Tag: featured

  • Imfungwa n’abagororwa bazakomeza gukingirwa uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gukingira abaturage bayo kugira ngo badakomeza kuzahazwa n’iki cyorezo cyibasiye Isi guhera muri Werurwe 2020 aho kimaze guhitana abasaga Miliyoni 4 n’ibihumbi 600 barimo abarenga ibihumbi 177 bo ku mugabane wa Afurika, harimo 1,153 bo mu Rwanda kugeza tariki 09 Nzeri 2021.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira abantu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye harimo n’abari muri gereza.

    Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SSP Gakwaya Pelly Uwera, avuga ko batangira gahunda yo gukingira batangiriye ku bakuze n’abafite indwara zidakira nk’uko byakozwe n’ahandi hatari muri gereza ariko ngo uko inkingo zikomeza kuboneka niko bagenda bakingira n’ibindi byiciro.

    Ati “Uko inkingo zigenda ziboneka natwe turifuza gukingira buri mugororwa wese aho ava akagera agakingirwa kugira ngo turebe ko na bo nk’abandi Banyarwanda uburenganzira bwabo bwose babubona”.

    Muri Gereza 10 ziri mu Rwanda habarirwa imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 70 barimo abagore basaga gato ibihumbi 5.

    Mu Rwanda hamaze kwakirwa ubwoko bw’inkingo za covid-19 burimo AstraZeneka, Pfizer, Sonipharm hamwe na Johnson & Johnson.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bafite intengo y’uko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira mu Rwanda hamaze gukingirwa byibuze 30% by’abagomba gukingirwa naho umwaka utaha ukazarangira byibuze hakingiwe 60%.

    source : https://ift.tt/3hiR87b

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, i Nyaruguru habonetse abarwayi benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,153. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 3, abarembye ni 15.

    Kuri uwo munsi ahabonetse abanduye icyo cyorezo benshi ni mu Karere ka Nyaruguru (60), Rwamagana (40), Gicumbi (34), mu Mujyi wa Kigali (34) n’i Karongi (33) nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/2X9HFYo

  • Perezida Kagame yazamuye abasirikare batanu abaha ipeti rya Colonel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha wazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, ndetse agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

    Colonel Francis Regis Gatarayiha
    Colonel Francis Regis Gatarayiha

    Colonel Francis Regis Gatarayiha wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yari yasimbuwe kuri uwo mwanya tariki 06 Nzeri 2021 na ACP Lynder Nkuranga.

    Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Yahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014 kugeza Kuboza 2020, akaba yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Ernest Nsabimana.

    Colonel Patrick Nyirishema
    Colonel Patrick Nyirishema

    Abandi bahawe ipeti rya Colonel ni Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.


    source : https://ift.tt/2X4q8Bc

  • Barye bari menge! Ubutumwa bwa RRA yahagurukiye abacuruza magendu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’uko hashize icyumweru, RRA ikoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu minsi itandatu gusa hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

    Mu kiganiro na IGIHE Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

    Yagize ati “Ni ibikorwa twakoze nyuma y’uko twahawe amakuru n’abantu batandukanye. Hari ibihano biteganyijwe n’amategeko ibyo ni byo bikurikizwa ariko ibyafashwe bijyanwa mu bubiko bwa Gasutamo.”

    Yakomeje agira ati “Ibikorwa birakomeje cyane. Nyuma yo gusura izi ntara zose, haba Amajyaruguru n’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba dufite amakuru afatika y’aho magendu inyura n’uburyo ikorwamo. Ubwo rero nabo tutarafata uyu munsi, ejo dushobora kubafata kuko amakuru turayafite neza, bafatwa.’’

    Yasabye buri wese ushaka cyangwa ukora magendu kubireka kuko bahuriramo n’igihombo gishobora no gutuma ibikorwa byabo bifunga.

    Ati “Hari abo twafatanye ibintu nk’ibyo babicuruza ku isoko, bakagira n’ababibagemurira bose, turabasaba kubihagarika. Ibyo bintu ntibyemewe kandi ingaruka bibagiraho ziraremereye cyane ugereranyije n’inyungu babikuramo. Uko ibihano biteganyijwe hari ibigaragara ko rwose bisubiza ubucuruzi inyuma. N’uwo tutafashe arye ari menge. Turababurira rwose kandi tubasaba guhagarika gukora ibintu nk’ibyo ngibyo bagakora mu nzira zemewe.”

    Rimwe na rimwe hari igihe usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abacuruza magendu mu buryo bunyuranye ariko RRA ivuka ko itazihanganira uwo ari we wese ushobora gukingira ikibaba abakora ibikorwa nk’ibyo.

    Abaturarwanda na bo basabwe gukomeza gutanga amakuru arebana n’abashaka kudindiza ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendu ndetse no guharanira kuzirwanya kuko na bo zishobora kubagiraho ingaruka.

    Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

    RRA yavuze ko ikomeje ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, kudakoresha imashini ya EBM, n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

    Amabaro y’imyenda ari mu byafashwe byinjizwa mu buryo bwa magendu

    Ibyafashwe byajyanywe mu bubiko bwa gasutamo

    Iminzani itujuje ubuziranenge na yo yarafashwe

    Imizingo y’insinga zitujuje ubuziranenge na zo zarafashwe

    source : https://ift.tt/3zZ2RyY

  • Ntihabayeho gushishoza- Umuyobozi wa RMF avuga kuri miliyari 2,5 Frw bishyuye mu mushinga utabareba – #rwanda #RwOT

    Ni amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2019/2020. RMF yitabye PAC ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 ngo iyatangeho ibisobanuro.

    Byasobanuwe ko aya mafaranga yishyuwe mu bikorwa by’umushinga wo gukwirakwiza ibikorwaremezo mu Kiyovu cy’Abakene, mu Murenge wa Rugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu 2018.

    Bivugwa ko wari umushinga Leta ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ariko uruhare rwayo [leta] rukaba rwaragombaga gutangwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

    Mininfra yahaye inshingano Ikigega gishinzwe gusana Imihanda (RMF) zo kuba ari cyo gitanga urwo ruhare rwagombaga kurenga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu masezerano ntiharimo ko RMF ari yo izishyura ayo mafaranga ndetse ntiyatanzwe mu buryo bwo kuguriza Mininfra.

    Mu Ugushyingo 2019, RMF yari imaze kwishyura asaga miliyari 2,556 kuri RSSB. Nyuma y’igihe gito aya mafaranga amaze kwishyurwa, ku wa 25 Ugushyingo 2019, RMF yumvikanye na Mininfra guhagarika iyo gahunda yo gutanga amafaranga muri uyu mushinga.

    Depite Bahufite Christine yavuze ko kugeza ubwo hakorwaga igenzura muri Werurwe 2021 aya mafaranga yari ataragaruzwa, akavuga ko yishyuwe mu buryo buhabaye n’inshingano iki kigo gisanganwe kandi ko yagombaga gukora ibindi bikorwa.

    Umuyobozi wa RMF, Sibomana Mathias, yavuze Mininfra ari yo yabasabye kwishyura aya mafaranga mu ibaruwa yabandikiye.

    Ati “Batwandikiye badusaba kugaragaza uko ayo mafaranga yazagaruzwa ariko ntabwo habayeho gushishoza neza, turayishyura nyuma Umugenzuzi w’Imari amaze kubigaragaza dusanga bitari mu nshingano zacu.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra), Uwase Patricie, yavuze ko uko byagenze abizi kandi ko iyi minisiteri iri mu biganiro na Minecofin ngo aya mafaranga asubizwe muri RMF.

    Ati “Ni byo ndabizi, ni ibibazo navuga twaganiriye na RMF, ni natwe twabasabye ngo gukomeza kuyishyura bibe bihagaze kuko twari twumvikanye na Minecofin ko izo nshingano izifata akishyurwa biturutse mu isanduku ya Leta aho kuba RMF. Ni umushinga wari wakozwe na RSSB ariko ni umushinga wa leta.Turimo turaganira na Minecofin ngo yishyurwe ave mu bitabo bya RMF.”

    Iki kigega cyanenzwe gutinda kwishyura amafaranga y’ingurane z’imitungo y’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byacyo, ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byatewe biterwa no kuba imyirondoro yabo ituzuye.

    Umuyobozi w’Ikigega Gishinzwe isanwa ry’Imihanda (RMF), Sibomana Mathias, asobanura iby’amafaranga bishyuye mu mushinga utari mu nshingano z’iki kigega

    source : https://ift.tt/2VAcPrO

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lt Col Patrick Nyirishema na Regis Gatarayiha – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

    Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

    Yahawe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

    Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

    Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n’abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

    Impinduka mu kuzamura abasirikare mu ntera zatangajwe mu gihe kuri uyu munsi, Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

    Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Lt Col Patrick Nyirishema yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF

    source : https://ift.tt/3BY0Cg6

  • REG yisobanuye ku bibazo by’imicungire y’umutungo mu bigo biyishamikiyeho – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo ni ibyagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’imyaka itatu, 2017/2018; 2018/2019 na 2019/2020 biri muri REG n’ibigo biyishamikiyeho birimo igishinzwe gutunganya ibikorwaremezo by’amashanyarazi (EDCL) n’igishinzwe ubucuruzi bw’amashanyarazi (EUCL).

    Muri rusange byagaragaye ko REG ifite ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba inatinda kwishyura abayiha ibikoresho.

    REG iberewemo amadeni agera kuri miliyari ebyiri bitizewe ko azagaruzwa n’indi myenda igera kuri miliyari 12 Frw yakomotse ku Kigo cyahoze cyitwa EWSA.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko gucunga amasezerano muri EDCL bitarafata umurongo neza ndetse EUCL ikorera mu gihombo mu gihe ari ikigo gikora ubucuruzi.

    Yatanze urugero rw’uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwa Gishoma, rutaratanga umusaruro kuva mu 2017 nyamara rwarashowemo agera kuri miliyari 40.

    Biraro yasabye ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ko byakurikiranira hafi REG n’ibigo biyishamikiyeho.

    Iyi raporo igaragaza ko mu bibanza bya REG bigera kuri 429 biri hirya no hino mu gihugu, 386 bitanditse bivuze ko nta byangombwa by’ubutaka bwabyo iki kigo kigira. REG kandi ibarwaho inzu zangiritse zirimo iziherereye mu turere twa Karongi, Kirehe, Nyamasheke, Rusizi, Nyanza, Rubavu na Burera zikaba zidasanwa nyamara zifite agaciro kanini.

    Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yavuze ko mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari ibyo babashije gukemura nubwo inzira ikiri ndende.

    Ati “Turi gukorana bya hafi n’Abagize Inama y’Ubutegetsi mu gukemura ibibazo byagaragajwe. Turimo gukora cyane ngo dukemure ibibazo byose byagaragajwe. Turi guhindura imikorere haba mu bijyanye n’icungamutungo ndetse no guhesha agaciro amafaranga aba yashowe.”

    Yakomeje agira ati “Turabizi ko ari ngombwa kugira ibyangombwa by’umutungo, turi gushyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa by’ubutaka.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yijeje ko ibibazo by’inzu zangiritse zibarwa mu mutungo wa REG, bigiye gukurikiranwa zigasurwa hakarebwa uko zabyazwa umusaruro.

    REG yagiriwe inama yo gukomeza guhuza inganda zitanga amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, ku ikoranabuhanga rya SCADA kugira ngo hamenyekane umuriro ucuruzwa n’abo ucuruzwaho kugira ngo hirindwe ibihombo bigenda bigaragara.

    Abayobozi ba REG n’ibigo biyishamikiyeho batanze ibisobanuro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Webex

    Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline na Depite Ntezimana Jean Claude bakurikiye ibisobanuro by’abayobozi ba REG

    Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens

    Depite Bakundufite Christine, umwe mu bagize PAC

    source : https://ift.tt/3jY5cVl

  • Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi banyuzwe n’icyerekezo umubano mushya uri guhabwa – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bombi bahuriye mu Mujyi wa Vienne muri Autriche, ahabereye Inama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) ku wa 7-8 Nzeri 2021.

    Iyi nama yabaga ku nshuro ya gatanu, yahuriyemo abayobozi barenga 110 b’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye. Muri uyu mwaka yabaye ku nsanganyamatsiko igaruka ku miyoborere ikwiye mu Nteko mu kwimakaza amahoro n’iterambere rirambye ku baturage n’Isi.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Senateri Hadija Ndangiza Murangwa.

    Muri iyi nama, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yasangije abandi baperezida b’Inteko uko u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Nyuma y’iyi nama ni bwo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u Burundi, Sinzohagera Emmanuel.

    Aba bombi bishimiye ubushake buhari n’intambwe “imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.”

    Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko zishinga Amategeko no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

    Kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

    Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi, banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

    U Rwanda narwo rushinja iki gihugu cyo mu Majyepfo yarwo gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo.

    Aka gatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kabyaye amahari bigera ku rwego rwo guhagarika ubuhahirane n’imigenderanire ihuriweho.

    Mu gihe hari haciyeho iminsi, u Rwanda n’u Burundi bifitanye urwikekwe, kuri ubu ibihugu byombi biratanga icyizere cyo gusubiza ibintu ku murongo mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

    Perezida wa Sena y’u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we ubutumire mu Nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

    Mu gutegura iyi nama, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU), Martin Chungong, byibanze ku myiteguro y’izabera mu Rwanda.

    Perezida wa Sena y’u #Rwanda @Iyamuremye_A yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u #Burundi @burundi_senat @HonSinzohagera. Bishimiye ubushake buhari n’intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi. pic.twitter.com/CQqloRYRrx

    — Senate of Rwanda (@SenateofRwanda) September 8, 2021

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

    Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’abandi bitabiriye iyi nama

    source : https://ift.tt/3noTIMV

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 19 yishwe atemwe – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. Byaje kugaragara ko ashobora kuba yishwe n’abajura kuko Televiziyo yari atunze yaburiwe irengero.

    Rwakaza yabanaga na mushiki we. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uwo musore na mushiki we babanje kwikanga umujura bataryama, bamukabukiye bagira ngo yagiye, naho yihishe hafi aho.

    Uwo mujura ngo yongeye kugaruka ahagana mu rukerera uyu musore na mushiki we basinziriye, yica urugi arinjira ariko nyakwigendera kuko yari yaraye mu ruganiriro aramwikanga bituma ahita amukubita umuhoro mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yabwiye IGIHE, ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwishe uyu musore.

    Ati “ Bagize ngo yagiye naho yari akiri muri urwo rugo. Nyuma yo kwikanga umujura , umuhungu yiryamiye mu ruganiriro nibwo uwo umujura yaje kigaruka yasinziriye amena idirishya yica urugi undi amwikanze ahita amutemagura.”

    Ubwo uwo mujura yinjiraga, mushiki wa Rwakaza wari mu kindi cyumba yagize ubwoba, atabaza umujura amaze kugenda.

    Ati “ Yaracecetse nyuma atabaza umuturanyi aratabara bajyana umurwayi ku bitaro bya Masaka agezeyo nabo bamwohereza i Kanombe ejo ariko bigeze mu saa tatu za mu gitondo batugezaho amakuru y’uko yitabye Imana.”

    Segatashya yavuze ko bikekwa ko ubu bujura bwaba bwarakozwe n’uwari umuzamu w’iyi nzu umuryango wa Nyakwigendera wari umaze igihe gito uguze.

    Ati “ Harakekwa umuzamu warindaga inzu babagamo kuko bahimukiye vuba kandi bigaragara ko uwaje kwiba yari azi aho urugi barwicira.”

    Inzego z’ubugenzacyaha zahise zigera zitangira iperereza.

    Rwakaza yishwe ubwo yari aryamye kuri uyu wa Kabiri

    source : https://ift.tt/3AdrAzX

  • Abanyarwanda 16 birukanywe na Uganda nyuma yo gutoterezwa muri gereza no gucucurwa ibyabo – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe n’abayobozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku Mupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021.

    Abirukanywe muri iki gihugu cy’abaturanyi barimo abagabo icyenda, abagore batanu n’abana babiri.

    Ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Cyanika ahagana saa Kumi n’igice z’umugoroba, babanje gusuzumwa icyorezo cya Covid-19 ndetse ibizamini byerekana ko bose ari bazima.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko muri Uganda bahahuriye n’ibibazo bikomeye birimo gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo mu magereza bari bafungiyemo, ndetse bamburwa ibyabo byose birimo n’amafaranga bari bafite, ubu bakaba bajugunywe ku mupaka amara masa.

    Basobanuye ko bamaze iminsi iri hagati y’ibiri na 14 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

    Manirakiza Schadrack w’imyaka 21 y’amavuko umaze imyaka itatu muri Uganda aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye mu Karere ka Kasanda, avuga ko yafatiwe ahitwa Kanaba agafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, ahantu avuga ko bafatwaga nabi ndetse bakahamburirwa n’ibyo bari bafite.

    Ati “Nagiye muri Uganda mu 2017, nakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, naje aho bita Kanaba banyaka ibyangombwa nari mfite n’amashilingi ibihumbi 250, bajya kumfungira i Kisoro. Muri iyo gereza habamo Abanyarwanda benshi hari n’abahapfira ntibimenyekane, akenshi dukoreshwa imirimo ivunanye nko guhinga imishike, kwikorera ibiti binini, kwirirwa twasa inki tutarya dutunzwe n’amazi nayo mabi mbese ibyananiranye byose bikoreshwa Abanyarwanda bahafungiye.”

    “Ubu ntashye amara masa kuko ibyo nakoreye byose nabitayeyo n’amafaranga nakoreyeyo barayanyatse barayasigarana.’’

    Yagiriye inama abatekereza gushakira ubuzima muri Uganda kubireka kuko nta mahirwe bashobora kubigiramo.

    Ingabire Jeanette w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Kinigi yagiye muri Uganda mu 2017 bamufatira ahitwa Kanaba agiye kureba umugabo we witwa Bizimana François uba Mubende. Yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro yamburwa ibyo yari afite byose birimo birimo n’amashilingi agera ku bihumbi 180.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryibasiye Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Abanyarwanda 16 barimo n’abana babiri birukanywe muri Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

    Aba Banyarwanda bageze mu gihugu cyabo banyujijwe ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera

    source : https://ift.tt/3hCqNRR