Tag: featured

  • Rusizi: Polisi yafashe magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 18 n’inkweto imiguru 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Amabalo 8 yafatiwe mu nzu kwa Niyogushima Elysee w’imyaka 23 utuye mu mudugudu wa Ngoma andi mabalo 10 n’inkweto biteshwa abantu bari babyikoreye ku mutwe bari mu Mudugudu wa Muhari.

    Yagize ati” Abapolisi bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari bafite amakuru ko Niyogushima asanzwe acuruza imyenda ya caguwa kandi ayibona mu buryo bwa magendu. Bari banafite amakuru ko hari imyenda batumije muri Congo we n’abandi bacuruzi, hateguwe igikorwa cyo kubafata. Ahagana saa saba z’ijoro Kwa Niyogushima hafatiwe amabalo 8 andi mabalo 10 n’inkweto imiguru 30 abari babyikoreye bikanze abapolisi babikubita hasi bariruka.”

    Niyogushima amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda ari iye anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu. Niyogushima yanavuze ko ise umubyara ariwe uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro. Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

    Ati” Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

    Niyogushima yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruza bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ishami rya Rusizi.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Bj2LT6

  • Nyarugenge: Abakarani bahuriye mu muganda biyemeza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Koperative y’abakarani yitwa ‘Ukwezi’, Nsengiyumva Emmanuel,yabwiye IGIHE ko bakoze umuganda muri aka gace kugira ngo birinde ibiza kuko iyo imvura iguye umuhanda wose urengerwa n’amazi.

    Ati “Twahisemo gukorera aha umuganda kuko iyo imvura iguye usanga hano biba bigoye kuhanyura kuko amazi yose yuzura mu muhanda naho ibijyanye n’ibiyobyabwenge twiyemeje kubirwanya nk’uko ubuyobozi buhora bubirwanya kugira ngo tugire abanywaranda beza batabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”

    Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukaganira n’abafatanyabikorwa babo bakareba uburyo babongerera ibiciro kuko amafaranga bahabwagwa mu 1996 batwaye umuzigo ari yo kugeza n’ubu bagihabwa.

    Muri uyu muganda abakarani biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe y’ahantu hose hashobora kugaragara ikintu cyahungabanya umutekano mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Uwitwa Bugingo Philbert yagize ati “Twahisemo kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ndetse binadindiza iterambere ry’igihugu, ikindi nkatwe tuzi ububi by’ibiyobyabwenge kuko hari ubwo bamwe muri twe banywa inzoga bakirirwa badutesheje umutwe mbese ubona ko bateje umutekano muke ku buryo biba bikwiriye ko tubyirinda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uyu muganda bakoze ufite agaciro akagera ku bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Yasobanuye ko basabye aba bakarani kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko iyo babinyoye bateza umutekano muke.

    Ati “Twari tugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge nk’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko nk’abakorera ahantu bahurirwa na benshi banabona ibintu byinshi, rero nk’abantu boroherwa no kubona ibyo biyobyabwenge twabakanguriraga ko bagomba kumenya ko akazi kabo gakwiye gukorwa n’umuntu muzima kandi bananywa inzoga bakazinywa mu rugero.”

    Aba bakarani kuri ubu ngo barimo kwisuganya kugira ngo bishyurire imwe mu miryango itishoboye mituweli.

    Abakarani mu biganiro nyuma yo gusoza umuganda

    Umuyobozi wa Koperative y’Abakarani yitwa ‘Ukwezi’, Nsengiyumva Emmanuel,yavuze ko bakoze umuganda muri aka gace kugira ngo birinde ibiza

    Uhagarariye Polisi mu Murenge wa Nyarugenge, CIP Kariwabo Theogene,na we yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge no kujya batangira amakuru ku gihe

    source : https://ift.tt/3ysYdI1

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko u Rwanda na Sénégal bigiye gutangira gukora inkingo zirimo iza Covid-19 bifashijwe n’Ikigo cy’Abadage gikora imiti, BioNTech.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn, yashimye BioNTech na Pfizer bemeye gukorana n’u Rwanda, kugira ngo muri Afurika hakorerwe inkingo.

    Byitezwe ko umwaka wa 2022 uzarangira mu Rwanda hakorerwa inkingo by’umwihariko iza Covid-19. Izizakorwa ni izo mu bwoko bwa Pfizer/BioNTech zikazakoreshwa imbere mu gihugu ndetse zitangwe no hanze yacyo.

    BioNTech izafasha u Rwanda kubaka uruganda, itange abakozi bo gukora inkingo bazajya bakorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubaha amahugurwa.

    Izatanga ikoranabuhanga n’uburyo bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo ku buryo zizajya ku isoko zizewe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yabwiye IGIHE ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda.

    Ati “Bishatse kuvuga ngo nta tandukaniro rizaba rihari mu rukingo rukorewe muri BionTech n’urukingo rukorewe mu Rwanda.”

    Kugeza ubu mu Rwanda nta nkingo ziratangira kuhakorerwa gusa hari imiti imwe n’imwe ihakorerwa irimo nka selumu zifashishwa kwa muganga nubwo zikorwa ku kigero gito cyane ugereranyije n’izikenewe.

    Mu Rwanda kandi haherutse gufungura uruganda rw’Abanya-Bangladesh rukora imiti, rukorera muri Kigali Special Economic Zone. Rukora imiti yifashishwa mu kugabanya uburibwe.

    Inkingo zizakorerwa mu Rwanda zifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

    Inkingo za Covid-19 nicyo kintu kiri kugurwa n’ibihugu muri iki gihe kurusha ibindi byose. Kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ibigo bya Pfizer/BioNTech na Moderna byari bimaze kugurisha 90% by’inkingo zabyo ku bihugu bikize, kandi ku giciro cyo hejuru cyikubye nibura 24% by’agaciro k’ikorwa ry’urukingo rumwe.

    Amafaranga u Rwanda ruzakoresha mu gukora inkingo ntaratangazwa gusa mu bigaragara ni menshi nubwo bizarworohereza kubona inkingo rube rwabasha no kuziha abandi.

    Uburyo bwa mRNA buzifashishwa bwakozwe na Pfizer/BioNTech na Moderna. Icyo gihe byaturutse kuri miliyari 8.3 $ yakusanyijwe ku Isi hose.

    Iyo u Rwanda ruguze inkingo binyuze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, dose imwe ya Pfizer/BioNTech ruyigura 6.75$ (asaga 6700 Frw).

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn

    source : https://ift.tt/3Bo6z5p

  • Musanze: Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye y’abakurikiranyweho kwica umusore bakamujugunya mu musarani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Gad
    Habimana Gad

    Ku itariki 13/08/2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho. Uyu HABIMANA Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16/08/2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho. Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe HABIMANA Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


    source : https://ift.tt/3t2DGJm

  • Burera: Ubuyobozi bwahagurukiye abanyarugomo biyise Abajangweri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n
    Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n’insoresore z’abanyarugomo zinamwambura ibyo yari afite

    Abatuye mu Mirenge ya Kagogo na Cyanika, ni bo bavuga ko izo nsoresore zigize agatsiko k’abiyita Abajangweri, zabazengereje, aho zibatega, zikambura uwo zihuye na we wese, cyane cyane mu masaha ya nijoro.

    Uwitwa Manirafasha Stanislas yagize ati: “Zibyukira mu mihanda cyangwa mu ma centre y’ubucuruzi, zifashe mu mifuka cyangwa zikina urusimbi, bacunganwa n’abavuye ku murimo, bakabakorera urugomo, bakabambura utwabo. Mu masaha y’umugoroba bwo, abaturage tuba dufite ubwoba kuko baba batangiye gutegera abantu mu mayira, uwo bahuye afite telefoni, amafaranga, isakoshi cyangwa ibindi bintu, bakamukubita, bakamugira intere, barangiza bakabimwambura”.

    Abajangweri, ngo baba banitwaje ibikoresho bikomeretsa, ku buryo n’iyo hagize uwo basagararira, kumutabara bitorohere abaturage, bitewe no gutinya ko izo nsoresore, zabadukira zikabasagararira, dore ko ziba zananyweye kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ahanini biba byaturutse muri Uganda, cyane ko n’aka gace byegeranye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bamaze iminsi bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha izi nsoresore, aho bamaze gutahura batanu muri zo, kandi igikorwa kikaba gikomeje, kugira ngo n’abasigaye bazafatwe.

    Yagize ati: “Baba ari urubyiruko rwigize intashoboka, b’urubyiruko bihora no mu biyobyabwenge, ari na byo bibatera iyo myitwarire idahwitse. Icyo twakoze mbere na mbere ni ugushaka amakuru aberekeyeho no kumenya inkomoko ya buri wese. Ubu tumaze gufata abagera kuri batanu, kandi ndatekereza ko ubu bacitse intege. Gushakisha n’abandi bakihishahisha birakomeje kandi twizeye kuzabafata vuba bishoboka kuko ubu nta bwinyagamburiro bagifite”.

    Ati: “Ingamba zihari, akaba ari ugufatanya tugakumira ko udutsiko nk’utwo tubaho no kutuburizamo, mu rwego rwo guca ibikorwa by’urugomo no guhohotera abaturage. Twiyemeje ko abakekwaho ibikorwa nk’ibyo n’ababifatirwamo; mbere na mbere ni ukubigisha no kubashishikariza kubireka hakiri kare. Cyane ko twese tuzi ingaruka zibaho iyo urubyiruko, rwishoye mu dutsiko nka turiya, ko bigera ubwo rwishora no mu mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage”.

    Akomeza asaba urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka, rukitabira umurimo ubateza imbere; dore ko hari n’amahirwe menshi arufunguriwe, kugira ngo rubashe kwikura mu bukene, aho kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bigayitse.


    source : https://ift.tt/3sSwSOl

  • Imvura y’Umuhindo ishobora kuzaba nke hamwe na hamwe mu Gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura izagwa kuva mu kwezi kwa Nzeri kugera mu kwezi k’Ukuboza 2021, izaba ingana nk’iyaguye mu muhindo w’imyaka ya 2016, 2010 na 1996.

    Mu mwaka wa 2016 habonetse imvura y’Umuhindo idahagije, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, bituma Leta itangira kugemurira amazi abaturage n’amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego na Rwinkwavu.

    Meteo Rwanda ivuga ko Inyanja ngari y’u Buhinde (Indian Ocean) idashyushye cyane ngo ishobore kohereza ibicu bifite ubuhehere bwinshi mu kirere cy’agace u Rwanda rurimo, bikaba ari byo byateza kutaboneka kw’imvura ihagije hamwe na hamwe mu gihugu.

    Iki kigo gikomeza giteganya ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa ahenshi mu gihugu mu cyumweru cya mbere cy’Ukwezi k’Ukwakira, usibye muri Pariki za Nyungwe n’Ibirunga imvura ishobora gutangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

    Uturere twa Ngoma na Kirehe two ngo dushobora kuzatangira kubona imvura y’Umuhindo mu cyumweru cya kabiri n’icya gatatu by’ukwezi k’Ukwakira 2021(kuva ku matariki ya 9-19).

    Muri rusange biteganyijwe ko imvura y’Umuhindo wa 2021 izacika mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’Ukuboza (kuva ku matariki 21-31), usibye mu duce twegereye ikiyaga cya Kivu n’ishyamba rya Nyungwe (ho ishobora kuzagera ku itariki 10 Mutarama 2022 ikigwa).

    Meteo Rwanda igira inama inzego zishinzwe ubuhinzi, kwihutisha imirimo yo gutegura imirima hamwe no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika imyaka itarera.

    Meteo Rwanda ishingiye ku kuba hari uturere dushobora kubona imvura mu gihe kitazarenga ukwezi kumwe, yakomeje kigira iti “Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira, cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije, ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka”.

    Muri rusange inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta bagirwa inama yo kwitegura kurinda abaturage, amatungo, ubutaka n’ibikorwa bitandukanye bishobora kwangizwa n’isuri, umuyaga, imyuzure, inkangu, inkuba n’ibindi.

    source : https://ift.tt/3ByTx5x

  • Abana b’ingagi 24 ni bo bagiye kwitwa amazina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi 24 mu Rwanda, tariki 24 Nzeri 2021, uzahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yahariye ingagi.

    Ku wa gatanu tariki 27 Kanama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ibikorwa bitandukanye bizaranga uwo muhango wo Kwita Izina, harimo kuvuga ku mishinga itandukanye igamije iterambere ry’abaturiye Pariki ndetse n’inama k’ukubungabunga za pariki na yo izaba ku buryo bw’ikoranabuhanga.

    Kageruka Ariella, Umuyobozi w’agateganyo muri RDB ushinzwe ubukerarugendo yagize ati” Tunejejwe no gutangaza ko ibirori byo Kwita Izina uyu mwaka bizaba tariki 24 Nzeri 2021, bikazizihizwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ku nshuro ya kabiri. Uwo muhango uzahurirana n’Umunsi Isi yose yahariye ingagi”

    “Uyu mwaka u Rwanda rurahamagarira abantu kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24. Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 328 ni bo bamaze kwitwa amazina”.

    Umuhango wo Kwita Izina muri uyu mwaka wa 2021, ubaye mu gihe ubukerarugendo bwahungabanye kubera icyorezo cya Covid-19 ariko ubu bukaba bugenda buzamuka ndetse ngo bukazakomeza kuzamuka mu mezi ari imbere uko u Rwanda rurushaho gukomeza gukingira abantu.

    Nk’uko byasobanuwe na Kageruka, mu muhango wo Kwita Izina uyu mwaka, hazagaragazwa imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga za Pariki, ubuzima bw’ingagi, icyifuzo cyo kwagura icyanya cy’ingagi ndetse n’ubufatanye RDB igirana n’abaturage mu kubungabunga za pariki z’igihugu.

    Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye pariki, RDB ishora 10% by’amafaranga aturuka mu bukerarugendo mu mishinga igamije iterambere ry’abaturiye Pariki, kugira ngo bagire uruhare mu kuzitaho, kandi ibyo ngo bikorwa kuri za pariki z’igihugu zose.

     Kageruka Ariella
    Kageruka Ariella

    Kageruka ati “Guhera mu 2005 iyo gahunda itangira, Miliyari 6.5 y’amafaranga y’u Rwanda ni yo amaze gushorwa mu mishinga 780 igamije kuzamura imibereho myiza y’ abaturiye za pariki z’igihugu. Muri iyo mishinga harimo ijyanye n’ibuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, n’ibindi”.

    “Muri uyu mwaka nubwo hari ibibazo by’ubukungu biterwa n’icyorezo, ariko hafi Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo arimo gushorwa mu mishinga 30 igamije imibereho myiza y’abaturiye pariki, ikaba ari imishinga cyane cyane yerekeye ubuhinzi n’ibikorwaremezo”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero, avuga ko abaturage bo muri iyo Ntara bashimira Guverinoma y’u Rwanda kubera imishinga igamije kuzamura imibereho myiza yabo, yashyizwe mu bikorwa na RDB kuko imaze guhindura ubuzima bwabo.

    Yagize ati “Abantu bahoze ari ikibazo kuri za pariki, harimo abajyaga kuzihigamo, ubu ni bo bayoboye mu kuzibungabunga, kuko bazibona nk’izabo bitewe n’inyungu zabazaniye”.

    Guverineri yongeraho ko ibikorwa by’ubukerarugendo byazamuye cyane iterambere ry’Umujyi wa Musanze, ubu ngo ukaba ufite za hoteli zo ku rwego Mpuzamahanga n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

    Nubwo umwaka wa 2020, wagenze nabi ku bukerarugendo kubera Covid-19, ariko hari icyizere kuko burimo bwongera kuzamuka nk’uko Kageruka abivuga.

    Mu 2020, ubukerarugendo ngo bwinjije agera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari mu gihe, bwari bwinjije Miliyoni 498 z’Amadolari mu 2019.

     Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla avuga ko abaturage baturiye Pariki babona ku nyungu pariki zinjiza

    Ariko nyuma yo kongera gufungura ibikorwa by’ubukerarugendo, ngo biragenda biza. Kageruka ati” Uyu mwaka wa 2021, guhera muri Mutarama kugeza muri Nyakanga, u Rwanda rwakiriye abashyitsi bagera ku 246.000, kandi ukurikije imibare y’abantu bagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ubona ibimenyetso bitanga icyizere ko ubukerarugendo burimo kuzamuka”.

    U Rwanda kandi ngo rufite gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo nyuma yo gutegura neza irushanwa rya ‘Basketball Africa League (BAL)’ ikagenda neza. RDB ikaba ivuga ko (BAL) yinjije agera kuri Miliyoni 5.3 z’Amadolari ku bukungu bw’igihugu ndetse n’imikino ya ‘Afrobasket’ irimo kubera mu Rwanda.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Didier Maboko Shema, ibyo byose bituma u Rwanda rwibona nk’urushobora kuzaha ahantu hategurirwa imikino n’amarushanwa atandukanye ku Mugabane wa Afurika, kubera n’ibikorwa remezo byo muri urwo rwego nka Kigali Arena.

    Maboko yagaragaje ko ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe ya ‘Arsenal FC’ yo mu Bwongereza ‘Visit Rwanda’ ndetse na Paris Saint Germain ‘PSG’ bitanga icyizere kuri ubwo bukerarugendo bushingiye kuri Siporo, kuko izo kipe zombi ngo ziteganya gushinga amashuri yigisha ibya ruhago mu Rwanda, ndetse zigafasha no mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.


    source : https://ift.tt/3jqv63C

  • Kiziguro: Imibiri irenga 5,000 yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y
    Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,854 ruracyubakwa ku buryo ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

    Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu murenge wa Remera na yo yimuwe.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro yose hamwe ni 5269.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko babanje gutinya gushakisha imibiri yari mu mwobo wa Kiziguro kubera ko babwirwaga ko ari muremure cyane.

    Avuga ko bagitangira icyo gikorwa, basanze amakuru bahabwaga yari agamije kubaca intege.

    Ati “Abantu bavugaga ko urwobo ari rurerure rufite metero hagati ya 40 na 70, bikaduca intege, nyuma y’aho dutinyukiye, twasanze ababivugaga kwari ukuduca intege.”

    Kuri Kiliziya ya Kiziguro ni ho Abatutsi benshi bari bahungiye, barahicirwa abandi bajya kujugunywa mu cyobo bamwe ari bazima
    Kuri Kiliziya ya Kiziguro ni ho Abatutsi benshi bari bahungiye, barahicirwa abandi bajya kujugunywa mu cyobo bamwe ari bazima

    Nyamara bamaze gushakishamo imibiri basanze rufite Metero 24.6 n’ubugari bwa Metero eshatu cyakora mu ndiba hakaba hagari kubera intambi zaturikirijwemo.

    Abajugunywe muri urwo rwobo ni abari muri Kiliziya ya Kiziguro, ku bitaro no mu nkengero zaho.

    Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 14,854 ubariyemo imibiri yashyinguwemo mu cyubahiro kuri iyi nshuro, rukaba ruruhukiyemo imibiri 20,123.


    source : https://ift.tt/2Wpbk01