Tag: featured

  • Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire kiremerewe n’amadeni, cyatakambye gisaba kuganira na RRA – #rwanda #RwOT

    Umwenda wose Ikigo cya leta, RHA kibereyemo RRA, ungana na 6.400.000.000 Frw yakomotse ku birarane by’imisoro y’igihe kirekire.

    Ubwo RHA yasabwaga ibisobanuro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, ku bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020, kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko bigoye kwishyura uyu mwenda mu gihe iki kigo gihabwa ingengo y’imari idahagije.

    Yagize ati “Ikibazo cyo kwishyura biriya birarane by’imisoro twabigejeje kuri Minecofin, tugaragaza ko ingengo y’imari duhabwa itashobora gukorwaho ngo twishyure ibi birarane by’imisoro ku buryo n’ibindi bikorwa biteganyijwe bibasha gukorwa.”

    “Urugero nko muri iyi ngengo y’imari twari twasabye miliyari 67 Frw, ugendeye ku bikorwa byose tugomba gukora ariko twahawe 35.800.000.000 Frw byumvikane ko n’ayo twashakaga tutayabonye. Twasabye Minecofin ngo iduhuze na RHA ngo dukemure iki kibazo mu buryo bwa politiki. Minisiteri n’inzego zose zirebana n’iki kibazo zadufasha tukagishyiraho iherezo.”

    Depite Murara Jean Damascène yagaragaje ko uko umwenda utinda kwishyurwa ari ko ibihano byiyongera bityo aho kugira ngo RHA isohoke mu bibazo ahubwo ikarusho kubyinjiramo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie, yabwiye abagize PAC ko iki kibazo Minisiteri ikizi kandi ko mu mikoro make ifite izagishyira mu byihutirwa bigomba gukemurwa.

    Yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na RRA aho yerekanye umurongo wo kwishyura ideni ku buryo amafaranga y’ibihano atakomeza kubarwa.

    RHA yishyuye miliyoni 163 Frw ku bikorwa by’isoko bitarangijwe

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 yagaragaje ko RHA yishyuye serivisi zo gutunganya ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe internet, agera kuri miliyoni 163 Frw.

    Nyamara ngo iri koranabuhanga ryari rikirimo amakosa atarakosorwa nk’uko PAC yabivuze. Mu makosa yarimo harimo ko nubwo iryo koranabuhanga ryakoraga ryashoboraga guha umuntu icyangombwa ku butaka butari ubwe.

    Nshimyumuremyi yavuze ko “Icyo twashakaga ni uko tubona ikoranabuhanga rikora tukabasha guha umuntu icyangombwa yibereye mu rugo, ibyo byarakozwe bigaragara ko rikora. Ariko kuko ari ikoranabuhanga hashobora kugira ibyivanga hakavuka ikibazo cyakosorwa bikongera bigakora.”

    Yakomeje ati “Ibibazo byari byagaragaye kuri iri koranabuhanga ni ‘utubazo’ dusaba ko umuntu akomeza ayikurikirana. Ntabwo twavuga ko igikorwa nyir’izina kitagezweho, cyagezweho kuko ikoranabuhanga bararitangije rirakora.”

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yamubwiye ko bidakwiye kwitwa akabazo kuko iyo kaba gato katari gutuma ahamagazwa.

    Ati “Mutanze icyangombwa umuntu atari we nyir’ubutaka ingaruka mwayirengera ku buryo ubyita akantu gatoya? Mukwiye kujya mwubahiriza amasezerano uko mwayasinye.”

    RHA yananiwe kubyaza umusaruro hafi hegitari 30 zagenewe kubakwaho amacumbi aciriritse muri Kigali

    Mu gihe mu Karere ka Kicukiro, mu Busanza hari ubutaka bungana na hegitari 21 zagombaga kubakwaho amacumbi y’abimuwe i Nyarutarama, RHA yavuzweho kunanirwa gukurikirana ibi bikorwa.

    Mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 420 mu gihe izindi 840 zitaruzura hamwe n’ibindi bikorwaremezo bijyanye na zo birimo imihanda.

    Umuyobozi wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko hari icyizere ko izo nzu 840 bizageza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka zuzuye abazigenewe bagatangira kuzimukiramo. Ubukerwe ngo bwatewe n’umushoramari wa mbere wagize intege nke, guverinoma imukuramo, isoko rihabwa Reserve Force.

    Naho hegitari 10 z’ubutaka bwasagutse bwahawe umushoramari wo muri Singapoure ngo abe ari we ukomeza kubaka amacumbi aciriritse ariko hari izindi hegitari 19 z’ubutaka buri mu Murenge wa Ndera butarakoreshwa icyo bwaguriwe.

    Inzu yaguzwe miliyari 11,6 Frw nyamara ifite ibibazo bya tekiniki

    RHA ishinjwa amakosa yo kugura inzu iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yatwaye 11.623.000.000 Frw n’imisoro yose irimo nyamara yari ifite inenge zirimo kwiyasa imitutu ku nkuta, kureka kw’amazi hasi ku nyubako.

    Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko imitutu itegeze isanwa nyamara RHA yari yarabigiriwemo inama. Ibibazo by’iyi nzu kuri ubu ngo biri mu butabera ku buryo nta byinshi byavuzweho.

    Icyakora RHA yavuze ko hari ibyakosowe byari byagaragajwe nk’inenge birimo amazi yarekaga muri parking, imitutu ku nkuta, igisigaye kikaba ari ugushyiraho sosiyete izajya ikurikirana iyi nyubako.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix (wa mbere ibumoso) yavuze ko bitoroshye kwishyura umwenda wa miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, asabwa guhuzwa na RRA mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo

    source : https://ift.tt/3E0FWWx

  • Hatangijwe umushinga wa miliyari 41 Frw witezweho gukenura abatuye mu turere 15 – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga washowemo agera kuri miliyari 41,7 Frw ukaba uzagera ku baturage 26.355 bo mu turere twa Huye, Gisagara, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Burera, Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Ngororero, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Nyabihu.

    Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko bazatanga amatungo arimo ingurube, ihene, inkoko n’intama.

    Ati “Muri uyu mushinga tuzaha abaturage bakennye ingurube zigera ku bihumbi 15; ihene 13.163; inkoko 337,500 n’intama 10,125. Ikigamijwe ni ugukura mu bukene abaturage no guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga ugamije no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa ndetse no gukumira imirire mibi n’indwara ziyiturukaho.

    Ugamije kandi kurandura ubukene mu bice by’icyaro kandi cyane cyane ukaba uzibanda ku rubyiruko, abagore n’abagabo.

    Ikindi uwo mushinga uzakora ni uguteza imbere amasoko y’amatungo magufi kugira ngo aborozi bayo batezwe imbere n’umwuga bakora.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe ahatangirijwe uyu mushinga ku mugaragaro babwiye IGIHE ko bawitezeho impinduka zibavana mu bukene.

    Mukamana Léoncie ati “Ndi umukene kuko mpinga nta fumbire ntibyere, ariko ngize amahirwe bakampa nk’ingurube nabona ifumbire kandi nayifata neza ku buryo yankura mu bukene. Andi matungo nifuza korora ni inkoko kuko nazo mbona zamfasha kuva mu bukene.”

    Mukanyange Jeannine yavuze ko abona korora itungo rugufi ari ikintu cyiza cyafasha umukene kwiteza imbere kuko ridasaba byinshi nk’inka.

    Ati “Nk’ihene cyangwa ingurube ntabwo igoye kuyorora nk’inka, ndumva rero uwo mushinga nutugeraho tuzatera intambwe tuva mu bukene tujya mu bukire. Icyo nishimiye ni izo nkoko bazatanga kuko zitera amagi abana bakarya bakirinda imirire mibi.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uwo mushinga uzagabanya ubukene mu gihugu.

    Ati “Ni umushinga uzafasha abakene kugira ngo binjire mu bworozi bw’amatungo magufi, kubera iyo mpamvu rero bituma tugabanya umubare w’abakene mu gihugu ndetse tugabanye n’ibibazo bituruka ku mirire mibi kandi byongere n’umusaruro wabo mu buhinzi babone n’amafaranga ababeshaho n’imibereho myiza yabo ishobore gutezwa imbere.”

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu kuko uzasozwa mu 2026.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uwo mushinga uzagabanya ubukene mu gihugu

    Mu Rwanda hatangijwe umushinga wa miliyari 41 Frw witezweho gukenura abatuye mu turere 15

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2X67CIn

  • Mininfra yashinjwe uburangare mu micungire y’imodoka leta ifatanyije n’abakozi – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo abari bahagarariye Mininfra basabwe gutangaho ibisobanuro ubwo bitabaga PAC, kuri uyu wa 8 Nzeli 2021 nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, muri raporo y’umwaka wa 2019/2020.

    Iyi raporo igaragaza ko hari miliyoni zirenga 275 Frw zifatwa nk’umwenda ukomoka kuri izi modoka leta ifatanya n’abakozi zitarishyurwa.

    Hari kandi amafaranga angana na miliyoni 144 Frw zirenga afatwa nk’igihombo leta yagize bitewe n’uko hari abakozi bavuye mu kazi imodoka ntizihite zifatwa ngo zigurishwe ahubwo hakabaho gukererwa.

    Ubukererwe buri hagati y’amezi atatu n’imyaka 13, byagiye bituma zigurishwa zarataye agaciro, hakiyongeraho ko kugeza n’ubu hari izitaraboneka.

    Amasezerano leta yagiye igirana n’abakozi mu guhabwa izi modoka na yo ngo arimo amakuru ateye urujijo kuko atagaragaza ikigomba gukorwa mu gihe uwahawe imodoka adashoboye kuyishyura mu mezi 12 cyangwa igihe atayisubije.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Alfred Byiringiro, yavuze ko amasezerano ateganya ko iyo umuntu yari umukozi wa leta akava mu kazi atararangiza kwishyura imodoka aba afite igihe kingana n’umwaka kugira ngo yishyure.

    Iyo atishyuye ku bushake imodoka irafatirwa. Ibyo bibazo ngo byabayeho muri 2005 ariko hari izagiye zitinda gufatirwa nyuma y’uko abakozi bamwe bavuye mu kazi batarishyura hatangira gahunda yo kuzishakisha.

    Kugeza ubu ngo hasigaye imodoka 16 ni zo zitarafatwa kuko kuzishakisha bisaba gufatanya n’inzego zitandukanye. Ati “Ni yo mpamvu byagiye bifata igihe kinini.”

    KU bijyanye ‘Ibyuho mu masezerano, Byiringiro yavuze ko mu gutanga imodoka ikiba kigamijwe ari ugufasha umukozi kurangiza inshingano ze bityo ko nta ngwate asabwa.

    Byagaragajwe ko hari abahisha imodoka ku bwende, abazangiza, abagurisha ibyuma byazo cyangwa abazigurisha bagamije guhisha amakuru ngo batazisubiza.

    Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Alfred Byiringiro, yavuze ko amasezerano ateganya ko iyo umuntu yari umukozi wa leta akava mu kazi atararangiza kwishyura imodoka aba afite igihe kingana n’umwaka kugira ngo yishyure

    Depite Bahufite Christine (hagati), umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yavuze ko mu masezerano leta igirana n’abakozi iha imodoka arimo ibyuho

    source : https://ift.tt/3DZkQYw

  • Facebook Yasabye imbabazi Nyuma y’uko hagaragaye ikirango cya ‘Primates’ kuri Video y’abagabo b’abirabura. #RwOT #Rwanda

    Abakoresha Facebook baherutse kureba videwo yo ku rubuga rw’Ubwongereza irimo Abirabura babonye ikibazo cyihuse cyaturutse ku mbuga nkoranyambaga kibaza niba bifuza “gukomeza kubona amashusho yerekeranye na Primates,” bituma iyi sosiyete ikora iperereza.

    Ku wa gatanu, Facebook yasabye imbabazi ku cyo yise “ikosa ritemewe” maze ivuga ko irimo kureba uburyo bwo gusaba “kwirinda ko ibyo bitazongera ukundi.” Iyi videwo yo ku ya 27 Kamena 2020, yakozwe na The Daily Mail kandi yerekanaga amashusho y’abirabura. Ntabwo yari ifitanye isano ninguge cyangwa primates.

    Darci Groves, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ibishushanyo mbonera kuri Facebook, yavuze ko inshuti iherutse kumwoherereza amashusho yerekana icyo kibazo. Yahise ayishyira kumurongo wibitekerezo byibicuruzwa kubakozi ba Facebook n’abahoze. Mu gusubiza, umuyobozi w’ibicuruzwa kuri Facebook Watch, serivisi y’amashusho y’uru ruganda, yise “bitemewe” anavuga ko iyi sosiyete “irimo gushakisha icyabiteye.”

    Madamu Groves yavuze ko iki kibazo “giteye ubwoba kandi giteye ubwoba.”

    Dani Lever, umuvugizi wa Facebook, mu ijambo rye yagize ati: “Nkuko twabivuze, mu gihe twagize ibyo tunonosora muri AI, tuzi ko bidatunganye, kandi dufite iterambere ryinshi tugomba gutera. Turasaba imbabazi umuntu wese ushobora kuba yarabonye ayo mashusho abababaje. “

    Google, Amazon hamwe nandi masosiyete yikoranabuhanga amaze imyaka akurikiranwa kubogama muri sisitemu yubwenge yubukorikori (AI), cyane cyane kubibazo byamoko. Ubushakashatsi bwerekanye ko tekinoroji yo kumenyekanisha mu maso ibogamye ku bantu bafite ibara kandi ikagira ikibazo cyo kubamenya, biganisha ku bihe aho Abirabura bakorewa ivangura cyangwa bagafatwa uko batari kubera amakosa ya mudasobwa.

    Urugero rumwe muri 2015, Amafoto ya Google yibeshye yerekana amashusho y’abirabura ishiraho ijambo “ingagi”, aho Google yavuze ko “bibabaje rwose” kandi ko izakora kugira ngo iki kibazo gikemuke ako kanya. Nyuma yimyaka irenga ibiri, Wired yasanze igisubizo cya Google kwari ugukurikirana ijambo “ingagi” mu gushakisha, mu gihe kandi ryabuzaga “chimp,” “chimpanzee” na “inkende.”

    Facebook ifite imwe mu bubiko bunini ku isi bwerekana amashusho yoherejwe n’abakoresha aho bahugura algorithms zo mu maso no mu bintu. Isosiyete ikora ibikubiyemo kubakoresha ukurikije uburyo bwabo bwo gushakisha no kureba, rimwe na rimwe ibaza abantu niba bifuza gukomeza kubona inyandiko ziri mu byiciro bifitanye isano.

    Facebook na porogaramu yo gusangira amafoto, Instagram, bahanganye nibindi bibazo bijyanye nubwoko. Nyuma ya Nyakanga Shampiyona yu Burayi mu mupira wamaguru, nkurugero, abirabura batatu bagize ikipe yumupira wamaguru yigihugu cy’Ubwongereza bahohotewe n’amoko ku mbuga nkoranyambaga kubera kubura penaliti mu mukino wa shampionat.

    Source : https://www.nytimes.com/2021/09/03/technology/facebook-ai-race-primates.html

  • RAB irimo kwiga uko urukingo rwa Tsetse rwashyirwaho Nkunganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RAB irimo kwiga uko urukingo rwa Tsetse rwashyirwaho Nkunganire
    RAB irimo kwiga uko urukingo rwa Tsetse rwashyirwaho Nkunganire

    Bitangajwe nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeli 2021, mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Sebudandi Steven, umworozi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza akaba n’umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Murundi, asabiye umukuru w’Igihugu ubufasha bakabasha guhangana n’ingaruka z’iyo sazi kuko ibangamiye ubworozi bwabo.

    Yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’isazi ya Tsetse, ibangamira ubworozi ku rugero rwo hejuru, iranahenda mu kuyivura. Twagira ngo rero mudufashe, mudukorere ubuvugizi, murabizi ko duhana imbibi na Pariki”.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo kibazo kigomba gushyirwamo imbaraga cyane mu kurwanya iyo sazi, kugira ngo idakomeza kugirira nabi amatungo.

    Umuyobozi mukuru mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubworozi, Dr. Ndayisenga Fabrice, avuga ko ubundi u Rwanda ruri mu bihugu byarwanyije cyane isazi ya Tsetse ku buryo n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yarushyize mu bihugu itakirangwamo kuko ifata n’abantu.

    Avuga ko ariko agace kegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera cyane mu Murenge wa Murundi ikihagaragara kubera ko aborozi baho batakunze gukorera inzuri zabo ugereranyije n’ahandi, byongeye bakaba begereye Pariki.

    Agira ati “Buriya Kayonza inzuri zaho ntabwo zakunze gukorerwa cyane nka za Gatsibo na Nyagatare, basigaye inyuma mu gukorera inzuri zabo ariko noneho ni bo begereye Pariki kandi ntiwajya gutema ibihuru muri Pariki”.

    Avuga ko ubu hakoreshwa imitego ifata ayo masazi yanashyiriweho nkunganire ya Leta, umutego umwe uva ku Mafaranga y’u Rwanda 5,000 ugera ku 1,000.

    Dr. Fabrice Ndayisenga avuga ko imiti yifashishwa mu gukingira isazi ya Tsetse ihenze kuko inka imwe ari Amafaranga y’u Rwanda 7,000 kandi inka ikaba igomba gukingirwa kabiri mu mwaka.

    Avuga ko harimo kwigwa uburyo aborozi begereye uduce tukirimo iyo sazi bashyirirwaho nkunganire ya Leta kugira ngo igiciro kigabanuke.

    Ati “Turimo turiga uburyo twabagabanyiriza igiciro, cyane inzuri zegereye kiriya gice ariko tunashyiramo imitego myinshi cyane kugira ngo isazi ntikomeze kuba nyinshi mu nzuri”.

    Urukingo rwa Tsetse rugizwe n’uruvange rw’imiti ibiri ari na yo mpamvu ngo ruhenze kandi hakaba nta bundi buryo yarwanywa uretse gukingira amatungo.

    Ubundi itungo ryarumwe n’isazi ya Tsetse rirarwara, umukamo ukagabanuka ndetse rimwe na rimwe rikanapfa.

    source : https://ift.tt/38SUFEE

  • Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya – #rwanda #RwOT

    Bamugejejeho iki cyifuzo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yasuye abo mu Murenge wa Ruheru aho yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 50.

    Gukora ayo materasi y’indinganire biri mu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azajya mu mifuka y’abaturage bagera kuri 510 hahawe akazi.

    Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200.

    Nyirabaganwa Thanasie ati “Muduhaye uruganda rutunganya ibirayi byaba ari byiza cyane twarushaho kunezererwa Imana kuko twajya dushora umusaruro hafi tudahangayitse.”

    Aba baturage bavuga ko urwo ruganda ruhageze babonamo n’akazi kandi kuri ubu basarura bahendwa kuko bajya kubigurisha kure.

    Akarere Ka Nyaruguru kari mu turere twitabira guhinga ibirayi cyane kandi bikera neza kuko umusaruro wose ku mwaka ugera kuri toni 218.400. Ubuso bwose buhingwaho ibirayi muri aka karere ni hegitari 8.400. Kugeza ubu umusaruro uboneka kuri hegitari imwe ni toni 26.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabijeje ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

    Yabibukije ko bagomba kurushaho gukora cyane kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

    Ati “Icy’ibanze ubu ni ukuzamura umusaruro ku buso bakoresha imbuto nziza n’ifumbire kandi banahingira igihe. Umusaruro nuzamuka, isoko rizaguka rigere no mu mahanga. Nibahinga bakeza bakajyana ku isoko, gutekereza uruganda bizaza. Ikibazo bari bafite cy’imihanda ituma abaza kugura umusaruro babura aho banyura cyarakemutse ubwo n’urwo ruganda ruzatekerezwaho.”

    Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba hari inganda zitunganya ibirayi bityo no mu Karere ka Nyaruguru nta cyabuza ko ruhubakwa.

    Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya

    Umushinga wo gukora amaterasi y’indinganire ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azahembwa abaturage 510 hahawe akazi

    Minisitiri Gatabazi yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 50

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda

    Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3BVQGDA

  • Iburasirazuba: Hatangijwe ubukangurambaga bw’imikoranire mu bayobozi n’abaturage bamaze iminsi bumvana imitsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorewa cyatangirijwe i Rwamagana ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y’aka Karere yitabiriwe n’abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, yitabiriwe kandi na bamwe mu baturage bari bahagarariye abandi.

    Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi yumvikanamo abayobozi bakubita abaturage n’abaturage bakubita abayobozi, ingero za hafi ni nk’aho mu Karere ka Rwamagana mu mezi make ashize hagaragaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wasutsweho inzoga n’umuturage mu Murenge wa Musha.

    Uretse ibi kandi hanagaragaye Dasso wanizwe n’umuturage wari uragiye inka ku muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera na we aherutse gusagarirwa n’abaturage bashaka kumukubita n’abandi benshi bagiye bakubita abaturage bamwe bikabaviramo guhagarikwa mu kazi, abandi bakirukanwa.

    Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi Ntara butangiza ubukangurambaga bw’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage, aho abayobozi beretswe ibyo basabwa gukora kugira ngo akazi kabo kagende neza n’abaturage berekwa ibyo basabwa gukora birimo no kubaha ababayobora.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yagize ati “Twahujwe no kugira ngo twibukiranye mu nshingano zacu cyane cyane uburyo dutangamo serivisi cyane cyane duharanira kwimakaza ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, ntacyo twageraho tutibuka ko twahisemo kuba umwe.”

    Yibukije aba bayobozi ko u Rwanda rwaciye mu bihe bibi bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo ari nabyo bikwiriye gukomeza kujya imbere.

    Guverineri Gasana yakomeje avuga ko ari ukwibukiranya uko bakwiriye kwitwara no kwiyemeza ibyo bakora kurushaho kugira ngo umuturage uri ku isonga atekane agire imibereho myiza kandi we abigizemo uruhare.

    Ati “Hari hamaze igihe hatagaragara imikorere myiza hagati y’umuyobozi n’umuturage bitewe wenda n’uburyo abayobozi bitwaraga cyane cyane mu nzego z’ibanze, ariko na none hari n’abaturage bafite uko bitwaraga, umuturage iyo atabonye serivisi nziza imukwiriye imunyuze ntabwo yishima, umuyobozi nawe iyo adafite imyitwarire myiza imugenga irimo gukora kinyamwuga agatanga serivisi nziza kandi ku gihe usanga atakarizwa icyizere n’umuturage.”

    Yakomeje avuga ko izo bombori bombori batazishaka ariyo mpamvu bahisemo guhuza ubuyobozi kugira ngo babwereke uburyo batanga serivisi nziza ku muturage.

    Yavuze ko atari abaturage bahohotera abayobozi gusa ngo kuko hari n’abayobozi bahohotera abaturage avuga ko hari abirukanwe abandi barafungwa bazira gukoresha ubusha bahabwa n’amategeko nabi.

    Ku baturage bigomeka ku buyobozi yabasabye kubireka bakubaha ubuyobozi bwabo kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.

    Ati “Ibi ni byiza kugira ngo tubivuge, buri muntu wese amenye agaciro aha igihugu, agaciro aha umuyobozi n’agaciro yiha n’uburyo umuyobozi akwiriye kubaha umuturage.”

    Kuri ubu, ubu bukangurambaga bugiye gukomereza mu tundi turere ahazajya habera inama Mpuzabikorwa zitumirwamo abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bahagarariye abandi.

    Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda kwigomeka ku buyobozi

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basabwe gutanga serivisi nziza ku muturage no kwirinda kubahutaza

    Iyi nama yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

    Abitabiriye iyi nama babanje kwipimisha COVID-19 nk’uko amategeko abiteganya

    source : https://ift.tt/2YvGsLM

  • Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’abagize umuryango mu buhinzi ari ipfundo ry’iterambere ry’urugo – #rwanda #RwOT

    Byakomojweho ku wa 7 Nzeri 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuryango Mpuzamahanga wa OXFAM n’Ihuriro ry’Abashakashatsi (EPRN) na COCOF. Yagarutse ku ikoreshwa ry’uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye hifashishijwe ibishushanyo n’ikoreshwa rya bwo mu igenamigambi (Gender actions learning systems- GALS) by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abarenga 150 bari bahagarariye ibigo bitandukanye birimo inzego za leta, imiryango yigenga, ibigo, abikorera n’abashakashatsi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu gushimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hakiri icyuho cyane mu rwego rw’abikorera.

    Yasabye abitabiriye inama ko batanga ibitekerezo by’uburyo gahunda ya GALS yakoreshwa mu itegurwa ry’imihigo bihereye mu muryango.

    Umukozi ushinzwe Imishinga muri COCOF, Nibagwire Désiré, yagarutse ku gisobanuro cya Gahunda ya GALS, yagaragaje ko ari uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye.

    Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2012, COCOF binyuze mu nkunga ya OXFAM, yagiye itanga amahugurwa ku bahinzi mu ikoreshwa rya GALS kandi tumaze kubona ibyiza byavuye muri ayo mahugurwa. Byagabanyije amakimbirane yo mu ngo, bifasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.”

    “Ibi byose biterwa nuko urugo rwiyemeje gukurikiza GALS, habaho gukorera hamwe. Umugabo n’umugore bose bagamije iterambere ry’urugo rwa bo aho kwirirwa bata umwanya mu makimbirane.”

    Umuturage utuye mu Karere ka Muhanga, Mukanyandwi Dativa, yagaragaje ko amahugurwa yahawe agamije kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buhinzi yababereye umuyoboro w’iterambere.

    Ati “Mbere yo guhugurwa njyewe n’umugabo twahoraga mu makimbirane, buri wese akagira umutungo we yigengaho mugenzi we atazi cyangwa adafiteho uburenganzira. Ibi byadindizaga iterambere ry’urugo n’abana bakabirenganiramo kuko buri wese yasiganiraga kugira icyo yabafasha.”

    Yakomeje agira ati “Ubu buri wese ashyira imbere igishimisha mugenzi we, akirinda ikimubangamira, bityo tukagira indoto zimwe z’iterambere z’urugo rwacu. Twiteje imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kuko n’umusaruro wiyongereye.”

    Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas yongeye gushimangira akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

    Yasabye abitabiriye inama gutanga umusanzu mu ikoreshwa rya gahunda ya GALS nk’uburyo bwiyongera ku busanzwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo.

    Abitabiriye iyi inama basabye ko hashyirwaho ihuriro ry’abahuguwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gals) bagakomeza kubishishikariza abo itarageraho, gusaba inzego za Leta gushyiraho iyo gahunda mu igenamigambi hagenwa ingengo y’imari yo kuyigisha mu gihugu. Banagaragaje ko ikwiye gushyirwa muri gahunda ziganirwaho mu migoroba y’ababyeyi n’imiganda rusange y’abaturage ndetse ikongerwa no mu mihigo y’urugo, n’iy’uturere.

    Abaturage basobanuriwe ibyiza byo kuzuzanya k’umugabo n’umugore hifashishijwe ibishushanyo

    Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu buhinzi ari izingiro ry’iterambere ry’umuryango

    Uburyo bwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze ni ubw’ibishushanyo

    source : https://ift.tt/3jTo9IB

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 7 Nzeri 2021 ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

    Yagize ati “Abayobozi rimwe na rimwe tujya tugira amakosa, umuturage akaza akugana akuzaniye ikibazo, ukamusubiza kuri wa wundi utaragikemuye.”

    Yibukije abayobozi ko abaturage baba babitezeho kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza, bityo bakwiye kwirinda ko babatakariza icyizere.

    Yavuze ko atari byiza ko umuyobozi atinda gukemura ibibazo bikagera n’aho abisigira umusimbuye na we bikaba uko.

    Ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, kuko ntawe ubishyira mu bubiko. Si byiza ko ibibazo wakiriye wabyimukana muri manda yindi, cyangwa ngo ubirage abagusimbuye.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage guharanira gukorana neza n’ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu iterambere kandi birinda kutanyurwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye gusurwa na Minisitiri Gatabazi kandi bagiye kurushaho gukorana neza n’ubuyobozi mu guhindura aho batuye heza.

    Mwiseneza Claire ati “Hari byinshi byiza twagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Twe abaturage icyo twiyemeje ni ugukomeza gukorana neza n’abayobozi kugira ngo tugere kuri byinshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyiraho uburyo bwo guha serivisi nziza ababagana, anenga abahora mu nama n’amahugurwa bya buri munsi bakibagirwa inshingano zabo.

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho

    Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye

    Bishimiye ko bagiriwe inama na Minisitiri Gatabazi bamwizeza gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba bateze amatwi impanuro za Minisitiri Gatabazi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3yTUweM

  • Museveni yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro yagiranye na France 24 cyayobowe na Marc Perelman. Cyagarutse ku ngingo zirimo coup d’etat yo muri Guinée, politiki y’imbere mu gihugu cye ndetse n’umubano w’igihugu cye n’ibituranye nacyo cyane cyane u Rwanda na RDC.

    Mu bibazo hafi ya byose Museveni yabajijwe nta na kimwe yasubije mu magambo menshi, hafi ya byose yavugaga make ashoboka keretse nk’ikijyanye na coup d’etat yo muri Guinée aho yayamaganye, akavuga ko abayikoze bakwiriye kubiryozwa.

    Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Museveni yabajijwe niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Museveni yibukijwe ko hari inama z’abakuru b’ibihugu n’abahuza barimo RDC na Angola zabayeho, niba nta musaruro zatanze kuri iki kibazo, asubiza ko nubwo zabaye umupaka utafunguwe.

    Ati “Twagize ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka itatu ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa.”

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Nta kabuza ko Museveni abona ikibazo hagati y’ibihugu byombi ku mupaka kuko igihugu cye cyahababariye bikomeye kuva wafungwa.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    Museveni yavuze ko adashobora kwinjira mu muzi w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko atari mu rukiko. Ati “Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”

    Mu ntangiriro za 2020 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yagarutse ku kibazo cya Uganda by’umwihariko ku bijyanye n’umupaka.

    Ati “Ubirebye wakeka ko ikibazo ari umupaka, oya, hari ibyateye ibibazo ku mupaka. Kandi ndatekereza ko ibyo bikwiriye kwitabwaho byihariye, ni gute twagize ibibazo ku mupaka, ni ukubera ko hari ikindi kibazo cyabayeho. Rero dukwiriye gukemura icyo kindi, mu kubikora tuzaba dukemuye ibibazo ku mupaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko n’iyo wakuraho imipaka muri EAC, ukomeza kugira abaturanyi. Gusa mu gihe umuturanyi akubwiye ko naramuka agusanze mu mbuga ye azakugirira nabi, byo ubwabyo bihita bishyiraho umupaka.

    Ati “Ibyo ni byo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi iheruka.”

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    Umudepite wa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukasa Mbidde, aherutse kubwira IGIHE ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, nyamara yemeza ko bifite imvano ya kure cyane.

    Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

    Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3jRcZ7o