Tag: featured

  • Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’abagize umuryango mu buhinzi ari ipfundo ry’iterambere ry’urugo – #rwanda #RwOT

    Byakomojweho ku wa 7 Nzeri 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuryango Mpuzamahanga wa OXFAM n’Ihuriro ry’Abashakashatsi (EPRN) na COCOF. Yagarutse ku ikoreshwa ry’uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye hifashishijwe ibishushanyo n’ikoreshwa rya bwo mu igenamigambi (Gender actions learning systems- GALS) by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abarenga 150 bari bahagarariye ibigo bitandukanye birimo inzego za leta, imiryango yigenga, ibigo, abikorera n’abashakashatsi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu gushimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hakiri icyuho cyane mu rwego rw’abikorera.

    Yasabye abitabiriye inama ko batanga ibitekerezo by’uburyo gahunda ya GALS yakoreshwa mu itegurwa ry’imihigo bihereye mu muryango.

    Umukozi ushinzwe Imishinga muri COCOF, Nibagwire Désiré, yagarutse ku gisobanuro cya Gahunda ya GALS, yagaragaje ko ari uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye.

    Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2012, COCOF binyuze mu nkunga ya OXFAM, yagiye itanga amahugurwa ku bahinzi mu ikoreshwa rya GALS kandi tumaze kubona ibyiza byavuye muri ayo mahugurwa. Byagabanyije amakimbirane yo mu ngo, bifasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.”

    “Ibi byose biterwa nuko urugo rwiyemeje gukurikiza GALS, habaho gukorera hamwe. Umugabo n’umugore bose bagamije iterambere ry’urugo rwa bo aho kwirirwa bata umwanya mu makimbirane.”

    Umuturage utuye mu Karere ka Muhanga, Mukanyandwi Dativa, yagaragaje ko amahugurwa yahawe agamije kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buhinzi yababereye umuyoboro w’iterambere.

    Ati “Mbere yo guhugurwa njyewe n’umugabo twahoraga mu makimbirane, buri wese akagira umutungo we yigengaho mugenzi we atazi cyangwa adafiteho uburenganzira. Ibi byadindizaga iterambere ry’urugo n’abana bakabirenganiramo kuko buri wese yasiganiraga kugira icyo yabafasha.”

    Yakomeje agira ati “Ubu buri wese ashyira imbere igishimisha mugenzi we, akirinda ikimubangamira, bityo tukagira indoto zimwe z’iterambere z’urugo rwacu. Twiteje imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kuko n’umusaruro wiyongereye.”

    Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas yongeye gushimangira akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

    Yasabye abitabiriye inama gutanga umusanzu mu ikoreshwa rya gahunda ya GALS nk’uburyo bwiyongera ku busanzwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo.

    Abitabiriye iyi inama basabye ko hashyirwaho ihuriro ry’abahuguwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gals) bagakomeza kubishishikariza abo itarageraho, gusaba inzego za Leta gushyiraho iyo gahunda mu igenamigambi hagenwa ingengo y’imari yo kuyigisha mu gihugu. Banagaragaje ko ikwiye gushyirwa muri gahunda ziganirwaho mu migoroba y’ababyeyi n’imiganda rusange y’abaturage ndetse ikongerwa no mu mihigo y’urugo, n’iy’uturere.

    Abaturage basobanuriwe ibyiza byo kuzuzanya k’umugabo n’umugore hifashishijwe ibishushanyo

    Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu buhinzi ari izingiro ry’iterambere ry’umuryango

    Uburyo bwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze ni ubw’ibishushanyo

    source : https://ift.tt/3jTo9IB

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 7 Nzeri 2021 ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

    Yagize ati “Abayobozi rimwe na rimwe tujya tugira amakosa, umuturage akaza akugana akuzaniye ikibazo, ukamusubiza kuri wa wundi utaragikemuye.”

    Yibukije abayobozi ko abaturage baba babitezeho kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza, bityo bakwiye kwirinda ko babatakariza icyizere.

    Yavuze ko atari byiza ko umuyobozi atinda gukemura ibibazo bikagera n’aho abisigira umusimbuye na we bikaba uko.

    Ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, kuko ntawe ubishyira mu bubiko. Si byiza ko ibibazo wakiriye wabyimukana muri manda yindi, cyangwa ngo ubirage abagusimbuye.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage guharanira gukorana neza n’ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu iterambere kandi birinda kutanyurwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye gusurwa na Minisitiri Gatabazi kandi bagiye kurushaho gukorana neza n’ubuyobozi mu guhindura aho batuye heza.

    Mwiseneza Claire ati “Hari byinshi byiza twagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Twe abaturage icyo twiyemeje ni ugukomeza gukorana neza n’abayobozi kugira ngo tugere kuri byinshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyiraho uburyo bwo guha serivisi nziza ababagana, anenga abahora mu nama n’amahugurwa bya buri munsi bakibagirwa inshingano zabo.

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho

    Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye

    Bishimiye ko bagiriwe inama na Minisitiri Gatabazi bamwizeza gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba bateze amatwi impanuro za Minisitiri Gatabazi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3yTUweM

  • Museveni yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro yagiranye na France 24 cyayobowe na Marc Perelman. Cyagarutse ku ngingo zirimo coup d’etat yo muri Guinée, politiki y’imbere mu gihugu cye ndetse n’umubano w’igihugu cye n’ibituranye nacyo cyane cyane u Rwanda na RDC.

    Mu bibazo hafi ya byose Museveni yabajijwe nta na kimwe yasubije mu magambo menshi, hafi ya byose yavugaga make ashoboka keretse nk’ikijyanye na coup d’etat yo muri Guinée aho yayamaganye, akavuga ko abayikoze bakwiriye kubiryozwa.

    Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Museveni yabajijwe niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Museveni yibukijwe ko hari inama z’abakuru b’ibihugu n’abahuza barimo RDC na Angola zabayeho, niba nta musaruro zatanze kuri iki kibazo, asubiza ko nubwo zabaye umupaka utafunguwe.

    Ati “Twagize ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka itatu ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa.”

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Nta kabuza ko Museveni abona ikibazo hagati y’ibihugu byombi ku mupaka kuko igihugu cye cyahababariye bikomeye kuva wafungwa.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    Museveni yavuze ko adashobora kwinjira mu muzi w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko atari mu rukiko. Ati “Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”

    Mu ntangiriro za 2020 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yagarutse ku kibazo cya Uganda by’umwihariko ku bijyanye n’umupaka.

    Ati “Ubirebye wakeka ko ikibazo ari umupaka, oya, hari ibyateye ibibazo ku mupaka. Kandi ndatekereza ko ibyo bikwiriye kwitabwaho byihariye, ni gute twagize ibibazo ku mupaka, ni ukubera ko hari ikindi kibazo cyabayeho. Rero dukwiriye gukemura icyo kindi, mu kubikora tuzaba dukemuye ibibazo ku mupaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko n’iyo wakuraho imipaka muri EAC, ukomeza kugira abaturanyi. Gusa mu gihe umuturanyi akubwiye ko naramuka agusanze mu mbuga ye azakugirira nabi, byo ubwabyo bihita bishyiraho umupaka.

    Ati “Ibyo ni byo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi iheruka.”

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    Umudepite wa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukasa Mbidde, aherutse kubwira IGIHE ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, nyamara yemeza ko bifite imvano ya kure cyane.

    Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

    Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3jRcZ7o

  • Ba DASSO bakebuwe bibutswa inshingano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu nama yabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri 2021, ihuza abahagarariye urwo rwego mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yitwabirwa kandi n’umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’igihugu ACP Sam Rumanzi.

    Mu mpanuro za Guverineri Nyirarugero Dancille, yagarutse ku mikorere ya Dasso arayishima ariko asaba kurushaho kunoza imikorere, bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guha abaturage serivise inoze.

    Agira ati “Mu nama twakoranye na Dasso tariki 06 Nzeri 2021, yari igamije kongera kureba no kubibutsa inshingano zabo, cyane cyane bakibuka ko inshingano bafite zo gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze bazikora neza, badahohoteye umuturage cyangwa se ngo bahohoterwe”.

    Abenshi mu baturage bagaragaje akamaro gakomeye k’urwego rwa Dasso, aho bemeza ko kuva urwo rwego rugiyeho rwabagiriye akamaro gakomeye, mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza yabo.

    Uwitwa Keza Bonheur yagize ati “Ese ubu Dasso iyo batabaho, twari guhangana na COVID-19 tukaba turi kuri iki kigero? gusa ntawashidikanya ko hari abantu badakunda ibyiza ariko mu by’ukuri DASSO barakoze cyane cyane muri iyi COVID-19”.

    Jean Claude Twagirayezu ati “Njye mbona Dasso badahari ibikorwa byinshi mu nzego z’ibanze byadindira, Dasso bravo bakomeze babongere ubumenyi.”
    Naho uwitwa JMV ati “Turashimira abayobozi bashyizeho aba Dasso, naho abavuga ngo ntirukora neza ntabyo bazi, kuko ikitugaragarira twe abaturage, ni uko bakora inshingano zabo bakanakora n’iz’abandi, ahubwo iyo Dasso batabaho mbona abakozi bamwe baba barirukanywe kuko bagizwe na Dasso”.

    Kayigamba Callixte ati “Turashimira Leta yashyizeho uru rwego rwa Dasso, kuko ruradufasha cyane”.

    Naho Maniraguha Emmanuel ati “Kuba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru bakomeje kuba hafi urwego rwa Dasso ikorera muri iyo Ntara, bizabafasha kuzuza inshingano zabo no guharanira ko umuturage aba ku isonga”.

    Naho uwitwa Jean de la Croix, agira ati “Rwose turashimira uru rwego rwa Dasso imikorere yarwo, mukomereze aho turabashyigikiye rwose turashimira ubuyobozi bwabashyizeho natwe turi kumwe”.

    Mu 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), nibwo yafashe icyemezo cyo gukuraho icyitwaga Local Defence, uru rwego irusimbuza urwego rwa Dasso.

    source : https://ift.tt/3l1ajU2

  • APR FC yatangaje urutonde rw’abantu 44 ijyana muri Djibouti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yerekeza mu gihugu cya Djibouti inyuze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    Iyi kipe irahagurakana abakinnyi bayo bose usibye Byiringiro Lague wagiriye ikibazo mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya, APR FC ikaza guhagurukana abantu 44 barimo abakinnyi 27, staff techniques y’abantu 1010, abantu bari muri komite ya APR FC 5 ndetse n’abanyamakuru 2.

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0
    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

    ABAKINNYI

    Hertier AHISHAKIYE
    ISHIMWE J. Pierre
    KENESI Armel
    MUTABARUKA Alexendre
    OMBOLENGA Fitina
    NIYOMUGABO Claude
    NDAYISHIMIYE Dieudonne
    NGABONZIZA Gylain
    RWABUHIHI Aime Placide
    NSABIMANA Aimable
    KARERA Hassan
    BUREGEYA Prince
    MUGISHA Bonheur
    NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
    RUBONEKA Bosco
    MANISHIMWE Djabel
    NSANZIMFURA Keddy
    ISHIMWE Annicet
    ITANGISHAKA Blaise
    NIZEYIMANA Djuma
    MUGISHA Gilbert
    KWITONDA Allain
    TUYISENGE Jacques
    MUGUNGA Yves
    NSHUTI Innocent
    BIZIMANA Yannick
    NSHIMIYIMANAYunusu

    STAFF:

    MOHAMMED ADIL ERRADI
    NEFFATI JAMEL EDDINE
    HAJI TAEB HASSAN
    MUGABO ALEX
    Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
    Capt. ERNEST NAHAYO
    Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    NSHIMIYIMANA STEVEN
    HABUMUGISHA ERNEST

    KOMITE:

    Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
    MICHEL MASABO
    MUPENZI ETO
    KALISA GEORGINE
    KABANDA TONNY
    UWIHANGANYE HARDI


    source : https://ift.tt/3tmHNjz

  • Polisi yerekanye bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Kumi z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo aba bantu beretswe beretswe itangazamakuru.

    Polisi ishinja umwe muri abo bagabo guhimba sosiyete y’ubwubatsi ifite abakozi 139 bafite abishingizi barenga 500 kugira ngo bajye bivuza bakoresheje RAMA kandi batamukorera.

    Abagore bafashwe bo bashinjwa kwiyita abakozi b’iyo sosiyete no kwivuriza mu bwishingizi bwa RAMA kandi batayikorera.

    Abaregwa bose bemeye ibyaha banabisabira imbabazi ndetse banaboneraho kugira inama abandi Banyarwanda yo kwirinda gukora uburiganya.

    Umugabo ushinjwa guhimba sosiyete yagize ati “Ndi hano ku mpamvu y’uko hari abakozi banjye bwite nari nsanzwe nkoresha nkabatangira ibyo amategeko ateganya. Haje kubaho abandi bantu b’inshuti zanjye tuziranye bansabye y’uko baza muri kompanyi yanjye bakajya bitangira imisanzu ubundi na bo bakabasha kwivurizamo.”

    Yaboneyeho gusaba imbabazi no kugira inama abandi Banyarwanda bose kwirinda gukora amanyanga nk’ayo yakoze.

    Umwe mu bagore bafashwe yagize ati “Njye kugira ngo polisi imfate barampamagaye ku wa Kane nditaba bambaza niba nkoresha RSSB ndabibabwira bambaza uko nayibonye ndabasobanurira mbabwira ko ari uyu mugabo wamfashije ndayibona. Nta kintu namuhaye uretse ko nyuma yo kumfasha namuhaye ishimwe ry’ibihumbi 100 Frw, nshyiramo n’uyu murumuna wanjye.”

    Yakomeje avuga ko nyir’icyo sosiyete bari baremeranyije ko azajya amwishyura amafaranga yishyurirwa umukozi ku buryo batangiye amwishyura 15.500 Frw uretse ko ubu yari asigaye amuha 22.500 Frw.

    Umuyobozi w’Ishami rya RSSB mu Karere ka Gasabo, Nsengiyumva Phineas, yavuze ko iyi sosiyete basanze ifite abakozi 139 n’abishingizi barenga 500; anashimangira ko yahombeje Leta mu myaka itatu ishize.

    Ati “Ubundi kwivuza byatangiye bikorwa n’abakozi ba Leta ariko nyuma haje gufungurwa imiryango ku bigo byigenga kugira ngo bibashe kuvuza abakozi babyo. Ubu rero batanga dosiye igasuzumwa bakabemerera; ni muri urwo rwego abafite ibigo byigenda harimo abagiye bayihisha inyuma bagashyiraho ibigo ariko zidafite abakozi bakagenda bavuza abatarimo.’’

    RSSB iteganya kongera imbaraga mu myaka itanu aho izakora igenamigambi rizatuma hafatwa ibyemezo byo gushakisha abashobora kwihisha muri ibyo bigo byigenga bagakora amanyanga.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yasabye abakora ibyaha kubireka kuko bitazabahira.

    Ati “Icya mbere twavuga n’uko tumaze kwerekana abantu bakora ibyaha nk’ibi inshuro nyinshi; twabagira inama y’uko abatarafatwa bakwiye kuza bakavuga ibyaha bakoraga bakabireka. Icya kabiri ni uko bakwiye kureka ibyo bakora kuko barahombya ibigo bya Leta kandi si byiza.”

    Aberetswe itangazamakuru baramutse bahamwe n’icyaha bashinjwa birimo ibyo guhimba inyandiko mpimbano n’uburiganya bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi.

    Polisi yataye muri yombi abantu bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA kandi batamukorera

    source : https://ift.tt/3neo2tu

  • Minisitiri Gatabazi yasubukuye inteko z’abaturage zari zimaze umwaka urenga zisubitswe kubera COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ibikorwa byinshi birimo ibihuza abantu benshi byahise bisubikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage.

    Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba gukomeza.

    Yagize ati “Imbaraga nyinshi twazishyize kuri COVID-19 ariko hari ibindi byagiye bihagarara abaturage bari bakeneye ku nzego z’ibanze nko kubakemurira ibibazo mu nama z’abaturage zari zisanzwe ziba buri wa Kabiri mu gihugu hose ibyo byari byarahagaze ukagenda ubona ibibazo biba byinshi.”

    Yasobanuye ko abaturage bakomeje kugaragaza ko bakeneye ko ibibazo byabo bibonerwa ibisubizo, bityo hasubukuwe inteko z’abaturage kandi zizajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Gatabazi yavuze ko hakenewe no gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko icyorezo cya COVID-19 cyakenesheje abaturage.

    Ati “Ndetse hakaba n’ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko COVID-19 irahari yaraje ntituzi igihe izarangirira, ubuzima bugomba gukomeza abaturage bagomba kwinjira mu iterambere, bagomba kwibutswa iterambere na gahunda z’ubuzima bwabo.”

    Yasobanuye ko gusubukura inteko z’abaturage bitavuze ko bazahura ari benshi cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Twaje ngo dutangize inama zihuza abaturage ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bongere guhurira mu kibuga ari 300 cyangwa 500 ariko harebwa uburyo abayobozi bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure.”

    Yavuze ko kandi abaturage bagomba guhura n’abayobozi bakibutswa ibyagezweho byose kugira ngo babisigasire kandi babibyaze umusaruro ubahindurira ubuzima.

    Ati “Perezida wa Repubulika afite gahunda y’imyaka irindwi afite ibintu yagiye akora birimo imihanda, inzu, ibiro, inganda, imidugudu yubatswe, hari byinshi bigenda bikorwa biba bikeneye ngo abantu bongere bibutse ko hari byinshi bigerwaho kandi abaturage baba babyishimiye nk’uko babigaragaje mu buhamya bagiye batanga.”

    Yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage batabitindanye kandi bakabibutsa kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye ko inama zibahuza n’abayobozi zongeye gusubukurwa kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe kandi bajye n’inama ku byo bakora byabateza imbere.

    Nayigiziki Boniface ati “Mbere na mbere ndashima ko inteko z’abaturage zongeye gusubukurwa ibibazo byacu bikaba bigiye kujya bikemurwa kandi tukajya inama yo gukora ibiduteza imbere.”

    Muri rusange abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashimye ibyiza bagezeho n’ibikorwaremezo begerejwe birimo uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwahubatswe, ibyumba by’amashuri, amavuriro y’ibanze mu tugari, inganda zitunga ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yabasabye gufata neza ibyo bikorwaremezo kandi bagaharanira gukora cyane kugira ngo biteze imbere bagire imibereho myiza.

    Gatabazi yavuze ko hakenewe no gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko icyorezo cya Covid-19 cyakenesheje abaturage

    Minisitiri Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi basuye Uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara

    Minisitiri Gatabazi yanasuye inzu ziri kubakirwa abaturage batishoboye mu Murenge wa Mamba

    Minisitiri Gatabazi yasubukuye inteko z’abaturage zari zimaze umwaka urenga zisubitswe kubera Covid-19

    Minisitiri Gatabazi yasuye Uruganda rw’Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubatswe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    Minisitiri Gatabazi yabasabye gufata neza ibyo bikorwaremezo kandi bagaharanira gukora cyane kugira ngo biteze imbere bagire imibereho myiza

    Abaturage bibukijwe ko gusubukura inteko z’abaturage bitavuze ko bazahura ari benshi cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abaturage bishimiye ko inteko zibahuza zongeye gusubukurwa

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3hgaOIG

  • Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basabwe kutagendera ku bumenyi bahabwa n’abarimu gusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2021, ubwo iyi kaminuza yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2021/2022.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi, aba bose basabwe gukorera hamwe mu kuzamura uburezi butangirwa muri iyi kaminuza, abanyeshuri basabwa kwigana umwete.

    Iyi kaminuza imaze imyaka itanu ikora, uyu mwaka iwutangiranye ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi, gutanga serivisi nziza, gushaka abarimu bashoboye ndetse no gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bashoboye.

    Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo yabo ntibategereze ko ubumenyi bwose babushakira ku barimu.

    Yagize ati “Abanyeshuri turabasaba ko amasomo yabo bayafata mu nshingano, kwiga muri kaminuza ntabwo bisaba kwicara mu ishuri ukarindira ko umwarimu aguha ubumenyi bwose ukeneye, ahubwo nibafate kwiga nk’inshingano zabo. Hari uburyo bwinshi bashobora kwiyigisha bakabivanga n’ibyo abarimu babigishije.”

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi yabemereye gukomeza amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, Kaminuza ya Kigali yemerewe na Minisiteri y’Uburezi kwigisha binyuze ku rubuga rwa moodle, bivuze ko hari amasomo bashobora kwiga banyuze kuri murandasi bakaba bakwiga bakaza hano gukora ibizamini.”

    Kaminuza ya Kigali itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri b’iyi kaminuza kwishakira ubumenyi ku ruhande ntibagendera ku byo bahabwa n’abarimu gusa

    Uyu muhango wari witabiriye n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M Gustave yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 amwe mu masomo ari gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

    Kaminuza ya Kigali yatangije umwaka w’amashuri wa 2021/2022

    Abitabiriye uyu muhango basabwe gukorera hamwe mu guteza imbere kaminuza

    source : https://ift.tt/2YrPhWX

  • Muhanga: Umwanditsi w’urukiko yafashwe yaka ruswa – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanditsi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yashimiye abagize uruhare kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n’abatanga ruswa kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

    RIB yafunze Dushimuwera Robert, umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

    Dushimuwera ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) September 7, 2021

    Ingingo ya gatanu mu Itegeko rirwanya ruswa, ivuga ko Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

    Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.


    source : https://ift.tt/3tn8t3L

  • Uburyo bwihariye bwo guhinga ibihumyo n’umuceri bwatangiye guteza imbere abahinzi – #rwanda #RwOT

    Iyo tekinike yazanywe mu Rwanda muri gahunda yiswe The China-Rwanda Agriculture Technology Demonstration Center (C-RATDC) hubakwa ikigo izajya ikoreramo i Rubona mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ubuhinzi ya C-RATDC, Zhu Su, yavuze ko kugeza ubu umushinga wabo wigishije abahinzi kubungabunga ubutaka n’amazi hamwe n’ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo.

    Yavuze ko kugeza ubu hamaze gutangwa amahugurwa ku bahinzi 2,109 mu byiciro bigera kuri 57.

    Abo bahinzi bigishijwe gutubura imbuto y’ibihumyo ndetse no guhinga umuceri mu buryo bwa kijyambere butuma wera neza ugatanga umusaruro utubutse.

    Ati “Twahuguye abantu 2,109 tubigisha tekinike yo guhinga ibihumyo n’umuceri kugira ngo bagire iterambere rirambye rikomoka ku buhinzi.”

    Yavuze ko abanyeshuri bane bongerewe ubumenyi kuri tekinike yo guhinga ibihumyo (Juncao) ndetse n’abandi bahinzi batozwa gukoresha iyo tekinike aho batuye.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rya Juncao rimaze kugezwa ku bahinzi barenga 3,700 barimo abakorera mu makoperative n’abakora ku giti cyabo, bituma barwanya ubukene n’imirire mibi mu miryango yabo.

    Muri rusange yavuze ko iyo tekinike imaze kugirira akamaro abantu bagera ku bihumbi 20 kuko hari n’abagiye bahabwa akazi.

    Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Huye na Nyanza bavuze ko nyuma yo kwigishwa iyo tekinike babonyemo inyungu y’amafaranga kandi ibihumyo bahinze bibafasha gukumira imirire mibi bategura indyo yuzuye.

    Ndayizeye Erneste wo mu Karere ka Huye avuga ko amaze kurangiza kwiga muri Kamunuza y’u Rwanda yagiye kujya kwimenyereza umwuga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, nyuma ajya kongererwa ubumenyi mu Bushinwa bamwigisha tekinike ya Juncao yo guhinga ibihumyo.

    Ati “Kugeza ubu maze imyaka ibiri mpinga kandi nkagurisha imigina n’ibihumyo. Natangiye nkora imigina 300 ariko ubu nkora irenga 5,000 mu kwezi kumwe. Nashoye amafaranga atarenga ibihumbi 200 ariko ubu mfite igishoro cy’agera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.”

    “Nkoresha abakozi batanu bahoraho kandi iwanjye ntihashobora kuba ikibazo cy’imirire mibi kuko ibihumyo bifite intungamubiri.”

    Kanani Enani wo mu Karere ka Nyanza we amaze kwigishwa tekinike ya Juncao, mu 2012 yashize ikigo gihinga ibihumyo kikanahugura abahinzi.

    Ati “Mu mezi nk’abiri tuba dufite imigina igera ku bihumbi umunani. Uyu mushinga nawutangije miliyoni 20 z’amanyarwanda ariko aho ugeze ubu uhagaze kuri miliyoni 50.”

    Mwemezi Cyril wo mu Karere ka Huye yavuze ko aho bahinga umuceri babona umusaruro mwiza bitewe no guhinga kijyambere.

    Ati “Muri murima umwe mpinga umuceri nkasarura mu mezi atandatu bakampa ibilo 100 byo kurya undi bakawugura bakampa amafaranga nifashisha mu rugo iwanjye cyangwa nkoresha ibindi nkeneye.”

    Iyo bashaka guhinga ibihumyo babanza gukora imigina bifashishije ibisigazwa by’ibigorigori, ibishogoshogo by’ibishimbo n’ibindi hanyuma bagakoresha uburyo bwo kuyitunganya no kuyihinga ahabugenewe.

    Mu 2009 ni bwo hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa yo gushyira mu bikorwa umushinga wa C-RATDC, aho yameje imikoranire ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) na Kaminuza y’ubuhinzi n’amashyamba (FAFU) yo mu Bushinwa.

    Usibye mu Rwanda, iyi tekinike ya Juncao yamaze kugera no mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.

    Ikindi gikorwa ni ugukora ipamba rivamo imyenda kandi hari kunozwa uburyo na byo byagezwa mu baturage.

    Ibihumyo byeze ku migina bateye

    Imigina y’ibihumyo yatangiye kumera

    Bimwe mu bihumyo byeze barabihunika kugira ngo bitangirika

    Mu byo bigishijwe harimo no guhinga umuceri mu buryo bwa kijyambere

    Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ubuhinzi ya C-RATDC, Zhu Su, yavuze ko kugeza ubu umushinga wabo wigishije abahinzi kubungabunga ubutaka n’amazi hamwe n’ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zTFwPm