Tag: featured

  • Gufata abaturage si wo muti wo kurwanya ubucukuzi butemewe – Guverineri Habitegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo
    Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo

    Guverineri Habitegeko ahamya ko nyuma yo gusuzuma ibibazo biri mu bucukuzi butemewe mu Karere ka Ngorororero, bigaragara ko umuturage ucukura amabuye aba afite uwo ayashyira, kandi uwo ari we uteza ibibazo bityo ko hakwiye guhinduka uburyo bwo guhangana n’abagura amabuye mu buryo butemewe, kuko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe.

    Habitegeko avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bihishe inyuma y’ubwo bucukuzi butemewe kuko bakoreye hamwe n’izindi nzego amakuru agatangwa ibyo bibazo byakemuka kandi abakora ubucukuzi butemwe bagafatwa.

    Agira ati “Imisozi barayangiza, imigezi murabona uko isa, urugomero rwa Nyabarongo rurangirika, mbese twemeranyijwe ko hari ikibazo. Abaturage n’abayobozi tugiye gushyira hamwe imbaraga tukaburwanya kuko igihe umuturage ucukura bimutunze we azabona akazi muri kompanyi zemewe”.

    Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare
    Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare

    Yongeraho ati “Dutakaza abantu benshi abagwa mu birombe biba, abantu bagura amabuye barazwi twabonye amakuru ko abo bantu bazwi, ubucukuzi buremewe abashaka gucukura nibaze bacukure mu buryo bwemewe, naho bariya baza bashuka abaturage ndababwira ko tugiye kubarwanya”.

    Guverineri Habitegeko avuga ko kwirirwa bafata abaturage nk’abakora ubucukuzi butemewe bidahagije kuko ataribo kibazo ahubwo ikibazo ari abaforoderi baza kugura ayo mabuye bityo ko ingamba zikwiye kuba zifatwa zigomba kuba zirimo no gufata abo baza kugura amabuye.

    Harakekwa na ruswa mu gutuma abagura amabuye badafatwa

    Inzego zitandukanye kandi zagaragaje ko kuba abantu baza kugura amabuye badafatwa baba bakingirwa ikibaba n’abayobozi bamwe na bamwe bigatuma amakuru adatangwa neza cyangwa hakabaho n’ibisa nko gutera ubwoba uwahirahira gutanga amakuru bigatuma abaforoderi bakomeza kwidegembya.

    Aya ni amabuye y
    Aya ni amabuye y’agaciro Polisi iherutse gufatana abaforoderi mu Karere ka Ngororero

    Umuyobozi mukuru wa Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (NMC) mu Karere ka Ngororero, Justin Uwiringiyimana, avuga ko abagura ayo mabuye bayashyira cyangwa bakayagurisha n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu mujyi wa Kigali ariko ugasanga ntibafatwa nyamara ngo batanakanganye cyane.

    Agira ati “Amabuye bayagurisha kuri kontwari ziyagura mu mujyi wa Kigali zo ziba zemewe, usanga abo bayagura bo badatanga imisoro ku buryo hari abakozi bacu bajya mu bucukuzi butemewe kuko abaforoderi batanga menshi kuko batishyura imisoro. Gusa inzego z’ubuyobozi bw’ibane zidufashije kubarwanya birashoboka”.

    Umwe mu bayobozi b’imidugudu avuga ko amabuye abayagura bazwi kandi abacukura na bo bazwi ahubwo usanga koko habagaho imbaraga nkeya mu kubarwanya rimwe na rimwe nk’iyo hari abahawe amabahasha y’amafaranga nka ruswa, ariko ngo bagiye kwisubiraho bakarwanya abagura amabuye mu buryo butemewe.

    Inzego z
    Inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye basuye ahacukurwa mu buryo butemewe n’amategeko

    Umuyobozo w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko mu minsi mike haraba hagaragaye impinduka mu gufata abagura amabuye mu buryo butemewe, kugira ngo harwanywe ibibazo bibushamikiyeho birimo imfu z’abagwa mu birombe, no kwangiza ibidukikije.


    source : https://ift.tt/3yh9ISD

  • Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n’abandi bapolisi bayobora mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure.

    Yagize ati” Polisi y’u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.”

    CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n’ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

    Ati”Ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n’abaturage nk’ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby’umutekano.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage.

    Ati” Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk’uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk’amazi n’umuriro.”

    Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

    Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y’u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

    Ati “Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y’inzu n’ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane.”

    Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y’u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3ykaT3Z

  • Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Yubatswe ku buryo inafite n’izindi z’inyongera (Annex) ziri mu gikari.

    Polisi y’u Rwanda yubatse izi nzu mu gihe kingana n’amezi ane, zuzuye zitwaye agera kuri miliyoni 18 Frw.

    Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera; Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée n’abandi bapolisi bayobora mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

    CP Munyambo yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi n’abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure.

    Yagize ati “Polisi y’u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.’’

    Yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe muri 30 n’ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda irimo kugeza ku Banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

    Ati “Ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n’abaturage nk’ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby’umutekano.’’

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylvain.

    Ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari icyitegererezo nk’uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk’amazi n’umuriro.’’

    Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye.

    Izo nzu zavuye muri 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

    Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y’u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

    Ati “Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y’inzu n’ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane.’’

    Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y’u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko igihugu kimuhaye amasaziro meza.

    Iyi nzu n’izindi ziyigaragiye zubatswe mu gihe kingana n’amezi ane, zuzuye zitwaye miliyoni 18 Frw

    Umuryango wa Sumwiza washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

    Sumwiza Sylvain w’imyaka 75 wubakiwe inzu yashimye ko agiye gusazira ahantu heza

    Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi n’abayobozi babo ku bufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylvain

    Nyuma yo gutaha iyi nzu, hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3BeaUIE

  • Abanyeshuri b’abakobwa 250 bavuye muri Afghanistan bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakobwa bageze mu Rwanda ku wa 24 Kanama 2021. Bose bari basanzwe biga mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri iki gihugu rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA).’

    Umwe mu bashinze iri shuri, Shabana Basij-Rasikh, abinyujije kuri Twitter yavuze ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Rwanda.

    Yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo yabo mu Rwanda ariko yemeza ko bazaba bahari by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

    Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

    Kugeza ubu ntiharamenyakana byinshi ku bijyanye n’uburyo aba bakobwa bazigamo, gusa Minisiteri y’Uburezi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibahaye ikaze muri gahunda y’amasomo bagiye gukomereza mu Rwanda.

    Kuva ku wa 15 Kanama 2021, Aba-Taliban bakongera gufata ubutegetsi, abaturage b’iki gihugu bakomeje guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

    Aba bakobwa basanzwe biga muri School of Leadership Afghanistan bagiye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/2ULAhli

  • Dr Biruta yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Zambia – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurahirira kuyobora Zambia, Perezida Hakainde yagiranye ibiganiro mu muhezo n’abari bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango barimo na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye u Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Zambia, byatangaje ko Perezida Hakainde yaganiriye na bo muri Taj Pamodzi hotel iherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Lusaka.

    Perezida Hakainde yavuze ko yaganiriye n’aba bayobozi ku ngingo zitandukanye zagarutse ku bubanyi n’amahanga.

    Ati “Twaganiriye kuri gahunda z’iterambere twise Iterambere rya Zambia n’abanya-Zambia, mbere na mbere. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo Zambia izungukire mu buhahirane n’ubufatanye n’amahanga.”

    Yakomeje agira ati “Turajwe ishinga no guharanira kuzahura ubukungu bwa Zambia ku bw’abaturage n’igihugu cyacu ndetse n’akarere muri rusange.”

    Uretse Minisitiri Dr Biruta kandi abandi bahagarariye ibihugu byabo bitabiriye irahira rya Perezida Hakainde barimo uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abandi.

    Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Kabiri, Perezida Hakainde yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanya-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.


    source : https://ift.tt/3ykRKPj

  • Mukeka Clémentine yakiriye Ambasaderi wa Indonesia ucyuye igihe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amb Ratlan Pardede wari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2017, akaba yari afite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania. Kuri uyu wa 25 Kanama 2021, ni bwo yasezeye Minisitiri Mukeka.

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Indonesia, banakomoza kuri gahunda zihari zo kwagura ubufatanye n’ubuhahirane mu rwego rw’ubukungu.

    Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

    Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.

    Indonesia yahaye abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

    Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine na Amb Ratlan bagiranye ibiganiro byihariye

    Mukeka Clémentine yashyikirije Amb Rotlan Pardede impano nyuma yo kumusezera

    source : https://ift.tt/3guoi3e

  • Ibyo twamenye kuri Dasso wanizwe n’uwari uragiye inka i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Dasso wari witwaje inkoni yahereye ku mwana wari hafi y’inka atangira kugerageza kumukubita, ariko nyuma aramureka asatira umukuru witwa “Safari” ngo abe ari we akubita.

    Mu majwi yumvikana muri ayo mashusho hari aho bavuga bati “Mugende mufate Safari’’; undi ati “Tugende kariya gasaza tugakubite.’’

    Ubwo Dasso yageraga kuri Safari bahise bafatana mu mashati ariko Dasso araganzwa ndetse yubikwa hasi kugeza ubwo yatangiye gutabaza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko ibyo byabereye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi ho muri Nyagatare mu byumweru bibiri bishize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, yahamije ko ibi byabaye ubwo hagenzurwaga aborozi baragira ku muhanda cyane ko muri Nyagatare hari gahunda yo kugenzura inka ziragirwa ku gasozi.

    Muri iryo genzura ni bwo inzego z’ibanze zahuye na Safari George uri mu kigero cy’imyaka 60 wari uragiye ize ku muhanda.

    Twahirwa yagize ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka z’imodoka kenshi, rimwe na rimwe hakabonekamo n’impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo.”

    Umu-Dasso warwanaga yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa Karangazi, akaba ari na we wamukiranuye na Safari wari wariye karungu.

    Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2021, ubuyobozi bwa Nyagatare bwateye utwatsi iyo myitwarire, buvuga ko nubwo izo nzego ziri muri gahunda y’akarere bidakwiye gukorwa muri ubwo buryo.

    Bwanditse kuri Twitter buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyije n’imyitwarire ikwiye. Abagaragayeho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

    “Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”

    Cyore! Ngaho da! Akumiro ni iki harya? pic.twitter.com/u1pzaruRUF

    — Eric BAGIRUWUBUSA (@Bagiruwubusa) August 24, 2021

    Turabashimiye kuri aya makuru. Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

    — Nyagatare District (@NyagatareDistr) August 25, 2021

    Amakuru y’ibanze avuga ko Safari yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi.

    IGIHE yagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe ndetse na Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ariko ntiyitabye telefoni mu nshuro enye yahamagawe ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko aho ibihe bigeze inzego zikora muri ubwo buryo zikwiye “gukosorwa” cyane ko byanduza isura y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kumenyekanaho imiyoborere myiza no gushyira imbere uburenganzira bw’umuturage.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko abayobozi bagombye kugira uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage.

    Yabasabye kudakoresha imbaraga z’umurengera igihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyangwa bagenzura iyubahirizwa ryazo.

    Umuturage wari uragiye inka yafashe Dasso arayiniga, iratabaza

    source : https://ift.tt/3zwMIkl

  • Ibitaravuzwe kuri Niyomwungere, ’umunyabitangaza’ wagejeje ’umutama’ Rusesabagina i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye na “Operation” byo byaravuzwe cyane, Bishop Niyomwungere Constantin asobanura neza uko “nk’umukozi w’Imana” yemeye kwitandukanya n’ikibi agashyikiriza inzego z’umutekano “umutama” akaba n’inshuti ye “Paul” nyuma yo kubona amarira yateye mu mitima ya benshi.

    Ntabwo ari benshi bari bamuzi mbere ndetse n’izina rye ryandikwaga nabi bamwe bati yitwa Niyomwungeri abandi bati ni Niyomwungere.

    N’ubu hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho, byamuvuzweho ndetse bikimuvugwaho. Ikizwi na buri wese ni uko yamenyekaniye cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, aho afite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church.

    Twaganiriye na bamwe mu bamuzi, babanye na we, basenganye na we cyangwa se abo yasengeye. Ubuhamya bwabo kuri we buratangaje.

    Kimwe n’abandi bakozi b’Imana benshi muri iki gihe, Niyomwungere ngo ni umuntu wakundaga kwambara neza, akagira n’abantu bamugenda iruhande bameze nk’abarinzi gusa mu itorero babitaga abashinzwe “protocole” y’umukozi w’Imana.

    Mu baturage, abo bantu ngo bari abarinzi be bacunga ko isaha yambaraga “ihenze” nta muntu uyimwambura nubwo ari ibintu utabonera gihamya.

    Umwe mu bantu bo mu gace karimo uru rusengero rwe yabwiye IGIHE ati “Nigeze kumva bavuga ngo yatwaye umugore w’abandi ariko niba ari inkuru sinzi gusa ni abaturage bakunda kubivuga.” ku rundi ruhande hari undi watwongoreye atubwira ko “uyu mugore w’abana babiri yari yaratandukanye n’umugabo we”, aza kubengukwa n’uyu mukozi w’Imana nyuma.

    Niyomwungere ni mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Yabonye izuba ku wa 17 Kamena 1976. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bivugwa ko Niyomwungere kimwe n’abandi Banyarwanda yatashye mu gihugu aturutse i Burundi kuko se yari yarahungiyeyo mu 1959.

    Mu 1994 akigera mu Rwanda ngo yatuye i Gitarama (Muhanga y’uyu munsi). Abamuzi barimo n’umushoferi wamutwaye imyaka irenga ibiri bavuga ko itorero rye ryashinzwe ahagana mu 2002.

    Iri torero ngo ryatangiye nta bayoboke rifite, ku buryo abantu ba mbere bakoraga umurimo w’Imana barimo abari za mayibobo i Muhanga yigishije bagahinduka.

    Hatangwa ingero z’abantu babaye abapasiteri nk’uwitwa Felix uherutse kwitaba Imana n’undi witwa Theo ukiri mu murimo muri iki gihe. Barafatanyije, bakora umurimo ukomeye barigisha muri Muhanga benshi barafashwa.

    Iyo yasengaga, ngo hari abantu bahungabanaga bafashwe n’imyuka mibi, bakajyanwa imbere ariko akabakiza mu buryo budasanzwe. Umwe mu bari mu rusengero Niyomwungere ari kwigisha yagize ati “Icyo gihe nari ndimo, aravuga ngo hari abazimu bicwa n’inkweto. Umuntu umwe ajya imbere, akora ku nkweto ye, niko Pasiteri yamubwiye.”

    Niyongana Gustave wari umushoferi wa Niyomwungere, yabwiye IGIHE ko yahuye n’uyu mugabo mu 2008 amukuye mu kinamba aho yakoraga akazi ko koza imodoka aramwikundira ahitamo kumugira umushoferi.

    Yahoze muri ADEPR

    Niyongana yavuze ko yamenye Niyomwungere asengera muri ADEPR- Gahogo, ariko nyuma aza gushinga itorero rye, ahanini ngo biturutse ku bibazo yagiranye n’abandi bapasiteri.

    Ati “Wenda sinasengeye muri ADEPR ariko nari nturiye aho yasengeraga, yari pasiteri, kugira ngo ajye kwimuka yitandukanyije na yo, nyuma yo kugirana amakimbirane n’abandi bapasiteri kubera ubushobozi bwe bwo kuba yasengera abantu bagakira, baramwanga, baramurwanya, bukeye arabasezerera arimuka. Yari afite abakirisitu bamukunda cyane.”

    Uyu mugabo yemeza ko Niyomwungere afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza kuko hari n’ibyo yakoze yirebera.

    Ati “Ikintu muziho yasengeraga abantu, agasengera abafite ubumuga bakagenda, umurwayi agakira n’umuntu ufite ikibazo, iwe nta mahoro, akaba yagenda akamusengera icyo kibazo cye kikarangira […] igitangaza muziho ni uko yasengeye umuntu ufite imbago agahaguruka akazita, akagenda mbirora n’amaso yanjye.”

    Ibitangaza bya Niyomwungere bihamywa kandi n’umwe mu basengera mu idini rye witwa Ugirumurengera Augustin, uvuga ko yamukirije umugore uburwayi yari amaranye igihe ndetse guhera uwo munsi afata umwanzuro wo kwinjira muri iri torero.

    Ati “Nasengeraga mu Bahamya ba Yehova, nza kurwaza umugore imyaka itatu ari CHUK, nza kumva ko muri Goshen Holy Church basenga umuntu agatabarwa, mpageze uko babimbwiye ni ko nabibonye.”

    Ugirumurengera avuga ko umugore we yaje gukira ubu burwayi nyuma yo gusengerwa na Niyomwungere Constantin.

    Akenshi ngo inyigisho ze yazivaganga no gukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo mituweri na Ndi Umunyarwanda.

    Mu baganiriye na IGIHE bose nta n’umwe uzi aho uyu mugabo atuye kuko bamwe bavuga ko urugo rwe ruri mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kagitarama, mu gihe abandi bavuga ko ruri i Ruli mu Murenge wa Shyogwe na wo ubarizwa muri aka Karere, gusa we yabwiye Urukiko ko aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

    Bigizwemo uruhare na Niyomwungere Constantin, Rusesabagina na bagenzi be bagejejwe imbere y’ubutabera kuri ubu hakaba hategerejwe isomwa ry’urubanza rwabo tariki 20 Nzeri 2021.

    Abazi Niyomwungere Constantin washinje Rusesabagina bavuga ko yahoze muri ADEPR aza kuyivamo

    source : https://ift.tt/3zvg1Du

  • Covid-19 yatumbagije inguzanyo z’u Rwanda; amaherezo azaba ayahe? – #rwanda #RwOT

    Iri hungabana ry’ubukungu, rijyanye n’igabanuka ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ndetse n’igabanuka ry’umusaruro w’igihugu muri rusange, ryatumye icyuho kiri mu ngengo y’imari kigera ku 8.7% by’umusaruro mbumbe w’ingengo y’imari muri uyu mwaka nubwo byitezwe ko kizagabanuka ku kigero cya 7.5% mu mwaka utaha ndetse kikagera kuri 5.1% mu 2023/2024.

    Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, u Rwanda rwayobotse amasoko y’imbere no hanze y’igihugu, rushaka inguzanyo zikenewe cyane muri ibi bihe bikomereye ubukungu bwarwo.

    Kuva muri Kamena umwaka ushize kugera muri Kamena uyu mwaka, inguzanyo z’u Rwanda ziyongereyeho 12.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, zigera kuri 76.2% zivuye kuri 63.9%. Muri rusange, inguzanyo z’u Rwanda zingana na miliyari 7687.3 Frw.

    Igice kinini cy’inguzanyo z’u Rwanda kigizwe n’inguzanyo ziciriritse, zingana na 86.2%, ziturutse ahanini mu bigo birimo nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi. Izi nguzanyo uzasanga ari iz’igihe kirekire, ndetse zishyurwa ku nyungu nto cyane, ishobora no kugera kuri 0%, nk’uko bimeze ku nguzanyo ya miliyoni 200$ u Rwanda ruherutse guhabwa na IMF izishyurwa ku nyungu ya 0%.

    Ku rundi ruhande, 13.8% by’inguzanyo z’u Rwanda, zatanzwe n’ibindi bigo birimo banki z’ubucuruzi n’izituruka ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshamwenda, ari naho u Rwanda ruherutse gukura miliyoni 620$. Izi nguzanyo zikunze kuba zihenze, aho zishyurwa ku nyungu iri hejuru ya 5%, kandi zikaba ari iz’igihe gito, gikunze kuba imyaka 10.

    Igice kinini cy’inguzanyo z’u Rwanda ni izo ku rwego mpuzamahanga, zingana na miliyari 5933.2 Frw kugera muri Kamena uyu mwaka. Izi nguzanyo ziyongereyeho 27.9% ugereranyije na Kamena umwaka ushize. Muri izi nguzanyo, 75% byazo bigizwe n’inguzanyo ziciriritse, 13.8% bikaba inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’ubucuruzi mu gihe izindi 11.2% zaturutse mu bandi bafatanyabikorwa.

    Kugera mu mpera z’umwaka ushize, inguzanyo zo hanze zanganaga na 32.7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ariko byitezwe ko uyu mwaka uzasiga zigeze kuri 37.4% byawo.

    Hari kandi inguzanyo zaturutse imbere mu gihugu, zikunze gutangwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda Leta ishyira hanze buri kwezi. Muri Kamena uyu mwaka, izi nguzanyo zari zimaze kugera kuri miliyari 1754 Frw, zivuye kuri miliyari 1305.6 Frw muri Kamena umwaka ushize, inyongera ya 31.4%.

    Muri rusange, 66.3% by’inguzanyo z’u Rwanda ni izizishyurwa mu gihe kirekire, mu gihe 33.7% byazo ari inguzanyo z’igihe kiringaniye cyangwa kigufi, mu gihe imibare yo kugera mu Ukuboza umwaka ushize, yerekana ko 50.4% by’inguzanyo z’u Rwanda zizishyurwa mu madolari, naho 25.3% zikishyurwa muri ma-Euro akoreshwa ku Mugabane w’u Burayi.

    Ibikorwa by’iterambere birimo inyubako ya Kigali Convention Center biri mu byazamuye inguzanyo u Rwanda rukura mu mahanga

    Ni irihe shingiro ry’icyizere cyo kwishyura?

    Kuva u Rwanda rwatangira guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka impungenge zijyanye n’ubushobozi bw’u Rwanda mu kwishyura inguzanyo bamwe batatinye kuvuga ko ari “umurengera”.

    Ibintu byarushijeho kujya habi ubwo u Rwanda rwamanurirwaga icyiciro, rukavanwa mu bihugu bifite ibyago bicye byo kunanirwa kwishyura umwenda, rugashyirwa mu bihugu bifite ibyago biringaniye.

    Ikigo cya Fitch Ratings gikora ubushakashatsi ku budahangarwa bw’ubukungu bw’ibihugu ku Isi, giherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bifite inota rya ‘B+ Negative’, ruvuye mu bihugu bifite inota rya ‘B+ Stable’. Ibi bivuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho, Leta ikwiye gushyiraho ingamba zizatuma bukomeza gutera gutera imbere mu minsi iri imbere, kuko hari ibyago bicye by’uko bushobora gukomwa mu nkokora.

    Iki kigo kandi cyanatanze inama, kivuga ko umwe mu miti u Rwanda rukwiye gufata ari ukubaka iterambere ridashingiye ku nguzanyo ndetse no kwirinda kongera izisanzwe zihari. Ibi kandi byanagarutsweho na Banki y’Isi, muri raporo y’isesengura ry’ubukungu bw’u Rwanda iherutse gushyira hanze.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, aherutse gutangaza ko kwiyongera kw’inguzanyo z’u Rwanda mu mwaka ushize kwari gufite ishingiro, kuko igihugu cyari gikeneye kuzanzamura ubukungu bwacyo mu gihe gito.

    Yagize ati “Umwenda w’u Rwanda wari usanzwe uri mu cyiciro cyo hasi, ariko kuva mu 2020, ubwo twahuraga n’icyorezo cya Covid-19, uwo mwenda warazamutse kandi biri ngombwa kugira ngo igihugu kibone amafaranga mu guhangana n’icyorezo, yaba mu buryo bw’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.”

    Yongeyeho ati “Hari hakenewe amafaranga kugira ngo igihugu gihangane n’icyorezo, kandi mu gihe ubukungu bumeze nabi n’amafaranga yinjira aturutse imbere mu gihugu yagabanutse, birumvikana ko aho amafaranga agomba guturuka ari hanze.”

    Mu rwego rwo kurushaho kugenzura uburemere bw’inguzanyo z’u Rwanda ndetse no kwirinda ko zishobora kuzagera ku kigero kiri hejuru cyatuma Leta ibura ubushobozi bwo kuzishyura, mu 2016 hashyizweho ingamba zizatuma u Rwanda rukomeza gufata inguzanyo, ariko zitazagira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda mu gihe kirekire.

    Icyo gihe Leta yiyemeje kujya ifata inguzanyo ziciriritse kandi z’igihe kirekire, zidashyira ubukungu bw’igihugu mu byago ibyo ari byo byose no kurushaho guteza imbere uburyo bwo kubona inguzanyo ziturutse imbere mu gihugu, aho kuba inguzanyo ziturutse hanze y’u Rwanda.

    Kugeza ubu, Leta ikomeje kongera inguzanyo zituruka imbere mu gihugu, zitangwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda. Buri kwezi, Leta ishyira izi mpapuro ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse rimwe na rimwe zishyirwa hanze kabiri mu kwezi.

    Mu mwaka ushize, Leta yashyize hanze impapuro mpeshamwenda inshuro 16. Izi mpapuro zikunze kuba zifite agaciro kari hagati ya miliyari 15 Frw na miliyari 20 Frw.

    Ubu buryo bwo kubona inguzanyo ziturutse imbere mu gihe bwitezweho kuzafasha Leta kugira ubushobozi bwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye, zishobora gushorwa mu mishinga yihutirwa kandi zikazishyurwa bitagoranye, na cyane ko zizishyurwa hifashishijwe amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwitabire bw’abashoramari bifuza izi mpapuro nabwo butanga icyizere kuko buri hejuru ya 100%, ndetse n’abashoramari bato, batari ibigo by’imari nka banki, bakomeje kwiyongera, aho bugeze ku 9% by’inguzanyo u Rwanda rufite imbere mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, ibipimo mpuzamahanga byifashishwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu gifite mu kwishyura inguzanyo, byerekana ko u Rwanda rufite ubushobozi buhambaye bwo kwishyura inguzanyo rufite, kabone nubwo icyorezo gikomeje guca ibintu.

    Hari uburyo bubiri bukoreshwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu mu kwishyura umwenda gifitiye amahanga. Ubwa mbere ni ubwo gufata umwenda wose w’igihugu, bakareba ingano yawo ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Ubusanzwe ibihugu bifite imyenda, bigirwa inama yo kutaguza amafaranga ari hejuru ya 55% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe waba ugiye kwishyurirwa rimwe. Muri iki cyiciro u Rwanda ruracyari kuri 32.7% kugera mu mpera z’umwaka ushize.

    Indi ngingo ya kabiri irebwaho, ni ukureba ingano y’amafaranga y’imyenda azishyurwa ku mwaka umwe, akagereranywa n’imisoro icyo gihugu cyinjiza kugira ngo harebwe ubushobozi bwo kwishyura umwenda nta bundi bufasha bukenewe.

    Ibihugu bigirwa inama yo kutishyura umwenda uri hejuru ya 21% by’umusoro winjizwa. U Rwanda rwari kuri 5%, uretse ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye uyu mubare uzamuka ukagera ku 8%, ariko ntuzigera urenga 10% nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, John Rwangombwa yabyemeje.

    Ibi kandi binajyana no kugabanya inguzanyo zihenze zikunze gutangwa na banki n’ibindi bigo by’ubucuruzi, aho mu mwaka ushize zagabanutse ku kigero cya 1.6% ari nawo murongo Leta yifuza gukomeza gukoreramo.

    Ni gute u Rwanda ruri kwishyura inguzanyo rufite?

    Amafaranga Leta yishyura ku nyungu yafashe hanze, yiyongereyeho 55.8% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ugereranyije n’ayo yishyuraga mu myaka ibiri ishize mbere y’icyorezo cya Covid-19.

    Ibi ariko ntibyatewe n’ubwiyongere bw’inguzanyo u Rwanda ruherutse gufata mu mwaka ushize, ahubwo byatewe n’uko n’ubundi igihe cyo gusonerwa ku nguzanyo zimwe na zimwe rwari rwarafashe cyari giteganyijwe kurangira muri ibi bihe, uretse ko byahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 bikaba ngombwa rwongera inguzanyo rukura hanze.

    Ibi kandi byanatewe n’uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane mu mwaka ushize, ugereranyije n’amafaranga y’amahanga rwafashemo inguzanyo.

    Mu mwaka ushize, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero kiri hejuru ya 5%, kiri hejuru y’ikigenwa na BNR ndetse kikaba ari nacyo kiri hejuru ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro kuva mu 2017.

    Mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, iri faranga ryari rimaze guta agaciro ku kigero cya 1.8%, mu gihe byitezwe ko ritazata agaciro ku kigero kirenze 2.1% muri uyu mwaka.

    Ku bijyanye n’inguzanyo z’imbere mu gihugu, amafaranga u Rwanda rwishyura yiyongereyeho 37.6% mu myaka ibiri ishize, ava kuri miliyari 87.2 Frw mu 2018/2019 (mbere ya Covid-19), agera kuri miliyari 119.9 Frw buri mwaka.

    Inguzanyo z’amahanga zigize 17% by’ingengo y’imari y’u Rwanda izakoreshwa muri uyu mwaka, aho zizangana na miliyari 651.5 Frw, mu gihe inkunga zingana na 16%, mu gihe amafaranga aturutse imbere, arimo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu, angana na 67%.

    Inzego zishinzwe ubukungu bw’u Rwanda, zitangaza ko myaka ibiri iri imbere, inguzanyo z’u Rwanda zizakomeza kwiyongera bitewe n’ibikorwa bya Leta byo gukomeza kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko zikazatangira kugabanuka kuva mu 2024 kugera mu 2030, aho zizaba zingana na 65% by’ingengo y’imari.

    Leta ifite ingamba zo gukomeza gufata inguzanyo zizatuma ishobora kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3Dlrfgf