Tag: featured

  • Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akinira ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze.

    Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo
    Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo

    Nshimiyimana Imran werekeje muri Rayon Sports nyuma y’aho ikipe ya APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 17, ni umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Musanze ihereyeho yiyubaka muri uyu mwaka w’imikino.

    Usibye APR FC na Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe yandi hano mu Rwanda arimo ikipe ya AS Kigali, Police FC, ndetse akaba amaze igihe kinini akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.


    source : https://ift.tt/3mrcGls

  • MINAGRI n’abo bafatanya basanze inkeri ari imari ishyushye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri
    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri

    Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2021, MINAGRI ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra (uteza imbere umushinga HortInvest), batangiye kugerageza imbuto z’inkeri kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

    Icyo gihe Leta yatumizaga buri mwaka inkeri zipima toni 200 zo gukoramo ibintu bitandukanye nk’umutobe (jus na divayi), ibirungo nka ‘confiture, magi’ n’ibindi, yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

    Tariki 03 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza
    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza

    Umushinga ‘HortInvest’ wifashishije amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi, bahinga izo nkeri ku buso buto buto (umurima utarengeje hegitare imwe n’igice), kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Inkeri zareze batangira kuzikoramo ibintu bitandukanye, izindi ziragurishwa ku masoko yo mu Rwanda atandukanye ndetse no mu mahanga (cyane cyane muri Kongo Kinshasa), aho ikirogarama kimwe ubu kigurwa kuva ku mafaranga 500Frw-6000Frw bitewe n’ubwiza ndetse n’aho zirimo kugurishirizwa.

    Ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahuye bakora isuzuma ry’umusaruro urimo kuva mu nkeri muri iki gihe, basanga zimaze kugabanya icyuho cy’izari zisanzwe zitumizwa mu mahanga kuva kuri toni 200 kugera kuri toni 63.5 ku mwaka.

    Ubutaka bw
    Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’inkeri

    Abahinzi b’inkeri hamwe n’abazitunganyamo ibintu bitandukanye, nka Sina Gérard(ufite ikigo cyitwa Urwibutso muri Rulindo), bari babukereye baje kumurika ibyo bakora muri imwe mu mahoteli yakorewemo inama i Kigali.

    Sina usanzwe akora umutobe mu nkeri, avuga ko arimo kubaka n’uruganda ruzazikenera mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

    Sina agira ati “Nizeza abahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tugura n’ubundi ntabwo ziba zihagije”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ubwoko bw’inkeri burimo guhingwa ubu ari bushya, kuko izari zisanzwe mu Rwanda ari inyagasozi.

    Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’ubuhinzi bw’inkeri, zishibora gukoreshwa mu gihugu ndetse hagasaguka n’izoherezwa mu mahanga kandi zatunganyijwe(zongerewe agaciro)”.

    Ashimira Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda yiyemeje guteza imbere ishoramari ry’inkeri ndetse n’abahinzi ubu bamaze kwerekana ubushake bwo kuzihinga.

    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane(SNV) mu Rwanda akaba ari na we ukuriye HortInvest, Bernie Chaves avuga ko mu ishoramari ry’inkeri zituruka mu Buholandi harimo amahirwe cyane, kandi akaba ari ubundi buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda).

    MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahise biha intego y’uko u Rwanda ruzatangira kubona umusaruro w’inkeri ugera kuri toni 379 ku mwaka muri 2024(ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izaba irangira).


    source : https://ift.tt/2UQDSyI

  • Umumararungu Sandra wahoze akina filime yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umumararungu Sandra yamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane.

    Uyu mukobwa kandi yavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka.

    Sandra yakundanye n
    Sandra yakundanye n’umuhanzi Bahati wo muri Just Family

    Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Sandra asize icyuho gikomeye mu muryango kuko yari umukobwa uzi ubwenge kandi akamenya gukora akagira urukundo ku bantu bose.

    Yagize ati “Ntabwo yari mwiza gusa ku mubiri, yari na mwiza ku mutima, yari umujyanama mwiza, aduciyemo igikuba gikomeye, twateganyaga kumujyana mu bitaro bya Butaro ngo bamuhe ubuvuzi burushijeho ariko birangira apfuye”.

    Biravugwa ko Umumararungu Sandra yaba yazize uburwayi bwa Cancer y’amaraso yari amaranye igihe arwaye.

    source : https://ift.tt/2XWsZfS

  • Abana basaga gato 3,000 bakuwe mu buzererezi mu mwaka umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri
    Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri

    Byatangarijwe mu Karere ka Nyarugenge ku wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ubuzererezi bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

    Mu bakuwe mu buzererezi kuri ubu abagera 2641bangana na 85.3% baretse ubuzererezi bakaba bari kumwe n’imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

    Bamwe mu bana bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu ishuri bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo, nka hamwe mu hagarara abana benshi mu muhanda baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko zimwe mu mpamvu zabateye ubuzererezi ziganjemo ibibazo bibera mu miryango yabo.

    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo
    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo

    Niyiturinda Elisa w’imyaka 13, avuga ko yabaye mu buzima bwo mu muhanda mu gihe kirenga imyaka 4, aho yari abayeho yiba ahazwi nka Nyabugogo.

    Ati “Ndi mu muhanda narasyagaga, nka saa munani za nijoro tukajya kwiba ibitunguru mu Nkundamahoro tukavayo mu gitondo tukagurishya, bakagera na ho badufata bakatujyana i Gikondo. Nyuma batuvanagayo bakadusubiza mu miryango tukongera tukabacika tugasubira Nyabugogo tukajya twiba abaturage, tukajya twiba no ku modoka”.

    Nshimyumukiza Braze w’imyaka 14, avuga ko yakoshereje ise agatinya gusubira mu rugo.

    Ati “Hari ni mugoroba papa arambwira ati genda ubitse aya mafaranga kuri telefone, yari ampaye amafaranga ibihumbi umunani, sinzi ahantu nakanze simukadi mba ndayitwitse, ndavuga nti ninsubira mu rugo papa ntabwo turibukiranuka, ubwo mpita njya Nyabugogo kuko numvaga ari ho biri bworohe kuruta uko mu rugo bimeze”.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko barimo guhangana n’impavu zose zituma abana bajya mu buzererezi.

    Ati “Iyo urebye imibare uko ihagaze mu gihe cy’umwaka umwe gusa twari tumaze gukura abana mu muhanda bagera kuri 484, bari barabatswe n’ubuzererezi, abagera kuri 248 bagumye mu miryanga ariko hakabamo abandi dufitemo abagera 130 bagarukamo inshuro nyinshi banze kuguma mu miryango, ariko ugasanga hari impamvu zibitera. Izo mpamvu rero uyu munsi ni zo turimo guhangana na zo”.

    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo
    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo

    Umuyobozi wI’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Mufulukye Fred, avuga ko umwana w’u Rwanda adakwiriye kuba inzererezi.

    Ati “Ntabwo umwana w’u Rwanda akwiriye kuba inzererezi, n’ubwo wahura n’ibibazo ntabwo ibisubizo by’ibibazo ari ukuba mu muhanda, dukwiriye kubyanga rero. Mubyeyi niba wabyaye umwana ukwiriye kumva ko uwo mwana ari wowe ufite inshingano z’ibanze mu buzima bwe”.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri bukazagera mu turere twose uko ari 30 tugize igihugu.


    source : https://ift.tt/38dEdOM

  • Umusore akurikiranyweho gutera urugo rw’abandi agasambanya umwana w’umukobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23/08/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umusore ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana.

    Icyo cyaha ngo yagikoze mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

    Ifatwa rye ryabaye tariki 28/06/2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

    Mu ibazwa rye, uwo musore ahakana icyaha akavuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari, ariko ibyo ngo ni uburyo bwo guhunga icyaha kuko abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bigaragazwa n’uburyo yahengeraga ijoro riguye akabona kujyayo.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo ivuga ko iyo ukekwaho gusambanya umwana abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    source : https://ift.tt/2Wg2IJ6

  • Kwita Izina bigiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020, uwo muhango uzategurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ukazarangwa no gusobanura ingufu u Rwanda rukoresha mu kwita ku ngagi, kuvuga ku buzima bw’ingagi zo mu misozi miremire, kuvuga ku cyifuzo gihari cyo kwagura icyanya cy’ingagi, uko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki n’ibindi.

    Bazavuga kandi no kuri Pariki nshya ya Gishwati-Mukura, iherutse gufungurwa nka Pariki y’igihugu ya Kane, igashyirwa no mu zitabwaho na UNESCO.

    Uko umuhango wo Kwita Izina 2021 uteguye, uzabanzirizwa n’ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, abazatanga ikiganiro harimo, Umuyobozi muri RDB ushinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye Minisiteri ya Siporo n’abo mu rugaga rw’ abikorera.

    Mu bizaganirwaho, harimo ibikorwa biteganyijwe mu muhango wo Kwita Izina 2021, bazaganira kandi ku bindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo byagezweho muri aya mezi 12 ashize.

    Ubusanzwe umuhango wo Kwita Izina wahurizaga hamwe abantu benshi, bagahurira mu Kinigi mu Majyaruguru y’igihugu ahaherereye Pariki y’ibirunga, ariko guhera mu 2020, umuhango wo Kwita Izina wakozwe hifashishijwe ikorabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuhango wo Kwita Izina 2021, ugiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo iyo ikazaba ibaye inshuro ya kabiri, ariko muri rusange uzaba ubaye ku nshuro ya 17.

    Kwita Izina abana b’ingagi mu mwaka ushize wa 2020, byitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’abakinnyi batatu b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, bita amazina abana b’ingagi.

    Abakinnyi ba Arsenal bitabiriye uwo muhango harimo, Hector Bellerin, Pierre-Emerick Aubameyang ndetse na Bernd Leno. Abo bakinnyi bise abana b’ingagi batatu, muri makumyabiri na bane (24) biswe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Umwe muri abo bakinnyi yise umwana w’ingagi Iriza, undi yita Myugariro mu gihe undi yise Igitego.

    Muri uwo muhango wo Kwita Izina 2020, Perezida Paul Kagame, yashimiye abakozi ba Pariki kubera ubwitange bakorana akazi kabo, kuko ari bwo butuma habaho izo ngagi zihabwa amazina.

    Yashimiye kandi ikipe ya Arsenal ku bufatanye igirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo (Visit Rwanda).

    Abandi Umukuru w’igihugu yashimiye, ni abaturage baturiye Pariki, uko bayibungabunga bakanakira neza ba mukerarugendo bayigana.

    source : https://ift.tt/3sLfU48

  • Umusore ukekwaho kwica nyina yafatiwe i Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, nibwo umubyeyi w’uyu musore witwa Nyiratabaro Virginie, wari utuye mu Karere ka Gakenke, yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umuhungu we Twambazimana, wahise atoroka.

    Amakuru y’urupfu rw’uwo mubyeyi, akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano, zihutiye gushakisha uwo musore, atahurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

    Byemejewe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry wagize ati: “Ni byo koko Twambazimana yafatiwe mu Karere ka Musanze. Akekwaho kwica umubyeyi we wari utuye mu Gakenke, ari na ho icyaha cyabereye. Agomba guhita ajyanwa mu Karere ka Gakenke kugira ngo akorweho iperereza, hanamenyekane impamvu yaba yabimuteye, tukazayimenya amaze kubazwa”.

    Dr Murangira yibutsa abantu bose ko kizira kwica umuntu kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Kwica ni bibi. Amakimbirane abantu bagirana aganisha ku rupfu, ni ishyano. Icyo tubwira urubyiruko n’abandi bantu bose, baba abashakanye n’abakiri ingaragu, ni uko kwica umuntu, icyo byaba byaturutseho cyose ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Inama tujya, ni uko abantu birinda amakimbirane hagati yabo, bakajya bayakemura hakiri kare, byaba bigoranye, bakegera inzego zibari hafi harimo na RIB ikabafasha, aho kugira ngo ayo makimbirane agere aho abyara ibikorwa bigayitse byo kwihorera, kurwana cyangwa ubwicanyi”.

    Twambazimana yabanaga n’umubyeyi we(akekwaho kwica) mu Mudugudu wa Kirabo, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke.

    source : https://ift.tt/3B7SQQ7

  • Ethiopia igiye gushinga imbuga nkoranyambaga zayo nyuma yo kunenga Facebook, Twitter na WhatsApp #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ethiopia ivuga ko iteganya gutangiza umushinga wo kwihangira imbuga nkoranyambaga zayo nyuma yo gushinja amasosiyete mpuzamahanga nka Facebook, Twitter, WhatsApp na Zoom kuba akora nabi agakorera ngo cyane mu nyungu z’ibihugu ibi bigo biba biturukamo mu gusenya umudendezo n’ituze by’ibindi bihugu.

    Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe umutekano kuri murandasi no gutangaza amakuru, Shumete Gizaw, yatangarije itangazamakuru ryo mu gihugu cya Ethiopia ko Facebook na Twitter cyane cyane byahindutse ibikoresho by’abanyapolitiki usanga kenshi baharanira inyungu zabo gusa bitwaje ko bahirimbanira rubanda.

    Bwana Shumete yamaganaga kuba hari konti zimwe zafunzwe zitagakwiye gufungwa burundu, izindi zirahagarikwa.

    Avuga kuri ibi bigo, ngo hari amakonti bifunga byose abihera ku kuba mbere y’amatora yo muri Kamena, Facebook yavuze ko yafunze icyo yise urusobe cyangwa ihuriro rya za konti nyinshi kandi mpimbano zahujwe n’ikigo cya Leta gishinzwe gukurikirana itumanaho na interineti. Iki kigo cyikaba cyari cyaragiye ngo kizifungura zigamije gushyigikira Leta muri ibi bikorwa.

    Uretse gusimbuza imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, Shumete yavuze kandi ko Ethiyopia irimo gutegura urubuga rukomeye ishobora gusimbuza porogaramu cyangwa ikoranabuhanga ryamenyekanye cyane mu kohererezanya ubutumwa ari ryo rya WhatsApp hamwe n’irindi koranabuhanga rikoreshwa mu nama nyinshi z’iyakure ryitwa Zoom.

    source : https://ift.tt/3DdWGsY

  • Igisupusupu ushinjwa gusambanya umwana aramenya umwanzuro ku bujurire bwe kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu
    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo uwo muhanzi yaburanye ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Nsengiyumva François aheruka gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.

    Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, akazahabwa umwanzuro ku bujurire bwe ku wa Kane w’iki cyumweru, saa cyenda z’igicamunsi.


    source : https://ift.tt/3DfOGYk