Tag: featured

  • Burera: Mu mezi atandatu abana 146 bazaba bavuye mu mirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo
    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo

    Mu Karere ka Burera habarizwa abana 146 bari munsi y’imyaka itanu, bafite imirire mibi. Aba bakaba barimo abatangiye kwitabwaho binyuze muri gahunda yo kubabyara muri batisimu; Akarere n’abo gafatanyije muri iyo gahunda, bakaba barihaye intego yo kuba abo bana bavuye mu mirire mibi mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yabwiye Kigali Today ko mu biyemeje kubyara bamwe mu bana muri batisimu, harimo abakozi mu nzego za Leta, abikorera, abakora mu nzego z’ubuvuzi, umutekano n’ibindi byiciro binyuranye by’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagamije kurwanya imirire mibi mu bana.

    Yagize ati “Buri muntu akurikirana umwana abereye umubyeyi wa batisimu, aho agena iminsi mu cyumweru nk’ibiri cyangwa itatu, agasanga umwana iwabo mu rugo, agakurikirana uko ababyeyi be bamwitaho, niba bamutegurira ndyo yuzuye. Ikindi ni uko yuzuzanya n’ababyeyi be mu kubonera uwo mwana iby’ibanze akenera yaba mu mafunguro no kunoza isuku ye”.

    Ati “Ni intego twihaye kandi dushyizemo imbaraga mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, tugamije kunganira ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima, basanzwe bakurikirana ubuzima bw’abo bana. Duteganya ko muri abo bana bose uko ari 146, icyo gihe kizajya kurangira nta n’umwe ukigaragaraho ikibazo cy’imirire mibi”.

    Ababyara abana muri batisimu bafite imirire mibi, banafite inshingano zo guhindura imyumvire ikiri hasi, ikigaragara muri bamwe mu babyeyi igatuma icyo kibazo kidacika.

    Atanga ingero, Manirafasha yagize ati “Usanga hari nk’umubyeyi ubyukira mu mirimo imusaba gukora amasaha menshi atari hafi y’umwana, akamusiga mu rugo adafite uwo basigarana wo kumwitaho, cyangwa se n’igihe yamujyanye ntiyitwaze amafunguro ye. Mu nshingano umubyeyi ukurikirana uwo mwana azaba afite, harimo no kugira ababyeyi b’umwana inama zibafasha guhindura imyumvire, kubereka ibigize indyo yuzuye bajya bamugaburira, bifashe umwana kwitabwaho mu buryo bwimbitse”.

    Mu igenamigabi ry’umwaka wa 2021-2022, Akarere ka Burera kanateganya gushyiraho ikigega ku rwego rwa buri Murenge, gishobora kugoboka imiryango itishoboye, ifite abana bafite imirire mibi, ikabonerwa amafunguro.

    Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi
    Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi

    Izo gahunda ziyongeraho ingo mbonezamikurire y’abana bato, ziteganywa kongerwa mu Midugudu yose y’aka Karere uko ari 571, aho buri Mudugudu uzaba ufite nibura ingo mbonezamikurire y’abana bato eshatu.

    Manirafasha agira ati “Ibi bikorwa duteganya ko muri uyu mwaka w’igenamigambi ryo kurwanya imirire mibi mu bana bato, tuzabigeraho dufatanyije n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu, abafatanyabikorwa bacu mu kurwanya imirire mibi n’ibindi byiciro byose. Kandi dusanga bizatworohera, kuko inzira n’imirongo migari, bituma tubasha kurwanya imirire mibi, Leta yabidushyiriyeho; ku buryo twizeye neza ko bizadufasha kugera kuri iyo ntego twihaye”.

    Mu baturage 397.754 batuye Akarere ka Burera, abagera ku 70.736 ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Abana 146 bagifite imirire mibi, ni na bo Akarere kiyemeje gukurikirana by’umwihariko muri gahunda yo kubabyara muri batisimu.


    source : https://ift.tt/3zK1XpY

  • Perezida Kagame yavuze ku muhanda Uganda ishaka kubaka ngo isibire u Rwanda amayira – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi ntera kuko ubu iki gihugu gisigaye gitwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

    Ati “Ubu ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cyo muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa, n’iyo bitarimo n’Umunyarwanda babisanzemo ariko igisobanuro cya buri kibazo cyose.”

    “Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya COVID-19, uzagira utya wumve Umuyobozi muri Uganda avuga ko ikibazo cya COVID-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda. Buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byaje byiyongera ku mubare munini w’Abanyarwanda bahohoterwa na Uganda bamwe muri bo bakajugunywa ku mupaka babaye intere. Uretse abahohoterwa hari n’Abanyarwanda bicwa, cyane ko imibare igaragaza ko kuva mu 2019 hamaze gupfa abagera kuri 18.

    Yavuze ko kugeza ubu atarumva neza ikibazo Uganda ifite k’u Rwanda n’umurongo gikwiye guhabwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.

    Ati “Ntabwo numva neza impamvu, no kugira ngo tubone uko tubikemura neza biracyagoye. Ikindi birazwi neza ko habaho abantu baba muri Uganda cyangwa banyura muri Uganda cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda, murabizi hari n’abo dufite mu nkiko. Bamwe bakatiwe abandi bari mu nkiko bazakatirwa kubera imanza z’ibyo bagiyemo banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda kudutera.”

    “N’ubu hari ibindi birimo abantu bamwe muzi bari mu mahanga baba hanze muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bindi bitandukanye bakorera muri Uganda ngo ibigamije mu gihe kizaza kugirira nabi u Rwanda.”

    Barashaka kurutera ibibazo

    Muri Gicurasi 2021, itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ko iki gihugu gifite umushinga wo kubaka umuhanda unyura muri Tanzania ukagera i Burundi unyuze ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula n’i Karagwe.

    Uzava aha ukomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

    Ni umushinga uri mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka wa Gatuna, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bigana mu Burundi.

    Mu kiganiro, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri uyu muhanda, yemeza ko ugamije gushyira u Rwanda ku ruhande.

    Ati “Ejo bundi mwanasoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ngo ni ukugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo. Bimaze kuba byinshi cyane, bimaze kugira n’ingero zifatika nyinshi.”

    Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidatanga icyizere cyo gukemuka vuba kuko bisa n’umurongo wa Politike Uganda yafashe, gusa yemeza ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ubushobozi bwo kwirinda.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politike uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    “Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

    Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ubwo yari ateze amatwi ibibazo by’abanyamakuru, Cléophas Barore wa RBA na Jackie Lumbasi wa Royal FM

    Barore umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri RBA ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame

    Umunyamakuru Jackie Lumbasi ubwo yabazaga Perezida Kagame mu rurimi rw’Icyongereza

    Ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, ahari ibiri by’Umukuru w’Igihugu

    Bamwe mu bagize Guverinoma bari bitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’abaturage

    Abaturage bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye umukuru w’igihugu

    Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi muri Musanze ubwo yashimiraga Perezida Kagame

    Sedandi Steven, umwe mu baturage batanze ibitekerezo bakabaza n’ibibazo Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3nbS7tL

  • Perezida Kagame yagaragaje ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu birukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y
    Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu kirimo gushakirwa umuti

    Ibyo bihugu ni Tanzania, u Burundi, Uganda, Kenya, Congo (RDC), avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari umubano mwiza n’ibyo bihugu, agaruka no ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Ethiopia, akaba yemeza ko ukomeje gutera imbere.

    Avuga kuri Tanzania, yagaragaje uburyo umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda wahoze ari mwiza kuva kera, ubu ibihugu byombi bikaba bikomeje ibiganiro mu gushaka uko warushaho kwiyongera.

    Ageze ku gihugu cya Congo, yavuze ko hari impinduka mu mibanire nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye ku buyobozi bw’icyo gihugu, ati “Impinduka ziragaragara mu mibanire y’u Rwanda na RDC, imikoranire ni myiza kandi turashaka gukomeza uwo mubano, ibiganiro byarabaye hagati ya Perezida w’u Rwanda na Félix Tshisekedi”.

    Ku kijyanye n’u Burundi, Perezida Kagame ngo aratekereza ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire n’u Rwanda, avuga ko hatekerezwa kuzamura umubano n’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi, kandi ko byagaragaye ko u Burundi bubishaka, avuga ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.

    Avuga ku gihugu cya Uganda, ngo umubano ugifite agatotsi, avuga ko bizasaba akazi gakomeye n’imbaraga mu kubishakira umuti dore ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagikomeje guhohoterwa, mu gihe abagande baba mu Rwanda bafite umutekano usesuye.

    Perezida Paul Kagame yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Kenya, aho yavuze ko uwo mubano usesuye, agaragaza ko ibihugu byombi bihora byifurizanya ibyiza.

    Ati “Kenya duhora tuganira icyateza ibihugu byombi imbere, ibibazo by’u Rwanda ni byo bibazo bya Kenya kandi n’ibibazo bya Kenya ni byo by’u Rwanda. Kenya igize ibibazo ntibyasiga n’ibihugu biyikikije, iyo Kenya imeze neza, ibihugu byo muri iyi ntara bibyungukiramo, yamera nabi tukabihomberamo. Kenya ni kimwe mu bihugu byiza, bifite ubushobozi kandi twishimiye gukorana na yo, nta kibazo na kimwe dufitanye”.

    Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Ethiopiya, ngo ukomeje kwiyongera.

    Yagarutse no ku ruzinduko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aherutse kugirira mu Rwanda bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame yagarutse no ku ntara ya Ethiopia yitwa Tigrey ikomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano, aho yavuze ko ibyo bibazo ibifatanyije n’ibindi bihugu nka Malawi, Sudan Y’Epfo, Djibuti, Eytrea, akavuga ko ibyo bibazo bikomeje kuganirwaho mu rwego rwo kubishakira umuti.


    source : https://ift.tt/3h5q9fi

  • Kicukiro: Hifashishijwe amarushanwa mu guhangana na COVID-19, umurenge wa mbere uzahembwa imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu Isoko rya Kabeza. Imihigo iyikubiyemo yasinyiwe imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange.

    Umujyi wa Kigali wayitekerejeho hagamijwe gukomeza gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abatuye mu Karere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya Covid-19, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.

    Iyi gahunda yatangijwe ku wa 3 Nzeri 2021. Mu Murenge wa Kanombe, yatangirijwe mu Kagari ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’uyu murenge.

    Bimwe mu byagarutsweho muri iyi mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke ndetse no kutadohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyi mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

    Yakomeje ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye. Icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo bakwirinda COVID-19 n’uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya.”

    Iyi gahunda iri gukorerwa mu tugari twose ndetse gusinya iyi mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko nk’umurenge biteguye kwegukana ibihembo byashyizweho kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana mu ngeri zitandukanye.

    Irushanwa ry’imirenge 35 yo mu Mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si rishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk’ibijyanye n’isuku aho yigeze kwegukana imodoka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya Covid-19.

    Yagize ati “Icyo turi guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi afite asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa Yine. Ibyo rero turi kubikora ngo abaturage batirara batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe ngo bumve icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.”

    Yashimiye abacururiza mu Isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abasaba kwigisha n’abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahiriza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.

    Usibye mu Murenge wa Kanombe, ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira isuku no kwibungabungira umutekano, bwanatangijwe muri Gahanga, ahashyizwe ibyapa muri buri Mudugudu byibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    Hari icyizere ko iyi gahunda izatanga umusaruro kuko imbaraga z’abaturage bashyize hamwe ntacyo zitakora

    Umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 arimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yifatanyije n’abatuye mu Mirenge ya Kanombe na Gahanga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kwirinda Covid-19, kugira isuku no gucunga umutekano

    source : https://ift.tt/3BNfe1t

  • Perezida Kagame yakomoje ku nshuro imwe rukumbi yahuye na Rusesabagina (Video) – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari mu nkiko zo mu Rwanda, aho we n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba MRCD-FLN, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda guhera mu 2018 bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

    Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Rusesabagina inshuro imwe gusa.

    Ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori.”

    Yakomeje agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu [Faustin] ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya […] ni ibintu bidafite ireme.”

    Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwo iyo filime yerekanwaga mu Rwanda bwa mbere mu 2004, Perezida Kagame ari mu bitabiriye uwo muhango.

    Yavuze ko yagiyeyo nk’umutumirwa nk’abandi bose kandi nabwo ngo Rusesabagina ntiyari ahari.

    Ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abakoze iyo filime batagaragaza ari uko filime ya Rusesabagina ari impimbano, itagaragaza ukuri kw’ibyabayeho ijana ku ijana.

    Kuba Rusesabagina yaragizwe icyamamare na filime, Perezida Kagame asanga atari ikibazo kandi ngo si nabyo akurikiranyweho mu butabera.

    Ati “Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

    Yavuze kandi uburyo bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa.

    Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

    Ku gitutu u Rwanda rushyirwaho ngo Rusesabagina arekurwe, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo bivuze kuko atari hejuru y’amategeko.

    Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

    Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho ntaho bihuriye na filime yagaragayemo yiswe ‘Hotel Rwanda’

    source : https://ift.tt/3h7Ce3r

  • Perezida Kagame yavuze ku muhanda Uganda ishaka kubaka ngo isibire u Rwanda amayira – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi ntera kuko ubu iki gihugu gisigaye gitwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

    Ati “Ubu ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cyo muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa, n’iyo bitarimo n’Umunyarwanda babisanzemo ariko igisobanuro cya buri kibazo cyose.”

    “Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya COVID-19, uzagira utya wumve Umuyobozi muri Uganda avuga ko ikibazo cya COVID-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda. Buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byaje byiyongera ku mubare munini w’Abanyarwanda bahohoterwa na Uganda bamwe muri bo bakajugunywa ku mupaka babaye intere. Uretse abahohoterwa hari n’Abanyarwanda bicwa, cyane ko imibare igaragaza ko kuva mu 2019 hamaze gupfa abagera kuri 18.

    Yavuze ko kugeza ubu atarumva neza ikibazo Uganda ifite k’u Rwanda n’umurongo gikwiye guhabwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.

    Ati “Ntabwo numva neza impamvu, no kugira ngo tubone uko tubikemura neza biracyagoye. Ikindi birazwi neza ko habaho abantu baba muri Uganda cyangwa banyura muri Uganda cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda, murabizi hari n’abo dufite mu nkiko. Bamwe bakatiwe abandi bari mu nkiko bazakatirwa kubera imanza z’ibyo bagiyemo banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda kudutera.”

    “N’ubu hari ibindi birimo abantu bamwe muzi bari mu mahanga baba hanze muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bindi bitandukanye bakorera muri Uganda ngo ibigamije mu gihe kizaza kugirira nabi u Rwanda.”

    Barashaka kurutera ibibazo

    Muri Gicurasi 2021, itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ko iki gihugu gifite umushinga wo kubaka umuhanda unyura muri Tanzania ukagera i Burundi unyuze ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula n’i Karagwe.

    Uzava aha ukomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

    Ni umushinga uri mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka wa Gatuna, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bigana mu Burundi.

    Mu kiganiro, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri uyu muhanda, yemeza ko ugamije gushyira u Rwanda ku ruhande.

    Ati “Ejo bundi mwanasoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ngo ni ukugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo. Bimaze kuba byinshi cyane, bimaze kugira n’ingero zifatika nyinshi.”

    Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidatanga icyizere cyo gukemuka vuba kuko bisa n’umurongo wa Politike Uganda yafashe, gusa yemeza ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ubushobozi bwo kwirinda.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politike uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    “Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

    Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame ubwo yari ateze amatwi ibibazo by’abanyamakuru, Cléophas Barore wa RBA na Jackie Lumbasi wa Royal FM

    Barore umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri RBA ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame

    Umunyamakuru Jackie Lumbasi ubwo yabazaga Perezida Kagame mu rurimi rw’Icyongereza

    Ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, ahari ibiri by’Umukuru w’Igihugu

    Bamwe mu bagize Guverinoma bari bitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’abaturage

    Abaturage bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye umukuru w’igihugu

    Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi muri Musanze ubwo yashimiraga Perezida Kagame

    Sedandi Steven, umwe mu baturage batanze ibitekerezo bakabaza n’ibibazo Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3n4Xvi5

  • Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2021, Wairimu Nderitu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’uburyo abagerageje guhungira mu rusengero rwa Ntarama bishwe.

    Wairimu Nderitu mu butumwa yatanze kuri urwo rwibutso, yagaragaje ko bidasanzwe kubona abantu bahungira mu rusengero bizeye kubona amakiriro ariko bakahapfira.

    Ati “Uyu munsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kunamira inzirakarengane zishwe zahungiye mu rusengero, ahantu ho guhimbariza Imana ariko bakicwa.”

    Muri ubu butumwa yavuze ko nta muntu ukwiye kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo tuzibagirwa abo yagizeho ingaruka, ntiduteze kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    Wairimu Nderitu ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

    Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

    Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside, biteze kuharokokera.

    Yasobanuriwe amateka n’uburyo abahungiye muri uru rusengero bishwe bunyamaswa

    Wairimu ubwo yandikaga ubutumwa mu gitabo cy Abashyitsi ku rwibutso rwa Ntarama

    Ubutumwa Alice Wairimu Nderitu yanditse mu gitabo cy’bashyitsi nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama

    Nderitu yanagiranye ibiganiro n’abahagarariye IBUKA baganira ku bufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igikwirakwizwa ku Isi

    source : https://ift.tt/3BLudJm

  • Abavuye mu Buhinde na Uganda ntibazongera kujya mu kato bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Kamena 2021, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa Coronavirus izwi nka Delta yagaragaraga muri ibyo bihugu, abagenzi babiturukamo bagomba kumara iminsi irindwi mu kato.

    Minisiteri yavuguruye amabwiriza yari asanzwe , aho ubu umugenzi wese winjira mu Rwanda agomba kuba afite icyemezo cy’uko atanduye Covid-19, bigaragazwa no kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uko yinjira mu Rwanda.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, umugenzi azajya afata ikindi gipimo, ajye gutegereza igisubizo muri imwe muri hoteli zemejwe.

    Aya mabwiriza kandi azajya akurikizwa n’abantu bafite ingendo zica mu Rwanda zikomeza nyuma y’amasaha 12, bakazajya bishyura amadorali 60 arimo 50 y’igipimo 10 ya serivisi zo ku kibuga cy’indege.

    Abagenzi binjira mu Rwanda bakoresheje inzira z’ubutaka, bo bagomba kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe RT-PCR, bagategereza igisubizo muri hoteli mbere yo gukomeza urugendo.

    Ku ruhande rw’abagenzi basohoka igihugu, Minisiteri yatangaje ko bazajya bagaragaza icyemezo cy’uko batanduye Covid-19, cyafashwe mu masaha 72 ashize, mu buryo bwa SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR).

    Abagenzi baza mu Rwanda bavuye muri Uganda n’u Buhinde ntabwo bazongera kujya mu kato

    source : https://ift.tt/2WWqYQE

  • Perezida Kagame yakomoje ku nshuro imwe rukumbi yahuye na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari mu nkiko zo mu Rwanda, aho we n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba MRCD-FLN, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda guhera mu 2018 bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

    Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Rusesabagina inshuro imwe gusa.

    Ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori.”

    Yakomeje agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu [Faustin] ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya […] ni ibintu bidafite ireme.”

    Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwo iyo filime yerekanwaga mu Rwanda bwa mbere mu 2004, Perezida Kagame ari mu bitabiriye uwo muhango.

    Yavuze ko yagiyeyo nk’umutumirwa nk’abandi bose kandi nabwo ngo Rusesabagina ntiyari ahari.

    Ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abakoze iyo filime batagaragaza ari uko filime ya Rusesabagina ari impimbano, itagaragaza ukuri kw’ibyabayeho ijana ku ijana.

    Kuba Rusesabagina yaragizwe icyamamare na filime, Perezida Kagame asanga atari ikibazo kandi ngo si nabyo akurikiranyweho mu butabera.

    Ati “Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

    Yavuze kandi uburyo bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa.

    Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

    Ku gitutu u Rwanda rushyirwaho ngo Rusesabagina arekurwe, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo bivuze kuko atari hejuru y’amategeko.

    Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

    Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho ntaho bihuriye na filime yagaragayemo yiswe ‘Hotel Rwanda’

    source : https://ift.tt/3yK5WBt