Tag: featured

  • Umunyamakuru wa Radio ikorera i Kigali akurikiranyweho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uwo munyamakuru bivugwa ko yasambanyije uwo mwana ku wa 5 Nzeli 2021 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu.

    Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ngo yari yagiye gusura uwo munyamakuru, ahageze undi amunywesha inzoga arangije abona kumusambanya.

    Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana iyo ugikekwaho agihamijwe n’urukiko, afungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko na none itarenze 25.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y’ifungwa ry’uwo munyamakuru, asaba abaturarwanda kugendera kure iki cyaha.

    Ati “Abasambanya abana bagomba kumenya ko RIB itazagoheka mu kurwanya no kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyo byaha. Buri muntu ku ruhande aherereyemo, mu kazi akora afatanye na RIB duhashye abantu basambanya abana. Ni inshingano za buri wese ukunda u Rwanda n’ahazaza heza harwo. Ni amahano, ntitugomba kubyihanganira”.


    source : https://ift.tt/3yPiwzr

  • Sosiyete Sivile yasabye ko iminsi y’ikiruhuko ihabwa umugabo wabyaye yongerwa – #rwanda #RwOT

    Sosiyete Sivile yatangaje ko umugabo wabyaye akwiye guhabwa iminsi y’ikiruhuko ingana n’iy’umugore. Ingingo ya 56 mu Itegeko Rigenga umurimo igena ko umugore wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri mu gihe umugabo we ahabwa iminsi ine.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Nyemazi John Bosco yabwiye The New Times ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu kugabanya icyuho cyari mu bijyanye n’uburinganire, ari ingenzi gukomeza kugenzura amategeko na politike bishobora kwitambika uru rugendo rwiza rwatangiye.

    Ati “Buri gihe ni ingenzi gusubiza amaso inyuma hakagenzurwa niba amwe mu mategeko n’amabwiriza yashyizweho adakeneye kurushaho kuvugururwa cyangwa gusubirwamo cyangwa niba hari ubundi buryo bunoze bukwiriye kwifashishwa mu kuyashyira mu bikorwa.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gikwiye kurebwa ari inzitizi aya mategeko ateza mu rugendo rwo kugera ku buringanire bwuzuye.

    Nyemazi yavuze ko kuba abagabo babyaye bahabwa umwanya muto w’ikiruhuko bituma batagira igihe gihagije cyo kwita ku bagore babo n’umwana uba wavutse, bikarushaho kuba bibi igihe uku kwibaruka gukurikiwe n’uburwayi bw’umugore cyangwa umwana.

    Babanze bafashe abagore babo imirimo

    Nubwo Sosiyete Sivile igaragaza ko ikiruhuko gihabwa abagabo babyaye gikwiye kongerwa, hari imwe mu miryango irimo n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukora gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) igaragaza ko abagabo bakwiye kubanza kwiga gufasha abagore babo imirimo

    Umuyobozi wa RWAMREC, Venant Nzabonimpa, yavuze ko abagabo bakwiye gushyira imbaraga mu gufasha abagore babo gukora akazi batishyurirwa kazwi nka ‘Unpaid work’ kugira ngo bagire n’aho bahera basaba kongererwa iminsi y’ikiruhuko bahabwa igihe babyaye.

    Ati “Hakwiye gushyirwaho itegeko rigamije gukumira ibibazo bikomeye. Ndasaba abagabo kugira uruhare rwuzuye igihe umugore utwite akaneye ubufasha ndetse na nyuma yo kwibaruka, kugira ngo nibura tugire icyo duheraho dusaba izi mpinduka.”

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Action Aid Rwanda, bugaragaza ko abagore bo mu cyaro ku munsi bamara amasaha atandatu cyangwa arindwi mu mirimo yo mu rugo batishyurirwa mu gihe abagabo bayimaramo amasaha ari hagati y’imwe n’atatu. Iyi mirimo irimo guteka, kwita ku bana, gukora isuku no kuvoma.

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Assumpta Ingabire yavuze ko hari gukorwa byinshi birimo no guhindura imyumvire y’abagabo haherewe ku bana b’abahungu babumvisha ko nabo bakwiye kugira uruhare mu mirimo yo mu rugo.

    Sitati nshya y’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, igena ko “umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine iyo umugore we yabyaye, iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera kuyo yari yahawe.”

    Sosiyete Sivile yasabye ko iminsi y’ikiruhuko ihabwa umugabo wabyaye yongerwa

    source : https://ift.tt/3jUMLRC

  • IGP Dan Munyuza yashimye Polisi ya Tanzania yahaye iy’u Rwanda amakuru ku byihebe byo muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeli nibwo IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bageze mu Rwanda.

    IGP Dan Munyuza yamwakiriye ari ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP, Ntamuhoranye; Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza yahaye ikaze abashyitsi ashimira mugenzi we IGP Gen Simon Nyakaro Sirro kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye nyuma y’amezi atatu gusa nawe avuye gusura Polisi y’Igihugu cya Tanzania.

    Yavuze ko uru ruzinduko rushimangira ubushuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania ndetse ubu bushuti buri ku mpande zombi buri no hagati y’ibihugu byombi.

    IGP Munyuza yabanje kwihanganisha Polisi ya Tanzania ndetse n’igihugu muri rusange ku rupfu rw’abapolisi batatu b’iki gihugu n’umuzamu umwe baherutse kwitaba Imana bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro abasanze ku kazi kabo tariki ya 25 Kanama 2021.

    IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko muri Tanzania muri Gicurasi uyu mwaka, yishimiye amakuru y’ingirakamaro yasangijwe, ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique.

    Yavuze ko aya makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari muri iyi ntara.

    Ati “Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho by’abarikora dukoreye hamwe.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzania bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije Igihugu cya Tanzania.

    IGP Gen Simon Nyakaro Sirro mu ijambo rye yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora .

    Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzania yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.

    Yagize ati” Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki n’igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.”

    Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo.

    Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rwa IGP wa Polisi ya Tanzania n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine, bazasura bimwe mu bigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda birebera ibimaze kugerwaho.

    IGP Dan Munyuza yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’iya Tanzania

    IGP Gen Simon Nyakaro Sirro yatangaje ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi bigamije gushimangira umubano usanzwe n’imikoranire

    Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bafata ifoto y’urwibutso n’abari babasuye

    source : https://ift.tt/2X2Q0wZ

  • RIB yahamagaje Dr Christopher Kayumba – #rwanda #RwOT

    Muri uru rwandiko rwo ku wa 7 Nzeli 2021 rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

    Iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.”

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko Dr Kayumba yahamagajwe mu rwego rw’iperereza, ko icyo yahamagarijwe kiramenyeshwa nyiri ubwite.

    Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

    RIB yahamagaje Dr Christopher Kayumba

    source : https://ift.tt/3jQFdPG

  • Biraro yasabye ubufasha ngo WASAC yubahirize inshingano zayo; Umuhumuza uyiyobora “asaba imbabazi” z’amakosa yakozwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Nzeli, PAC yatangiye kumva mu ruhame ibisobanuro by’ibigo bya leta byagaragaweho amakosa mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, WASAC ikaba ari yo yabimburiye ibindi.

    Mu byo Biraro yagaragaje kuri WASAC harimo imikorere idasobanutse byagaragajwe no kuba yaranze gutanga raporo y’umutungo, imyaka ikaba imaze kuba ibiri kuko iki kigo giheruka gutanga raporo mu 2019 nyamara cyarabyibukijwe nk’uko biteganyijwe.

    Yibajije uko WASAC yakubahiriza inshingano zayo zirimo izo gufasha muri gahunda y’igihugu yo kugeza amazi ku baturarwanda bose mu 2024 mu gihe ifite imikorere nk’iyo.

    Mu bindi yagarutseho birimo kuba kugeza ubu amazi agera kuri 37% apfa ubusa nyamara ngo WASAC ngo ikaba itazi kubibara.

    Hari kandi amafaranga agera kuri miliyari 2, 9 Frw WASAC imaze imyaka myinshi itabasha gusobanura inkomoko n’imikoreshereze yayo.

    PAC kandi yagaragarijwe ko hari andi makosa WASAC yakoze ikishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri aho yahawe miliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda.

    WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi hagati y’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, Muhakwa Valens, yavuze ko biteye isoni kuba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asaba Abadepite ubufasha ngo WASAC ikore ibiri mu nshingano zayo.

    Yabajije WASAC impamvu imikorere yabo irimo amabanga bituma raporo zayo ziboneka mu buryo bugoranye kandi ikaba idashaka gukorana n’abandi.

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, yavuze ko mu gihe bakorerwaga igenzura ry’umwaka wa 2018/2019 hari amakosa basanze muri raporo yabo yatewe no kugira abakozi badafite ’logique’ y’imicungire y’umutungo, bituma basaba kwihanganirwa bakazatanga raporo amakosa amaze gukosorwa.

    Yakomeje agira ati “Amakosa turi kurwana na yo ngo tubashe kuyakemura, icyo dusabira imbabazi ni uko tutabashije kuyakemura nk’uko twari twabyiyemeje.”

    WASAC yanenzwe ko hari raporo yimye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ikaba yarayitanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, imyitwarire abadepite bafashe nko gusuzugura urwego.

    Umuhumuza yavuze ko yiteguye kuyakosora kuko yamaze kubona abakozi bashoboye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro asobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yibajije uko WASAC yagira uruhare muri gahunda ya leta yo gukwirakwiza amazi mu gihugu mu gihe ifite imikorere idahwitse

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens (ibumoso), yavuze ko biteye agahinda kuba bitabazwa ngo WAsac ikore ibiri mu nshingano zayo

    Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele yavuze ko raporo basabwa bazazitanga bitarenze ku ya 10 Nzeri uyu mwaka

    source : https://ift.tt/3tmIZDz

  • Shebuja yarashwe urufaya rw’amasasu yumva: Ubuhamya bw’uwarokoye Gitifu Nsengiyumva igitero cya FLN – #rwanda #RwOT

    Ni ibitero byaguyemo bamwe, abandi barakomereka ndetse imitungo ya benshi irasahurwa, indi irangizwa.

    Iyo bamwe mu babaye muri ibi bihe babara inkuru y’ayo majoro y’umwijima, wumva babyibuka nk’iby’ejo hashize.

    Mulindangabo Callixte ni umwe mu biboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN ya Rusesabagina mu gitero cyagabwe i Nyabimata.

    IGIHE yaganiriye kuri ubwo buhamya bwe, n’uko yaraye ijoro akanuye kubera icyo gitero, iyo aganiraho ubona yaganjwe n’amarangamutima ndetse amarira agasa n’amuzenze mu maso ariko akihagararaho bimwe bya kigabo agashinyiriza.

    Mulindangabo w’imyaka 27 yavukiye mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, aranahakurira.

    Yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyabimata atari inkuru mbarirano kuko hari ibyo yiboneshereje amaso ye kuko abarwanyi bamugezeho, ubwo bateraga urugo rwa Nsengiyumva Vincent wari Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, aho yakoraga.

    Yagize ati “Hari mu masaha ya Tanu zishyira saa Sita z’ijoro. Izo nterahamwe ziza zahereye ku gasantere twari duturanye, babanza binjira ahantu hari akabari, basanzemo umusore warimo arya ananywa bamubaza kwa gitifu, yanga kuhababwira. Yababwiye ati ’niba muri ingabo zacu, ntimwayoberwa aho umuyobozi atuye’. Bahise bamurasa amasasu abiri.’’

    Nyuma y’ayo masasu abiri, umwe mu baturanyi b’aho byabereye yahise ahamagara Gitifu Nsengiyumva, amubwira ko umutekano utameze neza hari abantu bari kurasana.

    Ati “Akimara kubyumva yahise abaza niba ari ayo masasu abiri yumvise. We yarayumvise ariko njye nari ndi mu bitotsi, sinabyumvise.’’

    Nk’umuyobozi wagombaga kumenya uko umutekano wifashe yagerageje gusohoka ngo ajye kureba uko bimeze, akigera mu ruganiriro ahita asanga urugo rwe rwagoswe n’abarwanyi benshi.

    Mulindangabo avuga ko Gitifu Nsengiyumva akigerageza gufungura umuryango wo kuri salon, yumvise abantu bakomanze.

    Ati “Barakomanze baramubwira ngo ‘ugurura’, aho nari maze gukanguka. Atarasohoka, akuyeho irido, abona ni abasirikare. Umutima waramukubise, yibaza abasirikare bari kurasa abantu bakaba bari kumukomangira ayo masaha. Yasubiye inyuma ajya mu cyumba, batangira kumurasa banyujije amasasu mu birahure, barashe amasasu menshi. Mu kumurasa hari isasu ryamufashe ku mutwe (mu irugu) yikubita imbere y’icyumba, arikurura yinjira mu cyumba ajya munsi y’igitanda.’’

    Nyuma yo kumva ko yaguye hasi, ba barwanyi banyuze inyuma kuko umuryango wo kuri salon urebana n’uwo mu gikari, na ho batangira kuharasira.

    Ati “Babikoze nk’aho bari bahazi, bahita bajya ku cyumba cye nabwo bararasa.’’

    Imodoka yatwitswe yari ku idirishya ry’icyumba Mulindangabo yararagamo

    Abo barwanyi ba FLN ubwo bateraga urugo rwa Gitifu Nsengiyumva, basize banatwitse imodoka ye yari iparitse hafi aho.

    Iyo abara iyo nkuru, Mulindangabo avuga ko icyumba yarimo kitarashweho kuko imbere yacyo ariho hari haparitse imodoka.

    Ati “Nasengaga Imana ngo ntibice urugi binjire. Muri kwa gushakisha bagiye inyuma ku rindi dirishya bakajya barasa, amasasu akanyura hejuru yanjye aho nari ndyamye.’’

    Muri icyo gihe imodoka yari yatwitswe, humvikanaga urusaku rw’amahoni, n’urwa moteri n’amapine bituragurika.

    Bitewe no kwiyongera k’ubushyuhe, irido yarahiye, umuriro ufata igisenge n’itara ryo hanze rirashya.

    Mulindangabo avuga ko muri ako kanya aribwo yatekereje kujya mu cyumba cya Nsengiyumva Vincent.

    Ati “Sinari nzi ko bamurashe, ndi mu nzira njya mu cyumba cye ni bwo nabonaga aho amasasu yanyuze, amajerekani yamenetse. Naciye muri salon bari kurasa, byasaga no kwiheba. Numvaga aho guhira mu nzu bankubita urusasu ngapfa.’’

    Ubwo yageraga mu cyumba cye, yakoze ku gitanda aramubura, yigira inama yo kureba munsi yacyo, asanga ariho yihishe.

    Imodoka ya Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018. Yari iparitse hafi y’idirishya ry’aho Mulindangabo yararaga

    Uko yatekereje gucikisha shebuja

    Iyo abara inkuru avuga ko akimara kumugeraho no kubona ko yakomeretse yahise yihutira gushaka uko bava mu nzu bagacika.

    Mulindangabo yarungurutse hanze aho abo barwanyi bari, abona nta bahari ahubwo arabukwa akana ko mu baturanyi kavomaga.

    Yibwiye ko izo nyeshyamba zagiye kuko hari umwana wo mu baturanyi wavomaga amazi.

    Ati “Umwana bari bamwihoreye, abantu benshi bahuruye ariko umuntu witwa ko ari mukuru baramuziraga. Bari bagihari.’’

    Yagiye yomboka agera muri salon, abona ku irembo bahari ariko mu gikari nta muntu uhacaracara.

    Ati “Namufashe akaboko mukura munsi y’igitanda, abanza kugira ngo n’uje kumwica. Yarambwiye ngo ’bandashe’, ntacyo narengejeho. Nari mfite imfunguzo zikingura hose n’agatelefoni gato. Urwo mu gikari nari nduzi. Namufashe mu maboko, turagenda, ngeze ku muryango mbanza gutuza. Nkata selire rimwe ndatuza, nyuma y’amasegonda atanu ndongera ndakata.’’

    Mulindangabo yavuze ko atari azi neza aho Gitifu Nsengiyumva yarashwe, ariko agisohoka bahise bamanukana n’igihunga cyinshi banyura ahari escalier munsi y’urugo bari batuyemo.

    Muri uko kugenda, uyu musore yabanzaga kuneka inzira bagiye kunyuramo ko itekanye kugira ngo babone kugenda.

    Ati “Nyuma yo kumara umwanya yatangiye gukonja, natangiye gushaka uko mugeza kwa muganga. Hari hamaze kuba nka saa Saba. Nagiye ku rugo rw’umuturanyi, ndakomanga ntibanyikiriza, baranyihorera.’’

    Yahise ahava, ajya ku muyobozi ushinzwe umutekano, asanga hari umugore we, anamubwira ikibazo cyabayeho, bamwemerera kumufasha.

    Mulindangabo n’abo bantu batatu ni bo bafatanyije ngo bajyane Gitifu Nsengiyumva kwa muganga.

    Bageze kwa muganga, yabanje kubura umuganga umwakira kuko hari ubwoba.

    Ati “Ibitaro byarimo abarwayi gusa, abarwaza bahunze. Namaze iminota nk’itatu nabuze umuganga ariko nza kubona arizanye. Aho ntacyo bari kumufasha, ahubwo bamuhamagariye imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Munini.’’

    Ari aho ku bitaro ni bwo yahamagaye Polisi ayibwira ko batewe bakeneye ubufasha. Nyuma y’iminota nka 25 ni bwo yabonye imodoka iherekejwe n’abasirikare, we akomezanya n’umurwayi we.

    Yavuze ko akiri mu bitaro yabonaga inkomere nyinshi zihajyanwa kuko benshi bari bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

    Ati “Mu bo bazanye harimo Chairman wa FPR akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Ruhinga. Bamuzanye bamurashe, hari nka saa Munani zishyira saa Cyenda.’’

    Mulindangabo yageze ku Munini akomeza kubona umurwayi we akomeje kuremba. Yasabye gufashwa bamuha imbangukiragutabara n’umuganga bajyana.

    Ati “Transferts bazindikaga nagiye. Twahise tujya CHUB, baramwakira. Baramuvura. Sinahatinze, nahise njya kureba ibyangombwa bye mu rugo.’’

    Icyo gihe yasanze mu rugo basahuye ibintu byinshi birimo Televiziyo, telefoni, imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

    Mulindangabo avuga ko yifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo mu guhana abagize uruhare mu bitero byahungabanyije abatuye i Nyabimata n’igihugu muri rusange.

    Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byabereye ku butaka bw’u Rwanda , na Nyabimata irimo.

    Mulindangabo Callixte yiboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN bagabye igitero i Nyabimata. Ni we wagize uruhare mu gufasha Gitifu Nsengiyumva Vincent wayoboraga Umurenge wa Nyabimata kugera kwa muganga nyuma yo kuraswa urusasu mu mutwe

    Nsengiyumva Vincent yatanze ubuhamya avuga ko yagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN. Byatumye adakomeza gahunda ye y’amasomo, binakoma mu nkokora imishinga y’iterambere

    Muri iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FLN, Umutwe w’Inyeshyamba zishamikiye ku Mpuzamashyirahamwe ya MRCD yashinzwe na Rusesabagina Paul, hangijwe imitungo myinshi, indi irasahurwa muri Nyabimata

    Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3l1L8Rq

  • Burera: Inkongi yatwitse Hegitari 43 z’igishanga cy’Urugezi yazimijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage n
    Abaturage n’inzego z’umutekano bafatanyije kuzimya inkongi yari yibasiye iki gishanga

    Iyo nkongi yangije ubuso bwa Hegitari zisaga 43 mu buso bwose bugize igishanga cy’Urugezi, ngo abayizimije byabasabye gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo kwirinda ko iyo nkongi ikwirakwira mu bindi bice mu buryo bwihuse, kugeza ubwo mu masaha y’urukerera rw’ijoro iyi nkongi yabereyeho, ari bwo babashije kuyizimya nk’uko bamwe mu baturage bo mu gace yabereyemo mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco mu Murenge wa Rwerere, babibwiye Kigali Today.

    Uwitwa Mbarirabera yagize ati: “Ukurikije ukuntu iyo nkongi yari ifite ubukana, wabonaga umuriro waka cyane kandi ukwirakwira mu gishanga, ku buryo twari twihebye twibwira ko uri bwambukiranye ugasatira n’ibindi bice byegereye icyo gishanga, bikorerwamo ubuhinzi n’ibituwe, cyane ko iyo nkongi yabayeho mu masaha ya nijoro. Turashimira inzego zihutiye kudufasha mu bwitange bukomeye, tukabasha kuzimya uriya muriro”.

    Guverineri Nyirarugero(uhagaze ku ruhande iburyo) yitegereza aho iyi nkongi yangije
    Guverineri Nyirarugero(uhagaze ku ruhande iburyo) yitegereza aho iyi nkongi yangije

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yazindukiye ahabereye iyi nkongi y’umuriro, aboneraho gushimira ubufatanye bwabayeho mu kuzimya iyo nkongi yari yibasiye iki gishanga.

    Igishanga cy’Urugezi, gifatwa nk’isoko y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ndetse n’isoko y’urugomero rwa Ntaruka rutanga amashanyarazi; gikora ku Mirenge icyenda harimo irindwi y’Akarere ka Burera, n’Imirenge ibiri y’Akarere ka Gicumbi, kikaba gifite ubuso bwa Ha 6735.

    Igishanga cy
    Igishanga cy’Urugezi kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima bigizwe n’inyamaswa n’ibimera
    Inkongi yibasiye iki gishanga yari ifite ubukana
    Inkongi yibasiye iki gishanga yari ifite ubukana

    Inkuru bijyanye:

    Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi

    source : https://ift.tt/3DXpIgR

  • Abiga muri Kaminuza ya Kigali bibukijwe ko batagomba kwiga bategereje kuzahabwa akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw
    Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw’abo bayobozi muri UoK ishami rya Musanze bafata ifoto y’urwibutso

    Yabitangarije mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 muri iyo Kamunuza mu ishami ryayo rya Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nzeri 2021, aho yatanze ikiganiro cyamaze isaha atanga impanuro z’uburyo abanyeshuri bakwiye kwitwara mu gihe bakiri ku ntebe yishuri, mu gutegura ejo habo heza mu gihe bazaba barangije kwiga.

    Uwo muyobozi yibukije abanyeshuri ko bagomba gukoresha neza igihe cyabo, ati “Umunyeshuri usoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akwiye kuba akuze mu mutwe azi icyo ashaka. Ashobora kwihangira umurimo, ntimutegereze ko hari umuntu uzabahangira umurimo nimurangiza amashuri, mugomba kuba ibisubizo muri sosiyete mukemura ibibazo by’ubushomeri”.

    Yabasabye gukora cyane birinda kurangara ati “Abanyeshuri mugomba kwiga mushyize umutima ku masomo, kwiga ntabwo ari ukwishimisha ahubwo hagomba kubamo ukwihangana mukagira ibyo mwigomwa, ni bwo muzagirira isi akamaro”.

    Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye
    Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye

    Umuyobozi Mukuru w’iyo Kaminuza, Prof Dr Tombola Gustave, yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 hari ibyo cyadindije, bitagize ingaruka nyinshi ku mikorere ya Kaminuza ya Kigali, aho yari yariteguye bihagije uburyo bujyanye no kwigisha hakoreshejwe uburyo bwa “Iyakure”.

    Agira ati “Iki cyorezo cyatunguye isi yose, ariko Kaminuza ya Kigali yari yariteguye ireba kure, hari uburyo bwo kwigisha dukoresheje iyakure, icyorezo rero kije Leta iravuga iti abantu bakwiye guhagarika kwigisha imbonankubone, twe twakomeje kwigisha dukoresheje iyakure, ntabwo twigeze duhagarika. Ubwo rero murumva ko twiteguye, icyifuzo cyacu ni uko iki cyorezo cyarangira kikagenda nk’uko Leta ikomeje kugihashya, ariko gihari cyangwa kidahari, twe turiteguye nta kibazo”.

    Abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza mu ishami ryayo rya Musanze baganiriye na Kigali Today, baremeza ko impanuro bahawe zirabafasha mu myigire yabo, baharanira gutegura ijo hazaza habo mu gihe bazaba basoje amasomo.

    Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n
    Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n’abanyeshuri

    Nshizirungu Damascène wiga mu ishami rya ‘Finance’ mu mwaka wa gatatu, yagize ati “Impanuro baduhaye twazumvise kandi ni nziza, badusabye gushyira umutima ku masomo, badusaba kwita ku gihe cyacu tugikoresha neza. Tugiye kuzubahiriza dutegura ubuzima bwacu buri imbere, kandi duharanira guteza imbere igihugu cyacu”.

    Uwo munyeshuri yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, aho ikomeje kubigisha ibaha ubushobozi buzabafasha kwihangira imirimo, bakaba ngo biteguye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri buri hanze aha.

    Ati “Kaminuza yacu iyo itwigisha, ntidutoza gusa kuzashaka akazi, ahubwo itwigisha uburyo tuzagahanga, twiteguye kwihangira akazi aho kugashaka, dore ko Leta yashyizeho ikigega cya BDF gifasha abafite imishinga ijyanye no guhanga umurimo”.

    Bugingo Alice Linz, ati “Uru ruzinduko rw’abayobozi ba Kaminuza naruhaye agaciro gakomeye, kuko rwanyigishije bwinshi, rwanyigishije gukora cyane, rwanyigishije kurushaho kwiga nshyizeho umwete, kuko ejo hanjye hazaza ni njye ugomba kuhategura. Mu mpanuro bagiye baduha harimo gukora cyane no kwiga tudacika intege, byampaye ishema binyibutsa uburyo ngomba kwifata mu gihe nkiri ku ntebe y’ishuri”.

    Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w
    Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali

    Yongeye ati “Ndi hafi kurangiza amashuri, ariko nta bwoba mfite bw’ubushomeri, mu masomo duhabwa badutoza kwihangira imirimo, ndiyizeye kandi rwose imbere hanjye ni heza, abaje gutangira mu mwaka wa mbere nabagira inama yo kwiga batikoresheje, birinda kurangara”.

    Prof Dr Tombola, yijeje abanyeshuri bashya serivisi nziza, ati “Ubu turimo kwandika abanyeshuri bashya, ni baze icyo tubijeje ni serivisi nziza, ntabwo bazigera babona ko bahisemo nabi”.


    source : https://ift.tt/3BSyjQ8

  • Inteko z’abaturage zitari zigiterana kubera Covid-19 zasubukuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inteko y
    Inteko y’abaturage i Mamba mu Karere ka Gisagara

    Yazitangirije mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, aho yibukije abaturage bari bitabiriye icyogikorwa ko n’ubwo zongeye gutangizwa bakwiye kumenya ko indwara ya Coronavirus ntaho yagiye, bityo bakaba bagomba gukomeza kuyirinda.

    Yagize ati “Covid-19 irahari, ntituzi igihe izarangirira kandi ubuzima bugomba gukomeza, kuko abaturage bagomba kwibutswa iterambere, gahunda z’ubuzima bwabo, n’ibindi”.

    Yunzemo ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bose bagiye guhurira mu kibuga bagera kuri 300 cyangwa 500, ariko harebwa uburyo bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure, aho kugira ngo babibike, kuko ibibazo ntabwo wabibika. Bikwiye gukemuka kugira ngo ababifite basubire mu buzima busanzwe”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko inteko z’abaturage zafashaga gusubiza ibibazo byinshi, kuko umuntu yagaragazaga ikibazo, bagenzi be bagafasha gutanga igisubizo, kandi kikakirwa neza, atanacyakira neza abo cyakemuwe bahari bakazaba abahamya b’uko cyakemuwe.

    Icyakora aho inteko z’abaturage zari zarahagarikiwe, ibibazo abayobozi basabwa gukemurira abaturage byari byariyongereye, haba ku rwego rw’umurenge, urw’akarere n’urw’intara.

    Guverineri Kayitesi ati “Ibibazo twakira ku Ntara bivuye ku karere byagendaga byiyongera. Nk’uyu mwaka dushoje wa 2020-2021, twakiriye ibibazo bisaga 7500 mu turere twose. Icyakora twagize amahirwe bibasha gukemukaho 93%. Mu kwezi kwa karindwi twamaze kwakirira raporo, twakiriye ibibazo bisaga 450 na none”.

    Kubera ko kwirinda indwara ya Coronavirus bigomba gukomeza, ngo bashobora kuzikura ku rwego rw’imidugudu, zigashyirwa ku rw’amasibo.

    Ati “Tukajya duhuza amasibo abiri atatu, tukagira aho duhurira tukubahiriza amabwiriza, kandi n’ibibazo by’abaturage bigakemuka.”

    Abaturage bo mu Murenge wa Mamba bari bitabiriye inteko yateranyijwe na Minisitiri Gatabazi, na bo bavuga ko inteko z’abaturage zari zifite akamaro, kandi ko kuzigarura byari bikenewe.

    Minisitiri Gatabazi yatangije inteko z
    Minisitiri Gatabazi yatangije inteko z’abaturage zari zarasubitswe kubera Covid-19

    Uwitwa Patricie Uwizeyimana yagize ati “Mu nteko z’abaturage hakemukiraga ibibazo by’amakimbirane mu ngo n’iby’abapfa ubutaka, kandi umuntu yabona ikibazo gikemuwe n’umukuru w’isibo wo mu wundi mudugudu, akagenda nta ngingimira ajyanye.”

    Avuga kandi ko igihe bagiye mu nteko z’abaturage bazajya bakaraba intoki, bambere neza agapfukamunwa kandi banahane intera. Buri wese kandi ngo azaba ijisho rya mugenzi we mu kureba ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.


    source : https://ift.tt/3twdp6s