Tag: featured

  • Musanze: Mu Kagali kamwe, ibendera ry’igihugu rimaze kwibwa inshuro esheshatu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyibwa ry’iri Bendera ryo ku Kagali ka Rungu, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021 batangira kurishakisha kuko n’umuzamu waharindaga yahise atoroka.

    Nyuma ryaje kuboneka hafi y’Ibiro by’ako kagali mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho ryari ryahishwe rirambitseho ibuye.

    Ni inshuro ya gatandatu iri Bendera ry’Igihugu riri mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryibwa ariko muri zo, inshuro eshatu ryarabonetse izindi riburirwa irengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yavuze ko icyo bakeka, ari uko abaryiba baba bagamije guhima umuzamu uharinda.

    Yasabye abaturage kubyirinda kuko gukinisha ibirango by’igihugu bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.

    Yagize ati ” Nibyo ryari ryibwe riboneka ejo nimugoroba aho bari barishyize hafi n’Akagari. Ryari rimaze kubura inshuro esheshatu, ribonetse inshuro eshatu, ryabuze izindi eshatu, ntabwo twari twamenya uwaba yarabikoze, umuzamu yabuze n’ubu ntabwo twari twamubona.”

    Yavuze ko n’iyo abaturage baba bafitanye ibibazo ari byiza kwitabaza ubuyobozi aho guhimana bakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ati “Amakuru dufite ni uko umuzamu yaba yarahavuye gato yagaruka agasanga ryabuze agahitamo guhunga akeka ko bashobora kubimubaza avuga ko byaba ari umuco mubi kuko atari ubwa mbere bibayeho.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuzamu usanzwe arinda ku Kagari ka Rungu, yajyaga ashyamirana n’urubyiruko rwajyaga ruza gukinira hafi y’aho ibendera riri, akababuza.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ibendera ryo ku Kagali ka Rungu rimaze kwibwa inshuro esheshatu

    source : https://ift.tt/38qSLed

  • Rubavu: Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basabwe gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘EBM kuri bose’ – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kanama ubwo Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yagiranaga ibiganiro na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Ntara y’Iburengerazuba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byibanze cyane kuri gahunda ya EBM kuri bose ndetse no kurwanya magendu.

    Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye inzego zitandukanye ubufatanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda no gushyira imbaraga mu kurwanya magendu bahereye mu rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yashimye urubyiruko rufite ubushake bwo kubahiriza inshingano zo gusora.

    Nyuma yo kumva ibyiza byinshi EBM izabafasha mu bucuruzi bwabo, uru rubyiruko ruri mu bucuruzi rwaretse Komiseri Mukuru wa RRA ko hari imbogamizi zitandukanye zirubuza gukoresha neza rugifite.

    Bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari ubwo barangura ku bantu batagira EBM bo bagacuruza batanze fagitire za EBM bikabagora kuba babasha gusora imisoro ku nyungu kuko baba batagaragaza ibyo bacuruje aho byaguriwe.

    Urimubenshi Aimable ufite Supermarket i Karongi yagize ati “Turifuza ko EBM yaba kuri bose, kubera ko iyo itari kuri bose tugorwa no gusora.”

    Munyemana Etienne yavuze ko we na bagenzi be bakorana muri koperative icuruza imyaka iyikuye muri Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo, bagorwa no kuba babona fagitire ya EBM muri iki gihugu, bigatuma nabo batabasha kugaragaza uko baranguye.

    Ati “Twebwe ducuruza imyaka tuyivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, biratugora cyane kubona fagitire ya EBM turangura kuko ibicuruzwa byambuka bisorewe mu izina rya Koperative, ubundi buri wese akajya acuruza ibye.”

    Ni ikibazo bose bahuriyeho na Niyomugabo Jean de Dieu utunganya ibikomoka ku byuma, ariko akemeza ko ikoreshwa rya EBM nabo bagiye kurikangurira abo barangura nabo.

    Ati “Twebwe dutunganya ibikomoka ku byuma bitagikoreshwa ariko twagorwaga no kuba abo tugurira batagira EBM ariko kuri ubu tugiye gukangurira ni abandi kuzikoresha kugira ngo tworoherwe no gusora.”

    Komiseri Wungirije akaba n’Umuvugizi muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bagiye gukemura ibibazo byagaragajwe n’abacuruzi birimo n’uko bamwe batarabona EBM.

    Ati “Twasabye abacuruzi kubona za nyemezabwishyu za EBM bose n’abatari muri TVA kandi twazanye gahunda nyinshi ariko batubwiye imbogamizi nyinshi nk’abavuze ko bavana ibicuruzwa muri Congo bagakora imenyekanisha ariko hari n’abavuze ko batigeze bazibona kuva mu kwezi kwa mbere ariko twabasabye ko bakomeza kubika inyemezabwishyu z’impapuro.”

    Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa abacuruzi basaga 3,434 bafite Imashini za EBM ariko abazikoresha uko bikwiriye ni 2,744 bivuze ko bakiri ku kigero cya 80%.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwikorera rwasabye Komiseri Mukuru wa RRA gufashwa guhabwa EBM

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye uru rubyiruko kumva ko gukoresha EBM mu bucuruzi bwarwo ari inshingano

    Urubyiruko rwihangiye imirimo ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu bukangurambaga bw’Imikoreshereze ya EBM

    Nkubito Malki ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu ikoreshwa rya EBM

    source : https://ift.tt/3Bn9lYW

  • Karongi: Umusore yishe se wabo bapfuye 380 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yabanje kurwana na nyakwigendera Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko unamubereye se wabo, bapfa amafaranga yamwishyuzaga, hanyuma aza kuva aho barwaniye agarukana icyuma, ari na cyo yaje kumwicisha bongeye guhura mu nzira.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Birambo Nkundunkundiye Daniel yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Birambo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

    Ati “Babanje kugirana amakimbirane bapfa amafaranga 380 frw, yishyuzaga Ngoga akayamwima nyuma baje kwikiranura basabana n’imbabazi birarangira. Baraturanye cyane muri metero nka 50, gusa yaje kugarukana icyuma akimutera mu irugu ahita apfa.”

    Nkundunkundiye yavuze ko uwo musore nta rugomo bari basanzwe bamuziho.

    Nkundunkundiye yibukije abaturage ko nta muntu ukwiye kwihanira ko ahubwo umuturage ugize ikibazo kuri mugenzi we agomba kukimenyesha ubuyobozi bumwegereye bukamufasha kugikemura hatabayeho gushyamirana.

    Uyu musore ukekwaho icyaha yafashwe, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi

    source : https://ift.tt/2Y7SsDb

  • Gisagara:Abakoze Jenoside n’abayirokotse 450 basoje urugendo rw’isanamutima mu bumwe n’ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Harimo abagera kuri 242 bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na 210 bayirokotse. Bose bamaze amezi atandatu bigishirizwa muri Paruwasi ya Magi iherereye mu Murenge wa Mukindo.

    Barimo abari basanzwe basengera muri Kiliziya Gatolika n’abandi bayoboke b’andi madini.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC.

    Nyirabizimana Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yajyaga agenda mu nzira yahura n’abamwiciye, umwe agahunga undi ariko nyuma yo guhuzwa bakabasaba imbabazi batangiye kubana neza.

    Ati “Badusabye imbabazi turazibaha ku buryo dusigaye tubanye neza kandi turasabana. Dusigaye dufatanye imirimo kuko baza no kuduha imibyizi mu ishyirahamwe dufite rihinga urutoki.”

    Niyigaba François wakoze Jenoside yavuze ko akimara kurangiza igihano yaterwaga isoni no guturana n’imiryango yahemukiye irimo n’uwa Nyirabizimana, ariko inyigisho z’isanamitima zamufashije kuruhuka ku mutima.

    Ati “Ntarabasaba imbabazi numvaga mfite isoni kuko icyaha kiraryana. Bamaze kuduhuza nabasabye imbabazi barazimpa numva nduhutse ku mutima. Ubu turagenderana kandi dusangiye ibikorwa dukorera hamwe by’iterambere.”

    Baritunga Joseph wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko akimara kurangiza igihano yumvaga ku mutima agifite ikibazo cy’uko azabana n’umuryango wa Ngamije Narcisse yahemukiye, akifuza kujya kuwusaba imbabazi.

    Yagiyeyo abasaba imbabazi barazimuha ndetse bamutera n’inkunga yo gusakara inzu yari yaramunaniye. Avuga ko urugendo rw’isanamitima yakoranye nabo rwabafashije gushimangira imibanire myiza.

    Ati “Wasangaga aho turi bamwe biremye igikundi cyabo natwe tukirema icyacu, twabona baganira tukagira ngo ni twebwe barimo kuvuga, ariko aho isanamitima riziye twabaye aba mbere mu kujya kwiga batwigisha amateka kugeza kuri Jenoside. Nyuma yo kwiga tubanye neza kuko twakoze amatsinda dukoreramo ibikorwa biduteza imbere.”

    Ngamije Narcisse na we avuga ko kuba abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramusabye imbabazi, byatumye abana nabo neza.

    Ati “Tubana neza ntakwishishanya kuko tubana no mu matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki n’imboga. Njyewe numva nishimye kuba nsigaye mbana neza nabo.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge muri NURC, Mukayiranga Laurence, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare uruhare igira mu bumwe n’ubwiyunge w’Abanyarwanda.

    Ati “Turashimira Abakristu bameye kujya muri uru rugendo baba ari abasabye imbabazi ndetse n’abazitanze. Hari igihe tuvuga ngo ni umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima, mu by’ukuri ntabwo rushobora gusozwa ahubwo tuba turutangiye cyangwa se tumurika intambwe tumaze kugeraho.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko gutanga imbabazi no kuzihabwa ari ikintu gikomeye kandi kiruhura, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kutazabyibagirwa.

    Ati “Mu by’ukuri gutanga imbabazi ni ikintu gikomeye ariko kandi ni ikintu kiruhura ugikoze. Imana ibibafashemo kuko muri runo rugendo umuntu ashobora kongera agatsitara akagukomeretsa. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ariko ndashima cyane aba bavandimwe bagize ubutwari bwo gusaba imbabazi kuko hari abo bibanira.”

    Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ubuzima, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kwirinda ibishobora gutuma basubira inyuma.

    Ati “Gusaba no gutanga imbabazi ni ubuzima bwa buri munsi, ababasha kubigeraho ni ikintu gikomeye. Izi nyigisho dutanga zifasha abantu kubabarirana no gukundana. Ejo hazaza ntihashoboka hatabayeho kubabarira, tugomba kwiga kubabarira kuko tuzi neza ko bitoroshye.”

    Yavuze ko kugeza ubu muri diyosezi ya Butare bamaze kugira Paruwasi zirindwi zakozwemo ibyo bikorwa by’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge kandi bazakomeza kubikora n’ahandi kuko byatangiye.

    Ibikorwa by’urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge byatangijwe mu Rwanda na nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga muri Diyoseze ya Cyangugu, aho kugeza ubu Paruwasi nyinshi hirya no hino mu gihugu zabiyobotse zikaba zikomeje kubikora zihuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

    Bibiliya bahawe zatanzwe na Bible sosiety in Rwanda nk’inkunga bagenewe yo gusoma ijambo ry’Imana.

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi bongera gusaba imbabazi abo bahemukiye

    Abasoje urugendo rw’isanamitima bacanye urumuri rugaragaza ko batazasubira mu bikorwa bibi byo kwangana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gisagara

    Bahawe Bibiliya kugira ngo bajye basoma ijambo ry’Imana

    Basabwe kutazasubira inyuma ahubwo bagaharanira gukomeza kubana neza birinda icyabatanya

    Musenyeri Rukamba yabasabye gukomeza kubana neza birinda ibikorwa bibi

    Umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima wayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3sUufLK

  • Perezida Kagame agiye kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda, ruzamara iminsi ibiri.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

    PM @AbiyAhmedAli and his delegation arrived in Kigali, Rwanda for a working visit during which the Prime Minister will be meeting with President Paul Kagame @PaulKagame.

    — Office of the Prime Minister – Ethiopia (@PMEthiopia) August 29, 2021

    Nta makuru arambuye yakomojweho ku bikubiye mu biganiro biza kwibandwaho hagati y’impande zombi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame

    source : https://ift.tt/3BqhnQu

  • Imbamutima z’umubyeyi wabyaye Abapadiri batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapadiri batatu n
    Abapadiri batatu n’umubyeyi wabo

    Ni mu muryango wa Marondo André na Mukarubibi Verediyana, babyaye abana umunani aho mu bahungu batanu, batatu muri bo biyeguriye Imana baba Abapadiri, mu gihe mu bakobwa batatu umwe muri bo yitabye Imana ndetse na se ubabyara.

    Byari ibyishimo muri uwo muryango ubwo umwana wabo Revocat Habiyaremye uherutse guhererwa Isakaramentu ry’Ubupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Byumba tariki 21 Kanama 2021, kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021 yari yaje ku ivuko muri Paruwasi ya Nyange ahasomera Misa y’Umuganura.

    Ibyishimo bya Padiri Revocat Habiyaremye byagaragaraga ku maso, ubwo yarebaga umubyeyi we imbere ya Alitari yicaranye n’imbaga y’abakirisitu, na we ku meza matagatifu agaragiwe na bakuru be babiri mu mwambaro mwiza w’Abasaseridoti bakikijwe n’imbaga y’Abapadiri, bamufashije gutura igitambo cya Misa, mu ivanjiri yatanzemo inyigisho yimbitse asobanura “Ijambo”.

    Nyuma y’igitambo cya Misa, imbere ya Alitari umwe mu bahungu be witwa Padiri Gilbert yegereje umukecuru wabo micro, dore ko abakirisitu bose bari bacecetse bategereje kumva ijambo ry’umubyeyi wibarutse Abapadiri batatu.

    Umukecuru Mukarubibi Verediana mu nseko yuje akanyamuneza ati “Ndashimira cyane Nyagasani n’umubyeyi Bikiramariya, kuko ni we watangiye kudutoza isengesho cyane cyane yibanda ku ishapule”.

    Yagarutse kuri se w’abo bana, aho yavuze ko yakuze ari umukirisitu kandi atoza abo mu muryango bose gusenga, amushimira cyane avuga ko yagize uruhare rukomeye mu kuba abana be batatu bageze kuri rwego rw’Ubusaseridoti.

    Ati “Ndamushimira cyane, aba bana, ntibigeze bangora ubwo ise yari amaze kwitaba Imana akabansigira, yari yarabatoje gusenga, kandi yakundaga kutwigisha ibyerekeranye n’urukundo ati mujye mukunda abandi, ni yo mpamvu hari indirimbo yakundaga kuturirimbira ikubiyemo byinshi, mumfashe tuyiririmbe iratangira iti Twe abayoboke ba Yezu Kristu dukundane nk’uko yadukunze biturange(…)”.

    Yagarutse ku mwana we muto uherutse guhabwa ubupadiri, ari we Padiri Revocat Habiyaremye, amushimira cyane uburyo yitwaye kuva akiri umwana kugeza abaye Padiri, agaruka ku tubazo dusekeje ngo yajyaga amubaza akiri umwana.

    Ati “Reka nshimire Revocat, eh nako Padiri Revocat (aseka), nari ngiye kwibagirwa ngo mvuge Padiri Revocat Cyabitama, ni ukwihangana.

    Ndibuka ukiri muto utazi ibyo ari byo, wajyaga umbaza uti ariko mama iyo uvuga ko Papa yari umuntu mwiza, umuntu wagiye atanansuhuje ra?”.

    Arongera ati “Ntabwo yagusize uri imfubyi mwana wanjye, aba bantu bose ubona ni abo yagusigiye n’abandi benshi batashoboye kuboneka, Yezu yaravuze ngo dore nyoko, nawe rero dore abavandimwe dore ababyeyi, uzakomeze ubabanire nk’uko batubaniye, ugire ubutumwa bwiza, Bikiramariya akomeze akuragire aguheke azakugeze ku nzira y’ubutungane, ugire amahoro mwana wanjye”.

    Padiri Revocat yashimiye abakecuru batatu bamwigishije mu mashuri abanza barimo na nyina

    Nyuma y’uko umubyeyi we amwifurije kuzagera mu nzira y’ubutungane, Padiri Revocat Habiyaremye, na we yahawe ijambo, mu byishimo byinshi ashimira ababyeyi be n’umuryango we bamutoje inzira ya Gikirisitu, ashimira n’Abepisikopi bamureze barimo Alexis Habiyambere uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi Gatolika wa Nyundo, Musenyeri Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba agiye gukoreramo ubutumwa, anashimira Abihayimana mu bihugu by’amahanga aho yigiye Seminari nkuru, anashimira abakirisitu bose ba Paruwasi ya Nyange.

    Padiri Revocat Habiyaremye
    Padiri Revocat Habiyaremye

    Nyuma y’abo, yashimiye by’umwihariko ababyeyi batatu bamwigishije mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, aho yabageneye n’impano.

    Ati “Nahisemo gushimira ku musozo abantu bose bandeze, ndashimira umukecuru Berenadeta wanyigishije mu mwaka wa mbere, yari umuntu mwiza wita ku bana akadukunda, twe twamumenye tutaratangira ishuri yanyura hafi y’iwacu tuti dore mwarimu.

    Umwana yabaga yananiwe asinzira akamushyira mu cyumba inyuma akamuryamisha, akamusasira ibitenge bye, ndabyibuka ubwo Musenyeri Karibushi Wenceslas yaje kudusura bwa mbere baratubwiye ngo tujye kureba Musenyeri kubera ko twari bato twiga mu wa mbere tutabasha kumureba neza abakuru badukingirije, yagendaga aterura umwe umwe akamushyira ku rutugu ati Murebe Musenyeri ni uriya wambaye ingofero isongoye, yaranyubatse cyane mu bukirisitu bwanjye”.

    Mu mwaka wa kabiri ngo yigishijwe n’umubyeyi we (nyina), avuga ko yamukundiye umuhate yagiraga abana bose akabigisha kandi bagafata amasomo yabaga atoroshye arimo Mara, ibihekane n’ibindi, ngo hari aho byabaga na ngombwa akabigisha akoresheje amashusho yashushanyije kugira ngo bafate, ageze mu wa gatatu yigishwa n’umubyeyi nanone witwa Berenadeta abigisha yitanga cyane.

    Ati “Aba babyeyi rero ndabashimira cyane ku bw’ubumenyi baduhaye mu bwitange, ni yo mpamvu nabateguriye impano uko ari batatu, mu kubereka ko ibyiza bankoreye mbizirikana”.

    Padiri Revocat Habiyaremye yasabye imbaga y’abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa y’umuganura, inkunga y’isengesho kugira ngo azabashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.

    Abapadiri batatu bava inda imwe, umukuru yitwa Padiri Gilbert Ntirandekura, akurikirwa na Padiri Léandre, umuto akaba Padiri Revocat Habiyaremye wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 21 Kanama 2021 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.


    source : https://ift.tt/3mF5iD6

  • Nyagatare: Abasore babiri bahaye abaturage amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare Fred ni umunyeshuri muri kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho Mwesige Thomas nibwo agisoza kaminuza, bombi bakaba bari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

    Mwesige Thomas avuga ko kuva kera bari bafite igitekerezo cyo kugeza amazi meza mu gace bakomokamo ariko bakomeza kubura ubushobozi.

    Ati “Ni ahantu twavukiye, dukoresha amazi y’amadamu (Valley dams), twagize igitekerezo kuva kera ariko nyine amikoro arabura turabyihorera gusa mu mitwe yacu igitekerezo kigumamo kuko aka gace amazi yaho ni ingume.”

    Avuga ko Kayitare Fred aho yiga muri Amerika bakomeje kujya babiganiraho, yiyemeza kukigeza ku nshuti ze aho yiga na bo bemera gutera inkunga igitekerezo cye.

    Mwesige ngo yagishije inama ubuyobozi bumuhuza na WASAC, bakora inyigo ndetse bemera no kubafasha.

    Agira ati “Yaje kumpamagara ambwira ko yabonye abadutera inkunga ansaba gukora ibishoboka amazi meza akagera mu mudugudu wacu, WASAC yaradufashije cyane, intego tuyigezeho.”

    Kugira ngo amazi abashe kugera mu midugudu ya Akayange ka mbere na Akayange ka kabiri, habanje kubakwa ikigega i Nyamirama cya meterokibe 30.

    Kuri uwo muyoboro bakoze wa metero 2,680 hashyizweho amavomo abiri, rimwe mu mudugudu wa Akayange ka mbere irindi muri Akayange ka kabiri.

    Umusaza Mudasinda Appolinaire avuga ko yanejejwe cyane n’igikorwa aba basore bakoze ndetse yemeza ko biteguye gufata neza amazi babahaye.

    Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine
    Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine

    Ati “Hashize amezi atandatu bafunze nayikondo twari dufite ngo amazi yayo arashyushye, ubu twakoreshaga ayo mu madamu. Rwose igikorwa cy’aba bana bacu babitekereje, ntitwabona ibintu biturutse ku bana bacu na Leta yacu ngo tubifate nabi, ntidushobora, twaba dukoze icyaha kandi turi abakirisitu, turi abantu bashima ababakoreye ibyiza.”

    Ibikorwa bijyanye no guha abaturage b’imidugudu ya Akayange ka mbere n’aka kabiri ku ntera ya metero 2,680 n’ikigega cya meterokibe 30 byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.


    source : https://ift.tt/2WyMASZ

  • Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Abiy Ahmed Ali agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

    source : https://ift.tt/3mEYKEw

  • Umutoza Ally Bizimungu yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umutoza Ally Bizimungu wamenyekanye nk’umutoza hano mu Rwanda, akaba yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nyuma y’iminsi yari amaze aharwariye.

    Ally Bizimungu yitabye Imana
    Ally Bizimungu yitabye Imana

    Ally Bizimungu yatoje amakipe menshi mu Rwanda arimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO Fc, Bugesera, atoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Mwadui Fc yo muri Tanzania, mu gihe shampiyona iheruka yatozaga Etincelles.

    Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe N’ Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNG, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira. @FERWAFA @Rwanda_Sports @FAPA_Rwanda pic.twitter.com/D9Wc2Vzzbq

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) August 29, 2021


    source : https://ift.tt/2WAkTZL