Tag: featured

  • ACP Rugwizangoza yarangije ishingano yari afite muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Amajyepfo, Unaisi Lutu Vuniwaqa (uri ibumoso) yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo yakoze

    Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice. Uyu mwanya yari ariho ni uwa Gatatu mu miyoborere y’abakozi bakuru nyuma y’umuyobozi mukuru n’umuyobozi wungirije.

    Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo y’indashyikirwa yakoraga n’umusanzu we mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’epfo.

    Mu ibaruwa yashyikirije ACP Rugwizangoga, Vuniwaqa yagaragaje uko yari umukozi ukora kinyamwuga kandi w’indashyikirwa.

    Yagize ati “Ni ishimwe ry’ukuntu wari intangarugero mu mirimo wakoraga muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo nk ‘ushinzwe abakozi mu bapolisi b’umuryango w’abibumbye. Wakoze ubutumwa neza kandi wagaragaje ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.”

    Vuniwaqa yakomeje avuga ko yishimira umusanzu wa ACP Rugwizangoga mu nshingano z’abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

    Ibaruwa y’ishimwe ni igihembo cyo hejuru gihabwa uwabaye intangarugero mu mirimo yo kubungabunga amahoro.

    ACP Rugwizangoga mu butumwa bwe yashimiye umuyobozi w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye ku nama n’ubufasha bamuhaga. Yanashimiye Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda by ‘umwihariko kuba baramwohereje gutanga umusanzu we mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    ACP Rugwizangoga yanashimiye abakozi bakoranaga mu biro bye ndetse n’abandi bapolisi muri rusange bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Yabashimiye uburyo bakorana umurava, gukora nk ‘ikipe bagamije gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Twakoraga nk’umuryango aho buri muntu yabaga afite ishyaka ryo kugera ku ntego imwe nk ‘umuryango umwe. Ni iby ‘agaciro kumenyana namwe no gukorana namwe, ndabashishikariza gukomeza gukora cyane kugira ngo musohoze ubutumwa bwanyu kandi munageze ku yindi ntera intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki gihugu kugira ngo abaturage b’iki gihugu bagere ku mahoro arambye.”

    Yabasabye kuzashaka umwanya bagasura u Rwanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3zKGAVv

  • Kigali: Imirimo yo kubaka ikigo gikurikirana indwara zo mutwe irarimbanyije – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyitezweho gutanga ubufasha bukenewe ku gihugu no kongera ubushobozi mu gukurikirana no kwita ku bafite ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe no gucubya umubare w’abantu biyambura ubuzima.

    Umukozi ushinzwe Ishami ryo kwita ku ndwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabwiye The NewTimes ko indwara zo mu mutwe mu Rwanda nk’igihugu cyagize amateka mabi zikigaragara bityo ko kubona ahantu nk’aho byari bikenewe.

    Yavuze ko icyo kigo kizaba umwihariko kandi kubera ko kizita cyane ku buzima bwa buri muntu ku giti cye.

    Ni ibitaro byitezweho gutanga ubufasha ku burwayi burimo ubwo kubaganiriza (abakigana) mu rwego rwo kubarinda agahinda gakabije, kwiheba n’ibindi bishobora gukururira umuntu imitekerereze adasanganywe nko kwiyahura.

    Yagize ati “Kugira ibi bitaro muri Kigali ni igisubizo ku mubare munini w’abantu bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe ariko badakeneye ubuvuzi buhambaye. Rimwe na rimwe abarwayi ntabwo baba bakeneye byinshi, ahubwo bashaka ahantu ho guturiza, bakaganirizwa n’abajyanama kandi bakaruhuka.”

    Yakomeje avuga ko kandi bazibanda ku gufasha abantu bafite agahinda gakabije no kwiheba kandi byitezweho kumanura umubare w’abantu bari kwiyambura ubuzima muri iki gihe.

    Ati “90% by’abantu biyahura baba bafite ibibazo mu mitekerereze. Tubafashije hakiri kare bishobora kurinda no kugabanya ibyago byo kwiyambura ubuzima mu Rwanda.”

    Abahanga mu by’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko umuntu wiyahura aba afite impamvu zimuteye kugira iyo mitekerereze kandi ko afashijwe mbere bishobora kumurinda.

    Dr Kayiteshonga aherutse kubwira IGIHE ko akenshi abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura, hari ibindi bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe baba bagaragaje ariko ababari iruhande ntibabihe agaciro.

    Ati “Hari n’igihe umuntu yivugira ko atameze neza, ko adafite ibitekerezo bizima, ko adasinzira, ko yumva afite agahinda gakabije kandi kamaze igihe. Umuntu ashobora no kumva amajwi aza amubwira ibyo abandi batumva cyangwa akabona ibyo abandi batabona. Umuntu ashobora kugira ubwoba, kubira ibyuya, agashaka kwiruka, umutima ugatera, ashobora no kumva adashaka kujya mu bandi bantu.”

    Iki kigo kizaba kigamije gucyemura icyo kibazo cya ba bantu bashobora kugaragaraza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe ariko ntibitabweho n’abo babana rimwe na rimwe bagatekereza ko ari ibisanzwe.

    Imirimo yo kubaka iki kigo yatangiye muri Gicurasi 2021, ariko biteganyijwe ko ishobora gushyirwaho akadomo muri Mutarama 2022.

    Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, igaragagaza ko abantu biyahura bakomeje kwiyongera dore ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe muri 2020/2021 bari 285.

    Muri bo kandi 47% ntihamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima, 28 %, babitewe n’amakimbirane mu muryango. Ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8 %, kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, indwara zidakira ni 3%, abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2 %, ubukene bukabije ni 2 %, amadeni ni 2 % mu gihe ababitewe n’igihombo ari 2%.

    Imirimo yo kubaka iki kigo irarimbanyije, biteganyijwe ko izasozwa mu 2022

    source : https://ift.tt/3tdO4ha

  • ACP Rugwizangoza wari mu buyobozi bwa UNMISS, yasoje inshingano ze – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeli nibwo ACP Rugwizangoga yashimiwe.

    Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice, uyu mwanya ni uwa Gatatu mu miyoborere y’abakozi bakuru bari mu butumwa bw’Uumuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) nyuma y’Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi wungirije.

    Umuyobozi w’Abapolisi bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Unaisi Lutu Vuniwaqa, yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo y’indashyikirwa yakoraga n’umusanzu we mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’epfo.

    Mu ibaruwa yashyikirije ACP Rugwizangoga, Vuniwaqa yagaragaje ko yari umukozi ukora kinyamwuga kandi w’indashyikirwa.

    Ati “Ni ishimwe ry’ukuntu wari intangarugero mu mirimo wakoraga muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo nk ’ushinzwe abakozi mu bapolisi b’Umuryango w’Abibumbye. Wakoze ubutumwa neza kandi wagaragaje ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.”

    Vuniwaqa yakomeje avuga ko yishimira umusanzu wa ACP Rugwizangoga mu nshingano z’Abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

    Ibaruwa y’ishimwe ni igihembo cyo hejuru gihabwa uwabaye intangarugero mu mirimo yo kubungabunga amahoro.

    ACP Rugwizangoga mu butumwa bwe yashimiye Umuyobozi w’Abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye ku nama n’ubufasha bamuhaga.

    Yanashimiye Leta y’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda by’Umwihariko kuba baramwohereje gutanga umusanzu we mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    ACP Rugwizangoga yanashimiye abakozi bakoranaga mu biro bye ndetse n’abandi bapolisi muri rusange bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Yabashimiye uburyo bakorana umurava, gukora nk’ikipe bagamije gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Twakoraga nk’umuryango aho buri muntu yabaga afite ishyaka ryo kugera ku ntego imwe nk’umuryango umwe. Ni iby’agaciro kumenyana namwe no gukorana namwe, ndabashishikariza gukomeza gukora cyane kugira ngo musohoze ubutumwa bwanyu kandi munageze ku yindi ntera intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri iki gihugu kugira ngo abaturage b’iki gihugu bagere ku mahoro arambye.”

    Yabasabye kuzashaka umwanya bagasura u Rwanda.

    ACP Rugwizangoza yari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri UNMISS

    source : https://ift.tt/3BCWS3f

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye impamvu imirenge yose yavanywe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe kuri uyu wa 2 Nzeli 2021, aribwo hatangajwe icyemezo cyo kuvana muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye, icyemezo cyakurikiye amabwiriza mashya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeli.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu igaragaza ko ikigereranyo cy’ubwandu bushya bwa buri munsi, hari uturere dufite ubwandu bukabije turimo utwa Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Gicumbi, Burera na Nyamashake dufite hejuru ya 7%.

    Nka Nyagatare yonyine ifite 17,8%, Gicumbi ifite 17,1%. Ku rundi ruhande ariko hari uturere dufite imibare iri hasi harimo n’utwo mu Mujyi wa Kigali uri kuri 0,8%.

    Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, yavuze ko hari imirenge yagombaga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko habayeho kugoragoza kugira ngo harebwe ko ibikorwa byafungura ubuzima bugakomeza.

    Yasabye abafite ibikorwa byemerewe gufungura kwitwararika bakubahiriza amabwiriza badategereje ko leta ariyo izaza kugenzura ko habayeho kwirinda kuko inyungu atari iza leta gusa ahubwo ari izabo.

    Ati “Nta murenge washyizwe muri Guma mu Rugo, ntabwo bivuga ko nta murenge n’umwe wari ukwiriye kujya muri Guma mu Rugo ahubwo ni ukugoragoza.”

    Yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo turebe niba ubwirinzi bw’abaturage dufatanyije n’izindi nzego ari amadini, ari ibigo by’ubucuruzi, amahoteli n’ahabera ubukwe n’ibindi bikorwa byemerewe gufungura, ba nyirabyo nabo ntibategereze leta kugira ngo izaze kubara abantu binjiye aho hantu.”

    Mu Mujyi wa Kigali, ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yakomoreye ibirori n’amakoraniro rusange harimo ibitaramo by’abahanzi, amaserukiramuco, imurikabikorwa n’ibindi, aho bizajya bifungura mu byiciro kandi abemerewe kubyitabira akaba ari abakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko hari ibice birimo Umujyi wa Kigali ubwandu bugenda bugabanyuka ariko Covid-19 yo igihari.

    Ati “Covid-19 ntabwo irarangira, hari ahantu bagifite ubwandu buri hejuru ariko n’ahandi biri kujya ku murongo, bijya kuri bya bipimo tubona ko abantu bashobora kubana nayo, ibikorwa bigakomeza. Ni ukuvuga aho bari munsi ya 3%.”

    Yakomeje agira ati “Ariko iyo ugiye kureba, si henshi ahenshi baracyari muri 17%, umwihariko uri mu Mujyi wa Kigali, niho tubona ubwandu bwagiye bugabanyuka ku buryo buhoraho. Ahandi ntabwo bikabije cyane ariko hari n’aho bikabije ugereranyije n’ahandi.”

    Abaturage bibutswa ko kuba hari ibikorwa byakomorewe ndetse n’amasaha yo gukora akaba yongerewe, bidakwiye gutuma abantu birara bagateshuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza zavuze ko abazijandika mu bikorwa biyarengaho bazafatwa.

    Dr Mpunga yasobanuye ko n’ubwo hari ahantu ubwandu buri hasi, icyorezo kigihari kandi isaha iyo ariyo yose cyakongera kigakaza umurego

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yasabye abaturage kutirara ahubwo bakubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo

    source : https://ift.tt/38CFU8P

  • Imiterere y’inyubako ya I&M Bank, iya mbere muri Kigali yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu mu marembo y’Umujyi wa Kigali hazamuwe inyubako iteye amabengeza; ni iya Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank. Ni nayo ibarizwamo Icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office), kiri mu igorofa rya gatandatu.

    Iyi nyubako yashushanyijwe n’Umunyabugeni mu Bwubatsi w’Umunya-Kenya, Jim Archer, afatanyije na Trevor Andrews, bombi bafite ubuhanga budasanzwe mu gushushanya inyubako zifite umwihariko wo kurengera ibidukikije.

    Ni icyicaro gishya cya I&M Bank, imwe muri banki eshatu za mbere zihagazeho mu Rwanda.

    Inyubako nshya y’iyi banki yuzuye nyuma y’imyaka ine yubakwa, yuzuye itwaye miliyoni 25$. Ifite umwihariko kuko iri mu za mbere zubatse mu buryo butuma zirengera ibidukikije.

    Mu miterere yayo yubatse ku buryo igisenge cyayo gifite ishusho nk’iy’igihumyo, gikozwe mu bikoresho bifata imirasire y’izuba bikayibyazamo umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bifite ubushobozi bwo kubyara 40% by’amashanyarazi yose iyo nyubako ikoresha ku munsi. Ibi bikoresho bifata imirasire y’izuba (solar panels), bifite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowati 200, ariko zikaba zishobora guhindagurika bitewe n’izuba rihari.

    Igisenge gitangaje

    Ubusanzwe iki gisenge kijya kubakwa, ntabwo intego ya mbere kwari ugutanga umuriro w’amashanyarazi ahubwo bwari uburyo bwo guhuza impande abyiri zigize iyo nyubako.

    Igisenge kandi gikoranye ikoranabuhanga rikibashisha gufata amazi y’imvura rikayajyana mu bigega biyakira. Mu nyubako ibanza, iri munsi y’ubutaka, hubatswemo ibigega binini bitunganyirizwamo amazi y’imvura aba yavanywe ku gisenge, akayungururwa ku buryo ashobora kongera gukoreshwa nko mu bwiherero, no mu bindi bikorwa bikenewe imbere mu nyubako.

    Uretse gusukura amazi y’imvura akongera gukoreshwa, iyi nyubako inafite uburyo busukura imyanda yaturutse mu bwiherero, aho I&M Bank ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Davis & Shirtliff, gifasha mu gutunganya imyanda yo mu bwiherero, amazi aturutsemo akongera gukoreshwa mu kuhira ubusitani, koza imodoka n’ibindi bitandukanye.

    Ikoreshwa ry’aya mazi yasukuwe, rituma I&M Bank yizigamira hejuru ya 50% by’igiciro yari buzishyure ku kiguzi cy’amazi ikoresha, ndetse mu gihe cy’imvura amazi yabaye menshi, birashoboka ko iki kigo cyakoresha aya mazi mu buryo bwuzuye bwa 100%.

    Igisenge cy’iyi nyubako kandi gituma hinjira urumuri ruhagije, ku buryo bigabanya ikiguzi cyari buzakoreshwe kubera umuriro w’amashanyarazi uhagije. Mu bice by’inyubako bidafite urumuri ruhagije bitewe n’aho biherereye, harimo uburyo bw’ikoranabuhanga butuma mu gihe urumuri rudahari, cyangwa se rugabanutse, amatara ahita yicana, akaza kongera kuzima mu gihe urumuri rwiyongereye.

    Iki gisenge cyubatse ku buryo mu gihe cy’umyaga mwinshi udasanzwe, bidashoboka ko wagishyigura kuko uzajya uba ufite inzira unyuramo usohoka, bityo ntushobore kwangiza igisenge.

    Ikindi ni uko bidashoboka ko umukungugu wakwinjira muri iyi nyubako, bitewe n’uko umwanya unyuramo umuyaga uri hejuru cyane, ndetse n’ahantu iyi nyubako iri hakaba hatarangwa umukungugu mwinshi.

    Umwihariko wa Made in Rwanda

    Undi mwihariko w’iyi nzu ya I&M Bank, ni uko yubakishijwe ibikoresho by’imbere mu gihugu. Nk’amakaro ayubatse yavuye i Nyagatare muri East African Granite, amatafari ni aya Ruliba Clays atunganyirizwa hafi ya Nyabarongo. Muri rusange, 60% by’ibikoresho byubakishijwe iyi nyubako byakuwe mu Rwanda.

    I&M Bank ni yo yabwiye Ruliba ubwoko bw’amatafari yifuza kugira ngo igitekerezo cyayo cyo kubaka inzu ibungabunga ibidukikije kigerweho. Amatafari afite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe bwinjira muri iyi nyubako, ku buryo bitaba ngombwa gukoresha ibyumva byongera ubuhehere mu nyubako (Air Conditioners).

    Muri iyi nyubako hagati harimo umwanya kuva hasi kugera hejuru ku buryo umwuka ukwirakwiramo neza. Ibyo bituma bitaba ngombwa kwifashishamo ibyuma bizana akayaga mu nyubako (Air Conditioners) nubwo nabyo byashyizwemo ngo bibe byakunganira aho biri ngombwa.

    Umuyobozi Ushinzwe Gucunga ibikoresho bya I&M Bank, Annick Ndabirorere, yavuze ko ibi bigabanya ikiguzi gikoreshwa na banki mu bikorwa byayo bya buri munsi.

    Ati “Iyi nyubako ifite uburyo bwo korondereza amazi ndetse n’umuriro, ku buryo bigabanya igiciro cy’amafaranga dukoresha twishyura ibyo bintu, tukarushaho kwizigamira amafaranga twakoresha mu zindi nyungu za banki.”

    Hirya no hino mu nkuta z’iyi nyubako kandi hagiye harimo imyenda ituma umuyaga ukomeza kwinjiramo mu nyubako, ndetse ikanongeramo urumuri, icyakora igakumirwa n’ikirahuri ku buryo mu gihe imvura iri kugwa, bidashoboka ko ibitonyanga byayo byagera imbere mu nyubako.

    Ikoranabuhanga rya ascenseur rizamura cyangwa rikamanura abantu mu nyubako, naryo rifite ubushobozi bwo kumenya aho igomba kujya n’igorofa iganaho ku buryo nabyo bigabanya umuriro wakoreshwaga.

    Biteganyijwe ko I&M Bank izajya ikoresha amagorofa atanu muri iyo nyubako, naho izindi icyenda zigakorerwamo ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

    Hejuru ku gisenge hazashyirwa ahacururizwa ibyo kurya cyangwa kunywa abakozi ba banki bakeneye, hanatunganywe ku buryo haba ahantu ho kuruhukira.

    Ibyumba by’inyubako byose byarafashwe

    Mu gice cy’iyi nyubako kizakorerwamo n’ibindi bigo bitari I&M Bank, ibyumba byose byamaze gufatwa ku kigero cya 100. Ndabirorere yavuze ko ibindi bigo byakuriwe cyane no kuba iyi nyubako ifite umwihariko w’u Rwanda, na cyane ko yubakishijwe ibikoresho byinshi byakorewe mu Rwanda, ndetse no kuba ari inyubako irengera ibidukikije.

    Yagize ati “Icyakuruye abandi bantu bifuza gukoresha iyi nyubako, ni uko twakoresheje ibikoresho by’u Rwanda cyane, biyiha umwihariko wo kuba ari inyubako Nyarwanda. Twakoresheje Ruliba, kandi ibyo bishimisha abashoramari bifuza kusanisha ibikorwa byabo n’ishusho y’u Rwanda.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko igitekerezo cyo “Kubaka inyubako ifite umwihariko, cyaturutse ku bayobozi bacu bifuzaga ko tugira uruhare mu iterambere ry’Umujyi wacu, tukahashyira inyubako idasanzwe, izaduha ishusho y’umwihariko ku bakiliya bacu ndetse no ku bandi bantu bose mu myaka myinshi iri imbere.”

    Yongeyeho kandi ko “Mu gihe kirambye, igiciro twagakaje buri mwaka cyo gusiga amarangi tuzajya tukizigama, bitume duhendukirwa n’igiciro cyo kuyitaho no kuyisukura.”

    Abakozi hafi ya bose ba I&M bamaze kwimukira muri iyi nyubako nshya, icyakora abatanga serivisi zituma bahura n’abakiliya ntabwo barimukira muri iyi nyubako, uretse ko imyiteguro yo kugira ngo bimukiremo irimbanyije.

    Inyubako nshya ya I&M Bank ifite umwihariko wo kugabanya ingaruka zijyanye n’ihindagurika ry’ikirere

    Camera zifashishwa mu kugenzura imodoka zinjira muri parking ya I&M Bank ziri hasi, aho imodoka izajya iyica hejuru zikayigenzura

    Amashusho yerekanywe na camera iri ku muryango wa I&M Bank, azajya agaragarira muri iyi mudasobwa izajya iba iriho abashinzwe umutekano

    Imbere muri parking ya I&M Bank harangwa n’amatara atanga urumuri rw’amabara atandukanye

    Abakiliya ba I&M Bank bazajya bahabwa impapuro ziriho nimero zabo bakinjira, ubundi babonye kujya kwicara bategereje

    Imiterere y’ahazajya hakirirwa abakiliya ba I&M Bank, bategereje kujya guhabwa serivisi zo kubitsa no kubikuza

    Abakiliya bategereje guhabwa serivisi, bazajya bahamagarwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda umuvundo

    Aho abakiliya bazajya bakirirwa muri I&M Bank hateye amabengeza

    Ahazajya hakirirwa abakiliya hamaze gutegurwa, mu minsi micye ibikorwa bya I&M byose birimukirayo

    Abakozi batandukanye bari mu bice byinshi by’inyubako ya I&M Bank, kugira ngo bafashe abakiliya b’iyi banki

    Ibice bimwe by’iyi nyubako byatangiye gukorerwamo, mu gihe igice cya serivisi zigenewe abakiliya kiri hafi kwimukiramo

    Ahazajya hakorera abakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya banki

    Umuyobozi wa buri Shami afite ibiro biri hafi y’abakozi ashinzwe kugira ngo imikorere hagati y’impande zombi yihutishwe

    Muri buri gorofa ry’iyi nyubako, hatatswe n’ibara ritandukanye n’amabara ari mu yandi magorofa

    Iyi nyubako yubatse ku buryo yinjiza ubuhehere imbere mu nyubako, bitabaye ngombwa kwifashisha imashini zabugenewe

    Kimwe mu byumba bizajya byifashishwa mu kugenzura umutekano wo muri I&M Bank

    Iki cyumba cyifashishwa n’ababyeyi, cyari gisanzwe kimenyerewe mu nyubako ziri ku rwego rwo hejuru hanze y’u Rwanda

    Inyubako ya I&M Bank ifite umwihariko wo kugira icyumba kizajya cyifashishwa n’ababyeyi bafite abana bato, aho bashobora kubajyana kubonsa no kubitaho mu bundi buryo

    Imiterere y’igisenge cy’Inyubako ya I&M Bank ukirebeye hasi

    Imiterere ya I&M Bank uyirebeye ku igorofa cya cyenda mu gice cyayo kimwe, ari nacyo kizajya gikorerwa n’ibindi bigo by’ubucuruzi

    Igice kimwe cy’inyubako ya I&M Bank kigizwe n’amagorofa atanu, mu gihe ikindi kigizwe n’amagorofa icyenda

    Iki cyumba kizajya cyifashishwa mu rwego rwo gukarishya umutekano w’ibikorwa bya I&M Bank

    Iki cyumba kirimo ibikoresho byose byabugenewe mu rwego rwo gukaza umutekano wa I&M Bank binyuze mu kugenzura amashusho y’abayigendamo

    Iki gice kizajya cyifashishwa n’abakozi ba I&M Bank mu gihe cyo gufata amafunguro

    Mu gikari cy’iyi nyubako harimo ubusitani bushobora kuzajya bwifashishwa n’abakiliya

    Ubusitani bwa I&M bwubatse ku buryo bushoboza abantu kubutemberamo

    Ubu busitani kandi burimo umwanya wagenewe gufasha ababutemberamo kwicara bakaruhuka ari nako baganira

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3zHzH7B

  • Gicumbi: Abantu batatu bahitanywe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Abantu bapfuye bazira ibyo biza ni umugore n’umwana we bo mu Murenge wa Kaniga bagwiriwe n’inzu babagamo yatwawe n’inkangu, ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Rushaki wakubiswe n’inkuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no gukusanya neza imibare ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

    Yagize ati “Ni byo mu mvura yaraye iguye hari ibiza yateje inahitana ubuzima bw’abantu. Ubu tumaze kugira batatu byahitanye bo mu mirenge itandukanye kandi yangije n’imyaka y’abaturage, inzu, amatungo n’ibindi. Turacyakora ibikorwa by’ubutabazi kuko hari ababuriyemo ababo, hari n’abo byasenyeye, ntabwo twari twamenya ibyangiritse byose kuko turacyakusanya imibare.”

    Yavuze ko umuryango wagwiriwe n’inkangu n’abayirokotse bari kwitabwaho kandi bameze neza kuko nta bindi bibazo bagaragaza.

    Yakomeje ati “Ubu turi gushaka uko nawo wabonerwa icumbi kuko ariryo ryihutirwa; ubundi bufasha buzaboneka bazabuhabwa.”

    Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu dukunze kwibasirwa n’ibiza biturutse ku mvura kubera imiterere yaho y’imisozi miremire ihanamye. Kuri ubu Leta ikaba ikomeje gushaka ingamba zo gukumira ingaruka z’ibyo biza hakorwa amaterasi no guhinga ibiti bizafasha kugabanya umuvuduko w’amazi y’imvura no gufata ubutaka.


    source : https://ift.tt/2WGLF2x

  • Kwakira ko utagihumeka biragoye! Amagambo akomeye y’umukunzi wa Jay Polly – #rwanda #RwOT

    Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021; yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yajyanywe arembye.

    Uyu muhanzi yarwariye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze igihe afungiye mu gihe yari ategereje kuburana mu mizi tariki 2 Ukuboza 2021 ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umukunzi we Kayonga Kessy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muraperi bari bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.

    Mu magambo ye yagize ati “Kuri iyi Si iyo tuvutse biba bisobanuye ko hari umunsi tuzapfa. Kwakira ko utagihumeka biragoye cyane, ariko kwihangana biri muri byinshi nakwigiyeho.”

    Uyu mukobwa yashimiye Jay Polly kuba yaramukunze urutagira akagero, anakomoza ku rwibutso yamusigiye.

    Yakomeje ati “Niba koko habaho ubundi buzima nyuma y’ubu, nizeye ko nzongera nkakubona. Wakundaga amahoro no guhora wishimye ariko ikiruta ibindi warankunze.”

    Urukundo rwa Jay Polly na Kayonga Kessy rufite imizi mu 2020 ariko rwatangiye kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za 2021.

    Yaba Jay Polly n’uyu mukobwa, uretse kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, nta n’umwe wari warigeze yemerera itangazamakuru ko bakundana.

    Mbere y’uko Jay Polly atabwa muri yombi, IGIHE yamenye amakuru ko yiteguraga kujya muri Kenya aho yari kumara iminsi ari kumwe n’umukunzi we usanzwe uba muri iki gihugu.

    Jay Polly w’imyaka 33 yagiye mu rukundo na Kayonga Kessy nyuma yo gutandukana na Uwimbabazi Sharifa babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

    Izindi nkuru wasoma:

    -* Yanyoye Alcool yifashishwa mu kogosha: RCS yatanze amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly

    -* Ibitazibagirana kuri Jay Polly, “Umwami wa Hip hop” watabarutse ku myaka 33 (Amafoto)

    Kayonga Kessy wakundanaga n’umuraperi Jay Polly yavuze amagambo akomeye nyuma y’urupfu rw’uyu muraperi

    Iyi foto yafashwe muri Kanama umwaka ushize wa 2020 yerekana Jay Polly n’umukunzi we bari mu bihe byiza

    Kayonga asanzwe aba muri Kenya ndetse umukunzi we yiteguraga kumusangayo

    Uyu mukobwa yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana

    source : https://ift.tt/3BAWYsf

  • U Rwanda rwakiriye doze zisaga ibihumbi 100 z’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa, bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na AstraZeneka.

    Izi nkingo 108.000 zo mu bwoko bwa Johnston & Johnston n’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2.191.000 Leta y’u Rwanda yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko muri ubu bwoko ari wo mubare mwinshi bakiriye zikaba zije zisanga izindi zimaze iminsi zakirwa muri gahunda yo kugira ngo hakomeze gukingirwa umubare mwinshi ushoboka.

    Ati “Tumaze kugera ku bantu barenga miliyoni n’igice bamaze kubona n’ibura urukingo rumwe, izi na zo ziriyongera mu zindi, hari n’izindi zizakirwa ejo no mu minsi ikurikira ariko iki cyiciro cy’inkingo zaje ku bufatanye bw’ibihugu bya Africa, navuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko ibihugu byacu kuri uyu mugabane wacu, ari nabyo byasigaye inyuma mu gukingira, nabyo ubwabyo bitangiye gushyiramo ingufu. Iki cyiciro cy’nkingo kigeze mu Rwanda bwa mbere, no mu bindi bihugu ziragenda mu masaha no mu minsi ikurikira”.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n
    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’Umuyobozi wa UNECA mu Rwanda, Mama Keita, ubwo bahererekanyaga izo nkingo

    Dr. Nsanzimana avuga ko zitari butinde aho zibikwa kuko zihita zitunganywa kugira ngo zishyirwe abagomba kuzihabwa.

    Ati “Ubundi uru rukingo abantu benshi baruziho ko rwakozwe ari urukingo rumwe rutangwa rimwe, ni nayo mpamvu aho ruribuze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo birumvikana, cyane cyane mu turere tugifite imibare micye y’abantu bakingiwe. Navuga ko Umujyi wa Kigali ari na wo ukunda kwibasirwa na Covid-19 tumaze kugera ku gipimo kirenga 80% y’abantu bamaze nibura kubona doze ya mbere y’urukingo, ubwo rero birumvikana ko bigenda bigana no mu tundi turere kugira ngo na ho imibare izamuke dukingire abantu benshi bahereye ku bakuze ku bafite izindi ndwara babana nazo”.

    Umuyobozi wa UNECA muri Africa y’Iburasirazuba ifite icyicaro i Kigali, Mama Keita, avuga ko mu minsi yashize byari bikomeye kugera ku nkingo no kuzibona bituma abayobozi ba Africa bishyira hamwe kugira ngo bafatanye kuzitumiriza hamwe ku isoko mpuzamahanga.

    Ati “Ubu tuzanye iza mbere mu Rwanda turishimye, ibi birerekana imbaraga Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima bashyizemo kugira ngo birinde icyorezo. Ni ibihe byiza rwose turishimye kwakira iki cyiciro cya mbere cy’izi nkingo”.

    U Rwanda rwihaye intengo y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa.

    source : https://ift.tt/3zIqtYu

  • Rubavu: Ba Gitifu babiri b’imirenge beguye nyuma y’iminsi bihwihwiswa – #rwanda #RwOT

    Abeguye ni Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba na Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba.

    Aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye nyuma y’iminsi bivugwa ko bashobora guhagarikwa, aho bivugwa ko n’abandi bakozi b’akarere bashobora kwegura.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ubusabe bwabo bugiye kwigwaho bazasubizwa byihuse.

    Nyiransengiyumva Monique ubwo yayoboraga Umurenge wa Kanzenze yigeze gufungwa mu 2018 akurikiranyweho kwakira ruswa ariko aza kugirwa umwere mu gihe mugenzi we Kazendebe Heritier yakunzwe gucyahwa kubera umuvuduko mucye.

    Amakuru atugeraho ni uko hari n’abandi bakozi b’akarere kuva mu tugari, mu mirenge no ku karere barenga 30 bagomba guhagarikwa kubera amakosa ubuyobozi bw’akarere bubashinja ko bakoreye mu kazi.


    source : https://ift.tt/3jGjj1o