Tag: featured

  • Gicumbi: Hagiye guterwa ingemwe zirenga ibihumbi 600 z’icyayi – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa bya Fonerwa bikorwa binyuze mu mushinga wiswe Green Gicumbi project, ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yakunze kujya igira ingaruka zitandujanye muri aka Karere kari mu cyogogo cy’Umuvumba.

    Kuri ubu imirimo yo kwitegura guhinga iki cyayi igeze ku kigero cya 70% kandi biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 aribwo izi ngemwe zizaterwa ku misozi yo mu Kagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga yajyaga yibasirwa n’isuri bikagira ingaruka ku buhinzi bw’icyayi bwakorerwaga mu Gishanga cya Mulindi.

    Umuyobozi w’Umushinga, Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko igikorwa cyo guhinga iki cyayi gifitiye abaturage akamaro kanini mu bukungu kandi ko biri no muri gahunda y’uyu mushinga yo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati ” Umusaruro tugitezeho uri mu byiciro byinshi, hari amafaranga azava ku musaruro azateza imbere abaturage bahinga icyayi, bizanadufasha kurengera ibidukikije kuko icyayi cyo ku misozi gifata amazi yatezaga ingaruka ku bubutaka bwamanukaga kuri iriya misozi ya Kaniga igatera isuri mu gishanga cya Mulindi , kizagira kandi uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kikanagira uruhare rwo kuba ubwihisho bw’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye.”

    Uyu muyobozi wa Green Gicumbi Project akomeza asaba abaturage kwitabira iyi gahunda no kumva ko ari iyabo.

    Ati “Icyo abaturage basabwaga ni ugutanga ubutaka buzahingwaho icyayi kandi barabutanze turabashimira. Uyu mushinga uzabafasha gutegura ubutaka, kugitera, kibagarwe, umushinga uzabafasha kugeza igihe cyo gutanga umusaruro, abahinzi bazahugurwa guhinga icyayi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa no kwigisha abaturage uko bashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Yagize ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu, ubundi iyo urebye imiterere y’Akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye, ntibyakwiye kutubera imbogamizi ahubwo tubikoze neza byatubera ibisubizo ari nabyo Fonerwa idufashamo mu Mushinga wa Green Gicumbi.

    “Turasa abaturage kumva neza ko ubu buhinzi ari ubwabo bakarushaho kubwitaho, bakiga neza uko bazabubyaza umusaruro na nyuma y’ubu bufasha baba bahawe.”

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda akayabo, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 u Rwanda rwohereje miliyoni 34,3 z’ibilo by’icyayi gitunganyijwe mu mahanga, byinjiza miliyoni 90$.

    Icyayi kizaterwa muri Nzeri cyamaze gutegurwa

    source : https://ift.tt/2Vy6GMA

  • Ishoramari rishya rya Israel mu Rwanda, umuti ku bahakana Jenoside: Ikiganiro na Amb Ron Adam – #rwanda #RwOT

    Dr. Ron Adams ni we wahawe inshingano zo kuyobora iyi Ambasade, atangira gukorera ku Mugabane wa Afurika avuga ko ‘byahoze ari inzozi ze’ dore ko kuva yatangira gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu 1991, ari ubwa mbere yari abonye inshingano zo gukora ku Mugabane wa Afurika.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko gukorera muri Afurika byahoze ari inzozi ze. Ati “Nakoreye Umuryango w’Abibumbye igihe kinini, ariko umutima wanjye wari muri Afurika, rero ni ibintu byiza kuri njye [kuba ndi gukorera] muri Afurika, nkaba ndi no mu [gihugu cyiza nifuzaga] muri Afurika.”

    Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi

    Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko amaze gutangira izi nshingano, yashyize imbaraga mu kwagurira umubano mu zindi nzego. Ati “[Mbere] Imibanire yari ishingiye cyane ku bikorwa by’umutekano, icyo nakoze ni ukwagura imikoranire ikagera mu zindi nzego. Icyo navuga ni uko ibintu byahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

    Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.

    Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.

    Ambasaderi Adam yasobanuye ko hari abakerarugendo baherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, aho basize mu Rwanda agera kuri miliyoni 1,2$ mu gihe bamaze mu Rwanda.

    Yagize ati “Abakerarugendo bamwe baraje mu Ugushyingo n’Ukuboza k’umwaka ushize, aho abakerarugendo 500 baje bagasiga mu Rwanda miliyoni 1.2$. Binteye ishema kuko nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

    Icyakora ibi ntibihagije, kuko Adam yemeza ko abaturage benshi ba Israel bataramenya amakuru menshi ku Rwanda, uretse ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko “Kugira ngo abaturage ba Israel basure u Rwanda, ni ngombwa ko u Rwanda rukomeza kwiyerekana mu yindi sura kuko benshi mu baturage ba Israel nta kintu bazi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigomba guhinduka.”

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, runafite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo, ruri mu myiteguro yo gufungura ibiro muri Israel, bizagira uruhare mu gukurura abakerarugendo benshi baturutse muri iki gihugu, nacyo gisanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19, cyakiraga abagera kuri miliyoni enye buri mwaka.

    Uretse ubukerarugendo, byitezwe ko uru Rwego ruzanagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera hagati y’ibihugu byombi, ibi bikazoroshywa na RwandAir ikorera ingendo i Tel Aviv kuva mu 2019.

    Ku rundi ruhande, ibikorwa by’ishoramari biri gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, aho mu minsi iri imbere, hari abashoramari baturutse muri iki gihugu bateganya kubaka ibitaro bifite ibitanda birenga 100.

    Israel kandi irateganya gutera u Rwanda inkunga y’ibitanda 55 biri ku rwego rwo hejuru, bishobora kwifashishwa mu kuvura abarwayi barimo n’abarembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Israel kandi iri kwitegura kwakira abaganga batandatu bayobora ibitaro, bazajya gukarishya ubumenyi muri icyo gihugu mu bijyanye no kuyobora ibitaro.

    Urwego rw’ubuhinzi; inkingi ya mwamba mu mibanire y’ibihugu byombi

    Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, na cyane ko iki gihugu kigizwe na kimwe cya gatatu cy’ubutayu, kiri mu bifite ubutaka buto, ariko kikaza mu bifite ubuhinzi buteye imbere ku Isi.

    Israel izwi cyane mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

    Nk’ubu inka zo muri icyo gihugu nizo zitanga umusaruro mwinshi ku rwego rw’Isi, mu gihe Israel ifatwa nk’igihugu cya kabiri giteye imbere mu buhinzi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikaba igihugu cya mbere ku Isi gishobora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, kuko ishoramo 4.3% by’umusaruro mbumbe wayo.

    Benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rwagiye rwoherezwa kwihugura mu buhinzi muri Israel, rwatangiye kubibyaza umusaruro

    Ambasaderi Adam yavuze ko ubu bunararibonye bw’iki gihugu ari bwo gisangiza u Rwanda. Ati “Mufite ubutaka buto ariko mushobora kububyaza umusaruro kurushaho, burenze. Ibyo nibyo tugerageza gukora hano, tukagerageza kubasangiza ubunararibonye bwacu ku buryo hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro wisumbuye.”

    Ni gute u Rwanda rwarushaho guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi?

    U Rwanda na Israel bihuriye ku mateka ya Jenoside, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iyo muri Israel yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni eshashatu.

    Kimwe mu biranga Jenoside ku rwego rw’Isi, ni uko mu gihe yarangiye, abayigizemo uruhare bagerageza kwihunza uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse, bakabikora bahindura ukuri kw’ibyabaye, kugira ngo bareke kugibwaho n’ikimwaro.

    U Rwanda ruri kunyura muri iki cyiciro, aho abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababakomokaho, bakomeje kumvikana bahakana, cyangwa bahindura amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ambasaderi Adam avuga ko ibi bidatangaje, ariko akavuga ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza kuvuga amateka y’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu gutanga ubuhamya mu nyandiko, mu mashusho ndetse n’amajwi.

    Yagize ati “Icyo navuga ni uko hakenewe gukomeza gutanga ubuhamya [bw’ibyabaye]. Muri Israel dusohora ibitabo 200 buri mwaka bigaruka ku mateka ya Jenoside ya Holocaust. [Abarokotse] bakwiye gutanga ubuhamya bwabo, bakavuga uko byabagendekeye, bakabishyira muri video ndetse bigaca no kuri radio…Ibi birwanya ihakana rya Jenoside, bikomora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse bikanigisha abato [ku mateka yayo].”

    Yongeyeho ati “Ntabwo warwanya ihakana rya Jenoside utagaragaza ubuhamya bw’ibyabaye. Abagize uruhare muri Jenoside bakiriho, bakomeza kuvuga ko nta kintu cyabaye, iyo nta muntu wo ku rundi ruhande ubahakanyije, ibintu bishobora kuguma gutyo.”

    Ibibazo bya Palestine…

    Ambasaderi Ron Adam yakoze igihe kirekire muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ndetse zimwe mu nshingano yakoze zirimo gushakira umuti ikibazo cya Palestine.

    Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kizarushaho kugorana mu gihe umutwe wa Hamas wagenzura ibice byose bya Palestine.

    Yagize ati “Igisubizo kigomba kuboneka, ariko impande zombi zikwiye kwicara zikabiganiraho. Ariko ubu biragoye kuko Hamas iri kuyobora Gaza, mu gihe yaramuka itsinze amatora muri Western Bank, nta muntu wo kuvugisha uzaba ugihari kuko intego ya Hamas ari ukwangiza Israel, ibyo rero byadusubiza inyuma, aho kujya imbere.”

    Ambasaderi Ron Adam ni umuhanga mu bijyanye na Philosophy aho yabyize muri Kaminuza ya Haifa, ahakura impamyabumenyi yo ku rwego rw’Ikirenga. Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na politiki, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye mu bijyanye n’amateka.

    Yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoze imyaka 15.

    Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangiye inshingano ze mu 2019

    source : https://ift.tt/3A89Gyh

  • Bafashwe bagiye gutwara telefoni n’ibindi byari mu isakoshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo, Chief Inspector of Police(CIP) Kayitesi Speciose yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bitewe n’uko bari basanzwe bazi bariya bantu.

    Yagize ati” Abaturage basanzwe bazi bariya bantu ko bambura abantu bakoresheje ubushukanyi ndetse banazi amayeri bakoresha, bahise babibwira abapolisi bari mu kazi hafi aho bakurikirana bariya bacyekwaho gushaka kwambura umuturage baburizamo uwo mugambi .Umwe yagerageje kwiruka abaturage baramufata undi abapolisi bari bamaze kumufata.”

    Umwe muri bariya bafashwe witwa Harerimana yemeye ko bari bagiye kwambura uriya muturage telefoni igezweho yari afite mu ntoki (Smart Phone) ndetse n’isakoshi yari afite. Yasobanuye uko basanzwe babigenza kugira ngo bambure umure umuntu.

    Yagize ati” Dufata impapuro nyishi tukazicagagura wazibona ukgaira ngo ni amafaranga, noneho tugafata inoti nzima z’amafaranga tukazorosa kuri za mpapuro hanyuma tugacunga umuntu tubona ufite amafaranga cyangwa ufite ikintu cy’agaciro tuzakumwambura. Uko turi babiri umwe ajya imbere y’uwo dushaka kuza kwambura undi akamujya inyuma, uri imbere ajugunya hasi cya gipfunyika kirimo ibipapuro byorosheho amafaranga hanyuma undi akihutira kugitoragura.”

    Harerimana yakomeje avuga ko iyo umwe amaze gutoragura cya gipfunyika mugenzi we agaruka nk’undi umuntu akamusaba ko ayo mafaranga atoraguye bayagabana, ubwo bihutira kubwira na wa muturage bacunze bashaka kwiba bakamwinjiza mu mubare w’abantu batoraguye amafaranga nawe bakamwizeza ko baza kumuha kuri ayo mafaranga bafatanije gutoragura.

    Ati” Uwo muntu wundi dushutse ko tugiye kugabana ayo mafaranga tumusaba kuva aho abantu bareba tukamubwira ko tujya kugabanira hirya. Iyo aje duhita tumushikuza ibyo afite byose tukiruka cyangwa umwe muri twe agahita yigendera noneho usigaye akabwira wa muntu dushaka kwambura ko agiye kumusigira cya gipfunyika cy’amafaranga bari bagiye kugabana ariko nawe akamushuka akamwaka telefoni amubwira ko agiye guhamagara mugenzi we wagiye, undi agasigarana bya bipapuro agira ngo bamusigiye amafaranga baragaruka bayagabane nibatagaruka ayajyane wenyine.”

    CIP Kayitesi yavuze ko ari muri ubwo buryo bari bagiye kwamburamo uriya Musabyemariya Josephine gusa k’ubw’amahirwe abaturage bababona hakiri kare batanga amakuru bafatwa batarasohoza umugambi wabo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo yavuze ko ubwambuzi nk’ubu bumaze igihe buvugwa mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Mujyi wa Musanze. Yavuze ko hari abaturage batandukanye bagiye batanga amakuru y’uko bamburwa muri buriya buryo ariko hakabura ibimenyetso. Yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kandi babo abantu nk’abo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati” Abaturage bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’abantu bagenda babambura muri buriya buryo bwo gucura umugambi bakagenda bitoraguza amafaranga mu nzira barangiza bakavuga ko bagiye kuyagabana. Hari ababashuka ngo Polisi irimo gusaka amafaranga na telefoni bagashuka abantu ngo babahe anverope babikamo amafaranga cyangwa telefoni bafite Polisi itaza kubibambura, ayo yise ni amayeri bagenda bakoresha kugira ngo bambure abaturage. Turagira inama abantu kujya bima amatwi abantu nka bariya ndetse bitondere ababizeza inyungu runaka, ahubwo bamenye ko ari abafite umugambi wo kubambura ibyabo.”

    Yakomeje ashimira abaturage batangiye gutanga amakuru kuri ubwo bwambuzi ariko anaburira ababwishoramo ko nta mugisha bazagira kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera. Harerimana na Ndimurwango bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3k1raqz

  • Yararashwe bimuviramo ubumuga: Bwimba mu icuraburindi ku bw’ibitero bya FLN ya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni igitero cyabaye tariki ya 15 Ukuboza 2018 gikorerwa ku bantu batandukanye bari mu modoka ya sosiyete ya Alpha yari ivuye i Rusizi yerekeza i Kigali.

    Iyi modoka ubwo yari igeze muri Nyungwe rwagati nibwo yahuye n’abasirkare ba FLN batambitse ibiti mu muhanda rwagati bahita batangira kubarasa.

    Mu barasiwe muri iyi modoka bamwe barapfuye abandi basigaye bafite ubumuga batewe n’amasasu barashweho icyo gihe, ubu ntacyo bakibasha kwimarira nyamara bari bazima.

    Muri abo harimo Bwimba Vianney, umusore wari ukiri muto ageze mu gihe cyo gukora cyane akiteza imbere, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mbere yari umushyushyarugamba akorana n’ibigo bitandukanye.

    Ubwo yaraswaga ngo yari amaze iminsi akorera i Rusizi nuko afata umwanzuro wo gutaha agasangira iminsi mikuru n’umuryango we.

    Ati “ Twaje tuje mu minsi mikuru nk’abandi bose tugeze muri Nyungwe dusanga baduteze igico, twasanze hari imodoka za mbere zahageze kuko twe twaje turi nko mu modoka ya gatatu, tukimara kuhagera dusanga baduteze imodoka barayirasa iyacu twari turimo baraduhagaritse umushoferi abona barashe umuntu ahita asubira inyuma.”

    Yakomeje agira ati “ Baraturashe imodoka isubira inyuma arongera arayigarura, baturashe tugenda baturasa tugaruka imodoka ibura uko ihagarara irenga umuhanda igwa mu manga, iguyemo kuko bari bamaze kuturasa nkanjye bandashe amasasu atatu ahantu hamwe mu kuguru sinabyumvise kuko amaraso yari ashyushye.”

    Yakomeje avuga ko abari bazima bahise baca mu kirahure cyo kwa shoferi abashoboye barirukanka abandi bihisha aho hafi, we kuko yavaga amaraso menshi hari umukobwa bari bari kumwe witwa Alice wahise ufata umupira amuhambira mu itako aho yavaga amaraso menshi, yumvise nawe abo muri FLN baza babegera ahita yiruka Bwimba we ngo yarikuruye yihisha mu byatsi.

    Nyuma y’iminota mike Ingabo z’u Rwanda zahise zihasesekara zitangira kurasa abarwanyi ba FLN bagira ubwoba bariruka, ngo zahise zitangira gutanga ubufasha bw’ibanze ku bantu bari bakomeretse cyane zibakura mu bihuru zibashyira ahantu heza bategereza imbangukiragutabara.

    Ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda kuko iyo bataza kuhagera ubu twe tuba twarabaye amateka, ni abantu bo gushimirwa cyane.”

    Bwimba yavuze ko hahise haza imbangukiragutabara ijyana abakomeretse ku bitaro bya Kigeme, ngo bakimutwara kuko amaraso menshi yari yamushizemo ngo yari yataye ubwenge.

    Aha bahavuye bajya kuvurirwa muri CHUB i Butare aho yamaze amezi atanu aza koherezwa ku bitaro byegereye iwabo kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

    Ibitero bya FLN byamuteye ubumuga

    Iyo uganira na Bwimba ukamubaza ku ngaruka ibitero bya FLN byamugizeho ahita asa n’ugiye mu yindi si ya kure bitewe n’uburyo yari umusore w’imbaraga ukora cyane ngo yiteze imbere none ngo kuri ubu imyaka ibaye itatu ari iwabo agendera mu mbago.

    Ati “ Ingaruka ya mbere mbi byangizeho ubu uyu ubaye umwaka wa gatatu nta kazi, nicaye iwacu ndi umusore ugomba kubaka nkagira n’abandi bankomokaho kandi bari ahantu heza, mbere nari umushyushyarugamba nkorana n’ibigo nyinshi bitandukanye none ubu nabaye ikimuga.”

    Yakomeje avuga ko ingaruka ya kabiri ari uko byamugabanyije umuhate n’imbaraga yari afite mu kwiteza imbere ubu ngo yitereye icyizere bitewe n’ubumuga yagize.

    Ati “ Ubu urumva nyine nk’umuntu ucumbagira urabona nari nsanzwe ndi mu buzima busanzwe nkorana imbaraga none ubu hari ibyo ntakora, nitereye icyizere, ntakaza n’ubudahangarwa bwanjye nsigaye nisuzugura kuko ntabwo nshobora guhagarara nibura iminota 30.”

    Yakomeje avuga ko kandi yatakaje igihe ngo kuko imyaka irenga itatu amaze yicaye adakora yakabaye ageze kuri byinshi, yavuze ko kandi mu buryo bw’amafaranga nabwo yatakaje menshi yamugenzeho yivuza na n’ubu akaba akimugendaho kuko arya atakoze.

    Ati “ Ubu ukeneye abantu b’imbaraga njye sinazamo, nanone mu mitekerereze natakaje ikintu kinini kuko kubona umuntu umwe babiri batatu bagupfiriye iruhande ubwonko bwawe ntabwo bwongera gukora neza nka mbere.”

    Bwimba abona Rusesabagina nta bumuntu afite

    Bwimba avuga ko iyo yumvise Rusesabagina avuga ko ibi bitero atabigizemo uruhare, ngo abona adafite ubumuntu bitewe n’ibyamubayeho we na bagenzi be.

    Ati “ Ahakanye ko nta cyabaye kandi hari abapfuye hakabaho n’inkomere, icyo gihe aba atakaje ubumuntu muri we, njye numva icyo kintu atakagitekereje ahubwo akavuga ko babikoranye ubujiji, naho kuvuga ko nta cyabaye aba yirengagije abababaye nkatwe.”

    Icyifuzo cya Bwimba kuri Rusesabagina n’abo bareganwa

    Bwimba avuga ko icyo yifuza kuri Rusesabagina yagisaba ubutabera ngo nibura rumuhannye we na bagenzi be byamunyura kandi bikabera isomo n’abandi batekereza nkawe.

    Ati “ Reka njye mvuge igikwiriye kuko mvuze icyo nifuza nakwifuza nk’umuntu kuko iyo ubabaye wanakwifuza nabi, icyo mbona gikwiriye urabona nk’iyo uri umubyeyi umwana bakamukubita agakubitirwa hanze, iyo aje ukamuhorera cyangwa ugahana uwumukoreye ikosa wa mwana aba aruhutse natwe rero icyo twifuza ni uko tubona ubutabera kuko barabizi ko twagize ingaruka z’ibitero byabo kandi bizanagira ingaruka no ku badukomokaho.”

    Yavuze ko icyo yifuza ari uko ababigizemo uruhare bose baryozwa amakosa yabo kugira ngo n’abandi bafite icyo gitekerezo bibavemo bumve ko hari itegeko rizabagonga.

    Yavuze ko yumvise ko Rusesabagina bamurekuye yatekereza nabi cyane bitewe n’ubumuga umutwe yari ayoboye wamuteye.

    FLN yarashe ku modoka z’abaturage muri Nyungwe ikanagaba ibitero mu Karere ka Nyaruguru, ni umutwe w’ingabo zishamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD yayoborwaga na Rusesabagina Paul watawe muri yombi umwaka ushize.

    Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero bitandukanye ku baturage bisiga icyenda babiguyemo naho abandi babikurijemo kubura ubuzima abandi bahura n’ubumuga, hari n’abandi benshi bahatakarije imitungo irimo inzu, ibinyabiziga byatwitswe n’ibindi.

    Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ubu bari kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

    Bwimba Vianney ni umusore ufite imyaka 29 uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama wamugajwe n’ibitero bya FLN

    source : https://ift.tt/3A3V6I4

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, abarembye ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,164. Abitabye Imana ni abagore batatu n’abagabo batatu.

    source : https://ift.tt/38Wn7FI

  • Amateka ya Shyaka Gérard waririmbye ‘Délira’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimushimisha cyane ngo ni ukuba we n’umuvandiimwe we Iryamukuru Jean de Dieu barabashije gushyira mu bikorwa impano ya se, kuko nawe ngo yakundaga kuririmba nubwo atigeze aba umuhanzi.

    Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio Shyaka Gérard yavuze ko yigishijwe kuririmba na nyakwigendera Bizimana Loti wari umuhanga cyane ndetse anamushyira mu itsinda rye ryitwaga Ikibatsi Band; nyuma Shyaka nawe aza kugera ku rwego rwo kwihimbira indirimbo ze bwite zirimo Délira ikunzwe cyane.

    Kurikira urugendo rurerure rwa Shyaka Gérard mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri shene ya YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3C3rrQ2

  • Umuhanzi Christopher yahishuye impamvu atarangije kwiga kaminuza (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kumara igihe nta ndirimbo ye nshya ijya hanze byatumye atangira kwibazwaho na benshi mu bakurikira ibikorwa bye.

    Uyu musore uri mubatangiye umuziki kera, ndetse akaba n’umwe mu bafite abakunzi batari bake mu Rwanda no mu mahanga, yaganiriye na KT Radio, avuga byinshi ku buzima bwe no ku muziki akora by’umwihariko.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3z5pocj

  • Nyagatare: Mu minsi ibiri abantu 68 batahuwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 mu rwuri rwa Birekeraho Innocent ruherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hafatiwe abantu 20 barimo abana batanu basenga, aba bakaba bari abo mu itsinda ryiyise ‘Dunia si yetu’ (Isi si iyacu), rihuriwemo n’amadini n’amatorero atandukanye ubusanzwe adahuje n’imyemerere.

    Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko bagiye kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo baganire n’abayoboke babo kugira ngo babafashe kubaganiriza bubahirize amabwiriza.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona binyuranyije n’amategeko kandi babona byabagiraho ingaruka.

    Agira ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru kandi dusaba n’abandi kujya bayaduha cyane ku byo babona binyuranyije n’amabwiriza cyangwa amategeko y’Igihugu.”

    Abafatwa bemera amakosa ndetse bakavuga ko batinya kuba bakwandura Covid-19 nyamara bakarenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source : https://ift.tt/3hq7cUz

  • Uburyo Rwigema ahora mu ntekerezo z’ubutegetsi bwa Museveni – #rwanda #RwOT

    Igitangaje ko ni uko ibyo amuvugaho byose bishingiye ku kuba yaramubonye inshuro imwe ari i Dar es Salaam [nk’uko umwanditsi abyivugira].”

    Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe “n’umwe mu bayobozi b’ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.”

    Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko akoresha imvugo y’uko ibyo yavuze ari ‘ibivugwa’ n’abandi, ariko we atabihagazeho.

    Ikigaragara ni uko intego y’inkuru ari ugukomeza kwamamaza igitabo cya Michela Wrong, cyuzuyemo icengezamatwara rya RNC n’ingoma ya Museveni.

    Ibi ariko ntibitangaje cyane kuko iki gitabo gikubiyemo imvugo zakwirakwijwe n’inzego z’ubutasi za Perezida Museveni (CMI) ku bufatanye n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bigakorwa hatitawe ku bihamya bigaragaza ukuri biri ahantu hatandukanye.

    CMI yifashisha ingero z’abantu ubutegetsi bwa Museveni bwishe mu rugamba rwo kubohora igihugu, igashaka kwerekana ko hari n’ahandi byakozwe mu gihe ntaho bihiriye, ari bimwe byo kubyaza ukiri isugi.

    Ingero z’abo bantu ba nyabo bishwe n’ubutegetsi bwa Museveni ni nka Ahmed Seguya, Sam Magara, Serwanga Lwanga. Umwanditsi we ubwe asa n’ushinja Museveni ibyaha, mu mpfu zabo, akabikora yerekana ko ibisa n’ibyo mu Rwanda byabaye.

    Leta ya Perezida Museveni ikunze kugaruka cyane kuri Fred Rwigema, ndetse rimwe na rimwe igakoresha amakuru atari yo ku rupfu rwe

    source : https://ift.tt/3A46bJ7

  • Imvano y’idindira ry’inyubako y’ibiro bishya bya RURA – #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali inyubako ifite imiterere yifuzwa ku nyubako zikorerwamo n’ibigo bya leta ni iya I &M Bank iherereye mu Karere ka Nyarugenge kuko yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije.

    Mu 2016 ni bwo RURA yasinye amasezerano n’ikigo cyitwa JV CRJJE-HYGEBAT yo kubaka Icyicaro Gikuru cyayo, amasezerano afite agaciro ka miliyari zirenga 27,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Amasezerano yagenaga ko imirimo yagombaga kurangira mu myaka itatu uhereye igihe amasezerano yasinyiwe ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.

    Aya masezerano yongereweho umwaka umwe ariko kugeza mu Ukuboza 2020, imirimo y’ubwubatsi yari igeze kuri 83% mu gihe amasezerano yari yararangiye.

    Byanatumye ikiguzi cy’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’iyi nyubako cyiyongereyeho amadolari angana na 553 783 ni ukuvuga miliyoni zisaga 431 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bitewe no kongera igihe cy’amasezerano byatumye ikiguzi cyayo cyiyongeraho miliyoni zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwiyemezamirimo yari yaramaze kwishyurwa ikiguzi cyose cy’amasezerano.

    Ubwo RURA yatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’umutungo imbere ya PAC nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu 2019/2020, Umuyobozi wayo , Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko impamvu z’idindira ry’imirimo y’ubwubatsi yatewe n’uko byabaye ngombwa ko hagira ibihindurwa ku byari biteganyijwe kugenderwaho.

    Ati “Byatewe na gahunda yo gukosora uko iyi nyubako yari iteye bigakorwa ku buryo bubungabunga ibidukikije nk’uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) cyabitanzemo amabwiriza ku nyubako z’ibigo bya leta aho bishoboka.”

    Ikiba kigamijwe ni ukugabanya ubushyuhe mu nzu, ahakoreshwa ibyuma bitanga amahumbezi bikagabanuka, ibijyanye no gusukura amazi bikaba byoroshye n’ibindi.

    Inyubako y’Ibiro Bikuru bya RURA yari yatangiye igice kibungabunga ibidukikije kitarimo imaze kugera hejuru biza kugaragaramo ko bishoboka ko cyajyamo.

    Hakozwe igishushanyo gishya bituma imirimo ihagarara umwaka wose ariko ngo byanatumye ikiguzi cyari giteganyijwe kigabanukaho agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ibikoresho bikenerwa muri ubu buryo bihita bigabanuka.

    Biteganyijwe ko muri Werurwe 2022, Ibiro Bikuru bya RURA bizaba byamaze kuzura kuko ubu imirimo ikomeje nk’uko Umuyobozi wayo yabibwiye Abadepite.

    Inyubako ya RURa yagombaga kuzura mu 2019

    Inyubako y’Icyicaro Gikuru cya I&M Bank mu Mujyi wa Kigali ni imwe mu zubahirije amabwiriza agenga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije (Green Building)

    source : https://ift.tt/2XbnDgS