Tag: featured

  • Kwerekana impano zidasanzwe, kwishyurira abarwanyi; ibyaranze icyumweru cyahariwe abakozi muri Marriott Hotel (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni icyumweru kizwi nka ‘Associate Appreciation Week’, cyateguwemo ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abakozi ba Marriott barenga 250, bagashimirwa n’Ubuyobozi bw’iyi hotel ku ruhare bagira mu iterambere ryayo.

    Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, gisozwa ku itariki ya 3 Nzeri, uretse ko ibikorwa byo gusabana hagati y’abakozi b’iyi hotel n’ubuyobozi bukuru bwayo bihoraho.

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi, bafatwa nk’abafatanyabikorwa muri Marriott Hotel, uruhare rwabo mu iterambere rya Marriott.

    Munyangabe yagize ati “Marriott Hotel, ni ikigo gifite umuco wo kwishimira no gushimira abakozi bacyo (Associates) buri mwaka. Iyi ni imwe mu ndangagaciro za Marriott Hotel, mu rwego rwo gushyira abakozi bacu imbere (Put People First).”

    Yongeyeho ko abakozi ba Marriott ari bo shingiro ry’iterambere ryayo. Agira ati “Ni mwe shingiro ry’iterambere ryacu, ibyo tugeraho byose ni mwebwe tubikesha, uyu ni umwanya wo kubashimira no kongera gushimangira umumaro wanyu mu rugendo dusangiye rwo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.”

    Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, hateguwe ibikorwa bizwi nka ‘’Take Care’’, byari bigizwe no gutanga impano ku bakozi ba Marriott, kubakira mu buryo busanzwe bumenyerewe ku banyacyubahiro, no kubashimisha nk’abanyacyubahiro.

    Kuri uyu munsi kandi, habayeho ibikorwa byo kwerekana impano ku bakozi ba Marriott Hotel, aho bamwe berekanye impano zirimo kuririmba ndetse no gushushanya.

    Ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru habaye ibikorwa bikubiye mu cyiswe ‘Unit Day’, aho abakozi ba Marriott Hotel bakomoka mu bihugu bitandukanye, basangiye amafunguro yateguwe n’abakozi ba Hotel baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse baboneraho no gusangizanya ubumenyi ku mico ya buri wese, hashingiwe ku gihugu akomokamo.

    Hanerekanywe kandi Imyambaro ishingiye ku muco w’abantu batandukanye bakora muri Marriott Hotel, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye y’abakozi ba Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda.

    Iyi Hotel ikoreramo abakozi bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Sri Lanka, u Buhinde, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, u Bwongereza, u Budage, n’ibindi bitandukanye.

    Munyangabe yavuze ko gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye, bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ku buryo boroherwa no kwakira abashyitsi bavuye mu bihugu byo ku Isi hose. Ibi kandi nabyo biri mu ndangagaciro za Marriott Hotel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe yo kugira ngo abakozi bacu basangire ubunararibonye, kuko abakozi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse bifite n’imico itandukanye, ku buryo uyu aba ari umwanya mwiza wo kwigishanya ku mico tugira itandukanye, kandi ibyo ni ingenzi mu kazi kacu kuko twakira abashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi kandi binatuma dukomeza kubaka umuco umwe muri Marriott hotel.”

    Ku munsi wa Gatatu, wiswe ‘Serve 360: Doing good in all directions’, Marriott Hotel yatanze amafaranga yifashishijwe mu bikorwa byo kwishyurira abarwayi bari bamaze iminsi bavuriwe mu Bitaro bya Muhima, ariko batarabona ubwishyu.

    Munyangabe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa “Kuko dufite inshingano zo guteza imbere Umunyarwanda Nyarwanda (community) tubayemo. Ntabwo intego zacu ari ugukorera amafaranga gusa, harimo no gufasha bamwe muri twe bakeneye ubufasha (Doing good for all directions), kandi ibi tubikora mu buryo buhoraho.”

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi uruhare rwabo mu iterambere ry’iyi Hotel

    Uyu munsi kandi hateguwe ibiganiro bishingiye ku migani n’ibindi bigaragaza umuco wo gufashanya.

    Ku munsi wa Kane, hakozwe ibikorwa bizwi nka ‘Talent Exhibition’ aho akanama nkemurampaka kazengurutse gasuzuma ibikorwa byakozwe birimo indirimbo zaririmbwe n’abakozi, abambaye imideri myiza ndetse n’ibishushanyo byakozwe, hatoranywamo ibigomba guhembwa.

    Kuri uyu munsi nanone wakoreshejwe n’abakozi mu rwego rwo kuganira ku bindi bintu bishobora kuzamura umusaruro wabo mu kazi, kugirana inama z’ubuzima busanzwe ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

    Ku munsi wa Gatanu, ari nawo wa nyuma w’iki cyumweru, habayeho ibikorwa byo gusoza no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel.

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko kuva yatangira gukorana n’iyi Hotel mu myaka 25 ishize, yiboneye uburyo umukozi ahabwa ijambo mu bikorwa byose bya Hotel.

    Ati “Kuva natangira gukora muri iyi Hotel, buri gihe umukozi ahabwa ijambo kuko niwe twubakiraho ibyo twifuza kugeraho byose, turabashimira ku murava mukorana akazi kanyu.”

    Ku rwego rw’Isi, ibikorwa bya ‘Associate Appreciation Week 2021’ byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Kabatesi Joselyne ukora mu Rwego rwo Gutegura Ibitaramo muri Marriott Hotel, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel batewe ishema n’uburyo bafashwe, ati “Duterwa ishema n’uburyo abakozi dufatwa muri Marriott Hotel, bituma tugira ishyaka ryo gukomeza gukora cyane kuko tuzi ko ari twe shingiro ry’ibyo tugeraho.”

    Abakozi batsinze mu marushanwa arimo imideri no kuririmba bahawe ibihembo, mu gihe abakozi bitwaye neza mu gushushanya bahawe umwihariko, kuko ibihembo byabo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel, biriho n’amazina yabo.

    Kugeza ubu, abakozi bose ba Marriott hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ndetse iki kigo gikomeza kubasuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo hagenzurwe ubuzima bwabo, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abisaba.

    Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, ikaba ari imwe muri hotel zirenga 7.700 z’ikigo cya Marriott International Inc.

    Abakozi ba Marriott berekanye impano zirimo izo kuririmba, ndetse abitwaye neza barabihemberwa

    Abakozi ba Marriott Hotel basangije bagenzi babo ibiribwa bikomoka mu mico yabo, banabasobanurira uko biribwa

    Abakozi bateguye amafunguro akomoka mu bihugu byabo, bari banambaye imyambaro yo muri ibyo bihugu

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ubuzima busanzwe babamo buri munsi

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kwerekana umuco wa buri gihugu bakomokamo, basangira ibyiza byawo n’ubunararibonye

    Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo gufasha abari mu kaga

    Abarwayi bo mu bitaro bya Muhima bari barabuze uko bishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bahawe, bashyikirijwe imfashanyo n’abakozi ba Marriott Hotel

    Uyu mwanya wabaye igihe cyiza cyo kongera gusabana hagati y’abakozi b’iyi Hotel, dore ko nabyo biri mu bituma umusaruro w’ikigo bakorera uzamuka

    Ku munsi wa nyuma wo gusoza Icyumweru cyahariwe abakozi, Marriott Hotel yateguye umunsi mukuru warimo amafunguro n’ibiribwa biteguye neza

    Uyu munsi kandi waranzwe n’ibirori byanitabiriwe n’ibirori byasusurukije abakozi ba Marriott Hotel

    Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel ari bo batuma igera ku iterambere

    Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi, Nicole Ingabire Munyangabe (wambaye umwenda w’umuhondo), ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann (uri hagati), ndetse na Jagath Chandra Ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga iyi Hotel (wambaye ikoti ry’umukara)

    Abakozi bose ba Marriott Hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19

    Ibishushanyo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel


    source : https://ift.tt/2VffB5s

  • Ubushobozi bw’inyeshyamba, gucyura abaturage…Col Rwivanga yagaragaje ishusho y’urugamba rwa RDF muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri iyo ntara witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

    Col. Ronald Rwivanga mu kiganiro yagiranye SABC yo muri Afurika y’Epfo, yasobanuye aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bigeze.

    Col Rwivanga yavuze ko magingo aya, icyiciro cya mbere cy’uru rugamba kiri ku musozo, ubu hagezweho icya kabiri ari cyo cyo gucyura abaturage bagasubira mu buzima bwabo busanzwe.

    Ati “Twasoje icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byatujyanye bijyanye n’umutekano. Twajyanywe no gukora ibikorwa by’umutekano hamwe no kugarura amahoro n’amavugurura mu rwego rw’umutekano. Ubu turi muri ibyo bikorwa bibiri bya mbere.”

    Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Cabo Delgado, zatangije urugamba mu turere tubiri dukomeye tw’iyi ntara, Palma na Mocimboa da Praia.

    Aho hose zabashije guhashya inyeshyamba zari zihari, zihungira mu mashyamba yo mu Majyepfo ahitwa Mbau.

    Ati “Twarabakurikiye mu minsi ishize ako gace na ko turagata mu minsi mike ishize. Ubu Ingabo zacu n’iza Mozambique, bari kugerageza gucyura abari baravuye mu byabo, bava mu nkambi basubira mu ngo zabo.”

    Gucyura impunzi byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245. Byahise bikomereza mu ya Patekuwa aho ku wa 1 Nzeri 2021 hacyuwe 1.205.

    Ati “Ibyo bizakomeza mu nkambi zose zo mu Ntara ya Cabo Delgado.”

    Kimwe mu bintu byibazwaho muri uru rugamba, ni ikizakurikiraho mu gihe ingabo z’u Rwanda zizaba zivuye muri iyi ntara cyangwa se niba izo nyeshyamba zidashobora gusubira inyuma zikongera gusagarira abaturage.

    Col Rwivanga yavuze ko muri iki gihe, izo nyeshyamba zagiye zivanwa mu birindiro byazo zikajya mu bice bitandukanye. Gusa, icyo Ingabo z’u Rwanda ziri gukora ni uguhiga izo nyeshyamba aho zaba ziri hose.

    Ati “Akazi kacu ni ukuzihiga aho zaba ziri hose kandi duharanira ko ntaho zihurira n’abaturage kuko wabonye ibyo zakoreye abaturage. Ubu dufite uduce turimo amahoro, tugarura abaturage, iyo ukuye inyeshyamba hafi y’abaturage, ntabwo ziba zifite ibirindiro zaheraho zikora ibindi bikorwa. Ndibwira ko turi kuzica intege tuzikura iruhande rw’abaturage.”

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bafatanya ibikorwa byose muri uru rugamba

    Ubushobozi bw’izi nyeshyamba

    Ubushobozi bw’izi nyeshyamba mu mirwanire no mu bikoresho cyo kimwe n’umubare wazo, ni kimwe mu bikunda kwibazwaho n’abantu benshi bakurikirana iby’uru rugamba.

    Col Rwivanga yabajijwe ikigero cy’imyitozo zifite mu bijyanye n’imirwanire, asubiza ko uko zikora zikoresha uburyo yagereranyije n’ubw’ibanze mu kurwana.

    Ati “Icyo navuga ni uko zikoresha uburyo nakwita bw’ibanze n’intwaro, bakoresha moto mu kugenda impande n’impande, imodoka nke, ariko mu by’ukuri ni inyeshyamba nk’izindi. Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”

    Nyuma yo kurangiza urugamba, icyiciro kizakurikiraho kijyanye no gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gukora amavugururwa aboneye mu gisirikare kugira ngo ibi bikorwa bitazasubira.

    Ati “Mu gihe tuzaba twatsinze izi nyeshyamba zose, tuzatangira icyiciro cy’amavugurura mu rwego rw’umutekano ariko birajyanirana kuko mu gihe inyeshyamba zakomeza gukora, natwe tuzakomeza natwe tuzakomeza urugamba.”

    Nta gihe yigeze avuga Ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique.

    Ingabo za Mozambique zari zaragowe no kurwanya uyu mutwe, kugeza ubwo hitabajwe ubufasha bw’u Rwanda. Col Rwivanga yabajijwe niba hari imyitozo u Rwanda ruzaziha, asubiza ati “ birumvikana, ni cyo amavugurura mu rwego rw’umutekano bisobanuye”.

    Yakomeje agira ati “Tuzabafasha mu kuvugurura urwego rw’umutekano ku buryo mu gihe tuzaba tuvuyeyo bazaba bafite ubushobozi bwo gusigasira umutekano.”

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye TotalEnergies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

    Kugeza ubu, uwo mushinga warahagaze. Nubwo ibintu bitangiye kujya mu buryo Col Rwivanga yavuze ko atahita yemeza niba yagira inama benewo kuba basubukura ibikorwa.

    Ati “Tugomba kuba maso kugira ngo izo nyeshyamba zitazagaruka. Icyo tugiye gukora ni ugucyura abaturage mu ngo zabo ku buryo ibikorwa by’ubukungu byakongera gukora na none. Iyo ni yo ntego yacu.”

    Amakuru y’ubutasi ku mubare w’izo nyeshyamba

    Col Rwivanga yasobanuye ko bigoye kumenya umubare w’izo nyeshyamba bitewe n’uburyo zirwana n’aho ziherereye.

    Ati “Bakorera mu matsinda mato, bari mu bice bitandukanye, batera bari mu dukundi duto, rero biragoye gukora ikigereranyo cy’umubare wabo gusa bari mu magana kuko ibitero bike biheruka bari mu majana. Rero haracyari umubare wabo.”

    Yavuze ko hari inyeshyamba bafashe bugwate, gusa yirinda kugira icyo avuga ku makuru bazikuyemo. Kugeza ubu, ntabwo u Rwanda ruteganya kongera abasirikare keretse mu gihe byaba bigaragaye bakenewe.

    Col Ronald Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje ibikorwa kandi ko biri kugenda neza

    source : https://ift.tt/3DXqrif

  • Abasirikare babiri bazamuwe mu ntera, J5 ihabwa Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka mu gisirikare zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Lt. Col Innocent Munyengango yagizwe Colonel anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare “J5”.

    Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

    Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.

    Lt Col Munyengango Innocent yazamuwe mu ntera agirwa Colonel anahabwa kuyobora J5

    Lt Col Claver Karara yahawe ipeti rya Colonel

    source : https://ift.tt/2WTLst2

  • Nyagatare: Abarinzi b’ibyambu bashyizweho bitezweho gukumira ibiyobyabwenge na magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarinzi b
    Abarinzi b’ibyambu barateguza abinjiza ibiyobyabwenge na magendu ko batazabagirira impuhwe

    Abo barinzi b’ibyambu bagizwe n’urubyiruko ndetse n’abandi bantu bifuje gutanga umusanzu wabo mu gukumira abambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

    Uko ari 402 bari bamaze icyumweru bahabwa inyigisho zizabafasha kwitwara neza mu kazi kabo, kuko bagombaga kugafatanyamo n’inzego z’umutekano.

    Ibyambu bigomba kurindwa ni 67 byagaragaye mu igenzura ryakozwe n’inzego z’umutekano, ibyari bisanzwe bizwi bikaba byari bitanu gusa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ubundi gukumira ibiyobyabwenge na magendu byakorwaga n’abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano hatarimo uruhare rw’abaturage basanzwe.

    Nyamara ngo iyo ibiyobyabwenge byinjiye mu gihugu byica ubuzima bw’abaturage, bigasenya imiryango, bikungukira ababicuruza.

    Ati “Abaturage twabibukije ko iyo ibiyobyabwenge byinjiye byica ubuzima bwabo, bigasenya imiryango n’ingo ndetse bikazanavamo kwica igihugu, mu gihe kiri imbere kubera ko iyo kitabona abantu bavuka bafite ubuzima bwiza byanze bikunze mu gihe kiri imbere twazabura abakirinda n’abateza imbere ubukungu bwacyo”.

    Akomeza agira ati “Kuba hajemo urubyiruko, abaturage ubwabo bazi aho hantu, bazafatanya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, bizafasha gukumira ibyo bintu biva hirya no hino byangiza ubuzima bw’abaturage ndetse na magendu imunga ubukungu bw’igihugu”.

    Yasabye abaturage gushyira mu buzima bwabo ko gukumira ibiyobyabwenge na magendu bibareba ndetse bakanabitoza abo babyara.

    Abo barinzi b’ibyambu bazajya bagenerwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 40,000 buri kwezi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko imishahara yabo kugera mu kwezi k’Ukuboza ihari kandi no mu ivugururwa ry’ingengo y’imari izongerwamo, ku buryo nta kibazo kizavuka mu kubahemba.

    Basabwe ariko kwirinda kuzagaragara mu bikorwa bya ruswa kuko byatuma baha icyuho abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bagiye gukumira.

    Uwingabire Joselyne wo mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini mu Murenge wa Kagitumba, avuga ko impamvu yahisemo kuba mu barinzi b’ibyambu ari uko yifuza ko igihugu kigira umutekano kuko ari wo byose.

    Agira ati “Icya mbere ni umutekano kuko uhari byose birashoboka, cyane iterambere. Hari aho nabonaga bitagenda neza ariko nzanye uruhare rwanjye kugira ngo bikosoke. Ikindi ariko nange nzarushaho kwiteza imbere kuko hari agahimbazamusyi kagenwe.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b
    Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b’ibyambu kutazashyira imbere inda bakarya ruswa

    Nsabimana Aphrodis umukuru w’umudugudu wa Gasyata akagari ka Tovu mu Murenge wa Kiyombe, avuga ko mbere yo kuwuyobora wari indiri y’ibiyobyabwenge ariko amaze gutorwa yiyemeza guhindura ayo mateka kuko ababikoraga yari abazi neza.

    Ati “Hari umuyobozi wari uhari baza kumufunga kuko yari abishyigikiye cyane, maze kumusimbura niyemeje kubirwanya kuko bari abaturanyi, turi ikiryango kimwe mbese. Utuyira twose naradufunze ndetse na bo barafungwa, ubu umudugudu wanjye ni amahoro”.

    Abarinzi b’ibyambu biyemeje gukorana imbaraga n’umurava bagakumira ibiyobyabwenge na magendu, ndetse n’abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


    source : https://ift.tt/3DQv0KO

  • Transparency Rwanda yagaragaje ko mu masoko ya Leta harimo ruswa nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa
    Mu masoko ya Leta ngo higanje ruswa

    Ubushakashatsi bwatangajwe taliki ya 3 Nzeri 2021, bugaragaza ko hari icyuho cya ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta, cyane cyane mu masoko y’imishinga minini yo kubaka ibikorwa remezo, ari na ho hibanzweho mu gukora ubwo bushakashatsi.

    Ba rwiyemezamirimo 473 bakorera mu Ntara zitandukanye bagaragaje niba barasabwe ruswa cyangwa barayitanze mu masoko bapiganira.

    Abakorera mu Mujyi wa Kigali basubije bangana na 44.40%, abo muri Nyarugenge hasubije 24.74%, muri Gasabo hasubiza 12.47% na ho muri Kicukiro bangana na 7.19%.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba habajijwe abo mu Karere ka Rubavu 19.03%, mu Majyaruguru habazwa abo muri Musanze 18,60%, mu Burasirazuba habajijwe ab’i Nyagatare bangana na 6.77%, Rwamagana 3.17% na Gatsibo 0.42%, mu Majyepfo habazwa ab’i Muhanga bangana na 7.61%.

    Ababajijwe bose muri bo 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta, abangana na 14.7% bavuga ko bayisabwe, mu gihe 6.3% bisabiye kuyitanga.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahuye na ruswa, 17.9% barayishyuye na ho 82.1% batigeze bayishyura.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga makeya yatanzwe muri ruswa ari miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, na ho amafaranga menshi ni miliyoni 120 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko bushingiye ku makuru yatanzwe n’ababajijwe bushimangira ko muri ayo mezi yose hatanzwe asaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amafaranga ahagije ngo abe yakubaka umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 23.2.

    Appolinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, avuga ko ruswa ivugwa mu masoko ya Leta ari nini cyane bitewe n’amasoko aba ari manini abarirwa mu mafaranga menshi.

    Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa ihari, ni ruswa nini kuko mu masoko ya Leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa, kandi ba rwiyemezamirimo benshi ni ho baba bategereje akazi, ni muri aya masoko ya Leta. Ikindi cyiyongeraho ni abashaka ayo masoko baba ari benshi.”

    Mupiganyi avuga ko n’ubwo hari intambwe ishimishije yashyizwe mu kuvugurura inzego no gutora amategeko akumira ruswa, ariko bamwe mu bayobozi hari igihe bashyiramo ukuboko bitewe n’ubunyangamugayo buke.


    source : https://ift.tt/2WOtvMk

  • Kigali: Umurenge wa mbere mu marushanwa yo guhangana na Covid-19 uzahembwa imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solangeasobanura iby’ayo marushanwa

    Iyo gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu isoko rya Kabeza, ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021. Abayobozi kuva ku rwego rw’amasibo kugeza k’urw’umurenge basinyiye imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, kuzegukana ibyo bihembo.

    Abatuye Akarere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

    Kuri uyu wa Gatanu mu bice bitandukanye by’akarere ka Kicukiro, hatangiye ubukangurambaga bugamije kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho hashyizweho ibihembo kuva mu masibo azitwara neza.

    Mu murenge wa Kanombe ibi bikorwa byatangirijwe mu kagali ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’uwo murenge.

    Bimwe mu byagarutsweho muri iyo mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke, ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

    Abayobozi basinye imihigo
    Abayobozi basinye imihigo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyo mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda, ndetse bakaba baniteguye kuba bakwegukana ibyo bihembo kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana

    Ni gahunda irimo gukorerwa mu tugari twose, gusinya iyo mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19, hari icyizere kuko abahagarariye abandi baza kubagezaho imihigo, hari inzego zitandukanye zirimo umurenge wa Kanombe ziharanira ko umurenge wabo uzaza mu ya mbere ukazegukana imodoka, nk’uko Nkurunziza abivuga.

    Ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye, ariko icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo birinda Covid-19 n’uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya”

    Irushanwa ry’imirenge 35 yo mu mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si bishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk’ibijyanye n’isuku kuko n’imodoka ngo bigeze kuyegukana.

    Umutesi yavuze ko icyo barimo guharanira muri ayo marushanwa ari ukugira ngo abaturage bakomeze kwirinda.

    Ati “Icyo turimo guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa yine, ibyo rero turimo kubikora ngo abaturage batirara, batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe bityo ko icyorezo cya Coronavirus cyarangiye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa

    Yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya icyo cyorezo.

    Yashimiye kandi abacururiza mu isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abasaba kwigisha n’abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahariza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.


    source : https://ift.tt/3BEHAes

  • Theo Bosebabireba arasaba imbabazi ku byaha byo gusinda no gutera abakobwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk
    Theo Bosebabireba avuga ko asaba imbabazi kandi yifuza kwakirwa nk’umuntu wahindutse

    Theo Bosebabirebe avuga ko abakobwa yemera yateye inda bakabyarana abana ari bane, babiri bakaba aribo babisakaje na ho abandi babiri bakaba barabyihoreye, icyakora ahakana ko yaba yarateye inda abandi bakobwa mu bindi bihugu yajyagamo.

    Mu kiganiro yagiranye na televiziyo zikorera kuri Murandasi zirimo na Isimbi TV, yavuze ko nyuma yo kuvugwaho ibikorwa by’ubusinzi no gutera inda byose yabyemeye kuko byose byari byo.

    Yavuze ko yahanishijwe igihe kingana n’umwaka wose adakandagira mu iterorero ADEPR kandi atanaribimba mu itorero, ategekwa no gusaba imbabazi abo yateye inda, byose akaba yarabikoze ubu ibihano yahawe bikaba byararangiye.

    Avuga ko muri 2019 yaje mu Rwanda bucece agakorera amateraniro i Nyanza ku Gasoro, ariko n’aho yabaga muri Uganda nta bihangano byinshi yakoze, kuko yagiye muri Uganda amaze gusohora indirimbo ‘Kubita utababarira’ ari nabwo yaje gukubitirwa muri Uganda nyuma yaho gato.

    Theo avuga ko azi neza ko uwamubona wese yamubaza amakuru kuri ibyo bikorwa bigayitse yavuzweho byatumye atongera kumvwa no gucibwa iryera mu gihe cyose cy’imyaka itatu ataba mu Rwanda.

    Agira ati “Ndashaka kuvuga ko abavuze ibyo nabakoreye mu bitangazamakuru bikorera kuri Murandasi bakoze kuko batumye ntinyuka kuvuga ko nyuma y’uko njya kuba mu Bugande byari byarabaye, ariko ubu sinkibikora kandi ntabwo mbihakana”.

    Ku kijyanye n’ubusinzi n’ubusambanyi ngo byatangiye bamushinja gukorana indirimbo n’abantu badakijijwe, aho atanga urugero rwa AMAG the Black na Senderi basubiranyemo indirimbo ye ‘Ingoma yawe niyogere’.

    Agira ati “Ibyo bavugaga byarabaye byari byo, icy’ubusinzi cyari cyo, icyo gukorana indirimbo n’abandi cyari cyo, n’icyo cyo gutera inda cyari cyo, nta na kimwe kitari cyo, nta n’ubwo nigeze mbabazwa n’uwampagaritse kuko ntawe waguhana ngo ukore igihano utazi. Nategetswe kujya gusaba imbabazi abo nahemukiye kandi narabikoze, uwo ari we wese bantumyeho namugezeho”.

    Yongeraho ati “Hari abaje hano bampannye ariko abataraje ni bo bampannye kuruta uwaje hano akabivuga, hari abangoye cyane kugeza aho abo nasabaga imbabazi bantegekaga ko tujyana iwabo, ariko n’abatari bafite ibibazo ku byo twakoranye, bose bampinduye umuhemu ariko hari n’abatarigeze bangora kuko babonaga n’ibyo ndimo bitanyoroheye”.

    Theo asaba imbabazi abakunzi be n’abakobwa yateye inda

    Theo avuga ko abantu bumvise amagambo mabi amuvugwaho na bo abasaba imbabazi kandi akifuza ko ibyabaye byarangirira aho, agatangira kwiga kubana nabyo kuko byamugizeho ingaruka.

    Agira ati “Niba narahawe ibihano nkaba maze imyaka ibiri ntemerewe kuririmba, izo ni ingaruka z’ibyo nakoze, no kuba narimutse nkajya muri Uganda na zo ni ingaruka zabyo ku buryo ntari no kubona irindi torero nakwimukiramo kuko bumvaga naba mfatanije na bo ibyaha”.

    Avuga ko uwaba yarakomerekejwe n’ibyo yakoze binyuranyije n’ibyo yaririmbaga mu butumwa yatangaga yamubabarira akareka kumurakarira, kuko nk’umuntu ibyo yakoze yabishutswe na Satani.

    Agira ati “Nageze igihe ngira intege nke bituma nkora ibintu bigayitse ariko ndacyahari kandi nkeneye kubana n’abantu, ndacyahari naracitswe ariko nasabye Imana imbabazi n’abo nahemukiye kandi binabaye ngombwa ko nsaba imbabazi buri wese nabikora”.

    Ku bakobwa bivugwa ko yateye inda akabangiriza ejo habo heza, Theo avuga ko nta gikomere kitomorwa cyangwa kitakira kandi yiyemeje kurwana intambara yo kubakiza ibikomere yabateye.

    Avuga ko abo bakobwa bakomeza kuvugana n’ubwo batabonana kandi yizera ko hari icyo bizajya bibafasha, kuko ibyavuzwe byose uwo yakomerekeje yiteguye kumufasha uko ashoboye ngo ibyabaye bitazongera, kuko ibyabaye ari ingaruka z’icyaha.

    Agira ati “Abakobwa bane ni bo nateye inda si ubwa mbere mbivuze kuko no mu itorero narabivuze, amakosa si njyewe wayaremye ni ibyago nagize, abana nemeye mu itorero ni bane, ababitangaje ni abakobwa babiri, ntabwo navuga ibitandukanye n’ibyo navuze mu itorero, ukuri niko kwiza nta kubeshya kuko utavugishije ukuri n’ubundi hazazamo ibindi bibazo”.

    Umugore wa Theo ngo bakomeje kubana neza n’ubwo afite abakeba benshi

    Theo avuga ko ibyabaye byageze no ku mugore we kandi yabyitwayemo neza kuko yabyihanganiye urugo rukaba rutarigeze rusenyuka, n’ubwo habayeho ibintu byinshi umugore we akanabimenya.

    Agira ati “Usibye na Madamu, nanjye nshobora kuba nararize aho mutabonye, madamu azi ko mu isi harimo satani kandi ntabwo muzumva satani yagiranye ikibazo n’intama cyangwa ihene, ashaka abantu gusa kandi barimo na Theo, umugore wanjye arabizi ko ntawe utagwa mu makosa”.

    Avuga ko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ikimenyetso cy’uko Imana imukunda kandi yiyemeje kureka amafuti ye, agakomeza urugendo kuko kuba urugo rwe rutarasenyutse ari ukwihangana k’umugore we.

    Avuga ko kuba ibyabaye byaramenyekanye ari byo byamufashije guhinduka kuko iyo bikomeza byashoboraga kumugeza kure kurusha ko byamenyekanye agatangira kwitekerezaho no kwihana ngo ahinduke.

    Theo avuga ko yicuza byose yakoze kubera ingaruka zikomeye byamugizeho kuko n’ubu agihanganye nazo, agasaba umuryango w’abakunzi be kumwakira neza kuko atifuza ko nyuma y’ibyabaye hari uwakomeza kumurwarira inzika.

    Zimwe mu ngaruka Theo avuga ibyo yakoze byagize ni uko akazi ke ko kuririmba kahagaze, ku buryo n’uko yagerageje ariko byananiranye kuko mu myaka itatu adakora kandi yari atunzwe n’umuziki byamuteye igihombo kinini cyane.

    Avuga ko ibyatumye agwa yifuza ko byanabera abandi urugero, ari ukugira amakenga ku buryo gukundwa n’abantu benshi icyarimwe byatumye atagira amakenga ngo yirinde mbere yo kugwa mu makosa.

    Avuga ko isomo yakuye mu bibazo yanyuzemo ari uguca bugufi no kwihangana, na ho isomo ry’ubuzima akaba asaba abantu kugirana imibanire myiza n’abandi, byakunda ukabana na benshi kuko iyo ugize ikibazo usigaragana n’abo mwabanye.


    source : https://ift.tt/2Vg60LP

  • U Bugiriki bwashyikirije u Rwanda inkingo ibihumbi 200 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo nkingo zakiriwe ku itariki ya 3 Nzeri 2021 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga.

    Alexandros Diakopoulos, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane n’iterambere ry’ubutabazi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bugiriki, ashyikiriza u Rwanda izo nkingo yavuze ko impano yatanzwe ari ikimenyetso cyerekana ko u Bugereki bwiteguye kugirana ubufatanye bwa hafi n’abaturage b’u Rwanda. Ati “Ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwacu n’abaturage bo mu Rwanda”.

    Dr. Mpunga yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufite n’ibindi bihugu buzarufasha kubona inkingo zigera ku bantu benshi.

    Ati “Turizera ko izi nkingo zizafasha cyane cyane abasaza bo mu cyaro kubera ko bashobora kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19”.

    Akomeza avuga ko izi nkingo ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uriho hagati y’Ingabo z’Abagiriki n’iz’u Rwanda.

    Ibi bije bikurikira uruzinduko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aherutse kugirira mu Bugiriki.

    source : https://ift.tt/3tdrc1B

  • Abashoferi baributswa kudasoma ku bisindisha bagiye gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zihabake Potien w’imyaka 40, yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP, yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko icyo gihe yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

    Ati “Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 bya Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye”.

    Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

    Harerimana Jean yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, akiyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

    Yagize ati “Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 bya alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze”.

    Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo, baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda, cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

    CSP Africa Apollo Sendahangarwa
    CSP Africa Apollo Sendahangarwa

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya, ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

    Yagize ati “Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Ni yo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.”

    Yakomeje augira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri 2021, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3jLoYU6

  • Gisagara: Barasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka itatu bahinga bakonerwa n’inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye
    Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye

    Uwo mushoramari yitwa Claude Safari, ariko abaturiye ibiraro bye bavuga ko amatungo yose yoroye ashobora kuba atari aye wenyine, ahubwo afite n’abandi bantu bayafatanyije, kuko ngo yoroye inka zibarirwa mu 100, ihene zitari nkeya, inkoko na za dendo.

    Nko mu Mudugudu wa Ryarumenangiga, hafi y’igikumba cy’ahororerwa inka ari na zo zonera abaturage, ubu ahahoze intoki hari imitumba ihahagaze, na yo yatangiye kuma. Ku musozi ndetse no mu kabande, nta myaka ihari nyamara ba nyiri imirima bavuga ko hari ahari hahinze imyumbati, ahandi ibijumba, ahandi intoryi.

    Mu gishanga cyagenewe guhingwamo umuceri, nta muceri ukirangwa ahagana ku nkuka, kuko uwari ukuze inka zawuriye zikarya n’amatere, ngo hari n’imbuto bari binaje na zo inka zonnye.

    Abafite imirima muri icyo gice gihora cyonwa bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka itatu, ko bagerageje kuregera ubuyobozi ntibigire icyo bitanga, ku buryo ubu ngo bigeze aho basigaye bajya no mu nama, uyiyoboye akavuga ngo babaze ibindi uretse iby’ubwone “kuko bakwiye kubyibagirwa nk’uko shitani yibagiwe ijuru cyangwa ishapule”.

    Uwitwa Goretti Mukantabana avuga ko ari mu bagaragaje iki kibazo bwa mbere, nyuma y’uko yari yonesherejwe ubunyobwa yateyemo imbuto ya mironko eshanu, n’ibishyimbo yari yateyemo mironko eshanu.

    Ngo yagerageje kurega ku Murenge, agera ku Karere ndetse no ku Ntara hamwe no kuri RIB ku rwego rw’igihugu, baza kwemera kumwishyura imbuto yahinze ku mafaranga ibihumbi 60.

    Agira ati “Banyishyuye ibihumbi 40, bambwira ko bazanyishyura n’asigaye, ariko ntayo bampaye. Gusa nyuma yaho barushijeho kunyoneshereza bavuga ko barishye”.

    Ignace Bangamwabo bigaragara ko ari umugabo w’igikwerere, n’ijwi wumva ririmo ikiniga na we yagize ati “Yanyoneshereje imirima ibiri y’umuceri usigaje icyumweru kimwe ngo nsarure, n’imigende umunani y’ibijumba, bambariye bahagenera ibihumbi 450. Hari mu kwa 7 ariko na n’ubu nta n’igiceri cya 10 barampa. Ndagenda ngo nzaze ejo, abana baraburara. Ni ugupfa nta kundi”.

    Gratia Nzamwitakuze na we ati “Njyewe nari mfite umurima w’umugoti n’igice hafi y’ibiraro. Nahinze amasaka sinasarura, mpungikamo imyumbati sinarya, nshyiramo amateke sinarya, insina zirarya zirarangiza. Uko mpinze sinsarure, inzara inyishe ndahamuha anyishyura ibihumbi 10 gusa, none n’ubwone banze kubunyishyura ngo byararangiye”.

    Muri rusange aba baturage kimwe na bagenzi babo benshi bonesherejwe kuko ubungubu imisozi yambaye ubusa, bavuga ko iyo bitegereje basanga uriya mushoramari aboneshereza kugira ngo nibarambirwa bazamugurishe ubutaka bwabo ku mafaranga makeya, kandi ni na ko bigenda.

    N’ikimenyimenyi, ngo uretse kuba bavuga ko amatungo yabacitse akajya kona imyaka nk’ibishyimbo, imyumbati n’ibindi, usanga iyo bari mu rutoki bazigaburira.

    Uwitwa Josée Mukeshimana ati “Ibitoki aho inka idashyikira, baragonda bakazihereza. N’amakoma ni uko”.

    Ibi bituma hari abaturage usanga barasigaye iheruheru. Urugero nko ku bamugurishije ubutaka, harimo batatu bapfuye imiryango yabo ubu ikaba yarasigaye ntaho ihagaze. Ngo hari n’uwapfuye habura ahava amafaranga yo kugura ikirago cyo kumushyinguramo.

    Ntitwabashije kuvugana na Safari ngo atubwire aho ageze yishyura abo yoneshereje ndetse n’ingamba yafashe kugira ngo bihagarare, kuko twamushatse kuri terefone tukamubura.

    Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Baptiste Kayinamura, avuga ko batangiye gukemura icyo kibazo, bagasaba Safari kuzitira ubutaka bwe, kugira ngo amatungo ye yoye gukomeza konera abaturage, n’ubwo atarabitangira.

    Izi nsina nazo zonwe n
    Izi nsina nazo zonwe n’izo nka

    Ubwone na bwo ngo bwarabazwe kandi yiyemeje kuzabwishyura, anasabwa guhindura abashumba kuko abo afite birangarira bakoneshereza abaturage.

    Naho ku bijyanye no kugura ubutaka, ngo yabwiye abaturage ko ari uburenganzira bwabo kubugurisha cyangwa kutabugurisha.

    Yungamo ati “Uwumva yanyurwa n’amafaranga bamwishyura, ariko utabishaka ashobora no kureba isambu, hanyuma nyiri inka akaza akayishyura, akamuguranira”.

    Gitifu Kayinamura anavuga ko kariya gace Safari arimo kororeramo byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara ko kazagirwa agace k’ubworozi, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

    Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko ibi ntaho bihuriye no kuba abaturage bonesherezwa kugira ngo bagurishe ubutaka bwabo, kuko Safari yari ahasanganywe isambu nini yasigiwe n’ababyeyi be.

    Twifuje kumenya icyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga kuri iki kibazo abaturage bavuga ko kimaze imyaka itatu cyarabuze gikemuka, atubwira ko yavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, akabusaba kugikemura, kandi ko na we azaza kwirebera uko byifashe.


    source : https://ift.tt/3DJR2Pv