Tag: featured

  • Amavubi na Harambee Stars baguye miswi mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amavubi na Kenya banganyije igitego 1-1
    Amavubi na Kenya banganyije igitego 1-1

    Ikipe ya Kenya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino, cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Michael Olunga, nyuma y’umupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo ariko ntiyawugumana, ba myugariro Rwatubyaye na Salomon Nirisarike basiganira ku mupira Olunga ahita abatsinda igitego.

    Ku munota wa 21 w’umukino Amavubi yaje kwishyura igitego ku mupira wari uvuye kuri Haruna Niyonzima, ugeze mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Kenya ntibabasha gukiza izamu , Rwatubyaye Abdul ahita awohereza mu izamu.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira rutahizamu Byiringiro Lague gukomereka ahita ajyanwa kwa muganga, aza gusimburwa na Meddie Kagere.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka ebyiri, aho Twizeyimana Martin Fabrice yasimbuye Muhire Kevin, naho Twizerimana Onesme asimbura Haruna Niyonzima.

    Abakinnyi umutoza Mashami Vincent yabanje mu kibuga

    Mvuyekure Emery , Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna,Muhire Kevin, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques

    Andi mafoto yaranze uyu mukino

    Byiringiro Lague ntiyabashije kurangiza umukino yo gukomereka

    Byiringiro Lague ntiyabashije kurangiza umukino yo gukomereka

    source : https://ift.tt/3DOxvxg

  • Uganda ubwayo ni yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n’u Rwanda – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prezida Kagame avuga ko Uganda ubwayo ari yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n
    Prezida Kagame avuga ko Uganda ubwayo ari yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n’u Rwanda

    Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nzeli 2021, ubwo yari mu kiganiro yagiranye na RBA.

    Abajijwe ku gikorwa kugira ngo Abanyarwanda bongere bahahirane n’Abagande, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi kitoroshye ugereranyije n’uko abaturage b’ibihugu byombi bafatwa.

    Ati “Iyo urebye uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda n’uko Abanya-Uganda bafatwa mu Rwanda, nta munya-Uganda ugira ikibazo mu Rwanda. Ariko hafi Abanyarwanda bose uretse ko basigaye batinya no kujyayo, abariyo, abajyayo bagenda bikandagira kandi hari benshi bamaze no kubizira ahubwo”.

    Umukuru w’Igihugu yatanze ingero z’Abanyarwanda benshi bafungirwa muri Uganda, abakubitirwayo bikabaviramo ubumuga, abakorerwa iyicarubozo ndetse n’abamburwa imitungo yabo.

    Yavuze ko ibikorwa na Uganda bigomba kuba ari umurongo wa Politiki y’igihugu kuko ubu ngo n’ikibazo cyose kibaye cyitirirwa u Rwanda.

    Yagize ati “Nk’ubu ndetse no mu mvugo, ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cy’igihugu ubwacyo cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda, ni yo bidafite aho bihuriye na busa cyangwa Umunyarwanda wabisanzwemo.”

    Yakomeje agira ati “Ni igisobanuro cya buri kibazo cyose, buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya Covid-19, nk’uko twese tugifite, isi yose ifite icyo kibazo, uzagira utya wumve umuyobozi ndetse muri Uganda avuze ko ikibazo cya Covid-19 giturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda, buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda”.

    Yavuze ko impamvu yumva bigoranye kubikemura ari uko atazi impamvu ibikorwa byose byegekwa ku Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo bizwi neza ko hari abantu baba muri Uganda, bahanyura cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda.

    Yavuze ko hari benshi bari mu nkiko, hakaba abakatiwe kubera ibikorwa bafatiwemo bigamije kugirira nabi u Rwanda babifashijwemo na Uganda.

    Ariko na none ngo hari n’abandi bantu bari mu bihugu nka Afurika y’epfo n’ibindi bitandukanye bafite ibikorwa bakorera muri Uganda bigamije kuzagirira nabi u Rwanda.

    Yongeyeho ko hari n’ibindi byinshi byandikwa mu bitangazamakuru kandi bifite ingero zifatika bigaragaza ko Uganda ifasha abashaka kugirira nabi u Rwanda.

    Ikindi ngo ikibazo gihangayikishije ni uko hari n’Abagande bavuga Ikinyarwanda ariko ari abaturage b’icyo gihugu mu buryo bwemewe, ariko bitewe n’uburyo bafatwa muri Politiki bagirirwa nabi babashinja ko batumwe n’u Rwanda.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko icyo bahisemo nk’Igihugu ari ukubirekera Abagande kugira ngo babikemure.

    Ati “Icyo twahisemo rero twebwe, ni ukubireka uko bimeze, ni ukubirekera ba nyirabyo na none ngo babikemure.”

    Yavuze ko abantu birukanywe mu mashuri, abafunzwe, abakorewe iyicarubozo, abambuwe imitungo yabo muri Uganda bamaze kuba benshi cyane.

    Yavuze ko bagiye babiganira n’abayobozi ba Uganda rimwe na rimwe bakavuga ko atari ukuri, batabizi cyangwa ko ababikoze bazakurikiranwa ariko ntihagire igikorwa.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko nk’u Rwanda badashobora kugirira nabi Abanya-Uganda cyangwa undi munyamahanga uje mu Rwanda kubera ko igihugu cyabo cyagiriye nabi u Rwanda cyangwa Abanyarwanda.

    Ati “Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abandi banyamahanga bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda, icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagira ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubaza ababikora impamvu babikora hashakishwa uko amaherezo bizarangira”.

    Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo byarangira kubera ko ntabwo ari twe tubigena, uko birangira ntabwo ari twe byaturukaho, uko birangira bizaturuka ku babikora cyangwa ababigena hanze y’igihugu cyacu. Aho nta bushobozi tuhafite, ba nyirabyo ni bo bazahitamo icyo bakora.”

    Yasabye Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko ibizababaho bariyo ntacyo u Rwanda rwabikoraho.

    Ariko na none yasabye Abanya-Uganda koroshya kubera ko nta mpamvu yo kugirira nabi Abanyarwanda.

    source : https://ift.tt/3h4LKnQ

  • Perezida Kagame yongeye guhakana ibivugwa ko u Rwanda rukoresha ‘Pegasus’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yongeye guhakana ibivugwa ko u Rwanda rukoresha ‘Pegasus
    Perezida Kagame yongeye guhakana ibivugwa ko u Rwanda rukoresha ‘Pegasus’

    Perezida Kagame avuga ko abanyamakuru mpuzamhanga bafite imyumvire y’igihe kirekire yo guharabika u Rwanda, rimwe na rimwe bakanabigereka ku muntu umwe ari we Perezida wa Repuburika.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko abantu banditse amakuru y’uko u Rwanda rwaba rwumviriza rukananeka ibindi bihugu rukoresheje Pegasus ntacyo bashingiyeho babyandika, haba ku kuba u Rwanda rwemera ko rwakoresheje iryo koranabuhanga yemwe ngo nta n’ubwo abakoze iryo koranabuhanga bigeze babazwa niba u Rwanda rwaba rurikoresha.

    Agira ati “Abo banditse ibyo, twababwiye ko tudakoresha ririya koranabuhanga, abambaza ngo u Rwanda rwaba rwumviriza cyangwa runeka igisubizo baragifite, abantu cyangwa ibigo bafite ubushobozi bwo kumviriza iby’abandi bakumva ibyo bakeneye kumva hifashishijwe inzira nyinshi, icyo ni kimwe”.

    Yongeraho ati “Ku bibaza rero niba dukoresha Pegasus tuneka abandi, igisubizo mbaha ni ‘OYA’ mu nyuguti nkuru, kandi si ubwa mbere tubibabwira. Twanababwiye ko hari abakoresha ririya koranabuhanga banabyiyemerera, ariko twe twababwiye ko nta Pegasus dufite nta n’ubwo tuyikoresha”.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza abandi, bakwiye kujya kubaza ba nyiri porogaramu niba u Rwanda rwaba ruri mu mubare w’abayihawe.

    Agira ati “Kuki batajya ku bakoze iriya porogaramu ngo bababaze abantu baba barikoresha n’abatarikoresha, yenda bashobora kubibabwira nkeka ko bakwibonera ko u Rwanda rudafite ririya koranabuhanga, ni gute se twakoresha ibintu tudafite! Mpamya ko bazi impamvu badutsindira gukoresha ririya koranabuhanga, ni ukugira ngo basige icyasha u Rwanda”.

    Perezida Kagame avuga ko nta gitangaje kiri mu bahimba amakuru nk’ariya, kuko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwumva ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi nta mwanya wo kwisobanura uhari, ngo nta koranabuhanga rya Pegasus riri mu Rwanda kandi nta n’irihakoreshwa, ngo igisubuzo rero kikaba ari ‘Oya’.


    source : https://ift.tt/38MDSTq

  • Igitekerezo: Ariko indeshyo y’inzara z’umukobwa ihurira hehe n’imico ye! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi abantu babivuga baba bumvikanisha ko uwo mukobwa wahisemo gutunga inzara ndende aba ari zo arera gusa nta kindi kintu yakwishoborera. Njyewe ibi sinemeranya na byo kuko akenshi umukobwa uhitamo gutunga inzara ndende ari uko aba azikunze agahitamo kuzitunga, ariko bitabangamiye akazi ke ka buri munsi.

    Ujya kumva ngo “Uriya se na ziriya nzara yahata igitoki? Yakuba isafuriya se? Yafura se… Ibi bikantera kwibaza niba ako ari ko kazi ubundi kabaho gusa! Uretse ko ari na ko kazi akora buriya yaba azi ko izo nzara zitazamubangamira mu kazi ke.

    Mbona gufata umukobwa ngo ni uko umubonanye inzara ndende uhite umushyira mu banebwe ntaho bihuriye. Ajya guhitamo gutereka izo nzara azi ko ntacyo zimubangamiyeho, kuko zimubuza gukora akazi afite mu nshingano cyangwa kamutunze, yabyihorera kuko byose bikorwa n’amahitamo y’umuntu.

    Si no kugira inzara ndende gusa, hari n’abahita babihuza n’umukobwa ufite inzara zisa neza yasizeho verini (vernis) y’amabara basiga ku nzara, agahita yumva ko nta kintu ashoboye, ukagira ngo kugira ngo umukobwa abe ashoboye akazi bisaba kuba asa nabi atiyitaho!

    Gutereka cyangwa guca inzara ni amahitamo y’umuntu bitewe n’icyo yumva akunze kurusha ikindi. Inzara ni kimwe n’ibindi bigize umuntu nk’uko umwe yatereka umusatsi undi akawogosha kandi buri wese agakora akazi ke.

    Hari n’imiryango imwe ngo ibenga umukazana kuko babonye inzara afite atavamo umugore! Aha numva biba bikabije aho ubugore baba babugereranyije n’akantu gato cyane. Umugore n’inzara ntaho bihuriye rwose.

    Hari n’abatagira amahirwe y’uko inzara zabo karemano zidakura ngo zibe ndende ku rugero yifuza agahitamo kujya kwitereshaho izindi kugira ngo zigere ku rugero rumushimishije. Ariko ibi byose mpamya ko ujya kubikora aba yarebye ko ntaho bibangamira imirimo ye ya buri munsi, cyane ko harimo abatunga izo nzara kandi bibana bonyine kandi imirimo yose bakayikorera.

    Niba wowe ubonana umuntu izo nzara ndende ukumva ko ntacyo wowe wabasha kuzikoresha, wowe uri wowe na nyiri kuzigira ni we. Nyabugenge n’ubugenge bwayo. Wimucira urubanza ngo uhite umushyira mu bantu badafite akazi bashoboye.

    Hari n’ababikabiriza bati “Uriya n’akenda k’imbere ntiyakimesera” Burya nta muntu wahitamo kwiha ubumuga kandi ari muzima. Burya baba babihisemo kandi bazi ko ntacyo bibangamira ku mirimo yabo n’ubuzima bukabaryohera.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3mZAe14

  • Police FC yashyizeho umutoza mushya ukomoka mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ikipe yaPolice FC yari yatandukanye n’umutoza Haringingo Francis werekeje mu ikipe yaKiyovu Sports, kugeza ubu ikaba nta mutoza yari ifite.

    Francis Nuttall, umutoza mushya wa Police FC
    Francis Nuttall, umutoza mushya wa Police FC

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Police Fc yatangaje ko yashyizeho umwongereza Francis Nuttall Elliott nk’umutoza muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

    Uyu mutoza Francis Nuttall Elliott yatoje amakipe yo ku mugabane wa Afurika arimo Gor Mahia muri 2016, aho yayivuyemo ajya kuba umutoza wungirije muri Zamalek, aza kwerekeza muri Ghana aho yatoje Hearts of Oak (2017-2018), hagati ya 2018 na 2019 atoza Al Hilal Obeid yo muri Suda,naho muri 2020 atoza Township Rollers yo muri Botswana.

    source : https://ift.tt/3n1loqV

  • Uruganda rukora inkingo rugamije mbere na mbere gufasha Afurika n’u Rwanda – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

    Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa 05 Nzeri 2021 ku bitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko urwo ruganda rwakora inkingo rugakora n’imiti byo kugoboka Afurika n’u Rwanda, nyuma y’uko bigaragaye ko ibihugu bikize bikunze kuba ari byo byihaza mu miti n’inkingo.

    Avuga ko u Rwanda na Afurika bikeneye kwihaza, atari gusa kuba hari icyorezo cya Covid-19, ahubwo hanakenewe kugira ibyo bikorera byakorerwa muri Afurika cyangwa mu Rwanda.

    Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko icyorezo na cyo kiri mu byatumye u Rwanda rutekereza uruganda ndetse n’uburyo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe urukingo rwabonetse ibihugu bikize ari byo byahise bibona urwo rukingo bitangira gukingira abantu babyo.

    Agira ati “Ibihugu bikize bikomeye ni byo byahereweho ko bibona urukingo rwa Covid-19 bitangira gukingira abantu babyo mu gihe muri Afurika n’u Rwanda, twategereje igihe kirekire cyane n’igihe ziziye ziza abantu barembye. Abandi babona inkingo twe tugomba gutegereza n’iyo tugiye kuzibona bigasaba ko tubanza gusabiriza, bituma umuntu aremba ibyo rero bigenda byibutsa abantu ko icyagerageza kubikemura ari uko twakwikorera inkingo”.

    Perezida Kagame avuga ko kwemererwa gukora inkingo harebwe byinshi u Rwanda rwujuje birimo n’uko rwitwaye mu guhangana na Covid-19, aho byabaye nk’ibyatunguye amahanga kubera uko rwashyize imbaraga mu kwirinda icyorezo.

    Agira ati “Nta cyoroha n’iki cyo cyari gikomeye kurushaho, ariko hari byinshi byahereweho nk’ukuntu twifashe muri Covid-19 aho isi yose yabonye ko tutabonye urukingo rukiboneka kandi n’ubu turacyashakisha, ariko uko babonye twabyifashemo babona ko biri ku rwego rwo hejuru muri Afurika no ku isi hose”.

    Avuga ko u Rwanda rwari mu bihugu bike ku isi, Umunyarwanda yemerewe kugenda mu bihugu byo hirya no hino mu gihe cya Covid-19, na byo biri mu byashingiweho ngo rwemererwe gukora inkingo.

    Agira ati “Ukuntu abantu bashoboye gukora batyo badafite urukingo nta n’ubushobozi bwo hejuru bafite, na byo biri mu byashingiweho u Rwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo”.

    Perezida Kagame avuga ko uruganda ruzanagira uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Malariya gikunze kwibasira ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, kandi iby’ingenzi bimaze kugerwaho rukazakora n’imiti itandukanye ndetse n’izindi nkingo zikenewe.

    Perezida Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya kandi ingamba zo kukirwanya na zo zikomeje, kabone n’ubwo ntawe wamenya igihe kizahagararira.


    source : https://ift.tt/3DHqfmS

  • Hakizimana Félicien ni we wegukanye irushanwa “Nyanza Culture Duathlon Challenge” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/09 mukarere ka Nyanza habereye irushanwa ry’umukino uzwi nka Duathlon,irushanwa rikomatanya imikino ibiri(gusiganwaku maguru ndetse no gusiganwa ku magare), mu gihe iyo hiyongereyeho gusiganwa mu mazi(koga)witwa Triathlon.

    Iri rushanwa “Nyanza Culture Duathlon Challenge” ryakinwaga ku nshuroyaryoya kabiri,rikaba ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, mu gihe ubusanzwe iri rushanwa ryagizwe ngarukamwaka aho rizajya riba mu gihe cy’umuganura.

    Hakizimana Félicien n
    Hakizimana Félicien n’abamukurikiye muri “Nyanza Culture Duathlon Challenge”

    Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri ari byo icyiciro cy’abakina nk’ababigize umwuga, ndetse n’icyiciro cy’abatarabigize umwuga (Aba Veterans),bakaba bose muri rusange bari abakinnyi 23 b’abagabo gusa kukoabagore batigeze bakina.

    Abatarabigize umwuga basiganwe kilometero ebyiri n’igice n’amaguru, biruka Km 20 ku igare, bongera gusoreza mu gusiganwa ku maguru nanone kilometero ebyiri n’igice.

    Uwa mbere yabaye Ndayambaje Alexis wakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 14 ahembwa ibihumbi 50. Uwa kabiri aba Kayigi Ange yakoresheje 1h02’16” ahembwa ibihumbi 40. Mbaraga Alexis usanzwe ari na Perezida wa Federasiyo ya Triathlon yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda atatu,ahembwa ibihumbi 30.

    Perezida w
    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis nawe yakinnye

    Mu babigize umwuga bo birutse Kilometero ebyiri n’igice ku maguru, biruka kilometero 40 ku igare, baoza nanone basiganwa ku maguru ku ntera ya Kilomtetero ebyiri n’igice n’amaguru.

    Ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Félicien wakoresheje 1h05’39” ahembwa ibihumbi 50, ku mwanya wa kabiri haje Mutijima Francois wakoresheje 1h08’15” ahembwa ibihumbi 40, naho ku mwanya wa gatatu haje Ngendahayo Jeremy wakoresheje 1h08’40” ahembwa ibihumbi 3O.

    Babanje gusiganwa ku maguru
    Babanje gusiganwa ku maguru
    Hakurikiraho gusiganwa ku magare
    Hakurikiraho gusiganwa ku magare

    Hakizimana Félicien wegukanye iri rushanwa yavuze ko atari asanzwe akina uyu mukino, yatewe imbaraga no kubona abakinnyi baheruka kwitabira irushanwa muri Centrafrika muri Nyakanga uyu mwaka baratahukanye imidali.

    Ati “Icyo mbona narushije abandi ni imyitozo nakoze. Nta kipe ndabona kuko uyu mukino ni ubwa mbere nywitabiriye. Icyanteye kuwukina ni bagenzi banjye baherutse kujya gukina hanze mbona bakuyeyo umudali, nanjye ndavuga nti ibi nabibasha.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza , Ntazinda Erasme wari witabiriye iri rushanwa yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ndetse biteguye no kurishyira ku ngengabihe y’amarushanwa yabo.

    Yagize ati “Ni irushanwa twabonye ko rifite icyo ryongereye Umujyi wa Nyanza, twaryishimiye. Ni siporo ikenewe mu gihugu by’umwihariko mu Karere kacu kubera ko izanye ababigize umwuga ariko bakayihuriramo n’ab’i Nyanza basanzwe bakina cyangwa banyonga igare bakaniruka bya siporo isanzwe, uyu munsi na bo bakaba binjiye mu irushanwa.”

    “Ni siporo dushaka gushyira ku ngengabihe y’amarushanwa yacu ku buryo buri mwaka tuzajya tuyakira.”

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis,nawe yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze, by’umwihariko kuba ari naryo rya mbere bakoze mu bihe byo guhangana na COVID-19.

    Yagize ati “Uko twayiteguye ni ko igenze kuko murabona muri iki gihe imitunganyirize ya siporo iragoye. Siporo ni yo ihuza abantu none ubu tubigiza hirya kugira ngo hatabaho kwanduzanya, ariko muri rusange irushanwa ryagenze neza, ni intangiriro nziza yo kugira ngo abantu bagaruke muri siporo no kwidagadura by’iki gihe.”

    Yakomeje agira ati “Turashaka gushyira iri rushanwa rya Nyanza ku rwego mpuzamahanga ku buryo rizajya riba muri kiriya cy’umweru cy’Umuganura bigakomeza.”

    Andi mafoto yaranze iri siganwa

    source : https://ift.tt/3BFNJac

  • Huye: Umugore arakekwaho kwihekura – #rwanda #RwOT

    Icyaha cyamenyekanye ku wa 27/08/2021, ubwo basangaga uruhinja rwapfuye mu musarani we ku makuru yari atanzwe n’umwana we w’imyaka 8 wabibwiye bagenzi be bakinanaga ko nyina yabyaye umwana bakamubura.

    Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamubyaye mu ijoro ryo kuwa 19/08/2021, agahita amujugunya mu musarani, abitewe n’uko atari kuzabona icyo amutungisha kandi uwari waramuteye inda yarigendeye.

    Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 07, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ibiro by’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo

    source : https://ift.tt/38Fmq3d

  • Kayonza: Meya yasobanuye ikibazo cy’amakimbirane yabaye hagati ya Gitifu n’Umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko koko ibyo byabaye ariko bitakwitwa ko umuturage yakubise Umunyamabanga Ushingwabikorwa w’akagari, ahubwo habayeho kutumvikana.

    Ati “Gitifu yari yasabye umuturage kwishyura mituweri, uwo muturage rero bigaragara ko akoresha ibiyobyabwenge (urumogi), amusanga mu biro barashwana ni ko kumusagarira”.

    Gitifu Dukuzumuremyi yari yazindukiye kwa Ntirenganya Félicien amwibutsa kwishyura mituweri, bigeze mu ma saa saba n’igice amusanga mu biro ataje kwishyura ahubwo aje kurwana.

    Muri uko gushwana, Ntirenganya yaciye ishati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ke, amumenera telefone ya Smart, yangiza ameza ndetse n’urugi by’ibiro by’akagari.

    Dukuzumuremyi Félicien w’imyaka 37 y’amavuko, yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mukarange.

    source : https://ift.tt/3yLN3OA

  • Miss Bahati Grace yakoze ubukwe bwasusurukijwe na Meddy na The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bakoze ubukwe
    Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bakoze ubukwe

    Byari biteganyijwe ko ibyamamare bizabwitabira ari na ko byagenze, kuko abahanzi nka Meddy n’umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy n’abandi bari babukereye.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abazungu n’abirabarura benshi kandi byari biryoheye ijisho.

    Kimwe mu byatangaje abantu ni uburyo The ben wari wambaye imyenda y’umweru n’ingofero y’umukara yambarwa na ba Haji, yaserutse aririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ya Meddy, ‘My Vow’.

    Meddy wari wambaye ikositimu y’umutuku, yaje na we kumwikiriza ibirori bikomeza kuba uburyohe, ari na ko Miss Bahati na Murekezi babyinaga.

    Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo mukuru wa Murekezi Pacifique witwa Murekezi Olivier ariko akaba azwi cyane muri Volleball nka Sagihobe (akazina k’agahimbano), hagaragaye kandi Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y’indirimbo n’abandi benshi.

    source : https://ift.tt/2WYBAhZ