Tag: featured

  • Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho zasinyanye amasezerano y’imikoranire – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande ruzayungukiramo kandi azakemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.

    Itangazo ryasinywe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli rigira riti “Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”

    Muri iri tangazo kandi abayobozi bombi bagaragaza ugushimangira ubushake mu mikoranire mu kwimakaza umutekano urambye.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 23 Kanama, akaba yaraje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

    Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.

    Tariki ya 24 Kanama ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

    Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

    Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

    Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko akarere gahanganye n’ibikorwa bibi birimo gukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam harimo nk’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Yagize ati “Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

    Molibeli we yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza umuntu yagira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere avuga ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano kugira ngo abantu babe mu Isi nziza kandi itekanye.

    Yagize ati “Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”

    Muri uru ruzinduko mu Rwanda, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’Intumwa ayoboye basuye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Ibyo birimo Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC-Musanze), Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), yasuye abapolisi bakorere mu Ntara y’Iburengerazuba n’ahandi hatandukanye.


    source : https://ift.tt/3zxMSYG

  • Konti idakatwa buri kwezi no kohereza amafaranga mu Rwanda nta kiguzi: Impinduka muri BK Diaspora Banking – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iyi serivisi izajya yemerera Umunyarwanda utuye hanze kwaka inguzanyo, kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ndetse no kubitsa mu madorali.

    Avuga impamvu BK yahisemo korohereza Abanyarwanda baba hanze, yagize ati “Twashakaga kubaha uburyo bushya bworoshye kandi buhendutse bwo kohereza amafaranga mu Rwanda no kuhashora imari kuko turabizi ko benshi baba bashaka kugira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.”

    “Twashakaga ko na bo baba bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

    Undi mwihariko w’iyi serivisi ni uko hashyizweho ishami rishinzwe aba Diaspora ribaha ubujyanama ku bijyanye na serivisi zose za banki n’ishoramari.

    Dr Karusisi yakomeje avuga ko Umunyarwanda wagiye hanze ariko asanzwe afite konti mu Rwanda ashobora guhinduza akagira iy’Abanyarwanda bo muri Diaspora igihe afite icyemezo kibyerekana, kugira ngo na we agerweho n’ibyo byiza bigenewe abatuye hanze.

    Ibyo byiza birimo gufunguza konti ku buntu [ku basanzwe batayigira] kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi, kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu busuwisi (CHF), Amayero cyangwa Amapawundi, kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no kubikuza amafaranga ashobora kugera ku madorali ya Amerika 5000 badakaswe.

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Karusisi yavuze kandi ko nta mpungenge bakwiriye kugira ku bigendanye n’umutekano w’amafaranga yabo cyane ko hari itsinda rishinzwe gukurikirana konti z’Abanyarwanda batuye hanze no kubafasha kuri serivisi zose bakeneye.

    Ati “Turashaka ko abakiliya bagirira icyizere BK nka Banki ishobora kubafasha kuzigama no gushora imari ariko na none bakagirira icyizere igihugu kuko amafaranga yabo azaba afite umutekano muri BK no mu gihugu […] turashaka ko bumva ko bakora imishinga mu Rwanda kandi ikunguka.”

    Serivisi za Diaspora Banking muri BK zizajya ziha inyungu kugeza kuri 12% buri mwaka, umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite 300.000 Frw. Mu gihe ufite iyi konti mu madorali akabitsa ahereye ku 50.000$ kuzamura azajya ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka.

    Izi serivisi kandi zizajya ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.

    Abanyarwanda baba hanze kandi bazajya babasha kwaka inguzanyo mu madorali ndetse no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire ndetse ikishyurwa mu gihe kigeze ku myaka 20.

    Ibisabwa mu gufungura konti

    Kugira ngo ubashe gufunguza iyi konti, ujya ku rubuga rwa www.bk.rw/Diaspora, ukamanura [download] inyandiko iriho, ukayuzuza, ukayijyana kwa noteri kuri Ambasade y’u Rwanda hamwe na fotokopi y’irangamuntu n’ifoto ngufi hanyuma ukabyohereza kuri email ya [email protected]

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko ubu Umunyarwanda utuye hanze yoroherwa no kwaka inguzanyo no kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3yu7fEP

  • Busingye yijeje ubutabera umugore warogoye ubukwe bw’umugabo we “wamutaye akanamwiba abana” – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru.

    Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana.

    Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’Abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ni bwo umugore yamusanzeyo.

    Amakuru avuga ko uyu mugore asanzwe atuye mu Karere ka Rwamagana.

    Muri ayo mashusho ya Afrimax TV, Dukuzumuremyi yageze mu rusengero ari kumwe n’abana batatu, yururutsa uwo yari ateruye maze asingira uwitwa umugabo we ubwo yari ahagararanye n’umugeni bari bagiye gusezerana agira ati “Ndashaka abana banjye.”

    Abagabo babiri bari hafi aho bagerageje kumucisha bugufi ngo atuze ariko aranangira, haza n’abapasiteri birananirana ndetse agera aho yikumbagaza ku birenge by’umugabo, arira ari na ko n’abana be barira rubura gica.

    Umugeni wari ugiye gusezerana aho yari ahagaze mu gatimba yasaga n’uwibaza ibimubayeho ariko agerageza kwikomeza.

    Byabaye ngombwa ko abapasiteri bajya mu mwihwero hamwe n’abageni ndetse n’uyu mugore.

    Umugore yavugaga ko ashaka abana be umugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira ndetse umugabo we akabafataho inshingano zirimo kumenya ibibatunga no kubishyurira amashuri.

    Yavugaga ko nta burenganzira afite bwo gusura cyangwa cyangwa gusurwa n’abana babiri umugabo yamutwaye akajya kubareresha ahandi.

    Bivugwa ko inzego z’umutekano zinjiye muri iki kibazo hagafatwa umwanzuro ko ubukwe busubikwa maze abageni basohoka mu mwiherero bataha.

    Ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter, abagarutse kuri iyi nkuru banenze imyitwarire y’uyu mugabo, ko yataye umuryango agahitamo gusezerana n’undi maze basaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.

    Uwitwa Sylvie Nsanga ati “Iyaba buri mugore yamenyaga uburenganzira bwe n’ubw’abana be. Sinitaye ku kuba hari urukundo cyangwa rudahari, ibi ni ibintu bigayitse, umugabo muzima wiba impinja koko?”

    Yahamagariye inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango asaba ko zafasha uyu mugore.

    Ati “Nk’uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…icyaha cya mbere cyabaye ni ukwiba abana bagatandukanwa na nyina, akabahisha nta rukiko rubyemeje.”

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yahise amusubiza ko inzego z’ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo. Ati “Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.”

    Umugore yaburijemo ubukwe bw’umugabo babanaba binyuranyije n’amategeko ashinja ko yamutaye akanatwara abana babiri muri batanu babyaranye

    source : https://ift.tt/3mLBwNa

  • Abarimu n’abanyeshuri 44 batsinze amarushanwa y’Imibare ategurwa na Siyavula – #rwanda #RwOT

    Siyavula ni Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gitegura imyitozo ya siyansi n’imibare ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gikoresheje ikoranabuhanga. Aya marushanwa cyateguye mu Rwanda yari yitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 23.138 baturutse mu bigo bitandukanye mu byo hirya no hino mu Gihugu.

    Iri rushanwa ryiswe ‘Siyavula Maths Schools League’, ryanitabiriwe n’abarimu bigisha isomo ry’imibare bagera kuri 669 ndetse bane muri bo babasha kwitwara neza baratsinda.

    Abanyeshuri batsinze muri iri rushanwa bavuze ko ryabafashije cyane kwimenyereza gukora imyitozo y’Imibare bakitinyuka ndetse bapima urugero bariho mu Mibare ku rwego rw’Igihugu.

    Uwitwa Rumanzi Nshuti Elissa wiga mu wa Kane muri Kagarama Secondary School, yagize ati “Kuba naratsinze narishimye cyane kandi mu by’ukuri byanteye imbaraga kandi bimara ubwoba kuko nayigiyemo mfite ubwoba ariko byanyeretse ko ari ugutinyuka muri byose.”

    Uwamahoro Sandrine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yagize ati “ Siyavula imfasha cyane mu masomo kuko ibibazo byinshi nkora mu ishuri mba nahuye nabyo ndetse nabisobanukiwe ku buryo bitangora ndetse byamfashije cyane mu bizamini bituma mbona amanota meza cyane mu Mibare, Ubutabire n’Ubugenge cyane ko aribyo niga kandi akaba ari nabyo biba kuri Siyavula.”

    Rikundisha abanyeshuri imibare

    Abarimu bitabiriye iri rushanwa bavuze ko rifasha umunyeshuri gukunda Imibare kuko akora imyitozo myinshi, akitinyuka n’ibirenzeho agahembwa iyo atsinze.

    Habumugisha Jérémie wigisha Imibare kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri College du Christ Roi akaba ari nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza kurusha abandi, yavuze ko mu by’ingenzi byatumye ashishikariza abanyeshuri kwitabira iri rushanwa ari ukugira ngo abakundishe isomo ry’Imibare ndetse arebe n’uko bahagaze ku rwego rw’Igihugu.

    Ati “Ikindi cyatumye nitabira iri rushanwa ni ukugira ngo mpeshe ishema ikigo nigishamo kandi nshishikarize abanyeshuri gukunda isomo ry’Imibare mbereka ko habaho amarushanwa bashobora kugiramo uruhare cyane ko bamwe bari bazi ko ntamarushanwa y’Imibare abaho.”

    College du Christ-Roi niyo yegukanye umwanya wa mbere mu bigo byitwaye neza muri iri rushanwa ndetse ihabwa igihembo cya mudasobwa, mu gihe abarimu batsinze bo bazahawe telefone ngendanwa.

    Habumugisha Martin wigisha Imibare mu wa Kane muri iki kigo, nawe watsinze aya marushanwa yavuze ko imyitozo ya Siyavula yatumye abanyeshuri bigirira icyizere.

    Ati “Yubatse icyizere mu banyeshuri mu bijyanye no gukora ibibazo by’Imibare. Yagura imikorere mu isomo ry’Imibare kuko umunyeshuri uri ahantu hari internet ashobora kwikoresha imyitozo y’Imibare kandi akanahita amenya uko ahagaze bidasabye ko mwarimu aba amuri iruhande.”

    Usanase Nicodème uri mu batsinze nawe wigisha Imibare muri Groupe Scolaire Paysannat, yavuze ko iri rushanwa ryafashije abana kumenya gukoresha ikoranabuhanga biga Imibare, nka kimwe mu bintu bikenewe muri iki gihe cya Covid-19 ku buryo bakomeza kwiga nubwo baba bari mu rugo.

    Ngo amaze gutsinda no kubona akamaro k’iyi myitozo ku myigishirize ntiyabyihereranye ahubwo yabisangije abandi.

    Ati “Nakoze itsinda ku rubuga rwa WhatsApp ririmo abarezi baturuka mu turere twose tw’igihugu kugira ngo mbasangize ibyiza bya Siyavula mbashishikariza gukorana nayo mu buryo bwo gufasha abanyeshuri bashinzwe kurera. Nkaba nteganya ko nzahugura abarimu babyifuje nkabasobanurira imikorere n’imikoreshereze ya Siyavula platform”

    Nubwo iyi myitozo ifasha abanyeshuri kwiga no kwimenyereza gukora Imibare, abarezi bo mu bigo bitandukanye bagaragaje ko hakiri imbogamizi za internet idahagije ndetse igenda gake kandi iyi myitozo y’Imibare, Ubugenge ndetse n’Ubutabire biba kuri uru rubuga kuyikora bisaba internet.

    Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza yavuze ko iki kibazo cya Internet kikiri imbogamizi.

    Ati “Rimwe na rimwe internet yagendaga buhoro kandi gukora iyi myitozo bisaba internet yihuta. Ikindi ni umubare w’imashini zifite internet idahagije. Icyakorwa ni ukongera umubare w’imashini zifite internet kandi ikaba yihuta.”

    Habumugisha wo muri College du Christ Roi nawe yayigarutseho agira ati “Hari imbogamizi nahuye nazo ntekereza ko ibigo byinshi byo mu Rwanda nabyo bizifite. Harimo kuba narakoresheje umubare muke w’abanyeshuri kubera imashini nke zari zifite internet. Uretse kuba twari mu irushanwa ubundi ino Siyavula ifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo.”

    Bazina Martin asaba inzego zishinzwe uburezi gukomeza kunoza umushinga wo kugeza internet mu mashuri kuko ari kimwe mu by’ ingenzi bituma aya marushanwa agende neza.

    Yasabye abarezi bagenzi be kugana Siyavula kuko ifasha umwarimu kubona uko abanyeshuri be bahagaze, ikamufasha kwisuzuma akamenya uko yitwaye mu myigishirize ndetse no ku bijyanye no gusoza ibyateganyijwe kwigishwa kuko ibibazo by’irushanwa bitegurwa ku mwaka wose.

    Muri Kamena 2021 ibibazo by’imibare byakozwe bigera ku 435.926. Umunyeshuri cyangwa umwarimu ukeneye kumenya birushijeho imikorere ya Siyavula yabahamagara kuri 0789 068 321.

    Iradukunda François (iburyo) niwe wari uhagariye Siyavula mu gikorwa cyo guhereza impano umwalimu witwaye neza

    Uwizeyimana niwe wari uhagarariye abandi barimu bahawe ibihembo

    Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha Imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yahawe igihembo cya telefone igezweho ndetse na Calculatrice

    Uwizeyimana yavuze ko Calculatrice yahawe zizafasha abanyeshuri yigisha mu isomo ry’Imabare

    Uwiziyemana yavuze ko ibihembo yahawe we n’abanyeshuri yigisha bizabongerera imbaraga mu masomo

    source : https://ift.tt/2UXMTpA

  • Urwibutso rw’abasenganye na Ambasaderi Habineza muri EPR – #rwanda #RwOT

    Habineza yamenyakanye cyane muri politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria. Hanze ya politiki yari azwi nk’umugabo ukunda gusabana ndetse wihebeye ibijyanye na siporo n’imyidagaduro.

    Ni bake bari bazi ko uyu mugabo yari umukirisitu ukomeye w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda by’umwihariko Paruwasi ya Kiyovu kuko ari ho yasengeraga.

    Rev. Julie Kandema yavuze ko yamenye Amb. Habineza nk’umukirisitu ukomeye atigeze abona na rimwe yarakaye kandi warangwaga no kugwa neza ndetse no gukunda abantu.

    Yagaragaje ko yashenguwe no kumenya amakuru y’urupfu rw’Umukirisitu wabo wari warageze no ku rwego rwo guhabwa intebe yihariye mu rusengero kubera imirimo ikomeye yari yarakoze n’icyubahiro yahabwaga n’itorero.

    Yavuze ko hari igihe biba ngombwa ko abantu babeshya kugira ngo bavuge ibyiza ku muntu witabye Imana, ariko agaragaza ko ari bake bashobora kuvugwa neza na bose nka Ambasaderi Habineza kandi hatabayemo kubeshya.

    Rev. Kandema yavuze ko Ambasaderi Habineza ari umuntu wakundaga abantu ku buryo n’iyo yaguhoberaga wumvaga nta buryarya burimo.

    Ati “Ni umwe mu bantu twahuraga akampobera wese, nkumva ndanezerewe ni ukuri kw’Imana ntabwo nabona icyo mvuga hari umuntu uguhobera ukumva nta kintu asize inyuma, ukumva aragukunda kandi nawe ukumva uramukunda.”

    Yakomeje avuga ko ashingiye ku buryo Habineza yabagaho adashidikanya ko n’ijuru rizamunezererwa.

    Ati “Uyu muntu yasinziriye yagiye mu rukundo, yagiye mu buryo bwe bw’ubuzima, hari abantu ureba uburyo babaho buri munsi ukavuga uti rwose no mu ijuru baranezerwa kuko ni umuntu utanga umunezero.”

    Bimwe mu byo abantu bakwiye kwigira kuri Ambasaderi Habineza, Rev Kandema yemeza ko harimo n’ikintu cyo kuryoherwa n’ubuzima ndetse no gufasha abandi kumererwa neza.

    Ati “Dukwiye kujya tuza hano atari ukwifatanya gusa ahubwo tuje no kugira icyo tuhigira, amateka ya buri muntu usezeye ubuzima bwa hano ku Isi akwiye kujya agira icyo atwigisha. Uku yatangaga urukundo, akerekana ko ubuzima ari ikintu gikwiye kuturyohera, ari ikintu gikwiye kutunezeza[….] ni ukuri agiye atarazinga umunya. Abantu bari hano tumwigireho, tugire icyo duhindura kandi birashoboka.”

    “Dutangire kuryoherwa n’ubuzima kandi buri gitondo wahura n’umuntu ari mu rugo rwawe aho utuye ari ku bo mukorana ukaba umuntu ubagarurira umenezero. Niba ugeze ku kazi uhuye n’umuntu wagize ijoro ribi, muhe ubuzima, ni uko Joe yabigenzaga. Mu nzira tanga ubuzima, suhuza umuntu ubyishimiye kandi ubikunze. Hagaragara uvugishe umuntu ushaka kukuvugisha kuko ntacyo uhomba ahubwo urunguka.”

    Yavuze ko afite icyizere cy’uko mu muryango wa Habineza hatazaburamo umuntu umusimbura mu ntebe yari yarahawe mu rusengero kuko ari umuryango w’abakirisitu.

    Ati “Uyu ni umuryango w’abantu bakorera Imana cyane, na Joe we ubwe amateka atubwira ko yaba yarakambakambiye mu rusengero, ni ukuvuga ngo iyo ntebe ntihazabura abayicaramo ariko kandi duhumure.”

    Umurambo wa Joseph Habineza wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uvanywe i Nairobi muri Kenya aho yatabarukiye azize uburwayi.

    Nyuma y’imihango yo kumusezeraho yari imaze iminsi iba biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki 30 Kanama i Rusororo.

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaranye n’umugore we bafitanye abana bane.

    Abatanze ubuhamya bose bagaragaje ko Ambasaderi Habineza ari umuntu waranzwe no gukunda abantu

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema yavuze ko Amb Habineza yari umukirisitu mwiza kandi wakundaga abantu

    Umuhango wo gusezera kuri Amb Habineza wayobowe n’abakozi b’Imana mu Itorero ry’Aba- Presbytérienne yasengeragamo

    source : https://ift.tt/38qEpdS

  • Gaz methane n’indi myuka iri mu Kivu; Igisasu cyahinduwe umusemburo w’iterambere – #rwanda #RwOT

    Ku muntu ukirebeye hejuru, nko muri hoteli zigikikije, biroroshye kubona ubwiza bwacyo, kuko gifite amazi asa neza, kikagira ibirwa byinshi bitamirije amashyamba ndetse kikaba gituje kidakunze kugira imihengeri.

    Igipimo cy’ubushyuhe mu Kiyaga cya Kivu ni indi ngingo ikunze gukurura abantu, kuko gikunze kuba kuri dogere 24 Celsius, aho amazi ataba akonje cyane cyangwa ngo ashyuhe cyane, bikorohereza abifuza kuyakoreramo imikino nko koga.

    Byongeye kandi, bitewe n’uko iki Kiyaga gikikijwe n’amashyamba ari ku misozi ikizengurutse, bituma kiba n’igicumbi cy’ubwoko butandukanye bw’inyoni, mu gihe amazi yacyo atabamo inyamaswa nk’ingona n’imvubu zishobora gukumira abifuza gusura iki Kiyaga.

    Ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu ntibushidikanywaho, kuko kigizwe n’ibirwa byinshi bitamirije amashyamba atuma bigaragara neza

    Zahabu icunzwe neza, igisasu kirimbuzi gicokojwe

    Nubwo Ikiyaga cya Kivu gifite ibyiza byinshi ku muntu ukirebeye inyuma, imbere mu ndiba yacyo ntabwo ibintu ari shyashya. Gifite ubujyakuzimu bwa metero 480 aho kiri ku mwanya wa cyenda mu biyaga bifite ubujyakuzimu burebure ku Isi.

    Nubwo bimeze gutya ariko, Ikiyaga cya Kivu, ni intaho y’ubwoko 28 bw’amafi, umubare muto ugereranyije n’ingano yacyo, cyangwa ibindi biyaga bituranye na cyo birimo nk’icya Tanganyika gifite ubwoko bw’amafi burenga 400.

    Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma Kivu itaba ubuturo bwishimirwa n’amafi, ni uko ubuzima mu ndiba y’iki Kiyaga budashoboka, kuko hataba umwuka wa Oxygène usanzwe ari moteri y’ubuzima. Uyu mwuka ugarukira muri metero 60 gusa ujya mu bujyakuzimu bw’i Kivu, ubundi munsi yaho hakiganza umwuka nka Dioxyde de carbone (CO2), Gaz methane ndetse n’indi myuka itandukanye.

    Bitekerezwa ko Ikiyaga cya Kivu kimaze imyaka irenga miliyoni eshanu, aho kimaze gukusanya Gaz methane ingana na metero kibe miliyari 65 ndetse na metero kibe miliyari 300 z’umwuka wa CO2.

    Iyi myuka yombi n’indi itandukanye irimo sulfure d’hydrogène (H2S), ituma Ikiyaga cya Kivu kiza muri bitatu ku Isi bifite ubushobozi bwo guteza ibyago bishobora guhitana ubuzima bw’abantu, mu gihe habaho impamvu yatuma iyo myuka yivumbagatanya, ikaba yava munsi y’ikiyaga ikazamuka.

    Nk’umwuka wa CO2 watuma abantu badahumeka, mu gihe Gaz methane ishobora guteza inkongi zikomeye z’umuriro.

    Ibi si inkuru mbarirano kuko ibi byago byabaye mu 1984, ubwo abaturage 37 baturiye Ikiyaga cya Manoun kiri hafi y’uruhererekane rw’ibirunga bine ruzwi nka Oku muri Cameroun, bitabaga Imana mu buryo ‘bwasobanuwe na bamwe muri ibyo bihe nk’ibitero by’iterabwoba.’

    Nyuma y’imyaka ibiri, abandi baturage barenga 1700 bari batuye mu birometero 25 uvuye ku Kiyaga cya Nyos kiri muri rwa ruhererekane rw’ibirunga muri Cameroun, nabo bitabye Imana, bapfa urupfu rujya gusa nk’urw’abapfiriye hafi y’Ikiyaga cya Monoun, dore ko byombi binaturanye.

    Ibi byahagurukije abashakashatsi batandukanye ku rwego rw’Isi, babanje gukeka ko izi mpanuka ziri guterwa n’iruka ry’ibirunga bikikije ibyo biyaga riri kubera munsi y’ubutaka, uretse ko amakuru yavanywe mu bushakashatsi yavuguruje ibyo bitekerezo.

    Nyuma byaje gutangazwa ko intandaro y’izi mpanuka zombi ari ukwivumbagatanya k’umwuka wa CO2 wari munsi y’ibiyaga byombi, aho wakomeje kwiyongera mu gihe cy’imyaka myinshi, kugeza ubwo ugize ikiwukoma, gishobora kuba inkangu, umutingito, imvura nyinshi n’ibindi bitandukanye, bigatuma uzamuka.

    Nko ku mpanuka y’Ikiyaga cya Nyos, uyu mwuka wa CO2 usanzwe uhumanye, wageze mu birometero 25 uvuye ku Kiyaga, maze kuko ufite uburemere buruta ubwa Oxygene dusanzwe duhumeka, ukomeza kuba munsi yayo mu gihe gito, mu kirere kiri hafi y’abantu bituma bawuhumeka, ari na cyo cyaje kubahitana.

    Imiterere y’Ikiyaga cya Kivu na yo imeze neza nk’ibiyaga bya Nyos na Manoun byo muri Cameroun, kuko iki Kiyaga na cyo kibitse umwuka mwinshi wa CO2, ujya kungana na 2% by’ingano ya CO2 yoherezwa mu kirere iturutse ku Isi buri mwaka.

    Ubusanzwe CO2 igera mu ndiba y’ikiyaga binyuze mu buryo burimo amazi aturuka mu nda y’Isi akaba yakwinjira munsi y’ikiyaga, kandi aya mazi akaba akunze kuba arimo ingano nyinshi ya CO2 ndetse yifitemo umunyu mwinshi, ari na yo impamvu aguma mu ndiba y’ikiyaga aho kuzamuka.

    Hari kandi kuba ibikoma by’ikirunga bishobora kuva mu Kirunga bikajya mu ndiba y’ikiyaga, noneho bikahamara imyaka myinshi, maze uruhurirane rwabyo ndetse no kubora kw’ibindi bintu biri mu ndiba y’ikiyaga, byose bikazabyara gaz methane nyuma y’imyaka myinshi. Imiterere y’ubukonje iba munsi y’ibiyaga, ituma kwivanga kw’amazi ndetse n’iyo myuka byoroha.

    Igiteye impungenge ni uko ingano ya CO2 na Gaz methane igenda yiyongera mu Kivu, kuko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano yayo yiyongereyeho 30% mu myaka 30 ishize. Ni mu gihe kandi hari ubushakashatsi bwerekanye ko ubuzima bwigeze kuzimira hafi y’Ikiyaga cya Kivu, bigakekwa ko icyo gihe bishobora kuba byaratewe n’ubwiyongere bukabije bwa CO2 mu kirere nyuma y’uko yari imaze kuzamuka iva mu Kiyaga cya Kivu.

    Ku rundi ruhande, abahanga mu bijyanye n’ubutabire bagaragaje ko nubwo nta mitingito n’ibindi byatuma CO2 iva mu Kiyaga cya Kivu mu buryo butunguranye, iba igomba n’ubundi kuzavamo mu gihe kiri hagati y’imyaka 800 na 1000, ari na yo mpamvu ibikorwa byo gutangira kwitegura icyo gikorwa no gushaka uburyo cyaburizwamo ari ingenzi cyane.

    Ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi icyakora ntigikunze kugira amafi menshi kuko mu ndiba yacyo hari umwuka wa CO2 na gaz methane bishobora kugira ingaruka ku binyabuzima

    Icyafatwaga nk’igisasu mu Kivu cyatangiye kubyazwa umusaruro

    Ntabwo ari ibanga ko Ikiyaga cya Kivu ari kimwe mu biyaga bishobora guteza ibyago bikomeye ku bagituriye, ndetse bamwe ntibatinya kucyita ’Ikiyaga cy’Urupfu’, bitewe n’uburemere bw’ibyago gishobora guteza mu gihe cyaba kititaweho.

    Ibi ni byo byatumye ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisangiye iki Kiyaga, bigirana amasezerano akubiyemo n’uburyo bwo kubyaza umusaruro ingano iri hejuru ya gaz methane iri mu Kivu, aho kurindira ko izagira ikiyikoma igaturika, ikaba yakwica abantu ikanangiza ibikorwa bitandukanye.

    Ibi bijyana n’uko iki Kiyaga gifite ibyago byinshi byo kuba cyagira izindi mpanuka, na cyane ko kiri mu birometero birindwi gusa uvuye ku Kirunga cya Nyiragongo, kandi iki Kirunga kikaba kigifite ubushobozi bwo kuruka.

    Ku rundi ruhande, bijyanye n’uko iki Kiyaga kiri ahantu hagenda hasaduka, byitezwe ko imitingito ikomoka kuri iryo saduka ry’ubutaka, ishobora kugira uruhare mu kongera ibyago byo kuba gaz methane na CO2 biri mu Kivu bishobora guhungabana.

    Mu gihe iri turika ryabaho, ryagira ingaruka ziteye ubwoba kuko Ikiyaga cya Kivu gituriwe n’abarenga miliyoni ebyiri ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda, ariko ubwinshi bwa CO2 ndetse gaz methane iri muri iki Kiyaga bukaba bushobora gutuma ingaruka zigera kure cyane, kuko mu Kiyaga cya Nyos havuyemo metero kibe miliyoni 80 za CO2 zageze mu birometero 25 uvuye ku Kiyaga, ubwo wakwibaza uko byagenda mu gihe mu Kivu haba impanuka imeze gutya, kandi cyo kibitse metero kibe miliyari 300 za CO2.

    Bumwe mu buryo bwo kwirinda izi ngaruka zose ni ukubyaza umusaruro gaz methane iri mu Kivu, dore ko isanzwe yifashishwa mu bikorwa birimo gutanga umuriro w’amashanyarazi.

    Inyingo zagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu harimo gaz methane ihagije ku buryo ishobora kuryara amashanyarazi angana na megawatt zishobora kugera kuri 700 ku mwaka mu gihe cy’imyaka irenga 50 iri imbere.

    Uretse umuriro w’amashanyarazi, iyi gaz yanakoreshwa mu bindi bikorwa bikenerwamo gaz birimo nko guteka, kuba yakoreshwa mu bikorwa by’ubwikorezi, inganda n’ibindi bitandukanye.

    Kuva mu 2011, u Rwanda rwatangiye ubufatanye n’ikigo cy’Abongereza kizwi nka Contour Global, mu rwego rwo kugira ngo herebwe uburyo gaz methane yabyazwa umusaruro muri ibi bihe, aho kuzarindira ko iteza ibyago.

    Impande zombi zimaze kugera kuri byinshi, na cyane ko igice kimwe cy’umushinga cyatangiye gutanga umusaruro, aho kugera mu ntangiriro z’umwaka ushize, 30% by’umuriro wakoreshwaga mu Rwanda waturukaga kuri uyu mushinga wiswe ‘Kivuwatt’.

    Kuri ubu uyu mushinga uri gutanga amashanyarazi arenga megawatt 25, ariko nuramuka wuzuye uzatangira gutanga megawatt 100. Umushinga wo kuvana gaz methane mu kiyaga ikabyazwamo amashanyarazi nta handi hantu wari warigeze ukorerwa ku Isi, ari na yo mpamvu uyu mushinga watinze kuko watwaye imyaka irindwi yose.

    Kugira ngo gaz ikurwe mu mazi, hoherezwa amatiyo maremare mu ndiba y’Ikiyaga muri metero zishobora kugera kuri 350 nk’uko bimeze mu Kivu, ubundi akanyuramo amazi avanze na gaz methane na CO2. Nibura buri saha, metero kibe ibihumbi 20 bya gaz methane birazamurwa bigatunganywa.

    Mu kuzamurwa, aya mazi ayungururwa inshuro ebyiri, bwa mbere bikabera munsi y’amazi ariko mu buryo bworoheje, ubundi akongera kuyungururwa ageze mu bitembo biri hejuru y’amazi ari naho gaz methane itandukanyirizwa n’amazi ndetse na CO2.

    Iyi gaz methane ihita yoherezwa ku ruganda ruri mu birometero 13 ku nkombe z’amazi, inyuze mu matiyo yabugenewe, ubundi igatunganywa neza, igakorwamo amashanyarazi ashyirwa ku muyoboro mugari w’igihugu. Amazi na CO2 byasigaye bisubizwa mu Kiyaga cya Kivu.

    Uretse umushinga wa Kivuwatt, hari n’undi mushinga w’ikigo cya Shema Power Lake Kivu cyashoye miliyoni 400$, kigamije kuzabyaza umusaruro gaz methane yo mu Kivu umuriro ungana na megawatt 75.

    Ku rundi ruhande, ikigo cya Gasmeth Energy nacyo cyashoye miliyoni 400$ aho byitezwe ko mu mwaka utaha kizatangira kubyaza umusaruro gaz methane, ku buryo ishobora gukoreshwa mu bikorwa byo guteka n’ibindi birimo iby’ubwikorezi.

    Mu gihe imishinga yose igamije kubyaza umusaruro gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu yatanga umusaruro witezwe, iyi gaz ishobora kuzaba igize ibirenze kimwe cya kabiri cy’amashanyarazi u Rwanda ruzaba rukoresha mu mwaka wa 2024, agomba kuba agera kuri megawatt 556, aho Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, bavuye kuri 63% kugera muri Gicurasi uyu mwaka.

    Leta ikeneye amafaranga arenga miliyari 600 Frw kugira ngo izashyire mu bikorwa imishinga igamije kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu 2024.

    Umushinga wa Kivuwatt witezweho kuzatanga megawatt 100 numara kuzura

    Abaturage barenga miliyoni ebyiri baturiye Ikiyaga cya Kivu, bituma ibikorwa byo kwirinda iturika rya gaz methane ikirimo birushaho gukenerwa cyane

    Ikiyaga cya Kivu kimaze imyaka irenga miliyoni eshanu

    source : https://ift.tt/38pApdw

  • Papa yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite – Abahungu ba Habineza Joseph #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joseph Habineza
    Joseph Habineza

    Habineza Jean Michel yagize ati “Iteka yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite”.

    Ibyo kandi ngo yabitozaga n’abana be, akababwira ko bagomba kubaha buri wese, uko yaba ameze kose.

    Habineza Joseph ngo yari umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi, ku buryo n’igihe yabaga ari myanya ikomeye y’ubuyobozi, yatambukaga asuhuza bose kugeze k’umukozi ukora isuku, ugasanga abantu bose abafata kimwe. Ikindi ngo yari umuntu witaba numero za telefoni zose, zimuhamagara yaba iz’abayobozi cyangwa se iz’abaturage basanzwe, akabavugisha ku buryo buri wese yumva ari inshuti ye. Ibyo rero ngo ni impano idasanzwe yari afite.

    Jean Michel Habineza avuga ko umubyeyi we yari umuntu wishimira kubaho, akanezerwa kandi cyane (Joie de vivre). Ibyo ngo byaragariraga mu buryo yahoraga aseka kandi cyane mu gihe yabaga ari kumwe n’inshuti ze, ndetse n’ukuntu yaranaga imvugo yo kuvuga ko ‘ibyiza biri imbere’.

    Yagize ati ” Mu 2004, twari mu birori by’isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo. Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n’uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe. Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida!. Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk’Abadipolomate”.

    Habineza Joseph kandi ngo yari umuntu ukunda kurimba, akagaragara neza, ku buryo iyo yaguraga ikote rishya, ngo wasangaga yiyereka imbere y’abana be, ababaza uko bamubona, niba aberewe cyangwa se niba agaragara neza.

    Yari umuntu kandi ngo ukunda Siporo cyane, ku buryo n’iyo yabaga yaraye asohotse akaryama atinze, bitamubuzaga kuzindukira muri Siporo, akajya gukina ‘tennis’, agahora afite umurava mu byo akora.

    Jean Michel asoza avuga ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

    Yagize ati ” Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba Nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko umuntu mwiza cyane”.

    Undi muhungu wa Habineza Joseph witwa Eric Habineza, we yavuze ko yagize igihe kinini cyo kugendana na Papa we, cyane cyane basohotse, bagiye mu byo kwidagadura, akaba ngo yari umuntu uhorana inkuru zisetsa kandi azi kuganira n’urubyiruko cyane.

    Yagize ati “Hari ubwo nabaga numva ntashaka ko ahura n’inshuti zanjye, kuko akenshi zahitaga zimbwira ko andusha kuba ‘umwana mwiza’ ku buryo n’inshuti zanjye nkeya yantwaye! Iyo nabaga ndi kumwe n’inshuti zanjye ahari, yabaga yazanye inkuru zisekeje, yasohoka mukumva nta kindi mwarenzaho uretse kujya kuryama, kuko byabaga bisa n’aho asohokanye ibintu byose”.

    “Yari umuntu uhorana imbaraga, wishima, kandi uhorana ibiganiro bisetsa. Kumva ko yapfuye byaradukomereye, ariko tuzagerageza gukurikiza umurage we, nubwo bigoye cyane kugera ikirenge mu cye”.

    Reba Video y’ubuhamya aba bahungu batanze ku mubyeyi wabo

    source : https://ift.tt/38moywK

  • Mu rugendo rugoranye, Amavubi yageze Agadir muri Maroc (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku i Saa Saba z’ijoro z’uyu munsi, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yari igeze aho icumbitse mu mujyi wa Agadir muri Maroc, aho igiye gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, umukino uzayihuza na Mali kuri uyu wa Gatatu.

    Ikipe yageze Agadir mu gicuku
    Ikipe yageze Agadir mu gicuku

    Amavubi yari yahagurtse ku Cyumweru saa Munani z’ijoro, aca Entebbe muri Uganda aho bamaze isaha , nyuma bakomereza Istanbul aho bahise bafatira indege ijya Casablanca aho baje kugera bagatinzwa no guhabwa Visa ya Maroc, byatumye indege yagombaga Agadir ibasiga, nyuma baza gufata indi.

    Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo
    Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yavuze ko gukora urugendo nk’uru bisaba akazi katoroshye ngo utegure abakinnyi mu mutwe, anavuga ko kandi kuba Mali itazakinira iwayo ntacyo bivuze cyane ko icy’ingenzi ari ugutegura neza umukino

    Yagize ati “Turashima Imana kuba tugeze Agadir amahoro. Abakinnyi baba bakoresheje imibiri yabo ku buryo bisaba akazi katoroshye kubategura cyane cyane ibijyanye no kuruhura imibiri yabo ndetse no kubategura mu mutwe nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri 24.”

    ‘’Gukinira na Mali hanze y’Igihugu cyabo bishobora gukora itandukaniro cyangwa ntibigire itandukaniro bikora ku bijyanye n’umusaruro wo mu kibuga kuko aho umupira ugeze muri iki gihe ushobora gutsindira mu rugo cyangwa ugatsindira hanze kuko byose birashoboka. Ibyo ntabwo tubirebaho cyane ahubwo ikituraje ishinga ni ukureba imikinire ya Mali tugategura amayeri y’umukino ashobora kudufasha kubona umusaruro twifuza muri uyu mukino naho ibyo kuba tutakiniye muri Mali ntabwo tubyitayeho cyane.”

    Amavubi yamaze kugera Agadir
    Amavubi yamaze kugera Agadir

    ABAKINNYI B”AMAVUBI BEREKEJE MURI MAROC

    ABANYEZAMU

    MVUYEKURE Emery
    BUHAKE Twizere Clément
    NDAYISHIMIYE Eric

    AB’INYUMA

    FITINA Omborenga
    RUKUNDO Denis
    RUTANGA Eric
    IMANISHIMWE Emmanuel
    RWATUBYAYE Abdul
    MANZI Thierry
    NIRISARIKE Salomon
    NGWABIJE Bryan Clovis
    BAYISENGE Emery

    ABO HAGATI

    BIZIMANA Djihad
    TWIZERIMANA Martin Fabrice
    MUHIRE Kévin
    MUKUNZI Yannick
    NIYONZIMA Olivier
    NIYONZIMA Haruna
    RAFAEL York

    AB’IMBERE

    KAGERE Medie
    TUYISENGE Jacques
    BYIRINGIRO Lague
    TWIZERIMANA Onesme
    HAKIZIMANA Muhadjir

    source : https://ift.tt/3jsda8X

  • Kigali: Ubukwe bwasubikiwe mu rusengero, Minisitiri Busingye yizeza ubutabera muri iki kibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Gikondo Diyoseze ya Kigali, mu ma saa munani z’amanywa.

    Paruwasi ya Gikondo yiteguraga gusezeranya Niyonsaba Innocent na Tuyisabe Berthe babarizwa muri EAR Diyoseze ya Gahini ubukidikoni bwa Rukomo Paruwasi ya Gishuro.

    Mu gihe Pasiteri yiteguraga gusezeranya aba bageni, hinjiye umubyeyi ufite abana batatu arira afata mu mashati Niyonsaba Innocent ndetse n’abana bararira bituma Pasiteri agirana ibiganiro mu muhezo n’abageni bagiye gusezerana ndetse n’uwo mubyeyi birangira hafashwe umwanzuro wo gusubika igikorwa cyo kubasezeranya.

    Inkuru ya Afrimax ivuga ko Dukuzumuremyi Janvière ari we mubyeyi wumvikanye arira avuga ko yabyaranye na Niyonsaba Innocent abana batanu harimo impanga inshuro ebyiri, akaba batatu abarera wenyine mu gihe abandi ngo se yabamwimye.

    Mu marira menshi, yumvikanye asaba indezo y’abana afite batatu ariko akanahabwa abandi babiri b’abahungu se afite.

    Ati “Twashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, yansize mfite inda nkuru ya gatatu, njya iwabo nahamaze amezi 2 maze kubyara. Bambwiye ko batabasha kuntunga n’abana bambwira ko ngomba kujya iwacu, bamperekeje saa cyenda z’ijoro mpeka umwana umwe undi mufashe mu ntoki, ntega imodoka njya iwacu.”

    Dukuzumuremyi avuga ko atabashije kuguma iwabo, ahubwo yahisemo kujya kwikodeshereza kugira ngo abashe kurera abana be.

    Avuga ko yahamagaraga umugabo we ntamwitabe yanamwitaba akamubwira nabi ku buryo nta kintu na kimwe yamufashije mu buzima.

    Avuga ko abayeho nabi kugera aho asiga akingiranye abana be mu nzu kuko atabasha kubajyana aho aba yagiye guca inshuro.

    Yagize ati “Jyewe mba mu icumbi, kubona icyo kurya cy’abana birangora ubwo nsiga abatoya mfite mbakingiranye mu nzu, bakajya birirwa munsi y’urugi, abanyamuhanda bakabashungera, abafotora bagafotora, abana birirwa munsi y’urugi barira.”

    Yavuze ko gusiga akingiranye abana mu nzu ari ukubura uko yabigenza kuko nanone atakura mukuru wabo mu ishuri kugira ngo asigarane barumuna be.

    Yavuze ko icyamuzanye ari ukubaza se w’abana imibereho yabo ndetse no kumuha abana be babiri yamwimye we n’umuryango we.

    Arifuza ko inzego zirenganura abana zamufasha abana be bagahabwa uburenganzira ndetse akanahabwa abana be akabirerera.

    Ati “Bamfashe abana banjye baboneke ni cyo nifuza n’Igihugu cyose kibimenye kimpeshe abana banjye kandi baharanire n’uburenganzira bw’aba bana, kubaho kwabo, kwiga kwabo n’aho kubaho kwabo ntaho mfite.”

    Yakomeje agira ati “Sinibaza niba Igihugu gishyigikira ibi bintu, umugabo ungana kuriya, ufite amaboko mazima, agomba kubyara abana bakaba mayibobo mu gihugu. Mana niba dufite amategeko aturengera muri iki gihugu, Mana, amategeko arengere abana banjye.”

    Dukuzumuremyi avuga ko ikimubabaza cyane ari uko abana yamwimye na we atabarera ahubwo barerwa n’iwabo, ibintu avuga ko ari ukumwima uburenganzira ku bana be ku buryo batanamusura cyangwa na we ngo yemererwe kubasura.

    Pasiteri Kanana Cedric muri Paruwasi ya Gikondo muri Diyoseze ya Kigali ari na we wagombaga gusezeranya aba bageni, avuga ko nk’uko bijya bibaho, uwo mushumba akaba yari yatiye urusengero rwa EAR Gikondo ngo aze kuhasezeranyiriza abo bageni kuko bari kuzatura i Kigali akaba ari na ho bari gukoreshereza imihango y’ubukwe.

    Umushumba wa EAR/Gishuro yari yasobanuye ko barangiwe inshuro 3 muri iyo Paruwasi kandi bakaba barashyingiwe mu murenge, uwo mushumba asaba ko bamufasha bakamusezeranyiriza abo bageni kuko yari yagize impamvu zitunguranye zituma atahibera ubwe.

    Avuga ko bafashe umwanzuro wo gusubika ubukwe abo bantu bafitanye ibibazo bakabanza bakabikemura.

    Yagize ati “Twe nk’abatiwe urusengero, ntabwo dushobora gusezeranya no kujya mu bindi bintu byose kandi bafite aho bakomoka na Pasiteri wabo. Umwanzuro uzaturuka kuri Pasiteri wabo kuko ari we ubazi uzi n’ikibazo bafite.”

    Yakomeje agira ati “Twe rero, twanzuye ko tutabasezeranya mu gihe twumvise ibi bibazo bihari kandi tutabifitiye uburenganzira, bafite Pasiteri wabo.”

    Yanahishuye ko mu biganiro bagiranye na bo ngo umugabo yemeye ko afitanye na Dukuzumuremyi abana batanu, umugore na we akavuga ko se ntacyo abafasha bityo akifuza ko ikibazo cy’indezo n’uko bazabaho cyabanza gukemuka hanyuma bagasezeranywa.

    Yavuze ko igihe hazabonekera inyandiko igaragaza ko uburenganzira bw’abana n’ibindi byose byabonetse ko bahita babasezeranya.

    Bangiwe gusezerana imbere y’Imana mu gihe bivugwa ko bari barasezeranye imbere y’amategeko, dore ko hari amashusho yagaragaye bari mu birori byo kwiyakira ndetse bari no mu munezero nk’abantu bagiye kubana.

    Mu bagarutse kuri iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga harimo uwitwa Sylvie Nsanga wanenze umugabo uvugwaho guta urugo, agatwara abana ndetse akajya gusezerana n’undi mugore.

    Sylvie Nsanga ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga aharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa yasabye ko uburenganzira bw’uyu mugore n’ubw’abana be bwubahirizwa, asaba inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera, iz’umutekano, iz’uburinganire n’iterambere ry’umuryango gukurikirana iki kibazo.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ni umwe mu banditse basubiza kuri Twitter ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko ubutabera buzatangwa.

    source : https://ift.tt/3sZhEad

  • Kamonyi: Barindwi bafatanywe litiro zirenga 1,000 z’ibikomoka kuri Peteroli bacuruzaga bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatanwe litiro 1,025 za Mazutu na Peteroli, iyo bamaraga kubivoma muri ayo makamyo, babicuruzaga ku mafaranga macye mu bashoferi bo mu Rwanda, bukaba ari ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe n’amategeko.

    Abafashwe ni Nzabandora Innocent w’imyaka 27 na Ntirenganya Céléstin w’imyaka 38, abo ni bo bari abakoresha b’abana biganjemo abari munsi y’imyaka 18 ari bo Muhoza Olivier w’imyaka 19, Ishimwe Fiston w’imyaka 17, Iraguha Olivier w’imyaka 17, Tuyishimire Jacques w’imyaka 19 na Bizuwiteka Patrick w’imyaka 17.

    Abo ni bo bari bashinzwe kuvoma, kubika no kurinda amavuta yabaga yaguzwe mu makamyo, yagurwaga na Nzabandora na Ntirenganya. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku bwumvikane bucye bwa bariya bagabo babiri, bapfuye amafaranga uwitwa Ntirenganya ahamagara Polisi avuga ko hari abantu basinze barimo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

    SP Kanamugire yagize ati “Ntirenganya yapfuye amafaranga na mugenzi we Nzabandora barashwana, ahita ahamagara Polisi ya Gacurabwenge avuga ko muri uwo mudugudu hari abantu banywa inzoga mu tubari ndetse n’umuyobozi w’umudugudu arimo kubafungira ubusa. Abapolisi bagiyeyo basanga Ntirenganya yasinze cyane ndetse n’urubyiruko akoresha mu kuvoma no kurinda Mazutu na Peteroli na bo basinze bararwana, abayobozi mu nzego z’ibanze barabafata”.

    SP Kanamugire yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Mushimba yahise agaragariza abapolisi ikibazo cy’abo bantu n’inzu babikamo biriya bikomoka kuri Peterori, basanga harimo amajerikani 41 n’ingunguru ku ruhande byuzuyemo Mazutu na Peteroli bavomaga mu makamyo.

    Ati “Umuyobozi w’umudugudu yahise agaragaza inkomoko y’ubusinzi n’umutekano mucye bitewe n’abo bantu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli rwihishwa. Babibikaga ahahoze sitasiyo yitwa Safari (nyirayo yarayihagaritse ntigikora). Abapolisi bageze mu nzu iri muri iyo sitasiyo basangamo matora bararaho, ndetse barara mu majerikani yuzuye Mazutu na Lisansi”.

    SP Kanamugire yavuze ko ibyo bakoraga binyuranijwe n’amategeko kuko bishobora guteza impanuka bakaba bahira mu nzu ndetse bagatwika abaturanyi.

    Ati “Ubucuruzi bw’ikomoka kuri petero bugira uko bukorwa kandi ubukora akaba afite ibyangombwa, bariya bantu nta byangombwa bafite. Bararaga mu majerikani yuzuyemo mazutu na lisiansi kandi bashobora gucana ikibiriti wenda banywa itabi ikibatsi cy’umuriro kigahura na Mazutu na lisinsi bagashya ndetse bagatwika abaturage bahegereye”.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    source : https://ift.tt/3gJUfET