Tag: featured

  • Rubavu: Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’umukobwa amuhoye ko yatinze gutaha – #rwanda #RwOT

    Icyaha uyu mugabo akekwaho cyakozwe ku wa 11 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kwica uwo mwana. Bavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite.

    Uyu mugabo we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa ariko raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe nubwo ukekwaho icyaha abihakana.

    Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Icyaha cyakorewe mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu

    source : https://ift.tt/3Bhkg6t

  • Ngoma: Abagabo babiri barakekwaho kwica umwana wari uragiye ihene kugira ngo bazibe – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa tatu za mu gitondo, bivugwa ko abaregwa bagiye aho ihene zari zahutse basanga ziragiwe n’umusore bamubaza niba ubwo yaragiye mu gitondo na nimugoroba ari we uribuziragire. Uwo mwana yababwiye ko ari murumuna we uri buziragire nimugoroba.

    Mu ma saa cyenda uwo mwana yagiye kuragira izo hene mu kabande , abaregwa bamusangayo, basanga batari butware izo hene uwo mwana ahari baramufata babanza kumuzirika amaboko n’amaguru barangije bamutera ibyuma mu muhogo, ku maguru no ku maboko baramwica .

    Bamaze kumwica, bamujugunye mu gishanga bamurambikaho ibyatsi, bajya gutira telefone bahamagara umukiriya ugura izo hene. Ubwo bari bamushyiriye izo hene nibwo bafashwe bashyikirizwa inzego z’ ubuyobozi.

    Nibaramuka bahamwe n’ icyaha bazahanishwa ingingo ya ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.


    source : https://ift.tt/3mEMXG2

  • Nyarugenge: Hari abana bataye ishuri bagana iy’ubazunguzayi – #rwanda #RwOT

    Aba bana bagaragara mu mihanda yo mu Mujyi rwagati, bakaba ngo barushaho kwiyongera nk’uko abahakorera babivuga. Bari mu kigero cy’abana bagombye kuba bari mu ishuri muri iki gihe abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bari mu masomo asoza umwaka wa 2020/2021.

    Kayitesi Claudine ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yavuze ko atumva uburyo umuntu mukuru yohereza umwana mu buzunguzayi mu gihe yakabaye ari kwiga.

    Ati “Hari igihe mbona aba bana bari gucuruza nkabagirira impuhwe bitewe n’uburyo bangana, uramureba ukibaza aho yakuye igishoro cyangwa ukibaza umuntu umwohereza mu muhanda. Leta rwose yagakwiye guhagurukira iki kibazo.”

    Murenzi Jean Baptiste ati “Ni gute umuntu ufite ubwenge ashora umwana mu muhanda ngo ajye gucuruza? Sinzi niba utu twana ari two twishakira ibishoro.”

    Umwe muri aba bana w’imyaka 8 yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora ubuzunguzayi nyuma y’aho nyina bamufunze kugira ngo abashe kubona imibereho.

    Ati “Mama yari umuzunguzayi baramufata baramufunga, ibintu yari yasize mba ari njye ukomeza kubicuruza kugira ngo njye na murumuna wanjye tubone ibyo kurya.”

    Undi mwana ucuruza udupfukamunwa yavuze ko ari nyina wamubwiye ko agomba kujya acuruza kugira ngo babone ibibatunga.

    Ati “Ni mama wankuye mu ishuri arambwira ngo njye mufasha gucuruza kuko ubuzima bwakomeye kugira ngo tujye tubasha kubona ibidutunga kuva aho papa adutaye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko ashimangira ko hari gahunda bashyizemo imbaraga kugira ngo gikemuke.

    Ati “Hari gahunda zirimo iyo gusubiza abana mu mashuri kandi twakoze ibishoboka byose basubiramo ku buryo n’uyu ugaragara ni uko aba ari mu biruhuko. Hari no kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Kigali ndetse no gushyira imbere kurengera uburenganzira bw’umwana.”

    Abana 468 ni bo Akarere ka Nyarugenge kakuye mu mihanda umwaka ushize ariko abagera kuri 248 bayisubiyemo. Ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo bushaka uko bakongera bagasubizwa mu miryango.

    Umwe mu bana bemeza ko ubuzunguzayi yabushowemo na nyina

    Uyu mwana yagombye kuba ari mu ishuri nk’abandi ariko agaragara mu Mujyi azunguza udupfukamunwa

    Mu Mujyi wa Kigali hasigaye hagaragara abana bakora ubuzunguzayi

    source : https://ift.tt/2Wmxi3p

  • Nyagatare: Abaturage barenga 400 bagizwe abarinzi b’ibyambu basabwa gukumira magendu n’ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Aba barinzi b’ibyambu bazakorera mu nzira zirenga 70 ziherutse kuvumburwa zikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge na magendu babikura mu gihugu cya Uganda babizana mu Rwanda. Biteganyijwe ko bazafatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kurandura burundu abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bagiriye uruzinduko muri iyi mirenge itandatu hagamijwe gushimira abayobozi mu byiciro bitandukanye bagira mu kurwanya ibyaha no kubasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha.

    Banaganiriye kandi n’aba barinzi b’ibyambu batoranyijwe mu baturage basanzwe kugira ngo bakumira ibi byaha mu mirenge yabo.

    Abaturage n’abayobozi beretswe bamwe mu baturage bafatiwe mu byaha by’ubufutuzi ( gucuruza magendu) n’uburyo nta byiza byabagejejeho ahubwo byatumye bakena, basabwa gufatanya n’abarinzi b’ibyambu mu kurwanya ibi byaha.

    Habimana Jean Claude, umwe mu baturage bafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe watanze ubuhamya imbere y’abaturage, yavuze k0 hari abandi bakoranaga basa n’aho aribo bari babakuriye ariko ngo iyo bamenyaga amakuru y’uko bafashwe bahitaga babura.

    Yavuze ko gucuruza magendu nta byiza bibibamo uretse gufungwa no guhomba gusa.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel yashimiye abayobozi bagira mu gukumira ibyaha, avuga ko muri iki gihe ibyaha byagabanutse kandi ko abayobozi bakomeje uwo murava n’ubwitange byatuma ibyaha bicika burundu.

    CP Hatari kandi yabasobanuriye amategeko atandukanye ahana ibyaha ndetse n’ibihano biteganyijwe ku bakoze ibyaha, basabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira kubahiriza amategeko no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta aho kwishora mu gucuruza ibiyobyabwenge.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye aba bayobozi n’abaturage biyemeje gusinyana imihigo n’ubuyobozi bwabo hagamijwe ubufatanye mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha, avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ufatika mu gukumira no kugabanya ibyaha muri iyi mirenge ikora ku mupaka.

    Aba bayobozi banasuye Radio y’Umudugudu nka kamwe mu dushya tw’abaturage b’Umurenge wa Karama bikoreye. Iyi radiyo ikaba ifasha abayobozi kugeza ubutumwa ku batuye uyu Murenge hifashishijwe indangururajwi zashyizwe mu midugudu. Iyi gahunda ikaba yaratangiye kugezwa no mu yindi Mirenge igize aka Karere.

    Akarere ka Nyagatare gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Iyo Mirenge irimo Umurenge wa Karama, Kiyombe, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba.

    Guverineri Gasana yasabye abaturage gufatanya n’abayibozi mu gukumira ibyaha

    CP Hatari Emmanuel yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabasobanurira ko gucuruza ibiyobyabwenge na magendu bihanwa n’amategeko

    Abaturage bahoze bacuruza ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bw’ukuntu byabasize mu bukene

    source : https://ift.tt/3zvvNyB

  • Kayonza: Uwarindaga icyuzi ngo kitagwamo abantu yasanzwemo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi; uyu mugabo akaba ari we wari usanzwe arinda iki cyuzi kugira ngo kitagwamo abantu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo waguyemo ari we usanzwe aharinda akaba yasanzwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Ati “Ni umugabo usanzwe aharinda, ni icyuzi cya Gacaca gitanga amazi mu mirima y’umuceri rero yari avuye mu Kagari kamwe ajya mu kandi aho kiri, hari ikiraro kigabanya Akagari ka Ryamanyoni na Murundi haramanuka cyane rero ubwo rero yahaciye nijoro ngo kuko yari yanasomye ku gacupa ashobora kuba yahise agwamo.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abamubonye mu gitondo ari abaturage ngo basanze igare ryamuguye hejuru, afite telefone mu mufuka n’amafaranga ibihumbi 30 000 Frw.

    Gashayija yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Yavuze ko kandi RIB iri gukora iperereza kugira ngo koko yemeze niba ari impanuka cyangwa niba ari ibindi bibazo yagize.

    Uyu mugabo yasanzwe yaguye mu cyuzi yari ashinzwe kurinda

    source : https://ift.tt/3yi1cmC

  • Ibyari imyanda bigiye kuba imari ishyushye muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro. Ibyo ngo bizatuma abaturage bishyuraga amafaranga kugira ngo babatwarire imyanda, ari bo bazajya bishyurwa kuko bazaba batanze imari.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa avuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gukusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, mu kuyitwara ndetse no mu kuyibyaza umusaruro, ariko ngo ntibiragera ku rwego rushimishije, akavuga ko umushinga w’igerageza w’imyaka itatu ugiye gutangira uzafasha kubona igisubizo ku buryo burambye kuko uzatunganya ibyo abantu bafataga nk’imyanda, bigakorwamo ibindi bintu bifite akamaro.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Uwo mushinga watangijwe uzibanda ku bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya ibifatwa nk’imyanda uzafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Kugeza mu 2030, u Rwanda rwizeye kuba rwagabanyije 38% by’ imyuka ihumanya ikirere nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.

    Uwo mushinga watangijwe uzita ku bijyanye no gutunganya imyanda uzatwara agera kuri Miliyoni 4 z’Amayero, ni ukuvuga asaga Miliyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda, ukaba uzanatanga akazi ku bantu bakora mu bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya imyanda.

    source : https://ift.tt/3DhUwZ9

  • Menya byinshi kuri Munyakazi Sadate wabyaye afite imyaka 17 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sadate Munyakazi
    Sadate Munyakazi

    Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

    Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

    Kimwe mu byo atajya yibagirwa ni uburyo uwo mugore yamushyigikiye, ntamutezukeho ubwo induru zari zabaye nyinshi abantu bamutuka ku mbuga nkoranyambaga mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi, ariko akagumya kumuba hafi.

    Yagize ati “Sinigeze ncika intege ndetse n’umugore wanjye n’umuryango wanjye wose bakomeje kumba hafi cyane ko nagiye ku buyobozi bwa Rayon hashize iminsi mbitegura n’ubwo atabanje kubyumva, ariko yagezeho arabyemera ko niba abantu bambonyemo ubushobozi nabafasha”.

    Sadate avuga ko n’ubwo yatukwaga hirya no hino atigeze acika intege na rimwe kuko yari azi ko gahunda yari yarihaye yo gushyira Rayon ku murongo no gukorera mu mucyo, byari ukuri kabone n’iyo yabonaga bamurwanya.

    Yagize ati “Iyo undwanyiriza mu kuri kwanjye ngira ingufu zo kugukomeraho kandi inzego za Leta zanyerekanga ko zinshyigikiye ndetse zanabonaga ko ndi mu kuri. Mu nama twagize cyangwa n’ibindi bikorwa twahuriyemo nta muntu wambwiye ko ntari mu kuri”.

    Ifungwa rya Sadate n’ibyamubabaje mu buzima bwe

    Munyakazi Sadate avuga ko yigeze gufungwa azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

    Yagize ati “Nafunzwe iminsi 29 harimo imwe namaze muri gereza ya Muhanga, inzego za Leta zaje gushishoza barandekura ndataha mburana ndi hanze ndetse nza no gutsinda urubanza”.

    Sadate avuga ko yananiwe kurya muri gereza bisaba ko umugore azajya amugemurira inyama (Steak), ikaranze yumutse akunda, kugira ngo abashe kubaho, iyi nyama ngo akaba ari na byo biryo bye akunda, ndetse akaba iyo yasohotse ari yo yikundira.

    Munyakazi ntateze kwibagirwa Jenoside yamwiciye umuryango, ikamuhekura ndetse ikabasiga iheruheru.

    Yagize ati “Umuntu utarahura na Jenoside sinamwifuriza ko yamubaho, uzi kubyuka mu gitondo ukabura byose, abavandimwe inshuti ibintu byose bikagenda, bigakorwa n’abaturanyi mwabanaga muri byose mwakamiye, biteye ubwoba. Kugeza na n’ubu nananiwe kubyakira, wumve ko n’amatongo y’iwacu nabuze imbaraga zijya kuyasana kandi ntabuze ubushobozi”.

    Ikindi atazibagirwa ngo ni uko yabyaye afite imyaka 17, akaba afite umwana mukuru kandi bangana, byaratumye akora cyane akiri muto ndetse akaba yifuza kuzakora ibikorwa by’urukundo ageze mu myaka 45, dore ko ubu afite imyaka 40 kubera ko yakoze akiri muto.

    Ikindi Sadate yishimira ni uburyo hari abantu, cyane abize bamushimira uburyo yahaye icyerecyezo ikipe ya Rayonsport.

    Munyakazi Sadate yahoze yitwa David

    Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Munyakazi akunda gusohoka akajya gusura ahantu hatandukanye ari kumwe n’umuryango we, akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, agakunda imiziki ituje, mu Rwanda akaba umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

    Umuntu afataho icyitegererezo ni Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akavuga ko buri umwe amufasheho urugero yagera aho ashaka hose.

    Munyakazi avuga kandi ko yiyiziho inenge anengwa na bose, y’uko akunda kuvuga ibintu uko biri, ikindi ngo nta kunda guhita abona utuntu tudasanzwe ku buryo yabipfuye kenshi n’umugore we.

    Yagize ati “Hari ubwo yabaga yambaye nk’agakanzu keza simbibone nkazabimubwira hashize iminsi nk’ibiri, ukabona arababaye gusa uko iminsi igenda ishira nagiye mbimenyera nkabyitaho”.

    Munyakazi avuga ko bikwiye ko abantu badashimishwa n’ibibi biba ku bandi, ahubwo bakishimira kubazamura no kubafasha, agasaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye yo kwiga no kwisanzura nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Kurikira ikiganiro cyose muri iyi Video:

    source : https://ift.tt/2UMNiv3

  • MINAGRI n’abo bafatanya basanze inkeri ari imari ishyushye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri
    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri

    Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2021, MINAGRI ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra (uteza imbere umushinga HortInvest), batangiye kugerageza imbuto z’inkeri kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

    Icyo gihe u Rwanda rwatumizaga buri mwaka inkeri zipima toni 200 zo gukoramo ibintu bitandukanye nk’umutobe (jus na divayi), ibirungo nka ‘confiture, magi’ n’ibindi, yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

    Tariki 03 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza
    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza

    Umushinga ‘HortInvest’ wifashishije amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi, bahinga izo nkeri ku buso buto buto (umurima utarengeje hegitare imwe n’igice), kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Inkeri zareze batangira kuzikoramo ibintu bitandukanye, izindi ziragurishwa ku masoko yo mu Rwanda atandukanye ndetse no mu mahanga (cyane cyane muri Kongo Kinshasa), aho ikirogarama kimwe ubu kigurwa kuva ku mafaranga 500Frw-6000Frw bitewe n’ubwiza ndetse n’aho zirimo kugurishirizwa.

    Ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahuye bakora isuzuma ry’umusaruro urimo kuva mu nkeri muri iki gihe, basanga zimaze kugabanya icyuho cy’izari zisanzwe zitumizwa mu mahanga kuva kuri toni 200 kugera kuri toni 63.5 ku mwaka.

    Ubutaka bw
    Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’inkeri

    Abahinzi b’inkeri hamwe n’abazitunganyamo ibintu bitandukanye, nka Sina Gérard(ufite ikigo cyitwa Urwibutso muri Rulindo), bari babukereye baje kumurika ibyo bakora muri imwe mu mahoteli yakorewemo inama i Kigali.

    Sina usanzwe akora umutobe mu nkeri, avuga ko arimo kubaka n’uruganda ruzazikenera mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

    Sina agira ati “Nizeza abahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tugura n’ubundi ntabwo ziba zihagije”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ubwoko bw’inkeri burimo guhingwa ubu ari bushya, kuko izari zisanzwe mu Rwanda ari inyagasozi.

    Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’ubuhinzi bw’inkeri, zishobora gukoreshwa mu gihugu ndetse hagasaguka n’izoherezwa mu mahanga kandi zatunganyijwe(zongerewe agaciro)”.

    Ashimira Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda yiyemeje guteza imbere ishoramari ry’inkeri ndetse n’abahinzi ubu bamaze kwerekana ubushake bwo kuzihinga.

    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane(SNV) mu Rwanda akaba ari na we ukuriye HortInvest, Bernie Chaves avuga ko mu ishoramari ry’inkeri zituruka mu Buholandi harimo amahirwe cyane, kandi akaba ari ubundi buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahise biha intego y’uko u Rwanda ruzatangira kubona umusaruro w’inkeri ugera kuri toni 379 ku mwaka muri 2024(ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izaba irangira).


    source : https://ift.tt/3kqIMuL

  • #AfroBasket2021: Cameroun yatewe mpaga mu mukino yari guhuramo na Sudani y’Amajyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Basketball “FIBA AFROBASKETBALL 2021”, aho umwe mu mikino yari iteganyijwe wamaze gusubikwa.

    Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina
    Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina

    Ni umukino wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo, aho waje gusubikwa nyuma yo gusanga mu ikipe ya Cameroun harimo abakinnyi banduye icyorezo cya COVID-19.

    Sudani y
    Sudani y’Amajyepfo yahise ihabwa amanota abiri na mpaga y’ibtego 20-0

    Mu mategeko y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball “FIBA” agenga aya marushanwa, nyuma yo kuyasuzuma hafashwe umwanzuro wo gusubika uyu mukino ndetse Cameroun inaterwa mpaga y’amanota 20-0.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahise yiyambaza Belleck Bell ukinira REG BBC yo mu Rwanda ngo azabafashe muri iyi mikino


    source : https://ift.tt/3jfelIC

  • Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

    Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

    Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

    Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

    Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

    Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

    source : https://ift.tt/3yiWAwt