Tag: featured

  • Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe babangamiwe no kwakwa ubukode bw’inzu bakiva muri guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa C0vid-19 ku wa 27 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yashyize imirenge 50 irimo n’uwa Gasaka iri soko riherereyemo muri gahunda ua guma mu rugo.

    Abacuruza imboga n’imbuto muri iri soko bavuga ko nubwo mu minsi 15 bamaze muri guma mu rugo bari bemerewe gukora ariko ntacyo bakoze kuko bakoraga basimburana ndetse n’abaguzi batabonekaga ku bwinshi.

    Kuba batarakoraga mu buryo busanzwe byatumye ubucuruzi bwabo budindira ndetse bahura n’igihombo, bakaba bavuga ko kubishyuza ubukode ari ukubasonga kuko ntaho babukura.

    Bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ubuyobozi bw’isoko bwafatiriye ibicuruzwa byabo kuko batarishyura ubukode bw’ukwezi kwa munani kandi nabo nta bushobozi bafite.

    Umwe yagize ati “Ubuyobozi bw’isoko bwavuze ko tugomba kwishyura umusoro w’ukwezi twari turi mu rugo, tubandikira ubugira kabiri tubasaba ko batugirira ibambe bakatwihanganira kuko impamvu zitaduturutseho, bakatwihanganira umusoro w’ukwezi kwa munani tugashaka uw’ukwa cyenda.”

    Yakomeje avuga ko biyambaje n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF mu gihe batarasubizwa, ubuyobozi bw’isoko bufatira ibicuruzwa byabo ubu bikaba biri kwangirika.

    Abacunga iri soko bo bavuga ko mu minsi 15 ya guma mu rugo bagabanyijeho itatu kugira ngo baborohereze kandi ko byishimiwe, abadashaka kubyumva ari agatsiko kigometse kandi nabo bagomba kwishyura inguzanyo ivuye mu bukode batanze.

    Umwe muri bayobozi yagize ati “Isoko riri mu nguzanyo ryishyura buri kwezi, ikindi ibintu byabo hari ababirinda, hari abakora isuku, abakorerabushake n’abayobozi abo bose bagomba guhembwa, twishyura amazi n’ibindi. Ibi byose narondoye bigomba gukemurwa n’ubukode.”

    Ku ruhande rw’Uhagarariye Abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe, Uwitije Bernard, yavuze ko aka ari agatsiko kigumuye ariko bagiye gushaka uko ikibazo cyabo cyakemuka.

    Ati “Ikintu kigaragaramo ubona iri tsinda rito rishaka kugumura abandi ariko turakomeza tubegere tubaganirize, tujye inama turebe icyakorwa dufatanyije n’abashoramari bayobora iri soko n’ubuyobozi bw’akarere.”

    “Ni ikibazo tuzi kandi ntabwo twicaye turi kugishakira igisubizo kirambye gifatika, mu kureba uburyo twagabanya ideni rya banki kugira ngo isoko ritaramara n’imyaka ibiri ntirijye mu birarane.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwo bwavuze ko bugiye kubanza gusesengura iki kibazo bukazagishakira umurongo.

    Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe babangamiwe no kwakwa ubukode bw’inzu bakiva muri guma mu rugo

    source : https://ift.tt/3BB2if6

  • Twakifuje ko aburanishirizwa mu Rwanda- IBUKA yavuze ku cyemezo cyo gukomeza gukurikirana Agathe Kanziga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Kanama 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire ruri i Paris rwanzuye ko ubusabe bwa Agathe Kanziga Habyarimana n’abamwunganira mu by’amategeko buteshejwe agaciro.

    Basabaga ko ikirego cye kiri mu rukiko kuva mu 2008 aho akurikiranyweho uruhare muri Jenoside cyahagarikwa ngo “kuko habuze ibimenyetso”.

    Kuva icyo gihe iperereza riracyakorwa muri iyo myaka yose ndetse kuva mu 2016 yagejejwe imbere y’urukiko.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Nkuranga yavuze ko uwo mwanzuro bawakiriye neza kuko uwo mugore ari ku rutonde rw’abakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko bifuza ko yaza kuburanishirizwa mu Rwanda nyuma y’uko hanzuwe ko akomeza gukurikiranwa.

    Ati “Amaze igihe akurikiranwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Ubundi twakanifuje ko yakabaye azanwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanira kubera ko ni ho ibyaha [akurikiranyweho] byabereye.”

    Agathe Habyarimana ubura umwaka umwe ngo yuzuze 80, ari mu bari bagize “Akazu” gafatwa nk’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Raporo Muse yagaragaje ko ari we wari umukuru wako.

    Yari agahuriyemo na musaza we Protais Zigiranyirazo; mubyara we, Col Pierre-Célestin Rwagafilita; Laurent Serubuga na Col Elie Sagatwa.

    Nkuranga yavuze ko nubwo nta masezerano arashyirwaho hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda ngo bihererekanye abanyabyaha nk’abo, naho atakoherezwa birashimishije kuba yakomeje gukurikiranwa.

    Yakomeje ati “Icyaha ashinjwa kirakomeye kandi twifuza ko ubutabera bwubahirizwa. Icyo twifuzaga ni uko umuntu nka Agathe yakurikiranwa agahanirwa ibyo ashinjwa kandi bizwi, kugira ngo twumve ko tubonye ubutabera.”

    Guhana umuturage wakoze Jenoside uwayiteguye yigaramiye ntibyumvikana

    Nkuranga uyobora Ibuka yasobanuye ko bitumvikana kuba abijanditse muri Jenoside baragejejwe imbere y’ubutabera ubu bakaba bari kurangiza ibihano bakatiwe, naho abayiteguye bagakomeza kwidegembya mu Burayi.

    Ati “Ntabwo byaba ari ibintu byashimisha kubona wa muturage wishoye muri Jenoside kubera ko hari abantu bari bakomeye nka Agathe [bayiteguye], agahanwa bo bigaramiye.”

    “Ntabwo byumvikana ni yo mpamvu iteka duhora dusaba ko bariya bari mu bacurabwenge bagombye guhanwa by’intangarugero kugira ngo nibura tujye tuvuga ngo ‘Ntibizongere ukundi’ n’abakibyiruka bumve ko bishoboka koko.”

    Raporo Duclert yakozwe n’inzobere mu by’amateka ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yerekanye ko Agathe Habyarimana, yahungishijwe ku busabe bwa François Mitterand wayoboraga icyo gihugu.

    Igira iti “Guhungisha Abanyarwanda bari bafite ubwoba [bwo kwicwa] si cyo cyari kigenderewe n’abayobozi b’u Bufaransa mu cyiswe ‘Opération Amaryllis’ [yabayeho hagati ya tariki 8 na 14 Mata igamije guhungisha abahigwaga].”

    “Icyihariye kimwe cyamenyekanye, [ni uko hari hagamijwe] kurinda no guhungisha umugore wa Habyarimana n’umuryango we. Ubu ni ubusabe bwari bwatanzwe na François Mitterand ku giti cye, kandi ni ikibazo cyagaragarijwe mu nyandiko zijyanye na Opération Amaryllis.”

    Agathe kimwe n’abandi banyepolitiki benshi bari muri Guverinoma ya Habyarimana bashakiye ubuhungiro mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko mu Bufaransa nk’igihugu cyari inshuti yabo muri icyo gihe.

    Nyuma y’imyaka myinshi Leta y’u Rwanda isaba ko bashakishwa, ababonetse bagakurikiranwa cyangwa bakoherezwa mu gihugu kikabiburanishiriza; abayobozi batandukanye b’u Bufaransa batereye agati mu ryinyo.

    Perezida Macron ni we wageze i Kigali muri Gicurasi 2021 yemera “gushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”

    Nkuranga yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo kureba ko ibyo yasezeranyije u Rwanda bizubahirizwa, ariko ashimangira ko umwanzuro wo gukomeza gukurikirana Kanziga ari “kimwe mu byerekana ko bizashyirwa mu bikorwa”.

    Nkuranga Egide yatangaje ko bishimiye umwanzuro w’Urukiko rwo mu Bufaransa, uvuga ko Agathe Habyarimana akomeza gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Icyifuzo cy’uko Agathe Habyarimana yareka gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside cyateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa

    source : https://ift.tt/3gUAPx2

  • Ngoma: Uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bwatangiye gutanga umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buri gukoreshwa muri iyi mirenge ibiri ku buso bwa hegitari 20 zisanzwe zihingwaho imboga n’imbuto harimo water melon, poivron, urusenda, imiteja, inyanya, intoryi, amapapayi n’ibindi biti byinshi.

    Umwaka ushize ni bwo Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage cyane cyane abari mu byaro, RWARRI ubitewemo inkunga na Fonerwa, n’Akarere ka Ngoma batangije gahunda yo kuhirira abaturage bahinga imboga n’imbuto.

    Uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga 270 Frw, ukorwa hifashishijwe imirasire y’izuba n’imashini zikura amazi mu Kiyaga cya Mugesera zikayageza mu mirima y’abaturage badatanze amafaranga.

    Ni uburyo bushya kandi bwiza ngo bwatangiye gutanga umusaruro ugereranyije n’ubwari busanzwe bwatwaraga amafaranga menshi ya lisansi.

    Uwihanganye Sebahire Faustin uhinga poivron mu Murenge wa Zaza, yavuze ko mbere buhiraga bakoresheje imashini zikoresha lisansi nibura ngo kuri hegitari imwe byamutwaraga ibihumbi 700 Frw none ubu yishyura ibihumbi 50 Frw nabwo akayishyura ari uko yejeje.

    Ati “Nko kuri hegitari ya Poivron na water melon byibuze twasaruraga hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye ariko mu gushora ku mazi honyine washoragaho nk’ibihumbi 700 Frw, kongeraho amafumbire, abakozi n’imiti byose wabibara ugasanga urungukaho make.”

    Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga uziye amafaranga bashoraga ku mazi kuri ubu yabagarukiye nk’inyungu ngo nibura uwejeje atanga ibihumbi 50 Frw yo kubungabunga imashini n’imirasire bibaha amazi.

    Ati “Icyo byahinduye kirigaragaza cyane, niba umuntu yarahingaga kabiri mu mwaka ubu byarahindutse duhinga gatatu kuko amazi turayahorana nta gihe tutahinga. Izuba ryaduteraga ikibazo ubu ryabaye igisubizo kuko turikoresha mu mirasire tukuhira imirima yacu.”

    Twagirimana Daniel uhinga imboga z’amashu mu Murenge wa Mutenderi we, yavuze ko kuva aho batangiriye kubuhirira imyaka byazanye impinduka mu mihingire yabo.

    Ati “Nahingaga imboga nke nko kuri metero 40 rimwe na rimwe zikuma nkacika imbaraga ariko aho dutangiriye kuhira uhinga wizeye gusarura. Ibi rero byanteye imbaraga ndi gushaka uko nakongera ubutaka mpingaho nkanahingira kugurisha mu masoko yagutse cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RARRI, Uwizeye Belange, yavuze ko kuri ubu ahari gukoresha ubu buryo bushya bwo kuhira biteze ko aba baturage bazahinga ibihembwe bitatu aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe.

    Ati “Icyo navuga ni uko izuba ritera amapfa kuri ubu riri gukiza abaturage aho imirasire y’izuba yifashishwa igatanga ingufu z’amashanyarazi nazo zikamanuka zikazana amazi akifashishwa mu kuhira imirima y’abaturage.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi gahunda iri mu byo igihugu kiyemeje yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitandukanye.

    Yavuze ko muri aka Karere bafite ibiyaga bitatu harimo icya Sake, icya Mugesera n’icya Birira byose ngo bakaba bifuza kubibyaza umusaruro mu buhinzi.

    Ati “Ibi byose rero birakorwa kugira ngo turebe ko abahinzi bava ku kuhiza indobo kuko bituma batagera ku musaruro mwinshi, ubu rero twatangiye kubafasha kuhira ku buso bunini twiteze ko abahinzi bazabyungukiramo cyane.”

    Yakomeje avuga ko ibyiza byo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bitangiza ibidukikije ntibinahende umuturage ukoresha ubu buryo.

    Yakomeje ati “Ubu buryo buramutse bugize n’ikibazo ubikurikirana ashobora gukoresha telefone akareba ahari ikibazo ibintu bikagenda neza.”

    Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa ubuso bungana na hegitari 1643 bwuhirwa, mu myaka ibiri ishize abaturage barenga 400 bahawe amapompe yuhira ni mu gihe aka Karere kihaye intego ko mu 2024 gahunda yo kuhira izaba ikorerwa kuri hegitari 2300.

    Akanyamuneza ni kose ku baturage basigaye buhiza amazi atabahenda nka mbere

    Imirasire y’izuba isigaye yifashishwa mu kuhirira imirima y’abaturage

    Kuri uyu wa Gatatu abayobozi batandukanye basuye ibi bikorwa byo kuhira

    Mukansanga Xaverine utuye mu Murenge wa Mutenderi yavuze ko guhinga poivron akanazuhira byatumye atera imbere

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yuhira imirima y’abaturage

    Uwihanganye Sebahire Faustin avuga ko ibihumbi 700 Frw yakoreshaga mu kuhira akoresheje lisansi kuri ubu asigaye ayabara mu nyungu

    source : https://ift.tt/3kPwtZ8

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

    Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nk’utubari twakomeje gufungwa kuva iki cyorezo cyakwaduka muri Werurwe 2020. Hari n’ingendo z’umugoroba kugeza kuri ubu zitemewe nyuma ya saa mbili z’umugoroba, bikaba byitezwe ko amasaha y’ingendo ashobora kongerwa.

    Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho. Ababa muri ibi bikorwa bari mu bahungabanyijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo, kuko byinshi byahagaze kuva kicyaduka kugeza n’ubu.

    Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

    Kanda HANO umenye imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yo ku itariki 01 Nzeri 2021

    Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama yari yateranye tariki 18 Kanama 2021.

    Amafoto: Village Urugwiro

    source : https://ift.tt/3kInE3z

  • Amavubi atsinzwe na Mali mu mukino wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Kuri uyu wa Gatatu hatangiye imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, aho u Rwanda rwari rwakiriwe na Mali mu mukino wabereye Agadir muri Maroc.

    Ni umukino watangiye rusatirwa cyane n’ikipe ya Mali, aho yaje no guhita ibona igitego ku munota wa 10 ariko umusifuzi aracyanga, gusa nyuma y’iminota itatu gusa Mali iza kubona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Yannick Mukunzi, ariko umunyezamu Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y’iminota mike, ikipe ya Mali yaje guhita ibona igitego cyatsinzwe na Adama Traore, ni nyuma y’uko yaje gusigarana na myugariro Ngwabije Bryan Clovis ariko ntiyabasha kumwambura umupira, amurusha imbaraga ahita atsindira Amavubi igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

    Umutoza Mashami Vincent wakinishaga ba myugariro inyuma, yaje guhita akuramo yinjizamo Byiringiro Lague ngo afashe ubusatirizi bwa Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques, gusa ntibyagize icyo bihindura kuko ikipe ya Mali ntiyigeze ibemerera gutera mu izamu.

    Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Mashami yongeye gukora impinduka akuramo Mukunzi Yannick yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, ndetse na Haruna Niyonzima wasimbuye Muhadjili Hakizimana.

    Uyu mukino waje kurangira ari igitego 1-0 cya Mali, u Rwanda rukazakina umukino wa kabiri mu itsinda E aho ruzaba rwakiriye Kenya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 05/09/2021.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda

    Mvuyekure Emery (umunyezamu), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    source : https://ift.tt/2Yl43yP

  • Amateka ya Sibomana Athanase wamamaye mu gitaramo no mu gucuranga gakondo (Ikiganiro) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kurikira byinshi kuri we muri iki kiganiro yagiranye na KT Radio:

    source : https://ift.tt/38yzcAQ