Tag: featured

  • Yafashwe nyuma yo kubeshya agashyira umukobwa w’inshuti ye ku rutonde rw’abakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari mu bantu buzuza muri mudasobwa abagiye kwikingiza ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, mu gihe igikorwa cyari kirimbanyije yaje kwandika umukobwa bari baziranye kandi atarahabwa urukingo.

    Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore aza kubwira uyu mukobwa ko yamwandikisha mu bagomba kwikingiza ubundi akazajya kwikingiza kuko yari yamubwiye ko aho ari kwikingiza bitoroshye.

    Uyu musore yavuze ko ibyo yakoze yumvaga ari ugufasha uwo mukobwa kuko bajya gutangira akazi batahawe amabwiriza yo kugenderaho, yemeza ko ibyo yakoraga yumvaga ari ubufasha ari gutanga.

    Ati “Umunsi wa mbere twaje gukora nta mahugurwa twahawe, umuntu yarazaga ukamushyira muri system akakira ubutumwa agahabwa urukingo, umuntu yaba atanahari ukamufasha ukamushyiramo kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza y’uko bigomba kugenda.”

    Yakomeje avuga ko ariko byagenze no kuri uyu mukobwa amushyiraho, haza kubaho ikibazo cyo gutinda kujya kwikingiza aho agiriyeyo ahandi babona yanditswe nk’uwakingiwe.

    Uyu mukobwa wari washyizwe ku rutonde yavuze ko uyu musore yashatse kumufasha ngo akingirwe kuko aho yari ari bitari byoroshye kubona urukingo.

    Yagize ati “Yambajije niba narikingije mubwira ko ayo mahirwe ntayo mfite, arambwira ngo nagufasha nkagushyira ku rutonde ukazakoresha iyo code ukikingiza nta kibazo anshyiramo nakira ubutumwa.”

    Yakomeje avuga ko yaje gutinda kujya kwikingiza nyuma yajyayo akerekana irangamuntu bagasanga yarakingiwe, niko kumubwira ko ari ikibazo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uyu musore yibeshye ku nshingano kuko ntawe ushyira ku ikoranabuhanga umuntu atamureba.

    Ati “Inshingano uriya muhungu yahawe si ugushaka inshuti ze kuri Instagram, Twitter na Facebook izo yahawe ni ugushyira umuntu mu ikoranabuhanga kandi ubikora ari uko akugezeho, si uko muvugana kuri telefoni ngo mubyemeranye kirazira kikaziririzwa.”

    Yakomeje asaba abakora imirimo ijyanye no guhashya COVID-19 kwigengesera kuko ikosa rito ryateza ibibazo bikomeye.

    Yagize ati “Ku bantu bari gukora akazi kajyane n’ibintu byo kwirinda COVID-19, ni bamenye ko inshingano zabo zikomeye cyane atari izo gukinisha niba baguhisemo kugira ngo ufate imyirondoro y’abakingirwa, byumvikane ko uzabikora bakugezeho ukemeza ko abo bantu aribo, ni bareke gukora amakosa.”

    Yongeyeho ko serivisi zose zisaba kwipimisha no gukingirwa atari imikino kuko abakora ibihimbano batazihanganirwa.

    Ibi bije nyuma y’uko hari ibikorwa byagiye bikomorerwa ariko bisaba ababyitabira kuba barakingiwe COVID-19, bishobora gutuma hari abakora ibyemezo mpimbano ngo bakunde bitabire.

    Uyu musore yavuze ko ibyo yakoze yumvaga nta kosa ririmo

    Uyu mukobwa yavuze ko yemerewe gufashwa n’uyu musore nyuma yo kubona ko aho yari ari kwikingiza bitoroshye

    source : https://ift.tt/3jQjGGY

  • Ibigo 85 bigiye kwitaba PAC – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bizatangira ku itariki ya 7 Nzeli 2021, aho aba bayobozi bazajya batanga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo, bagasobanura by’umwihariko ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2019/2020.

    Muri rusange ibigo 85 bizabazwa biri mu cyiciro cy’ibyagaragaweho gucunga no gukoresha nabi umutungo wa leta, mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari ndetse n’ibyagaragaweho kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agena imikoreshereze y’imari n’umutungo wa leta.

    Hazabazwa kandi inzego, ibigo n’imishinga byashyize mu bikorwa inama byagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku kigereranyo kiri munsi ya 60%, ndetse n’ibyakorewe igenzura ryimbitse cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Inteko Ishinga Amategeko rivuga ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kubariza mu ruhame inzego zagaragaweho amakosa y’imicungire y’imari n’Umutungo bya Leta, bizakorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conferencing).

    Buri mwaka, PAC ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kugira ngo iyisesengure, inabarize mu ruhame abagaragayeho amakosa.

    PAC itegura imyanzuro ishyikirizwa Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yamara kuyimeza igashyikirizwa inzego bireba kugira ngo amakosa yagaragaye akosorwe.

    PAC igiye gutumiza ibigo bya Leta 85 kugira ngo bisobanure uko umutungo wa leta ukoreshwa

    source : https://ift.tt/2YzbLWc

  • Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umugore wiciwe mu ishyamba – #rwanda #RwOT

    Uwo murambo watoraguwe mu Mudugudu wa Gisiza mu Kagari ka Kigarama ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

    Uyu mugore yavuye mu rugo ku wa Gatandatu, ahagana saa Kumi z’umugoroba asiga avuze ko agiye mu gasantere ka Ruhuha kugira icyo agura ariko ntiyagaruka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, yavuze ko baketse ko yishwe kuko yari afite ibikomere, bityo hatangiye iperereza kandi hari abakekwa bafashwe.

    Ati “Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere. Hamaze gufatwa abantu bane bari kumwe na we mbere y’uko apfa. RIB ni yo izagaragaza ibizava mu iperereza.”

    Yakomeje avuga ko umurambo we bawusanze mu ishyamba riri hafi y’inzira ku buryo bigaragara ko ari abantu bamujyanyemo bakamwica.

    Umukundwa asanzwe afite umugabo babyaranye abana babiri, ubuyobozi buvuga ko nta makimbirane azwi bari bafitanye.

    Umugore yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yishwe

    source : https://ift.tt/3jOixPQ

  • 2020/21: Ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa byiganje mu byakurikiranywe n’Ubushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yamurikiwe Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko ubwiyongere bw’amadosiye bakurikiranye nk’ubushinjacyaha bwatewe n’uko ibyaha birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura byiyongereye cyane.

    Muri rusange Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego zirindwi zirimo iyo kuzamura ikigero rusange cyo gukora amadosiye Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye, aho intego yari ukubikora ku kigero cya 99% ariko ntiyagerwaho kuko byakozwe ku kigero cya 97%.

    Intego ya kabiri yari ukuzamura ikigero Ubushinjacyaha butsindiraho amadosiye buba bwaregeye inkiko, aho intego yari ukugera kuri 93% ariko bikaba byarakozwe ku kigero cya 90,1%.

    Ibijyanye no kwihutisha ikurikiranwa ry’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu aho ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo gukora amadosiye 300 hakozwe amadosiye 322.

    Gukora no gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’abanyereza umutungo n’ibimunga ubukungu bw’igihugu nk’uko byari byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2017/2018 aha bari bihaye intego yo kubikurikirana ku kigero cya 100%, byagezweho ndetse no gukora kuri raporo ya 2018/2019, ku kigero cya 80% ariko bikaba byarakozwe kuri 85%.

    Gukurikirana ibyaha by’inzaduka n’ibindi byaha byihariye bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage muri rusange, ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kubikora ku kigero cya 83% ariko byakozwe kuri 83,4%.

    Indi ntego ubushinjacyaha bwari bwihaye ni iyo kunoza serivisi ihabwa abasaba icyemezo kigaragaza ko bakatiwe n’inkiko, aho intego yari ukubikora hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikaba byaragezweho.

    Intego ya nyuma yari iyo kunoza serivisi zihabwa abahohotewe n’abatangabuhamya aho bari bihaye kubikora ku kigero cya 99%, bikaba byarakozwe ku kigero cya 99,5%.

    Ibirego bikurikiranwa n’Ubushinjacyaha byariyongereye…

    Muri rusange mu mwaka ushize, amadosiye ubushinjacyaha bwasabwaga gukurikirana yakomeje kwiyongera aho yageze ku 67.512 ugereranyije n’umwaka ushize hiyongereyeho amadosiye 13.553.

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubwiyongere bw’amadosiye bukurikirana yikubye inshuro 2,6.

    Ni izamuka ryabayeho ahanini bitewe n’ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake usanga byihariye 29% by’amadosiye yose yakiriwe n’Ubushinjacyaha. Ni mu gihe ibijyanye n’ubujura bwihariye 24%.

    Havugiyaremye yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe hari n’ibigikenewe kongerwamo imbaraga hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera bunoze.

    Yagize ati “Turimo kunoza inyandiko twakoze ikubiyemo ingingo zihana ibyaha mu mategeko atandukanye y’u Rwanda no gufasha abazikoresha kuzumva no kuzikoresha mu buryo bworoshye. Ibi bikazafasha abagenzacyaha n’abashinjacyaha kwihutisha akazi mu buryo bworoshye kandi bunoze.”

    Yakomeje agira ati “Nanone tuzanoza ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibyaha bimwe na bimwe bikomeje gukabya. Ubushinjacyaha bukazakorana n’inzego zose bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”

    Havugiyaremye yavuze ko nk’uko biteganywa n’amategeko, bazakomeza gushyira imbaraga mu butabera bwunga, gushyiraho uburyo bworohereza abantu kwishyura ibyangijwe, gucibwa ihazabu ndetse n’inzira nshya ziteganywa n’amategeko zorohereza uwemeye icyaha imbere y’ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    source : https://ift.tt/38K1rwa

  • Abakiliya ba MTN Rwanda bagiye gutangira gukoresha Ayoba ku buntu binyuze muri ‘Life inside Ayoba’ – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe binyuze mu bukangurambaga buzwi nka ‘Life inside Ayoba’ bugamije gukomeza gufasha abantu gusobanukirwa uko ikora iyi application ikora.

    Ubu bukangurambaga biteganyijwe ko buzakorerwa kuri televiziyo, radiyo ndetse n’indi miyoboro igezweho muri Nzeri, aho abantu bazasobanurirwa uko iyi application yoroshya ibintu ndetse n’ibyiza byo kuyikoresha.

    Olivier Prentout ukuriye Ishami rishinzwe Imenyekanishabikorwa muri Ayoba, yavuze ko kuva umwaka watangira bafite gahunda yo gukomeza kumenyekanisha umuyoboro wabo.

    Ati “Twizera ko application yacu izagera kuri benshi ku Mugabane wa Afurika, uretse kuba imyaka ibiri ishize turi ku isoko ndetse no ku miyoboro itandukanye igezweho, dukeneye kugera hejuru yabyo tuzamura igicuruzwa cyacu. Mu kubaka ubukangurambaga tugombaga kureba ku cyatuma Abanyafurika bunga ubumwe kurusha icyabatandukanya. Dushaka kubereka ko babona buri kimwe bakeneye muri application yacu.”

    Umukozi ushinzwe Abakiliya muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko ubu bukangurambaga bwari bukenewe ku mpande zombi.

    Ati “Mu bihe abantu batemerewe kwegerana, Ayoba igufasha gusabana n’abawe muganira mwandikirana, kubahamagara, umuziki, imikino, amakuru n’ibindi bintu byinshi bishimishije.”

    Gukoresha Ayoba ikunze kwitwa ‘App ifite byose’ bisaba kujya muri telefoni yawe aho usanzwe ukorera ‘download’ ya application, ubundi ukayishakisha.

    Ayoba yatangijwe muri Gicurasi 2019, ubu ifite abayikoresha buri kwezi barenga miliyoni umunani.

    Abakiliya ba MTN Rwanda bagiye gutangira gukoresha Ayoba ku buntu binyuze muri ‘Life inside Ayoba’

    source : https://ift.tt/3tjZhwQ

  • Amajyaruguru: Abantu 670 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ku munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa, bemeza ko bari bazi neza aya mabwiriza, bakanasaba imbabazi z’amakosa baguyemo.

    Dukuzumuremyi Emmanuel yagize ati “Amabwiriza twishe ni uko twari twakoresheje ibirori byo kwakira umuyobozi mushya, noneho mu gihe twari tubirimo baradufata. Ndasaba imbabazi ndetse nkagira inama abumva ko bakwihisha bagakora ibirori ko bitemewe bashobora kuzabihanirwa.”

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP, Ndayisenga Alex, yibukije abacuruzi ko utubari tutari mu bikorwa byemerewe gukora, agira abantu inama yo kutuzibukira.

    Yagize ati “Tuributsa abaturage ko muri serivisi zemerewe gukora, utubari tutarimo n’ubu turacyafunze. Tuributsa kandi ko kwirara byagiye byongera imibare y’abandura Covid-19, bigatuma habaho na Guma mu Rugo.”

    Polisi yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyatuma bagwa mu mutego wo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abasaga 670 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3BKnG1G

  • Rotaract Club ya KIE yimitse umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye muri Greenwich Hotel kuri uyu wa 5 Nzeri 2021, witabirwa n’abarimo Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, ndetse n’Umuyobozi wa Rotary Club ya Kigali Virunga, Suman Alla.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri Rotaract enye, zihura na Rotary Clubs zirindwi zikubaka Rotary Club y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa Rotaract ya KIE ucyuye igihe, Musa Kacheche, yavuze ko muri ibi bihe bya CoVID-19, bagowe cyane no kubura abanyamuryango.

    Ati “Icyo nsaba Umuyobozi mushya ni ugushyira ingufu mu kongera abanyamuryango no gutegura ibikorwa bifitiye akamaro umuryango Nyarwanda.”

    Mihigo yavuze ko uburyo imikorere ya Club yahindutse mu bihe bya COVID-19 byamuhaye isomo rizamufasha muri manda ye.

    Yavuze ko azita ku kongera abanyamuryango kandi agashyira imbere ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abaturarwanda.

    Ati “Mu byo tuzibandaho muri uyu mwaka harimo kurihira abana amashuri, kubakira abaturage uturima tw’igikoni tubarinda imirire mibi, ubukangurambaga bwo kwikingiza no gutanga amaraso ndetse no gutegura imishinga yo kurengera ibidukikije.”

    Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza nko gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
    Uyu muryango kandi ufasha ab’amikoro macye guhanga imishinga iciriritse yatuma biteza imbere, ugatanga imfashanyo y’ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Ubusanzwe abanyamuryango b’uyu muryango bahura nibura rimwe mu cyumweru bakaganira kuri gahunda zabo, ariko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, bifashisha ikoranabuhanga.

    Dr Manirere yasabye Mihigo gukora cyane kandi agasigasira ibyagezweho.
    Ati “Mugakora byinshi, mukaguka ndetse Rotaract Club yanyu dushaka ko nayo yaba Rotary Club. Ibyo bizagerwaho kubera uko mukora cyane.”

    Yongeye gushimangira ko kugira ngo umusanzu wabo ugaragare, bisaba ko bishyira hamwe ari benshi, bityo ko gushaka abanyamuryango bigomba gukorwa ubutitsa.

    Abanyamuryango ba Rotaract Club ya KIE bari bafite akanyamuneza

    Bamwe bitabiriye umuhango hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo

    Umuyobozi Mushya wa Rotaract Club ya KIE yahawe icyubahiro

    Mihigo yavuze ko uburyo imikorere ya Club yahindutse mu bihe bya COVID-19 byamuhaye isomo rizamufasha muri manda ye

    Musa Kacheche Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotaract Club ya KIE

    Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150 Rugera Jeannette (ibumoso) ari mu bitabiriye iyimikwa rya Mihigo (iburyo)

    Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda Dr Manirere Jean d Amour yasabye Mihigo gukora cyane kandi asigasira ibyagezweho

    source : https://ift.tt/3zRnT2C

  • Abantu 10 bahitanywe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 12.180, abantu 377 basanganywe Covid-19, mu gihe 12 bahawe ibitaro, naho abantu batatu bagasezererwa.

    Abantu 11.646 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo bagera kuri 907.147, mu gihe abandi 1.782 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa uru rukingo bagera kuri 1.662.759.


    source : https://ift.tt/3h5iI7W

  • Perezida Kagame yijeje gukemura ikibazo cy’abacamanza bakoreshaga mudasobwa zishaje – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 6 Nzeri 2021, mu butumwa yageneye abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’Abanyarwanda muri rusange ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022.

    Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’ibyakozwe mu mwaka ushize, yamuritswe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko muri rusange hari byinshi byakozwe birimo no kwimakaza ikoranabuhanga muri uru rwego.

    Ni raporo igaragaza ko muri urwo rwego, hagombaga gushakwa ibikorwaremezo nkenerwa birimo internet ndetse na mudasobwa aho byari biteganijwe ko hagurwa mudasobwa zigendanwa 290 ariko 158 ni zo zaguzwe.

    Mu zindi mbogamizi zagaragarijwe Umukuru w’Igihugu nk’izatumye Urwego rw’Ubucamanza harimo icyorezo cya Covid-19, cyakomeje kubangamira imikorere y’inkiko isanzwe n’ubwo ikoranabuhanga ryafashije mu gutuma imanza zimwe na zimwe zikomeza kuburanishwa ababuranyi bataje ku nkiko.

    Dr Ntezilyayo yagize ati “Ubwiyongere bw’imanza n’ingengo y’imari idahagije by’umwihariko mu gushakira inkiko aho gukorera no kugura mudasobwa zigendanwa (Laptops) zikwiye abakozi bose cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho abakozi basabwaga gukorera mu rugo ni bimwe mu byatumye umusaruro utagerwaho uko wari witezwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi bishobora kurushaho gutanga umusaruro wifuzwa bityo Abaturarwanda bagakomeza kubona ubutabera.

    Ati “Muri iri koranabuhanga, nagira ngo ngire icyo mvugaho, ikoranabuhanga rishobora kurushaho gukoreshwa cyangwa gukoreshwa neza, ndetse ibyangombwa byose bikaboneka […], bambwiye ko za Computers [mudasobwa] mukoresha bamwe, nyinshi biragaragara ko hano mu mibare mbona ni 420 n’izindi zifitwe n’abacamanza ko zishaje cyane ku buryo ibigeze mu gihe tugezemo bidashobora kubikora.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya mudasobwa zidahagije kigomba guhita kibonerwa umuti mu bihe bya vuba kandi ko u Rwanda rwubatse ibikorwaremezo bifasha mu ikoranabuhanga.

    Ati “Ndagira ngo aba bacamanza twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke, ubwo ndabwira n’ababishinzwe by’umwihariko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndibwira ko ubu yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

    Yakomeje agira ati “Hari ubushobozi bwinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bisa nk’aho bititabirwa cyangwa bidakoreshwa mu Rwanda, kandi ariho bikwiye kuba bihera. Ndagira ngo rero icyo kibazo tugikemure n’ibindi byaba bifitanye isano n’iki kibazo.”

    Inkiko z’u Rwanda zisanzwe zikoresha ikoranabuhanga kuko mu 2016 aribwo hatangiye gahunda y’Uburyo bw’Ikoranabuhanga Bukomatanyije mu Micungire y’Imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) ituma abagana inkiko bahabwa serivisi bitabaye ngombwa ko bahura imbonankubone n’umukozi w’urukiko.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda nayo yagaragayemo ibibazo ariko bigomba gukemurwa kugira ngo serivisi zitangwa n’Urwego rw’Ubucamanza zirusheho kunozwa.

    Ati “Bambwiye ko IECMS nayo ifite ibibazo […], ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa n’ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa.”

    Perezida Kagame yashimye ko kugeza ubu, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu Rwego rw’Ubucamanza bigenda byiyongera umunsi ku munsi bigafasha mu kurushaho kunoza inshingano zarwo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwaremezo bifasha abakora mu Rwego rw’Ubucamanza kunoza serivisi batanga bakwiye kubihabwa

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko hakiri imbogamizi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwego rw’Ubucamanza

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


    source : https://ift.tt/3th2Zra

  • ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeli 2021. Rivuga ko ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

    Ni mu gihe Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

    ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho muri Kanama 2020.

    Muri Kamena 2021 ni bwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/gsODrHTHNJ

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 6, 2021

    ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka

    Col Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu

    source : https://ift.tt/3h6ybV4