Tag: featured

  • Guraride, amagare yari amaze igihe ategerejwe muri Kigali yatangiye gukoreshwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse n’ubuyobozi bwa Guraride Rwanda bafunguye ku mugaragaro ikoreshwa ry’aya magare.

    Ku ikubitiro hatangiye gukoreshwa amagare 80 ari kuri sitasiyo 12 hirya no hino harimo sitasiyo iri ku mujyi wa Kigali (uruhande rurebana na MINECOFIN), iri ku cyicaro cya I&M Bank, kuri Marriott Hotel, ku ishami rya RBC rirebana na Serena Hotel, ku bitaro bya CHUK n’ahandi.

    Minisitiri Gatete yavuze ko gukoresha aya magare bifite inyungu nyinshi zirimo koroshya ingendo, kugira ubuzima bwiza, guhumeka umwuka usukuye no kubungabunga ibidukikije hirindwa imihindagurikire y’ibihe.

    Yongeyeho ati “Dutangiriye hano mu masangano y’umujyi wa Kigali na Remera hahora umubyigano w’imodoka. [Ikoreshwa ry’aya magare] rizagira ingaruka nziza cyane […] turasha ko abantu benshi bitabira gukoresha amagare mu ngendo zabo kuko nta mwuka mubi na muke asohora kandi afasha umuntu kugira ubuzima bwiza.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko ikoreshwa ry’aya magare ari bumwe mu buryo bwo kurushaho kugira umujyi wa Kigali mwiza, no kuwurinda kohereza imyuka ihumanye mu kirere.

    Ati “Uko tugenda twagura imihanda cyangwa tuyivugurura, duteganya aho abanyamaguru baca ariko tugateganya n’aho amagare aca. Uyu mushinga waziye igihe kuko ubu tuvuga abantu bageze kuri 200 bamaze gutangira kuyakoresha, abamaze kwiyandikisha muri application ya Guraride bararenga 1000.”

    Rubingisa yavuze ko hazakorwa ibiganiro na Guraride Rwanda kugira ngo aya magare yongerwe ndetse azanagezwe mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali kuko bigaragara ko abantu benshi bayakeneye.

    Umutekano wayo uzakazwa

    Benshi mu bagiye babona cyangwa bumva amakuru y’aya magare bibajije ikibazo cyijyanye n’umutekano w’ayo, batekereza ko ashobora kwibwa cyangwa kwangizwa kuko azajya akoreshwa n’abantu bose.

    Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Ruyenzi Teddy, yakuyeho izo mpungenge avuga ko ku bijyanye n’umutekano w’aya magare polisi ihari ndetse ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu kuyarindira umutekano kimwe n’uw’abazayakoresha.

    Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bw’ahasigiwe abatwara amagare ngo hakoreshwe nta nkomyi, ahatarateganyijwe umuhanda w’amagare, tuzakomeza kureba ko abayakoresha bakoresha umuhanda umwe n’abandi, uburenganzira bwabo bwubahirizwa.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Guraride Rwanda, Muhoza Ella Pamela, yavuze ko aya magare afite ikoranabuhanga ryerekana ibyerekezo, GPS, ku buryo aho ari hose haba hagaragara ndetse ko hazajya habanza kwandikwa umwirondoro w’ugiye kurikoresha.

    Yasobanuye ko kurikoresha bisaba kuba umuntu afite ‘application’ ya Guraride muri telefone, ndetse ko kuri buri sitasiyo hazajya haba hari umukozi wabo uzajya wandika imyirondoro y’utwaye igare, amusobanurire uko rikoreshwa ndetse anamuyobore.

    Ati “Umuntu azajya aza afite ibyangombwa cyane cyane indangamuntu tumwandike izina rye, nimero y’indangamuntu cyangwa passport, hanyuma tukaguhereza igare tukagukarabya intoki, tukakubwira aho uhera n’uko urikoresha.”

    Buri Muturarwanda wese yemerewe gukoresha aya magare mu gikorwa icyo ari cyo cyose yaba atembera, akora sport cyangwa ashaka kujya ahantu runaka, ndetse mu mezi abiri ya mbere uhereye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri kuyatwara ni ubuntu, aho nyuma hazashyirwaho igiciro cyoroheye buri wese ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

    Umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’amagare ya Guraride ku mugaragaro wabaye hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid -19

    Abanya-Kigali bagiye gutangira gukoresha amagare ya Guraride

    Abanyakigali bazakoresha aya magare amezi abiri ku buntu

    Abayobozi basobanurirwa iby’uko utwaye igare azajya abanza kwandikwa

    Minisitiri Claver Gatete yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo koroshya uburyo bw’ingendo mu gihugu hose kandi habungabungwa ibidukikije

    Aya magare afite ikoranabuhanga rya GPS ryerekana icyerekezo umuntu arimo, bikazayarinda kuba yaburirwa irengero

    Aya magare azajya akoreshwa mu mihanda yagenewe kunyuramo amagare

    Guraride Rwanda izanatangiza vuba ubundi bwoko butandukanye bw’amagare abereye abatuye umujyi

    Guraride Rwanda yatangije amagare asanzwe ariko mu gihe cya vuba bazazana akoreshwa n’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba

    Minisitiri Gatete Claver Umuyobozi w Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence ACP Ruyenzi Teddy na Visi Perezida wa Guraride Rwanda bafungura ku mugaragaro ikoreshwa ry aya magare

    Amb Gatete Claver yahamagariye Abaturarwanda kwitabira gukoresha amagare mu ngendo zabo zose

    Meya Rubingisa Pudence yavuze ko hazakorwa ibiganiro aya magare akongerwa kuko benshi bagaragaje ko bayakeneye

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Guraride Rwanda Muhoza Pamella yavuze ko aya magare azagenda yongerwa uko imihanda izagenda iboneka

    Minisitiri Gatete niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

    Sitasiyo iri hafi y’ibiro by’Umujyi wa Kigali niho hafunguriweho ku mugaragaro ikoreshwa ry’aya magare

    Abayobozi batandukanye muri MININFRA, Umujyi wa Kigali, Polisi no muri Guraride Rwanda bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3A2vRG5

  • Nyagatare: Safari George wagaragaye aniga Dasso yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwavuze ko rukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya, rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata uyu mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu kwezi gushize inkuru zaranditswe, indirimbo zirasohorwa abandi benshi babihindura urwenya ubwo umugabo witwa Safari George yagaragaraga mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka ze ubwo yari aragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.

    DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari aramuniga kuburyo undi atabaza.

    Nyuma y’iyi mirwano hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho, bazira gukoresha imbaraga z’umurengera ku muturage.

    Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi zimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.

    Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze ahubwo ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

    Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite ahubwo byose yabikoze yirwanaho.

    Nyuma yo kumva impande zombi kuri uyu wa Kane Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko Safari George afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kubera impamvu zikomeye z’ibyaha aregwa.

    Urukiko kandi rwavuze ko Safari yemerewe kujurira bitarenze iminsi itanu iri somwa ribaye.

    Umwanzuro wasomwe Safari atari mu rukiko, gusa hagaragaye umukobwa we na we wahise agenda bakimara kuvuga ko se agiye gufungwa iminsi 30.

    Safari akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi

    source : https://ift.tt/3nfxLQd

  • EDCL yaburiye irengero rwiyemezamirimo wayihangitse ‘transformateurs’ zidakoreshwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iri soko EDCL yari yishyuye miliyoni 21.927.000 Frw ya avansi ahwanye na 10% ry’isoko ryo kugura ’transformateurs’ 99. Nyuma rwiyemezamirimo yatanze izigera kuri 28 biza gutahurwa ko zitujuje ibisabwa kuko zitashoboraga gukoreshwa mu Rwanda.

    EDCL yasanze izi zikorera kuri Volte 33 mu gihe mu miyoboro y’amashanyarazi mu Rwanda hakoreshwa izikorera kuri Volte 30 nk’uko byasobanuwe n’abahagarariye iki kigo imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Umutungo wa Leta, PAC, kuri uyu wa 9 Nzeri 2021.

    Rwiyemezamirimo bivugwa ko akomoka muri Afurika y’Epfo yahise aburirwa irengero nyuma y’aho bitahuwe ko yagize uburiganya bwo guhindura ahanditse Volte 33 ahasimbuza indi mibare. Kugeza ubu ntiyabashije kuboneka ngo aryozwe icyo cyaha yakoze nubwo REG yakoze ibishoboka ngo imushakishe.

    Mu gushaka kuziba icyuho cy’igihombo, EDCL yiyemeje guhindura izi transformateurs zigashyirwa kuri volte 30, zivanywe kuri 33. Imwe ni yo yakoreweho igerageza bigaragara ko ikora neza ndetse ubu yashyizwe ku muyoboro.

    Abadepite bagize impungenge ko guhindura izi transformateurs zigashyirwa ku miyoboro y’amashanyarazi yo mu Rwanda bishobora guteza ingaruka nk’uko byagarutsweho na Perezida wa PAC, Muhakwa Valens.

    Ati “Ubwo si nko gufata imodoka ukayihindurira moteri, garanti uba wizeye ni iyihe? Ufashe moteri y’ikamyo ukayishyira mu ivatiri ukabona iragiye wavuga ko iyo modoka ifite garanti ingana iki? Ndumva muri gukora ibisa n’ibyo yari yanditse.”

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko ku isoko nk’iri rwiyemezamirimo yagombaga kubanza gutanga ibikoresho akabona kwishyurwa, avuga ko ayo mafaranga atagombye kuba yaratanzwe.

    Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko EDCL yihuse mu guha rwiyemezamirimo amafaranga, ko ibyabaye ari nko kuyajugunya kuko nta bushishozi bagize.

    Ati “Mwahesheje amahirwe umuntu ubiba.”

    Itegeko riteganya ko avanse nk’iyi itangwa ku masoko y’imirimo gusa na ho ku bijyanye n’isoko ryo kugemura ibikoresho, bityo ngo ni ikosa ryabayeho nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye Ikigo Gishinzwe Amasoko ya Leta.

    Depite Germaine Musabeyezu yavuze ko guhindura ikintu cyakozwe n’uruganda utabiherewe uburenganzira bishobora kugira ingaruka.

    Depite Muhakwa Valens yibajije uko byagenda mu gihe rwiyemezamirimo yagaruka gusaba transformateurs ze akeneye kuzijyana ahandi bazakira nyamara agasanga zarahinduwe. Yavuze ko bitumvikana ukuntu ibintu bitujuje ubuziranenge byinjira mu bubiko bwa EDCL.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yasabye imbabazi kuri aya makosa avuga ko hagiye gushakwa igisubizo cy’uko izo transformateurs zisigaye zakosorwa zikabyazwa umusaruro ndetse yizeza ko bazakomeza gusaba REG gukosora amakosa nk’aya no mu yindi mishinga.

    PAC yagarutse no ku gihombo cya miliyoni 97 z’amafaranga y’u Rwanda, EDCL yagize bitewe no gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo b’abanyamahanga bigakorwa agaciro k’ivunjisha karamaze kuzamuka cyane ari na byo byateye ikinyuranyo mu mafaranga yagombaga kwishyurwa.

    EDCL yavuze ko iki kibazo cyagiye giterwa no gutinda kubona ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa imishinga.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, PAC iri guheraho isaba ibisobanuro ibigo bya leta byagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo yagaragaje ko hari ububiko by’ibikoresho buherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, bwangijwe n’inkongi.

    Kuri ubu hari miliyoni zisaga 421 z’amafaranga y’u Rwanda atarishyurwa na sosiyete y’ubwishingizi kuko hishyuwe asaga miliyoni 585 Frw gusa kandi hakaba hashize igihe kinini.

    Uwase Patricie yavuze ko Mininfra nk’urwego rureberera REG n’ibigo biyishamikiyeho izakomeza kubiba hafi kugira ngo ibibazo byose bihari bafatanye kubishakira ibisubizo hirindwa ko hagira igikoma mu nkokora gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose mu 2024.

    EDCL yahawe ‘transformateurs’ zidakoreshwa mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3yYyt6w

  • U Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ubushobozi mu bya Gari ya Moshi – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 9 Nzeli 2021, hagati y’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Gari ya Moshi muri Zimbabwe, Martin T. Dinha.

    Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver na mugenzi we wa Zimbabwe, Felix Tapiwa Mhona ndetse na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke.

    Zambia ni igihugu gifite urwego rwa za gari ya moshi rukomeye ndetse uretse kugira ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano urwo rwego hari n’amashuri yigisha ibijyanye no kubaka imihanda ya za gari ya moshi ndetse no kuzikora mu gihe zagize ibibazo.

    Minisitiri Amb Gatete yavuze ko ubwo bunararibonye buzafasha u Rwanda cyane ko ari ubwa mbere rugiye kugira umuhanda wa gari ya moshi mu mateka yarwo.

    Ati “Kuri twe ni bwo tugiye gutangira, mu gihe Zimbabwe bo ari ibintu bamazemo imyaka myinshi cyane, niba ntibeshya Zimbabwe bafite kilometero zirenga ibihumbi bibiri z’inzira ya gari ya moshi, mu gihe twebwe umuhanda dushaka kubaka uzaba uri mu bilometero 400, urumva ko hari byinshi tuzabigiraho.”

    Biteganyijwe ko nyuma y’aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, hakurikiraho ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwazohereza abanyeshuri kujya kwiga ibijyanye no kubaka umuhanda wa gari ya moshi muri Zimbabwe.

    Minisitiri Tapirwa Mhona agaruka kuri aya masezerano y’impande zombi, yavuze ko ajyanye no kubaka ubushobozi mu bijyanye no gusangizanya ubumenyi kandi u Rwanda ruzabyungukiramo.

    Ati “Amasezerano dusinye hano ni ajyanye no kubaka ubushobozi, kandi Zimbabwe twakoze ibi bintu kuva mu myaka ishize ndetse dufite n’inzira za gari ya moshi zimaze igihe kirekire zikora. Ubufatanye twagiranye n’u Rwanda rero ni ukugira ngo tubasangize ubwo bunararibonye.”

    Minisitiri Felix Tapirwa Mhona n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, kuri uyu wa Kane banasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uri mu Karere ka Musanze ndetse bakaba bateganya gusura ibikorwa remezo bitandukanye.

    Ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu ngeri zirimo politiki na dipolomasi aho mu Ukwakira 2018, aribwo u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Zimbabwe ndetse Musoni James ahita agirwa Ambasaderi wa mbere warwo muri icyo gihugu.

    U Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ubushobozi mu bya Gari ya Moshi

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano bafashe ifoto y’urwibutso

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Minisitiri Felix Tapirwa Mhona na Amb Gatete ni bo bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu bijyanye na Gari ya Moshi

    source : https://ift.tt/3l3vGE4

  • Kayonza: Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe yishe nyina amutemesheje isuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yishe nyina mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Kanyirabuki mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo atari ubwa mbere yica umuntu, nyina umubyara ngo akaba yamwishe akoresheje isuka.

    Ati “Ni umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bwo mu mutwe, ejo rero mu gitondo yarabyutse afata isuka acoca nyina. Nyina w’imyaka 84 ni we basanzwe babana gusa ntituramenya icyatumye amwica kuko abaturage bamufashe ashaka no kwica abandi aho yari ari kubirukankana.”

    Gitifu Karuranga yavuze ko uyu mugabo yari amaze imyaka ine avuye i Ndera akaba yari amaze iminsi atuje adateza umutekano muke aho atuye, ngo ubwo abaturage bamufataga yababwiye ko hari abandi bantu batandatu yashakaga kwica.

    Yakomeje agira ati “Ubu inzego z’umutekano na RIB zafatanyije gukorera isuzuma uwo mukecuru tunakorana inama n’abaturage turabahumuriza kuko na bo kuba batugeze bamwica ni ubutwari.”

    Yavuze ko kuri ubu uwo mugabo yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Rwinkwavu aho yahavuye yoherezwa mu by’I Ndera kugira ngo akomeze gukurikiranwa, abajijwe niba azafungwa yavuze ko bizakomeza gukurikiranwa na RIB.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo mu myaka umunani ishize na bwo yishe undi muturage akajyanwa i Ndera kuvurwa akaza kurekurwa.


    source : https://ift.tt/38S1Wo6

  • Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

    Ni ibyaha ashinjwa ko yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.

    Yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Icyo gihe Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yareruye avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba.

    Ntarindwa yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

    Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

    RIB yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire ikora iperereza rishingiye ku birego byatanzwe n’abagore babiri mu ntangiriro za Werurwe, yahisemo ko Dr Kayumba akomeza gukurikiranwa afunzwe.

    Umuvugizi wa RIB, DrMurangira B. Thierry ati “Nyuma y’iperereza rirerire ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, RIB yafashe icyemezo ko akurikiranwa afunzwe.”

    Kuki Kayumba atakurikiranywe ari hanze nk’uko byari byaragenze mbere?

    Dr Murangira yatangarije IGIHE ko ubwo muri Werurwe uyu mugabo yatumizwaga ngo yisobanure, byabaye ngombwa ko akurikiranwa ari hanze kuko hari hagikusanywa ibimenyetso.

    Ati “Nk’umuntu ukekwaho ibyaha nka biriya biremereye yagombaga kuza akisobanura. Ariko icyo gihe ibimenyetso ntabwo byari bihagije, hagombaga gukorwa iperereza ryimbitse rikagaragaza ukuri kw’ibyabaye”

    Yakomeje avuga ko hari ingingo z’ingenzi zashingiweho mu gufata umwanzuro wo gufunga Dr Kayumba. Izo zirimo uburemere bw’icyaha n’isubiracyaha.

    Ati “Umuntu uregwa ibyaha nka biriya biremereye igihe cyose hari ibimenyetso bidashidikanywaho akurikiranwa afunze.”

    Ku bijyanye n’isubiracyaha, yavuze ko Dr. Kayumba ari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa byagiye bigongana n’amategeko kandi ko bimwe yabihaniwe.

    Ati “Rero hari impungenge ko ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se agakora n’ibindi. Dushingiye ku bimenyetso bihari bidashidikanywaho no kuba aregwa n’abantu batandukanye, Ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro ko akurikiranwa afunzwe.”

    Ubwo byamenyekanaga muri Werurwe ko hari abakobwa bahohotewe na Dr Kayumba, we ubwe yagiye mu itangazamakuru avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ko iyo baza kuba barahohotewe koko, bari kuba barabivuze bikiba.

    Kuri iyi ngingo, Dr Murangira yasobanuye ko ibi byaha byo gusambanya ku gahato akenshi uwabikorewe afata igihe cyo kwiyakira mbere yo gutobora ngo avuge.

    Ati “Turabimenyereye, uwakorewe bene iki cyaha afata igihe cyo kubanza kubitekerezaho, bishobora gufata igihe kirekire akazageraho agafata umwanzuro wo kubivuga. Gutinda gutanga ikirengo rero biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo izo gutinya ingaruka zavamo nko guhabwa akato muri sosiyete cyangwa gutinya ko abantu babimenya.”

    Kayumba atawe muri yombi nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy). RIB isobanura ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye no kuba yarinjiye muri politiki.

    Dr Murangira ati “Ntabwo RIB iyo iri gukurikirana ibyaha ibaza niba ukekwa ari mu ishyaka cyangwa se ari umunyapolitiki. Icyo tureba ni ibyaha tukabikurikirana nta bwoba nta n’igitutu.”

    Hashize iminsi RIB ita muri yombi abantu bakurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dr Murangira yavuze ko ari gahunda uru rwego rwihaye yo kutabyihanganira.

    Ati “Ntabwo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina tubyihanganira, bigomba gucika uko byagenda kose [Zero Tolerance to GBV Crimes].”

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    My professor sexually assaulted me!

    When @kamarabasalva revealed that Dr @CKayumba had sexually assaulted me in Jan 2017, some asked why I had come out now.

    But is there ever a right time for a victim of sexual assault to speak out? https://t.co/8WzbFjVDYP

    — Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021

    Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina

    source : https://ift.tt/3E5jzz6

  • Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye mu gihe umutekano w’u Rwanda wifashe neza mu mfuruka zose. Yabaye hubahiziwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ni iya mbere yakozwe kuva ingabo n’abapolisi 1000 b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique aho bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Cabo Delgado bikomeje gukorwa ku muvuduko udasanzwe aho kuri ubu RDF iri muri uru rugamba ifatanyijemo n’ingabo za Mozambique, zamaze kwigarurira ibice byose byari mu maboko y’ibyo byihebe. Ni urugamba rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukara mu ntangiriro za Kanama 2021 ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

    Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.

    Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.

    Ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Gicurasi 2020, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

    Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    President Kagame, Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, is now chairing the RDF High Command Council. The council is an annual leading decision-making strategic guidance forum. pic.twitter.com/Yis96h6eOo

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 9, 2021

    Amafoto: Urugwiro Village


    source : https://ift.tt/3nhGUrk

  • U Rwanda rwakiriye imirambo y’abaturage barwo biciwe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Abagabo biciwe muri Uganda ni Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya wishwe ku itariki 30 Kanama 2021 na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga wishwe kuwa 2 Nzeri 2021.

    Imirambo yabo yagaragaye mu Karere ka Kabale muri Uganda. Bishwe bamaze gucucurwa ibyabo.

    Mu gushyikiriza u Rwanda iyi mirambo, rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix naho Uganda ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija.

    Nyakwigendera Bangirana Paul yari asanzwe ahingira amafaranga akabifatanya no gutwika amakara mu Gihugu cya Uganda ariko agataha mu Rwanda buri munsi.

    Yishwe ubwo yari gukora ikiraka cyo gutwika ayo makara ari ku mugoroba wo ku itariki ya 1 Nzeri 2021. Umuryango we waramutegereje uramubura maze mu gitondo cyo kuwa 2 Nzeri bagahamagarwa babwirwa ko yiciwe muri Uganda.

    Basanze yishwe amaze kwamburwa amafaranga yose yari yahembwe ndetse yanambuwe ishati.

    Nyakwigendera Dusabimana Théoneste wishwe tariki 30 Kanama 2021 yishwe avuye muri Uganda aho yakoraga mu ruganda rw’icyayi. Yishwe Ubwo yatahaga avuye gufata amafaranga y’imperekeza kuko yari ageze mu zabukuru , yicirwa i Katuna ubwo yari amaze kuvunjisha amafaranga yari yahawe y’imperekeza.

    Bivugwa ko yahuye n’abagabo bamusabye kumutwaza imizigo yari akuyeyo ariko bazi neza ko afite amafaranga, bagera imbere gato bakamuhotora. Mu bakekwa nta n’umwe urafatwa.

    Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’itangazamakuru bo mu miryango ya ba nyakwigendera, bavuze ko batunguwe no kumva ababo bishwe nta we bari bafitanye ikibazo.

    Kamuyenje Gaudance, umugore wa nyakwigendera Bangirana Paul, yagize ati “Biratubabaje ariko icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakwirinda kujya muri kiriya gihugu kuko baraduhohotera bakatwambura kugeza no kwica abantu bacu.”

    Kanimba John, mukuru wa Dusasabimana Théoneste yavuze ko hashize igihe kinini murumuna we akorera muri Uganda, kandi ko nta we yari afitanye na we ikibazo ku buryo yakwica gutyo.

    Yagize ati “Bakwiye kuduha ubutabera buhamye. Icyo nabwira abakiri bato ni uko iki gihugu cyakomeje guhohotera abanyarwanda bakirinda kujyayo kuko n’abayobozi bakuru bahora batugira iyo nama.”

    Uganda yabuze ibisobanuro ku banyarwanda biciweyo

    Ubwo yasabwaga ibisobanuro ku cyaba cyarateye impfu z’abo bagabo, Meya wa Kabale, Nelson Nshangabasheija yaruciye ararumira.

    Yagize ati “Ndakeka umwe yaranyoye kanyanga agasinda ari nazo yazize, naho undi we, Mbese turacyabyigaho tuzabasubiza vuba, erega u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’abavandimwe n’imipaka ntabwo wamenya aho igarukira.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yasabye abaturage kudashidukira kujya muri Uganda cyane cyane muri iki gihe bigaragara ko bari guhohoterwa.

    Yagize ati ” Turifuza ko mwadufasha tukamenya icyaba kihishe inyuma y’izi mpfu ndetse birazwi ko hari n’ibyo bari bafite byose nta na kimwe kigaragara. Turasaba ko byagaragazwa. Abaturage bo turabibutsa ko kujya muri iki gihugu bagomba kubyitondera kuko bari kugenda bahurirayo n’ibibazo. Nibabe baretse ibi bibazo Uganda ibanze ibikemure.”

    Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe ibizamini mbere y’uko ishyingurwa.

    Imirambo y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda ubwo yagezwaga ku mupaka wa Gatuna

    Inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zakira Abanyarwanda biciwe muri Uganda nyuma yo gucucurwa

    Aba baturage bishwe ni bamwe mu magana y’Abanyarwanda bamaze kuburira ubuzima muri icyo gihugu

    Imodoka zatwaye imirambo y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda

    source : https://ift.tt/3E6oq2W

  • APR FC yerekeje muri Djibouti ifite kapiteni mushya (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya APR FC yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Djibouti, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije abakinnyi intsinzi

    Iyi kipe mbere y’uko ihaguruka, yasuwe n’umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aho yabageneye ubutumwa burimo no kubifuriza kuzatahana intsinzi.

    Yagize ati” Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”

    Mu myitozo ya nyuma, hatangajwe kandi kapiteni mushya w’iyi kipe ari we Tuyisenge Jacques, akazaba yungirijwe na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa kabiri, ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni mushya wa APR FC

    AMAFOTO YA APR FC yerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza muri Djibouti

    APR FC igera muri Djibouti, yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye

    Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

    ABAKINNYI

    Hertier AHISHAKIYE
    ISHIMWE J. Pierre
    KENESI Armel
    MUTABARUKA Alexendre
    OMBOLENGA Fitina
    NIYOMUGABO Claude
    NDAYISHIMIYE Dieudonne
    NGABONZIZA Gylain
    RWABUHIHI Aime Placide
    NSABIMANA Aimable
    KARERA Hassan
    BUREGEYA Prince
    MUGISHA Bonheur
    NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
    RUBONEKA Bosco
    MANISHIMWE Djabel
    NSANZIMFURA Keddy
    ISHIMWE Annicet
    ITANGISHAKA Blaise
    NIZEYIMANA Djuma
    MUGISHA Gilbert
    KWITONDA Allain
    TUYISENGE Jacques
    MUGUNGA Yves
    NSHUTI Innocent
    BIZIMANA Yannick
    NSHIMIYIMANA Yunusu

    STAFF:

    MOHAMMED ADIL ERRADI
    NEFFATI JAMEL EDDINE
    HAJI TAEB HASSAN
    MUGABO ALEX
    Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
    Capt. ERNEST NAHAYO
    Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    NSHIMIYIMANA STEVEN
    HABUMUGISHA ERNEST

    KOMITE:

    Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
    MICHEL MASABO
    MUPENZI ETO
    KALISA GEORGINE
    KABANDA TONNY
    UWIHANGANYE HARDI

    source : https://ift.tt/3jUmGBR

  • U Rwanda rurateganya korohereza abantu kubona ibinini birinda umuntu kwandura VIH – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose nkuko bitangazwa na The New Times.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura virus itera SIDA.

    Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Ayingoma Jean Pierre, yagize ati “Ubu amatsinda y’abantu bahabwa ibyo binini ni abashakanye umwe ufite HIV undi ntayo, aho utayifite abifata kugira ngo atayandura. Irindi tsinda ni iry’abakora akazi k’uburaya kuko baryamana n’abantu benshi kandi inshuro bakoresha agakingirizo zikaba ari nke.”

    “Irya Gatatu ni iry’ababana bahuje ibitsina kuko nabo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura aka gakoko cyangwa se batanazi uko bahagaze.”

    Ayingoma akomeza avuga ko mu gihe igeragezwa ry’ibi binini rirangiye, bazatangira kureba uko byashyirwa muri ‘pharmacie’ hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bigonderabuzima ku buryo buri wese ubishaka yabibona.

    Umuyobozi mu Muryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima (HDI), Ingabire Emery Jocelyne, avuga ko hari porogaramu bafite igenewe aba bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH, akaba ariyo yifashishwa mu kubamenya no kubaha ubufasha bukenewe nko guhabwa ibi binini.

    Ati “Ni iby’ingenzi ko dutangirira kuri aya matsinda, kuko nk’urugero, abakobwa cyangwa abagore bakora akazi k’uburaya bafite ibyago bya kwandura VIH ku rugero rwa 45.8% mu gihe ku bandi bantu basanzwe ari 3%.”

    Ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya indwara, CDC, gitangaza ko ibinini bya PrEP bifite ubushobozi bwo kurinda VIH ku rugero rwa 99% igihe ‘byafashwe neza hakurikijwe amabwiriza ya muganga’ gusa ubushobozi bw’uyu muti bushobora kuba buke bitewe n’uko ufatwa cyane ku bawitera bakoresheje inshinge.

    Imibare yo mu 2019 ya RBC igaragaza ko ikigero cyo kwandura VIH/SIDA mu Rwanda kiri kuri 3% ndetse ko habarurwa abantu bakuru 21o.200 bafite VIH, aho benshi muri bo ari abagore.

    U Rwanda ruri guteganya uburyo ibinini bya PrEP byakwirakwiza muri za Pharmacie no mu bigo nderabuzima kugira ngo ubishaka wese abibone

    source : https://ift.tt/3nvPPpx