Tag: featured

  • Ngororero: Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Bijyojyo, Umudugudu wa Kavumu, bafatanwe ibitiyo 10 n’amajerikani abiri bifashishaga mu gushaka yo mabuye y’agaciro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bangiza ibidukikije mu mugezi bigatuma imirima yabo itembanwa n’isuri.

    CIP Karekezi yagize ati” Bariya bantu iyo barimo gushaka amabuye muri uriya mugezi hari ukuntu bagomera amazi bakayayobya, banarimbura imigano yatewe ku nkombe z’imigezi bagashakamo amabuye y’agaciro. Ibi byose nibyo bituma iyo imvura iguye haba isuri igateza inkangu ikanatembana imirima y’abaturage, abaturage baje kutugezaho icyo kibazo twihutira kubikurkirana nibwo hafashwe bariya bane.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko usibye no kuba bangiza ibidukikije, bariya bantu bakora ibitemewe n’amategeko. Abaturage bagirwa inama yo kwisunga ba rwiyemezamirimo bafite ibyagombwa bakabaha akazi cyangwa nabo bakibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagasaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    At “Buriya bucukuzi bunyuranijwe n’amategeko buhombya igihugu ndetse na ba rwiyemezamirimo kuko ababukora nta misoro bishyura. Tubagira inama yo gushaka ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro cyangwa bakajya gusaba akazi mu sosiyete abifitiye ibyangombwa.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko buriya bucukuzi bwa rwihishwa buhitana ubuzima bw’abababukora cyangwa bakahakura ubumuga. Muri Nyakanga uyu mwaka hari abaturage 5 bo mu Murenge wa Ndaro nawo wegeranye n’uwa Gatumba bagwiriwe n’ikirombe bitaba Imana biturutse ku kuba barimo gucukura rwihishwa.

    Bane bafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe birimo ibitiyo 10, amajerikani 2 ’amatiyo 2 manini bifashisha bayobya amazi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

    Bahise bashyikirizwa RIB ngo hakorwe iperereza ku byaha bashinjwa

    source : https://ift.tt/3Dg1Apg

  • Hatangijwe gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo Iburasirazuba yitezweho kongera umukamo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yitezweho kuzamura umukamo ukava kuri Litiro ibihumbi 160 ziboneka muri iyi Ntara ku munsi mu gihe cy’imvura, zikikuba inshuro nyinshi kuko mu mwaka utaha mu Karere ka Nyagatare hazuzura uruganda rutunganya amata y’ifu, nibura ku munsi ruzajya rukenera amata litiro ibihumbi 500 ku munsi

    Kuri uyu wa Kane nibwo abagize komisiyo ihuriweho n’inzego zitandukanye, iyobowe na Guverineri Gasana Emmanuel ishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro mu bworozi muri iyi Ntara basuye urwuri rw’icyitegererezo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Ni urwuri rw’icyitegererezo rwujuje ibisabwa byose, ku buryo rwabera abandi borozi urugero mu gukorera inzuri no gukora ubworozi bw’umwuga.

    Uyu mworozi afite amazi mu rwuri rwe, agahinga kuri 30% ibisigazwa akabihunika akabigaburira inka mu gihe cy’impeshyi, ibi bituma inka mu rwuri rwe ikamwa litiro ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi.

    Nkundimana Christophe ushinzwe kureberera uru rwuri, yavuze ko hakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bukorerwamo bukaba bufasha mu kunganira ubwatsi bukunze kuba ingume mu gihe cy’izuba.

    Ati “ Nkuko habaho ibihe by’imvura n’ibihe by’izuba, natwe niko tugendana n’ibyo bihe, igihe cy’imvura izi nka zirarisha zamara kurisha duhumuje tukaziha n’inyongera kugira ngo umukamo ukomeze kuba mwiza ariko iyo tugeze mu gihe cy’izuba ntabwo zirisha ahubwo tuziha ibisigazwa by’imyaka tuba twarahunitse.”

    Nkundimana yakomeje avuga ko bafite amazi menshi mu rwuri yifashishwa mu guha inka amazi mu gihe zirisha, ibi ngo bifasha mu kongera umukamo.

    Nyuma yo gusura uyu mworozi, abagize iyi Komisiyo bakoranye inama hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zikigaragra mu bworozi n’icyakorwa ngo ziveho.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko muri iyi Ntara ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba ariho hari inzuri nyinshi, bityo ko kugira ngo umusaruro mwinshi kandi mwiza ukenewe uboneke, bisaba ko aborozi borora by’umwuga.

    Ati “ Impamvu twaje kureba urugero rw’ibishoboka hano ni uko mu zindi Ntara abororera mu biraro twamaze gushyiraho akarima k’icyitegererezo ko kaba ari gato kagenewe kwereka umworozi ubwatsi bwiza yatera kuri wa muringoti akabasha kuzamura umukamo, Iburasirazuba ho rero bo bafite aho bororera aho inka zigenda zitari mu biraro, wareba ugasanga bafite umukamo muke ugereranyije n’inka bafite.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko kubona umukamo uhagije bisaba ko abaturage borora kinyamwuga.

    Ati “ Hari kubakwa uruganda ruzajya rufata litiro z’amata ibihumbi 500 ku munsi ariko kugeza uyu munsi iyo imvura yaguye ntabwo turenza litiro ibihumbi 160, hari icyo bidusaba rero kugira ngo tubone uwo musaruro dusabwa, biradusaba korora kinyamwuga, tworore mu buryo bw’ubucuruzi, niba ari uburyo bwo korora inka z’inyama hari icyo bidusaba niba ari ukorora dushaka amata hari icyo bidusaba.”

    Guverineri Gasana yavuze ko hari gahunda y’urwuri rw’icyiregererezo muri buri Murenge ndetse no kwegereza aborozi imbuto y’ubwatsi buhunikwa buhabwa amatungo mu gihe cy’izuba, ikazashyirwa ku mirenge guhera mu kwezi kwa Nzeri 2021.

    Yavuze ko basaba aborozi gukoresha 30% y’urwuri mu guhinga ibihingwa bashobora no kubonaho ibisigazwa baha imyaka bigafasha mu kongera umukamo ukenewe muri iyi Ntara.

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 100 zikabarizwamo inka zirenga ibihumbi 450 zitanga umukamo wa litiro ibihumbi 160 ku munsi mu gihe cy’imvura.

    Guverineri Gasana yavuze ko urwuri rw’icyitegererezo ruzafasha mu kwihutisha umukamo no kureberwaho n’abandi

    Abayobozi batandukanye barebeye hamwe ibyakorwa kugira ngo umukamo wiyongere

    source : https://ift.tt/3ks0a2l

  • Abacururiza mu isoko rya Ngororero babangamiwe no gufungirwa umuriro mu buryo budasobanutse – #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize iri soko rikoreramo abasaga 300 ribayemo ubujura bw’ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi, bwakozwe n’abantu bataramenyekana.

    Ubwo bujura bukimara kuba byatumye abareberera iri soko bakuramo insinga z’amashyanyarazi, abarikoreramo basigara mu icuraburindi kandi nabo batazi uko ubwo bujura bwakozwe.

    Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Radio1, bayibwiye ko babangamiwe no kuba nta muriro bafite kuko bituma baba mu icuraburindi ndetse abacuruza ibiribwa bagahomba kuko frigo zidakora.

    Umucuruzi w’inyama yagize ati “Tugera nka saa Kumi n’ebyiri tukabura aho tuzishyira tukazicyura, tukajya kuzibika mu rugo, kuko nta muriro tuba dufite ngo dushyire muri frigo zigapfa.”

    Abandi bacuruzi bavuga ko babangamiwe no kutagira amatara bituma bacururiza mu mwijima ndetse batabona naho bacomeka telefoni zabo.

    Umwe ati “Biratubangamiye, hari ubwo umukiliya ashobora kuza gucomeka telefoni twamubwira ko nta muriro dufite agasubira inyuma akigendera.”

    Undi ati “Hari ubwo imvura igwa bwagoroba bikazana umwijima, saa Kumi n’Ebyiri nta muntu waza kugurira aha.”

    Aba bacuruzi bose baravuga ko batakabaye bazizwa ubujura batagizemo uruhare kandi iri soko rifite abaricungira umutekano bakabaye babibazwa, barasaba ko umuriro wagarurwa bikaborohereza ubucuruzi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yavuze ko bitarenze uyu mwaka umuriro uzaba wasubijwemo ariko abacuruzi bakwiye kugira uruhare mu kuwurinda.

    Yagize ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turongera tuwugarure na REG irabidufasha, twarabiganiriye umuriro usubiremo. Uruhare rw’abacuruzi turarukeneye.”

    Kuba ubujura bwarakozwe mu isoko bagakuraho umuriro wose byateje bamwe mu bacuruzi igihombo gikomeye.

    Umujyi wa Ngororero ari na wo wubatsemo isoko

    source : https://ift.tt/3DxW6qe

  • Kigali: Agahinda k’umwana washukishijwe akazi agasambanywa, yatwara inda bakamwigarika – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 16 gusa, yabwiye IGIHE ko yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye nyuma y’aho ababyeyi be bitabye Imana, akaza guhura n’umugabo wamwijeje ko ashobora kumubonera akazi, dore ko yari agakeneye cyane kuko yari afite ibibazo byinshi, birimo kutagira icumbi.

    Yagize ati “Nyuma yo kubura ababyeyi banjye bose mu gihe cy’amezi atanu, nahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo ndetse n’inzu nabagamo bayinsohoyemo. Naje guhura n’uwo mugabo [wanteye inda] anyereka ko angiriye impuhwe anyizeza ko azajya amfasha kandi ko agiye no kumpa akazi, nibwo yanshutse turaryama antera inda.”

    Akomeza avuga nyuma yo gutwara inda, yahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo byabaye ngombwa ako akora n’akazi ko mu rugo.

    Ati “Byabaye ngombwa ko nkora ikiyede, inda igeze hafi yo kuvuka ndabireka njya kubyara, na nyuma y’aho nkora akazi ko mu rugo ndi kumwe n’umwana kandi na we urabyumva ubuzima bwari bugoye kuko nararanaga n’umwana mu gikoni. Nyuma nibwo nabo baje kunyirukana bambwira ko batatunga umukozi ufite umwana kuko ngo ibiryo by’abana babo najya mbiha uwanjye.”

    Nyuma y’uko umugabo wamuteye inda amwigaritse, uyu mukobwa yaje gufata icyemezo cyo kwirwanaho, ati “Naje kwiyakira mpura n’abagiraneza banyigisha imyuga itandukanye irimo uwo gusuka no kudoda, ku buryo mbona ibiraka nkakuramo amafaranga yo kugaburira umwana wanjye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko ababazwa no kuba umwana we azakura atarezwe na se, agira inama abandi bakobwa yo kwirinda ibishuko bishobora gutuma batwara inda bakiri bato.

    Yavuze kandi ko ubu afite inzozi zo kuzashinga inzu itunganya imyenda.

    Uwamahoro (amazina yahinduwe) yavuze ko yashutswe agaterwa inda afite imyaka 16 nyuma yo kuba imfubyi

    source : https://ift.tt/2WvBc9T

  • Nyarugenge: Umugore yatwikishije mugenzi amazi ashyushye amuziza ko abana babo barwanye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa moya n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yatwitse mugenzi we amusukaho amazi ashyushye.

    Amakuru avuga ko uwo mugore wakoze iryo bara, yabikoze nyuma yo gutaha umwana we akamubwira ko umwana w’umuturanyi we yamukubise.

    Undi yahise agira umujinya ajya guteza ubwega ku muturanyi we birangira barwanye.

    Abaturage bo muri aka gace kari munsi ya Mont Kigali, babwiye IGIHE ko uwo mugore wari uje guhorera umwana we, yahise yinjira mu nzu akazana isafuriya irimo amazi ashyushye akayamena kuri mugenzi we.

    Mukayisenga Solange ati “ Yaratashye umwana aramubwira ngo umwana w’umuturanyi yankubise. Nibwo yaje baratongana ahita ajya kwambara ipantalo mu nzu asohokana isafuriya y’amazi ashyushye ahita ayimumenaho, maze yirukira mu nzu arikingirana.”

    Uwitwa Kayumba Bernard, yavuze uyu mubyeyi wamenweho amazi yahiye umubiri wose.

    Ati “Akimara kwikingirana abanyerondo n’abayobozi baje bamusaba gufungura bahita bamujyana ku Murenge gusa twe byadutunguye uburyo umuntu ashobora gufata amazi akuye ku mbabura, akayasuka kuri mugenzi we”.

    Yongeyeho ko uyu mugore abanyerondo bahise bamujyana ku Murenge wa Nyakabanda mu gihe mugenzi yatwitse yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu.

    Uyu mugore watwitswe yahise ajyanwa kwa muganga

    source : https://ift.tt/3ksGiwe

  • Igihu kuri Coup d’Etat eshatu zateguriwe Kayibanda, iya nyuma ikamuhitana – #rwanda #RwOT

    Habyarimana yarinze ava ku butegetsi bitarasobanuka, ari nako bikimeze kuri ubu kuko bake basigaye bayigizemo uruhare nka Col Simba Aloys, na Colonel Serubuga Laurent baruciye bakarumira.

    Ni Coup d’Etat yakozwe itunguranye mu baturage, gusa hari amakuru agaragaza ko hari hashize igihe itegurwa, ikagenda iburizwamo kugeza mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Nyakanga ubwo yashyirwaga mu bikorwa.

    Kayibanda yahiritswe mu Rwanda hashize umwaka hari imvururu zishingiye ku moko, zatumye ibihumbi by’abatutsi bari bari mu mashuri birukanwa n’Abahutu, abari mu mirimo babuzwa kuyisubiramo ari nako hirya no hino abandi bicwa.

    Ibyo bikorwa byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ariko Leta ya Kayibanda iryumaho. Mu bindi bibazo byari bihari, ni amatora ya Perezida yagombaga kuba mu 1973. Kayibanda w’ishyaka MDR Parmehutu, yari ari gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma yemererwaga n’Itegeko Nshinga, ariko yashakaga ko bihindurwa akemererwa kongera kwiyamamaza.

    Umunsi Kayibanda yahiritsweho, niwo munsi hagombaga kuba kongere rusange y’ishyaka rye MDR Parmehutu, aho byari biteganyijwe gutora uzarihagararira mu matora ya Perezida yari kuba muri Nzeri.

    Nubwo Kayibanda yahiritswe muri Nyakanga 1973, umugambi wo kumuhirika bivugwa ko watangiye gucurwa mu 1972. Igitabo Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda cya Shyirambere J Barahinyura [1988], kivuga ko muri Gashyantare 1972 , Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamenye amakuru y’uko hari agatsiko k’abacanshuro b’abanyamahanga bashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

    Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo imenye abashakaga guhirika Kayibanda, baza kumenya umwe mu bacanshuro bari bateguwe ngo bazakore akantu. Uwo mucanshuro Leta yaramwegereye, ageze aho yemera kwerekana inyandiko zizewe zagaragazaga intwaro zari kwifashihwa muri uwo mugambi.

    Barahinyura mu gitabo cye, avuga ko izo ntwaro basanze zari zaragiye zihishwa ahantu hatandukanye muri Kigali, Ruhengeri na Bugesera. Bimaze kumenyekana, za ntwaro zarafashwe zijyanwa i Kigali naho abasirikare bakekwagaho uruhare mu gutegura uwo mugambi, bahindurirwa inshingano abandi bajyanwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho kwirukanwa cyangwa gufungwa.

    Habyarimana yashatse kuva mu gihugu ngo Kayibanda yicwe adahari

    Umugambi wo guhirika Kayibanda ngo wakomeje gutegurwa mu ibanga ndetse bivugwa ko u Bubiligi bwari bubifitemo uruhare cyane.

    Urugero ni nk’aho muri Gicurasi 1973, Minisiteri y’Ingabo mu Bubiligi yatumiye Habyarimana wari Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda, mu ruzinduko rwagombaga kuba tariki 17 Gicurasi uwo mwaka.

    Muri icyo gihe yari kuba ari mu ruzinduko, Barahinyura avuga ko ari bwo ubutegetsi bwa Kayibanda bwagombaga guhirikwa, Kayibanda n’ibyegera bye bakicwa.

    Ngo ibyo byagombaga gutera imyivumbagatanyo mu gihugu haba mu baturage no mu ngabo, hanyuma Habyarimana agahita aherekezwa n’abacanshuro b’Ababiligi hutihuti, bakagaruka mu gihugu gusubiza ibintu mu buryo.

    Igitabo kivuga ko nta muntu n’umwe washoboraga gukeka ko yagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi kuko byari kuba byabaye ari hanze y’igihugu.

    Kayibanda yahiritswe hashize iminsi abizi ko ashobora guhirikwa

    Uwo mugambi waje kuburizwamo kuko amakuru yageze kuri Perezida Kayibanda mbere y’uko biba, abibwiwe n’inshuti ye yo mu Bubiligi.

    Nubwo Kayibanda yari azi amakuru, ntabwo yahise afata umwanzuro. Igitabo cya Barahinyura kigira giti “Yarategereje habura umunsi umwe ngo tariki 17 Gicurasi igere, asaba Habyarimana gusubika uruzinduko mu Bubiligi, amubwira ko biturutse ku mutekano muke wari uri ku bice bigabanya u Rwanda n’u Burundi.”

    Icyo gihe mu Burundi hari hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku moko, Leta ya Michel Micombero ishinjwa kwica Abahutu, ibintu byamaganywe cyane na Leta ya Kayibanda.

    U Burundi bwo bwashinjaga u Rwanda kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, rubinyujije mu kohereza abacanshuro bo kwica Abahutu kugira ngo bigerekwe kuri Leta y’u Burundi.

    Kayibanda yabwiye Habyarimana ko nta bandi bayobozi bashobora kujya kureba uko ikibazo giteye, Minisitiri w’ingabo adahari kandi ari ikibazo kireba umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

    Ntabwo Habyarimana yashoboraga gusuzugura umugaba mukuru w’ikirenga, byongeye ari mu migambi nk’iyo yo kumwigiraho umwana mwiza ngo azamuhirike ku butetegsti.

    Umugambi warapfubye, wongera kugeragezwa tariki 9 Kamena 1973 ariko nabwo biranga, nubwo ho Barahinyura atavuga uko byagenze.

    Ku nshuro ya nyuma ari na bwo umugambi wabahiriye, ni tariki 5 Nyakanga 1973. Uwo munsi nabwo Habyarimana yari yiriwe i Gisenyi ategura ubukwe bwa murumuna we, ari na byo kugeza n’ubu umuryango we ushingiraho uvuga ko atari we wateguye Coup d’Etat, nubwo batavuga uburyo ari we wahise ayobora abahiritse ubutegetsi.

    Mu ijoro rya tariki 4 rishyira tariki 5 Nyakanga 1973, Kayibanda yahiritswe ku butegetsi n’abo yitaga abasirikare b’abizerwa bayobowe na General Major Habyarimana Juvenal. Iryo joro Kayibanda wari utuye mu mujyi wa Kigali hafi y’ahubatse Marriot Hotel kuri ubu, yarafashwe ajyanwa muri gereza we na benshi mu ba Minisitiri be n’abahoze ari ibyegera bye.

    Bamwe bahise bajyanwa muri gereza ya Ruhengeri, abandi bafungirwa muri gereza ya Kigali mu gihe Kayibanda yajyanywe gufungirwa ukwe kure y’umurwa mukuru ahitwa Rwerere, ubu ni muri Burera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

    Igitabo Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda, kivuga ko Abanyarwanda by’umwihariko abari batuye muri Kigali, bari bamaze igihe bifuza impinduka ku butegetsi ariko ko nta n’umwe wakekaga ko bwafatwa n’abasirikare. Nta n’uwakekaga ko bwafatwa binyuze mu guhirika ubutegetsi cyane cyane ko n’ubundi igihugu cyari kiri kwitegura amatora ya Perezida.

    Hari aho Habyarimana amaze kujya ku butegetsi na we yavuze ko yabugiyeho bimutunguye. Yavuze ko yabanje kujya aburira Kayibanda ku bibazo byari biri mu gihugu ariko ntamwumve kubera abantu bamujyaga mu matwi bamubwira ko atagomba kwizera Habyarimana.

    Yatanze urugero rw’uburyo mu ijoro ryo ku wa 4 rishyirwa uwa 5 Nyakanga, ngo bahiritse Kayibanda birwanaho kuko ibyegera bye byari byamaze gutegura kwica Habyarimana.

    Yagize ati “Ni nk’igitangaza kuba njye ubavugisha uyu munsi nkiriho, nkaba narabashije gusimbuka umutego wari watezwe tariki 5 Nyakanga 1973 mu gitondo kare. Nagombaga kwicwa mbere na mbere, hagakurikiraho ubwicanyi buteye ubwoba.”

    Hari amakuru yakunze kuvugwa ko ku mugoroba Kayibanda yahiritswemo, Habyarimana yagiye mu rugo rwe mu mujyi wa Kigali. Ngo akihagera, Capitaine Bizimana André wari ushinzwe abarinda umukuru w’igihugu yamwirukankanye ashaka kumurasa, undi akiruka n’amaguru akamucika.

    Major Théoneste Lizinde wabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu gitabo cye yise ‘La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe’, yavuze ko bahiritse Kayibanda kuko ishyaka rye Parmehutu ryari rimaze kuba igikoresho cyo guhohotera abaturage aho kuzamura abahutu nk’uko ari byo ryari ryiyemeje.

    Igiteye urujijo, ni uburyo Kayibanda yakomeje kubona amakuru y’uko ashobora guhirikwa ku butegetsi, ntagire icyo akora.

    Barahinyura avuga ko Kayibanda yumvaga Habyarimana ari inshuti ye itapfa kumuhirika, kandi akizera cyane abasirikare be cyane, bikiyongeraho ko yari umuyoboke ukomeye w’idini Gatolika.

    Inkuru bijyanye: Impaka z’urudaca kuri Coup d’état yakorewe Kayibanda,Twagiramungu avuga ko yateguriwe muri Zaïre

    Bamwe mu basirikare bakuru biyise ‘camarades du 5 juillet 1973’ bafashije Gen Major Habyarimana guhirika Kayibanda

    Hari Coup d’Etat Kayibanda yaburijemo nyuma y’amakuru yahawe n’inshuti ze zo mu Bubuligi

    Gen Maj Habyarimana (iburyo) asangaira na Perezida Kayibanda yaje guhirika ku butegetsi muri Nyakanga 1973

    source : https://ift.tt/2UPWkHy

  • Abana 24 b’ingagi bagiye kwitwa amazina – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi.

    Kuva mu myaka 16 ishize, abana b’ingagi barenga 328 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yatangaje ko bizeye ko urwego rw’ubukerarugendo rwiteguye guhangana na COVID-19 kuko abenshi bakingiwe.

    Ati “Benshi mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ubu barakingiwe, bivuze ko ubukerarugendo bwakorwa neza mu gihe kiri imbere.’’

    Urwego rw’Ubukerarugendo ni rumwe mu zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukomeye bituma n’amafaranga u Rwanda rwinjizaga aturutse muri iyi ngeri.

    Umwaka ushize, u Rwanda rwinjiye miliyoni 121 aturutse mu bukerarugendo make ugereranyije na miliyoni 498$ yari yabonetse mu 2019. Iyo hatabaho Covid-19, igihugu cyari cyarihaye intego yo kwinjiza miliyoni 600$ mu 2021.

    Abasura igihugu nabo baragabanutse kubera iki cyorezo kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe nko mu 2019 bari 1.059.612.

    Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu 20 byahurije hamwe abantu bagera ku 2500. Ibyo birimo ibikorwa by’imikino birimo iya Basketball ya BAL yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyoni 5$.

    Muri uyu mwaka, abana 24 b’ingagi nibo bazitwa amazina

    source : https://ift.tt/38krABy

  • RDC ihanganye n’ikiyobyabwenge gishya cyiswe ‘Bombe’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko ari ibiyobyabwenge bikozwe mu bisigazwa bituruka mu matiyo yo munsi y’imodoka asohora umwuka usa nabi.

    Ni ikiyobyabwenge cyiswe bombe gikozwe mu ruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo n’imiti icuruzwa muri za farumasi.

    Bamwe mu bafashwe kuri uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021, babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari abere kuko bisanze bari ahantu hanywererwaga ibyo biyobyabwenge ariko bo batabizi.

    Umuyobozi wa polisi mu itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha muri RDC, Alphonse Landu, yatangaje ko bafashwe mu gikorwa barimo cyo gukurikirana abacuruza ibiyobyabwenge mu murwa mukuru Kinshasa, nk’uko urubuga rwa Actualité muri Kongo rubitangaza.

    Minisiteri y’Ubuzima muri DRC ngo ihangayikishijwe n’urubyiruko rurimo kunywa ibiyobyabwenge, by’umwihariko igishya cyiswe bombe nk’uko bitangazwa na BBC.

    source : https://ift.tt/38ktzpw

  • Rubavu: Abahinzi b’icyayi barasaba gukurirwaho imisoro bakwa ku butaka butari ubwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basaba gukurirwaho umusoro w
    Basaba gukurirwaho umusoro w’ubutaka bwo mu bishanga kuko ari ubwa Leta

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

    Bamwe babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

    Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwa umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

    Agira ati “Iby’umusoro nabimenye tariki 26 Kmena 2021, ubwo nahamagawe n’umukozi wa RRA ambaza ibirarane by’umusoro mfite, mubwira ko nta birarane by’imisoro uretse akabanza gato kandi ntabirarane mfite. Yatangiye kubwira ibibanza mfite ntarasorera muhakanira ko ntabyo, ansaba kujya ku murenge bakamfasha, nibwo nagezeyo batangira kubwira ubutaka budasoreye, nsanga ni aho duhinga icyayi”.

    Hitimana avuga ko ubutaka asabwa gutangira umusoro ari ubuteyeho icyiyi kandi bukaba buri mu gishanga, ibintu avuga ko binyuranye n’amategeko avuga ko ibishanga ari ibya Leta.

    Agira ati “Ibyayi ni ibyacu, imbuto ni iyacu, ariko ubutaka ni ubwa Leta, igihe yashakira ibonye umushoramari urenze icyayi yahasubirana. Ntitwiyumvisha ukuntu dusabwa gusorera ubutaka butari ubwacu kuko n’umubitsi w’impapuro yatubwiye ko kuduha ibyangombwa byo mu gishanga habaye kwibeshya ndetse bamwe muri twe ntabyo bahawe”.

    Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

    Ati “Ababaruye ubutaka ni bo bakoze amakosa, kuko ubwo nari ku Murenge wa Kanama bambwiye ibibanza ngomba gusorera nkasanga byanditsweho inganda, ubukerarugendo ahandi ubukungu aho kwandika ko ari ubutaka bukorerwaho ubuhinzi”.

    Nsengimana Jonathan, umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Pfunda, avuga ko icyo kibazo bagishyikirijwe n’abanyamuryango kandi bagikoreye ubuvugizi ku karere binyuze mu nama njyanama.

    Agira ati “Twakiriye ikibazo cy’abahinzi b’icyayi kandi tubona ko amakosa yakozwe mu gihe cyo kwandika ubutaka, aho ubuhinzeho icyayi bwagiye bwandikwaho ubukerarugendo, inganda n’ubukungu bituma RRA ibubarira imisoro iri hejuru. Gusa iki kibazo twakibonye mu Karere ka Rubavu kuko muri Rutsiro tuhafite abahinzi b’icyiyi ariko bo nta kibazo bafite”.

    Umwanzuro w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye tariki 29 Kamena 2021 yasabye ubuyobozi bw’ako karere gukosora amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka ku nyito yahawe imikoreshereze y’ubutaka itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Rubavu, aho ibyangombwa by’ubutaka bwanditsweho ubukerarugendo, inganda, n’ibindi mu by’ukuri ari ubutaka bwagenewe ubuhinzi.

    Inama njyanama yasabye ko abaturage bafite ibyangombwa biriho amakosa bigomba gukosorwa kandi abaturage ntibagire andi mafaranga bacibwa, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

    Umwanzuro ugira uti “Mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe umwanzuro ufatiwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukemure ibibazo byose by’abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka byahawe inyito itandukanye n’igishushanyo mbonera, bubarinda guhora basiragira mu buyobozi kandi bakabikora nta kiguzi cya serivisi basabwe, ndetse bakurirweho imisoro yose yabanditsweho mu gihe ubutaka bwabo bwahawe inyito y’imikoreshereze yabwo itajyanye n’igishushanyo mbonera”.

    Kigali Today yamenye ko abaturage barenga 200 bafite iki kibazo, n’ubwo bandikiye inzego zitandukanye ngo iyi misoro ntirakurwaho, bakavuga ko aho gutanga iyi misoro bareka guhinga icyayi kuko amwe mu mafaranga bishyuzwa ku mwaka batayasoroma mu cyayi mu mwaka, ibintu bavuga ko baba bakorera mu gihombo.


    source : https://ift.tt/3yklQlZ

  • Ibishingwe nibitangira kugurwa hari abiyemeje kujya babicunga cyane ngo abandi batabyiba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Gusa abasesengura iby’iyi gahunda basanga ikigoranye gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko hari ibishingwe byinshi kugeza ubu bidashobora kugira ikindi kintu cy’agaciro byakorwamo.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga w’imyaka itatu uzashorwamo amayero miliyoni enye (ararenga miliyari enye z’amanyarwanda), ukaba ugamije gutunganya ibishingwe biva mu Mujyi wa Kigali bigakorwamo ibindi bintu by’agaciro aho kumenwa ku kimoteri cy’i Nduba.

    Biteganyijwe ko abikorera bazateza imbere uyu mushinga bagomba kujya batanga amafaranga ku baturage babahaye ibishingwe, aho kugira ngo abantu bajye bishyura abatwara ibishingwe nk’uko bisanzwe.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya(bavangura) imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Umuturage witwa Bandora utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yumvise iby’uyu mushinga, avuga ko mu gihe ibishingwe byatangira kugurishwa, nta kongera kubimena cyangwa kubitereka ahabonetse hose.

    Bandora yagize ati “Ukurikije ubukene abantu bafite, agafuka k’ibishingwe wajya ukaraza mu mbere, hariya muri ‘salon’ kuko ukarekeye hanze bakiba, ariko uzi amafaranga agura ikiro cy’ibirayi wowe!”

    Ku rundi ruhande ariko abakozi n’abayobozi b’ibigo bitwara ibishingwe baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batarasobanukirwa neza uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.

    Umwe mu bakozi ba Koperative Indatwa Gitega IGC (wanze ko amazina ye atangazwa) avuga ko yabyumvise, ariko ngo nta cyo barasobanurirwa ku bijyanye n’uwo mushinga ugamije kwishyura abaturage aho kubishyuza mu gihe batanze ibishingwe.

    Yagize ati “Narabyumvise ariko ntabwo twari twabisobanukirwa neza, ariko dufite aho tubarwa haba muri REMA, mu Mujyi wa Kigali na RURA, byanze bikunze bazadutumira mu nama batubwire ibigezweho tubifatire umurongo”.

    Umuyobozi w’Ikigo COOPED na cyo gitwara ibishingwe kikanatunganya bimwe muri byo hakavamo ibindi bintu bifite umumaro, Buregeya Paulin we avuga ko ibishingwe abaturage bashobora kuba bakwishyurwa atari byose nk’uko babikeka.

    Buregeya avuga ko imyanda ibora (ikomoka ku biribwa n’ibyatsi) n’ubwo we ayitaba mu kimoteri ikavamo ifumbire, ngo nta muntu wayigura keretse kuyitangira ubuntu.

    Avuga ko kugurisha imyanda itabora nk’ikomoka ku myenda yashaje, imifariso, inkweto, pamperisi, ibikapu, ibikinisho n’ibindi, atari ibya hafi kuko kugeza ubu nta kintu kiraboneka umuntu yabikoresha.

    Buregera yakomeje agira ati “Ntiwibeshye ko uzagurisha ibishishwa by’ibitoki cyangwa iby’amashu, uzagurisha ibyuma, pulasitiki (wabanje kuyisukura neza) cyangwa izi ‘emballage’ bapfunyikamo imigati”.

    Ibigo bitwara ibishingwe bivuga ko hagikenewe gutegura abaturage, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kuvangura imyanda bafite mu ngo zabo ndetse n’igihe gahunda yo kuyigura izatangira gukurikizwa.

    source : https://ift.tt/2UPgtgU