Tag: featured

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’intwaro yo guhangana n’ibibazo birimo ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 7 Nzeri 2021, mu Nama ya mbere y’Umuryango uhuza bimwe mu bihugu byo muri Afurika n’Akarere ka Caraïbes [Africa-CARICOM Summit].

    Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yitabirwa n’abarimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Paul Kagame w’u Rwanda, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

    Abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo gukoresha amahirwe aboneka mu kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, iterambere, umuco, ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubutagondwa n’iterabwoba n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko gushyiraho uru rubuga rwo kuganiriraho hagati y’ibihugu bya Afurika na Caraïbes, ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije uturere muri rusange.

    Ati “Gushyiraho urubuga ruhoraho rw’ibiganiro hagati ya Afurika na Caraïbes ntabwo ari ibyo kwishimira gusa, ahubwo byaje bikenewe.”

    Yakomeje agira ati “Duhuzwa n’amateka amwe no kuba hari ibyo dusangiye ariko tunahuriye ku bibazo birimo ubusumbane mu bucuruzi, ubushobozi buke bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guharanira kugira urwego rw’ubuzima rwiyubatse.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko utwo duce twombi duhuriye ku rugamba rwo gushaka ubushobozi bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Uturere twacu dukeneye ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19. Iki nicyo gihe cyo kwagura ubufatanye hagati y’uturere twacu ndetse by’ingenzi, abaturage bacu.”

    Perezida Kagame yibukije ko hari inama ya COP-26 izaba yiga ku mihindagurikire y’ibihe, iteganyijwe kubera muri Ecosse mu Ugushyingo ndetse n’iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, CHOGM izabera i Kigali mu 2022.

    Yakomeje agira ati “Twese turi abanyamuryango b’umuryango mushya w’ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique. Ishyirwaho ry’iri tsinda mu buryo butwibutsa agaciro ko kwishyira hamwe mu nyungu z’ubukungu bwacu n’abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika na Caraïbes hari byinshi bashobora gusangizanya birimo ukwigiranaho n’ibindi.

    Iyi nama ya mbere ya Africa-CARICOM yagombaga kuba yarabaye mu 2020, iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19. Byitezwe ko iyi nama isiga igaragaje amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika na Caraïbes, ubufatanye mu guhashya ibibazo byugarije Isi birimo icyorezo cya Covid-19 n’imihindagurikire y’ibihe.

    Uyu muryango uhuza Afurika na Caraïbes [Africa-CARICOM], ubarizwamo ibihugu 15 n’ibindi bitanu bitari ibinyamuryango bihoraho.

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye hagati ya Afurika na Caraïbes ari ingenzi cyane kuko utwo duce duhuje ibibazo

    source : https://ift.tt/3BNLkdG

  • Safari George washyamiranye na DASSO yabwiye Urukiko ko yirwanagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

    Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

    Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

    source : https://ift.tt/3DSg8vz

  • Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasinyishije abatoza babiri bubasaba igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prezida Tuyishimire n
    Prezida Tuyishimire n’Umutoza Frank Ouna Onyango

    Babisabiwe mu muhango wo gusinya amasezerano no kwerekanwa abo batoza ku mugaragaro, mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, aho berekanye na ba Rutahizamu babiri, aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) na Ben Ocen wo mu gihugu cya Uganda.

    Umutoza Frank Onyango yatoje amakipe akomeye cyane cyane ayo mu gihugu avukamo cya Kenya, arimo Sofapaka FC, Wazito United, KCB FC, atoza GorMahia yungirije, aho aje gutoza Musanze avuye muri Mathare Unided.

    Ubwo burambe bwe mu mwuga wo gutoza, ngo ni cyo ubuyobozi bwa Musanze FC bwagendeyeho buhitamo kumuha akazi mu rwego rwo gusubize Musanze FC mu bihe byiza yigeze kujyamo ndetse ikanarenzaho nk’uko yabisabwe n’ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Tuyishimire Placide Umuyobozi w’iyo kipe.

    Ati “Umupira w’amaguru ni urugendo, ntabwo ari ikintu umuntu ashobora kubaka umunsi umwe ngo bishoboke, guhitamo uriya mutoza twabyizeho tumuganiraho, nyuma y’uko twari tumaze kwakira amabaruwa menshi y’abasaba gutoza Musanze FC, barimo n’abo ku mugabane w’i Burayi, ariko birangira dufashe umuturanyi wa hafi twegeranye”.

    Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo turebe ko na we hari icyo yadufasha, twamuhisemo dukurikije CV (umwirondoro) ze, guhiramo ni ikintu kigorana, dutegereje kumubona tugeze mu gikorwa nyirizina”.

    Uwo muyobozi yagarutse ku byo abo batoza basabwa, aho yemeje ko Musanze FC nk’ikipe yo mu mujyi wa kabiri mu gihugu, idakwiye guhatanira kuza mu myanya myiza, aho yasabye abo batoza guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Yagize ati “Aba batoza bombi, icyo tubatumye ni igikombe kandi imyaka yose nzamara mu mupira ni igikombe nzatuma abatoza, umutoza uzaza adashaka igikombe ntabwo azaba ari umutoza, igikombe ni zo ntego. Ubu twatekereje kubaka ikipe itwara ibikombe, ikipe ikina umupira wo ku rwego rwo hejuru, aho tugiye gushyiraho amakipe ya U 20 na U 17, ni mu rwego rwo kubaka ikipe irambye kuko guhora tugura bamwe bagenda ntacyo twaba turimo kubaka”.

    Ubuyobozi bw’ikipe kandi, bwerekanye na ba rutahizamu babiri aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) wakiniraga ikipe ya Diable Noir, na Ben Ocen wakiniraga Police FC yo muri Uganda, aho Perezida Tuyishimire Placide yemeje ko abakinnyi bose baguzwe, barimo abanyamahanga batatu, babanje kubiganiraho n’umutoza.

    Umutoza Frank Ouna Onyango, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye ikipe ya Musanze, kandi ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane ari nayo mpamvu yaje kugikoreramo, aho yanashimye ubuyobozi bw’ikipe bwamugiriye icyizere avuga ko aje gufasha iyo kipe kwitwara neza nk’ikipe yubakitse neza, kandi iri mu biganza byiza nk’ikipe y’akarere.
    Nshimiyimana Maurice nk’umutoza wungirije, yavuze ko imyaka itari mike amaze mu mupira yungirije, yagiye yesa imihigo yo gutwara ibikombe, avuga ko azaharanira ko ikipe ya Musanze itwara ibikombe, agendeye ku bufatanye azagirana n’itsinda bagiye gukorana mu ikipe ya Musanze agarutsemo.

    Abakunzi ba Musanze FC n’abafana banyuranye, barunga mury’ubuyobozi bw’ikipe bavuga ko intego z’ikipe zinyuranye n’izo mu myaka yashize, ubu bakaba bizeye ko bagiye guhatanira ibikombe.

    Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba ati “Abayobozi bashyize imbaraga mu ikipe, k’ubwanjye ntabwo turi kurwanira big 4, twe turi ku rwego rwo guhatanira ibikombe na Rayon Sports na APR, niba umutoza atasinyiye guhatanira ibikombe byose bicaracara mu Rwanda, njye ntabwo ndi kumwe nawe, tumusabye igikombe”.

    Uwitwa Ndabazi Jean Damascène Umufana ukomeye wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi, ati “Abatoza turabasaba intsinzi, kandi iyo ubona intsinzi urumvamo ibikombe, ahari ubushake byose birashoboka”.

    Abo ba rutahizamu bashya, baje basanga abandi bakinnyi b’abanyarwanda baherutse gusinya muri iyo kipe Musanze FC, barimo Nshimiyimana Imran wahoze akinira Rayon Sports, Nyirinkindi Saleh n’abandi.

    Muri uyu mwaka w’imikino, ni ubwa mbere Musanze FC igiye gukoresha ingengo y’imari nini, ingana n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 250 na 300.

    source : https://ift.tt/3jLGxTP

  • Agahinda k’umwana wabeshywe akazi ko mu rugo i Kigali agaterwa inda – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa kuri ubu ufite umwana ukiri muto ni umwe muri benshi babyaye batarageza imyaka y’ubukure kuko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, aza gushukwa n’undi muntu ngo amubwira ko i Kigali haba hari akazi kamuhindurira ubuzima.

    Mu kujyayo yahuriyeyo n’uruva gusenya kuko uwari wamuhamagaye amwizeza akazi yamugezeho abanza kumusambanya mbere yuko akamushakira.

    Ati “ Banteye inda mfite imyaka 16 nayitewe n’umuntu wari wandangiye akazi i Kigali yari umuhungu nari nziko aho yakandangiye ariho ngenda njya ngeze i Kigali abanza kundarana nyuma anjyana mu kazi ambwira kubabeshya ko naraye kwa mukuru wanjye.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nyuma yo kumurarana yagiye aho yamurangiye akazi atangira gukora nyuma y’amezi abiri aza kwirukanwa kuko ngo ibimenyetso by’uko atwite byari bitangiye kugaragara.

    Ati “ Nyuma naje kwisanga ntwite mbimubwiye aranyihakana ngo si we utera inda wenyine, nyuma rero nasubiye mu rugo baranyirukana njya kwa mukecuru wanjye i Karongi mbyariraro ubu nagarutse mu rugo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko uwamuteye inda yamureze kuri RIB y’i Karongi ariko ngo ubwo yakurikiranaga bamubwiye ko bataramubona, yasabye Leta kumufasha akabona ubutabera uwo muntu agahanwa ngo kuko yamuhohoteye bikanamugiraho ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kubyara atari yabiteganyijwe.

    Kuri ubu uyu mukobwa ari mu bandi bakiri bato 40 babyariye iwabo baherutse kwigishwa imashini n’umushinga APV akaba yaranayihawe kugira ngo atangire kuyikoresha yiteza imbere.


    source : https://ift.tt/3yPZPMd

  • Icyizere kuri Raporo isabira RDC kwinjira muri EAC – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo aba baminisitiri ba EAC bazaterana bagasuzuma bwa nyuma raporo bakabona kuyemeza bityo RDC igahabwa ikaze muri uyu muryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi na Sudan y’Epfo.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Peter Mathuki, mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko kwakira RDC muri uyu muryango bigeze kure ndetse raporo itegerejwe gusuzumwa n’Akanama k’Abaminisitiri.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye New Times ko uretse kuba iyo raporo yarakozwe ariko inatanga icyizere.

    Ati “Yego raporo irateguye kandi itanga icyizere. Vuba abagize Akanama k’Abaminisitiri bazahura kugira ngo bemeze iyo raporo hanyuma bayohereze ku bakuru b’ibihugu abe aribo babyemeza.”

    Yakomeje agira ati “Inama izaterana muri uku kwezi ku itariki izemezwa n’ibihugu binyamuryango.”

    Inama y’uyu muryango yo ku wa 27 Gashyantare, niyo yasuzumye ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kwinjira muri EAC ndetse kuva ubwo hatangiye gukorwa raporo isuzuma niba koko iki gihugu cyujuje ibisabwa.

    Itsinda rigizwe n’impuguke eshatu zo muri buri gihugu kinyamuryango n’abandi bantu babiri batanzwe n’icyo gihugu gisaba kwinjira mu muryango batangiye gukora ubushakashatsi bwo kugenzura niba koko RDC yahabwa ikaze muri EAC.

    Mu byagenzuwe n’iryo tsinda harimo imiterere y’iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bagenzura ibijyanye n’ubukungu bwacyo, amategeko mpuzamahanga kigenderaho ndetse n’ay’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bigenga amasezerano ashyiraho muri EAC.

    Muri ayo masezerano ashyiraho EAC ateganya ko kugira ngo igihugu gishya cyakirwe mu muryango kigomba kwemera amahame uyu muryango ugenderaho arimo imiyoborere myiza, demokarasi, amategeko, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera no gutanga imisanzu isabwa mu kongerera ubushobozi akarere.

    Ikindi kigenderwaho mu kwemerera igihugu kwinjira muri EAC harimo aho giherereye cyane ko kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’ibihugu byose bibarizwa muri uyu muryango.

    Urugaga rw’Abacuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Business Council, EABC) rugira inama ubuyobozi bw’uyu muryango guha ikaze RDC kuko ari igihugu gifite isoko rinini ku bikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse muri uyu muryango.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda.
    Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza amahirwe y’ubucuruzi muri RDC, yagaragaje ko ibicuruzwa bivanwa muri iki gihugu mu 2019 byari bihagaze agaciro ka miliyari 6,6$.

    Muri uwo mwaka ibyo aka karere kohereje muri RDC byari bifite agaciro ka miliyoni 855,4$.

    Kugeza ubu u Bushinwa nicyo gihugu gikora ubucuruzi na EAC kuko ibivanwa mu karere byoherezwayo byihariye 31,2% mu gihe ibyoherezwa muri RDC ari 11,5%.

    Ku rundi ruhande kandi RDC igiye kuruta mu bunini ibihugu binyamuryango bya EAC byose hamwe ubiteranyije. Ni igihugu kandi gikungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro.

    Prof Nshuti Manasseh yashimangiye ko hari icyizere ko RDC igiye kwakirwa muri EAC

    source : https://ift.tt/2YtYzlj

  • U Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zitajyanye n’igihe mu 2050 – #rwanda #RwOT

    Ibi byuzuzanya neza n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho muri Nyakanga 2020 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2050.

    Umuyobozi wa RHA, Vincent Rwigamba, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hazajya hubakwa nibura inzu zo guturamo zingana na 150.000 buri mwaka, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Rwigamba yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo umwaka wa 2050 uzagere abantu babasha kubona inzu zigezweho zo guturamo kandi ku giciro gito, haba mu mujyi wa Kigali, mu mijyi itatu igaragiye Kigali ndetse n’indi umunani yashyizweho izawunganira.

    Iyo mijyi itatu ni Muhanga, Bugesera na Rwamagana, naho imijyi umunani izunganira Kigali ni Huye, Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

    Yagize ati “Gahunda ihari ku gukuraho inzu zitajyanye n’igihe ni ukuyihuza na gahunda yo gushyiraho amazu akwiranye n’ubushobozi bw’abantu kandi agezweho.”

    “Umuntu ufite ubutaka ariko adafite ubushobozi buhagije bwo kubwubakamo inzu igezweho, azajya abuha ubishoboye yubakemo inzu ijyanye n’igihe ubundi ahabwe aho gutura. Bivuze ko uwubaka azabona ubutaka ku buntu n’undi nawe abone aho gutura heza. Rero ni magirirane.”

    Yakomeje avuga ko intego ihari ari ukugabanya imiturire itajyanye n’igihe, ikava kuri 63% iriho ubu ikagera kuri 0% mu 2050 binyuze mu kugenda hagabanywa 20% buri myaka irindwi ndetse harebwa ko abantu babona aho gutura hagezweho kandi hahendutse, cyane ko benshi mu batuye umujyi wa Kigali ari ababayeho ubuzima buciriritse.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko 54% by’abatuye Umujyi wa Kigali binjiza amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 38 Frw n’ibihumbi 227 Frw ku kwezi ndetse abagera kuri 13% bakaba binjiza ari munsi y’ibihumbi 38 Frw ku kwezi.

    Abafite ubushobozi buringaniye muri Kigali bangana na 21% binjiza hagati y’ibihumbi 227 Frw na 684 Frw ku kwezi. Akenshi usanga inzu zigezweho zubakwa ziba zishobora kugurwa n’abinjiza arenze ibihumbi 684 Frw ku kwezi.

    Biteganyijwe ko inzu zitajyanye n’igihe zizava kuri 63% zikagera kuri 0% mu 2050

    u Rwanda rufite intego y’uko mu 2050 hazaba hariho inzu zijyanye n’igihe gusa

    source : https://ift.tt/3yL4bUM

  • Gisagara: Ndayisenga Vianney arashimirwa nyuma yo koroza inka abasaga 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza
    Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza

    Ndayisenga w’imyaka 60, mu bo yoroza hari abo agabira mu buryo bw’inka y’akaguru, ni ukuvuga ko abaha inka y’imbyeyi ikababyarira, yamara gucutsa akayiha undi akayibangurira hanyuma na we yamara gucutsa iyo yamubyariye akayimusubiza, akayiha undi abona ko ayikeneye cyane.

    Ngo hari n’abo aha ibimasa cyangwa inyana, hanyuma ariko bo bakazamwitura. N’ubwo atibuka neza abo yamaze koroza bose, avuga ko abo abasha kwibuka ari 32, uwa mbere yamworoje afite imyaka 32.

    Abo aha inka ngo ni abo aba abona bayihawe babasha kwikura mu bukene, ariko hakabamo n’abaturanyi inka zimucika zajya mu kwabo bakamuca amafaranga menshi y’ubwone.

    Ati “Umuntu ufite amahane gutyo, iyo na we yoroye hanyuma na we zikamucika zikonera abaturanyi abasha kubona ko abamwoneshereje bitari nkana, hanyuma agatuza, akiga kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gutanga imbabazi”.

    Umuco wo kugabira abandi ngo awukomora kuri se witwaga Sylvestre Nyabyenda na we wakundaga koroza abaturanyi, avuga ko na we izo yoroye zikomoka ku zo yagabiwe n’abatware.

    Ku bwo koroza abandi, wasangaga haba i Butare yabanje gutura, ndetse no muri Komini Ngenda (Bugesera) yaje kwimukira, hari abamwirahira bagira bati “Yampayinka Nyabyenda” abandi bati “Yampayinka Sylvestre.”

    Uyu muco yawufahse kuko ngo yasanze urukundo se yagiye abiba rwaramubyariye ubucuti bukomeye, byatumaga aho yageraga hose bamwakiriza yombi bavuga bati “uyu ni mwene Nyabyenda!”

    N’ubwo nta muvandimwe akigira muri Ngenda, inshuti ahagira ni nyinshi kandi zikomoka ku kubana neza kwa se, ku buryo ajya afata igihe akajya kubasura cyangwa bakanavugana kuri telefone.

    Kuri ubu mu rugo kwa Ndayisenga hari inka 4. Mu mwaka ushize wa 2020 yagize ibyago apfusha izigera ku icyenda mu gihe cy’amezi atatu gusa, nyuma y’uko abaveterineri bagiye bagerageza kuzivura ntibigire icyo bitanga. Ibi ariko ntibimuca intege kuko avuga ko azakomeza koroza ababikeneye, akaba yizeye ko abo yagabiye na bo bazamwibuka bakamushumbusha.

    N’abana be yagiye abaha, ku buryo umutoya w’imyaka 23 ubu na we yoroye izigera muri esheshatu, kandi na we kimwe na se amaze koroza abantu babiri.

    Ndayisenga yivugira ko gutanga inka atabiterwa n’uko ari umukire, kuko na we yibonamo umukene, n’ikimenyimenyi hari abajya bamuseka kwirirwa atanga inka nk’aho yazigurishije agakuramo amafaranga, ariko umuco wo gutanga awukomeyeho.

    Igituma anawukomeraho kurusha, ni uko no kuba yarabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera abo yagiye agirira neza akabaha inka, ari na bo bamurwanyeho ntiyicwe.

    Kubera ko inka atunze ari izikomoka ku nyarwanda yagiye ateza intanga z’inzugu, aho bigeze yifuza na we uwamworoza inka y’inzungu yuzuye.

    Ati “N’ubwo yaba imwe nayitaho uko nshoboye, kandi n’ubundi inkundiye sinayihererana, kuko izayikomokaho nazihaho n’abandi.”

    Abo uwo musaza yagabiye baramushima cyane, bakavuga ko ari umusaza mwiza, ubanira neza abaturanyi.

    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga
    Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga

    Uwitwa Gerard Macumi w’imyaka 37, amaze ibyumweru bibiri na we amuhaye inyana, kandi ngo yigeze kugabira na se, n’ubwo nta yiyikomokaho bagifite, na se akaba yarapfuye.

    Agira ati “Usanga aho uciye hose abantu bavuga ngo yampaye inka Vianney. Nabonye icyivugo ku bw’uno musaza. Aho nteraniye n’abandi bagabo nyine ujya kumva ukumva nanjye ndivuze da! Nti yampaye inka Vianney”.

    Aloysie Mukangango w’imyaka 84, na we ati “Natwe inka yarayiduhaye ku mugaragaro, rwose inka iransindagiza, n’ubwo itabayeho yangiriye akamaro. N’ubu nanjye ndamwirahira.”

    Inka yabahaye ngo barayoroye, ariko aza kwisanga ari wenyine usigaye muri Ntuyenabi kuko n’umugabo we yapfuye, maze arayigurisha ni uko abansha kubaka indi nzu ubu arimo.


    source : https://ift.tt/3zQFTu3

  • AS Kigali idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira yerekeje muri COMORES (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu birwa bya Comores, aho yabanje kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Comores.

    Iyi kipe yahagurutse idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira barimo Kakule Mugheni Fabrice wasinyiye iyi kipe aheruka kubagwa, umutoza Eric Nshimiyimana akaba yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azamera mu byumweru bibiri.

    Iyi kipe kandi yagiye idafite undi mukinnyi wo mu kibuga hagati, akaba ari Kalisa Rachid uheruka gusinyira iyi kipe andi masezerano y’imyaka ibiri, akaba nyuma y’imvune yagiye agira mu mwaka ushize w’imikino, ubu yongeye kuvunika bizasaba ko yongera kubagwa.

    Undi mukinnyi iyi kipe idafite ni umunyezamu Batte Shamiru wavunitse mu mukino wa gicuti wabahuje na AS Maniema, mu gihe rutahizamu Saba Robert nawe waje muri iyi kipe afite imvune we yatangiye kumererwa neza akaba yajyanye n’ikipe.

    Mu bandi bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha, harimo myugariro Lamine Moro wakiniraga Yanga yo muri Tanzania, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wasinye ejo, aba bombi bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino mpuzamahanga.

    Bahaguruka i Kanombe

    Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye mu birwa bya Comores

    1 NTWALI Fiacre
    2 Rugero Chris
    3 RUGWIRO Herve
    4 RURANGWA Mossi
    5 ISHIMWE Christian
    6 AHOYIKUYE Jean Paul r
    7 RUGIRAYABO Hasani
    8 RUKUNDO Denis
    9 KWIZERA Pierre
    10 BUTERA Andrew
    11 KAYITABA Jean Bosco
    12 BIRAMAHIRE Abeddy
    13 LAWAL Abubakar
    14 NIYIBIZI Ramadhan
    15 SHABANI Hussein
    16 BAVAKURE NDEKWE Felix
    17 UWIMANA Guillain
    18 NIYONZIMA Haruna
    19 BISHIRA Latif
    20 SABA Robert

    Ubwo ikipe yari imaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia

    source : https://ift.tt/3h8ThCo

  • Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage
    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

    Uwo mugabo yafatiwe mu cyuho amaze kwambura abaturage banyuranye, aho abamenyekanye ari batatu yari amaze kwambura amafaranga agera ku bihumbi 110, ababeshya ko abavura.

    Amakuru Kigali Today ikesha Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge mu Murenge wa Muhoza, aho uwo mugabo yafatiwe yambura abaturage, yavuze ko nk’uko yabibwiwe n’abo yari amaze gutuburira, ngo uwo mugabo yaje ku itariki 04 Nzeri 2021 avuye i Kigali.

    Uburyo yageze i Musanze ngo yahamagawe n’umwe muri abo baturage yambuye, ngo amurangiwe na mugenzi we (uwambuwe), uba i Kigali nyuma y’uko amuganyiye amubwira ko muri iyi minsi ubucuruzi yakoraga burimo kugenda nabi, aho akomeje kwibwa akagwa mu bihombo.

    Nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abitangariza Kigali Today, ngo uwo mugore akimara gutekerereza inshuti ye ako gahinda afite, yahise amuhuza n’uwo mugabo wiyita umupfumu, amubwiye ibibazo bye amwemerera ko afite umuti wabimukiza, ni ko kumutegera aza i Musanze, aho ngo yagezeyo atavuga Ikinyarwanda.

    Ati “Bavugana kuri telefoni yavugaga Ikirundi, agera n’i Musanze akomeza kuvuga mu Kirundi, nibwo bamwakiriye bamaze kumuzimanira inzoga, rwa rurimi rw’Ikirundi rurahinduka atangira kuvuga Ikinyarwanda, nibwo byabatunguye batangira kumwibazaho, ariko atangira akazi yambura abaturage ababwira ko ari kubavura”.

    Ngo yafashwe ubwo yari amaze kwambura abantu batatu, aho umwe yavuze ko yamuciye indasago ku myanya ye y’ibanga no mu ntege, amuca amafaranga ibihumbi 50, undi amuha amafaranga ibihumbi 20.

    Imiti ashukisha abo yambura
    Imiti ashukisha abo yambura

    Ngo yafashwe ubwo yasigaga undi imiti, uwo muturage akomeza kugira amakenga ari nabwo yahamagaye ubuyobozi, nk’uko Gitifu Mukeshimana akomeza abivuga.

    Ati “Umwe mu bo yari ari gutuburira abeshya ko ari kumuvura, yagize amakenga abona ko uwo mugabo asa n’aho ari guteka imitwe, nibwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20”.

    Nyuma yo gufata uwo mugabo, ubuyobozi bwakoze isesengura busanga ibyo yakoraga ari ubutubizi, bahita bamushyikiriza RIB Sitasiyo ya Muhoza.


    source : https://ift.tt/3zUfcEw

  • Inzobere z’abaganga zabashije kubaga impanga zavutse zifatanye imitwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa
    Uko abo bana bari bameze mbere, na nyuma yo kubagwa

    Ni igikorwa cyamaze amasaha 12 gikorewe mu kigo cy’ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba mu cyumweru gishize, bikavugwa ko cyatwaye amezi menshi yo gutegura uburyo bazabaga abo bana b’impanga z’abakobwa, kuko imitwe yabo yari ifatanye. Ni igikorwa cyakozwe n’impuguke nyinshi zo muri Israel ndetse n’izaturutse mu mahanga.

    Abo bana b’abakobwa batatangajwe amazina yabo, biravugwa ko ubu bameze neza, barimo guhumeka neza, konka no kurya nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Soroka bishinzwe kubaga ari na ho hanabagiwe abo bana, Eldad Silberstein, yahamije aya makuru avuga ko bahumeka kandi barimo kurya neza, ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru bya Israel.

    Ikinyamakuru BBC kivuga ko ari ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki, kibaye neza kuko cyageragejwe imyaka igera kuri 20 ku isi yose ariko bikanga.

    Abo bana bavutse muri kanama 2020, byitezwe ko bazabaho neza kandi mu buzima nk’ubusanzwe.

    source : https://ift.tt/3n5oslP