Tag: featured

  • RDC igiye kwaka Angola indishyi kubera abantu bayo 12 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ngo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije wa RDC, Eve Bazaiba, n’ubwo atavuze ingano y’indishyi bazasaba Angola.

    Yabitangaje ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, ubwo Minisitiri Eve Bazaiba yasuraga Intara ya Kasai, aho amazi y’umugezi wa Tshikapa yahindutse umutuku ndetse n’amafi menshi agapfa bitewe n’iyo myanda yaturutse ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro ya Diyama (Diamond) muri Angola.

    Minisitiri Bazaiba yavuze ko abantu 12 bapfuye mu Majyepfo ya RDC, abandi 4.400 bakarwara bitewe n’icyo kibazo cyatangiye muri Nyakanga 2021. Avuga ko igihugu cye kizasaba indishyi ijyanye n’ibyangiritse, n’ubwo ngo atigeze asobanura neza uko abo bantu 12 bapfuye.

    Guverineri w’Intara ya Kasai, Dieudonné Pieme, yabujije abaturage kunywa amazi y’umugezi wa Tshikapa cyangwa se kurya amafi aturuka muri uwo mugezi muri iki gihe.

    Sociedade Mineira de catoca, ari yo Sosiyete icunga 75% bya diyama ya Angola, ntiyigeze yemera guhita igira icyo ivuga kuri izo mpfu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamukuru Aljaazira dukesha iyi nkuru.

    Iyo Sosiyete mbere yari yatangaje ko ikibazo kikimara kuba, yahise ifata ingamba zituma iyo myanda idakomeza gutembera muri uwo mugezi ndetse yongeraho ko yanatanze n’ibiribwa ku baturage bari bagizweho ingaruka n’icyo kibazo.

    source : https://ift.tt/3BEJATY

  • Abakobwa batewe inda zitateganyijwe bahamya ko batazongera kugira isoni zo kugura udukingirizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe ibikoresho by
    Bahawe ibikoresho by’isuku ndetse n’udukingirizo

    Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bagabanyije mu byiciro birimo abari mu ishuri, abacikirije amashuri, abatewe inda zitateganyijwe n’abakora uburaya bahabwa inyigisho zirimo ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kubongerera ubushobozi no gutuma babaho batekanye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi.

    Abagenerwabikorwa b’umushinga ACHIEVE/DREAMS, benshi batewe inda ari bato kandi batiteguye kurera, bahamya ko uyu mushinga wabagiriye umumaro kuko watumye bava mu bwigunge, basobanurirwa ubuzima bw’imyororokere, kwitinyuka ndetse bashaka n’ibikorwa bibateza imbere.

    Abenshi muri bo bahamya ko batagira isoni zo kugura udukingirizo igihe bibaye ngombwa, abandi bagahamya ko bazinutswe bitewe n’uko bahemukiwe bakiri bato.

    Uwitwa Mukamwiza Adelphine, avuga ko yabyaye afite imyaka 23, akaba abana na nyina umubyara. Asobanura ko umusore wamuteye inda yahise amwanga ndetse ubu ntazi aho aherereye, byamuteye kwiheba kugeza ubwo yifuje no kwiyahura mbere y’uko ahura n’uyu mushinga, umwereka ejo hazaza ko hashoboka.

    Mushimiyimana Valentine na we ni umugenerwabikorwa w’uwo mushinga, avuga ko uyu ubafasha kwiteza imbere, aho kuva yawugeramo umwaka ushize wa 2020, yegereye n’abandi bagore yiga kudoda ku buryo abasha kubona ikimutunga we n’umwana we.

    Ati “Mfite ababyeyi ariko burya iyo wabyariye iwanyu, mu muryango witwa icyomanzi. Nagize agahinda kenshi cyane ntagira uwo ngisha inama cyangwa ngo muganyire kuko nabyaye mfite imyaka 17 abantu bose bakampa akato, nkagira n’ipfunwe ryo kujya mu bandi. Nagira inama abandi bameze nkanjye wa kera ntaritinyuka, kwisobanukirwa bagahagurikira gukorera ejo hazaza habo kuko ejo harategurwa”.

    Yongeraho ko we n’umwana we ubu bameze neza nyuma yo kugera muri uyu mushinga, ku buryo nta muntu n’umwe wamushukisha amafaranga ngo baryamane batikingiye kuko yabonye ingaruka zabyo.

    Umushinga ACHIEVE/DREAMS uha abagenerwabikorwa ibikoresho bitandukanye birimo iby’isuku (Cotex) n’udukingirizo mu gihe bibaye ngombwa ko kwifata byanga.

    Abenshi mu bagenerwabikorwa baganiriye na Kigali Today usanga barabyaye ari bato, kandi batabana n’ababateye inda. Bemeza ko byabasigiye igikomere n’isomo rikomeye bagenderaho buri munsi rituma badashobora gutezuka, kuko ngo bakwisanga mu buzima bubi banyuzemo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’umushinga ACHIEVE/DREAMS, Gihana Donald

    Bahamya ko kuri ubu bavomye ubumenyi butandukanye butuma batitinya cyangwa ngo bagire isoni mu gihe bahuye n’umugabo runaka kuko bashobora kugura udukingirizo bakirinda.

    Bagira inama bagenzi babo ko mu gihe ushatse kuryamana n’umugabo mutabana, kwambara agakingirizo neza kuko karinda byinshi. Babashishikariza kandi kwegera bagenzi babo mu matsinda yo kwizigamira kuko yabafasha gukora imishinga iciriritse kandi yabateza imbere.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga ACHIEVE/DREAMS Gihana Donald, avuga ko uwo mushinga umaze umwaka umwe watanze umusaruro mu buryo bufatika mu ntego zawo zitandukanye.

    Ati Mu bagenerwabikorwa 14,455 dukorana nabo, abagera ku 1,385 twafashije barabyaye, kugeza uyu munsi nta n’umwe urongera gutwita, basobanukiwe ubuzima bw’imyororokere bwabo harimo kuvuga oya kandi bakayitsimbararaho”.

    Avuga ko bigishijwe byinshi birimo no kwizigamira bagakora imishinga mito ibateza imbere, noneho umushinga ugahera kuri iyo mito babafasha.

    Ubuyobozi bw’Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro busobanura ko ibikorwa nk’ibi bikenewe mu Banyarwanda by’umwihariko ku bana baba batewe inda bakiri bato, kuko bituma bongera kwisanga mu bandi bagategura ejo hazaza, igihugu kikunguka ndetse na bo ubwabo bakiteza imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick, avuga ko kubyarira mu rugo n’ubwo bidindiza ejo hazaza h’umwana n’iterambere ry’igihugu, ntibikwiye ko indoto zabo zizima burundu ahubwo bakwiye kubifata nko gutsikira, ariko nyuma yaho ukabyuka ugakorana imbaraga zirenze iza mbere kugira ngo ugere ku byo wiyemeje.

    Ati “Ugereranyije abagenerwabikorwa b’uyu mushinga barenga 1000. Ni abakobwa babyariye mu rugo bakiri bato, abakora umwuga wo kwicuruza, abana bafite ibibazo bitandukanye bose baraganirijwe kandi bifite umusaruro kuko bafasha gahunda zisanzweho zo gukumira umubare munini w’abana baterwa inda ari bato kandi na bo ubwabo bakeneye kurerwa”.

    Yongeraho ko buri wese akwiye kumva neza ko umwana w’umukobwa ashoboye, bityo babafashe mu iterambere ryose bifuza, cyane ko bashobora no kugana amashuri atandukanye yigisha ubumenyingiro.

    Umushinga ACHIEVE/DREAMS uterwa inkunga na USAID ukaba ushyirwa mu bikorwa na Pact Rwanda ku bufatanye n’umuryango nyarwanda w’abakobwa n’abagore bakiri bato utegamiye kuri Leta (YWCA Rwanda) mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ahabarurwa abagerwabikorwa 14,455 bafashwa n’uyu mushinga mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida n’inda zitateganyijwe, ndetse no kububakira ubushobozi mu rwego rw’ubukungu.

    Muri uyu mwaka uyu mushinga wishyuriye abanyeshuri b’abakobwa 730 barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahabwa ibikoresho by’ishuri bibafasha kwiga batekanye. Abagera kuri 65 barihiwe amashuri y’imyuga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick

    Ni ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu ku bakobwa n’abagore basaga ibihumbi 6,500 bahurijwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya agera ku 188, ubu bakaba bamaze kwizigamira amafaranga akabakaba 1,500,000RWF mu gihe abangana na 818 bahawe amafaranga 65,000RWF buri wese yo gutangiza umushinga uciriritse w’iterambere.

    Buri kwezi kandi umugenerwabikorwa wese ahabwa ibikoresho by’isuku (sanitary pads) n’izindi seriviseizigamije kubungabunga ubuzima bw’abana b’abakobwa n’abagore zirimo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera sida.


    source : https://ift.tt/3mX3BRE

  • Uruganda rwa ‘Rutsiro Honey Ltd’ rugiye gukora divayi zishingiye ku buki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa
    Uko imashini zitunganya ubuki zikabushyira mu macupa

    Ubuki urwo ruganda rutunganya ni umwimerere kandi bwujuje ubuziranenge kuko bwahawe ikirango (S-Mark) gitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB).

    Ubuki bwa Rutsiro Honey buri mu buki buva mu Rwanda mu mashyamba ya Mukura na Gishwati, bukunzwe ku isoko mpuzamahanga, bikaba byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurika ubwo buki cyabaye ku ya 3 Nzeri 2021.

    Marie Chantal Nyirakamineza, umuyobozi wa Rutsiro Honey Ltd, avuga ko uruganda rwatangiye muri 2018 bafite umuvuduko wa 3% by’umusaruro uruganda rugomba gukora, ariko ubu bageze kuri 17% kandi bizeye gukomeza kongera umusaruro mu bwiza n’ubwinshi bw’ibyo rukora.

    Uruganda rwa Rutsiro Honey Ltd ni rumwe mu nganda Leta yashyizeho muri gahunda y’Uruganda Iwacu, hagamijwe kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu Karere runaka.

    Urwo ruganda rukorana n’ihuriro ry’amakoperative (UNICOAPIGI) rigizwe n’amakoperative atanu y’abavumvu bororera inzuki mu gace k’amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati.

    Hakizimana Jean Damascène, Umuyobozi w’iryo huriro ry’amakoperative avuga ko kubona uruganda rutunganya ubuki, byatumye abavumvu biteza imbere.

    Agira ati “Mbere twasaruraga ubuki tukabubika mu bibindi, tukirirwa tubuzererana, ariko twabonye uruganda rwakira umusaruro wacu, bituma abavumvu biteza imbere. Twabonye imizinga ya kijyambere itanga umusaruro mwinshi bidufasha kwiteza imbere”.

    Hakizimana avuga ko binjiza amafanga ku buryo bifuza kugura n’uruganda rwa Gishwati Honey Ltd babonye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro n’abavumvu.

    Ati “Kubona uru ruganda byatumye twinjiza amafaranga ndetse twasanze dufite ubushobozi bwo kuzarwegukana, bitewe n’ubwizigame dukura mu musaruro w’ubuvumvu.”

    Abavumvu basarura ubuki mu bihembwe kandi buri gihembwe babona ubuki bupima nibura hagati ya Toni 12 na Toni 15.

    Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga
    Ubuki bwa Rutsiro Honey bucuruzwa mu Rwanda no mu mahanga

    Uyu musaruro utuma uruganda rushobora gutunganya buri kwezi toni enye z’ubuki bucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda na mpuzamahanga.

    Nyirakamineza avuga ko ubuki bwabo bumaze gukundwa ku isoko ryo mu Rwanda kubera ubuziranenge, yemeza ko bumaze no kumenyekana ku isoko mpuzamahanga.

    Ati “Mu mazu y’ubucuruzi henshi mu Rwanda ubuki bwacu bumaze kumenyekana kandi burakunzwe kubera ubuziranenge, benshi babugura basanga ari bwiza. Ubuki ubu bwamaze kwemerwa ku masoko y’i Burayi, mu Bwongereza barabutwaye barapima basanga bwujuje ubuziranenge, mu Budage barabutwaye basanga bumeze neza ndetse no mu bihugu by’Abarabu barabukunze”.

    Ubuki bwa Gishwati na Mukura bwakirwa n’uruganda bubanza gupimwa hakarebwa ubuziranenge no kureba ko nta mwanda bufite, iyo bumaze gupimwa burayungururwa bugashyirwa mu bikombe byabugenewe.

    Nyirakamineza avuga ko nta kindi bongera mu buki iyo babwakiriye uretse kubuvugurura kandi ibi bituma bwizerwa.

    Benshi bibaza ku buki mu Rwanda kandi bakabushinja kubuvanga ibindi bibutubura.

    Nyirakamineza ahamya ko nta muguzi urabishinja ubuki bwa Gishwati honey kuko bwamaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge ndetse bukaba burimo gukorwaho igenzura kugira ngo bwemerwe gucuruzwa muri Amerika.

    Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko bashima ibikorwa bya Gishwati Honey, kuko ari uruganda bafashije mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda kandi biratanga umusaruro, avuga ko urwo ruganga rugiye no gutanga ibindi bicuruzwa birimo divayi ubwoko bune zikomoka ku buki.

    Dr. Sekomo avuga ko uretse uruganda rwa Rutsiro Honey, hari izindi nganda na zo bafasha kandi zitanga umusaruro zirimo uruganda rwa Nyabihu rutunganya umusaruro ukomoka ku birayi, hamwe n’uruganda rwa Rwamagana rukora inzoga y’ibitoki.

    Ubuyobozi bwa Rutsiro Honey butangaza ko umwaka wa 2021 uzarangira barashyize divayi ubwoko bune ku isoko, harimo ikozwe mu buki (Honey Wine) ikozwe mu buki na Tangawizi (Honey and ginger Wine).

    Hari kandi Divayi ikozwe mu buki n’amatunda (Honey and Passion Wine) na Divayi yo mu buki n’inanasi (Honey and Pineapple wine).

    Kongera ubwoko bw’ibicuruzwa ngo bikazafasha abatuye Akarere bakora umwuga w’ubuvumvu ariko bigafasha n’abasura pariki ya Gishwati na Mukura, kuko hazanatezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvumvu.

    Nyirakamineza agira ati “Abasura iyi pariki basura n’ibikorwa byacu by’ubuvumvu kandi buri wese yishimira gutwara ubuki bwa Gishwati”.

    Ubuki bw’u Rwanda bwemewe kujya gucuruzwa ku mugabane w’u Burayi harimo, ubuki bwa Gishwati, Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

    Ibibazo bigaragazwa n’abavumvu ni icy’ihinduka ry’ikirere rigira ingaruka ku igabanuka ry’ubuki, itemwa ry’ibiti bituma hataboneka indabo, ikoreshwa ry’imiti yica udusimba mu buhinzi ikica inzuki.

    Kuri iki kibazo cyo gukoresha imiti yica udukoko abavumvu basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku miti ikoreshwa mu kwica udukoko, na ho ku igabanuka ry’ibiti bitanga indabo hakarebwa uburyo hongerwa ibiti bizitanga.

    source : https://ift.tt/38GlE6g

  • Rubavu: Ibisasu 69 byatahuwe mu kigo cy’ishuri – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ni bwo habonetse ibyo bisasu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko babishyikirije inzego zibishinzwe.

    Ati “Ibi bisasu byabonetse mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba, ni abacukuraga ubwiherero baza gusangamo ibisasu 69. Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.”

    Amakuru avuga ko ibikorwa byo gushakisha niba hari ibindi bisasu byaba bigaragara muri iki kigo birakomeje.

    Akarere ka Rubavu kagize amateka yihariye mu ntambara y’abacengezi aho usanga ahagiye habera imirwano hakigaragara ibisasu ndetse n’ububiko bwihariye bw’imbunda aho abacengezi bagiye babihisha.

    Hanagiye haba impanuka ibyo bisasu bigaturikana abaturage. Ibiheruka ni ibyo ku wa 4 Kamena 2020 ubwo umwana wari uragiye yaturikanywe n’igisasu.


    source : https://ift.tt/3kXJUXn

  • Abatuye Bigogwe na Kanama barambiwe gukoresha telefoni babanje kurira imisozi – #rwanda #RwOT

    Abatuye Nyabihu cyane abo mu Kagari ka Arusha bavuga ko gutunga telefoni bisa nk’aho ntacyo bibamariye kuko iyo bashaka guhamagara bibasaba kurira umusozi ndetse n’ugiye kwitaba na we bikaba uko.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 biganjemo urubyiruko bayibwiye ko gukoresha telefoni bisaba kurira umusozi, ku buryo ubaye ufite nk’umukobwa uyitereteraho wazashiduka baramugutwaye.

    Umwe yagize ati “Wasanga baramutwaye kubera ko nta huzanzira tugira, umukobwa ntabwo wamubona, umukeneye bigusaba kumushaka.”

    Undi yagize ati “Aha hasi nta huzanzira ihaba iyo ushaka guhamagara urazamuka ukajya ku musozi. Nkanjye iyo nshaka guhamagara nzamuka ikilometero mva mu rugo njya ku musozi; ni ikibazo kuko utewe mu ijoro ntiwatabaza kuri telefoni.”

    Iki kibazo bagihuje n’abaturage bo mu Murenge wa Kanama bavuga ko baba bafite telefoni ariko bagafata iminara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagorwa no guhamagara cyangwa kwitaba.

    Umwe ati “Iyo ushaka reseau VODACOM ihita yitambikamo, rimwe na rimwe iyo uhamagaye irimo inite ziragenda n’ugiye kwitaba zikagenda.”

    Undi ati “Kuba udafite nk’ahantu ku gasozi umuntu aragushaka akakubura kandi ufite telefoni.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hagiye kubakwa iminara izahangana n’ikibazo cy’ihuzanzira.

    Yagize ati “Muri aka karere byari bizwi ko ushobora kuva nk’ahantu runaka kugira umuntu akubone bikagora, byarabaye iminara iratangwa hirya no hino ahantu hageze muri hatandatu.”

    “Ahantu hagaragara ko ihuzanzira ryaho rigora twarahabaruye urutonde turwohereza mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA. Ni yo idufasha kandi nkurikije ahamaze gukemuka ndahamya ko n’ahandi hazakemuka.”

    Telefoni ni kimwe mu bikoresho byoroheje ubuzima kuko ifasha kubona amakuru y’uburyo igihugu n’Isi byifashe ndetse kuri ubu uyifite ashobora kubona serivisi zitandukanye cyane ko inyinshi zashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abatuye mu Bigogwe babangamiwe no kurira imisozi bagiye gushaka ihuzanzira ngo babashe gukoresha telefoni

    source : https://ift.tt/38GoBnm

  • Bugesera: RIB yafunze babiri barimo na Mudugudu, bakekwaho gukubita Meya Mutabazi – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

    Uyu musore watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

    Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umudugudu w’Ikoni tariki ya 29 Kanama 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

    Dr. Murangira yagize ati “Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.’’

    Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.


    source : https://ift.tt/3kQsv2F

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mu Nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

    Dr Nyamadzabo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi yaganiriye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, uw’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine n’abandi.

    Ibiganiro bye n’aba bayobozi byagarutse ku kurebera hamwe ingaruka icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’amafaranga Banki y’Isi iguriza u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, ibikorwaremezo, ingufu, itumanaho n’ibindi.

    Muri rusange Banki y’Isi isanzwe itera inkunga inzego zitandukanye mu bikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi n’iterambere ry’ubumenyingiro, imibereho myiza, ubucuruzi, imiturire ndetse n’iterambere ry’imijyi.

    Dr Nyamadzabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagize ati “Twaganiriye ibintu byinshi, icya mbere n’icyorezo cya Covid-19 n’uburyo cyagize ingaruka ku bukungu bwacu mu bijyanye no kugabanuka ku buryo ubukungu bwazamukaga, ikindi ni ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye u Rwanda ruba rwaherewe inguzanyo na Banki y’Isi.”

    Yakomeje ati “U Rwanda rukoresha neza inguzanyo n’inkunga ruhabwa na Banki y’Isi. Mperuka hano mu 2014 ariko impinduka ziragaragara iyo urebye ibikorwaremezo, imihanda n’ibindi. Ibi ni byo tuba twiteze ku Banyarwanda bose.”

    U Rwanda rushimirwa na Banki y’Isi nk’igihugu cyihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ruba rwatanze igahabwa inguzanyo ndetse nk’umwaka ushize amafaranga u Rwanda rwari rugenewe rwarayakoresheje arashira ku buryo rwahawe n’andi agera kuri miliyoni $500.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko by’umwihariko mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, Banki y’Isi yafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kuzahura ibikorwa byashegeshwe n’iki cyorezo.

    Ati “Wari n’umwanya wo gusuzuma ibikorwa dukorana na Banki y’Isi birimo ibikorwaremezo, ariko muri Covid-19, yaduhaye inkunga idasanzwe yo kudufasha mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane amafaranga yo kugura inkingo cyangwa se n’ibindi bikorwa bijyanye no guhangana na Covid-19.”

    Yakomeje agira ati “Banadufasha muri gahunda zo gufasha ibyiciro bikiri mu bukene, kugira ngo abantu bagende bazamuka bava mu byiciro byo hasi bajya mubyo hejuru ariko bari no mu buhinzi ndetse ubu twongeyeho ikoranabuhanga kugira ngo turyihutishe cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Imwe mu mishinga iyi banki yafashije u Rwanda harimo inguzanyo ya miliyoni 200$ yayihaye mu 2019 yo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, ibikorwaremezo no kongera ubushobozi bwa mwarimu azishyurwa mu myaka 38, ariko rugasonerwa imyaka itandatu rukishyura inyungu ya 0.75%.

    Undi n’uwo yatanzemo miliyoni 225$ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, aho igice cya mbere cy’aya mafaranga rwayakiriye mu 2017 nayo azishyurwa mu myaka 38 rugasonerwa imyaka itandatu rwishyura inyungu ya 0.75%.

    Hari kandi n’umushinga wo guteza imbere ubumenyi [Priority Skills for Growth] yatanzemo miliyoni 270$, uwo kubaka amacumbi aciriritse [Rwanda Housing Finance Project] yatanzemo miliyoni 150$, ndetse n’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu [Rwanda Urban Development Project-RUDP) iyi banki yahayemo u Rwanda miliyoni 150$.

    Banki y’Isi kandi yatanze inguzanyo mu mushinga wa VUP [Vision 2020 Umurenge Program] watangiye mu 2008 ugamije gufasha abatishoboye.

    Muri iki gihe cya Covid-19 kandi yagiye igenera u Rwanda izindi nguzanyo zitandukanye zizarufasha guhangana n’ingaruka zayo, aho yaruhaye miliyoni 30$ yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya Covid-19, irwemerera inguzanyo ya miliyoni 157.5$ yo kuzahura u bukungu, ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi yagiye irufasha.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Taufila Nyamadzabo baganira ku kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19

    Ibiganiro byahuje Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Dr Taufila Nyamadzabo byanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel

    Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3n3dVYi

  • Wairimu Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Wairimu Nderitu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2021.

    Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Wairimu Nderitu, yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uko yahagaritswe.

    Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe.

    Yagize ati “Kuri iyi tariki ya 3 Nzeri, njye ubwanjye ndetse nk’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye twunamiye izi nzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    “Ntituzigera iteka twibagirwa abayizize, ntituzigera twibagirwa ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda.’’

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru amaze gusura uru rwibutso yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga, bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

    Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

    Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Alice Wairimu Nderitu ho yagarutse no ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo guhabwa amadosiye n’ububiko bw’ibirebana n’imanza zaciriwe mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha-Tanzania.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Wairimu yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda, aho yabonanye n’inzego zitandukanye, ndetse ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

    Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize uyu Munya-Kenya, Alice Wairimu Nderitu Umujyanama we mu gukumira Jenoside asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Sénégal Adama Dieng.

    Alice Wairamu Nderitu aherekejwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye na Dr Bideri Diogène wa CNLG bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

    Aba bayobozi beretswe filime mbarankuru igaragaza uko Jenoside yateguwe, inashyirwa mu bikorwa

    Aba bayobozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko umugambi wayo wacuzwe kuva ku ngoma y’Abakoloni

    Aha Alice Wairamu Nderitu yagendaga yitegereza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yagize ubwo hicwaga abana bato

    Alice Wairimu Nderitu yari kumwe na Dr Bideri Diogène ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali

    Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside

    Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yari akurikiye filime y’amateka kuri Jenoside

    Wairimu Nderitu yaburiye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Wairimu Nderitu yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe

    Amafoto: Irakiza Yuhi Musinga


    source : https://ift.tt/2WS5nZm

  • Urubanza rwa Dr Pierre Habumuremyi rwasubukuwe – #rwanda #RwOT

    Dr. Habumuremyi yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice no kwishyura ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw. Uyu mugabo watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize, yahise avujirira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yandika inyandiko igizwe na paji 20 asobanura impamvu z’ubujurire bwe.

    Uyu mugabo w’imyaka 60, yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha, kuko icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, nawe ubwo adahakana, kitaburanishwa mu nkiko zisanzwe, ahubwo kiburanishwa mu rukiko rw’ubucuruzi kandi ntigifatwe nk’icyaha, ahubwo kigafatwa nko kurenga ku masezerano hagati y’impande ebyiri.

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko gutesha agaciro ubujurire bwa Dr. Habumuremyi, bukavuga ko icyo buregera atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga, ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe kandi cyakozwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Dr. Habumuremyi kandi yari yasabye ko imitungo ye itagahujwe n’imitungo ya Christian University kuko atari kaminuza ye, ahubwo ko yari umunyamigabane muri iyo kaminuza, bityo ikwiye gutumizwa ikaburana ku byaha iregwa, icyemezo Urukiko rwubahirije.

    Uyu mugabo kandi yari yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ba rwiyemezamirimo iyi kaminuza yari ifitiye imyenda byarimo kugenda neza, kuko yari isigaje miliyoni 25 Frw muri miliyoni 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga Christian University kwambura.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, bidakuraho ko izo sheki zatanzwe kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Abunganizi ba Dr. Habumuremyi batangaza ko mu ibarura bakoze, basanze umukiliya wabo ashobora kwishyura miliyoni 55 Frw gusa, mu gihe banakomeza gusaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afite uburwayi bugera kuri butanu burimo umutima, kandi bubiri mu burwayi butanu abanye nabwo akaba yaraburwaye amaze kugera muri gereza.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurakomeza kumva impamvu z’abashaka indishyi kubera ingaruka bagizweho n’ibyaha bya Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

    Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

    Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

    Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi.

    Dr. Habumurenyi Pierre Damien yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye

    source : https://ift.tt/3zHDgus

  • Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu masezerano basinyanye kuri uyu wa 2 Nzeli 2021, Canal+ na Empower Rwanda biyemeje gufatanya mu mishinga igamije kwita no guteza imbere abagore n’abakobwa.

    Muri aya masezerano bumvikanye ko Canal+ izajya ifasha ikanatera inkunga yaba mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho n’ibindi imishinga itandukanye y’umuryango Empower Rwanda.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba tugiye gufatanya n’umuryango wa Empower Rwanda mu mishinga itandukanye yo guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore, tunaharanira uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza bikanagaragaza impinduka mu mibereho y’umugore mu buzima bwa buri munsi.”

    Umuyobozi w’Umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane.

    Uyu muyobozi yavuze ko imikoranire yabo na Canal+ izabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo iharanira guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

    Ati “Aya masezerano azadufasha gushyira mu bikorwa imishinga myinshi igamije guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa.”

    Yakomeje avuga ko hari umubare munini w’abagore n’abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hamwe na Canal+ bateganya guhugura abakobwa n’abagore benshi, abataye ishuri bakarisubiramo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe bakayoboka imyuga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye.

    Canal + yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’abana b’abakobwa

    Umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye

    source : https://ift.tt/3BHCKNk