Tag: featured

  • Urubanza rwa Dr Pierre Habumuremyi rwasubukuwe – #rwanda #RwOT

    Dr. Habumuremyi yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice no kwishyura ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw. Uyu mugabo watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize, yahise avujirira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yandika inyandiko igizwe na paji 20 asobanura impamvu z’ubujurire bwe.

    Uyu mugabo w’imyaka 60, yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha, kuko icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, nawe ubwo adahakana, kitaburanishwa mu nkiko zisanzwe, ahubwo kiburanishwa mu rukiko rw’ubucuruzi kandi ntigifatwe nk’icyaha, ahubwo kigafatwa nko kurenga ku masezerano hagati y’impande ebyiri.

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko gutesha agaciro ubujurire bwa Dr. Habumuremyi, bukavuga ko icyo buregera atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga, ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe kandi cyakozwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Dr. Habumuremyi kandi yari yasabye ko imitungo ye itagahujwe n’imitungo ya Christian University kuko atari kaminuza ye, ahubwo ko yari umunyamigabane muri iyo kaminuza, bityo ikwiye gutumizwa ikaburana ku byaha iregwa, icyemezo Urukiko rwubahirije.

    Uyu mugabo kandi yari yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ba rwiyemezamirimo iyi kaminuza yari ifitiye imyenda byarimo kugenda neza, kuko yari isigaje miliyoni 25 Frw muri miliyoni 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga Christian University kwambura.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, bidakuraho ko izo sheki zatanzwe kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Abunganizi ba Dr. Habumuremyi batangaza ko mu ibarura bakoze, basanze umukiliya wabo ashobora kwishyura miliyoni 55 Frw gusa, mu gihe banakomeza gusaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afite uburwayi bugera kuri butanu burimo umutima, kandi bubiri mu burwayi butanu abanye nabwo akaba yaraburwaye amaze kugera muri gereza.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurakomeza kumva impamvu z’abashaka indishyi kubera ingaruka bagizweho n’ibyaha bya Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

    Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

    Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

    Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi.

    Dr. Habumurenyi Pierre Damien yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye

    source : https://ift.tt/3zHDgus

  • Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu masezerano basinyanye kuri uyu wa 2 Nzeli 2021, Canal+ na Empower Rwanda biyemeje gufatanya mu mishinga igamije kwita no guteza imbere abagore n’abakobwa.

    Muri aya masezerano bumvikanye ko Canal+ izajya ifasha ikanatera inkunga yaba mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho n’ibindi imishinga itandukanye y’umuryango Empower Rwanda.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba tugiye gufatanya n’umuryango wa Empower Rwanda mu mishinga itandukanye yo guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore, tunaharanira uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza bikanagaragaza impinduka mu mibereho y’umugore mu buzima bwa buri munsi.”

    Umuyobozi w’Umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane.

    Uyu muyobozi yavuze ko imikoranire yabo na Canal+ izabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo iharanira guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

    Ati “Aya masezerano azadufasha gushyira mu bikorwa imishinga myinshi igamije guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa.”

    Yakomeje avuga ko hari umubare munini w’abagore n’abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hamwe na Canal+ bateganya guhugura abakobwa n’abagore benshi, abataye ishuri bakarisubiramo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe bakayoboka imyuga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye.

    Canal + yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’abana b’abakobwa

    Umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye

    source : https://ift.tt/3BHCKNk

  • Dore imodoka ihenze izahembwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

    Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari .

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, akaba ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021 mu bikorwa bijyanye no kuritegura.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa ribera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Nzeri rikitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3DFOyBT

  • Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b
    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima b’i Rwamagana

    Abo bajyanama bibumbiye mu makoperative atatu, abarizwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

    Uwo mushinga watangijwe n’icyo kigo cya ‘Africa Improved Food’, gisanzwe gitunganya ibiribwa, kikaba cyahisemo koroza abajyanama b’ubuzima kuko basanzwe bafatanya muri gahunda yo kurwanya imirire mibi bifashishije ‘shisha kibondo’.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagera no mu tundi turere tw’igihugu, ariko aho watangiriye mu Karere ka Rwamagana, buri Koperative muri eshatu zorojwe yahawe ingurube ebyiri (2).

    Izo ngurube ngo zizabanza gutanga umusaruro muri Koperative zazihawe, ariko nyuma na buri munyamuryango ngo azagenda abona ingurube ku giti cye.

    Inkunga yatanzwe ngo ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayaguzwe izo ngurube zatanzwe ndetse n’ibijyanye no kuzitaho mu gihe cy’amezi atandatu.

    Miss Ingabire Grace yavuze ko bahisemo koroza abajyanama kubera uko bahora ku isonga mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Africa Improved Food ishinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Twashatse gukora igikorwa kizamura sosiyete, tubona ko abajyanama b’ubuzima ari bo bari ku isonga mu kurwanya imirire mibi kuko badufasha gutanga Shisha kibondo kugeza ku mudugudu”.

    Na ho uhagarariye Africa Improved Food, Prosper Ndayiragije, we yavuze ko batekereje koroza abajyanama b’ubuzima kubera ko basanzwe bakorana mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Twatekereje abajyanama b’ubuzima kubera ko dukorana na bo cyane cyane mu gutanga Shisha kibondo dukora y’abana n’abagore batwite. Bamaze imyaka bakora iki gikorwa kandi ubona ko bifitiye akamaro igihugu, ni uko twabatekerejeho”.

    Musoni William, Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana, yashimiye Miss Rwanda 2021 na Africa Improved Food kuko baboroje.

    Yagize ati “Turashimira abatworoje, kuko iyo umuntu agutekereje aba agukunda, turabashimira kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri iyo gahunda butazapfa ubusa”.

    source : https://ift.tt/3BCyYEZ

  • Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abahanzi bagenzi be: Umva ibyo batangaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kur wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu muhanzi yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Twaganiriye na bamwe mu bahanzi babanye na Jay Polly bya hafi batubwira uko bakiriye urupfu rwe, uko bamufataga n’icyuho asize muri muzika nyarwanda.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/2Vb4cDG

  • Muhanga: Hari abarenganaga ntibajye kurega kuko serivisi za RIB ziri kure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha
    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha

    Abaturage bavuga ko kuba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabegereje serivisi hafi byatumye babohoka batanga ibibazo byabo, birimo n’akarengane n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Imirenge ya Rongi na Nyabinoni iherereye mu mizosi ya Ndiza, ariko yose nta sitasiyo za RIB zihari, bigasaba ko abakeneye gutanga ibirego bagana sitasoyo ya RIB ya Kiyumba, aho na ho hakaba ari kure kuri bamwe byanatumaga hari abarengana cyangwa bahohoterwa bagahitamo kwicecekera, kuko bagowe no gukora urugendo rurerure.

    RIB itangaza ko ahari abantu haba n’ibyaha ku buryo kutagira uko bikurikiranwa bishobora kwangiza umuryango Nyarwanda, cyangwa kwimakaza akarengane.

    Nzabarantumye Servilien avuga ko kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Kiyumba byari imvune ndende ku buryo hari abahitagamo kureka kurega kandi barakorewe ihohoterwa, cyangwa barenganyijwe na bagenzi babo.

    Agira ati, “Twakorerwaga akarengane ariko kujya i Nyabikenke ugasanga bigoranye. Kuva aho dutuye ujya Nyabikenke ni kure twaburaga aho turegera twishimiye kuba RIB yatwegereye tukaba twagaragaje akarengane kacu ka Kompanyi icukura ambuye y’agaciro yaturenganyije”.

    Inzego za RIB zegereye abaturage
    Inzego za RIB zegereye abaturage

    RIB irimo kwegereza abaturage Serivisi zayo zimukanwa

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zibafasha kurwanya ibyaha, akarengane n’ihohoterwa ndetse hakanatahurwa ibyaha bishobora kuba, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga rwakira ibibazo by’abaturage, hakanatangwa ibiganiro bigamije gukumira ibyaha.

    Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira ibyaha, aho abaturage basobanurirwa ibyaha n’amategeko abihana kugira ngo babyirinde, gutahura ibyaha igihe hari amakuru agaragaza ko birimo gutegurwa, no kugenza ibyaha igihe byakozwe kugira ngo bategure dosiye zifasha uwakorewe icyaha kugana ubutabera.

    Agira ati “Nk’ubu hari ibyaha bikomeye birimo n’ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kandi buriya ushaka kutwicira u Rwanda ahera ku bana, bikomeje gutyo ushaka kutwicira u Rwanda aba abonye uburyo bwo kubikora. Ni yo mpamvu twabegereje serivisi ngo mubaze ibibazo byanyu ku batabasha kugera kuri sitasiyo za RIB ziri kure”.

    Abaturage bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze na bo bagaragaza ko bishimiye kuba RIB irimo kubasobanurira amategeko n’ibyaha ku buryo bagiye kurushaho gukiranura abaturage mu bibazo by’imbonezamubano, mu gihe habayeho ibyaha byo bigashyikirizwa ubugenzacyaha kuko hari igihe babikemuraga kandi batabifitiye ubushobozi.

    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga
    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi avuga ko hari igihe abaka serivisi n’abazikeneye muri RIB bacibwaga intege no kujya kubishakira kure, abatagiyeyo bakagumana ibyo bibazo ariko kwegereza abaturage ubugenzacyaha biri mu bituma basobanukirwa kurushaho.


    source : https://ift.tt/3kNMcIw

  • Ababyeyi bakorera Umujyi wa Kigali bashyiriweho Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021.

    Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

    Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane ababyeyi baba bakorera aho mu bijyanye n’umusaruro batanga no gukora bizeye umutekano w’abana babo ariko bikanagira ingaruka nziza ku mikurire y’abo bana.

    Uru rugo rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho ababyeyi bonsa bicara, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero, n’ibindi bigamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza.

    Uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bakora akazi biringiye umutekano w’abana kandi ababyeyi bonsa bazajya bonsa abana badakoze ingendo zo gusubira mu rugo, birusheho no gutanga umusaruro mu kazi.

    Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

    Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.

    Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije

    Inzobere mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zigaragaza ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu. Icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.

    Hari n’aho abana bazajya baryama mu gihe bananiwe cyangwa bashatse gusinzira

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Abana bazajya babasha kwiga binyuze mu bishushanyo

    Amasomo azajya ahabwa abana barererwa muri uru rugo mbonezamikurire

    Ibikoni bigezweho bizajya bitekerwamo ibiryo bihabwa aba bana

    source : https://ift.tt/3BDtoCl

  • Uganda yataye muri yombi Dr Muganga akurikiranyweho ubugambanyi – #rwanda #RwOT

    Dr. Muganga yize muri Kaminuza ya Havard no mu ya Alberta muri Canada ari naho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.

    Inzego z’umutekano zimushinja ibyaha birimo ‘ubugambanyi’, ariko abasanzwe bakurikirana politiki ya Uganda, bakemeza ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibikorwa amazemo iminsi byo gushaka ko izina ry’ubwoko bwe bwa ‘Banyarwanda’ rihinduka, rikaba ‘Abavandimwe’.

    Uyu mwarimu afite inkomoko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Uganda. Umuryango we wari warahungiye muri Uganda mu myaka ya 1950 aba ari naho avukira.

    Uyu mugabo yari aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubwoko bwabo. Icyo gihe yavuze ko impamvu ari uko “kwitwa Abanyarwanda bituma dufatwa nk’abanyamahanga, tukimwa ibyangombwa birimo indangamuntu, ndetse no kugira ngo abana bacu binjire mu nzego z’umutekano bikaba bitoroshye.”

    Bivugwa ko Dr. Muganga yari umuntu ufitanye imikoranire n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho yabaga muri Canada.

    Dr. Lawrence Muganga yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa ubugambanyi

    source : https://ift.tt/3kJTqx2

  • U Bugereki bwahaye u Rwanda inkingo 200.000 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zitwawe n’Indege y’Igisirikare cy’u Bugereki.

    Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.

    Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

    Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.

    Intego ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022.

    Muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yagiriye uruzinduko mu Bugereki rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

    Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

    U Rwanda rugiye kwifashisha izi nkingo mu kwihutisha ibikorwa byo gukingira

    Umubano mwiza hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bugereki niwo watumye izi nkingo zitangwa

    source : https://ift.tt/38B1haH