Tag: featured

  • Ngoma: Uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bwatangiye gutanga umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buri gukoreshwa muri iyi mirenge ibiri ku buso bwa hegitari 20 zisanzwe zihingwaho imboga n’imbuto harimo water melon, poivron, urusenda, imiteja, inyanya, intoryi, amapapayi n’ibindi biti byinshi.

    Umwaka ushize ni bwo Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage cyane cyane abari mu byaro, RWARRI ubitewemo inkunga na Fonerwa, n’Akarere ka Ngoma batangije gahunda yo kuhirira abaturage bahinga imboga n’imbuto.

    Uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga 270 Frw, ukorwa hifashishijwe imirasire y’izuba n’imashini zikura amazi mu Kiyaga cya Mugesera zikayageza mu mirima y’abaturage badatanze amafaranga.

    Ni uburyo bushya kandi bwiza ngo bwatangiye gutanga umusaruro ugereranyije n’ubwari busanzwe bwatwaraga amafaranga menshi ya lisansi.

    Uwihanganye Sebahire Faustin uhinga poivron mu Murenge wa Zaza, yavuze ko mbere buhiraga bakoresheje imashini zikoresha lisansi nibura ngo kuri hegitari imwe byamutwaraga ibihumbi 700 Frw none ubu yishyura ibihumbi 50 Frw nabwo akayishyura ari uko yejeje.

    Ati “Nko kuri hegitari ya Poivron na water melon byibuze twasaruraga hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye ariko mu gushora ku mazi honyine washoragaho nk’ibihumbi 700 Frw, kongeraho amafumbire, abakozi n’imiti byose wabibara ugasanga urungukaho make.”

    Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga uziye amafaranga bashoraga ku mazi kuri ubu yabagarukiye nk’inyungu ngo nibura uwejeje atanga ibihumbi 50 Frw yo kubungabunga imashini n’imirasire bibaha amazi.

    Ati “Icyo byahinduye kirigaragaza cyane, niba umuntu yarahingaga kabiri mu mwaka ubu byarahindutse duhinga gatatu kuko amazi turayahorana nta gihe tutahinga. Izuba ryaduteraga ikibazo ubu ryabaye igisubizo kuko turikoresha mu mirasire tukuhira imirima yacu.”

    Twagirimana Daniel uhinga imboga z’amashu mu Murenge wa Mutenderi we, yavuze ko kuva aho batangiriye kubuhirira imyaka byazanye impinduka mu mihingire yabo.

    Ati “Nahingaga imboga nke nko kuri metero 40 rimwe na rimwe zikuma nkacika imbaraga ariko aho dutangiriye kuhira uhinga wizeye gusarura. Ibi rero byanteye imbaraga ndi gushaka uko nakongera ubutaka mpingaho nkanahingira kugurisha mu masoko yagutse cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RARRI, Uwizeye Belange, yavuze ko kuri ubu ahari gukoresha ubu buryo bushya bwo kuhira biteze ko aba baturage bazahinga ibihembwe bitatu aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe.

    Ati “Icyo navuga ni uko izuba ritera amapfa kuri ubu riri gukiza abaturage aho imirasire y’izuba yifashishwa igatanga ingufu z’amashanyarazi nazo zikamanuka zikazana amazi akifashishwa mu kuhira imirima y’abaturage.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi gahunda iri mu byo igihugu kiyemeje yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitandukanye.

    Yavuze ko muri aka Karere bafite ibiyaga bitatu harimo icya Sake, icya Mugesera n’icya Birira byose ngo bakaba bifuza kubibyaza umusaruro mu buhinzi.

    Ati “Ibi byose rero birakorwa kugira ngo turebe ko abahinzi bava ku kuhiza indobo kuko bituma batagera ku musaruro mwinshi, ubu rero twatangiye kubafasha kuhira ku buso bunini twiteze ko abahinzi bazabyungukiramo cyane.”

    Yakomeje avuga ko ibyiza byo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bitangiza ibidukikije ntibinahende umuturage ukoresha ubu buryo.

    Yakomeje ati “Ubu buryo buramutse bugize n’ikibazo ubikurikirana ashobora gukoresha telefone akareba ahari ikibazo ibintu bikagenda neza.”

    Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa ubuso bungana na hegitari 1643 bwuhirwa, mu myaka ibiri ishize abaturage barenga 400 bahawe amapompe yuhira ni mu gihe aka Karere kihaye intego ko mu 2024 gahunda yo kuhira izaba ikorerwa kuri hegitari 2300.

    Akanyamuneza ni kose ku baturage basigaye buhiza amazi atabahenda nka mbere

    Imirasire y’izuba isigaye yifashishwa mu kuhirira imirima y’abaturage

    Kuri uyu wa Gatatu abayobozi batandukanye basuye ibi bikorwa byo kuhira

    Mukansanga Xaverine utuye mu Murenge wa Mutenderi yavuze ko guhinga poivron akanazuhira byatumye atera imbere

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yuhira imirima y’abaturage

    Uwihanganye Sebahire Faustin avuga ko ibihumbi 700 Frw yakoreshaga mu kuhira akoresheje lisansi kuri ubu asigaye ayabara mu nyungu

    source : https://ift.tt/3kPwtZ8

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

    Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nk’utubari twakomeje gufungwa kuva iki cyorezo cyakwaduka muri Werurwe 2020. Hari n’ingendo z’umugoroba kugeza kuri ubu zitemewe nyuma ya saa mbili z’umugoroba, bikaba byitezwe ko amasaha y’ingendo ashobora kongerwa.

    Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho. Ababa muri ibi bikorwa bari mu bahungabanyijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo, kuko byinshi byahagaze kuva kicyaduka kugeza n’ubu.

    Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

    Kanda HANO umenye imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yo ku itariki 01 Nzeri 2021

    Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama yari yateranye tariki 18 Kanama 2021.

    Amafoto: Village Urugwiro

    source : https://ift.tt/3kInE3z

  • Amavubi atsinzwe na Mali mu mukino wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Kuri uyu wa Gatatu hatangiye imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, aho u Rwanda rwari rwakiriwe na Mali mu mukino wabereye Agadir muri Maroc.

    Ni umukino watangiye rusatirwa cyane n’ikipe ya Mali, aho yaje no guhita ibona igitego ku munota wa 10 ariko umusifuzi aracyanga, gusa nyuma y’iminota itatu gusa Mali iza kubona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Yannick Mukunzi, ariko umunyezamu Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y’iminota mike, ikipe ya Mali yaje guhita ibona igitego cyatsinzwe na Adama Traore, ni nyuma y’uko yaje gusigarana na myugariro Ngwabije Bryan Clovis ariko ntiyabasha kumwambura umupira, amurusha imbaraga ahita atsindira Amavubi igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

    Umutoza Mashami Vincent wakinishaga ba myugariro inyuma, yaje guhita akuramo yinjizamo Byiringiro Lague ngo afashe ubusatirizi bwa Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques, gusa ntibyagize icyo bihindura kuko ikipe ya Mali ntiyigeze ibemerera gutera mu izamu.

    Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Mashami yongeye gukora impinduka akuramo Mukunzi Yannick yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, ndetse na Haruna Niyonzima wasimbuye Muhadjili Hakizimana.

    Uyu mukino waje kurangira ari igitego 1-0 cya Mali, u Rwanda rukazakina umukino wa kabiri mu itsinda E aho ruzaba rwakiriye Kenya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 05/09/2021.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda

    Mvuyekure Emery (umunyezamu), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    source : https://ift.tt/2Yl43yP

  • Amateka ya Sibomana Athanase wamamaye mu gitaramo no mu gucuranga gakondo (Ikiganiro) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kurikira byinshi kuri we muri iki kiganiro yagiranye na KT Radio:

    source : https://ift.tt/38yzcAQ