y’u Rwanda, akoze reservation ya hotel yifashishije internet, asabye icyumba muri hotel Jama agenzura.

    Jama ku wa Gatanu nimugoroba yihutiye kujya kumufata ku Kibuga cy’Indege, amugeza kuri hotel ahagana saa tatu z’ijoro. Muri ako kanya, yiteye utuzi, araruhutse hanyuma ahamagara Jama amubwira ko akeneye “G”.

    Mbere y’uko dukomeza, niba waragiye hanze y’u Rwanda, ukaganira n’abanyamahanga mu buryo bwo gutebya, hari ibintu benshi bazi ku Rwanda. Birumvikana Umuyobozi warwo ni ntagereranywa uzasanga hafi ya bose bamuvuga imyato, ariko hari ibindi.

    “3Gs”. Ni ijambo numvise bwa mbere ndi kuganira n’umugabo twahuriye mu kabari kamwe ko muri Afurika y’Iburengerazuba. Abenshi bazi ko mu Rwanda habaye “Genocide” [Jenoside] yakorewe Abatutsi, bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye mu bukerarugendo kandi ko gifite na “Gorillas” [ingagi]. Ikindi bazi ni uko gifite “Girls” [abakobwa] beza.

    Iyi ngingo ya “G” ya gatatu niyo tugiye kugarukaho, n’uburyo isura yayo ikomeje guhindanywa, iteshwa agaciro kubera ubucuruzi bw’abantu mu yindi sura noneho aho bibera akandare bukorwa n’abakobwa bacuruza bagenzi babo.

    Igitangaje ni uko ababukora, ni abantu mwe mwese mukoresha za Smartphone mukunda gukanda “like” ku mafoto yabo kuri Instagram. Muri iyi nkuru, ntabwo turi bushyire amazina yabo hanze.

    Tugaruke kuri Jama, wa mugabo yamubwiye ko ashaka umukobwa bararana muri iryo joro. Undi na we akora ku rusinga areba muri nimero ze, iryo joro Jama yacyuye amadolari 200 ya komisiyo.

    Ni we wagiye mu biciro yumvikana n’uwo mugabo amafaranga aza kwishyura “Sister”, hanyuma kandi asaturaho 100$ ayakubita ku mufuka kuko yari yamushakiye umukiliya na wa mugabo amuha andi 100$ yo kuba anywa ka Mützig aho ku ibaraza.

    Abakobwa bakiri bato bararurwa n’ubuzima babonamo bakuru babo baba batembereye mu bice bitandukanye by’Isi. Dubai ni hamwe muho Abanyarwandakazi benshi basigaye batemberera

    Abakobwa b’ikimero bakijijwe no gucuruza bagenzi babo

    Inkuru mbarirano iratuba, ni ko umunyarwanda yabivuze neza. Gusa hano ndagerageza kuyibara ku buryo idatuba, ni iy’umukobwa umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

    Ni umwe mu birahirwa na benshi, ba bagabo bafite irari iyo babonye ifoto ye bihutira gukurura ngo barebe neza itako rye ku buryo hari n’abo usanga bashaka gusatura telefoni ngo barebe hagati y’amaguru ye kandi ibyo bidashoboka.

    Ahagana mu 2017 yari afite igikundi cy’abandi b’urungano rwe, bose baryoshya amafoto kakahava, barigaruriye imbuga nkoranyambaga mu gihugu. Ni bamwe batambuka abanyerari bagasigara bacira inkonda wa mugani wa KGB.

    Icyo gihe yari mukuru muri abo bose, kandi aziranye n’abagabo bo mu mahanga batabarika. Umunsi ku wundi yahinduranyaga imodoka, inzu na yo ayitaka bidasanzwe ariko wareba akazi akora, ugasanga bidahura.

    Abo bagabo ni bo bari bamubeshejeho, bakamumenyera buri kimwe. Ubwo yari ari kuganira n’a bo “bashuti” be, aza kuberurira ibanga, ababwira ko azi abagabo babonye amafoto yabo bakabakunda kandi ko biteguye “kurekura agatubutse”.

    Yabahuje n’abo bagabo, umwe muri Nigeria n’undi i Dubai. Uko buri mukobwa yagendaga, babaga bamwishyuriye itike y’indege hari n’igihembo aza kubona, gusa uwamurangiye “akazi” yakuragamo aya komisiyo.

    Mu nshuro nyinshi yagiye hanze, iyarurangiza yabaye ejo bundi mu gihugu kimwe cyo muri Afurika Iburasirazuba. Bwo ngo yari yeretswe amafoto y’umugabo baza guhura, ahageze asanga uwo yari yabwiwe atari we ari undi w’“igikanapfu” ariko kuko yari yamaze kwakira amafaranga, amahitamo “yari ukurarana na we iryo joro”.

    Mu itohoza IGIHE yakoze, yabonye ibihamya by’uburyo ubu bucuruzi bukorwa. Abakobwa bamwe, bifata amashusho bari kwikinisha, bakayahereza abakuru “mu gakino” ubundi na bo bakayashyikiriza abagabo.

    Hari ibiganiro twabonye by’umwe mu bavuye muri ibi bikorwa, wemeje uburyo baciririkanwaga n’abagabo.

    Ati “Hari n’ubwo akubaza ati ese ura …. [wa mugenzo wa kinyarwanda ugaragaza ibyishimo by’umugore mu mibonano mpuzabitsina]. Ibyo bibaho iyo muri kumvikana amafaranga, akakubaza ati nyereka ndebe uko bimeze. Ukamwoherereza video kugira ngo ubone ko koko ari byo.”

    Mu minsi ishize, hari inkuru yamenyekanye cyane ya bamwe mu bahanzikazi bivugwa ko bapfuye amafaranga y’umugabo, umwe agashwana na mugenzi we kuko yanze kumuha “komisiyo”.

    Icyaje kubaturisha, ni uko wa wundi wari warangiwe akazi, yatewe ubwoba ko nadatanga “komisiyo” amashusho ye yambaye ubusa ari bushyirwe ku karubanda.

    Bamwe mu bakobwa bacuruzwa ku bagabo bakuze, bakabasambanya hanyuma bakabaha amafaranga. Uba wabahuje n’abo bagabo, ahabwa umufuragiro ku bw’akazi aba yakoze

    Yangirijwe imyanya ndangagitsina muri Nigeria

    Abakobwa muri iki gihe basigaye banyura muri byinshi bigoye kandi biruhije. Ariya mafoto meza mubona ya bamwe, aba yavuye mu byuya, amarira n’agahinda gakomeye.

    Mu 2018 Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira.

    Uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n’ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba. Uyu mukobwa yarabyanze, amubera ibamba burundu.

    Ibyabaye kuri Jolly si umwihariko we, hari n’abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo “OYA” bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.

    Urugero ni urw’umukobwa w’imyaka 28 wakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.

    Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.

    Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.

    Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.

    Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.

    Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.

    Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.

    Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.

    Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.

    Hari n’abafatiwe muri ubu bucuruzi

    Momo ni umuhanzikazi nyarwanda. Yitwa Mbabazi Maureen, yamenyekanye cyane mu 2012 akora injyana ya Dancehall.

    Mu 2018, uyu muhanzikazi yafunzwe umwaka urenga akurikiranyweho gucuruza abakobwa. Ibikorwa yafatiwemo ni bimwe nk’ibyo turi kuvuga hano.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi, hari umwana w’umukobwa [witabiriye Miss Rwanda] yarangiye umugabo, maze kuko na we yari afite gahunda muri icyo gihugu, afata umwanzuro wo kumuherekeza.

    Nubwo bari bajyanye, bivugwa ko ‘komisiyo’ yari kuyifata nta kabuza. Uko bapangaga gahunda zabo ni ko byaje kugera ku babyeyi b’umukobwa, bamenyesha inzego zishinzwe umutekano ziburizamo icyo gikorwa, Momo yisanga muri gereza atyo.

    Uyu mukobwa yafatiwe ku kibuga cy’indege mu 2018 ashyikirizwa ubutabera, muri Mata 2019 aza gufungurwa nyuma y’umwaka mu gihome.

    Ni kimwe kandi n’uwitwa Dabijou na we uheruka gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, na we yamaze igihe muri gereza nyuma aza kurekurwa.

    Hari n’abasore bacuruza abakobwa b’ikimero

    Mu minsi ishinze, Kid Gaju, wa muhanzi mwakunze mu ndirimbo zirimo nk’iyo yise Tornado yakoranye na Goodlife, yari imbere y’urukiko ashinjwa gucuruza abakobwa b’abanyarwandakazi.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko amafoto yabo ayaha umuherwe wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.

    Gaju ngo yarebaga amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff nawe yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.

    Uyu musore we ngo yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.

    Yaregwaga ko yashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika. Imbere y’urukiko, Gaju yahakanye ibyaha byose.

    Ikiri ukuri, ni uko benshi bamaze kwangirikira muri ubu bucuruzi, abakobwa bamwe banze kuvirira bati “ukena ufite itungo rikakugoboka”, abandi banga gukorera ayo bita “intica ntikize” mu gihe hari menshi babona nta muntu ubasaba raporo ya buri munsi.

    Birakwiye ko hashyirwa imbaraga mu gukumira ubu bucuruzi kuko bukomeje koreka benshi, ubukangurambaga ku bakiri bato mu kwirinda ibishuko nk’ibi nabwo bugashyirwamo imbaraga kandi n’ababyeyi bakagaruka ku nshingano zo gukurikirana abana babo, babagira inama, babereka ko iraha n’ubuzima bworoshye nta kindi byabagezaho kitari ukubicira ejo hazaza.

    Ibyo Kid Gaju yakurikiranyweho n’inkiko ni urugero rw’ibisigaye bikorwa muri iki gihe mu bucuruzi bw’abantu ariko bwahinduye isura

    Mbabazi Maureen wamamaye nka Momo yigeze gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi byo gucuruza abakobwa bagenzi be

    source : https://ift.tt/3j8IU2M

  • Umugore yabyariye mu ndege ahunga Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro
    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro

    Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, babinyujije kuri Twitter ku Cyumweru Tariki 22 Kanama 2021, uwo mubyeyi ngo yafashwe n’ibise ubwo yari muri urwo rugendo rwo guhunga Abatalibani yerekeza mu Budage.

    Bakomeza bavuga ko, umubyeyi yatangiye kugira ibibazo ubwo indege yari ku butumburuke bwo hejuru cyane mu kirere, bitewe n’umwuka utari uhagije mu ndege.

    Nyuma ngo “utwaye indege yafashe icyemezo cyo kuyimanura gato ku butumburuke yari iriho, kugira ngo yongere ubwuka, kandi ibyo byarafashije ndetse birengera ubuzima bw’uwo mubyeyi”, nk’uko Us Air Force yakomeje ibisobanura kuri Twitter.

    Ubwo indege yari imanutse ijya guhagarara ahitwa Ramstein mu Budage, abashinzwe iby’ubuvuzi mu ndege bahise bajya kubyaza uwo mubyeyi mu gice cyagenewe gutwaramo imizigo, ngo abyara umwana w’umukobwa muzima, birangiye umubyeyi n’umwana bajyanwa ku bitaro biri hafi aho, kugira ngo bakomeze kwitabwaho, kandi ubu ngo bombi bameze neza nta kibazo.

    Aho i Ramstein ngo ni ahantu hari ibirindiro ‘base’ by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, kubw’amasezerano yasinywe hagati ya Amerika n’u Budage, ubu hakoreshwa nk’ahantu haruhukira abahungishijwe baturuka muri Afghanistani.

    Biteganyijwe ko ngo abo bahungishwa baba bagomba kuhamara amasaha ari hagati ya 48 na 72 nyuma bakajyanwa ahandi, kuko ngo ntibemerewe kuhaguma iminsi irenze icumi.

    Nk’uko Gen Hank Taylor wo mu Ngabo za Amerika yabitangarije ikinyamakuru ‘CNN’ dukesha iyi nkuru, guhera ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistan byatangira tariki 14 Kanama 2021, ubu ngo hamaze guhungishwa abagera ku 17.000 kandi ngo ibikorwa birakomeje.


    source : https://ift.tt/3y9wdcq