Tag: featured

  • Radio zo muri Afurika zize ku guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kane yari afite insanganyamatsiko igira iti “guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru muri rusange “ (Media et Fracture générationnelle), akaba yaritabiriwe n’ibihugu 10 ari byo: Togo ari na yo yayakiriye, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Centrafrique, Congo (RDC), Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Senegal, Tchad ndetse n’u Burundi n’u Rwanda byitabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere.

    Umuhango wo gufungura amahugurwa witabiriwe n’uhagarariye intumwa ya Minisitiri w’Itangazamakuru muri Togo.

    Mu gihe cy’icyumweru, abahagarariye radiyo zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa bagarutse cyane ku mbereho y’urubyiruko n’uruhare ruhabwa mu itangazamakuru.

    Franck Jeanneret, perezida ucyuye igihe wa Radio Réveil France yibukije ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, urubyiruko rungana na 35% ku isi yose ruzaba ari urubarizwa ku mugabane wa Afurika, akaba asanga yaba Radio cyangwa itangazamakuru muri rusange bikwiye guha agaciro urubyiruko, ibyo rukeneye n’ibyo rwifuza. Ibyo kugira ngo bigerweho hakaba hagomba kwifashishwa imbuga nkoranyambaga urwo rubyiruko rukunda gukoresha.

    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry
    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry’aya maradio rizwi nka FOMECAF

    Nyamara nk’uko byagaragajwe n’umunya Niger, Blaise Gaiyou uyobora National JEMED et fabricants de joie, urubyiruko rugaragara nk’urusubizwa inyuma, aho rudahabwa amahirwe angana n’ay’abakuze. Yatanze urugero rw’aho iyo ugiye gusaba akazi babanza kukubaza kwerekana uburambe ugafitemo byibura nk’imyaka itanu. Ati “urubyiruko rwacu rwakura he ubwo burambe?

    Indi ngingo yibanzweho muri iyi nama ni ikoreshwa ry’itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru.

    Mu kiganiro yatanze, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, Pasiteri Dr. Abdoulaye Sangho wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire yagize ati “Ikintu kitajya gihinduka ni impinduka”. Aha akaba yarashakaga kuvuga ko mu buzima bw’umuntu impinduka zihoraho.

    Yasabye abitabiriye inama kumenya no kwitabira gukoresha itumanaho rigezweho ndetse anabakangurira kumenya kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bwihuse bwo gusakaza amakuru.

    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d
    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d’Ivoire

    Ibi kandi byakomojweho na Olivia Beugre, wa Radio Espérance na we wo muri Côte d’Ivoire werekanye akamaro k’abavuga rikumvikana (influencers) ku mbuga nkoranyambaga. Yerekanye uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

    Yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ibyo bavuga cyangwa bakora na bo bavuga rikijyana bityo bakaba bagomba kwitwararika. Iyi ngingo akaba yarayisobanuye yerekana ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagiye bakomera ku buryo basigara sosiyete ibahanze amaso nka Salomo, Dawidi, Samweli n’uruhare imyitwarire yabo yagiye igira ku bandi.

    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin
    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin

    Urundi rugero rwatanzwe na Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin, wigishije uburyo bwo gusesengura ukuri nyako kw’amakuru, ni uruhare itangazamukuru ryo mu Rwanda ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje asaba abitabiriye amahugurwa ko bazajya babanza gusuzuma amakuru bagiye gutanga mu rwego rwo kutayobya ababakurikira. Ibyo kandi bikaba byarashimangiwe na Rev. Timothée Tsomana aho yashimangiye ko abantu muri rusange by’umwihariko abanyamakuru bakwiye kubanza gusesengura amakuru bagiye gutanga.

    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z
    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo muri Kameruni

    Mu rwego rwo kumenya gukoresha itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru, umunyamakuru Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo mu gihugu cya Kameruni, yigishije abitabiriye amahugurwa uburyo akazi kabo kaborohera bakoresheje ibikoresho byabo bya buri munsi. Aha akaba yaribanze kuri telefoni zigendanwa n’uburyo abanyamakuru bazikoresha mu gufata amajwi n’amashusho kandi zigatanga umusaruro umeze neza.

    Aya mahugurwa ngarukamwaka yaturutse ku gitekerezo cy’umuryango Hirondelles wo mu Busuwisi. Uyu muryango ukaba waraturutse kuri Radio Hirondelles yakoreraga mu Rwanda itanga ubutumwa bwiza bw’amahoro mu 1994 ubwo ayandi ma Radiyo nka RTLM yari yarabaye intwaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego y’aya mahugurwa ikaba ari ugukangurira abanyamakuru kwishyira hamwe aho gukora nk’abakeba kugira ngo byoroshye akazi kabo n’imikorere. Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe na KT Radio.


    source : https://ift.tt/3IcVQiM

  • Abasirikare bigeze gushinjwa gusambanya abantu muri Kangondo bahanaguweho icyo cyaha bagabanyirizwa igihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha hamwe n’ibijyanye no gukubita ndetse no kwiba, bagiye babishinjwa ko babikoreye muri Kangondo muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, bakaba babihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu 01 Ukuboza 2021.

    Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k’Ugushyingo 2020.

    Baburanaga bari kumwe n’abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane(bakoraga irondo ry’umwuga), kuko Ubushinjacyaha buvuga ko igihe abasirikare bajyaga gukora ibyaha ngo babaga bari kumwe.

    Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

    Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

    Abasivili Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane bahanishijwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga ibihumbi 100, ariko Mukamulisa Diane akazagikora nyuma y’umwaka umwe kuko ngo afite umwana muto muri iyi minsi(ndetse akaba atari ahari mu isomwa ry’urwo rubanza rw’ubujurire).

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu yo guhanagurwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba, ari uko rwabiburiye ibimenyetso.

    Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyonyine cyahamye Pte Nishimwe Fidèle, ariko na we akaba yagabanyirijwe igihano kuko Urukiko ngo rwasanze yarasembuwe.

    Abandi bahamwe n’uko batigeze bamenyekanisha icyo cyaha ngo bavuge ko mugenzi wabo arimo gukora amakosa.

    Uru rubanza rugitangira kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare mu mwaka ushize wa 2020, rwarimo abasirikare batanu ariko abatatu bahise bahanagurwaho ibijyanye no guhishira bagenzi babo mu gihe urubanza rwasomwaga.

    source : https://ift.tt/3dhf1tb

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, akaba ari umugabo w’imyaka 53 i Musanze. Abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3xI31dT

  • Polisi yahuguye abasirikare ku gukumira no kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yari amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Aya amahugurwa ni imwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye mu Rwanda ku kugira ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera n’aho batuye.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu kigo cya Kanombe. avuga ko bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n’igitera inkongi. Banahawe ubumenyi bw’ibanze bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe ibaye.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n’abasirikare ba Ofisiye n’abasirikare bato muri Military Police, babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n’ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara igihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitabara.”

    ACP Gatambira yagaragaje ko abasirikare n’abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye nibo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage. Yavuze ko aya mahugurwa aba akenewe mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda.

    Yashimiye abitabiriye amahugurwa abashimira n’uburyo bagaragaje ko basobanukiwe n’ibyo bahuguwe babinyujije mu goresha bimwe mu bikoresho bizimya inkongi. Abahuguwe nabo bishimiye ubumenyi bahawe bavuga ko bizabafasha mu kwirinda no kurwanya inkongi aho batuye n’aho bakorera haramutse habaye inkongi.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3G7D22k

  • Abarangije amasomo muri KETHA bagaragarijwe imyitwarire myiza nk’ipfundo ry’ubuzima bifuza – #rwanda #RwOT

    Izo mpanuro bazihawe n’Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minani Callixte, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021.

    Minani yagaragaje ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite, ariko akagira imyitwarire idahwitse ntacyo bumugezaho.

    Ati “Burya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko ukaba ufite imyitwarire mibi, ntacyo byakugezaho. Wazasanga ubuzima bubaye bubi.”

    Abo banyeshuri basoje mu masomo ajyanye no gutegura amafunguro, akaba ari bo mbere KETHA ihaye impamyabushobozi. Magingo aya, barindwi muri bo babengutswe na hoteli bagiye gukoreramo imenyerezamwuga, bakaba batangiye Ukuboza babarwa nk’abakozi bazo.

    Minani yakomeje agira ati “Birumvikana ko dukora amakosa kenshi, ariko noneho aha tugeze nitujya mu murongo mwiza, tugakora ibyiza bizatuma ubuzima bwacu bugenda neza, bimwe byo gufasha umuryango ukawuteza imbere, abaturanyi n’igihugu muri rusange bigende neza.”

    Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo ingufu hagamijwe guhangana n’ubushomeri kuko benshi mu bayarangiza baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

    Minani yavuze ko kubona urubyiruko rukora rugateza imbere igihugu biteye ishema, mu gihe kurubona rwicaye ari ingorane cyane cyane ku babyeyi.

    Ati “Izi gahunda zo kwigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rushobore kwibeshaho no kwitegurira imibereho myiza ni igisubizo gituma ruba ishema n’isoko y’ibyishimo ku babyeyi n’igihugu aho kuba umutwaro n’imihangayiko idashira.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bashimangiye ko impanuro bahawe bazazigenderaho mu buzima bwabo bugiye gukomereza ku isoko ry’umurimo.

    Kirezi Audace yavuze ko ubumenyi yahawe atabutezeho gushakira akazi muri hoteli gusa kuko no mu gihe yazaba ari mu rugo, buzamufasha mu kuzuzanya n’umugore.

    Yakomeje ati “Ubushobozi turabufite usibye ikibazo gihari cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.”

    Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yatangaje ko amezi atandatu abo banyeshuri bize agabanyijemo kabiri, aho bamaze amezi atatu mu ishuri andi bakayamara bimenyereza umwuga muri za hoteli.

    Uretse amasomo ajyanye no gutegura amafunguro, iryo shuri rinigisha abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Habimana yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira cyane kubera ko bihita birwinjiza mu muryango w’isoko ry’umurimo. […] Bize neza kandi bitwaye neza mu imenyerezamwuga, dufite icyizere ko byanze bikunze bagomba guhita babona akazi.”

    Yahishuye ko nubwo ari abanyeshuri 30 gusa bashyikirijwe impamyabushobozi, abamaze gusoza amasomo muri iryo shuri bageze ku 100. Abandi bazazihabwa mu minsi iri imbere.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwiswe ‘Tracer Survey and Employers Satisfaction Survey’ bwerekanye ko 66% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (64,9% muri TVET na 75,2% muri Polytechnic) babona akazi nibura mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Abanyeshuri KETHA yahaye impamyabushobozi ni 30

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abarimu bari hamwe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango

    Abanyeshuri barangije amasomo yabo basabwe kugira imyitwarire myiza kuko izatuma bagera ku nzozi zabo

    KETHA isanzwe yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange

    Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Minani Callixte, yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire ihwitse kugira ngo rugere ku ndoto zarwo

    Umunyeshuri washimiye abayobozi mu izina rya bagenzi be barangizanyije amasomo

    Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo amahoteli na RTB

    Amafoto: Dufitumukiza Salathiel


    source : https://ift.tt/3obTokm

  • Ibyo wamenya ku ngamba zizafasha u Rwanda kurandura SIDA mu 2030 – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, wizihirizwa mu Karere ka Nyagatare aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

    SIDA ni icyorezo kimaze imyaka 40 mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 33 rwifatanya n’Isi mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kukirwanya. Kuri ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abarenga 85% bipimishije SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, agaragaza ko mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.

    Yavuze ko ikibazo gisigaye kuri ubu kiri mu rubyiruko kuko ari rwo rwiganje mu bafata imiti nabi, ibituma iyi Virus itagabanuka mu mubiri wabo kuko bafata imiti nabi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Leta yegereje abaturage serivisi zitandukanye zirimo kubigisha, ubujyanama mu gupima kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

    Yashimangiye ko abasanze baramaze kwandura bahabwa serivisi yo guhabwa imiti no kuyegerezwa nta kiguzi, ndetse ibi bikaba biri gukorwa no muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virus bahabwa imiti, izo serivisi zikomeza gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus.”

    Uyu muyobozi yagarutse ku bikorwa bizatuma u Rwanda rurandura Virus itera SIDA mu 2030, ati “Icya mbere abaturarwanda 95% bafite Virus itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, indi ntego ni uko 95% bamaze kwipimisha bakagaragarwaho n’ubwo bwandu, bazatangira gufata imiti,”

    Yakomereje ku ngamba ya gatatu, ati “Mu bafata imiti, turifuza ko 95% bagera ku gipimo washaka Virus mu maraso yabo ukayibura kuko baba bafata imiti neza.”

    Yavuze ko mu banyarwanda basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bivuze ko nibura 86% by’abayirwaye babizi neza ko bafite ubwo bwandu ku buryo bizoroha kubakurikirana.

    Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko iki gihugu kimaze gushora miliyari 1,6$ mu kugura ibikoresho no gutanga ubuvuzi bijyanye no guhangana na SIDA.

    Ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

    Ambasaderi Vrooman yijeje u Rwanda ko igihugu ahagarariye kizakomeza mu bufatanye bwo kurwanya SIDA no mu bindi bikorwa.

    Kuri ubu u Rwanda rwatangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ingamba zizatuma Leta irandura SIDA mu baturage mu 2030

    source : https://ift.tt/3rtKOzK

  • Abarangije amasomo muri KETHA bagaragarijwe ko imyitwarire myiza ari ipfundo ry’ubuzima bifuza – #rwanda #RwOT

    Izo mpanuro bazihawe n’Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minani Callixte, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021.

    Minani yagaragaje ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite, ariko akagira imyitwarire idahwitse ntacyo bumugezaho.

    Ati “Burya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko ukaba ufite imyitwarire mibi, ntacyo byakugezaho. Wazasanga ubuzima bubaye bubi.”

    Abo banyeshuri basoje mu masomo ajyanye no gutegura amafunguro, akaba ari bo mbere KETHA ihaye impamyabushobozi. Magingo aya, barindwi muri bo babengutswe na hoteli bagiye gukoreramo imenyerezamwuga, bakaba batangiye Ukuboza babarwa nk’abakozi bazo.

    Minani yakomeje agira ati “Birumvikana ko dukora amakosa kenshi, ariko noneho aha tugeze nitujya mu murongo mwiza, tugakora ibyiza bizatuma ubuzima bwacu bugenda neza, bimwe byo gufasha umuryango ukawuteza imbere, abaturanyi n’igihugu muri rusange bigende neza.”

    Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo ingufu hagamijwe guhangana n’ubushomeri kuko benshi mu bayarangiza baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

    Minani yavuze ko kubona urubyiruko rukora rugateza imbere igihugu biteye ishema, mu gihe kurubona rwicaye ari ingorane cyane cyane ku babyeyi.

    Ati “Izi gahunda zo kwigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rushobore kwibeshaho no kwitegurira imibereho myiza ni igisubizo gituma ruba ishema n’isoko y’ibyishimo ku babyeyi n’igihugu aho kuba umutwaro n’imihangayiko idashira.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bashimangiye ko impanuro bahawe bazazigenderaho mu buzima bwabo bugiye gukomereza ku isoko ry’umurimo.

    Kirezi Audace yavuze ko ubumenyi yahawe atabutezeho gushakira akazi muri hoteli gusa kuko no mu gihe yazaba ari mu rugo, buzamufasha mu kuzuzanya n’umugore.

    Yakomeje ati “Ubushobozi turabufite usibye ikibazo gihari cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.”

    Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yatangaje ko amezi atandatu abo banyeshuri bize agabanyijemo kabiri, aho bamaze amezi atatu mu ishuri andi bakayamara bimenyereza umwuga muri za hoteli.

    Uretse amasomo ajyanye no gutegura amafunguro, iryo shuri rinigisha abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Habimana yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira cyane kubera ko bihita birwinjiza mu muryango w’isoko ry’umurimo. […] Bize neza kandi bitwaye neza mu imenyerezamwuga, dufite icyizere ko byanze bikunze bagomba guhita babona akazi.”

    Yahishuye ko nubwo ari abanyeshuri 30 gusa bashyikirijwe impamyabushobozi, abamaze gusoza amasomo muri iryo shuri bageze ku 100. Abandi bazazihabwa mu minsi iri imbere.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwiswe ‘Tracer Survey and Employers Satisfaction Survey’ bwerekanye ko 66% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (64,9% muri TVET na 75,2% muri Polytechnic) babona akazi nibura mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Abanyeshuri KETHA yahaye impamyabushobozi ni 30

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abarimu bari hamwe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango

    Abanyeshuri barangije amasomo yabo basabwe kugira imyitwarire myiza kuko izatuma bagera ku nzozi zabo

    KETHA isanzwe yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange

    Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Minani Callixte, yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire ihwitse kugira ngo rugere ku ndoto zarwo

    Umunyeshuri washimiye abayobozi mu izina rya bagenzi be barangizanyije amasomo

    Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo amahoteli na RTB

    Amafoto: Dufitumukiza Salathiel


    source : https://ift.tt/3IeQHGE

  • Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bidakwiriye kuzira kuba byaravugishije ukuri kuri virusi ya Omicron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagize ati “Ndemeranya n’ibyo Perezida wa Afurika y’Epfo aherutse gutangaza, avuga ko nka Afurika y’Epfo yazize gukorera mu mucyo, igashyira ahabona amakuru babonye, kandi nyamara abandi bayabonye mbere bo bararyumyeho”.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda na rwo rwahagaritse ingendo z’indege ziruhuza na bimwe muri ibyo bihugu, icyemezo cyarwo ntaho gihuriye no guha akato ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

    Yagize ati “Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda, twagombaga gufata ingamba haba imbere mu gihugu, ariko no ku mipaka. Impamvu yabyo, ni uko mu ngendo z’indege zituruka muri Afurika y’Epfo baza i Kigali, si ho basoreza urugendo rwabo, ahubwo abenshi muri bo bahanyura bagiye mu bindi byerekezo. Ubwo rero hari kuba ikibazo mu bukungu iyo dukomeza kujyayo. Nta bagenzi twari kubona, kuko ubusanzwe abenshi bataba baje mu Rwanda. Ariko nanone iyo dutwara abagenzi bajyayo bavuye hano, indege yari kujya igaruka nta bagenzi ifite, bikadutera igihombo”.

    Perezida Kagame avuga ko kubera ibyo byose ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse ingendo zerekeza muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo , kugira ngo babanze barebe aho ibintu byerekera ku rwego rw’Isi.

    Iyo nama ibaye mu gihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bwahuye n’ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya Covid-19,kuko mu mwaka wa 2020, ku rwego rw’Isi, ingendo z’indege zagabanutseho 60%,naho muri Afurika honyine urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwahombye agera kuri Miliyari icumi z’Amadolari ya Amerika, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2021, icyo gihombo kizagabanuka gato, kikagera kuri Miliyari zisaga umunani z’Amadolari ya Amerika.

    Perezida Kagame yavuze ko gukuraho inzitizi zose zo mu bwikorezi bwo mu kirere zafasha kwigobotora mu buryo burambye, ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bikanoroshya ibikorwa by’isoko rusange ku rwego rwa Afurika.

    Yagize ati “Munyemerere ntange igikerezo ku ntambwe zikwiye guterwa mu kwihutisha amasezerano y’isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika. Icya mbere ni uko, ishoramari mu bikorwa remezo ari ingenzi cyane. Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda rukomeje kwaguka, by’umwahariko binyuze mu kongerera ubushobozi RwandAir ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, iryo shoramari rishyigikira ubuhahirane muri Afurika, rikanuzuza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukuraho visa ku bavandimwe bacu b’Abanyafurika ndetse n’abandi bagenzi baturuka hanze y’Umugabane wacu”.

    Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama, kanda HANO

    Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3rsvbZ1

  • Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori byo kwizihiza iyo sabukuru ni Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda ni we wari Umushyitsi mukuru, akaba yari i Dakar mu nama ya 8 y’Abaminisitiri ihuza u Bushinwa n’Ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’Ubutwererane. Iyo nama yabaye kuva tariki ya 28 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2021.

    Ibyo birori byitabiriwe kandi n’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal n’Abanyasenegal baba mu Mahanga ; abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zirimo n’Abashoramari.

    Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko u Rwanda na Senegal ari ibihugu bifitanye umubano w’igihe kirekire. Yagarutse ku ngendo z’Abakuru b’Ibihugu, izo Perezida Paul KAGAME yagiriye mu Gihugu cya Senegal n’izo Perezida Macky SALL yagiriye mu Rwanda bigaragaza umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi bikanashimangirwa n’uko ibihugu byombi bifite za Ambasade zibihagarariye muri ibyo bihugu.


    Yagaragaje ko mu rwego rw’ubufatanye hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye kandi akaba ashyirwa mu bikorwa. Isabukuru na yo ikaba ije kugaragaza no gushimangira uwo mubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi hari n’ubushake bwo gusinya andi hagamijwe gukomeza guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu, umuco n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo n’uko cyagiye kiyubaka hifashishijwe indangagaciro ziri mu muco w’Abanyarwanda zabafashije kwishakamo ibisubizo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nyuma yayo Abanyarwanda biyemeje kubumbatira ubumwe bwabo, kubazwa ibyo bashinzwe, kureba kure no kwagura amarembo.

    Malick DIOUF, Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyasenegal baba mu Mahanga w’Igihugu cya Senegal wari umuhagarariye mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru, yagaragaje ko u Rwanda na Senegal bifitanye umubano mwiza cyane, kandi biteguye gukomeza kuwushimangira ukarushaho kugirira akamaro abaturage b’Igihugu byombi.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Karabaranga Jean Pierre yagarutse ku bikorwa Ambasade yibanzeho mu myaka 10 ishize n’uruhare rw’abantu batandukanye barimo ubuyobozi bw’Igihugu cya Senegal, Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Senegal. Muri ibyo bikorwa birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda, n’izindi gahunda z’Igihugu harimo gahunda zigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi. Yibukije ko ibi birori babikesha Perezida wa Republika y’u Rwanda wafunguye Ambasade y’u Rwanda muri Senegal kugira ngo ishimangire ubucuti n’umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal muri 2011, asaba abanyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) kuzahora bazirikana icyo gihango igihe cyose.

    Yashimiye kandi abashoramari bo mu Gihugu cya Senegal ko bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda anashishikariza n’abandi gusura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari mu kuhashora imari ndetse no gusura ibyiza bitatse Igihugu.

    Uhagarariye Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Jean KOE NTONGA, Ambasaderi w’Igihugu cya Cameroun muri Senegal, yagaragaje ko Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yagize uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka ubumwe bw’abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga muri Senegal, mu gutanga ibitekerezo mu nama bahuriramo by’umwihariko kuba igihe cyose yabatumiraga muri gahunda zitandukanye itegura zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi w’Intwari, Umunsi wo Kwibohora bikaba byaratumye basobanukirwa neza uko igihugu cyiyubatse.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abashoramari mu Gihugu cya Senegal, Babacar NGOM yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri byinshi harimo umutekano, isuku, kwihutisha serivisi n’amahirwe menshi mu ishoramari n’ibindi, byose byubakiye ku buyobozi bwiza igihugu gifite.

    Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, hanatanzwe ibihembo ku irushanwa ryateguwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online Quiz competition) ryari rigamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda by’umwihariko gukangurira abantu gusura u Rwanda no kurushoramo imari. Ibyo bibazo byibanze cyane ku mateka y’u Rwanda, Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, Imibanire myiza y’u Rwanda na Senegal, Ishoramari mu Rwanda, Ubukerarugendo mu Rwanda na Gahunda ya #Made In Rwanda.

    Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y
    Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y’indege bazakoresha basura u Rwanda

    Batatu ba mbere mu batsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege yo kubazana gusura u Rwanda yatanzwe na RwandAir, gucumbikirwa muri zimwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no gusura za Pariki n’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, byose Ambasade ikaba yarabifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Batatu barushije abandi ni Lo Fatoumata Bintou Cecile, Amadou Wade na Ndeye Khardiata Gaye.

    Hatsinze kandi Arsene Gasana, Jacques Sindayigaya na Cheikh Bassirou Diagne bahembwe telefoni zigendanwa zikorerwa mu Rwanda za Mara phone. Ikindi cyiciro kigizwe n’abantu 50 gihabwa icyayi n’ikawa by’u Rwanda byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga
    ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

    Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori
    Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori

    source : https://ift.tt/3rquf7C

  • Polisi mu Buholandi yafashe umugabo n’umugore we bari batorotse aho bashyizwe mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro ntamakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko abo bafashwe bahunga akato bari bashyizwemo, ari umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri Esipanye n’umugore we w’imyaka 28 ukomoka muri Portugal, ngo bakaba barageze i Amsterdam baturutse muri Afurika y’Epfo ahavugwa virusi iteye impungenge yiswe ‘Omicron’.

    Stan Verberkt, Umuvugizi wa Polisi y’aho mu Buholandi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ati “Polisi yafashe abo bashakanye ubwo bari bahunze hoteli bari bashyizwemo mu kato”.

    Gusa Polisi ntiyigeze itangaza niba, abo bari batorotse bafite iyo virusi cyangwa se niba batayifite.

    Abo bafashwe bahunze hoteli bari bashyize mu kato, ngo bari bamwe mu bagenzi 600 bari mu ndege ebyiri zari zivuye muri Afurika y’Epfo, nyuma bageze i Amsterdam barapimwa basanga 61 muri bo bafite Covid-19, abandi 13 muri bo bafite virusi ya Omicron.

    Uwo mugabo n’Umugore we bafatiwe mu ndege yari igiye kujya muri Esipanye nyuma bahita bajyanwa mu kigo gishinzwe ubuzima nk’uko byatangajwe n’uwo muvugizi wa Polisi.

    Inzego z’ubuzima mu Buholandi zikomeje gupima abo bagenzi baje baturutse muri Afurika y’Epfo, kugira ngo barebe niba, nta bandi bafite iyo virusi nshya ya Omicron.

    U Buholandi ni kimwe mu bihugu byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika,nyuma y’uko hatangajwe iyo virusi nshya ya Omicron.

    source : https://ift.tt/3dawL9G