Tag: featured

  • Nyamirambo: Umukozi yasinze yibagirwa sebuja – #rwanda #RwOT

    Ahagana kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 9 Nzeli 2021 nibwo uyu mukozi yagaragaye yasinze ari kubwira sebuja ko atamuzi.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu mukozi yahengereye umusore akorera ahuze, ajya kunywa inzoga agaruka yasinze ku buryo atabashaga kumenya umukoresha we.

    Nyuma y’aho umukoresha we amaze umwanya munini atabona umukozi we, yahise atangira kumushakisha aza kumusanga ari kunywa inzoga hafi aho, ashatse kumucyura undi aramwandagaza.

    Karenzi Benjamin wari uhari ibyo biba yagize ati “ Sebuja yagiye amukura mu kabari ariko yari yasinze atari no kumumenya.”

    Umugore witwa Mukakayibanda Adeline utuye ku muhanda mu kwa mutwe, we ati “ Umukozi ntiyamenyaga umuntu uwo ariwe wese yaba sebuja cyangwa abaturanyi be kubera uburyo yari yasinze yabaye ibyatsi ahubwo umuntu akibaza akabari yari arimo kunyweramo azi ko sebuja yamubwira ikintu akamwiyama ku buryo ariho byaviriyemo no kurwana.”

    Mu Gitega bikunze kuvugwa ko hari utubari dukora twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari nabyo bivamo ubusinzi buteza ibibazo bitandukanye.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yavuze ko hari gukorwa ubukangurambaga no gukurikirana ko utubari twose dufunze.

    Uyu musore yari yibagiwe abantu bose bo muri ako gace

    Yari yateje umutekano muke mu muhanda ku buryo nta modoka zagendaga

    source : https://ift.tt/3A5sRZG

  • Imihanda igera kuri 300 ya kaburimbo yoroheje igiye kubakwa hirya no hino mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Iyi mihanda izubakwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’imihanda y’itaka igenda yubakwa ariko nyuma y’igihe gito igahita isenyuka nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RTDA, ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku mikorere y’iki kigo kuri uyu wa 11 Nzeli 2021.

    Ibi bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, birimo kuba hari imihanda igera kuri 28 yubatswe nta nyigo ikorewe.

    Ibi bigira ingaruka zitandukanye nk’uko byagaragajwe na Depite Niyorurema Jean René.

    Yagize ati “Mu ikorwa ry’imihanda bigaragara ko imyinshi nta miyoboro iba ifite amazi akaba yakwangiza ibidukikije, ahadasigara imbago zihagije zitandukanya ahakoze n’ahasanzwe kugira ngo imvura idahita isenya umuhanda, nta buziranenge bw’ibikoresho ngo imihanda ibe ifite uburambe nk’uko byifuzwa.”

    Umuyobozi wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko ikibazo kijyanye n’imihanda ikorwa nta miyoboro y’amazi n’ahadasigara ubwinyagamburiro bwayo ari “kimwe mu byo dushaka gukemura binyuze mu gukora inyigo.

    Ati ” Inyigo ihita iteganya imiyoboro y’amazi, igaragaza ibigomba gukorwa mu kubungabunga ibidukikije, uruhare runini ni urwo inyigo izagira mu gukemura ikibazo cy’amazi.”

    Depite Bakundufite Christine, yagize ati “Sinzi impamvu mwatubwira kugira ngo tunyurwe kuko kubaka imihanda nta nyigo ni nko gufata urugendo utazi aho ugiye nta nubwo numva ukuntu wanahagera ari na yo mpamvu ibikorwa byagiye bikorwa nta nyigo bitagiye bigera ku ntego, byagiye bisenyuka.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko impamvu hari imihanda ikorwa nta nyigo ari uko imyinshi ari iy’igitaka kandi iba yihutirwa ku kubanza gukora inyigo bitinda.

    Munyampenda yavuze ko kuri ubu inyigo yatangiye gutegurwa aho biteganyijwe ko muri Kamena 2022 izaba irangiye ikagaragaza imihanda y’imigenderano yihutirwa igomba gukorwa.

    Yakomeje agira ati “Nanjye ndabyemera ko mu mihanda 50 yubatswe igera kuri 28 nta nyigo yayo yakozwe. Impamvu nyamukuru ni uko imihanda dukora iba ari iy’igitaka kandi yihutirwa kuko inyigo imara amezi agera kuri atandatu.”

    “Mu nyigo turi gukora ku mihanda 430 tuzafatanya na Banki y’Isi dufitemo imihanda 300 tuzakora ya kaburimbo yororoheje. Inyigo nimara kuboneka tuzaba dufite imihanda yose igomba gukorwa mbere y’uko dutangira akazi.”

    Kuri ubu umuhanda wa kaburimbo yoroheje ushobora kumara imyaka iri hagati y’irindwi na 12 ndetse kuwubungabunga bigasaba ikiguzi gito ugereranyije n’iy’itaka isenyuka imaze imyaka ibiri kubera amazi y’imvura.

    Ikilometero kimwe gitwara miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kuri kaburimbo yoroheje gitwara izigera kuri 400 Frw bivuze ko ikiguzi cyiyongera ariko igitanga inyungu kikaba ari ugukora ibikorwa biramba nk’uko Munyampenda akomeza abivuga.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko uturere tugenerwa amafaranga agenewe gusana imihanda angana ku giciro kibarirwa ku kilometero kimwe kandi duherereye ahantu hafite imiterere itandukanye.

    Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko imihanda itaramba kimwe bitewe n’imiterere y’ubutaka, bityo ngo ntabwo bikwiriye gukora igenamigambi riteye kimwe mu gihugu hose.

    Urugero atangwa ku kilometero mu Ntara y’Iburengerazuba ahari imisozi ikunda kubamo inkangu akaba angana n’atangwa mu Burasirazuba ahari imirambi.

    Munyampenda yakomeje agira ati “Ndabyemera ko ikiguzi kitagomba kuba kimwe ahantu hose bitewe n’imiterere y’ahantu, byakorwaga ku bikorwa byo gusaba byoroheje kuko ibikorwa byabaga biteye kimwe ahantu hose.”

    Itsinda ryo muri LODA ryatanze ibisobanuro ku bibazo by’iki kigo hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yatanze ibisobanuro kuri PAC yifashishije ikoranabuhanga

    Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n’abandi bagize PAC

    Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy’isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo

    source : https://ift.tt/3txvscl

  • BK yahaye abahinzi b’ikawa telefoni zizabafasha gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga – #rwanda #RwOT

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Ubwo hongerwaga gutangiza iyi gahunda mu bahinzi, abitabiriye uyu muhango bavuze ko abahinzi bafitiye igihugu akamaro, badakwiye gusigazwa inyuma mu ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Muri iki gihe twese turabizi nta terambere ritagendana n’ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n’inguzanyo.”

    Aba bahinzi bagemura ikawa ku ruganda rwa RWACOF, bari basanzwe bishyurwa mu ntoki babona iyi gahunda izabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Umuyobozi wa RWACOF, Maximillian Veglio, yavuze ko bishyuraga abahinzi amafaranga mu ntoki mu kwanga ko bayakatwa ariko ubu bazajya bayahabwa kuri banki.

    Yagize ati “Twabahaga amafaranga mu ntoki kuko ubundi buryo bwashoboraga kubakuraho amafaranga. Ubu mu IKOFI bazajya bahabwa serivisi za banki ku buntu kandi bizabafasha kwiteza imbere.”

    Ku ruhande rw’abahinzi bavuze ko bashimishijwe no kuba baratekerejweho bagahabwa telefoni zizabafasha mu buhinzi bwabo ndetse bakazabasha no kwaka inguzanyo muri banki.

    Mpakaniye Alexandre yagize ati “Kubitsa byatugoraga kuko hari ubwo usanga kuri banki hari umurongo ariko ubu baduhaye IKOFI, tuzajya tubasha kubitsa no kubikuza ndetse umuntu akaba yabona n’inguzanyo kuko bazaba batuzi. Ibyo biradushimishije rwose.”

    Iri shimwe arihuje na Mukamusana Alphonsine wavuze ko yagorwaga no kuba yabona ingwate ubu kuko banki imuzi azoroherezwa kuyibona.

    Yagize ati “Harimo inyungu nyinshi cyane mu gukoresha ikoranabuhanga amafaranga akaza tutayahererekanyije, ubu turi kubona ari agashya. Hari ubwo twagorwaga no kubona inguzanyo kuko nta ngwate bizajya bidusaba, ubu tuzajya tuyibona kuko baratuzi.”

    Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abagera ku 263.691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’imyaka n’inyongeramusaruro bagera ku 1.767.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko abahinzi bakwiye kwitabwaho mu ikoranabuhanga

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, ashyikiriza umuhinzi telefoni

    Abahinzi banejejwe no kuba baratekerejweho bakagenerwa telefoni

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa kigamije gushyigikira ubuhinzi

    Byari ibyishimo ku bahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Karenge bishimiye ko bashyizwe mu IKOFI

    Mukamusana Alphonsine yavuze ko yagorwaga no kubona ingwate ubu bitazongera kuko ari mu IKOFI

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yifatanyije na Banki ya Kigali muri uyu muhango

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3nqsQfs

  • U Bwongereza: Igikomangoma Andrew cyarezwe gufata ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize nibwo Giuffre yashyikirije ubutabera bw’i New York ikirego cye ashinja Igikomangoma Andrew kumufata ku ngufu agifite imyaka 17.

    Uregwa yahise abitera utwatsi avuga ko atibuka uwo mugore umushinja. Ni mu gihe hari amafoto yafashwe mu 2001 abagaragaza bombi bari kumwe mu nzu i Londres.

    Umuvugizi w’Igikomangoma Andrew yanze kugira icyo abitangazaho mu gihe hagitegerejwe ko umucamanza yemeza niba koko izo mpapuro zamaze kwakirwa.

    Igikomangoma Andrew, ni umwana wa gatatu akaba umuhungu wa kabiri w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II na Prince Philip.

    Giuffre w’imyaka 38 ari mu bantu bashinjaga Jeffrey Epstein wiyahuye mu 2019 ubwo yari muri gereza ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Giuffre yavuze ko yajyanywe mu Bwongereza agifite imyaka 17 agakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’Igikomangoma Andrew, akanavuga ko bongeye kuryamana i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugo rwa Epstein.

    Igikomangoma Andrew cyajyanywe mu nkiko gishinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina

    source : https://ift.tt/3hnMOnk

  • Imbogamizi mu myigire y’abanyeshuri bo mu cyaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo mperuka kuganira n’Umuyobozi waryo, yambwiye ko impamvu gahunda itabagezeho ari uko nta mashanyarazi bafite ndetse nta n’umuhanda uhagera.

    Ati “Ntabwo [iyo gahunda] irahagera kubera ko ari mu cyaro. Buriya dufite ikibazo cy’umuhanda, nta muhanda uhagera, nta mashanyarazi dufite; izo zose zabaye impamvu zituma tutabasha kugerwaho n’iyo gahunda.”

    Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo nageze ku Rwunge rw’Amashuri rwa Akimitoni ruri i Nyabihu nsanga abanyeshuri baharangirije icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye binubira kuba bagiye kwinjira mu cya kabiri bataramenya gukoresha mudasobwa.

    Umuyobozi w’iryo Shuri n’Umuyobozi w’Akarere basobanuye ko hari mudasobwa zigiye kuhagezwa abo bana bakabasha kuzigiraho, kuko “ikibazo cyari icyumba cyo kuzishyiramo none kigiye kuboneka.”

    Ubwo COVID-19 yageraga mu gihugu, amashuri yafunze imiryango amasomo atangirwa ku yakure. Hifashishijwe radio, televiziyo ndetse na internet.

    Ugiye kureba kuri ibyo bikoresho, ibarura riheruka mu 2017 ryerekanye ko imiryango itunze radio mu mijyi iri kuri 91,3%, mu gihe iyo mu cyaro ari 69,6%.

    Ni mu gihe itunze televiziyo mu mijyi yari 35% naho mu cyaro ikaba 4,5%.

    Kwiga ukoresheje internet bisaba telefoni cyangwa mudasobwa. Muri iryo barura abatunze mudasobwa mu mijyi bari 13,1% abo mu cyaro ari 0,9%, naho abatunze telefoni mu mijyi bari 88,6% abo mu cyaro ari 61,7%.

    Si ibyo gusa kuko n’ubundi abafite ibyo bikoresho mu cyaro hari ubwo bidakora neza bitewe n’uko iminara yaho ari mike, bityo ntibabashe kubona itumanaho rigenda neza.

    Ibyo bigaragaza ko inyigisho zagiye zitangwa amashuri afunze abanyeshuri bo mu cyaro batabashije kugerwaho nazo uko byifuzwaga.

    Ibihugu birenga 160 hirya no hino mu Isi byiganjemo ibikiri mu nzira y’amajyambere, bihanganye n’ibibazo byugarije iterambere ry’uburezi mu cyaro.

    Nubwo icyizere cy’uko bwazagera ku rwego rumwe n’ubwo mu mijyi kikiri hasi, buri cyose kigira umuvuno gica kigerageza kurwana urwo rugamba ruteye impungenge nk’uko inzobere mu burezi zibigaragaza.

    U Rwanda ni kimwe muri ibyo bihugu kuko bitatu bya kane by’abarutuye bari mu cyaro, kandi wareba nko ku bwitabire mu mashuri ugasanga abo mu mijyi ni bo baza imbere.

    Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwamuritswe mu 2018 bwagaragaje ko abana bo mu mijyi bajyanwa mu mashuri abanza ku myaka igenwe ari 87,3%, abo mu cyaro bakaba 87,7%.

    Iyo bigeze ku kugera mu yisumbuye ku myaka igenwe usanga mu mijyi ari 39,5%, mu cyaro bikaba 19,6 %.

    Iyo nyigo yerekana ko abana bo mu mijyi ari bo bandikishwa mu mashuri kenshi, akaba ari bo badakunze kuyacikiza ndetse akenshi bakagira amanota abemerera kwimuka.

    Nk’uko no mu bindi bihugu bimeze, abanyeshuri bo cyaro mu Rwanda ntibagira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme nk’ayo abo mu mijyi bafite.

    Icya mbere ni uko hari ibyakagombye kubafasha mu myigire bitabageraho neza bitewe n’ibikorwaremezo biba bitaratera imbere.

    Birumvikana ko niba andi mashuri abanza yaregerejwe ibikorwa remezo abana baho bayarangizaga bazi gukoresha mudasobwa kuva mu 2008, ab’i Mburabuturo bo bakaba bakirangiza magingo aya batarabimenya hazabaho ikinyuranyo.

    Inzobere mu burezi akaba n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo n’Imyigishirize muri Kaminuza ya Kigali, Dr Rusibana Claude, yavuze ko hakenewe kongerwa ibikorwa remezo kugira ngo icyo cyuho kizibwe.

    Ati “Niba ari ukuzamura inyubako bikomatanywe no kuzishyiramo ibikorwa remezo bizikenewemo kugira ngo wa mwana naza kwiga asange ibyo akenera byose bihari.”

    Abarimu binubira kwigishiriza mu cyaro

    Dr Rusibana asanga biterwa n’uko mu mijyi haba hari andi mahirwe menshi bahabona cyane cyane ashingiye ku byo binjiza, bityo ko hashyizweho ingamba zibibafashamo byagabanuka.

    Yakomeje ati “Icyo aba ashaka ni ukugira ngo yegere amahirwe menshi ashobora kumufasha guhindura akazi cyangwa kubona impamyabumenyi yisumbuye izamufasha gukomeza kubona akazi kisumbuye kurusha ako arimo.”

    Hagaragazwa kandi ko iyo hari abanyamahanga baje kwigisha mu cyaro batazi ururimi kavukire bibangamira imyigire y’abo bana.

    Ibyo byagombye gukemurwa n’uko bake bahakomoka bagira amahirwe yo kurangiza amashuri bagaruka kuhakorera, ariko si ko bigenda ahubwo nabo bajya mu mijyi “gushakirayo imibereho”.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kanimba Donatille, yavuze ko hakwiye gukorwa inama nyunguranabitekereza ku nzego bireba hakigwa uko icyo kibazo cyitabwaho kuko abenshi mu barimu bemera kwigisha mu cyaro ari abahafite imiryango.

    Ati “Leta yakorana inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bo mu cyaro bakigira hamwe ibyakorwa.”

    Kuko mu cyaro haba ababyeyi benshi batize ngo barangize ayisumbuye nibura, usanga batazi uburyo bafasha abana babo kuzamura urwego rw’imyigire ku buryo niba ari no gusubira inyuma bamenya ngo baramusubiza kuri gahunda bate.

    Hari ingero nyinshi z’abana batahana imikoro bagera iwabo ntibabashe kuyikora kuko nta muriro bafite, nta gihe bahawe, cyangwa nta wo kuyibafasha babonye.

    Dr Kanimba yagize ati “Umwana arabyuka akabanza yajya kuvoma amazi asiga mu rugo, bigatuma akererwa ku ishuri.”

    Imbogamizi zagaragajwe haruguru zose ni umwihariko w’abanyeshuri bo mu cyaro, by’umwihariko abiga amashuri abanza.

    Nyamara iyo bajya kuyasoza bahabwa ikizamini kimwe n’abo mu mijyi, hatitawe ku kuba bamwe barahuye nazo abandi batarazigize. Amanota fatizo ku batsinze, nayo agirwa amwe kuri bose.

    Ibihugu bimwe byagiye bihitamo gushyiraho uburyo abana bo mu mashuri abanza bajya bacumbikirwa hafi y’amashuri kuko abo mu yisumbuye benshi bo banabayo. Mu Rwanda ho hari n’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 basanzwe bataha iwabo.

    Tanzanie, Jamaica na Papouasie Nouvelle Guinée byigeze gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, aho byari byaragennye umubare w’abanyeshuri bo mu cyaro bagomba kuva mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye buri mwaka n’abatagomba kurenga mu mijyi.

    Dr Rusibana yasobanuye ko kugira ngo imyigire myiza igerweho bisaba ko haba hari ibikorwaremezo, ubushake bwa mwarimu n’ubw’umunyeshuri,ubushake bw’ababyeyi n’ubwa politiki bwo gushyira ingingo y’imari mu burezi.

    Amashuri yo mu cyaro akunda guhura n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’ibikorwaremezo

    source : https://ift.tt/3AbcL0M

  • RURA yasabye imbabazi z’intege nke mu kunoza imitangirwe y’amasoko asaga miliyari 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Abadepite bavuze ko RURA nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibindi bigo gikwiye kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko ariko atari ko bimeze kuko imyaka itatu ikurikirana cyagawe.

    Mu bijyanye n’imitangirwe y’amasoko, RURA yanenzwe gutinda gusinya amasezerano y’amasoko aho nko mu 2017, amasoko 12 yari afite agaciro ka miliyoni 538 z’amafaranga y’u Rwanda yatinze gusinywa kugeza ku minsi 99 mu gihe itegeko riteganya iminsi 22.

    Ikibazo nk’iki cyanagaragaye mu 2019 mu masoko umunani afite agaciro ka miliyoni 629 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no mu 2020 mu masoko afite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko bitumvikana ukuntu amezi atanu yashira hagikorwa ibijyanye no kumvikana ku biciro by’isoko ahubwo haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    Mukabalisa Germaine yavuze ko bisa nk’aho amategeko agomba gukurikizwa abashinzwe gushyira mu bikorwa amasoko basa n’aho batayazi, ibintu afata nk’agahomanunwa.

    Depite Murara Jean Damascène yavuze ko RURA ari ikigo kigomba guca akarengane, kugenzura imikorere y’ibindi bigo, guteza imbere serivisi nziza nyamara kuva mu 2017 kugeza mu 2020 kikaba cyarabonye inota rya ‘biragayitse’.

    Yibajije imiterere y’isuzuma ryakorewe abakozi bakoze amakosa yo kunaniza ba rwiyemezamirimo batinza amasoko bakarenza iminsi 22 iteganyijwe bakageza kuri 99.

    Itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko ya leta riteganya ko umukozi wagaragaweho amakosa nk’aya ashobora guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu adahembwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko icyateye ubukererwe nta kindi ahubwo ari ibiganiro bigamije kwemeranya ku biciro by’isoko byatwaye igihe kinini.

    Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twagihunga kuko kiragaragara, izo nzira zagiye zifata igihe kinini aho zishobora kuba zarateje ikibazo mu izina ry’ubuyobozi ndabisabira imbabazi, ariko mvuga ko ari ibintu birimo gukosorwa kugira ngo ibyo bitazongera. Usibye gusiga isura mbi ikigo binateza ikibazo uwatsindiye isoko kandi na we yari afite ibyo yashakaga gukora.”

    Dr Nsabimana yiyemeje ko intege nke zagaragaye zitazongera kubaho mu mitangire y’amasoko kandi ko iki kibazo cyatangiye gukemuka binyuze muri gahunda nshya yo gutanga amasoko binyuze mu ikoranabuhanga.
    RURA kandi yashinjwe gutanga amasoko ku giciro kiri hejuru y’igiteganyijwe mu ngengo y’imari ihari. Hari kandi no kwishyura fagitire nta masezerano yanditse ahari ahishyuwe miliyoni zirenga 67 z’amafaranga y’u Rwanda arimo ayishyuwe ibinyamakuru bibiri byo mu Rwanda.

    RURA yisobanuye ivuga ko yayishyuye ishingiye ku kuba kimwe cyandika mu Cyongereza mu gihe ikindi ari icya leta. Aya mafaranga kandi arimo ayishyuwe imwe muri hotel zo mu Mujyi wa Kigali kubera ko ngo yari isanzwe ikorana na RURA.

    Ubuyobozi bwa RURA bwavuze ko bwasanze ari ikibazo none ubu kirimo kirakosorwa hategurwa amasezerano n’imikoranire n’ibitangazamakuru muri uyu mwaka.

    RURA yatanze ibisobanuro byayo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n’abandi bagize PAC

    Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy’isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo

    source : https://ift.tt/3A5Ng0K

  • Banki ya Kigali yatanze telefone zifasha abahinzi ba kawa gukoresha IKOFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana
    Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    BK ivuga ko izageza IKOFI ku bahinzi ba kawa barenga ibihumbi 400 mu gihugu hose, abadashoboye kwigurira telefone ikaba yatangiye kubagezaho izo ifite mu bubiko bwayo zigera ku bihumbi 11.

    Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI
    Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI

    BK ku bufatanye na RWACOF batangirije iyi gahunda i Karenge mu Karere ka Rwamagana ku wa 10 Nzeri 2021.

    Kuri ubu, serivisi y’IKOFI imaze kwitabirwa n’abagera ku 263,691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’imyaka n’inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko telefone bahaye abahinzi ba kawa zizabafasha mu bijyanye n’itumanaho ndetse bakazajya bishyurwa banahererekanya n’abandi amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Dr Karusisi yagize ati “By’umwihariko Banki (BK) izaba yungutse umukiriya ari we muhinzi wa kawa. Muri iki gihe twese turabizi ko nta terambere ritagendana n’ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n’inguzanyo”.

    Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI
    Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI

    Ntabwo bisaba umuntu kuba afite konti muri BK kugira ngo abe umunyamuryango w’IKOFI. Umuhinzi wifuza gukoresha iyi serivisi, akanda *334*2# ubundi agakurikiza amabwiriza.

    Uruhererekane rw’imirimo yo guhinga, gutunganya no gucuruza ikawa kugera mu mahanga ya kure, rwatumye Ikigo cya BK TecHouse gifatanya na NAEB kubaka ikoranabuhanga ryitwa “Smart Kungahara System (SKS), sisitemu ikubiyemo amakuru y’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

    Uruganda rwa RWACOF rwonyine rwifitiye abahinzi ba kawa 86,000 bagomba gushyirwa muri gahunda y’ IKOFI kugira ngo bajye bishyurwa amafaranga y’ibyo bagemuye ku ruganda rutonora kawa batarinze kuyafata mu ntoki.

    Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda, Maximillian Veglio avuga ko hari umubare munini w’abahinzi bakeneye kubona amafaranga yabateza imbere, agashimira BK yayabemereye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Uruganda rwa RWACOF, Maximillian aha telefone umuhinzi wa kawa w’i Karenge

    Veglio yakomeje agira ati “Ubu dufite ibihumbi 11 bya telefone, umugambi ni uwo gukangurira abahinzi kugira ngo mu mezi abiri ari imbere abari kuri sitasiyo 10 ziri ahantu hatandukanye mu gihugu bazagezweho IKOFI hamwe na serivisi z’imari”.

    Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angello ashimira BK kuba yatanze umusanzu wa telefone ibihumbi 11 ku bahinzi ba kawa inabereka icyo bazazikoresha.

    Munezero avuga ko umwaka wa 2024 ugomba kurangira Abanyarwanda bose (kugeza no ku batuye kure cyane y’ibigo by’imari), bafite uburyo bwo kubona amafaranga hifashishijwe Ikoranabuhanga.

    Umuhinzi witwa Mukamusana Alfonsine avuga ko yagemuraga ikawa ku ruganda bakamwishyura mu ntoki make make, byakongeraho n’uko nta ngwate yabaga afite ntibimworohere kubona inguzanyo.

    Mugenzi we witwa Mpakaniye Alexandre akomeza agira ati “Kujya kubitsa no kubikuza amafaranga muri iyi minsi usanga hari umurongo, ariko ubu buryo buratworohereza kandi bizadufasha kubona inguzanyo bitagoranye”.

    Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n
    Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n’Abayobozi muri BK, NAEB na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Emmanuel Gasana

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana avuga ko ikawa iri mu bihingwa 10 byatoranyijwe mu bigomba guhingwa muri iyo Ntara, yizeza ko hazabaho guhuza inzego zirimo na Banki ya Kigali, kugira ngo icyo gihingwa hamwe n’ibindi bitere imbere.


    source : https://ift.tt/2X93po0

  • Abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB yavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 ( amazina ye yagizwe ibanga) akaba yarapfuye ku itariki 9 Nzeri 2021, ubu abashinzwe ubugenzacyaha bakaba barimo gukora akazi kabo, ngo bamenye uburyo uwo murwayi yapfuyemo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, aganira na KT Press yagize ati “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma ” .

    Icyo kibazo kibaye mu gihe mu mezi abiri ashize ibyo Bitaro bya ‘Baho International’ biherereye i Kigali byagize ikibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku itariki 10 Nyakanga 2021, umuturage wari ufite ikibazo icyo gihe, yakizamuye abinyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko, abaganga bamuhaye gahunda yo kubonana na we saa yine za mu gitondo, ariko aho kumwakira ku masaha bari bamuhaye, bamwakira saa saba.

    Mu gihe abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bariho bavuga kuri icyo kibazo ku buryo butandukanye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwanenze ibitaro bya ‘Baho International ‘ kuba badafata umwanya ngo barebe ibyo abakiriya babavugaho, babikoreshe mu gukosora ibyo abakiriya bagaragaje nk’ibibazo bibabangamiye.

    Tariki 12 Nyakanga 2021, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “ Ni gute wahinduka, niba udashobora no gufata umwanya ngo wumve ibibazo ugezwaho, nyuma ngo unabikurikirane ? Uku guceceka no kutagira icyo umuntu ashaka gutangaza, ntabwo ari byiza mu mitangire ya serivisi ”.

    Nyuma y’iminsi ibiri ikibazo kivuzweho cyane, ndetse igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, cyatumye ibitaro bya ‘Baho international’ bafata umwanya wo gusaba imbabazi, babinyujije mu nyandiko, bavuga ko basaba imbabazi kubera uburyo bakiriye ibibazo bagejejweho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Kayibanda Joseph, Umuyobozi w’ ibitaro bya ‘Baho International’ yagize ati “ Twe, Ibitaro bya ‘Baho International(BIH)’, turashaka gusaba imbabazi rubanda, cyane cyane abakiriya bacu batakiriwe neza, muri iyi minsi ya vuba aha ”.

    Kugeza ubu, hategerejwe ko Minisiteri y’ubuzima itangaza ibyo yagezeho mu igenzura yakoze , nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, abwiye abantu ko Minisiteri ayoboye igiye gukora igenzura ryihuse kuri ibyo bitaro bya ‘Baho International’ bakareba uko imitangire ya serivisi imeze ndetse n’ireme ry’ubuvuzi batanga.

    source : https://ift.tt/3C3x7JH

  • Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazakina umukino wa Mogadishu City Club #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo mu Rwanda irahakirira APR FC yo mu Rwanda, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

    Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n’abakinnyi yajyanye boise, usibye Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune.

    Gusa ariko umutoza Adil Mohamed yavuze ko adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese afite ubushobozi bwo gukina.

    Yagize ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain(Bacca) ariko icyo nababwira n’uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”

    Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Gatanu

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    source : https://ift.tt/3z29ZcJ

  • Abanyarwanda batatu bari guhatana muri FESPACO – #rwanda #RwOT

    Zashyizweho mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeli 2021, aho komite itegura iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso, yatangaje filime zakozwe n’Abanyafurika zihataniye ibihembo zo mu bihugu 50 byo muri Afurika mu byiciro bitandukanye.

    Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri sinema muri Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 27 . Rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Alliah[uyu asanzwe akorera muri Canada] na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime zakunzwe mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko.

    Muri iri serukiramuco Filime ‘Nameless [Les Anonymes]’ ya Mutiganda wa Nkunda ihatanye mu cyiciro ‘Fictions Long Metrage’. Iki cyiciro ni gikuru muri ibi bihembo, aho filime itsinda itwara igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, gifite agaciro k’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi kubera filime ye yise “Mercy of Jungle.”

    Filime ‘Ethereality’ ya Kantarama Gahigiri ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi mbarankuru [Courts Metrages (Fiction & Documentaire)]. Iki cyiciro kandi kirimo Umunyarwanda Fafin Alliah ufite filime ye yise ‘Amani’. Iki cyiciro cyose gihatanyemo filime 29.

    Muri filime 1 132 zari ziyandikishije muri iri serukiramuco hatoranyijwe filime 239 zo mu bihugu 50 byo muri Afurika.

    Izi filime 239 zatoranyijwe zizerekanwa muri iri serukiramuco guhera tariki 16 kugera tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou.

    Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

    Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

    Kantarama Gahigiri, umwe mu banyarwandakazi bateye imbere mu kuyobora filime ari mu bahatana

    Mutiganda ari mu bari guhatana

    source : https://ift.tt/3Ea62Xh