Tag: featured

  • Babiri bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM
    Bakurikiranyweho kunyereza imisoro bakoresheje EBM

    Abo bagabo ni Nsengumukiza Patrick wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo hamwe n’uwo yita sebuja witwa Karangwa Benoît, umucuruzi ukorera mu Karere ka Nyarugenge bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera aho bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta.

    Uko beretswe itangazamakuru ni ko bose bemera icyaha, gusa ntibahuza kuko Nsengumukiza avuga ko yari umukozi wa Karangwa mu gihe Karangwa we abihakana akavuga ko na we yari umukiriya wa Nsengumukiza, kuko yamwiyambazaga kugira ngo amufashe kwishyura imisoro akoresheje inyemezabwishyu ya macye.

    Nsengumukiza Patrick wafunguye kompanyi zirenga eshatu z’ubucuruzi ariko mu buryo bw’uburiganya, avuga ko ibyangombwa yafungurijeho ibikorwa by’ubucuruzi birimo indangamuntu yabihabwagana na Karangwa, gusa ngo yabikoraga azi ko byemewe n’amategeko.

    Ati “Nakoraga akazi ko gufungura kampani (Company) z’ubucuruzi kuri Internet, ziri kumwe na EBM yazo, nabikoraga nzi ko ari akazi, abacuruzi bampaga nimero y’irangamuntu nkagenda nkabafungurira amakampani, zikazana na EBM zazo nkayabaha bakajya kuyakoreraho, uyu munsi kuba mpagaze hano ni uko namaze gufatwa, nkaba nari ngiye gufungura indi kampani y’umucuruzi turi kumwe ahangaha yari iya gatatu kuri we. Nabifunguraga nzi ko byemewe ari akazi, ariko nyuma namenye ko izo kampani zitajyaga zisora ahubwo zavagaho inyemezabwishyu zo kwiba Leta, ariko uyunguyu ni we wari boss wanjye nakoreraga”.

    Ibyo kuba umukoresha wa Nsengumukiza, Karangwa abyamaganira kure ahubwo akemera ko yagize uruhare mu gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, azikorewe na Nsengumukiza.

    Ati “Twamenyanye nk’umuntu w’umukiriya aza abaza ibiciro aho ncururiza, hanyuma ambwira ko acuruza yajya andanguza ibicuruzwa, ni bwo nyuma twaje kugenda tuganira aza kumbwira y’uko ashobora kumbonera inyemezabwishyu, ambwira ko ajya asagura akagira izo asigarana ushobora gukoresha ku buryo wayidekarara umusoro ukagabanuka, nta bundi buryo twigeze dukoranamo”.

    Akomeza agira ati “Twakoranye gutyo akaza akampa izo nyemezabwishyu twakoranye nk’ibihembwe bine sinibuka neza amafaranga, ariko ibyo ari byo byose ashobora kugera muri miliyoni 40 ariko hari izitaradekararwa zigihari kuko iki gihembwe ntikirarangira. Kuba yarampaye izo nyemezabwishyu ntabwo ari ukuvuga ko nakoranaga nawe ntabwo nari nsanzwe muzi namumenye gutyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari amategeko agenga uburyo abantu basora kandi uzabirengaho atazigera yihanganirwa.

    Ati “Ayo abaturage bakwiye ku yumva bakayubahiriza, abacuruzi bakayumva bakayubahiriza. Hari uburyo bwashyizweho bwo gusora bakwiye kuba babuzi, ariko umuntu uwo ari we wese uzarengera akarenga kuri ayo mategeko, Polisi ikabimenya izamufata kuko yicara ishakisha amakuru ikayashungura aho bibaye ngombwa ko ifata ibyemezo ikabifata”.

    Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa itegeko No 026/2019 ryo kuwa 18 Nzeri 2019 rigena uburyo bw’isoresha mu ngingo yaryo ya 87, ritegeka ko bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5.


    source : https://ift.tt/38u14WI

  • Umunyarwenya Kamaro agiye gusohora indirimbo yise ‘Ocean’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kamaro wamamaye mu ndirimbo Mbaya, agiye gusohora indirimbo Ocean
    Kamaro wamamaye mu ndirimbo Mbaya, agiye gusohora indirimbo Ocean

    Muri iyo ndirimbo uwo muhanzi aba avuga uburyo ari wenyine uzi gukoresha ingashya n’ubwato ndetse n’inshuti zikabimukundira akazizengurutsa aho zishaka.

    Agira ati “Nijye Nigga ya mbere ikoza ingashya muri Ocean, nkozamo ukagira ngo ndimo kwirobera ntinya amazi kuko iteka ntwara nambaye ijile na bagenzi banjye biragoye kugira ngo bashire. Mba mfite commande ninjiye Taillande nibwo ngarutse Islande mpura n’abambuzi bari baje bifunze nk’abaranguzi, mu byo nibwe harimo na Pabuzi”.

    Iyi ni indirimbo izasohoka iri kumwe n’amashusho yayo ikaba yarakozwe n’umuhanga mu gukora indirimbo, Sano Patrick uzwi nka Sano Panda.

    Umwe mu bumvise iyi ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko bitangaje kuba abaririmbyi b’iki gihe basigaye baririmba ibintu bitumvikana, akenshi wumva biganisha ku busambanyi.

    Yagize ati “Ariko se urubyiruko rw’ubu rwabuze inganzo ku buryo usanga bashishikajwe no kwandika ibintu bijya kumera nk’ubusambanyi?”

    Iyi ndirimbo bayigereranya n’izindi zasohotse nka Ntiza, Amabiya, Ikinyafu, igare n’izindi, zigora guhita wumva ibisobanuro byazo.


    source : https://ift.tt/2Ycn6LI

  • Gutanga urukingo rwa mbere ku bafite imyaka 18 kuzamura byongeye gusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko guhera ku itariki 28 Kanama 2021, iyo gahunda yari yasubitse kuko inkingo zarizayiteganyirijwe zari zashize, bituma hakomeza gukingirwa abafataga urukingo rwa kabiri bonyine.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko iyo gahunda yari yasubitse bitewe n’uko inkingo zari zashize.

    Ati “Nk’uko mubizi mu mpera z’icyumweru gishize twari twabisubitse kubera ko inkingo twari twateganyije zari zashize, ariko rero twabonye izindi nkingo zigera ku bihumbi 150 tugiye gukoresha kuri doze ya mbere muri icyo cyiciro. Twagira ngo rero tubakangurire guhera ejo mu gitondo saa mbili, bagane amasite bari basanzwe bikingirizaho mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abacikanywe na bo babone inkingo”.

    Dr. Mpunga avuga ko bakurikije imibare basanga inkingo babonye zizakingira abari basigaye ubundi hagategerezwa ko bazahabwa doze ya kabiri.

    Ati “Ariko n’iyo haba hari abadakingiwe muri iki cyiciro tuzabakingira mu cyiciro gikurikiraho kuko inkingo zizakomeza kuza, buri cyumweru tuzagenda twakira inkingo, tuzajya tugenda tubagezaho gahunda uko tuzagenda tubona inkingo”.

    Izi nkingo ngo zizakomeza gutangirwa aho zimaze iminsi zitangirwa kuri site 37 ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko gahunda yo gutanga urukingo rwa kabiri ku bafashe urwa mbere guhera mu matariki ya mbere ya Kanama izarangira tariki 04 Nzeri 2021.

    Inkingo za doze ya mbere zigiye gutangwa nta kindi bisaba uruhabwa uretse kuba afite imyaka 18 kuzamura kandi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali.

    source : https://ift.tt/3mNy849

  • Gusezera bwa nyuma Amb. Joseph Habineza byari amarira n’agahinda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imihango yo kumusezeraho yabereye mu rugo iwe nyuma aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho yaherekejwe n’abo mu muryango we, inshuti ze ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

    Bikurikire muri iyi Video:

    source : https://ift.tt/38HpNqJ

  • Amerika yavuye muri Afghanistan nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanditse iti “Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar”.

    Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ‘France 24’ dukesha iyi nkuru.

    Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati “Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese”.

    Ati “Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ‘dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi”.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ‘kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

    Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

    Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

    Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

    source : https://ift.tt/2Wx5fi9

  • Rafael York n’abandi bakina hanze bakoranye imyitozo n’abandi b’Amavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakoze imyitozo yayo ya mbere Agadir, imyitozo yabereye ku kibuga kimwe muri bibiri by’imyitozo bya stade izaberaho umukino.

    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi
    Rafael York yakoze imyitozo bwa mbere mu Mavubi

    Usibye abakinnyi baturutse mu Rwanda, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ari bo Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rafael York, Mukunzi Yannick bose bageze Agadir ndetse bakaba banakoranye imyitozo n’abandi.

    Ni mu gihe kandi Bizimana Dhihad wahageze nyuma kubera umukino wa shampiyona yari yaraye akinnye yakoze imyitozo yoroheje ku ruhande, akaza gukorana n’abandi mu myitozo yo kuri uyu mugoroba ibera ku kibuga kizaberaho umukino.

    Uyu mukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mali biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, naho undi wa kabiri muri iri tsinda bakazawukina na Kenya ku Cyumweru tariki 05/09/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3jwpwwR

  • Amerika yavuye muri Afghanistani nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanditse iti “Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar”.

    Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ‘France 24’ dukesha iyi nkuru.

    Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati “Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese”.

    Ati “Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ‘dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi”.

    Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ‘kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

    Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

    Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

    Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

    source : https://ift.tt/3zABI5s

  • Nyaruguru: Ufite ubumuga yahawe igare rishya abikesha uwamufotoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje
    Yahawe igare rishya risimbura iryo yari afite rishaje

    Ubwo yashyikirizwaga irryo gare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru tariki 24/8/2021, yashimye abatekereje kumushumbusha, kuko kugendera ku rishaje byari bisigaye bituma atabasha kugera mu gasantere ka Kamirabagenzi akunze kudoderamo inkweto, nyamara ari byo bimufasha kubona amafaranga atunga urugo rwe.

    Akimara kwakira igare yagize ati “Ubu guhera ejo n’ejobundi ndabasha kujya kwirwanaho, kugira ngo ubuzima bukomeze neza”.

    Ubundi ngo ataramugara yagabaga i Kigali, akora umurimo w’ubunyonzi, hanyuma muri 2002 agongwa n’imodoka ahetse umugenzi, bimuviramo kumugara igice cyo hasi cy’umubiri.

    Ati “Imana yambaye hafi sinapfa, nza kubaka, nzana umugore, ubu dufitanye abana bane. Kuba amaboko ari mazima ndayakoresha nkayabyaza umusaruro, kuko nanze gusaba. Ubwo mbashije kubona inyunganirangingo, birushijeho kuba byiza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, avuga ko muri rusange mu Karere ka Nyaruguru abafite ubumuga bakeneye amagare y’inyunganirangingo kuri ubu bari 77, hakaba havuyemo umwe. Ngo bari gushaka uko n’abasigaye bayahabwa.

    Na ho mu Rwanda hose, abakenera amagare y’inyunganirangingo muri rusange ni ibihumbi 17 nk’uko bivugwa na Marcel Nkurayija, ushinzwe ubuzima mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga.

    Agira ati “Abo nkubwiye ni abapimwe bikagaragara ko bayakeneye ubwo twashyiraga abafite ubumuga mu byiciro, ariko umubare w’abakenera inyunganigangingo y’igare ugenda uhindagurika buri munsi bitewe n’uko hari abagira impanuka bagenda biyongera ku bari basanzwe, na bo bagenda bashumbushwa andi bitewe n’uko ayo bari bafite yashaje biturutse ku ko bayifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

    Anavuga ko kugeza ubu amagare atangirwa ubuntu, ku buryo abayakeneye badakwiye kuyabura. Icyakora, bayahabwa nyuma yo gupimwa n’abaganga babihuguriwe bagiye bari ku bitaro by’uturere, ari na bo bagena ingano y’amagare baba bakeneye kuko abantu bose badakenera angana.

    Ati “Nk’uko iyo umuntu agiye ku isoko agiye kugura inkweto areba izikwiranye n’ikirenge cye, n’abafite ubumuga babanza gupimwa ngo harebwe ingano y’ayo bakeneye.”

    Haherewe ku bipimo byoherejwe, amagare yatunganyijwe yoherezwa kuri farumasi y’akarere hanyuma akazahakurwa ashyirwa abo yasabiwe.

    Yafotowe asana ipine ry
    Yafotowe asana ipine ry’igare rye rishaje bituma ahabwa irishya

    Nkurayija anavuga ko bidakwiye ko ababonetse bose batanga amagare ku bafite ubumuga, bitanyujijwe muri iyi nzira yo kubanza kubapima, kuko hari igihe umuntu yahabwa igare ryamwongerera ibibazo.

    Aha atanga urugero rw’umwana udafite amaguru wahabwa igare rikwiriye umuntu mukuru, rishobora kumutera n’umugongo kuko ryatuma uruti rw’umugongo rwe ruhetama.

    Asaba kandi abahabwa amagare y’inyunganirangingo kuyifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo banabashe kwibeshaho, kuko ngo hari abo byagaragaye ko bayahabwa hanyuma bakayasiga mu rugo bakajya gusaba, bashaka gutera imbabazi abo basaba.


    source : https://ift.tt/3DuA3k6

  • Miss Muyango na Kimenyi bishimiye kwibaruka imfura yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga Muyango ari gukora ku ntoki z’umwana we yari amaze kubyara, Kimenyi yashimiye abamushimiye kubera ibyishimo arimo byo kubyara, ndetse ku mbuga nkoranyambaga akaba yagize ati “nyemerera Data ngushime.”

    Byavuzwe kenshi ko Muyango yaba asigaye abana mu nzu na Kimenyi ndetse biza kuvugwa ko yaba atwite bishimangirwa n’uburyo Muyango yagaragaraga ubwo bamutereraga ivi muri Gashyantare 2021, gusa aba bombi birinze kugira byinshi babivugaho.

    Mu minsi ishize nibwo Kimenyi yatawe muri yombi n’abandi bakobwa bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, nyuma yo gutegura ibirori byo gutegurira umwana uzavuka bizwi nka baby shower, gusa yaje kurekurwa nyuma yo gutanga amande.

    Miss Muyango wabaye Miss photogenic mu mwaka wa 2019 amaze igihe kinini akundana na Kimenyi Yves akaba umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

    source : https://ift.tt/3Bp8zdS