Tag: featured

  • Dore imodoka ihenze izahembwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

    Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari .

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, akaba ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021 mu bikorwa bijyanye no kuritegura.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa ribera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Nzeri rikitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3DFOyBT

  • Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b
    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima b’i Rwamagana

    Abo bajyanama bibumbiye mu makoperative atatu, abarizwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

    Uwo mushinga watangijwe n’icyo kigo cya ‘Africa Improved Food’, gisanzwe gitunganya ibiribwa, kikaba cyahisemo koroza abajyanama b’ubuzima kuko basanzwe bafatanya muri gahunda yo kurwanya imirire mibi bifashishije ‘shisha kibondo’.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagera no mu tundi turere tw’igihugu, ariko aho watangiriye mu Karere ka Rwamagana, buri Koperative muri eshatu zorojwe yahawe ingurube ebyiri (2).

    Izo ngurube ngo zizabanza gutanga umusaruro muri Koperative zazihawe, ariko nyuma na buri munyamuryango ngo azagenda abona ingurube ku giti cye.

    Inkunga yatanzwe ngo ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayaguzwe izo ngurube zatanzwe ndetse n’ibijyanye no kuzitaho mu gihe cy’amezi atandatu.

    Miss Ingabire Grace yavuze ko bahisemo koroza abajyanama kubera uko bahora ku isonga mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Africa Improved Food ishinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Twashatse gukora igikorwa kizamura sosiyete, tubona ko abajyanama b’ubuzima ari bo bari ku isonga mu kurwanya imirire mibi kuko badufasha gutanga Shisha kibondo kugeza ku mudugudu”.

    Na ho uhagarariye Africa Improved Food, Prosper Ndayiragije, we yavuze ko batekereje koroza abajyanama b’ubuzima kubera ko basanzwe bakorana mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Twatekereje abajyanama b’ubuzima kubera ko dukorana na bo cyane cyane mu gutanga Shisha kibondo dukora y’abana n’abagore batwite. Bamaze imyaka bakora iki gikorwa kandi ubona ko bifitiye akamaro igihugu, ni uko twabatekerejeho”.

    Musoni William, Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana, yashimiye Miss Rwanda 2021 na Africa Improved Food kuko baboroje.

    Yagize ati “Turashimira abatworoje, kuko iyo umuntu agutekereje aba agukunda, turabashimira kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri iyo gahunda butazapfa ubusa”.

    source : https://ift.tt/3BCyYEZ

  • Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abahanzi bagenzi be: Umva ibyo batangaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kur wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu muhanzi yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Twaganiriye na bamwe mu bahanzi babanye na Jay Polly bya hafi batubwira uko bakiriye urupfu rwe, uko bamufataga n’icyuho asize muri muzika nyarwanda.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/2Vb4cDG

  • Muhanga: Hari abarenganaga ntibajye kurega kuko serivisi za RIB ziri kure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha
    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha

    Abaturage bavuga ko kuba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabegereje serivisi hafi byatumye babohoka batanga ibibazo byabo, birimo n’akarengane n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Imirenge ya Rongi na Nyabinoni iherereye mu mizosi ya Ndiza, ariko yose nta sitasiyo za RIB zihari, bigasaba ko abakeneye gutanga ibirego bagana sitasoyo ya RIB ya Kiyumba, aho na ho hakaba ari kure kuri bamwe byanatumaga hari abarengana cyangwa bahohoterwa bagahitamo kwicecekera, kuko bagowe no gukora urugendo rurerure.

    RIB itangaza ko ahari abantu haba n’ibyaha ku buryo kutagira uko bikurikiranwa bishobora kwangiza umuryango Nyarwanda, cyangwa kwimakaza akarengane.

    Nzabarantumye Servilien avuga ko kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Kiyumba byari imvune ndende ku buryo hari abahitagamo kureka kurega kandi barakorewe ihohoterwa, cyangwa barenganyijwe na bagenzi babo.

    Agira ati, “Twakorerwaga akarengane ariko kujya i Nyabikenke ugasanga bigoranye. Kuva aho dutuye ujya Nyabikenke ni kure twaburaga aho turegera twishimiye kuba RIB yatwegereye tukaba twagaragaje akarengane kacu ka Kompanyi icukura ambuye y’agaciro yaturenganyije”.

    Inzego za RIB zegereye abaturage
    Inzego za RIB zegereye abaturage

    RIB irimo kwegereza abaturage Serivisi zayo zimukanwa

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zibafasha kurwanya ibyaha, akarengane n’ihohoterwa ndetse hakanatahurwa ibyaha bishobora kuba, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga rwakira ibibazo by’abaturage, hakanatangwa ibiganiro bigamije gukumira ibyaha.

    Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira ibyaha, aho abaturage basobanurirwa ibyaha n’amategeko abihana kugira ngo babyirinde, gutahura ibyaha igihe hari amakuru agaragaza ko birimo gutegurwa, no kugenza ibyaha igihe byakozwe kugira ngo bategure dosiye zifasha uwakorewe icyaha kugana ubutabera.

    Agira ati “Nk’ubu hari ibyaha bikomeye birimo n’ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kandi buriya ushaka kutwicira u Rwanda ahera ku bana, bikomeje gutyo ushaka kutwicira u Rwanda aba abonye uburyo bwo kubikora. Ni yo mpamvu twabegereje serivisi ngo mubaze ibibazo byanyu ku batabasha kugera kuri sitasiyo za RIB ziri kure”.

    Abaturage bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze na bo bagaragaza ko bishimiye kuba RIB irimo kubasobanurira amategeko n’ibyaha ku buryo bagiye kurushaho gukiranura abaturage mu bibazo by’imbonezamubano, mu gihe habayeho ibyaha byo bigashyikirizwa ubugenzacyaha kuko hari igihe babikemuraga kandi batabifitiye ubushobozi.

    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga
    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi avuga ko hari igihe abaka serivisi n’abazikeneye muri RIB bacibwaga intege no kujya kubishakira kure, abatagiyeyo bakagumana ibyo bibazo ariko kwegereza abaturage ubugenzacyaha biri mu bituma basobanukirwa kurushaho.


    source : https://ift.tt/3kNMcIw

  • Ababyeyi bakorera Umujyi wa Kigali bashyiriweho Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021.

    Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

    Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane ababyeyi baba bakorera aho mu bijyanye n’umusaruro batanga no gukora bizeye umutekano w’abana babo ariko bikanagira ingaruka nziza ku mikurire y’abo bana.

    Uru rugo rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho ababyeyi bonsa bicara, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero, n’ibindi bigamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza.

    Uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bakora akazi biringiye umutekano w’abana kandi ababyeyi bonsa bazajya bonsa abana badakoze ingendo zo gusubira mu rugo, birusheho no gutanga umusaruro mu kazi.

    Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

    Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.

    Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije

    Inzobere mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zigaragaza ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu. Icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.

    Hari n’aho abana bazajya baryama mu gihe bananiwe cyangwa bashatse gusinzira

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Abana bazajya babasha kwiga binyuze mu bishushanyo

    Amasomo azajya ahabwa abana barererwa muri uru rugo mbonezamikurire

    Ibikoni bigezweho bizajya bitekerwamo ibiryo bihabwa aba bana

    source : https://ift.tt/3BDtoCl

  • Uganda yataye muri yombi Dr Muganga akurikiranyweho ubugambanyi – #rwanda #RwOT

    Dr. Muganga yize muri Kaminuza ya Havard no mu ya Alberta muri Canada ari naho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.

    Inzego z’umutekano zimushinja ibyaha birimo ‘ubugambanyi’, ariko abasanzwe bakurikirana politiki ya Uganda, bakemeza ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibikorwa amazemo iminsi byo gushaka ko izina ry’ubwoko bwe bwa ‘Banyarwanda’ rihinduka, rikaba ‘Abavandimwe’.

    Uyu mwarimu afite inkomoko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Uganda. Umuryango we wari warahungiye muri Uganda mu myaka ya 1950 aba ari naho avukira.

    Uyu mugabo yari aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubwoko bwabo. Icyo gihe yavuze ko impamvu ari uko “kwitwa Abanyarwanda bituma dufatwa nk’abanyamahanga, tukimwa ibyangombwa birimo indangamuntu, ndetse no kugira ngo abana bacu binjire mu nzego z’umutekano bikaba bitoroshye.”

    Bivugwa ko Dr. Muganga yari umuntu ufitanye imikoranire n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho yabaga muri Canada.

    Dr. Lawrence Muganga yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa ubugambanyi

    source : https://ift.tt/3kJTqx2

  • U Bugereki bwahaye u Rwanda inkingo 200.000 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zitwawe n’Indege y’Igisirikare cy’u Bugereki.

    Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.

    Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

    Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.

    Intego ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022.

    Muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yagiriye uruzinduko mu Bugereki rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

    Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

    U Rwanda rugiye kwifashisha izi nkingo mu kwihutisha ibikorwa byo gukingira

    Umubano mwiza hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bugereki niwo watumye izi nkingo zitangwa

    source : https://ift.tt/38B1haH

  • Ubukwe bwa Miss Bahati Grace n’umuhungu wa Fatikaramu bwashyushye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa babaye ba Miss berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye muri ubu bukwe.

    Ibi birori biba muri izi mpera z’icyumweru birashimangira urukundo rw’aba bombi bamaze imyaka itatu bakundana nk’uko Miss Bahati yabitangaje.

    Miss Bahati amaze iminsi ashyira amafoto agaragaza umunyenga w’urukundo amazemo iminsi na Murekezi Pacifique ndetse mu minsi ishize abakobwa batandukanye bakaba baramukoreye ibirori byo kwitegura gukora ubukwe bizwi nka ‘bridal shower’.

    Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
    Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower

    Miss Bahati ni umwe mu ba miss bavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yatwaraga inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi bagiye kwibanira.

    Ubu bukwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, bikaba bivugwa ko ari na ho bahuriye bwa mbere bateratana.

    Biravugwa ko abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda imyiteguro bayigeze kure bitegura kuzasusurutsa ubu bukwe, ku isonga hakazaba hari umuhanzi The Ben ndetse na Meddy.

    source : https://ift.tt/3tdMVq7

  • Bifuza gusanirwa ikiraro gifite icyuma gitobora amapine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabati yegutse atema amapine y
    Aya mabati yegutse atema amapine y’ibinyabiziga

    Ubundi icyo kiraro gikozwe n’ibyuma bishasheho amabati akomeye cyane. Abakinyuraho bavuga ko hashize imyaka irenga ibiri amabati amwe yaregutse, none ngo uretse kuba bakinyuraho kigasakuza cyane bigatuma bagira ubwoba ko bagiye kugwa muri Mwogo, n’ibinyabiziga bihatobokera amapine, nyamara nta handi byabona binyura.

    Uwitwa Kamana agira ati “Iyo uturuka muri ibi bice bya Rwaniro werekeza Kamwambi, iyo unyuze aho amabati yatanye amapine birayatema ukagira ngo ni umuhoro banyujijeho. Nta pine tumarana igihe”.

    Mugenzi we na we ati “Hari igihe nahageze moto irangirika ndinda guhamagara umukanishi”.

    Umugenzi utega moto na we ati “Iri bati rwose barisudiriye wasanga iteme ribaye uburyohe, tugacaho ari umunyerezo”.

    Abanyura kuri iki kiraro banavuga ko kubera ukuntu gisakuza, abahanyura nijoro baba bafite ubwoba ko cyabateza abajura kuko ugikandagiyeho baba bamwumva bakamenya n’aho ageze.

    Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa
    Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, avuga ko mu bushobozi bwabo bagerageje gushaka abasudira ngo bagisane ariko ntibigire icyo bitanga, agakeka ko ibati ryegutse ryasudirwa n’ibikoresho bidasanwe kuko rikomeye cyane rikaba rinafite umubyimba munini.

    Na ho umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko batari bazi ko hari abo icyo kiraro cyangiriza, ko baza gushaka ukuntu cyasanwa.


    source : https://ift.tt/2WJbjUT