Tag: featured

  • Baranenga abahohotera abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akenshi ngo usanga urubyiruko rufite ubumuga ruturuka mu miryango ikennye, rudakunze kugira amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigaterwa n’uko bahezwa inyuma ku buryo batamenya aho bashobora kujya kubariza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwabo.

    Abafite ubumuga bukomatanyije akenshi ngo ni bo bakunze guhura n
    Abafite ubumuga bukomatanyije akenshi ngo ni bo bakunze guhura n’ibibazo byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi

    Zimwe mu mpamvu zituma bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni uko bakunze guhezwa, ntibitabweho, ntibanaganirizwe, bityo bigatuma bahura n’ibibazo byinshi, ahubwo nyuma y’uko bahura n’ibibazo, bakaba aribwo batangira kwegerwa no kuganirizwa.

    Umwe muri urwo rubyiruko wo mu muryango Hope Iwacu Initiative, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’izo ngaruka, usanga abantu batwegera ibibazo byamaze kuba, ntabwo navuga ko hatabaho ubukangurambaga, ariko ntabwo bugera hose kandi ntabwo butugereraho igihe nk’urubyiruko. Abafite ubumuga bo mu miryango ikennye bitabweho. Njye nagize ikibazo cyo guhohoterwa mfatwa ku ngufu, munsi y’imyaka 18, hano ndavuga no ku babyeyi, kuko usanga n’amakimbirane aba mu miryango agira ingaruka no ku rubyiruko, urubyiruko ruba rufite umutima udatuje iyo mu ngo harimo intonganya”.

    Yamfashije avuga ko bakunze guhura n
    Yamfashije avuga ko bakunze guhura n’amagambo y’urucantege ku buryo iyo bahuye n’ubashyka bimworohera kuba yabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina

    Daphrosa Yamfashije ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’uko abantu babafata bakabavugiraho amagambo yo kubapfobya bityo bagakurizamo kwiheba ku buryo iyo bahuye n’ibishuko badashobora kumenya uko babyitwaramo kubera ko nta bumenyi baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Uratambuka ukumva bavuga ngo uriya se azabyara, azabona umugabo, iyo wumvise bavuga gutyo ukabona umuntu aje akubwira ngo aragukunda, wenda aranakubeshya, uravuga uti aya ni amahirwe ngize, kandi wenda arashaka kugufatirana. Icyo kibazo ni cyo gituma akenshi abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije nkanjye ubwanjye cyangwa n’abandi bagwa muri ibyo bishuko bagaterwa inda zitateganyijwe cyangwa se yisanze mu bindi bibazo”.

    Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n’indi miryango, batangije gahunda yitwa ‘Make Way Programme’ izafasha urubyiruko by’umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije nka kimwe mu byiciro bikunda guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Nsengiyumva, avuga ko iyi gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga mu buryo bwose bwo kwibona mu buzima bw’imyororokere.

    Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko gahunda ya Make Way izafasha urubyiruko rufite ubumuga kurushaho kumenya ibijyanye n
    Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko gahunda ya Make Way izafasha urubyiruko rufite ubumuga kurushaho kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Ati “Urebye abantu bafite ubumuga cyane cyane urubyiruko, nta makuru bari bafite ahagije ku buzima bw’imyororokere, ‘Make Way’ rero iraza kubafasha kugira ngo bibone, babone amakuru ahagije, hanyuma na bo bagire uruhare kugira ngo ubuzima bwabo cyane cyane bujyanye n’imyororokere, bugerweho mu buryo bw’amategeko, ariko no mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi.”

    ‘Make Way’ ngo ni gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga kubona amakuru bakanahabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, ariko kandi ngo izanahindura imyumvire ya ba bandi bafite imyumvire irebana n’uko umuntu ufite ubumuga ibjyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitamureba, cyangwa se ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina atari uburenganzira bwe.

    N
    N’ubwo hari ibigikenewe, barashimira Leta y’u Rwanda kubera intambwe imaze guterwa mu kwita ku bafite ubumuga


    source : https://ift.tt/3rr6pbP

  • Rayon Sports na Gasogi zatakaje, AS Kigali na Police zibona atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyamirambo, Muhadjili yafashije Police kubona amanota atatu

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police Fc yari yakiriye Marines Fc, umukino urangira Police Fc iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 29 w’igice cya mbere.

    Rusizi, Rayon Sports yongeye gutsikira

    Ku kibuga cya Rusizi aho Rayon Sports idakunze gukura amanota atatu, yaje kuhanganyiriza na Espoir yaho ibitego 2-2.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ESPOIR iza gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 23 n’uwa 47.

    Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
    Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

    Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 54 gitsinzwe na Niyigena Clément, ESPOIR iza kurata penaliti ku munota wa 84.

    I Rubavu, Kiyovu yabonye amanota atatu

    Kuri Stade Umuganda ku kibuga Etincelles yakiriraho, mu gihe iyi kipe itarabasha gutsinda umukino n’umwe, Kiyovu Sports yayihatsindiye ibitego 2-0, byatsinzwe na Bigirimana Abeddy ndetse na Ngendahimana Eric.


    Mu yindi mikino, AS Kigali yatsinze Gicumbi ibitego 2-1 i Gicumbi, Etoile de l’Est itsinda Gasogi United igitego 1-0, naho Bugesera na Rutsiro zinganya 0-0.

    Uko imikino y’uyu munsi yagenze

    Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI
    Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS
    ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS
    Etoile 1-0 Gasogi United
    Bugesera 0-0 Rutsiro FC
    Police FC 1-0 Marines FC

    source : https://ift.tt/3Gagf6h

  • Transparency International Rwanda yasabye ko inzego z’ibanze zasuzumwa uko zikoresha umutungo wa Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka Ingengo y’Imari ya Leta yahombejwe kubera kutubahiriza Amategeko n’imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n’undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi ibitabo by’ibaruramari.

    Transparency ivuga ko mu gukora imihanda byonyine hahombeye miliyari 103.9, imishinga yahagaze itarangiye na yo yahombeje agera kuri miliyari 95 na miliyoni 400, kudakorera ku gihe imishinga y’ishoramari ry’uturere na byo ngo byahombeje agera kuri miliyari icyenda na miliyoni 863.

    TI-Rwanda ikomeza igaragaza ko habayeho gukererwa mu gihe kingana n’umwaka amafaranga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 450 yagomba guhembwa abatishoboye bo muri VUP, ndetse n’amafaranga angana na miliyari 11 na miliyoni 254 yari yaragenewe kugaburirira abana ku ishuri na yo yakererejwe iminsi igera ku 139(amezi arenga ane).

    Umuryango Transparency International hamwe n’Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’Imari ya Leta, basaba ko amafaranga yajya ava muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ahitira ku bagenerwabikorwa atabanje kunyuzwa mu zindi nzego zifatwa nk’izihagarariye abo bantu.

    Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie-Immaculée akomeza asaba Inzego zishinzwe Ubuyobozi bw’ibanze gukurikiranira hafi uburyo Ingengo y’Imari ya Leta ikoreshwa.

    Ingabire ati “Nta muntu uhari wo kubabaza ibyo bashinzwe, n’uwakabikoze ntabyitaho, amafaranga ya Leta bayanyanyagiza uko bashaka ariko muzanyereke ni abantu bangahe bagize inkurikizi ya bene ibyo bikorwa, urajya kubaka ihoteli ku Nkombo abantu bose bakureba, ni nde uzajya kurara ku Nkombo, ahashaka iyihe serivisi!”

    Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko inzego z’ibanze zifashijwe na Minisiteri ayoboye, bagiye gushyira hamwe mu gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’Imari ya Leta ikoreshwa muri buri karere.

    Ati “Tugiye guhaguruka, hamwe n’Abayobozi b’Uturere bagiye mu nshingano dukorane n’abashinzwe gucunga umutungo (ba Gitifu b’Uturere n’Intara), dusuzume amakosa yagiye agaragara kugira atazongera kugaruka”.

    “Hari n’uburyo bwashyizweho bwo kugenzurana, aho abagenzuzi(auditeurs) bamwe bava mu ntara imwe bajya mu yindi, abo mu karere kamwe bakajya mu kandi, Njyanama na zo zizajya zisaba Raporo y’umugenzuzi w’imbere(muri buri rwego)”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abagaragarwaho amakosa ya ruswa no kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta batazihanganirwa.

    source : https://ift.tt/3Dgnyau

  • Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy
    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

    Iki cyumweru giteganijwemo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti “KURESHYA: Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu” EQUALITY: Reducing inequalities, advancing human rights”.

    Ibyo bikorwa bigamije gukangurira abantu ibikubiye mu itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu n’ibigomba gukorwa kugira ngo hirindwe ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro n’ingaruka zabwo.

    Mu kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, Komisiyo yateguye ibiganiro bizahabwa abagize inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’Intara zose bari kumwe n’abagize Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’uturere ndetse na Komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Imirenge y’Umujyi wa Kigali bibakangurira ibikubiye mu itangangazo mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro; gutanga ubutumwa buzanyuzwa kuri Radio na Televiziyo ku ruhare rw’inzego mu kurwanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

    Itangazamakuru rirasabwa gukomeza kuba umuyoboro mwiza wo gusakaza ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, ribigeza ku baturage kandi ribakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Rirasabwa kandi gusakaza ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zirasabwa kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda barasabwa kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    source : https://ift.tt/3EbYvXt

  • Handball: Kiziguro SS yangayije, Police HC itsinda Black Mamba yo muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01/12/2021, ni bwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF) yakinaga imikino yayo ya mbere.

    Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21
    Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21

    Ikipe ya Kiziguro Secondary School ni yo yakinnye umukino wa mbere watangiye i Saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda, iza kunganya ibitego 21 kuri 21 n’ikipe ya JKT yo muri Kenya.

    Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere
    Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere

    Umukino wa kabiri wakurikiyeho wahuje ikipe ya Police Handball Club, aho yaje gutsinda ikipe ya Black Mamba yo muri Kenya ibitego 25 kuri 19, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Police ifite ibitego 15-10.


    source : https://ift.tt/3G71NeX

  • Abategura igitaramo cya Koffi Olomide utaravuzweho rumwe bemeje ko kizaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide
    Koffi Olomide

    Abategura iki gitaramo bamaze gusohora itangazo bavuga ko nta gisibya iki gitaramo kizaba uko cyateganyijwe kikaba kizaba tariki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    Muri iri tangazo Intore Entertainment bategura iki gitaramo bagize bati “Ntabwo twebwe dufite ubushobozi cyangwa ntituri mu mwanya wo kuvuga ku myitwarire cyangwa ku birego by’ibyaha bishinjwa umuntu, ibyo byaharirwa inzego zibishinzwe cyangwa se ubutabera”.

    Bakomeza abagira bati “ku ruhande rwacu tuvuganira kandi tugashyigikira uburinganire n’ubwubahane cyane ku gitsina gore. Twubaha kandi ibitekerezo n’uburenganzira bw’ababona ukundi umuhanzi”.

    Aha ni ho abateguye igitaramo bahera bavuga ko mu rwego rwo kubaha abafana bagaragaje inyota yo kureba kiriya gitaramo, igitaramo kizaba kandi kiba mu mutekano n’umucyo usesuye.

    Umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko ukunze kwiyita Le Grand Mopao amaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenga ko azaza gutaramira mu Rwanda nyamara avugwaho guhohotera abagore.
    Iki gitaramo kizaririmbamo n’abandi bahanzi nka King James na Yvan Buravan n’umuhanzi uzamutse vuba witwa Chris Hat.

    Abakunda umuziki benshi kandi bashimishijwe no kuba King James agiye kongera kugaragara k’urubyiniro, nyuma yo kumara imyaka nta gitaramo ategurira abafana be.

    Kuri uwo munsi kandi w’itariki 4 Ukuboza 2021, Umunyamuziki wo muri Nigeria Ric Hassani na we azaba afite igitaramo muri ‘Kigali Convention Centre’.

    Koffi Olomide azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Selfie’, ‘Effrakata’, ‘Dossier du Jour’ n’izindi, akazaba aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri uhereye mu 2016.

    Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ubu yatangije kugurishwa nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura icyo gitaramo, harimo itike isanzwe igura 10.000 Frw, igura 30.000Frw ya VIP, 50.000Frw kuri VVIP ndetse na 500.000 FRW ku meza y’abantu batandatu.

    source : https://ift.tt/3IljxFJ

  • Abafite ubumuga bagizweho ingaruka na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Komezusenge usanzwe ubarizwa mu muryango OIPPA w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ihezwa rishingiye ku bumuga. Avuga ko mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bafite imbogamizi zishingiye ku burezi, bitewe n’imyumvire y’imiryango baturukamo ndetse n’uburyo imiterere y’uburezi (system) rimwe na rimwe iba imbogamizi ku buryo bituma badashobora gupigana ku isoko ry’umurimo bityo ntibibonemo.

    Charles Komezusenge avuga ko abafite ubumuga bagihezwa muri serivisi zimwe na zimwe
    Charles Komezusenge avuga ko abafite ubumuga bagihezwa muri serivisi zimwe na zimwe

    At: “Itegeko ry’umurimo rivuga ko abapiganira akazi igihe harimo ufite ubumuga banganya amanota ariko ufite ubumuga aba agomba kuza imbere y’umwe ufite ingingo nzima, ariko biragoye kuko ahanini iyo bigeze mu kizamini cy’ibazwa mu magambo atakaza amanota”.

    Yongeraho ko abafite ubumuga akenshi baharanira kwikorera kuko uburyo imiterere (system) y’ibigo runaka yubatse hari aho usanga abafite ubumuga bahezwa.

    Ati: “Hari ubwo ku murimo bashyiramo ibikenewe cyangwa upiganira akazi agomba kuba yujuje, iyo bavuze ko agomba kujya mu misozi icyo gihe ufite ubumuga bw’ingingo ahita atakaza akazi”.

    Avuga ko kandi abafite ubumuga bwo kutabona na bo bahezwa mu mirimo ya Leta aho usanga nk’abakorera mu biro imashini (laptop) bakoresha zitagira uburyo bukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Ndetse ko n’abafite ubumuga bw’uruhu na bo bahura n’ihezwa bitewe n’uko nta buryo bwabashyiriweho bwo kubarinda izuba mu kazi runaka baba bagiye gukora.

    Ubushakashatsi bwakozwe kandi bugaragaza ko ahanini abafite ubumuga benshi batatekerejweho kuko usanga nk’ufite ubumuga bwo kutabona atabasha kuva mu rugo bitewe n’uko atabona ubasha kumuyobora kuko umuntu agomba guhana intera n’undi mu gihe bitewe n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bahuye n’imbogamizi zashyizweho mu kwirinda icyorezo aho ubusanzwe bavugana n’abasemuzi ari uko babarebye ku minwa kandi nyamara amabwiriza avuga ko umuntu wese agomba guhora yambaye agapfukamunwa igihe asohotse mu nzu.

    Ni mu gihe abafite ubumuga bw’ingingo na bo bivugwa ko batateganyirijwe uburyo bwo gukaraba intoki nko muri za gare, ku nsengero n’ahandi mu ruhame kuko akenshi usanga nk’abagendera mu kagare badashyikira aho urukarabiro ruri ndetse ko rimwe na rimwe abakorerabushake baba badasobanukiwe n’uburyo babafasha mu gihe bababonye hafi yabo.

    Bahati Omar uyobora umuryango Uwezo Youth Empowerment
    Bahati Omar uyobora umuryango Uwezo Youth Empowerment

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Uwezo Youth Empowerment, Bahati Omar, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ubwo ibikorwa byose byahagararaga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo kugira ngo harebwe igihe ibikorwa byose byahagaze uko urubyiruko rufite ubumuga rwagizweho ingaruka n’ibyo bihe.

    Bamwe ngo bagurishije ibikoresho byabo byabafashaga kubona imibereho, abari mu kazi baragatakaza.

    Ati: “Imibare igaragaza ko urubyiruko rwari rufite akazi abarenga 83% batakaje akazi, abarenga 50% by’abari bafite akazi kadahoraho (ibiraka) 43% batakaje na bo ako kazi”.

    Avuga ko icyifuzo gihari hashingiwe ku byifuzo by’urubyiruko rurenga 200 rufite ubumuga ari ukuzahura ubukungu, hibandwa ku mishinga migari ndetse bagasaba ko hanatekerezwa ku mishinga mito iciriritse. Basaba kandi ko hatekerezwa ku mibereho myiza yabo aho bavuga ko ingamba zihari zidashyirwa mu bikorwa bitewe n’imiterere y’ubumuga bwabo.

    Bakoranye inama nyunguranabitekerezo
    Bakoranye inama nyunguranabitekerezo


    source : https://ift.tt/3d8RjiM

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 babonetse mu bipimo 8,322 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3padx9Q

  • Ababyeyi bigira ‘ntibindeba’ batunzwe agatoki ku kuba intandaro y’abana bajya mu mihanda n’abasambanywa – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko ababyeyi ari bo bafite urufunguzo rwo kurinda uburenganzira bw’abana babo, bakabakurikirana ndetse bakabarinda ihohoterwa ribakorerwa cyo kimwe no kujya mu mihanda.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu gitangira ku itariki 30 Ugushyingo kigasozwa ku ya 10 Ukuboza 2021.

    Ati “Uko bakurikiranwa n’ababyeyi babo, uko basohoza inshingano zo kubigisha, kubarera bagakura neza bakajya mu ishuri, bagakurikiranwa bakarindwa ihohotera rishobora kubakorerwa bakiri batoya ni byo byagabanya iki kibazo.”

    Mukasine yavuze ko muri iki gihe hakenewe imbaraga zikomatanyije mu guharanira uburenganzira bw’umwana, gusa agaragaza ko sosiyete nyarwanda itarabiha uburemere bukwiriye.

    Avuga ku kibazo cy’abahutaza uburenganzira bw’abana babasambanya yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko na sosiyete nyarwanda muri rusange usanga itaraha uburemere bukwiye icyo cyaha (cyo gusambanya abana) abantu bakakirebera, bakagihishira ndetse rimwe na rimwe n’abo bireba bakagombye kuba bagira umwete wo kubikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe n’amategeko na bo ntibabikore.”

    Yakomeje avuga ko usanga abana bo mu mihanda bamwe bafite imiryango baturukamo, abandi bafite ababyeyi ariko kubera kutabitaho neza n’amakimbirane bikabayobora mu mihanda.

    Ati “Bariya bana bo mu mihanda hari abo usanga bafite ababyeyi cyangwa bafite imiryango ishoboye itabitayeho wenda kubera amakimbirane ari mu miryango bakaboneza iy’umuhanda, harimo kandi n’abafite ababyeyi badafite ubushobozi buhagije ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu mihanda. Umwana akwiriye kurererwa mu muryango.”

    Mukasine avuga ko ugereranyije n’icyerekezo u Rwanda rufite cya 2050, buri wese yagakwiye kubona abana akababonamo abantu bakomeye kuko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere aribo bazaba bayoboye igihugu, abandi bari mu nzego zifata ibyemezo, ibintu yavuze ko biri mu bizaganirwaho mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

    Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kureshya- Kugabanya ubusambane, Guteza imbere uburenganzira bwa muntu’ kizakorwamo ibiganiro bitandukanye bigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu ndetse kizihizwemo iminsi ifitanye isano nabwo.

    Iyi minsi irimo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida wizihizwa ku itariki ya 1 Ukuboza, uw’abafite ubumuga uzaba kuya 3 Ukuboza, uwo Kurwanya Jenoside ku itariki 9 Ukuboza, uwo kurwanya ruswa uzaba ku ya 9 Ukuboza, umunsi w’itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu wizihizwa ku ya 10 Ukuboza.

    Iyi minsi yose izihizihizwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi.

    Mukasine Marie Claire ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko hakwiye ubufatanye mu kurema u Rwanda rujyanye n’icyerekezo 2050

    source : https://ift.tt/3xI685k

  • RAB iri mu bushakashatsi harebwa uko amagi y’isazi yavamo ibiryo by’amatungo – #rwanda #RwOT

    Aborozi b’ingurube bagaragaje ko babangamirwa cyane n’uko ingurube zihendutse ku isoko ariko ibiryo byazo bikabagora kubibona bitewe n’uko bihenze.

    Kuri wa 26 Ugushyingo 2021, RAB yatangarije aba borozi ko hari ubushakashatsi iri gukora ku magi y’isazi nyuma y’aho bigaragaye ko zishobora kwifashishwa mu gukemura iki kibazo.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye kurangira.

    Ati “Ubwo bushakshatsi buri gukorerwa ku sazi z’umukara zitera amagi menshi kandi iyo ureba imiterere yayo afite intungamubiri zimeze neza nk’iza soya, hano mu gihugu hari abantu bikorera twatangiye gukorana na bo ubushakashatsi kandi tubona ko ari ibintu byoroshye kandi bifite umumaro.”

    Izi sazi ngo zigaburirwa ibisigazwa by’imbuto n’ibiryo byo muri restaurant zigatera amagi ku buryo ari yo abantu bumisha bakayasya akaba ari yo asimbuzwa soya.

    Yongeyeho ko ubu bushakashatsi buzarangirana n’uyu mwaka wa 2021 ndetse bari gukorana na RSB kugira ngo izakurikirane ubuziranenge bwabyo.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube, Shirimpumu Jean Claude, yemeza ko ibiryo by’amatungo bihenze mu gihe ibiyakomokaho bikiri ku giciro cyo hasi.

    Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiryo koko kiragoye muri iki gihe kandi si ku matungo gusa no ku bantu ariko ibyo bigira ingaruka mu bworozi kuko iyo ibyo tugaburira amatungo byahenze kandi ibikomoka ku matungo bikiri hasi aborozi barananirwa kandi bakanabivamo.”

    RAB yatangaje ko izi sazi z’umukara zizororerwa mu bice bitandukanye by’igihugu kandi bizakorwa n’abashoramari inashimangira ko ibiryo by’amatungo bikomoka ku magi yazo bizatangira kuboneka nko mu mwaka utaha.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, ubwo yabwiraga aborozi b’ingurube ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku magi y’isazi z’umukara

    source : https://ift.tt/3ok3m3v