Tag: featured

  • Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wavuganye na Kigali Today, aherereye mu gace iyi nkongi yabereyemo, yagize ati: “Byamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’uyu mugoroba, twihutira gufatanya n’abaturage kuzimya aharimo gushya, n’ubu tuvugana niho tukiri, ibikorwa byo kuhazimya birakomeje”.

    Intandaro y’icyaba cyateye iyi nkongi, ngo ntiramenyekana, kuko ubwo twavuganaga n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko icyo bihutiye gukora ari ukuzimya, mu gihe n’iperereza ku cyaba cyayiteye rikomeje. Gusa hari amakuru Kigali Today yamenye, y’uko intandaro y’iyo nkongi, yaba yatewe n’umuntu usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Uwanyirigira avuga ko bataramenya ibyangirikiye muri iki gishanga ubusanzwe kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, ibimera n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati: “Ntabwo turakusanya ibyangiritse, ngo tumenye ari ibihe cyangw agaciro kabyo, kuko icyo twihutiye gukora byihuse, ni ukubanza kuzimya iyi nkongi, ibindi bikaza gukurikiraho nyuma. Gusa icyo navuga ni uko iki gishanga cy’Urugezi gifatwa nk’ibihaha urusobe rw’ibinyabuzima byinshi ruhumekeramo. Hasanzwe habarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi. Birashoboka ko haba harimo ibyangiritse”.

    Iby’iyi nkongi bikimara kumenyekana, abaturage bo mu mirenge ya Kivuye na Rwerere, bihutiye gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano kuzimya iyo nkongi y’umuriro. aho barimo kwifashisha ibindi byatsi bitoshye, no guca imiferege kugira ngo iyo nkongi idakwirakwira ku buso bunini. Amakuru aturuka mu bantu bari muri ako gace, aravuga ko hashobora kuba hamaze gushya ahareshya na Hegitari 10.

    Iki gishanga gikora ku turere twa Burera na Gicumbi. Ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge itandatu muri 17 igize ako Karere.

    source : https://ift.tt/3BLdaHt

  • Mu mwaka umwe RIB yakiriye ibirego bisaga 300 by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera
    Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera

    Ibirego by’ibyaha RIB yakiriye uko ari 303 byakozwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, birimo abakekwa 389, hakaba harimo abagabo 328 n’abagore 61.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibi byaha bikorwa hakoreshejwe amayeri aho batwara amafaranga y’umuntu kuri telefone bamushutse hari ibyo bamubwiye ngo agende akora bikarangira bamutwariye amafaranga, ari ho ahera asaba Abanyarwanda kugira amakenga.

    Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira amakenga kuko ibi bibaye uyu munsi buri muntu wese igihe yagize amakenga agakurikiza ibyo tumubwira akirinda abo bose bamuca mu matwi bamushuka bashingiye ku marangamutima ibi byaha bizacika, bakirinda umuntu wese uza abahamagara ababwira ngo nkoherereje amafaranga, akamwoherereza messages zitari zo undi na we agahita ajya muri mobile money agahita yohereza amafaranga koko ngo arimo kuyamusubiza, ubwo n’uburyo bumwe abantu bagomba kwirinda”.

    Umukozi wa MTN, Kagabo George, avuga ko batangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu bitangazamakuru bya radio na tereviziyo bitandukanye hirya no hino mu gihugu buzamara igihe cy’icyumweru bikazibanda ku mayeri akareshwa cyane mu bushukanyi bukorerwa kuri terefone.

    Ati “Nta bundi bwenge buhanitse aba bajura bakoresha, kuko uburyo bwa mobile money bufite security muby’ukuri, uburyo amafaranga ava kuri terefone yawe ni wowe ubwawe ubwigiriramo uruhare cyangwa se umuntu akamenya umubare wawe w’ibanga bityo rero iyo urebye amayeri akoreshwa cyane nuko aguhamagara akakubwira ko ari umukozi wa mtn akakubwira ko konte yawe ya mobile money yafunzwe kubera ikibazo runaka ariko kugira ngo ifungurwe nakubwira kode runaka kugira ngo ifunguke abo bajura muby’ukuri bajyana n’amarangamutima y’umukiriya urimo gukoresha mobile money”.

    Abanyarwanda barasaba kwirinda abantu bose babahamagara bababwira ko bakora muri mtn bakababwira imibare bashira muri terefone yabo cyangwa bakabasaba amafaranga kugira ngo bakorerwe serivise runaka.

    Ikindi nuko mbere yo kugira icyo bakora bagomba kubanza gushishoza byaba na ngombwa bagahamagara RIB kuri nimero yayo itishyurwa 166 cyangwa bakegera sitasiyo ya RIB ibegereye bakagisha inama mbere yo kugira icyo bakora.
    Tarib Abdul

    source : https://ift.tt/3jQYH6R

  • Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga APR FC amaze gusinya muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike asezerewe muri APR FC, Niyonzima Olivier Sefu wifuzwaga cyane n’amakipe arimo Rayon Sports, amaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri ku mafaranga Miliyoni 20 Frws.

    Niyonzima Olivier Sefu usanzwe unakinira ikipe y’igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi iyi kipe ya AS Kigali isinyishije ngo bazayifashe kugera ku ntego iyi kipe ifite yo kugera kure mu mikino nyafurika, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Kugeza ubu Niyonzima Olivier Sefu wasezerewe n’ikipe ya APR FC imushinja imyitwarire mibi, ntarabona urupapuro rumurekura “release letter”, aho we yatangaje ko yizeye kuzarubona vuba, ko byatewe no kuba atarabonye umwanya kubera kujya mu ikipe y’igihugu.

    Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali yari isanzwe ifite abandi bakinnyi hagati bagomba guhanganira umwanya na Sefu, barimo Kalisa Rachid, Mugheni Kakule Fabrice, Buteera Andrew, Kwizera Pierrot.

    source : https://ift.tt/38MB49c

  • Libya: Al-Saadi Gadhafi, umuhungu wa Muammar Gadhafi yafunguwe nyuma y’imyaka 7 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Al-Saadi Gadhafi
    Al-Saadi Gadhafi

    Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021, ni bwo Minisitiri w’intebe washyizweho muri icyo gihugu, Abdul Hamid Dbeibah, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Al-Saadi Gadhafi yafunguwe hakurikijwe umwanzuro w’urukiko.

    Mohamed Hamouda, Umuvugizi wa Guverinoma y’inzibacyuho yavuze ko uwo muhungu wa Gadhafi yasohotse muri gereza y’i Tripoli ya ‘al-hadaba, aho abenshi mu bari mu butegetsi bwa Gadhafi bafungiye, batereje gucirwa imanza ku byaha baregwa bifite aho bihuriye n’inkubiri yo mu 2011 yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Gadhafi bwari bumaze igihe kirekire, ari na yo yaguyemo.

    Hamouda ntiyigeze asobanura uburyo uwo muhungu wa Gadhafi yafunguwemo, ariko itangazamukuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko nyuma yo gufungurwa, al-Saadi Gadhafi yahise akora urugendo muri Turquie, nk’uko byatangajwe na al-Marbad News Website.

    Abinyujije kuri Twitter Dbeibah yagize ati “Ntidushobora gutera imbere hatabayeho ubwiyunge”.

    Guverinoma ya Dbeibah yari yahawe inshingano zo kuyobora icyo gihugu kugeza kigeze mu matora mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

    Al-Saadi Gadhafi yagarutse muri Libya mu 2014, yoherejwe n’igihugu cya Niger yari yahungiyemo we n’abandi bagenzi be, nyuma bananirwa kubahiriza amabwiriza bari bahawe kugira ngo bagume muri icyo gihugu.

    source : https://ift.tt/3l1IF9k

  • Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano nshya kubakira ku musingi utajegajega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarahiye bafashe ifoto y
    Abarahiye bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’Umukuru w’igihugu

    Dr Bizimana yari wagizwe Minisitiri, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG).

    Abandi barahiye ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubaraka Muganga, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z
    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abo bayobozi

    Perezida Kagame avuga ko aba bose nta n’umwe mushya mu nshingano zo kuyobora Igihugu, ahubwo ko icyabaye ari uguhindurirwa inshingano no kuzamuka mu ntera.

    Umukuru w’Igihugu akavuga ko inshingano bari basanzwemo zababereye umusingi bubakiraho mu gufasha abo basanze mu nshingano zo kuyobora Igihugu.

    Yagize ati “Igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega, ni na ho igihugu kiba kivana imbaraga kandi akaba ari ho uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese”.

    Perezida Kagame avuga ko igihe gishize ari kinini abo bayobozi bari mu nshingano, buri wese akaba akwiriye kuvanamo isomo ryo gukosora amakosa yakozwe mu gihe cyashize.

    source : https://ift.tt/3zQMNiH

  • Akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga rigaragaza ko umuntu yakingiwe atari byo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha
    Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021, aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Habimana yavuze ko uburyo yabikozemo atari azi ko bigize icyaha kuko atigeze ahabwa amahugurwa cyangwa amabwiriza agenderaho mbere yo guhabwa inshingano zo gushyira abantu muri sisiteme mbere yuko bahabwa urukingo rwa Covid-19.

    Habimana yatoranyijwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo afashe izindi nzego gushyira amakuru y’abagomba gukingirwa mu bubiko bwayo, hifashishijwe mudasobwa aho yabikoreraga ku kigo nderabuzima cya Kagugu, ariko akaba yaragombaga kubikorera uwo areba witabiriye iyo gahunda.

    Gusa Habimana yaje gutandukira abikorera umukobwa w’inshuti ye avuga ko bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga (Instagram), ashyira amakuru yemeza ko yikingije mu bubiko kandi nyamara uwo mukobwa yari yibereye mu Karere ka Rusizi.

    Ati “Twabikoraga nk’ibisanzwe umuntu yaba atanahari tukamufasha, kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza cyangwa se n’amahugurwa y’uko ibintu bigomba kugenda, haciyemo iminsi dukomeza gukora naje guhamagara inshuti twahuriye kuri Instagram mubaza niba yari yarikingije arampakanira, ati oya ndamubwira nti kuki utaza nkagufasha ko ari byo ndimo gukoramo. Ntabwo yazuyaje yaranyemereye ati ndaza, uwo mwanya nahise mushyira muri sisiteme ariko ntiyigeze aza uwo munsi, gusa jye numvaga nta kibazo mfite”.

    Nyuma yo kumenya ko ibyo yakoze bigize icyaha, Habimana arasaba imbabazi Abanyarwanda.

    Ati “Ndabisabira imbabazi mbikuye ku mutima, ngasaba n’Abanyarwanda bose imbabazi by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima aribo bategura kino gikorwa mbizeza ko bitazasubira”.

    Uwase Vanessa w’imyaka 21 washyizwe muri sisitemu atigeze ahabwa urukingo, akaza gufatwa agiye kurufata, avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakingiwe yaje gusabwa n’ababyeyi be ko yajya kwikingiza.

    Ati “Mu gitondo tujyayo tugezeyo ntanga irangamuntu yanjye, maze kuyitanga bayishyiramo basanga narakingiwe, kandi ntarigeze mfata urukingo, bahita banjyana hirya bajya kumbaza ibibazo, bambwira bati ni gute uri muri sisitemu kandi utarakingiwe! Ndababwira nti ntabwo nakingiwe ahubwo nari nzi ko ndibukoreshe iyi code nahawe kugira ngo bankingire, ntabwo nari nzi ko igaragaza ko nakingiwe”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko inshingano Habimana yari yahawe ari ugushira umuntu muri sisitemu kandi akabikora ari uko uwo muntu amugezeho.

    Ati “Yaba inshuti yawe cyangwa undi wese muziranye nyamuneka tegereza akugereho umureba nawe akureba, cyane cyane ko guhurira kuri ziriya mbuga nkoranyambaga ureste gushyiraho amafoto ariko udashobora kwemeza ko ari wa muntu muziranye. Ikindi numvishe avuga ngo ntabwo babihuguriwe, wahugurirwa se kureba umuntu, kubaza umuntu indangamuntu, ubu urashaka ko baguhugura kuvuga ngo umuntu nakugeraho batonde umurongo ubandike hanyuma abandi babakingire, ibyo barabizi barabibwiwe”.

    Polisi irasaba abantu kudakomeza kwishora mu byaha kuko bikomeje kugaragara ko abantu barimo kubikora mu buryo bworoshe bakoresheje ikoranabuhanga, bakabikora bazi ko byoroshye kandi nyamara bikomeye.


    source : https://ift.tt/3tqHNyX

  • Gisozi: Umunyerondo arakekwaho kwica mugenzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwatanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko Twizerimana yakubise Bahinyura inkoni mu mutwe ahita abura ubwenge, bamugejeje kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Abanyerondo twaganiriye bavuga ko Twizerimana yabanje kurwana na Fils bari mu kazi k’irondo bombi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yatangarije Kigali Today ko ku bufatanye na RIB, barimo gukora iperereza ku kintu abo banyerondo bapfuye cyatumye umwe yica undi.

    Musasangohe yagize ati “Umunyerondo yishe mugenzi we, ariko uwo wapfuye nyine ntahari kugira ngo tumenye icyatumye barwana, RIB nk’abafite ubwo bumenyi batangiye iperereza”.

    Musasangohe avuga ko bakirimo gushaka amakuru hirya no hino kugira ngo bamenye umuzi w’ikibazo kiri hagati y’abanyerondo bwarwanye, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

    source : https://ift.tt/38JmFKH

  • Guinea: Abahiritse ubutegetsi bashyizeho ba Guverineri b’Abasirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasomwe na Colonel Mamadi Doumbouya kuri Televiziyo y’igihugu, yijeje ko abasirikare bazahita bagarura demokarasi mu gihugu, aho yagize ati “Inshingano y’umusirikare ni ugukiza igihugu”.

    Col. Doumbouya wasomaga iryo tangazo akikijwe n’abandi basirikare batandatu bambaye imyenda ya gisirikare, yavuze ko batakwemera ko ubuzima bwa politiki bw’igihugu buguma mu maboko y’umuntu umwe.

    Yagize ati “Ubuzima bwa Politiki bwihariwe n’umuntu umwe burarangiye. Ntabwo twakongera kugirira icyizere politiki y’umugabo umwe. Tuzagirira icyizere abaturage”.

    Col. Doumbouya yongeyeho ko, Itegeko Nshinga risheshwe na Guverinoma ikaba isheshwe ndetse n’imipaka y’icyo gihugu yose ikaba ifunze, mu gihe cy’icyumweru kimwe.

    Alpha Condé ubu ari mu maboko y
    Alpha Condé ubu ari mu maboko y’abamuhiritse

    Col.Doumbouya wayoboye umutwe udasanzwe (special unit) mu gisirikare cya Guinea, yavuze ko arimo gukora mu nyungu z’abaturage ba Guinea-Konakry bagera kuri miliyoni 12.7, kuko ngo iyo urebye ubona nta terambere ry’ubukungu igihugu cyigeze kigeraho, kuva cyakwibohora ku bukoroni bw’Abafaransa mu 1958.

    Yagize ati “Urebye uko imihanda yacu imeze, urebye uko ibitaro byacu bimeze, uhita ubona ko nyuma y’imyaka 72, iki ari igihe cyo gukanguka. Tugomba gukanguka”.

    Alpha Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinea, ubu ari mu maboko y’abasirikare bamuhiritse ku butegetsi, gusa iyo coup d’état yabaye nta maraso amenetse, nk’uko bitangazwa na Le Courrier International.


    source : https://ift.tt/3yO1phq

  • Rubavu: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka.

    Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni nabo babakuye mu modoka’’.

    Aho iyi mpanuka yabereye, muri Gashyantare uyu mwaka hari ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzania yahakoreye impanuka kuko yagonze urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi ihitana abantu babiri.

    Umuntu umwe niwe waguye muri iyi mpanuka

    source : https://ift.tt/3n8l7ma

  • Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Hamez wagizwe Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yari amaze imyaka ine ayobora Airtel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubwo yari mu nshingano ze, yafashije Airtel kuzamura umubare w’abafatabuguzi n’abakiliya muri rusange. Hamez kandi ashimirwa uruhare rwe mu kubaka ubushobozi bwa Airtel muri RDC, cyane muri gahunda nshya zirimo internet ya 4G n’ibindi.

    Ni umugabo ufite uburambe mu bijyanye n’itumanaho muri Afurika kuko yagiye ayobora ibigo bitandukanye birimo icya Econet Leo mu Burundi, Expresso muri Sénégal ndetse anaba Umuyobozi Mukuru wa Sudatel.

    Hamez kandi yabaye Umuyobozi wa Celtel Congo B ndetse aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Celtel Africa iherereye mu Buholandi.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yavuze ko ashingiye ku burambe Hamez Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho buzamufasha mu guha serivisi nziza Abanyarwanda.

    Ati “Twizeye ko amateka ya Emmanuel n’uburambe afite mu itumanaho bimugira amahitamo meza yacu mu guha serivisi abakiliya bacu mu Rwanda.”

    Raghunath Mandava kandi yashimiye byimazeyo, Amit Chawla, wari umaze igihe ari Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda ku bw’umusanzu we mu iterambere ry’iki kigo.

    Airtel Africa Ltd ni isosiyete y’itumanaho, ifite ibikorwa mu bihugu 14 byo muri Afurika. Igendera ku cyerekezo cyo gutanga serivisi zihendukiye bose kandi zigezweho.

    Serivisi itanga zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money. Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Airtel Rwanda yari ifite abafatabugizi 4.016.609.

    Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

    Iki kigo kandi cyafashije igihugu by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho cyagiye gishyiraho uburyo bwo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.


    source : https://ift.tt/38MwtUe