Tag: featured

  • Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda gushyira mu myanya abarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe
    Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe

    Ubwo buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa bwo gutanga ibizamini byanditse ku mpapuro kuko ngo bwatinzaga gukosora no gutangaza abatsinze, ubu buryo bushya bwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri uzakora ikizamini azajya arangiza gukora ahita amenya n’amanota ye.

    Umukozi ushinzwe ubujyanama muri REB, Mugenzi Leon, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bizamini bitazagira uwo bigora kuko hashyizweho ibigo bazakoreramo ibizamini n’abazabafasha igihe habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga.

    Agira ati “Aho bazakorera ibizamini hashyizwe ibikoresho bihagije bizifashishwa kandi n’ubu abarimu mu turere twose bashobora kugana kuri ibyo bigo bagasaba akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugize ikibazo agafashwa”.

    Mugenzi avuga ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 11 Ukwakira 2021 kandi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaba babonetse ,ku buryo ntacyo bizahungabanya ku itangira ry’amashuri.

    Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Mico Darius, avuga ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora ibizamini rifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi basaba akazi rigahita rinasuzuma ibya ngombwa bisabwa ku buryo ari na yo izasohora urutonde rw’abemere gukora.

    Agira ati “Ikoranabuhanga ryacu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe, rikaba rinafite ubushobozi bwo gusuzuma amadosiye y’abemerewe gukora ibizamini noneho hagasuzumwa neza abemerewe ku buryo byihutisha gutoranya amadosiye, ntawe uzabigiriramo ikibazo”.

    Mico avuga kandi ko ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu rwego rwo gutanga amanota ku bushobozi bw’umwarimu n’uko akora akazi ke, aha bikaba bisaba ko umwarimu azajya ashyira imihigo muri sisiteme noneho uko agenda akora ari na ko azajya asabwa kugira ibyo yuzuzamo kugira ngo hazasuzumwe uko yesheje imihigo ye ahabwe amanota.

    Iryo koranabuhanga kandi rizifashishwa mu gushyira mu myanya abarimu bakenewe kwigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harimo gutegurwa n’irindi koranabuhanga rizafasha kujya hasuzumwa no kugenzura imikorere ya mwarimu.


    source : https://ift.tt/3llIq9f

  • Kwihagararaho no kwanga gusuzugurwa bituma abagabo bahohoterwa bakabyihererana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera
    Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera

    Abo bagabo bavuga ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko nta hohoterwa bakorerwa kuko hari ingo nyinshi byacitse, gusa ngo bahitamo kuruca bakarumira kuko umugabo ugerageje kuvuga ko yahohotewe n’umugore afatwa nk’ikigwari muri bagenzi be.

    Alphonse Mutabazi wo mu Karere Gasabo, avuga ko bigayitse kugira ngo umugabo ajye kurega umugore.

    Ati “Impamvu twihagararaho ni uko tuba twanga ko twasuzugurwa, ariko uzi kugira ngo ube utonganye n’umugore ngo abe ari wowe ujya kurega, oya rwose. Ubundi umugabo ni umutware w’urugo, iyo wananiwe rero kuyobora urw’iwawe, ubwo se wajya kurega, urimo kurega ngo iki? Oya rwose ubwo biba byakunaniye”.

    Uwitwa Jean Pierre Kamana ati “Abagabo barahohoterwa cyane ku buryo no mu rugo waba utavuga, kuko n’iyo uvuze arakubwira ati ubwo urashaka RIB, ahubwo jyewe ikintu nasaba ni uko akenshi n’iyo umugabo arenganyijwe n’umugore akajya kurega ntabwo ahabwa agaciro cyane ngo babikurikirane babyiteho, ahubwo umugore urega usanga ari we bitaho cyane. Ugasanga rero umugabo arareba kujya yirirwa yiruka ngo ararega umugore, akavuga ati ahubwo reka nduhunge, aho kugira ngo nitabe RIB namureka”.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko abagabo badakwiye guterwa ipfunwe no gutanga ikirego igihe bahohotewe.

    Ati “Icyo tubagira nk’inama ni uko nta mugabo n’umwe byagombye gutera ipfunwe yo kujya gutanga ikirego igihe cyose yahohotewe, kuko itegeko riha amahirwe umugore kimwe n’umugabo, ikindi ni uko yaba umugore cyangwa umugabo bose bakirwa kimwe muri “Isange one Stop Center” mu gihugu hose aho ziri. Kwakira ibirego by’ihohoterwa ntibishingira ku gitsina kuba uri umugore cyangwa umugabo”.

    Dr. Murangira anavuga ko kuba umugabo yahohoterwa ntaho bihuriye n’ubugwari.

    Ati “Ntwabo guhohoterwa uri umugabo ubikorewe n’umugore wawe, ari ikimenyetso cy’uko uri ikigwari, ntabwo ari ikimenyetso cy’uko uri umunyantege nke, ariko guhohoterwa ukagenda ahubwo ugatanga ikirego bigaragaza ko wowe uri umuntu ushaka amahoro. Ni na bwo butwari, kuko iyo utanze ikirego bigacyemuka birinda ibindi byaha bishobora kuvamo nk’ibyaha byo kwihorera aho ashobora kuguhohotera ukamukubita, aho abenshi usanga bihorera hakavamo n’impfu”.

    Ishusho rusange yo mu myaka ibiri ishize guhera muri Nyakanga 2019 kugera muri Kanama 2021, igaragaza ko abagore ari bo bahohoterwa cyane ku kigero cya 92% ugereranyije n’abagabo bari ku kigero cya 8%, na ho isesengura ry’ibirego RIB yakira rigaragaza ko mibare y’abagabo bahohoterwa bakagana RIB igenda yiyongera, kuko mu mwaka wabanje byavuye ku birego 426 bigera kuri 582 ugereranyije n’abagore bakorewe ihohoterwa bakarega muri iyo myaka bangana na 12.137.

    Ibyaha baregeye harimo Gukubita no gukomeretsa, Guhoza ku nkenke uwo mwashyingiranywe, gukoresha ibikangisho k’uwo mwashakanye, gukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, guta urugo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hamwe n’umuntu umwe watanze ikirego cyo kwangizwa imyanya ndangagitsina n’uwo bashakanye.


    source : https://ift.tt/2XfVYe1

  • Amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo kubyaza – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza
    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza

    Yabitangaje nyuma y’uko iki cyifuzo kidahwema gutangwa n’abaturiye amavuriro matoya (postes de santé) hirya no hino mu gihugu, baba bishimira kuba baregerejwe aho kwivuriza, ariko bakifuza ko yanatangirwaho serivisi zo kubyaza, kuko kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima bibagora.

    Vénatie Nyirabaganwa wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru agira ati “Urabona twebwe dufite amavuriro kure, ku Ruheru n’i Runyombyi. Kuhageza umubyeyi afashwe n’inda, biratuvuna. Nkanjye uko ngana uku nkagenda nirukanka ku mubyeyi, nkagera i Runyombyi nananiwe ntabasha guhaguruka.”

    Yungamo ati “Nk’iyo Runyombyi ingobyi ihagera mu masaha atatu. N’akavuriro baduhaye hano hafi i Remera, nta mubyeyi uhabyarira. Ni ako gufasha abantu bivuza izindi ndwara.”

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, tariki 7 Nzeri 2021, hari umujyanama w’ubuzima wamugejejeho icyifuzo cy’uko amavuriro matoya yajya anatanga serivisi zo kubyaza.

    Uwo mujyanama w’ubuzima yagize ati “Mu gihe gishize twari dufite ibibazo bikomeye mu buryo bw’ubuvuzi bw’ibanze, ariko byarakemutse kuko iwacu muri Gisagara buri kagari gafite poste de santé itangirwaho ubuvuzi bw’ibanze.”

    Ati “Hari serivisi zimwe na zimwe tubona mwadufasha zikatwegera muri ayo maposte de santé, nk’iyo kubyaza, kuko hari aho umubyeyi uri ku nda agenda amasaha abiri ajya ku kigo nderabuzima. Twumva mu tugari turi kure y’ikigo nderabuzima mwadushyiramo serivisi za maternité.”

    Minisitiri Gatabazi yasubije icyo kibazo avuga ko hari gushakwa ukuntu amavuriro matoya yo hafi y’umupaka ahabwa ubushobozi bwo gufasha uje kubyara, byaba bisaba ubundi buhanga agakorerwa transfer.

    Yakomeje agira ati “Ni amavuriro mato agiye guhabwa ubushobozi bwo kubyaza mu buryo budahambaye cyane. Ashobora kuvura amenyo, ashobora kuvura amaso, gusiramura no gutanga ubuvuzi bundi busanze. Ni inyingo irimo gukorwa, ngira ngo nta n’ukwezi kugomba gushira ngo ibigomba gutunganywa bibe byatunganye.”

    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara
    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara

    Minisitiri Gatabazi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru gukomeza kubaka amavuriro mato, ku buryo buri kagari karigira, muri ako karere habarirwa utugari 72, kandi hamaze kubakwa amavuriro matoya 33.

    Ibijyanye n’ayo mavuriro, Minisitiri Gtabazi yabitangarije abatuye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ubwo yabagendereraga ku itariki 8 Nzeri 2020.


    source : https://ift.tt/3tONTtn

  • Nyabihu: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi birindwi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahagaraitse igare ryari ririho abantu batatu, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

    Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, umwe niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493. Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira. Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye , bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

    Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3hsyMAx

  • Abafite moto zikoresha amashanyarazi barifuza sitasiyo hanze ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo.

    Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi moto ziracyari nke ku buryo imbogamizi ya mbere ari uko nta mumotari wajya mu Ntara kubera ko umuriro ushize yabura uko ugenda . Ikindi bateri zazo ntabwo zigenda ibirometero 100 ku buryo twifuzaga ko iki kibazo bagikemura bakazongerera ubushobozi, bakanashyiraho sitasiyo nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

    Umukozi wa sosiyete ikora moto z’amashanyarazi, Ampersand Company Rwanda, Irambona Clive, yavuze ko ikibazo bakizi kandi biteguye kugikemura mu minsi ya vuba.

    Ati “Impungenge z’uko izi moto z’amashanyarazi zitagera mu Ntara rwose n’ibintu byumvikana, gusa ntakereza y’uko bizakemurwa n’uko tuzagenda dushyira za sitasiyo muri buri Ntara n’ubwo ntavuga ngo ni igihe iki n’iki ariko nkeka ko aribwo bizagenda byoroha.
    Yakomeje agira ati “ N’ubu hari ibyakozwe mu guha ubushobozi bateri z’izo moto kuko tugitangira zagendaga ibirometero bigera kuri 60, mu gihe ubu ziri kugenda ibirometero 75.”

    Kugeza ubu Ampersand ifite moto 43 zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bakaba bateganya ko uyu mwaka uzashira zigera kuri 500 , mu gihe 2022 izashira zimaze kugera ku gihumbi.

    Abafite moto zikoreshwa n’amashanyarazi basabye ko hashyirwaho sitasiyo nyinshi

    source : https://ift.tt/2YREPIF

  • Gatsibo: Abaturage bo muri Qatar bishyuriye mituweli abasaga 3000 – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga bayashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ubu bufasha babuhawe n’itsinda rigizwe n’abaturage ba Qatar bari mu ruzinduko mu Rwanda aho bari kugenda basura ibice bitandukanye by’igihugu.

    Nyuma y’uko bageze mu Karere ka Gatsibo, ngo babonye hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza bifuza kubafasha bakabatera inkunga.

    Ati “Ni itsinda ry’abaturage bavuye muri Qatar bari muri Gatsibo aho basuye uduce dutandukanye rero batubajije urutonde rw’abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babafashe, dukorana n’imirenge yose baduha urutonde. Ku mugoroba rero bahise badushyikiriza inkunga yabo ingana na 9 092 224 Frw.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bashimiye cyane aba baturage ba Qatar ku nkunga bahaye abaturage ba Gatsibo, avuga ko basabye aba baturage ba Gatsibo kugirana ubufatanye no mu zindi nzego zisumbuyeho.

    Ati “ Twabashimiye kandi twumva ko byaba byiza dukomeje kugirana ubufatanye bwagera no mu zindi nzego aho kuba gusa ku kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bacu.”

    Kuri ubu Akarere ka Gatsibo kageze kuri 84.5% ku baturage bose bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bakaba bakomeje gushakisha inkunga zitandukanye zakwishyurira abaturage batishoboye batarabona uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Aamafaranga Qatar yatanze byitezwe ko azagurwamo mituweli z’abaturage basaga 3000

    source : https://ift.tt/3C3AoIY

  • Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere y’Ibitaro bya Baho International – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaze igihe bashinja ibi bitaro imikorere itari myiza akaba ari nayo mpamvu hashyizweho iri tsinda ngo hasuzumwe niba ibivugwa ari ukuri koko.

    Kije kandi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye muri yombi abaganga babiri b’ibi bitaro, ngo hakorwe ubugenzi niba baba baragize uruhare mu rupfu rw’umugore uherutse kwitaba Imana yaje kuhivuriza

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda rizajya muri ibi bitaro gusuzuma niba imikorere mibi ivugwa muri ibi bitaro ariyo. Ni itsinda ry’abantu icyenda bagizwe n’abakora muri Minisiteri y’Ubuzima, abagize amahuriro atandukanye y’abatanga serivisi z’ubuzima ndetse n’abakozi mu bigo binyuranye ariko bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuvuzi.

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko imwe mu nyandiko yagenewe abagize iri tsinda yaboneye kopi igira iti ““Hashingiwe ku kwisubiramo kw’imikorere buvugwa ko itari myiza muri Baho International Hospital, Minisiteri y’Ubuzima yagushyize mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi kuri serivisi batanga, imikorere, n’ikindi gishobora kuba gifitanye isano n’imikorere na serivise mutanga n’ibigomba gukorwa.”

    Iri tsinda rigizwe n’Umuyobozi Mukuru w”Ishami rishinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, Umukozi Ushinzwe ishami ry’Ubuvuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Dr. Lysette Umutesi na Hesron Byiringiro wo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

    Harimo kandi Kagabo Innocent Umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza, Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubuvuzi mu Rwanda, Gasherebuka Jean Damascene na Ciza Philbert ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Si abo gusa kandi kuko harimo n’umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaganga b’Amenyo Hanyurwimfura Jean Damascene, Fidele Bimenyimana ubarizwa mu nama Nkuru y’abakora muri za Pharmacies na Donatien Ntagara Ngabo ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Iri tsinda ryatangiye akazi karyo ku wa 10 Nzeri 2021 rizakora ubu bugenzuzi mu minsi itanu, ubundi hategurwe raporo igaragaza ibyavuyemo.

    Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere mibi ivugwa muri Baho International Hospital

    source : https://ift.tt/2YLrXDH

  • Ibibazo mu mushinga wa biogaz byongeye guteza impaka muri PAC: Izirenga 8000 mu gihugu ntizikora – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka. Hubatswe Biogaz mu ngo zisaga ibihumbi 10 mu gihugu.

    Mu 2014/2015 Leta yatanze asaga miliyari imwe mu mushinga wo kubaka ibigega bya Biogaz bisaga 3000, nyamara wari ukirimo ibibazo byinshi byatumaga udatanga umusaruro wifuzwa.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko uwo mushinga warimo amakosa atandukanye no kuba biogaz nyinshi mu zubatswe zitarakoraga ndetse n’abaturage bakaba batarabonaga aho basaba ubufasha.

    Umwe mu myanzuro yafashwe na PAC ubwo yahamagazaga Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ngo zibobanure ku mpamvu zidindiza uwo mushinga, ni uko gahunda ya biogaz yavugururwa kuko itizwe neza ndetse ntikurikiranwe uko bikwiye.

    Mininfra na Minaloc zagombaga gufatanya kuvugurura iyi gahunda mu turere hafi ya twose aho yageze ariko izikora zikaba zari mbarwa bitewe n’uburangare bw’inzego zari zibishinzwe nk’uko byavuzwe n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta.

    Yasobanuye ko mu 2016 Mininfra yahaye uturere gukurikirana uwo mushinga ariko inshingano zijyanye n’ubufasha bwa tekiniki zisigarana Mininfra gusa ngo bigaragaza ko utacunzwe neza ntiwagera ku ntego.

    Ati “Natwe turabibona, uyu mushinga ntabwo wagenze neza rwose, twavuga ko utageze ku ntege. Ikintu kinini cyatumye uyu mushinga utagenda neza ni ukutawukurikirana. Ntabwo uyu mushinga wigeze ukurikiranwa.”

    Yavuze ko abubakiwe biogaz batigeze bigishwa uburyo bwo kuzikoresha ku buryo na nyuma yo kuzubakirwa bajya bamenya ikibazo cyazo ntizangirike.

    Ubwo Komisiyo ya PAC yagarukaga ku kibazo cya biogaz mu isuzuma iri gukora kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ya 2019/2020, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021, iki kibazo cyongeye kugaruka.

    Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yagize ati “Uyu mushinga watwaye amafaranga menshi, umwaka ushize bavuye hano biyemeje igihe bazaba bakoze inyigo ngo babashe gusana izidakora, gushyiraho abatekinisiye bo kubafasha, twari tuzi ko ibi byose byarangiye.”

    Umushinga wa biogaz igihugu cyari cyitezemo inyungu ariko ibyo mwatubwiye ubushize mwabisize hano. Ni ukuri turababaye cyane.”

    Depite Mutesi, yabajije niba hari icyizere cy’uko uyu mushinga hari icyo uzamarira igihugu. Ati “Uhereye igihe watangiriye wagiye unanirana, ibi ni ibintu bimaze igihe kinini cyane, nta kintu cyigeze gihinduka, hari icyizere mwaduha ku kintu kizavamo?”

    Umunyamabanga Uhoramo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yabwiye abadepite ko igenzura ryari riteganyijwe ryakozwe, aho byagaragaye ko biogaz 8600 zidakora.

    Uwase yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na Minecofin ngo harebwe uko hakemurwa ikibazo cya tekinoloji yakoreshwaga icyo gihe n’ibindi bikenewe ngo biogaz ibashe gukora neza.

    Ati “Hari icyizere cy’uko biogaz zacu zakora kuko iyo nyigo navuze twari turimo gukora twarayirangije igaragaza ko inyinshi zikeneye gusanwa.”

    Mu byo ingufu za biogaz zari zitezweho harimo kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara nk’ibicanwa by’ibanze ukiri mununi mu gihugu.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011. Abakoresha inkwi mu guteka ni 77,7%, abakoresha amakara ni 17,5% mu gihe abandi ari abatekesha ibishogoshogo bagera kuri 0,5%.

    Uretse mu ngo, ingufu za biogaz zatekerejwe gukoreshwa mu bigo nk’amashuri n’amagereza aho kuri ubu zikoreshwa hafi mu magereza yose yo mu Rwanda mu guteka.


    source : https://ift.tt/3tCO9eK

  • Abacururiza inzoga mu ngo bagiye kwegerwa hagamijwe gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yasinyanye amasezerano y’imihigo n’Abayobozi b’Uturagari, imidugudu n’amasibo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali basinyanye amasezerano y’imihigo n’abayobora imirenge, na bo bahise bayagirana n’abayobora utugari, abayobora utugari na bo basinyanye iyo mihigo n’abayobozi b’imidugudu, na bo baramanuka basanga abatwarasibo bajya kumvikana uburyo gahunda yo kurwanya Covid-19 igomba gukorwa.

    Ubwo bukangurambaga bugamije kugira ubudasa mu kurwanya Covid-19 Akarere ka Gasabo kabwise ‘Operation One Stop’, bukazarangira Umurenge wahize iyindi uhawe igihembo cya Polisi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko abatwarasibo ari bo bashobora kugera ku baturage bose hatabayeho kugira uwo basimbuka, kugira ngo buri wese ashobore kugira uruhare mu kurwanya Covid-19.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ibanze i Kigali bavuga ko kuba imirimo y’Inteko rusange z’abaturage yarongeye gusubukura bizaborohera kurwanya Covid-19

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, Karamuzi Godfrey, avuga ko abatwarasibo muri uwo murenge basabwe kugera kuri buri rugo bakamenya imyitwarire yarwo mu kwirinda icyorezo.

    Karamuzi agira ati “Umutwarasibo kuba yahuza abaturage 20 (ingo) bagatozwa guhana intera, gukaraba intoki n’ibindi, ntabwo byagorana. Niba yarakoraga urutonde rw’abakeneye ibiribwa akatumenyera umuturage waburaye, ni gute atatumenyera abahinduye ingo zabo utubari, akatumenyera inzoga batereka munsi y’igitanda!”

    Umuyobozi w’isibo y’Ubumanzi mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukili II mu Murenge wa Remera, Cyiza Sylvestre, avuga ko habayeho kwirara kwa bamwe mu baturage bigatuma abandura Covid-19 baba benshi.

    Cyiza unakora umurimo w’Ubujyanama bw’Ubuzima muri Rebero, avuga ko muri uwo mudugudu hamaze kugaragara abaturage umunani barembejwe na Covid-19, bamwe bakaba bayiterwa n’uko bajya ahahurira abantu benshi batafashe ingamba zo kwirinda.

    Cyiza ati “Ahanini biraterwa n’uko abantu bayikerensa (Covid-19) ntibayihe agaciro, ntibakaraba intoki, ntibambara agapfukamunwa neza nk’uko biteganywa, ni ugukomeza kwigisha”.

    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b
    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b’utugari basinyanye imihigo n’ab’imidugudu

    Ubukangurambaga “Operation One Stop” mu Karere ka Gasabo buramara icyumweru cyose, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugera ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Abayobozi b’imirenge igize ako karere bavuga ko ari amahirwe kuba MINALOC yarabemereye gusubukura inteko z’abaturage, kugira bakemure ibibazo birimo kuvugwa hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage.


    source : https://ift.tt/3lgNTy9

  • BullDogg yavuze ubuzima yabanyemo na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera
    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera

    Abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.
    Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

    Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly , yashimiye buri muntu wese wabatabaye kuko byabafashije kumuherekeza mu cyubahiro.

    Jean Maurice yahaye abana ba nyakwigendera inyemezabwishyu y’umwaka wose w’ishuri mu mafaranga yaturutse mu bakunzi ba Jay Polly.

    Mu ijambo umuhanzi BullDogg yavuze nk’umuntu batangiranye itsinda rya Tuff Gang, yasabye ko ibihangano bye byabungabungwa, amafaranga azakomeza kuvamo akazafasha umuryango we n’abana be.

    BullDogg yasabye ko abakunzi be bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu rwego rwo gufasha umuryango n’abana be kugeza bakuze.

    Bikurikire uko yabisobanuye muri iyi video:

    source : https://ift.tt/2Xek8pY