Tag: featured

  • Abarwara Malaria mu Rwanda bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malaria, cyatangirijwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe.

    Akarere ka Kirehe mu 2016 kari gafite abaturage ibihumbi 270 bari barwaye Malaria, 650 bari barwaye iy’igikatu. Iyi mibare yaragabanutse cyane mu 2020/2021 kuko abayirwaye bari ibihumbi 25 mu gihe aka Karere kiyemeje kuyirandura burundu.

    Ku rwego rw’igihugu ho mu 2016 abari barwaye Malaria mu Rwanda bari miliyoni 4.5 mu gihe mu 2020/2021, abayirwaye bageze kuri miyoni imwe n’ibihumbi 400.

    Umuyobozi w’Ishami ryo kwirinda no gukumira Indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko Malaria ari ikibazo gihangayikishije Isi yose muri rusange.

    Yasobanuye ko mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagize Malaria nyinshi cyane aho abagera kuri miliyoni 4.5 bayirwaye mu gihugu hose.

    Yakomeje agira ati “Muri abo bayirwaye twagizemo ibihumbi 18 barwaye Malaria y’igikatu, uko bagenda baremba n’umubare w’abahitanwa nayo wariyongereye, twagizemo abagera kuri 700 babuze ubuzima. Gusa kubera ingamba zitandukanye twafashe mu mwaka ushize wa 2020/2021 uwo mubare waragabanutse ku buryo twagize miliyoni imwe n’ibihumbi 400.”

    Dr Tuyishime yavuze ko abarwaye Malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 18 bagera ku 2500, abahitanwa na yo babaye 96 bavuye kuri 700. Yasobanuye ko iryo gabanuka ryatewe n’ingamba zitandukanye zirimo kuvura abaturage benshi no kwirinda no gukoresha abajyanama b’ubuzima.

    Ati “Mu ngamba rero zitandukanye zidufasha mu kuyirwanya harimo gutera imiti yica imibu aho kuri ubu tuyitera mu turere 12 tuzahaye cyane kurusha utundi.”

    Yavuze ko ubushobozi budahagije ku buryo Leta yatera igihugu cyose gusa ahamya ko nabyo bizagerwaho, yavuze ko kandi kuba abaturage bahabwa inzitiramibu bituma abantu barwaraga Malaria bagabanuka.

    Uhagarariye USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin, yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rukoresha abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria n’izindi ndwara, yavuze ko gutera imiti yica imibu bizafasha cyane mu kugabanya abayirwara ku kigero kiri hejuru cyane.

    -  Gutererwa imiti yica imibu byirukanye Malaria mu baturage

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kubaterera imiti yica imibu byatumye batarwara Malaria mu myaka itanu ishize.

    Mukankuranga Donatille utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Gahama mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko we n’umuryango we baheruka kurwara Malaria mu myaka itanu ishize.

    Ati “Uyu muti baduterera udufasha mu kurwanya imibu, mbere batarawuduterera imibu yaraduteraga ikadutera Malaria, abana bakarwaragurika cyane ariko nyuma yo gutangira kuduterera ubu ntabwo iwanjye barongera kurwara.”

    Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Kirehe witwa Kaberuka Froduard, we yavuze ko agereranyije umubare w’abamugana asanga banduye Malaria ari bake cyane ugereranyije no mu myaka itanu ishize, ibi ngo byatewe nuko bose batererwa imiti yica imibu bakanarara mu nzitiramibu ziteye imiti.

    U Rwanda rufite intego yo kurandura Malaria burundu mu mwaka wa 2024, ibi bikazagerwaho mu gihe abaturage bose bazajya batererwa imiti yica imibu iyitera, kuryama mu nzitiramibu ku baturage bose ndetse gukoresha abajyanama b’ubuzima mu kuvura abaturage n’izindi ngamba nyinshi zagiye zikorwa.

    Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe hatangirijwe ubukangurambaga ku gikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malaria

    Bateye imiti mu nzu y’umuturage

    Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Indwara muri RBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko abarwara Malaria bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu

    Abarwara Malaria mu Rwanda bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu ishize

    source : https://ift.tt/3E4Jo2l

  • Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yasuye Abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kiri mu Karere ka Rubavu, IGP Nyakoro Sirro yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa. Yatangiye yereka abashyitsi imiterere y’Intara y’Iburengerazuba, imipaka y’u Rwanda ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yanaberetse ibikorwa bya Polisi umunsi ku wundi.

    Yagize ati “Abapolisi bakorera muri iyi Ntara ikora ku mipaka ihana imbibi baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka, twavuga nk’ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n’amategeko ndetse n’abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

    CSP Kalisa yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya imbogamizi zose zijyanye no kwambuka imipaka.

    IGP Nyakoro Sirro n’intumwa ayoboye beretswe ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba birebera uko Polisi y’u Rwanda izamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo babashe gusohoza neza ishingano zabo. Basuye ibice bitandukanye, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho ategurirwa ndetse n’aho abapolisi baruhukira.

    Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa bari kumwe banasuye umupaka munini wa La Corniche One Stop Border Post, uyu mupaka unyurwaho n’imodoka banirebera uko abapolisi bashyira imbaraga mu gucunga umutekano wo kuri uwo mupaka.

    IGP Sirro yishimiye uko bakora akazi bagenzura urujya n’uruza rw ‘abantu bambuka umupaka bajya cyangwa bava mu bihugu byombi.

    Yagize ati “Ni ibyo gushima uko abapolisi bakora akazi kabo mu kubumbatira umutekano mu buryo butandukanye. Twanyuzwe n’ibisobanuro twahawe ukuntu ushobora kugera ku mutekano binyuze mu mikoranire n’abaturage mu gutahura abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda. Ibyo twiboneye bigaragaza ko iyi mikorere yafasha mu gutsinda imbogamizi zishingiye ku rujya n’uruza rw’abantu batuye muri ibi bihugu byombi.”

    IGP Sirro yashimye uko Polisi y’u Rwanda yazamuye imibereho myiza y’abapolisi binyuze mu nyubako zigezweho, amacumbi meza ku bapolisi ndetse n’isuku yahabonye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3A2Cpo2

  • Padiri Bernard Muhawenimana yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo kubika ryashyizwe ahagaragara na Musenyeri Casimir Uwumukiza, mu izina ry’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, riragira riti “Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali afatanyije n’Umuryango wa Padiri Bernard Muhawenimana, bababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Bernard Muhawenimana, Umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.”

    Muri iryo tangazo, basoza bavuga ko umunsi wo gusezera no gushyingura nyakwigendera uzamenyeshwa hanyuma.

    Mu minsi itageze muri 40, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze Abaseseridoti bane, bitabye Imana, barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, Buhanga Jean Claude, witabye Imana azize impanuka y’ikamyo yamugwiriye ku itariki ya 5 Kanama 2021.

    Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we yitaba Imana tariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi, na Padiri Justin Kayitana wa Diyosezi ya Kibungo akaba aherutse kwitaba Imana tariki ya 01 Nzeri 2021, azize urupfu rutunguranye.

    Padiri Bernard Muhawenimana yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata.

    source : https://ift.tt/3hlypYB

  • Imfungwa n’abagororwa bazakomeza gukingirwa uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gukingira abaturage bayo kugira ngo badakomeza kuzahazwa n’iki cyorezo cyibasiye Isi guhera muri Werurwe 2020 aho kimaze guhitana abasaga Miliyoni 4 n’ibihumbi 600 barimo abarenga ibihumbi 177 bo ku mugabane wa Afurika, harimo 1,153 bo mu Rwanda kugeza tariki 09 Nzeri 2021.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira abantu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye harimo n’abari muri gereza.

    Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SSP Gakwaya Pelly Uwera, avuga ko batangira gahunda yo gukingira batangiriye ku bakuze n’abafite indwara zidakira nk’uko byakozwe n’ahandi hatari muri gereza ariko ngo uko inkingo zikomeza kuboneka niko bagenda bakingira n’ibindi byiciro.

    Ati “Uko inkingo zigenda ziboneka natwe turifuza gukingira buri mugororwa wese aho ava akagera agakingirwa kugira ngo turebe ko na bo nk’abandi Banyarwanda uburenganzira bwabo bwose babubona”.

    Muri Gereza 10 ziri mu Rwanda habarirwa imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 70 barimo abagore basaga gato ibihumbi 5.

    Mu Rwanda hamaze kwakirwa ubwoko bw’inkingo za covid-19 burimo AstraZeneka, Pfizer, Sonipharm hamwe na Johnson & Johnson.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bafite intengo y’uko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira mu Rwanda hamaze gukingirwa byibuze 30% by’abagomba gukingirwa naho umwaka utaha ukazarangira byibuze hakingiwe 60%.

    source : https://ift.tt/3hiR87b

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, i Nyaruguru habonetse abarwayi benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,153. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 3, abarembye ni 15.

    Kuri uwo munsi ahabonetse abanduye icyo cyorezo benshi ni mu Karere ka Nyaruguru (60), Rwamagana (40), Gicumbi (34), mu Mujyi wa Kigali (34) n’i Karongi (33) nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/2X9HFYo

  • Perezida Kagame yazamuye abasirikare batanu abaha ipeti rya Colonel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha wazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, ndetse agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

    Colonel Francis Regis Gatarayiha
    Colonel Francis Regis Gatarayiha

    Colonel Francis Regis Gatarayiha wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yari yasimbuwe kuri uwo mwanya tariki 06 Nzeri 2021 na ACP Lynder Nkuranga.

    Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Yahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014 kugeza Kuboza 2020, akaba yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Ernest Nsabimana.

    Colonel Patrick Nyirishema
    Colonel Patrick Nyirishema

    Abandi bahawe ipeti rya Colonel ni Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.


    source : https://ift.tt/2X4q8Bc

  • Barye bari menge! Ubutumwa bwa RRA yahagurukiye abacuruza magendu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’uko hashize icyumweru, RRA ikoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu minsi itandatu gusa hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

    Mu kiganiro na IGIHE Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

    Yagize ati “Ni ibikorwa twakoze nyuma y’uko twahawe amakuru n’abantu batandukanye. Hari ibihano biteganyijwe n’amategeko ibyo ni byo bikurikizwa ariko ibyafashwe bijyanwa mu bubiko bwa Gasutamo.”

    Yakomeje agira ati “Ibikorwa birakomeje cyane. Nyuma yo gusura izi ntara zose, haba Amajyaruguru n’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba dufite amakuru afatika y’aho magendu inyura n’uburyo ikorwamo. Ubwo rero nabo tutarafata uyu munsi, ejo dushobora kubafata kuko amakuru turayafite neza, bafatwa.’’

    Yasabye buri wese ushaka cyangwa ukora magendu kubireka kuko bahuriramo n’igihombo gishobora no gutuma ibikorwa byabo bifunga.

    Ati “Hari abo twafatanye ibintu nk’ibyo babicuruza ku isoko, bakagira n’ababibagemurira bose, turabasaba kubihagarika. Ibyo bintu ntibyemewe kandi ingaruka bibagiraho ziraremereye cyane ugereranyije n’inyungu babikuramo. Uko ibihano biteganyijwe hari ibigaragara ko rwose bisubiza ubucuruzi inyuma. N’uwo tutafashe arye ari menge. Turababurira rwose kandi tubasaba guhagarika gukora ibintu nk’ibyo ngibyo bagakora mu nzira zemewe.”

    Rimwe na rimwe hari igihe usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abacuruza magendu mu buryo bunyuranye ariko RRA ivuka ko itazihanganira uwo ari we wese ushobora gukingira ikibaba abakora ibikorwa nk’ibyo.

    Abaturarwanda na bo basabwe gukomeza gutanga amakuru arebana n’abashaka kudindiza ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendu ndetse no guharanira kuzirwanya kuko na bo zishobora kubagiraho ingaruka.

    Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

    RRA yavuze ko ikomeje ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, kudakoresha imashini ya EBM, n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

    Amabaro y’imyenda ari mu byafashwe byinjizwa mu buryo bwa magendu

    Ibyafashwe byajyanywe mu bubiko bwa gasutamo

    Iminzani itujuje ubuziranenge na yo yarafashwe

    Imizingo y’insinga zitujuje ubuziranenge na zo zarafashwe

    source : https://ift.tt/3zZ2RyY

  • Ntihabayeho gushishoza- Umuyobozi wa RMF avuga kuri miliyari 2,5 Frw bishyuye mu mushinga utabareba – #rwanda #RwOT

    Ni amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2019/2020. RMF yitabye PAC ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 ngo iyatangeho ibisobanuro.

    Byasobanuwe ko aya mafaranga yishyuwe mu bikorwa by’umushinga wo gukwirakwiza ibikorwaremezo mu Kiyovu cy’Abakene, mu Murenge wa Rugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu 2018.

    Bivugwa ko wari umushinga Leta ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ariko uruhare rwayo [leta] rukaba rwaragombaga gutangwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

    Mininfra yahaye inshingano Ikigega gishinzwe gusana Imihanda (RMF) zo kuba ari cyo gitanga urwo ruhare rwagombaga kurenga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu masezerano ntiharimo ko RMF ari yo izishyura ayo mafaranga ndetse ntiyatanzwe mu buryo bwo kuguriza Mininfra.

    Mu Ugushyingo 2019, RMF yari imaze kwishyura asaga miliyari 2,556 kuri RSSB. Nyuma y’igihe gito aya mafaranga amaze kwishyurwa, ku wa 25 Ugushyingo 2019, RMF yumvikanye na Mininfra guhagarika iyo gahunda yo gutanga amafaranga muri uyu mushinga.

    Depite Bahufite Christine yavuze ko kugeza ubwo hakorwaga igenzura muri Werurwe 2021 aya mafaranga yari ataragaruzwa, akavuga ko yishyuwe mu buryo buhabaye n’inshingano iki kigo gisanganwe kandi ko yagombaga gukora ibindi bikorwa.

    Umuyobozi wa RMF, Sibomana Mathias, yavuze Mininfra ari yo yabasabye kwishyura aya mafaranga mu ibaruwa yabandikiye.

    Ati “Batwandikiye badusaba kugaragaza uko ayo mafaranga yazagaruzwa ariko ntabwo habayeho gushishoza neza, turayishyura nyuma Umugenzuzi w’Imari amaze kubigaragaza dusanga bitari mu nshingano zacu.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra), Uwase Patricie, yavuze ko uko byagenze abizi kandi ko iyi minisiteri iri mu biganiro na Minecofin ngo aya mafaranga asubizwe muri RMF.

    Ati “Ni byo ndabizi, ni ibibazo navuga twaganiriye na RMF, ni natwe twabasabye ngo gukomeza kuyishyura bibe bihagaze kuko twari twumvikanye na Minecofin ko izo nshingano izifata akishyurwa biturutse mu isanduku ya Leta aho kuba RMF. Ni umushinga wari wakozwe na RSSB ariko ni umushinga wa leta.Turimo turaganira na Minecofin ngo yishyurwe ave mu bitabo bya RMF.”

    Iki kigega cyanenzwe gutinda kwishyura amafaranga y’ingurane z’imitungo y’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byacyo, ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byatewe biterwa no kuba imyirondoro yabo ituzuye.

    Umuyobozi w’Ikigega Gishinzwe isanwa ry’Imihanda (RMF), Sibomana Mathias, asobanura iby’amafaranga bishyuye mu mushinga utari mu nshingano z’iki kigega

    source : https://ift.tt/2VAcPrO

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Regis Gatarayiha – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

    Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

    Yahawe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

    Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

    Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n’abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

    Impinduka mu kuzamura abasirikare mu ntera zatangajwe mu gihe kuri uyu munsi, Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Lt Col Patrick Nyirishema yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF

    source : https://ift.tt/3BY0Cg6

  • REG yisobanuye ku bibazo by’imicungire y’umutungo mu bigo biyishamikiyeho – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo ni ibyagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’imyaka itatu, 2017/2018; 2018/2019 na 2019/2020 biri muri REG n’ibigo biyishamikiyeho birimo igishinzwe gutunganya ibikorwaremezo by’amashanyarazi (EDCL) n’igishinzwe ubucuruzi bw’amashanyarazi (EUCL).

    Muri rusange byagaragaye ko REG ifite ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba inatinda kwishyura abayiha ibikoresho.

    REG iberewemo amadeni agera kuri miliyari ebyiri bitizewe ko azagaruzwa n’indi myenda igera kuri miliyari 12 Frw yakomotse ku Kigo cyahoze cyitwa EWSA.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko gucunga amasezerano muri EDCL bitarafata umurongo neza ndetse EUCL ikorera mu gihombo mu gihe ari ikigo gikora ubucuruzi.

    Yatanze urugero rw’uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwa Gishoma, rutaratanga umusaruro kuva mu 2017 nyamara rwarashowemo agera kuri miliyari 40.

    Biraro yasabye ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ko byakurikiranira hafi REG n’ibigo biyishamikiyeho.

    Iyi raporo igaragaza ko mu bibanza bya REG bigera kuri 429 biri hirya no hino mu gihugu, 386 bitanditse bivuze ko nta byangombwa by’ubutaka bwabyo iki kigo kigira. REG kandi ibarwaho inzu zangiritse zirimo iziherereye mu turere twa Karongi, Kirehe, Nyamasheke, Rusizi, Nyanza, Rubavu na Burera zikaba zidasanwa nyamara zifite agaciro kanini.

    Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yavuze ko mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari ibyo babashije gukemura nubwo inzira ikiri ndende.

    Ati “Turi gukorana bya hafi n’Abagize Inama y’Ubutegetsi mu gukemura ibibazo byagaragajwe. Turimo gukora cyane ngo dukemure ibibazo byose byagaragajwe. Turi guhindura imikorere haba mu bijyanye n’icungamutungo ndetse no guhesha agaciro amafaranga aba yashowe.”

    Yakomeje agira ati “Turabizi ko ari ngombwa kugira ibyangombwa by’umutungo, turi gushyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa by’ubutaka.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yijeje ko ibibazo by’inzu zangiritse zibarwa mu mutungo wa REG, bigiye gukurikiranwa zigasurwa hakarebwa uko zabyazwa umusaruro.

    REG yagiriwe inama yo gukomeza guhuza inganda zitanga amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, ku ikoranabuhanga rya SCADA kugira ngo hamenyekane umuriro ucuruzwa n’abo ucuruzwaho kugira ngo hirindwe ibihombo bigenda bigaragara.

    Abayobozi ba REG n’ibigo biyishamikiyeho batanze ibisobanuro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Webex

    Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline na Depite Ntezimana Jean Claude bakurikiye ibisobanuro by’abayobozi ba REG

    Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens

    Depite Bakundufite Christine, umwe mu bagize PAC

    source : https://ift.tt/3jY5cVl