Tag: featured

  • CIMERWA yongeye gutegura irushanwa rya Golf mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 30 Ugushyingo 2021 umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Cimerwa Mark Mugarura yavuze ko bishimira kuba ari bo bateguye irushanwa rya mbere kuri iki kibuga nyuma y’uko cyari kimaze igihe gifunze kiri kuvugururwa kigashyirwa ku bipimo mpuzamahanga biteganywa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Golf (Professional Golfers’ Association – PGA).

    Yagize ati “Nka Cimerwa biradushimishije kuba tugarutse duhuza abakinnyi ba Golf no kuba aba mbere babikoze kuri iki kibuga gishya, ku bakinnyi bazabona uko berekana ubumenyi bwabo ku kibuga gishya kiri ku bipimo mpuzamahanga ibi bikazazamura ubumenyi bwabo ku rundi rwego.”

    Mark Mugarura yongeyeho ko Cimerwa izakomeza gutanga ubufasha mu mukino wa golf mu rwego kuwuteza imbere mu Rwanda.

    Mark Mugarura ushinzwe ubucuruzi muri CIMERWA
    Mark Mugarura ushinzwe ubucuruzi muri CIMERWA

    Yagize ati “u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba icyicaro cy’ubukerarugendo muri siporo mu karere nka Cimerwa muri icyo cyerekezo tuzakora uko dushoboye dushyiremo imbaraga bigerweho”.

    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije yashimiye ubufatanye bwa Cimerwa muri golf anongeraho ko iri rushanwa rizafasha mu kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange.

    Yagize ati “Nk’abakinnyi ba golf twishimiye kongera gufatanya na Cimerwa, uko tugira amarushanwa nk’aya ni ko tugira ikipe y’igihugu ifite ubushobozi bituma ihatana n’ibindi bihugu mu marushanwa ayo ari yo yose haba mu karere, muri Afurika cyangwa ku rwego rw’isi. “

    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije
    Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije

    Cimegolf 2021 izakinwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19. Kugeza ubu abagera kuri 250 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha kuzitabira irushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye, mu gihe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu iminsi 2 y’irushanwa nyirizina hazitabira abanyamuryango Kigali Golf course, abazahiga abandi bose muri ibyo byiciro bakazahabwa ibihembo ku musozo w’irushanwa.

    Irushanwa rya Cimegolf ryatangijwe mu 2017 ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi ba Golf 130 mu gihe mu 2020 ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.

    Mu Rwanda kugeza ubu hari abanyamuryango ba golf 330 mu gihe intego ari uko mu 2025 hazaba hari abanyamuryango ba golf 500.

    source : https://ift.tt/3DbaUtv

  • Mu mwaka wa 2030 Abanyarwanda 95% bazaba bazi uko bahagaze kuri SIDA – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu bose babishatse nta bwandu bushya bwakongera kugaragara

    Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babana nayo babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti naho abarenga 90% bakaba bafata imiti neza kuburyo Virusi yagabanutse mu mubiri wabo kuburyo badashobora no kuyanduza.

    Yavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’urubyiruko kuko aribo benshi bafata imiti nabi kuburyo Virusi itagabanuka mu mubiri wabo by’umwihariko abenshi bakaba ari abo mu karere ka Nyagatare.

    Ati “Ikibazo kigisigaye ni ikiciro cy’urubyiruko kuko muri iyi mibare mvuze nibo bafata imiti nabi ninabo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa virus itera Sida mu mubiri wabo cyane muri aka karere ninaho twabonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubwo bukana bw’iyi virusi kurusha ahandi.”

    Yavuze ko ari na yo mpamvu bahisemo ko uyu munsi wizihirizwa mu karere ka Nyagatare hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwirinda ariko nahuye n’ibyago bakandura bagafata imiti neza.

    Yavuze ko kurandura Sida bishoboka hashingiwe ku mibare ihari ndetse n’imbaraga Igihugu cyashyizemo cyane mu kugabanya umubare w’abandura bashya hakoreshwa agakingirizo, kwirinda hagati y’abashakanye, ikoreshwa ry’imiti irinda abantu kwandura ndetse no kurinda ko ababyeyi banduye bakwanduza abana babo.

    Mu karere ka Nyagatare abantu 7,204 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu gihe mu gihugu cyose ifatwa n’abagera ku 200,000.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kurandura ari inshingano ya buri wese kandi bigenze gutyo yacika.

    Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
    Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida

    Avuga ko mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, hanatangijwe ubukangurambaga bw’amezi 3 buzakorwamo ibikorwa byo kuyirinda.

    Avuga ko hari ikizere ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukiboneka kuko ngo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize abafite virusi itera Sida bitabwaho.

    Ikindi ngo ni imibare imaze kugerwaho aho 86% by’abafite virusi Sida babizi bityo kuva kuri uwo mubare kugera kuri 95% mu myaka 9 isigaye ari intego yoroshye kugerwaho.

    Ikindi ngo ni uko abamaze kumenya ko banduye nabo kubashyira ku miti byoroshye kuko imiti ihari kandi n’abayitanga bahuguwe.

    Yagize ati “Abamaze kumenya ko banduye 95% kubashyira ku miti nabyo birashoboka kuko imiti irahari, abagomba kuyitanga barahuguwe kandi bari ahantu hose, ubukangurambaga burakorwa abanti ntibanga kujya gufata imiti kuko itabazahaza ahubwo ituma baramba.”

    Yibukije urubyiruko ko Sida ntawe itinya mugihe yitwaye nabi ariko nanone akarusaba kutagira uwo bagirira ikizere ko badafite ubwandu kandi n’abagize ibyago byo kuyandura kwitabira gufata neza imiti.


    source : https://ift.tt/32MEUPD

  • Bugesera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa ine n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, nibwo iyi nyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdoun, yabwiye IGIHE ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana.

    Yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya icyayiteye ariko umuriro wazimijwe gusa hangiritse ibintu bitandukanye kuko inzu yarimo ibikoresho by’ubudozi, inkweto n’ibikoresho bya moto n’imodoka.”

    Yakomeje avuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda aboneraho gusaba abashyira amashanyarazi mu nzu kujya bakoresha insinga zujuje ubuziranenge no kugira uburyo bwo kuzimya inkongi ku nzu.

    Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi

    source : https://ift.tt/3xLQPIV

  • Nyanza: Bamwe mu batangabuhamya bashinje Urayeneza batangiye kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya barimo Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, icyakora kuri iyi nshuro yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

    Yagize ati “Natanze ubuhamya mbikanguriwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wampaye inzoga na telefoni ngo nzabashinje [mvuga ko] naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisée akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

    Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

    Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

    Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye
    i Gitwe.

    Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

    Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva, ati “Ntayo nigeze menya,” anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ibindi byavuzwe kuri Urayeneza ari ubugambanyi.

    Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculée, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

    Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi kuko inzira Uwumuremyi yanyuzemo ntaho yari guhurira na Urayeneza.

    Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

    Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

    Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Koreji ya Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza.

    Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

    Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

    Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

    Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

    Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Uru rubanza rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukukoza uyu mwaka.


    source : https://ift.tt/3IopGAW

  • Davis College yasabwe kuba indashyikirwa mu myigishirize – #rwanda #RwOT

    Irere yabigarutseho ku wa 26 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga iri shuri mu rwego rwo gukomeza umubano no gutera ingabo mu bitugu ibigo byigenga hagamijwe kuzirikana umusanzu wabyo mu iterambere ry’uburezi.

    Davis College (Akilah) yatangiye mu 2010 yakira abanyeshuri b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

    Iri shuri rimaze kurangirizamo abanyeshuri 1082 bahawe ubumenyi mu masomo atandukanye arimo Ubukerarugendo n’Amahoteli, Ishoramari no guhanga imirimo ndetse n’ibijyanye n’Igenzuramakuru “Information system”.

    Muri Nzeri 2020 ni bwo Davis College yatangije gahunda yo kwakira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa mu gihe byari bimenyerewe ko yakira abakobwa gusa.

    Irere Claudette yagaragaje ko ari intambwe nziza ishuri ryateye mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bityo ko bakomeza kuyongeramo imbaraga kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa.

    Nyuma yo gutambagizwa ikigo ndetse no kwerekwa uko abanyeshuri bafashwa mu myigire yabo, Irere yagaragarijwe gahunda yihariye ishuri ryashyizeho yo guhugura abarimu, ahamagarira ibindi bigo by’amashuri kuyoboka ubu buryo.

    Yagize ati “Gahunda mwashyizeho yo guhugura abarimu ni nziza cyane, usanga ibigo byinshi bihuguye abanyeshuri ntibyite ku guhugura abarimu. Amashuri menshi dufite ntabwo yita kuri icyo kintu cyo kwita ku barimu nk’uko bikwiriye kandi umwarimu atanga icyo afite. Iryo banga mbona ari ingenzi ku yandi mashuri.”

    Yasabye ubuyobozi ko bwakomeza kongera umubare w’abahungu nk’uko bwatangiye iyo gahunda mu rwego rwo gufungura no gushyira mu buzima busanzwe abanyeshuri barivomamo ubumenyi cyane ko riri ku rwego rwa Kaminuza.

    Ati “Ni byiza ko iyo uri ku cyiciro cya Kaminuza abantu wigisha ubasha kubazanira ubuzima busanzwe. Kuba barabashije kuzana n’abasore ni byiza icyo gihe bose barazamukana. Ni byiza kubakira ubushobozi abakobwa ariko byaba akarusho bari kumwe na basaza babo.”

    Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba basuwe nk’ishuri, avuga ko bibereka ko Leta ibazirikana kandi bikabaha imbaraga n’umuhate wo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme.

    Yavuze ko hari gahunda batangiye yo kwakira abanyeshuri b’abahungu kugira ngo baze gusangira ubumenyi na bashiki babo.

    Ati “Twaratangiye kuko umwaka ushize hari abanyeshuri b’abahungu dufite, turacyari kuganira n’ababyeyi kugira ngo tubereke ibyiza byo kuba bakigana n’abakobwa. Twibuke ko abana b’abakobwa turi kwigisha aha bazajya bahura na basaza babo mu buzima bwo hanze y’ishuri cyangwa mu kazi. Ni yo mpamvu kwigana byaba ari byiza ariko biracyadusaba imbaraga.”

    Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko kuri ubu buri gufasha abanyeshuri mu bihe bya Covid-19 bubaha mudasobwa, internet n’ibindi kugira ngo amasomo akomeze, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kwimakaza ururimi rw’Icyongereza, kubakira abakobwa ubushobozi, imyigishirize ishingiye ku guhangana (competency Based Education) no kugira abanyeshuri inama ku birebana n’amahitamo y’umurimo.

    Abakozi ba Davis College bagaragaje ko baharanira kwishakamo ibisubizo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yasobanurirwaga imikorere ya Davis College (Akilah)

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye ubuyobozi bw’ishuri gukomeza kuba indashyikirwa

    Umuyobozi wa Akilah, Paul Swaga, yagaragaje ko abana b’abahungu bagiye kubongerera umubare

    Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Davis College ni we wasobanuriraga Irere ibijyanye n’imikorere y’ishuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko gahunda yo guhugura abarimu ibindi ibigo byari bikwiye kuyigiraho

    Ubuyobozi bwa Davis College bwavuze ko hari gahunda yo guhugura abarimu bigisha kugira ngo na bo bakomeze kunguka ubumenyi

    source : https://ift.tt/3Egmgxu

  • Rubavu: Akarere kagiye guhagurukira amavatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi abakora imirimo yo gutwara abantu mu modoka mu buryo bwemewe n’amategeko bataka ibihombo bavuga ko baterwa n’amavatiri akora mu buryo butemewe kuko nta nta byangombwa afite biyemerera gukora aka kazi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo cyamenyekanye kigiye kuvugutirwa umuti mu byumweru bitarenze bibiri.

    Abakora umurimo wo gutwara abantu mu buryo bwemewe n’amategeko bavuga ko buri munsi hapakira imodoka z’amavatiri zigera kuri 70 inyinshi ngo zikaba ziparika iruhande rwa gare no mu bipangu biyikikije.

    Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu bavuga ko aya mavatiri atuma babura abagenzi ugasanga bisi itwara abarenga 50 imanukanye batanu.

    Umwe yagize ati “Hano i Rubavu dufite ikibazo gikomeye ku rwego rwo hejuru kuko usanga hari gare ebyiri; hari isanzwe izwi hakaba n’indi ikorera hanze aho ari na yo iteje ikibazo kuko yatumye tubura abagenzi. Ivatiri imwe itwara abantu barindwi kandi batangira abagenzi bashaka kuza muri gare ugasanga nka bisi ya RITCO imanukanye batanu mu myanya 54.”

    Mugenzi we na we avuga ko hari amavatiri arenga 70 buri saha amanukana abantu bikabangamira imikorere yabo kuko bibateza ibihombo.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko iki kibazo atari gishya kuko ubuyobozi bwakimenye gusa ngo nyuma y’ibyumweru bibiri kizaba cyaramaze kuba amateka.

    Ati “Twarabyumvise ko hari imodoka zitwara abantu mu buryo butemewe zikorera muri gare z’inyuma y’inzu no mu bipangu zikora rwihishwa kandi hari abantu bategera hemewe n’amategeko byaramenyekanye. Muri ino minsi tuzicara mu nama y’umutekano mu gihe kitarenze icyumweru tubifatire umwanzuro ku buryo mu byumweru bibiri izaba yashyizwe mu bikorwa.’’

    Kimwe mu bitiza umurindi iki kibazo ni uko izi modoka zinyaruka kuko nta tugabanyamuvuduko (Speed Governor) turimo, ibintu bituma itarenza amasaha atatu mu rugendo Kigali-Rubavu hakaniyongeraho ko zidahenda kuko umuntu umwe bamuca abarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu, ingingo yumvikanisha impamvu ba nyirazo bitabagoye kwigarurira imitima y’abagenzi biganjemo ababa bafite gahunda zihutirwa.

    Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bataka ko babuze abakiliya kubera ko batwarwa n’amavatiri

    Imodoka nto z’abantu ku giti cyabo zivugwaho gufata abagenzi bagiye gutega bisi zerekeza i Kigali zikabatwara

    source : https://ift.tt/3G7A6Tv

  • Inyungu ku nguzanyo ku bworozi bw’inkoko, ingurube n’abatunganya ibiryo by’amatungo igiye kugabanywa – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yashyizwemo miliyari 2 Frw aturutse mu bufatanye buri hagati ya Guverinoma n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Enabel ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko, ingurube n’ibikomoka ku bworozi.

    Ubusanzwe Banki z’Ubucuruzi, zitangira inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 16% na 17% mu gihe muri za Sacco ho biri hejuru kuko zishobora no kugera kuri 22%. Muri BRD ho inyungu ku nguzanyo iri kuri 12%.

    Gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igena ko abafite imishinga ikeneye inguzanyo muri banki ariko iri mu bworozi bw’inkoko, ingurube no gukora ibiribwa by’amatungo bazatangira gufashwa.

    Ubu ibijyanye n’impapuro zisabwa kugira ngo iyo gahunda ikunde, bizarangira muri uku kwezi, aho byitezwe ko amafaranga azaba yageze no muri banki ku buryo aba mbere bazafata amafaranga muri Mutarama 2022.

    Umuyobozi wungirije mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yabwiye IGIHE abafite iyo mishinga bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%.

    Ati “Icyo banki izakora, niba ngiye gusaba miliyoni 50 Frw muri banki runaka y’ubucuruzi, bazabara inyungu ku nguzanyo babariye kuri 16% [isanzwe] bongere bambarire ku 8%. Ikinyuranyo kiri hagati y’inyungu ku nguzanyo nari kwishyura kuri 8% na 16%, nicyo kizajya gitangwa kugira ngo njye nishyure 8%.”

    Nubwo bimeze gutyo ariko, icyo kinyuranyo ntikigomba kurenga miliyoni 100 Frw.

    Ati “Amafaranga atagomba kurenga y’ikinyuranyo wari kwishyura ku nyungu isanzwe n’iya 8% ni miliyoni 100 Frw. Nta muntu uzishyurirwa arenze icyo kinyuranyo.”

    Uburyo bwari busanzwe bwo kwaka inguzanyo ni bwo buzakomeza gukoreshwa, abadafite ingwate bazajya bagana BDF ikomeze ibafashe. Icyo gihe BDF izajya itanga ingwate hanyuma nibayibona bafashwe binyuze muri iyi gahunda.

    Miliyari 2 Frw yashyizwe muri uyu mushinga ni yo mafaranga yabonetse gusa hari igitekerezo cy’uko mu gihe haboneka amafaranga yisumbuyeho azongerwa.

    Ubworozi bw’inkoko ni bumwe mu bwishingirwa muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ubu hamaze kwishingirwa inkoko 208.749 mu gihe ingurube ari 3020.

    Ubworozi bw’inkoko ni umwe mu mishinga yinjiriza abantu amafaranga menshi

    Ushaka gukora ubworozi bw’ingurube azajya ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%

    source : https://ift.tt/3rsdlFA

  • Abafite ubumuga 9% ntibaragerwaho na serivisi z’ibigo by’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    William Safari ushinzwe gahunda y
    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi muri NUDOR

    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk’uko Politiki y’u Rwanda ibivuga.

    Abishingira ku kuba mu bigo by’imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk’abandi.

    William ati: “Ibigo by’imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n’ubashije kubigeraho agahura n’imbogamizi z’uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n’abatanga serivisi mu bigo by’imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.

    Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y’abafite ububasha ku bigo by’imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
    Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n’ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco

    Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n’ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw’imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n’impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z’imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.

    Ati: “91% n’ubwo bahabwa serivisi z’imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z’ibigo by’imari ku rwego rungana n’urw’abanyarwanda bose muri rusange”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y’inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, y’ibigo by’imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y’u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene

    Ati: “Nyuma y’iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by’imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw’abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.

    Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by’imari, mu ma banki ndetse n’amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.

    Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n’ibigo by’imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by’imari na NUDOR.


    source : https://ift.tt/3xKHIbz

  • Komisiyo y’imisifurire ya Ferwafa yahagaritse abasifuzi barindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, komisiyo ya Ferwafa y’imisifurire yateranye yiga yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l
    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l’Est bahagaritswe

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021, yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).


    source : https://ift.tt/3Dkn4A1

  • Nyagatare: Duterimbere irimo gufasha abahinzi 3,000 kuzamura umusaruro w’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wagombaga gutangira muri Mutarama 2021 ariko kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utangira muri Kamena 2021 ukazarangira muri Gashyantare 2024, ukazagera ku bahinzi b’imboga n’imbuto 5,000 mu Karere ka Nyagatare ariko ubu ukaba ukorana n’abahinzi 3,000.

    Aba bahinzi 3,000 mu mirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare bakaba bakorera ku buso bwa hegitari 560 ndetse bakaba bamaze kubona umusaruro wa Toni 135 z’inyanya, imiteja, urusenda n’inanasi.

    Umukozi wa Duterimbere ushizwe guteza imbere ubuhizi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Nyagatare avuga ko mbere na mbere bafasha abagore kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mu bigega by’ubwizigame ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

    Ibi ngo babitozwa hagamijwe ko batazabura amafaranga y’igishoro mu gihe umushinga bafashwamo uzaba urangiye.

    By’umwihariko Nyagatare ngo banabatoza kumenya ko bagomba kumenya ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo bityo bakagira umuco wo kuhira imyaka.

    Ati “Hari ugufata amazi amanuka mu mirima n’ava ku mazu yabo ku buryo bagira umuco wo kuhira kuko murabibona hano imvura nibwo igitangira kugwa. Bagize uwo muco wo kuhira byabafasha cyane kuko imvura yagwa itagwa bagomba guhinga kandi bakeza.”

    Mukamuhire Solange wo mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga akorera mu matsinda abiri. Rimwe rihinga inyanya, irindi rigahinga urusenda.

    Avuga ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko ari wo babonaga wabaha inyungu nyinshi ugereranyije n’ibigori bahingaga mbere.

    Mukamuhire avuga ko Duterimbere yabafashije kubona imbuto y’urusenda, ibaha imashini yuhira ndetse by’umwihariko ibazanira umuguzi w’umusaruro wabo uzajya uwohereza mu mahanga ari we SOUK.

    Asobanura kandi ko umushinga wabo uzabafasha gutera imbere ku buryo mu myaka iri imbere nibura umugore uri muri rimwe muri aya matsinda azabasha kwigurira ubutaka.

    Agira ati “Burya guhiga umuhigo ntuwuhigure ni ikibazo, ubundi twari twifuje ko buri mudamu nibura mu mwaka wa 2024 buri wese azaba afite hegitari y’ubutaka yiguriye abikesha iyi mishinga yacu.”

    Zimwe mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy’umuhanda mubi ku buryo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigorana, gukoresha umuti mwinshi kubera igihu giterwa n’umugezi w’Akagera ndetse n’ibyonnyi by’inyamaswa.

    Iyi mishinga yo kongera umubare w’abahinzi b’imbuto n’imboga mu karere ka Nyagatare, Duterimbere iwufashwamo na OXFAM n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

    source : https://ift.tt/31kHlbV