Tag: featured

  • Ibyishimo ku bakorera n’abagenda ahashyizwe ’car free zone’ mu Biryogo – #rwanda #RwOT

    Biryogo, ni agace gatuwemo n’abaturage benshi. Hejuru yo kuba gafatwa nka kamwe mu dukuze muri Kigali, kazwiho kubamo ubuzima bworoshye aho ku mafaranga make ubona ibiribwa ukeneye bitandukanye n’ahandi muri Kigali.

    Nyuma yo gushyiramo agace kahariwe abanyamaguru, ubu katangiye no kubyazwa umusaruro gacururizwamo bimwe mu biribwa bihendutse biboneka mu Biryogo birimo capati, icyayi kizwi nka thé vert, ibishyimbo bihiye n’ibindi.

    Muri iyi car free zone nshya, mu masaha y’umugoroba uhasanga abantu benshi bari kunywera ikawa basomeza na capati bakikijwe na ba mucoma mu gihe ku manywa bwo baba bashinze imitaka mu muhanda, bafata icyo bashaka.

    Muhire Ramadhan yabwiye IGIHE ko iyo car free zone babashyiriyeho yatumye haza impinduka.

    Ati “Ubu noneho ntikiri Biryogo yabaye USA kuko ubu tunywera mu muhanda hagati umuntu ntawe yikanga. Nta modoka nta kavuyo, turatekanye ku matara nta vumbi, mbese ubu Biryogo nibwo yabaye Umujyi nyawo.”

    Aka gace ka Biryogo kamaze iminsi gatunganywa, hashyirwamo imihanda mishya n’amatara mu mushinga wiswe ‘Agatare’ ugamije kurushaho gutuza neza abaturage, bagerwaho n’ibikoremezo.

    Biziyaremye Innocent, utwara moto muri Kigali yavuze ko hahindutse cyane, ku buryo abantu benshi basigaye bifuza kuhatemberera, abamotari bakabona amafaranga.

    Ati “Ntabwo narara ntageze hano n’iyo ngiye gutaha umugenzi wa nyuma mukura aha. Aha hantu hashobora nko kuza abantu 500 mu ijoro waburamo abagenzi bawe byibuze na 20? Biryogo yabaye uburyohe.”

    Kalinda Iddi we yagize ati “Habaye heza cyane kubera amatara n’umuhanda, ubu noneho dusigaye tunahasohokana n’abagore bacu kubera amatara mu gihe mbere bahafataga nk’ahantu hasuzuguritse.”

    Umwe mu bacuruza ikawa n’icyayi mu Biryogo, yavuze ko nyuma y’aho ingamba zo kwirinda Covid-19 zororoherejwe batangiye kunguka kuko abantu basigaye bajyayo ari benshi.

    Ati “Car Free zone yaradufashije cyane kubera ko abakiliya basigaye bahakunda, bakaza kunywa bisanzuye kandi hafite umutekano.”

    Umunyamabangwa Nshingwbaikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, yavuze ko Car Free zone yahinduye byinshi mu gace ayobora.

    Ati “ Car free zone yahinduye byinshi cyane kubera ko iyo bari kwinywera ikawa yabo baba bafite umutekano. Ubu Biryogo ni ahantu hagari abantu bicara bisanzuye bakaganira mu gihe mbere bwo banyweraga mu nzu nto batisanzuye za moto ziteza akajagari.”

    Munyaneza yavuze ko bari guteganya kuhashyira imitaka myinshi n’ubwiherero rusange kugira ngo bakemure ikibazo cy’abavuga ko babangamirwa n’uko bakora urugendo rurerure bajya gushakisha aho bihagarika.

    Hashyizwe imitaka abantu bicaramo bafata icyo kurya cyangwa kunywa

    Abamotari baba baparitse hafi y’ahashyizwe Car free zone bategereje abagenzi

    Abantu baba ari urujya n’uruza bagenda n’amaguru

    Abakeneye ibyo kurya n’ibyo kunywa bihendutse bashyizwe igorora

    Mu muhanda hasigaye hashyirwa imitaka yo kurinda izuba abanywa ikawa ku manywa

    source : https://ift.tt/31j2cfB

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ku gitaramo cya Koffi Olomide gikomeje guteza impaka – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rhumba yakunze gushinjwa ibyaha bijyanye no guhohotera abagore. Mu 2016 yirukanywe ku butaka bwa Kenya azira guhohotera ababyinnyi be b’abakobwa nyuma y’uko yakubitiye umwe muri bo ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta.

    Mu 2012 na bwo yangiwe kwinjira muri Zambia azira guhohotera umunyamakuru mu gihe mu 2019 yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa rumuhamije ko yasambanyije umubyinnyi we w’imyaka 15 kandi abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure.

    Iyo myitwarire ye mu bihe byahise yaciye ibice mu baturarwanda, bamwe bavuga ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa rugari mu gihugu kizwiho kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abagore.

    Nsanga Sylivie uzwi ho guharanira uburenganzira bw’abagore, yatangaje ko ‘Koffi Olomide ari umuntu ubangamiye Sosiyete’ kuko kuba atinyuka gukubitira abantu mu ruhame, nta wakwizera ko ibyo akora ahandi atazabikora mu Rwanda.

    Ati “Tuvaneho no kuba yarafashe ku ngufu abakobwa, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni iki kitubwira ko nagera i Kanombe atazakubita umuntu?”

    Nsanga asobanura ko afite icyizere ko iki gitaramo kitazaba ndetse ko nikiramuka kibaye, azasaba inzego zibishinzwe ko haba imyigaragambyo y’abatagishyigikiye.

    Kuri we na bagenzi be, kwemera ko iki gitaramo kiba, ni ugushyigikira umuco wo kudahana no kwemerera abahohotera abantu kwidegembya.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ni rwo rwego rwagize icyo ruvuga kuri iki kibazo gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuyobozi wayo, Mukasine Marie Claire, yabwiye IGIHE ko nk’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, muri iki kibazo amategeko akwiriye gukurikizwa uko yakabaye.

    Ati “Niba umuntu yarakoze icyaha amategeko akamukurikirana, niba abantu barakurikiranwe bakaryozwa ibyo bakoze ku bwacu twumva uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe.”

    “Ibindi bizamo amarangamutima n’ibindi, twe turi tureba uburenganzira bwa muntu n’icyo amategeko ateganya, ntabwo ureba amarangamutima y’umuntu cyangwa iki twe tureba ngo ese uyu muntu yakoze icyaha, ese niba yarakoze icyaha yarakurikiranwe, ese yarahanwe cyangwa yabaye umwere? Ibyo ni byo twebwe dukurikirana.”

    Mukasine yakomeje avuga ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarahamwa n’icyaha afatwa nk’umwere bityo ko Abanyarwanda na bo bakwiriye kubyitaho.

    Ati “Abanyarwanda rero bakwiye gutera intambwe, ubuse ko turi muri sosiyete nyarwanda yabayemo ibintu bidasanzwe umuntu wakoze jenoside akayihanirwa akarangiza igihano tuzamuca muri sosiyete nyarwanda? Ikirenze icyo se ni ikihe?”

    “Twe turi sosiyete yize kubabarira no kwihanganirana kugira ngo abantu bashobore kubana mu buryo bwiza, twongere twubake sosiyete nibaza rero ko izo ndangangaciro turi kwimakaza twebwe nk’abanyarwanda ntabwo ari mu Rwanda gusa kuzimakaza no ku rwego rw’Isi kuko yabaye nk’umudugudu ariko tugasaba ko amategeko akurikizwa.”

    Mu 2012, Koffi Olomide yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’amezi abiri azira guhohotera umwe mu bamutunganyiriza indirimbo.

    Albert Rudatsimburwa ni umwe mu banenze abatumiye Koffi Olomide mu Rwanda mu gihe bizwi ko ari umuntu ukunze guhohotera abagore n’abana.

    Yageze n’aho avuga ko abamutumiye n’abateye inkunga igitaramo cye, bakoze amahitamo mabi ahubwo bari bakwiriye gutumira nka P Square iherutse gutangaza ko yiyunze.

    Yavuze ko igitaramo cyazaba ariko hakaririmba abandi batari Koffi Olomide.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, we yanditse kuri Twitter ko ikibabaje ari urugero rwo kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina ku buryo hari abantu biyemeje kuvuganira uyu muhanzi.

    Imyumvire y’aba-feministe

    Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ukutavuga rumwe ku bijyanye na féminisme, aho benshi bayifata nk’inkundura igamije kubangamira abagabo.

    Kuva inkubiri y’igitaramo cya Koffi Olomide yatangira, abantu benshi bakunze kuvuga ko ishyigikiwe n’aba “féminitse” ari na bo babangamiwe n’igitaramo cye.

    Ijambo féminisme, abahanga bagaragaza ko ryatangiye gukoreshwa mu 1837 rihimbwe n’umuhanga w’Umufaransa, Charles Fourier, nyuma riza no gutirwa mu zindi ndimi.

    Nsanga Sylvie ni umwe mu bashyigikira féminisme, ayibona nk’Ubukirisitu kuko yibanda ku kuzamura umugore umaze igihe yaratsikamiwe.

    Ati “Féminisme ni imyumvire, ni imitekerereze, ni imyifatire ndetse n’ibikorwa byose bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu ariko cyane cyane ubw’abagore kuko ari njye na we twemeranya ko umugore yahohotewe kuva Isi itangira.”

    Mukasine uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, we avuga ko urwego ayobora rushyira imbere uburenganzira bungana hagati y’umugabo n’umugore.

    Ati “Yaba umugabo yaba umugore, ntihakagire abumva ko bari hejuru y’abandi. Icyo kintu rero numva ari bwo burenganzira.”

    Kugeza ubu, amatike y’igitaramo cya Koffi Olomide ari gucuruzwa.


    source : https://ift.tt/3obzmqb

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3roDjKj

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3IaVEQL

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/31d4Wvg

  • Itegeko rirengera abana ku ikoreshwa rya internet rigiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nama nyunguranabitekerezo izwi nka “Rwanda Internet Governance Forum 2021” yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, yateranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021.

    Yari igamije kurebera hamwe imikorere n’imikoreshereze ya internet nyuma y’umwaduko wa COVID-19, amasomo icyo cyorezo cyigiweho mu gutanga serivisi za Leta, kurinda abana ingaruka za internet ndetse n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

    Abarimo ba rwiyemezamirimo mu ikonabuhanga, abanyeshuri ba za kaminuza, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi mu nzego za Guverinoma zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ni bo bayitabiriye.

    Mu byagarutsweho, hagaragajwe uko internet ishobora kugira ingaruka mbi ku bana mu gihe haba hatabayeho ubugenzuzi bukwiye bugirwamo uruhare n’ababyeyi ndetse n’abarezi.

    Kajangwe yibukije ko mu 2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet, bityo ko nta cyuho gihari mu mategeko ku bijyanye no kubarinda ingaruka zayo.

    Uretse izo ngamba, hari n’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.

    Iryo tegeko rigena uko ibyaha birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni kuri mudasobwa bihanirwa.

    Yakomeje agira ati “Hashyizweho uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu kugeza imbere y’ubutabera abakoresha ikoranabuhanga mu bigira ingaruka mbi ku bana.”

    Uretse kuri internet no mu bitangazamakuru birimo televiziyo na radio hari amasaha bibujijwe gutambutsa ubutumwa budakwiye kumvwa cyangwa kurebwa n’umwana. Ni hagati ya saa tanu z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo.
    Yagaragaje ko iyo mikorere irinda uburenganzira bw’abana.

    Hari kwigwa umushinga w’itegeko rivuguruye rirengera abana mu mikoreshereze ya internet

    Kajangwe yabwiye abitabiriye inama ko hari gukorwa inyigo y’uko iryo tegeko rirengera abana ryavugururwa rikarushaho kunozwa.

    Ati “Turi kureba uko twavugurura cyangwa tugakora umushinga w’itegeko rigamije kurengera uburenganzira bw’umwana kuri internet. Bizaterwa n’ibyavuye mu isesengura ryakozwe, rizagaragaza niba tugomba kongerera imbaraga itegeko rihari cyangwa hagashyirwaho irishya.”

    “Ndatekereza ko mu bihe bizaza tuzaba dufite itegego rigari kandi rinononsoye, rirengera uburenganzira bw’abana kuri internet.”

    Umuyobozi ushinzwe kurengera umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nduwayo James, yavuze ko ingaruka z’ikoranabuhanga zishobora kugera no ku mwana utaravuka. Aho yatanze urugero rw’igihe umubyeyi yareba filime z’urukozasoni atwite.

    Yashimangiye ko abana bato bagerwaho n’ingaruka cyane bageze ku mashuri kuko ariho akenshi babasha kubonera internet.

    Yagaragaje ko umwana aba akwiye kurindwa ingaruka z’ikoranabuhanga bijyanye n’ikigero agezemo, asaba ababyeyi n’abarezi kugenzura ibiba bihugije abana mu gihe bakoresha internet.

    Dr Nyiranzamwiyitira Christine uyobora Ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yagaragaje ko mu bigo by’amashuri hashyizweho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka za internet.

    Byakozwe hafungwa imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukozasoni ku buryo batabasha kuzigeraho bakoresheje mudasobwa zo ku ishuri n’ahandi hose haba ibihabanye n’amasomo ntibemererwe kuhagera.

    Yanagaragaje ko hashyizweho ubugenzuzi bukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri hagati yabo, aho uwakoresheje internet mu bihabanye n’ibyo mu ishuri atungirwa agatoki.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Broadband Systems Corporation, Muhirwa Christian, yibukije ko ibinyuzwa kuri internet ari kimwe mu ngaruka zikomeye ikoranabuhanga rigira ku bana, avuga ko “ababyeyi n’abarezi badakwiye gutegereza ko RURA aba ari yo igena ibyo kwereka abana”.

    Inzobere mu byo kurengera umwana kuri internet akaba n’umukozi muri UNICEF, Robert Ford, yavuze ko ikoranabuhanga risigaye rirangaza abana ku buryo byateza n’impanuka mu mihanda.

    Muri iyo nama hanatanzwe ikiganiro ku buryo bwo kugeza serivisi za Leta ku bazikenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo cyatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntale Alex; Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri I&M Bank na Bigirimana Noëlla uhagarariye ubushakashatsi n’udushya mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

    Hagaragajwe ko internet yafashije benshi kubona serivisi bakeneraga zirimo n’izo gushaka amakuru kuri COVID-19, nubwo hananenzwe ko yagiye igenda buhoro bitewe n’imikorere ya sosiyete zimwe na zimwe idahwitse.

    Ikindi cyagarutsweho ni ubucuruzi bwo kuri internet bwafashe indi ntera kuko ari yo nzira yonyine yari ihari kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi ushinzwe kugenzura ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA),Gahungu Charles, yatangaje ko bari gukurikirana ibibazo bishobora kugaragara nk’inzitizi ku ikoreshwa rya internet kuko iri mu bisigaye bikenewe cyane.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga (RICTA) Ingabire Grace, yavuze ko bakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo izo mbogamizi zikigaragara na zo ziveho.

    Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyo nama bashimangiye ko abakoresha ikoranabuhanga biyongereye cyane kandi mu buryo butanga inyungu.

    Inama yitabiriwe n’abo mu nzego za leta n’imiryango itegamiye kuri leta

    source : https://ift.tt/3d89rJG

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda i Kigali kimaze guteza umutekano muke – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.’

    Ati “Umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n’izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.”

    Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

    Gatabazi yagize ati “Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by’abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n’ibyo bakemuye. Twemeranyije n’abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n’inama ndetse hari n’indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu […] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.”

    Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

    Perezida Kagame ati “Abantu bajya mu nama bashaka iki? […] Ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy’iki? Oya.”

    Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

    Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali “kimaze gutera umutekano muke”.

    Ati “Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.”

    “Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.”

    Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n’ibindi.

    Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda giheruka gutangiza gahunda yo guca ubuzererezi hagamijwe kwimakaza ko abana barererwa mu miryango. Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021, abana b’inzererezi 3096 basubijwe mu ishuri.

    -  Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibugarije

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga.

    Yavuze ko nta muntu azi ‘watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n’ubuhinzi.’

    Gasana Richard watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko hari imico imwe yasigaye muri manda ishize irimo inama nyinshi, avuga ko byasigaye inyuma yizeza ko hari impinduka zigiye kuboneka.

    Yabajije ikibazo kijyanye n’abaturanyi batifuriza u Rwanda ineza, abo u Rwanda rubanye neza nabo, asaba ko Umukuru w’Igihugu yabaha umurongo mwiza n’uko babyitwaramo.

    Perezida Kagame yamusubije ati “Icya mbere, twe uko turi hano n’ibyo mumazemo iminsi muhugurwa n’ibyo musanzwe muzi, nimukora uko dukwiriye kuba dukora bikaduha umutekano w’umubiri ku bantu, umutekano uko tuwumva abantu bakagira amahoro, nyuma tukagira ibikorwa biduha umutekano w’ubukungu n’imibereho myiza […] icyo gihe biguha igihugu gikomeye. Kugira ngo gihangane n’ibibazo aho byaba bituruka n’iyo byaba bituruka hanze.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n’umwanzi yaba uw’imbere mu gihugu no hanze, bikongera n’ayo kugira imikoranire.

    Abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali biyongera umunsi ku wundi. Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kimaze guteza umutekano muke

    Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho

    source : https://ift.tt/316UwNI

  • Leta yasobanuye ibya gahunda yo gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021 izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ibindi byiciro by’abantu bari mu ntara bikazagenda bigerwaho mu gihe cya vuba.

    Uru rukingo ruzatangwa ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

    Urukingo rwa gatatu rutangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) umuntu amaze gukingirwa byuzuye (ahawe doze ebyiri ku nkingo zikenera guterwa kabiri, na doze imwe ku rukingo rusaba guterwa inshuro imwe).

    Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorerwa mu bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere no mu bindi bice byateganyijwe gukingirirwamo.

    U Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ku bageze mu za bukuru n’ababana n’indwara zidakira

    source : https://ift.tt/3o2LnOE

  • Bihindurwe cyangwa se muhindurwe… Perezida Kagame abwira abayobozi bashaka kugwingiza u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inshuro nyinshi mu Rwanda hagiye humvikana abayobozi bakuwe ku mirimo yabo ndetse n’abeguye ku nshingano ahanini kubera kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

    Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yabibukije ko hari bimwe mu bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda badakemura ukaba wasanga ‘nk’abana batiga mu gihe amashuri ahari.’

    Yavuze ko hari abana usanga bata amashuri ikibazo kigakemurwa n’ababyeyi babo, n’abandi usanga batabafite. Yavuze ko abayobozi aribo bakwiriye kubabera ababyeyi bagakurikirana ikibazo cyabo.

    Perezida Kagame yavuze kandi ku bana bagwingira, abarwara bwaki, aho muri buri karere usangamo ibyo bibazo. Yavuze ko abayobozi bakwiriye kwibaza icyabuze kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe hanyuma abo bana babeho neza.

    Ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?”

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

    Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uturere tubiri dufite imibare iri hejuru mu kugwingira kw’abana. Atanga urugero kuri Musanze, abaza abayobozi niba bari babizi, n’ikibuze ku buryo abana bagwingira.

    Uwasubije yavuze ko nta na kimwe kibuze kuko ibyafasha mu gukemura ibyo bibazo bihari ahubwo habura ababikora n’uburyo bwo kubikora.

    Perezida Kagame yavuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri, yamweretse icyo kibazo cyo kugwingira n’umwanda muri Musanze bihari ku bwinshi.

    Ati “Twabihindura gute rero […] ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi bari aho, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana […] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”

    Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.

    Perezida Kagame yavuze ko niba azi icyo kibazo adakwiriye kwemera kubana nacyo. Yamubwiye ko ako karere gaturiye i Kivu ku buryo haboneka amafi, ariko atumva impamvu abana b’i Karongi bagwingira.

    Uwo muyobozi yagize ati “Nta cyabuze turaza kubihindura.”

    Perezida Kagame yavuze ko bigomba guhinduka niba abayobozi badashaka kugira igihugu kigwingiye. Ati “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe.”

    Yakomeje ati “Ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Musanze na Karongi ari ibyanyu […] bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye.”

    MukankusiAthanasie wo mu Nama Njyanama mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ikibazo cy’abana bagwingira, biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka zihuta binyuze mu guteza imbere gahunda y’ingo mbonezamikurire ku buryo mu 2024 icyo kibazo kizaba cyagabanutse mu buryo bugaragara.

    Perezida Kagame yahise amubwira ati “Cyangwa se umfashe menye neza ikibazo icyo aricyo, ikintu cyabuze mu bisubizo bishakwa ni iki?”

    Mukankusi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bagiye gukurikirana abana bagwingiye nk’uko bakurikirana ababo ku giti cyabo maze Perezida Kagame amusaba ko byajyana n’ikibazo cy’umwanda.

    Aba bayobozi bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana; yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Abayobozi basabwe kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, umaze igihe kirekire mu buyobozi bw’inzego z’ibanze na we yitabiriye amahugurwa

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we ari mu bayobozi bahuguwe

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gitanga Ingwate ku Mishinga Mito n’Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent, na we yari ahari

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James kabarebe, mu basirikare bakuru bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine

    Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwimana Abraham, wabaye umunyamakuru kuri IGIHE.com na The New Times ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, na we yitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’ibanze

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, mu bayobozi bakuru bari mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari

    Abayobozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye impanuro bahawe na Perezida Kagame

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi buzafasha mu guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage

    Abayobozi bahawe umukoro mu gusuzuma no gushakira umuti ibibazo birimo icy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda ndetse no kwita ku isuku

    Amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi baganirijwe ku buryo bwo gukemura ibibazo bihari no kubica burundu

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi bari basanzwe kumubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama’ zidashira. Yasabye ko ibyo bikosorwa

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ikintu cya mbere bakwiye kwitaho ari ugushyira ku murongo ibibareba hagamijwe kwita ku muturage

    Abayobozi bitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo bitandukanye

    Abayobozi basabwe kutiremereza ahubwo bakuzuza inshingano zabo zo kwita ku baturage

    Abayobozi mu nzego z’ibanze baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bitabiriye aya mahugurwa

    Kanda hano urebe amafoto menshi yo gusoza amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3lgw2sc

  • Nyagatare: Ikibuga cy’umupira cya Matimba cyazamukiyeho abakinnyi bakomeye ubu cyahinduwe isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu Ntara zigize Igihugu zifite amakipe menshi akina umupira w’amaguru aho nibura buri karere kaba gafite ikipe cyangwa ikomoka muri ako karere mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Akarere ka Nyagatare by’umwihariko ubu gafite amakipe akina mu cyiciro cya kabiri mu bagabo aho usanga nibura abakinnyi b’aya makipe baba baravuye mu mirenge igize aka Karere.

    Umurenge wa Matimba ni umwe mu mirenge igize aka karere ukaba waragiye ugaburira igihugu impano zitandukanye muri siporo zose cyane cyane mu mupira w’amaguru ndetse na Basketball. Izo mpano inyinshi zazamukiye ku kibuga cy’umupira cy’Umurenge wa Matimba cyifashishwaga n’ibigo by’amashuri yisumbuye bine bigikikije ari byo GS Matimba, Cleverland Technical School, Teachers Training College (TTC), na Kagitumba High School.

    Icyo kibuga cyari inzira yafashaga abakinnyi kwigaragaza no kwidagadura ubu kimaze igihe kirekire cyarashyizwemo isoko rusange rihuza imirenge ya Matimba, Rwimiyaga na Musheri. Urubyiruko n’abanyeshuri biga mu bigo b’amashuri byakoreshaga iki kibuga ruvuga ko iyo amasaha ya siporo ageze bashaka ibindi bakora kuko ikibuga cyose kirimo ibibanza (byubakiye) by’abacuruzi barema iri soko ku wa Gatandatu.

    Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yasuraga iki kibuga yasanze koko icyitwa ikibuga cyarabaye amateka ndetse n’urubyiruko yabonye hafi aho rumubwira ko nta mahirwe babona bafite yo kuzongera guconga umupira nk’uko byahoze.

    Umwe muri urwo rubyiruko utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Sha iby’umupira twarabyibagiwe kuko duheruka gukina neza muri za 2017, hambere twagiye kumva twumva Gitifu w’Umurenge ngo yimuriyemo isoko ubwo se hari ikindi ushaka? Ubu cyakoze abana basigaye bikinira Basketball gusa nabwo ni ikibuga cyo kwa Padiri dukoresha.”

    Umunyamakuru wa Kigali Today yifuje kumva icyo Umurenge wa Matimba ubivugaho maze avugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge bwana Akwasibwe Eric, maze amubwira ko impamvu ikibuga bagishyizemo isoko ari ukubera Covid-19.

    Ati “Ni byo isoko rya Matimba ubu twaryimuriye mu kibuga cy’umupira cya Matimba kubera ibihe turimo byo kwirinda Covid-19. Twasanze aho ryari risanzwe ribera hari ubucucike duhitamo kuba turyimuriye mu kibuga cy’umupira kugira ngo habemo guhana intera ku bacuruzi n’abaguzi bagana iri soko gusa kuko Covid-19 isa n’aho irimo kugenza make ndetse n’abanyeshuri bakaba baragarutse barimo kwiga, turateganya gusubiza isoko aho ryahoze.”

    Abajijwe ku kuba ikibuga kimaze igihe kirekire cyarangiritse na mbere y’umwaduko wa Covid-19 ndetse n’aho isoko rigiriyemo kikaba cyararushijeho kwangirika, uyu muyobozi yavuze ko hari umuganda uteganyijwe kuzakorwa n’abaturage ndetse byanakunda bakanitabaza ibigo by’amashuri bagatunganya iby’ibanze mu gihe umushinga wo kugitunganya neza utaratangira.

    Ati “Bidatinze isoko turarisubiza aho ryahoze maze hamwe n’abaturage dukore umuganda wo kugitunganya yewe dushobora no kuzifashisha ibi bigo by’amashuri kugirango tube dukoze iby’ibanze kuko kigomba no gukorwa ku rwego rugezweho.”

    Bamwe mu bakinnyi bazamukiye kuri iki kibuga barimo nka:

    - Kaneza Augustin (Gasogi United)

    - Kategaya Elia (APR FC Intare, Rwanda National Team U17)

    - Shema Frank (Sunrise)

    - Kavatiri Dani (Rwamagana)

    - Shema Eric (Espoir)

    Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y
    Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (ni umwe mu bakiniye kuri kiriya kibuga cyahinduwe isoko)
    Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba
    Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba

    source : https://ift.tt/31bAnFI