Tag: featured

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri kubera igihombo cya miliyoni 270 Frw leta yatejwe n’uruganda Burera Diary – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwagurishijwe nyuma y’aho bigaragaye ko rudatanga umusaruro rwari rwitezweho maze mu 2018, Minecofin yemeza ko imigabane ya leta yose igurishwa.

    Inganda eshatu zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ziri mu zagize ibibazo mu mikorere zirimo Burera Diary Ltd, Nyabihu Potato Company na Rutsiro Honey Ltd.

    Mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, NIRDA na BDF byagurishije imigabane yabyo ingana na 548 970 ku mafaranga angana na 548. 970. 000 Frw, byegukanwa na African Solutions Private Ltd (Afrisol), sosiyete ikomoka muri Zimbabwe yari imaze hafi imyaka ibiri yarashoye imari mu Rwanda kuri miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abadepite bagize PAC basobanuye ko kuba uru ruganda rwaragurishijwe ku giciro gito ari byo byatumye leta igwa mu gihombo kingana na miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Depite Murara Jean Damascene, umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yagize ati “Mubyumve neza, amafaranga n’ubundi yavuye muri leta, twari twiteze inyungu, twari twiteze iterambere, twari twiteze ko ruriya ruganda ruzajya rubafasha ariko twabonye ikinyuranyo.”

    Umuyobozi wa NIRDA, Sekomo Christian yavuze ko nubwo bivugwa ko BDF yari yashoyemo miliyoni 487, nta kigaragaza ko yishyuye aya mafaranga.

    Sekomo yavuze ko imashini zatanzwe muri uru ruganda nta nyemezabuguzi zagaragaje, bityo ko mu igenagaciro bimwe mu biciro byagiye bishakishwa kuri internete bareba imashini ziteye kimwe n’izari muri urwo ruganda, bikaba ari byo byatumye igiciro kizamuka.

    Yakomeje avuga ko umugabane wa NIRDA wari miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda na ho umugabane w’Akarere ka Burera ukangana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Sekomo yemera ko igihombo cyabayeho cyatewe n’uko uruganda rwamaze imyaka ibiri rudakora kandi rwari rufite n’amadeni rufitiye abantu, ibyo byose byashyirwa hamwe hamwe bikaba miliyoni 307 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “Igihombo cyo kirahari ariko bafashe agaciro gasanzwe k’uruganda bakuramo amadeni n’igihombo hagasigara miliyoni rusigara rufite agaciro ka miliyoni 216 ariko rugurishwa 270 Frw.”

    Depite Bakundufite Christine, yavuze ko igihombo cya miliyoni 270 Frw ari amafaranga menshi kuri leta, ko hakwiye gusobanurwa impamvu yacyo kandi abakigizemo uruhare bagahanwa.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko iki kibazo bagifatiye umwanzuro aho bategereje ko Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda azaboneka akajya gutanga ibisobanuro.

    Mu gihe uruganda rwa Burera Diary rwari rukiri mu maboko ya leta rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500 ku munsi; kuri ubu umusaruro wabonekaga wikubye inshuro enye, ni ukuvuga ko rutunganya litiro 2000 ku munsi muri iki gihe rufitwe n’umushoramari ku giti cye.


    source : https://ift.tt/3EbQ0MC

  • Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo irarimbanyije – #rwanda #RwOT

    Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi nk’uko bitangazwa na Darren George Protulipac; Umunya-Canada ukuriye umushinga wo kurwubaka.

    Darren yagize ati “Imirimo yacu yagiye idindira bitewe n’imwe muri kompanyi twakoresheje mu bwubatsi bw’uru rugomero aho yatinze gutangira akazi ndetse byagera hagati hakazamo n’izindi mbogamizi za Coronavirus, ariko ubu twakwishimira ko imirimo iri kugana ku musozo, hasigaye imirimo mike y’ubwubatsi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 uru rugomero ruzaba rutanga amashanyarazi mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

    Darren akomeza avuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26,6 ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo igihugu gishobora gukenera amashanyarazi menshi ugereranyije n’ibindi bikoresha uru rugomero.

    Kubaka uru rugomero byatewe inkunga 100% na Banki y’Isi, aho imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo byo bikazatwara miliyoni 60 z’amadolari, hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), Théoneste Higaniro, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu byitezweho gutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

    Higaniro avuga ko uru rugomero nirumara kuzura, amashanyarazi ruzatanga azanyuzwa muri sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera na Shango maze agakwirakwizwa mu gihugu mu bayakeneye.

    Abaturage baturiye uru rugomero rwa Rusumo muri Kirehe barishimira ko rwahinduye ubuzima bwa benshi

    Nsekanabo Evalde ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatore ukorera kompanyi y’abashinwa imwe mu ziri kubaka uru rugomero.

    Uyu mugabo avuga ko mbere yari umufundi ukorera 3.000 Frw ku munsi ndetse atabona akazi buri gihe, ariko aho kubaka uru rugomero byatangiriye yasabyemo akazi aragahabwa aho ahembwa 6.000 Frw ku munsi.

    Yiteje imbere muri icyo gihe amaze ari umwe mu bubaka uru rugomero kuko yaguze ikibanza akubakamo inzu y’umuryango we.

    Kayitare Ephrem nawe ni muturage wavuye i Ryabega muri Nyagatare akajya i Kirehe gukorera kuri uru rugomero.

    Ati “Abafundi bagenzi banjye twari tuziranye bambwiye ko hari akazi ku rugomero, ni uko ndagasaba barakampa, nahise nimura umuryango wanjye none ubu umugore namuguriye imashini idoda arikorera ndetse naguze n’isambu hano hafi ndahingisha nkeza ngasagurira n’amasoko, mbese uru rugomero rwatugiriye akamaro cyane.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,9 % harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Uru rugomero ruzafasha abaturage bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kugerwaho n’amashanyarazi byoroshye

    Ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi

    Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi

    Hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri Tanzania, u Rwanda n’u Burundi

    source : https://ift.tt/2XjHiLn

  • Ubuhamya muri Nyabihu amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyo kudahabwa ubutabera uyu mukobwa w’imyaka 17 agihuriyeho na benshi mu bangavu 100 bo mu Karere ka Nyabihu bakorana n’umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa muntu, Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

    Uwo mukobwa yavuze ko guhohoterwa byatangiye afite imyaka 12 ubwo kubera ubukene yataye ishuri akajya gukora akazi ko mu rugo shebuja akajya amufata ku ngufu.

    Ati “Nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ubuzima bwari bubi, mama yari yaransize kwa nyogokuru ajya gushaka umugabo ni uko nkajya mbura imyambaro n’amakayi bituma mpagarika amashuri njya gushaka akazi ko mu rugo i Muhanga. Databuja akajya amfata ku ngufu’’.

    Akazi kaje guhagarara ahura n’umusore wamwijeje kumushakira akazi birangira amufashe ku ngufu amutera inda.

    Ati “Ku myaka 13 naje kujya gushaka akandi kazi bandangira umusore wemeye kunshakira akazi ku Kabaya. Ngiye kumureba ansiga iwe ajya mu kabari agaruka yasinze arara ansambanya ku ngufu bukeye ampa 500 Frw ngo ngure ibinini bituma ntasama sinabigura kuko ntabyo nari nzi, hashize iminsi nibwo natangiye kugenda numva ubuzima buhinduka nkirirwa nduka’.”

    Umusore wamuteye inda yaje gufungwa hafatwa n’ibizamini byemeza amasano muzi, ADN, ariko amezi atandatu arihiritse ataramenya icyavuyemo.

    Ati “Nakomeje kujya mpamagara uwanteye inda akanga kunyitaba twanahura akanyereka ko atanzi, twaje gutanga ikirego batwohereza kuri Isange barampima basanga koko narasamye baramufunga bambwira ko nigendera bakazampa igisubizo.”

    “Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka naje guhamagarwa n’Urukiko rwa Rubavu batujyana kudupima i Kigali n’umwana ariko kugeza ubu nta gisubizo, abantu bambwira ko yafunguwe’’.

    Nyuma yo kugorwa n’ubuzima, hari umusore bahuye amusaba ko baba babana akamufasha kurera uwo mwana. Ubu bombi babana nk’umugore n’umugabo.

    Ati “Yanabibwiye mudugudu ko yangize umugore we, anatwishyurira mituweli gusa rimwe na rimwe nshaka kuvayo kuko ajya ankubita. Iyo tutaba abakene iwacu nkabona ibijyanye n’ishuri mba narize nkarangiza n’ubu mbonye ubushobozi nakomeza ishuri.”

    Impuguke mu by’Ubuzima mu Kigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu, HDI, Mporanyi Theobald, ushyira mu bikorwa umushinga wa Baho Neza agendeye ku bibazo abangavu bahura nabyo iyo batewe inda, yavuze ko habayeho gufashwa gukurirwamo inda nk’uko itegeko ribiteganya ubuzima bwari kuba bwiza.

    Ati “Hari abirukanwe n’imiryango yabo baba mu gasozi bazira ko babyaye imburagihe, ntibishoboye, ntibashoboye nabo babyaye. Babaye ababyeyi imburagihe babuze epfo na ruguru nabo babyaye ntaho babarizwa bakagombye kuba bararengewe n’itegeko ryo gukuramo inda. Reba nk’umuntu wabyaye afite imyaka 12, aba afite ayahe maherezo?’’

    Yashoje asaba abanyamadini gufasha abana kumva amategeko abarengera yo gukuramo inda kuko umwana wabyaye ahura n’ibibazo bikomeye kandi atabasha kwikemurira.

    Uyu mukobwa yasobanuye ko amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu

    source : https://ift.tt/3llgCCe

  • Uwashyingiwe ahabwa iminsi ibiri, umugabo wabyaye agahabwa ine: Imiterere y’ibiruhuko bihabwa abakozi ba Leta – #rwanda #RwOT

    By’umwihariko Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi.

    Ibiruhuko umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo icy’umwaka, icy’ingoboka, icyo kubyara, icy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya umukozi asaba mu kazi.

    Ku bijyanye n’ikiruhuko cy’umwaka gifatwa aho abakozi b’urwego bakora gahunda y’uko bazafata ibiruhuko hanyuma ikemezwa n’ubuyobozi bw’urwego bakorera.

    Iyo gahunda igomba kwemezwa bitarenze itariki ya 31 Nyakanga ya buri mwaka w’ingengo y’imari.

    Ikiruhuko cy’umwaka itegeko riteganya ko kitarenza iminsi 30, umukozi wa Leta wagifashe akaba yemerewe kuba yakigabanyamo inshuro zitarenze eshatu gusa.

    Nubwo amategeko agena ibi ariko birashoboka ko umukozi wa Leta yasaba ikiruhuko ntahite agihabwa kubera impamvu z’akazi. Iyo kiruhuko kigijweyo umukozi aba ashobora kugifata bitarenze itariki ya 31 Ukuboza y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho.

    Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka, aho umukozi ahabwa ikiruhuko kubera ibyiza cyangwa ibyago yagize mu kazi kikaba kimwemerera kuba atakarimo mu buryo buteganywa n’amategeko.

    Umukozi wa Leta washyingiwe imbere y’amategeko ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri, umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine iyo umugore we yabyaye.

    Iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera ku yo yari yahawe.

    Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashyingiranwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi, iyo umugore asize umwana utarageza ku mezi atatu umugabo ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi igenerwa umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye.

    Umukozi wa Leta wapfushije umwana cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu, umukozi wa Leta wapfushije se,
    nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine.

    Amategeko agena kandi ko umukozi wa Leta wapfushije umuvandimwe bavukana ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine, uwapfushije sekuru cyangwa nyirakuru agahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu.

    Umukozi wa Leta wimuriwe aharenze ibilometetro 30 avuye aho asanzwe akorera ahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu kugira ngo abe yabashije kugera aho yimuriwe.

    Ikigenerwa umugore wapfushije umwana

    Sitati nshya ivuga no ku mukozi wa Leta w’umugore wapfushije umwana aho ivuga ko umukozi wa Leta wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani, bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye gusa uwabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara.

    Hari ikiruhuko kandi kigenerwa umugore igihe inda yavuyemo cyangwa igihe umwana yavutse igihe cyo kuvuka kitaragagera.

    Itegeko riteganya ko umugore wari utwite inda ikavamo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi giteganyijwe n’itegeko naho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kubyara kitaragera agahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda.

    Umukozi wa Leta ashobora guhabwa n’ikiruhuko cy’inyongera. Iki ni ikiruhuko cyiyongera ku cyo kubyara igihe habayeho ingorane zishingiye ku kubyara ariko ntikigomba kurenza ukwezi kumwe.

    Mu biruhuko umukozi wa Leta aba yemerewe hari ubwo habaho impurirane y’ibiruhuko igihe umukozi ari mu kiruhuko akaba yagira uburenganzira ku kindi kiruhuko yemererwa n’itegeko, icyo gihe ikiruhuko kimwe gisubikwa kikazakomeza nyuma y’ikindi.

    Ku bijyanye n’uburwayi, itegeko rigena ko ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe naho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

    Sosiyete Sivile yo mu Rwanda iherutse kugaragaza ko yifuza ko habaho impinduka muri politiki y’umurimo, zirimo n’uko umugabo wabyaye ahabwa iminsi y’ikiruhuko ingana n’iy’umugore we, ikava ku minsi ine ikagera ku byumweru bibiri.

    Imiryango igize sosiyete sivile igaragaza ko kuba abagabo babyaye bahabwa umwanya muto w’ikiruhuko bituma batagira igihe gihagije cyo kwita ku bagore babo n’umwana uba wavutse, bikarushaho kuba bibi igihe uku kwibaruka gukurikiwe n’uburwayi bw’umugore cyangwa umwana.

    Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko nk’uko amategeko abiteganya

    source : https://ift.tt/3C0LMW3

  • Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo iragana ku musozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye muri 2017 aho yagombaga gusozwa mu mwaka wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi nk’uko bitangazwa na Darren George Protulipac; umunya-Canada ukuriye umushinga wo kubaka uru rugomero.

    Darren George Protulipac ukuriye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo
    Darren George Protulipac ukuriye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo

    Darren yagize ati “imirimo yacu yagiye idindira bitewe n’imwe muri kompanyi twakoresheje mu bwubatsi bw’uru rugomero aho yatinze gutangira akazi ndetse byagera hagati hakazamo n’izindi mbogamizi za Koronavirusi, ariko ubu twakwishimira ko imirimo iri kugana ku musozo, hasigaye imirimo mike y’ubwubatsi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 uru rugomero ruzaba rutanga amashanyarazi mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

    Darren akomeza avuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero rwa Rusumo kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26,6 ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo igihugu gishobora gukenera amashanyarazi menshi ugereranyije n’ibindi bikoresha uru rugomero.

    Darren asoza avuga ko kubaka uru rugomero byatewe inkunga 100% na Banki y’isi, aho imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo byo bizatwara miliyoni 60 z’amadolari, hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Théoneste Higaniro; umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu byitezweho gutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

    Higaniro avuga ko uru rugomero nirumara kuzura, amashanyarazi ruzatanga azanyuzwa muri sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera na Shango maze agakwirakwizwa mu gihugu mu bayakeneye.

    Abaturage baturiye uru rugomero rwa Rusumo muri Kirehe barishimira ko rwahinduye ubuzima bwa benshi

    Nsekanabo Evalde ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatore ukorera kompanyi y’Abashinwa imwe mu ziri kubaka uru rugomero.

    Uyu mugabo avuga ko mbere yari umufundi ukorera amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 Rwf) ku munsi ndetse atabona akazi buri gihe, ariko aho kubaka uru rugomero byatangiriye yasabyemo akazi aragahabwa aho ahembwa amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000 Rwf) ku munsi ndetse akaba yariteje imbere muri icyo gihe amaze ari umwe mu bubaka uru rugomero kuko yaguze ikibanza akubakamo inzu y’umuryango we.

    Kayitare Ephrem na we ni umuturage wavuye i Ryabega muri Nyagatare akaza i Kirehe gukorera kuri uru rugomero.

    Yagize ati “abafundi bagenzi banjye twari tuziranye bambwiye ko hari akazi hano ku rugomero, nuko ndagasaba barakampa, nahise nimura umuryango wanjye none ubu umugore namuguriye imashini idoda arikorera ndetse naguze n’isambu hano hafi ndahingisha nkeza ngasagurira n’amasoko, mbese uru rugomero rwatugiriye akamaro cyane.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,9 % harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG)

    source : https://ift.tt/3z4yDJw

  • Urubanza Umushinwa na bagenzi be baregwamo iyicarubozo rwasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko Rwibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

    Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19/08/2021 kugeza 23/08/2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Uwari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda bakurikiranyweho kuba barafashe abantu babiri na bo bamukoreraga akazi k’ubuzamu, babavana mu Karere ka Nyamasheke babazana mu Karere ka Rutsiro ahitwa igorogota, ahantu bubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro.

    Nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko uru rubanza rwasubitswe rwimuriwe ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kubaburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye abakubise umuturage bamuziritse ku giti

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda iherutse gutangaza ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.

    Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko iyo Ambasade ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

    Icyakora iyo Ambasade yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko.

    Iyo Ambasade kandi isaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

    Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugira ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko.”

    Yongeyeho ati “Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.

    source : https://ift.tt/2VylCdL

  • #COVID19: Abantu 5 bitabye Imana, abamaze gukingirwa doze zombi ni 932,692 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,158. Abitabye Imana ni umugore 1 n’abagabo 4, abarembye ni 18.

    Kuri uwo munsi ahabonetse abanduye icyo cyorezo benshi ni mu Karere ka Nyagatare (128), Nyamasheke (63), mu Mujyi wa Kigali (35) na Gicumbi (30) nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3E5w9P1

  • Abarwara Malaria mu Rwanda bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malaria, cyatangirijwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe.

    Akarere ka Kirehe mu 2016 kari gafite abaturage ibihumbi 270 bari barwaye Malaria, 650 bari barwaye iy’igikatu. Iyi mibare yaragabanutse cyane mu 2020/2021 kuko abayirwaye bari ibihumbi 25 mu gihe aka Karere kiyemeje kuyirandura burundu.

    Ku rwego rw’igihugu ho mu 2016 abari barwaye Malaria mu Rwanda bari miliyoni 4.5 mu gihe mu 2020/2021, abayirwaye bageze kuri miyoni imwe n’ibihumbi 400.

    Umuyobozi w’Ishami ryo kwirinda no gukumira Indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko Malaria ari ikibazo gihangayikishije Isi yose muri rusange.

    Yasobanuye ko mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagize Malaria nyinshi cyane aho abagera kuri miliyoni 4.5 bayirwaye mu gihugu hose.

    Yakomeje agira ati “Muri abo bayirwaye twagizemo ibihumbi 18 barwaye Malaria y’igikatu, uko bagenda baremba n’umubare w’abahitanwa nayo wariyongereye, twagizemo abagera kuri 700 babuze ubuzima. Gusa kubera ingamba zitandukanye twafashe mu mwaka ushize wa 2020/2021 uwo mubare waragabanutse ku buryo twagize miliyoni imwe n’ibihumbi 400.”

    Dr Tuyishime yavuze ko abarwaye Malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 18 bagera ku 2500, abahitanwa na yo babaye 96 bavuye kuri 700. Yasobanuye ko iryo gabanuka ryatewe n’ingamba zitandukanye zirimo kuvura abaturage benshi no kwirinda no gukoresha abajyanama b’ubuzima.

    Ati “Mu ngamba rero zitandukanye zidufasha mu kuyirwanya harimo gutera imiti yica imibu aho kuri ubu tuyitera mu turere 12 tuzahaye cyane kurusha utundi.”

    Yavuze ko ubushobozi budahagije ku buryo Leta yatera igihugu cyose gusa ahamya ko nabyo bizagerwaho, yavuze ko kandi kuba abaturage bahabwa inzitiramibu bituma abantu barwaraga Malaria bagabanuka.

    Uhagarariye USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin, yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rukoresha abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria n’izindi ndwara, yavuze ko gutera imiti yica imibu bizafasha cyane mu kugabanya abayirwara ku kigero kiri hejuru cyane.

    -  Gutererwa imiti yica imibu byirukanye Malaria mu baturage

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kubaterera imiti yica imibu byatumye batarwara Malaria mu myaka itanu ishize.

    Mukankuranga Donatille utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Gahama mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko we n’umuryango we baheruka kurwara Malaria mu myaka itanu ishize.

    Ati “Uyu muti baduterera udufasha mu kurwanya imibu, mbere batarawuduterera imibu yaraduteraga ikadutera Malaria, abana bakarwaragurika cyane ariko nyuma yo gutangira kuduterera ubu ntabwo iwanjye barongera kurwara.”

    Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Kirehe witwa Kaberuka Froduard, we yavuze ko agereranyije umubare w’abamugana asanga banduye Malaria ari bake cyane ugereranyije no mu myaka itanu ishize, ibi ngo byatewe nuko bose batererwa imiti yica imibu bakanarara mu nzitiramibu ziteye imiti.

    U Rwanda rufite intego yo kurandura Malaria burundu mu mwaka wa 2024, ibi bikazagerwaho mu gihe abaturage bose bazajya batererwa imiti yica imibu iyitera, kuryama mu nzitiramibu ku baturage bose ndetse gukoresha abajyanama b’ubuzima mu kuvura abaturage n’izindi ngamba nyinshi zagiye zikorwa.

    Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe hatangirijwe ubukangurambaga ku gikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malaria

    Bateye imiti mu nzu y’umuturage

    Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Indwara muri RBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko abarwara Malaria bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu

    Abarwara Malaria mu Rwanda bagabanutseho miliyoni eshatu mu myaka itanu ishize

    source : https://ift.tt/3E4Jo2l

  • Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yasuye Abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kiri mu Karere ka Rubavu, IGP Nyakoro Sirro yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa. Yatangiye yereka abashyitsi imiterere y’Intara y’Iburengerazuba, imipaka y’u Rwanda ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yanaberetse ibikorwa bya Polisi umunsi ku wundi.

    Yagize ati “Abapolisi bakorera muri iyi Ntara ikora ku mipaka ihana imbibi baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka, twavuga nk’ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n’amategeko ndetse n’abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

    CSP Kalisa yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya imbogamizi zose zijyanye no kwambuka imipaka.

    IGP Nyakoro Sirro n’intumwa ayoboye beretswe ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba birebera uko Polisi y’u Rwanda izamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo babashe gusohoza neza ishingano zabo. Basuye ibice bitandukanye, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho ategurirwa ndetse n’aho abapolisi baruhukira.

    Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa bari kumwe banasuye umupaka munini wa La Corniche One Stop Border Post, uyu mupaka unyurwaho n’imodoka banirebera uko abapolisi bashyira imbaraga mu gucunga umutekano wo kuri uwo mupaka.

    IGP Sirro yishimiye uko bakora akazi bagenzura urujya n’uruza rw ‘abantu bambuka umupaka bajya cyangwa bava mu bihugu byombi.

    Yagize ati “Ni ibyo gushima uko abapolisi bakora akazi kabo mu kubumbatira umutekano mu buryo butandukanye. Twanyuzwe n’ibisobanuro twahawe ukuntu ushobora kugera ku mutekano binyuze mu mikoranire n’abaturage mu gutahura abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda. Ibyo twiboneye bigaragaza ko iyi mikorere yafasha mu gutsinda imbogamizi zishingiye ku rujya n’uruza rw’abantu batuye muri ibi bihugu byombi.”

    IGP Sirro yashimye uko Polisi y’u Rwanda yazamuye imibereho myiza y’abapolisi binyuze mu nyubako zigezweho, amacumbi meza ku bapolisi ndetse n’isuku yahabonye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3A2Cpo2

  • Padiri Bernard Muhawenimana yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo kubika ryashyizwe ahagaragara na Musenyeri Casimir Uwumukiza, mu izina ry’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, riragira riti “Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali afatanyije n’Umuryango wa Padiri Bernard Muhawenimana, bababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Bernard Muhawenimana, Umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.”

    Muri iryo tangazo, basoza bavuga ko umunsi wo gusezera no gushyingura nyakwigendera uzamenyeshwa hanyuma.

    Mu minsi itageze muri 40, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze Abaseseridoti bane, bitabye Imana, barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, Buhanga Jean Claude, witabye Imana azize impanuka y’ikamyo yamugwiriye ku itariki ya 5 Kanama 2021.

    Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we yitaba Imana tariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi, na Padiri Justin Kayitana wa Diyosezi ya Kibungo akaba aherutse kwitaba Imana tariki ya 01 Nzeri 2021, azize urupfu rutunguranye.

    Padiri Bernard Muhawenimana yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata.

    source : https://ift.tt/3hlypYB