Tag: featured

  • Ishoramari rishya rya Israel mu Rwanda, umuti ku bahakana Jenoside: Ikiganiro na Amb Ron Adam (video) – #rwanda #RwOT

    Dr. Ron Adams ni we wahawe inshingano zo kuyobora iyi Ambasade, atangira gukorera ku Mugabane wa Afurika avuga ko ‘byahoze ari inzozi ze’ dore ko kuva yatangira gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu 1991, ari ubwa mbere yari abonye inshingano zo gukora ku Mugabane wa Afurika.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko gukorera muri Afurika byahoze ari inzozi ze. Ati “Nakoreye Umuryango w’Abibumbye igihe kinini, ariko umutima wanjye wari muri Afurika, rero ni ibintu byiza kuri njye [kuba ndi gukorera] muri Afurika, nkaba ndi no mu [gihugu cyiza nifuzaga] muri Afurika.”

    Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi

    Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko amaze gutangira izi nshingano, yashyize imbaraga mu kwagurira umubano mu zindi nzego. Ati “[Mbere] Imibanire yari ishingiye cyane ku bikorwa by’umutekano, icyo nakoze ni ukwagura imikoranire ikagera mu zindi nzego. Icyo navuga ni uko ibintu byahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

    Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.

    Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.

    Ambasaderi Adam yasobanuye ko hari abakerarugendo baherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, aho basize mu Rwanda agera kuri miliyoni 1,2$ mu gihe bamaze mu Rwanda.

    Yagize ati “Abakerarugendo bamwe baraje mu Ugushyingo n’Ukuboza k’umwaka ushize, aho abakerarugendo 500 baje bagasiga mu Rwanda miliyoni 1.2$. Binteye ishema kuko nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

    Icyakora ibi ntibihagije, kuko Adam yemeza ko abaturage benshi ba Israel bataramenya amakuru menshi ku Rwanda, uretse ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko “Kugira ngo abaturage ba Israel basure u Rwanda, ni ngombwa ko u Rwanda rukomeza kwiyerekana mu yindi sura kuko benshi mu baturage ba Israel nta kintu bazi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigomba guhinduka.”

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, runafite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo, ruri mu myiteguro yo gufungura ibiro muri Israel, bizagira uruhare mu gukurura abakerarugendo benshi baturutse muri iki gihugu, nacyo gisanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19, cyakiraga abagera kuri miliyoni enye buri mwaka.

    Uretse ubukerarugendo, byitezwe ko uru Rwego ruzanagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera hagati y’ibihugu byombi, ibi bikazoroshywa na RwandAir ikorera ingendo i Tel Aviv kuva mu 2019.

    Ku rundi ruhande, ibikorwa by’ishoramari biri gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, aho mu minsi iri imbere, hari abashoramari baturutse muri iki gihugu bateganya kubaka ibitaro bifite ibitanda birenga 100.

    Israel kandi irateganya gutera u Rwanda inkunga y’ibitanda 55 biri ku rwego rwo hejuru, bishobora kwifashishwa mu kuvura abarwayi barimo n’abarembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Israel kandi iri kwitegura kwakira abaganga batandatu bayobora ibitaro, bazajya gukarishya ubumenyi muri icyo gihugu mu bijyanye no kuyobora ibitaro.

    Urwego rw’ubuhinzi; inkingi ya mwamba mu mibanire y’ibihugu byombi

    Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, na cyane ko iki gihugu kigizwe na kimwe cya gatatu cy’ubutayu, kiri mu bifite ubutaka buto, ariko kikaza mu bifite ubuhinzi buteye imbere ku Isi.

    Israel izwi cyane mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

    Nk’ubu inka zo muri icyo gihugu nizo zitanga umusaruro mwinshi ku rwego rw’Isi, mu gihe Israel ifatwa nk’igihugu cya kabiri giteye imbere mu buhinzi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikaba igihugu cya mbere ku Isi gishobora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, kuko ishoramo 4.3% by’umusaruro mbumbe wayo.

    Benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda rwagiye rwoherezwa kwihugura mu buhinzi muri Israel, rwatangiye kubibyaza umusaruro

    Ambasaderi Adam yavuze ko ubu bunararibonye bw’iki gihugu ari bwo gisangiza u Rwanda. Ati “Mufite ubutaka buto ariko mushobora kububyaza umusaruro kurushaho, burenze. Ibyo nibyo tugerageza gukora hano, tukagerageza kubasangiza ubunararibonye bwacu ku buryo hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro wisumbuye.”

    Ni gute u Rwanda rwarushaho guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi?

    U Rwanda na Israel bihuriye ku mateka ya Jenoside, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iyo muri Israel yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni eshashatu.

    Kimwe mu biranga Jenoside ku rwego rw’Isi, ni uko mu gihe yarangiye, abayigizemo uruhare bagerageza kwihunza uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse, bakabikora bahindura ukuri kw’ibyabaye, kugira ngo bareke kugibwaho n’ikimwaro.

    U Rwanda ruri kunyura muri iki cyiciro, aho abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababakomokaho, bakomeje kumvikana bahakana, cyangwa bahindura amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ambasaderi Adam avuga ko ibi bidatangaje, ariko akavuga ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza kuvuga amateka y’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu gutanga ubuhamya mu nyandiko, mu mashusho ndetse n’amajwi.

    Yagize ati “Icyo navuga ni uko hakenewe gukomeza gutanga ubuhamya [bw’ibyabaye]. Muri Israel dusohora ibitabo 200 buri mwaka bigaruka ku mateka ya Jenoside ya Holocaust. [Abarokotse] bakwiye gutanga ubuhamya bwabo, bakavuga uko byabagendekeye, bakabishyira muri video ndetse bigaca no kuri radio…Ibi birwanya ihakana rya Jenoside, bikomora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse bikanigisha abato [ku mateka yayo].”

    Yongeyeho ati “Ntabwo warwanya ihakana rya Jenoside utagaragaza ubuhamya bw’ibyabaye. Abagize uruhare muri Jenoside bakiriho, bakomeza kuvuga ko nta kintu cyabaye, iyo nta muntu wo ku rundi ruhande ubahakanyije, ibintu bishobora kuguma gutyo.”

    Ibibazo bya Palestine…

    Ambasaderi Ron Adam yakoze igihe kirekire muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ndetse zimwe mu nshingano yakoze zirimo gushakira umuti ikibazo cya Palestine.

    Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kizarushaho kugorana mu gihe umutwe wa Hamas wagenzura ibice byose bya Palestine.

    Yagize ati “Igisubizo kigomba kuboneka, ariko impande zombi zikwiye kwicara zikabiganiraho. Ariko ubu biragoye kuko Hamas iri kuyobora Gaza, mu gihe yaramuka itsinze amatora muri Western Bank, nta muntu wo kuvugisha uzaba ugihari kuko intego ya Hamas ari ukwangiza Israel, ibyo rero byadusubiza inyuma, aho kujya imbere.”

    Ambasaderi Ron Adam ni umuhanga mu bijyanye na Philosophy aho yabyize muri Kaminuza ya Haifa, ahakura impamyabumenyi yo ku rwego rw’Ikirenga. Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na politiki, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye mu bijyanye n’amateka.

    Yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoze imyaka 15.

    Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangiye inshingano ze mu 2019

    source : https://ift.tt/3Abcsmz

  • RIB iraburira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube
    Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko amategeko ahana umuntu watanze umuyoboro ukorerwamo ibyaha, kubera iyo mpamvu akaba asaba abafite izo mbuga kwigengesera mu gutumira abantu bakwirakwiza amacakubiri.

    Avuga ko byagaragaye ko nyuma yo gusaba abakoresha imbuga za YouTube kwirinda gukwirakwiza amacakubiri hazakurikiraho kubafata no kubakurikiranaho ibyaha bizaba byakorewe kuri izo mbuga, kabone n’ubwo uwakoze icyaha yaba yabinyujije mu butumwa bugira icyo buvuga ku byatangajwe (comments).

    Agira ati “Ntabwo RIB izarebera abakora ibyaha ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube kuko Itegeko Nshinga tugenderaho riteganya ibihano ku bakwirakwiza amacakubi, imvururu no guhembera urwango kuri izo mbuga, ni yo mpamvu tutazarebera”.

    Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abakeka ko gufungura imbuga za Youtube no gushyiraho ibishobora kuba bigize icyaha bigamije ahanini kubona abakurikira izo mbuga kuko uko baba benshi ari na ko ba nyiraza babona amafaranga menshi. Nyamara ngo bigaragara ko abo bantu bataba bagamije gusa kubona ababakurikira ahubwo baba banagamije icengezamatwara.

    Dr. Murangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irwanya kandi inakumira ivangura iryo ari ryo ryose, ku buryo uwakongera guhembera amacakubiri inzira yose yanyuramo azakurikiranwa.

    Agira ati “Turasaba ba nyiri ziriya mbuga kutaba umuyoboro w’abashaka gusubiza Abanyarwanda inyuma, ntabwo bagomba guha rugari abashaka gukwirakwiza amacakubiri. Ibyo bitandukanye n’abavuga ko twaba tubangamiye kwisanzura kw’abantu mu gutanga ibitekerezo ahubwo turasaba ko abantu bareka gutangaza ibinyuranyije n’amategeko”.

    Dr. Murangira avuga ko usanga hari abantu bashaka gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rugezeho kandi ibyo ntawe ukwiye kubyihanganira, kubijenjekera no kubitega amatwi kuko ibihano biteganyirijwe abadashaka kumva.


    source : https://ift.tt/3k8OnY4

  • Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso byerekana ko Rusesabagina, wagaragaye hano avugana n
    Ibimenyetso byerekana ko Rusesabagina, wagaragaye hano avugana n’umwunganizi we muri Werurwe 2021, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare bya FLN

    FLN ni umutwe w’ingabo ushingiye ku ihuriro rya MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ryayoborwaga na Rusesabagina. FLN ishinjwa kuba yarishe abantu bagera ku icyenda (9) abandi benshi bagakomereka mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke, ndetse ikahangiza ikanasahura imitungo ifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni.

    Rusesabagina yagaragaye muri za videwo no mu biganiro bitandukanye avuga ko atangije intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda, ikindi kandi yavugaga ko ingabo za FLN zizaguma muri Nyungwe kugeza misiyo (mission) irangiye.

    N’ubwo ibyo biganiro bikiri kuri interineti, harimo na kimwe kiri ku rubuga rwa Radio Ijwi rya Amerika mu Kinyarwanda (https://www.radiyoyacuvoa.com/a/4886849.html ), Rusesabagina n’abamushyigikiye bakomeje gutsimbarara bavuga ko uruhare rwa Rusesabagina rugarukira gusa mu bya ‘dipolomasi na Politiki’.

    Gusa, ibimenyetso byaturutse mu madosiye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwabonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw’ubutabera n’igihugu cy’u Bubiligi, byabonetse ubwo hasakwaga inzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bigaragaza uko Rusesabagina yagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa ibitero byagabwe mu Rwanda.

    Rusesabagina, nk’umuyobozi mukuru, yabonaga amakuru ya buri kanya y’uko ibikorwa bya gisirikare bya FLN birimo gukorwa.

    Bumwe mu butumwa bwa WhatsApp KT Press dukesha iyi nkuru yabonye, bwemeza ko Rusesabagina yatanze amapeti anazamura mu ntera abarwanyi ba FLN.

    Ubutumwa bumwe bagaragaramo uko Rusesabagina yazamuye mu ntera Nsengimana Herman, na we uri mu bakurikiranywe mu rubanza rwa FLN, amuha ipeti ryagombaga gutuma ashobora kuba umuvugizi wa FLN, kugira ngo asimbure Nsabinama Callixte, wari waramaze gufatwa icyo gihe ndetse yaranagejejwe mu Rwanda.

    Muri ubu butumwa, Rusesabagina na Gen. Irategeka bajyaga inama ku kuzamura mu ntera Nsengimana, bavugana mu mvugo ijimije

    Mu kiganiro cyabaye ku itariki ya 1 Gicurasi 2019, kigaragaza uko Rusesabagina yaganiriye na Gen. Wilson Irategeka (nitegekawil) kuri numero ya telefoni yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amubaza ipeti yumva bakwiye guha Nsengimana.

    Nyuma Rusesabagina abitangiye uburenganzira, bemeranyjwe ko Herman Nsengimana yahabwa ipeti Nsabimana yari afite ariko bakuyeho rimwe , kuko Nsabimana Callixite yari afite ipeti rya ‘Major’ ubwo Herman Nsengimana yahise ahabwa ipeti rya ‘Captain’ hanyuma ahita agirwa umuvugizi wa FLN.

    Itangazo ryasohotse ku itariki 5 Gicurasi 2019, ryasinywe na Rusesabagina, ryemezaga Nsengimana Herman nk’umuvugizi mushya wa FLN, rikuraho ibyari byabanje gutangazwa ko Capt. Nahimana Straton ari we muvugizi mushya.

    Rusesabagina yagize ati “Capitaine Herman Nsengimana aje afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisirikari, akaba kandi yarakoranye bya hafi na Major Callixte SANKARA, bityo tukaba tumuhaye izi nshingano tuzi neza ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye.”

    Ibi Rusesabagina akaba yarabivuze, asaba abantu gushyigikira umuvugizi mushya ndetse no gusabira Nsabimana.

    Iri ni itangazo ryashyizweho umukono na Rusesabagina ryavugaga ku ishyirwaho rya Herman Nsengimana nk’umuvugizi mushya wa FLN

    Muri iryo tangazo, Rusesabagina yanavuze ko ngo barimo gukora ibyo bashobora byose kugira ngo batabare Nsabimana wari uzwiho kuvuga cyane, ndetse asaba abarwanyi kudacika intege no kuba yafashwe.

    Nsabimana Callixte akaba yarakundaga kumvikana cyane cyane kuri Radio BBC n’Ijwi rya Amerika ashima ibikorwa by’abarwanyi ba FLN mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo, agatanga n’ubutumwa buburira Guverinoma y’u Rwanda.

    Rusesabagina ati “ Mu gihe cy’impinduramatwara nk’iki, byanze bikunze hagomba kubaho ibitambo, kandi ko amaraso y’ibyo bitambo ari kimwe mu bizatuma urugamba rwihutishwa.”

    Uko amakuru y’urugamba yageraga kuri Rusesabagina

    Nk’umuyobozi w’urugamba , Rusesabagina yakiraga raporo umunsi ku wundi zituruka kwa Gen. Irategeka na Gen. Antoine Jeva Alexis, bakurikiranaga ibikorwa bya FLN, bakoherereza Rusesabagina amakuru y’aho imirwano igeze, ibimaze kugerwaho, ibikenewe ndetse n’ibyo bateganya gukora mu minsi ikurikiraho.

    Rusesabagina yanagize uruhare mu gukemura ibibazo byo kurwanira ubuyobozi byari hagati ya Gen. Irategeka na Gen. Jeva, byashingiraga ku micungire y’amafaranga yabaga yoherejwe na Rusesabagina.

    Gen. Jeva ngo yajyaga arenga ku muyobozi we Gen. Irategeka, akavugana na Rusesabagina. Ibyo rero ngo ntibyashimishije Irategeka. Kuko Rusesabagina yari azi ko akeneye abo bagabo bombi, yakoze uko ashoboye kugira ngo bakomeze gukorana neza.

    Mu biganiro n’inyandiko zitandukanye, hagaragaramo uko Gen Jeva yahoraga yoherereza Rusesabagina amakuru, by’umwihariko ayerekeye uko ibintu byabaga bimeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu kiganiro bagiranye ku itariki 29 Mutarama 2019, Gen Jeva yabwiye Rusesabagina ko bahuye n’ikibazo cy’ingabo za Guverinoma ya Congo-Kinshasa (FARDC) n’indi mitwe y’abarwanyi nka Mai Mai NDC na Nyatura, ikorana na Kigali.

    Gen. Jeva yabwiye Rusesabagina ku mirwano yabereye mu duce dutandukanye aho muri Congo-Kinshasa, harimo ahitwa Masisi na Gatare, aho ngo bishe abasirikare 8 ba Guverinoma ya Congo. Jeva yabwiye Rusesabagina ko bavuye mu birindiro byabo aho bari bafite imyaka bahinze, bakaba ngo batangiye kugira ikibazo cy’ibiribwa.

    Rusesabagina yijeje abarwanyi, ko barimo gukora uko bashoboye kose, kugira ngo baboherereze ubufasha.

    source : https://ift.tt/3ntRT15

  • RwandAir igiye gutangiza ingendo zigana i Lubumbashi n’i Goma – #rwanda #RwOT

    Ingendo za RwandAir zigana i Lubumbashi zizatangira ku itariki ya 29 Nzeli uyu mwaka, ikazajya ikorerayo ingendo ebyiri mu cyumweru, kuwa Mbere no kuwa Gatatu, aho indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ zizajya zihaguruka i Kigali saa yine n’iminota 10, zikagera i Lubumbashi Saa Sita n’iminota 10.

    Ingendo zituruka i Lubumbashi zigaruka i Kigali, zizajya zitangira Saa Kumi n’imwe, zihagere Saa Moya z’umugoroba.

    Ku itariki ya 15 Ukwakira, RwandAir izatangira ingendo ebyiri mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba utuwe n’abaturage basaga miliyoni.

    Indege ya De Havilland Dash 8 nizo zizajya zikora ingendo hagati ya Goma na Kigali, zizajya zibaho kuwa Mbere no kuwa Gatatu, kuva Saa Sita n’iminota 40, zigere i Goma Saa Saba n’iminota 20.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko ibi byerekezo bishya bigamije gufasha abagenzi hagati y’impande zombi, ndetse no kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati “Twizera ko ibi byerekezo bishya bizakundwa cyane n’abakiliya ba RwandAir, ndetse bikongera imikoranire mu bya dipolomasi n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Yongeyeho ko RwandAir ihora ishaka ibyerekezo bishya mu rwego rwo kugera ku ntego yayo yo guhuza ibihugu bya Afurika.

    Ati “RwandAir ihora ishaka ibyerekezo bishya kugira ngo twongere umubare w’aho dushobora kugera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no mu bindi byerekezo bya kure. Turizera kuzabatangariza ibindi byerekezo mu gihe cya vuba mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya bacu.”

    RwandAir yatangiye ingendo zigana muri Congo muri Mata 2019, ubwo yatangiraga izigana i Kinshasa. Kuri ubu iki kigo kigiye gutangira gukorera ingendo i Lubumbashi, Umujyi ufatwa nk’igicumbi cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse na Goma isanzwe ituyemo abakiliya benshi bakoresha RwandAir mu ngendo zabo zigana mu i Dubai no mu bindi bice yerekezamo.

    De Havilland Dash 8 izajya ikora ingendo zerekeza i Goma kabiri mu cyumweru

    Bombardier CRJ izajya yerekeza i Lubumbashi kabiri mu cyumweru

    source : https://ift.tt/3ntYM2r

  • Musanze: Urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rwasabwe kuba inyangamugayo no kubitoza abandi – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, rwitabiriye ayo masomo, ruhamya ko yarubereye umusemburo wo guharanira gukora ibyiza no kuba intangarugero mu byo rukora ruharanira gusigasira indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’andi makuru aba atariyo, ariwo mwanya mwiza wo kubwira Isi ukuri ku mateka y’Abanyarwanda.

    Niragire Sylvie ni umwe muri bo, yagize ati “Mu byatumye mba umunyamuryango wa FPR ni uburyo nasanze barera umuntu neza kugeza agize indangagaciro, twize amateka y’Igihugu no kugikunda ariko icya mbere nakunze ni uguteza imbere iyi ntara yacu. Ubu nahawe amahugurwa kandi ngiye kuba umukangurambaga nshishikarize abandi kuba abanyamuryango ndetse n’abataribo nzabigisha indangagaciro zo gukunda Igihugu.”

    Manizabayo Eric na we yagize ati “Turishimira ubumenyi twahawe kuko no mu mashuri twize ntabwo twabubonye. Ubu ngiye kwigisha abandi kandi mbabere urugero rwiza mu kubahiriza amategeko ubundi dutere imbere, nk’urubyiruko tukaba n’imbaraga z’igihugu. Tugomba kwitegura guhangana n’ibibazo by’igihugu hakiri kare kugira ngo n’igihe twahawe inshingano tuzabe tuzi gukora igikwiye giteza imbere igihugu.”

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, yavuze ko urubyiruko rugomba guhabwa imbaraga no kwitabwaho kuko arirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko uru rubyiruko rwagaragaje inyota ikomeye yo kumenya amateka y’Igihugu arusaba kujya kuyasangiza abandi no kubabera urugero rwiza rwo kubaka igihugu.

    Yagize ati “Urubyiruko rwaciye muri iri rerero, rwagaragaje inyota yo kumenya amateka y’igihugu. Turabasaba ko ibyiza mwigishijwe turabasaba kujya kubisangiza abandi batagize aya mahirwe yo kurererwa hano, mubabere urugero rwiza mubatoze no gukunda igihugu no kuba inyangamugayo kuko igihugu kibatezeho byinshi kandi ni inshingano zabo kucyubaka.”

    Mu masomo yahawe uru rubyiruko, harimo amateka yaranze igihugu, amahame y’Umuryango FPR Inkotanyi, imiterere, imikorere n’inshingano za FPR, imyitwarire no kubazwa inshingano n’uruhare rw’urubyiruko mu kwihangira umurimo.

    Urubyiruko rwahize urundi muri ayo masomo rwahawe ibihembo bitandukanye birimo agatabo k’imfashanyigisho z’Umuryango FPR Inkotanyi, amagare na mudasobwa igendanwa.

    Aya masomo yahuje urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    Uru rubyiruko rwavuze ko amasomo rwahawe agiye kurufasha mu kunoza ibyo rwakoraga

    Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubunyangamugayo

    Abitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo n’amagare

    source : https://ift.tt/3tExtDN

  • RAB yanenzwe guhuzagurika mu igenamigambi rya gahunda yo gutanga inyongeramusaruro yashowemo miliyari 39,9 Frw – #rwanda #RwOT

    Uretse igenamigambi ritanoze mu kugena ingano y’imbuto n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, RAB yanenzwe no kudasesengura umusaruro wabonetse n’uwari witezwe, kuba hagaragara ikinyuranyo hagati y’ubuso bwahinzwe inzego z’ubuhinzi zitanga n’ubutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2020, guverinoma yashoye miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo gutanga inyongeramusaruro (imbuto n’ifumbire).

    Kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2020, amafaranga yose yari amaze gushorwa muri iyi gahunda yageraga kuri miliyari zisaga 39,9 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe gukemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko iyi gahunda yazitiwe n’ibibazo mu mitegurire, imicungire yayo kubera ko nta ngamba zifatika zo kurwanya ko imbuto n’ifumbire byishyurwa mbere yo kumenya neza niba zarageze ku bo zigenewe.

    Hagaragajwe ko imikoranire ya RAB n’abacuruzi b’inyongeramusaruro itarimo umucyo ku bwo kudahuza inyongeramusaruro abacuruzi bahawe n’izageze ku bahinzi.

    Abagenzuzi basanze RAB n’Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation Ltd) bitarashoboye gukurikirana no kugenzura imbuto n’ifumbire byatanzwe mu turere 30 tw’igihugu mu gihembwe cy’ihinga 2020 A na B.

    Abacuruzi b’imbuto n’ifumbire ni bo bonyine baba bafite intonde z’abahinzi n’imikono igaragaza ko babyakiriye bikaba bituma amakuru y’itangwa ryabyo ku baturage abamo ubwiru kuko abacuruzi ari abantu bigenga badafite urwego rwa leta bamenyesha ibyo bakora.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari ikinyuranyo hagati y’ubutaka bwahinzwe n’ingano y’imbuto Leta yatanze mu 2020.

    Mu gihe ubutaka bwahinzwe bwagabanutseho 32%, ifumbire yakoreshejwe yarenzeho ibilo bingana na 5.096.668, ni ukuvuga inyongera ya 11%.

    Muri uyu mwaka kandi hagaragaye ikinyuranyo cy’ibilo 1.199.283 hagati y’ingano y’imbuto zatanzwe n’izageze ku bahinzi. Ingano y’imbuto zitageze ku bahinzi yageraga ku kigero cya 25% ugereranyije n’izari ziteganyijwe.

    Umuyobozi Wungirije wa RAB ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, abajijwe kuri ibi bibazo, yavuze ko iki kigo kigendera ku ngengo y’imari kiba cyahawe, kikanakorana imihigo n’uturere mu rwego rwo kumenya ingano y’ifumbire izakoreshwa.

    Ati “Bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire aho umuturage yifashisha telefone agasaba ifumbire akeneye abacuruzi bayo bakayimugezaho.”

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kugendera ku busabe bw’abahinzi bishobora kudakemura ikibazo gihari.

    Ati “Muzakomeza kugendera ku busabe bw’abahinzi, umuhinzi nakubitaho ubutaka bwose afite bijyanye n’icyangombwa, ko bwose buba butari buhingweho, ejo tukamuha ifumbire ingana n’aho hose, tuzaba dushyize mu gaciro? Ibi bibazo bimaze igihe kinini, nimuduhe umurongo mufite n’igihe mwihaye cyo kuzabikemura.”

    Dr Bucagu yakomeje agira ati “Haracyari imbogamizi z’aho usanga umuturage adafite UPI cyangwa icyangombwa kitakozwe, twasabye ko inzego z’ibanze zifata umuturage uhuye n’icyo kibazo kugira ngo duhuze neza ubuso n’ifumbire ikenewe”

    Ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’umusaruro uboneka n’uwateganyijwe, Dr Bucagu yavuze ko umusaruro uba witezwe akenshi utagerwaho ku mpamvu zirimo ihindagurika ry’ibihe.

    Yasobanuye ko iki kigo kizakomeza gukora ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro ngo abahinzi bitabire gahunda zo kuhira imyaka no gukorera mu makoperative.

    Agaruka ku kibazo cy’imbuto y’ibigori bya Hybrid byaheze mu bubiko bwa Kenya Seeds Company kandi ari RAB yari yazitumye, yavuze ko ikibazo ari uko hari izo abaturage banenze.

    Ati “Imbuto iyo zageraga mu gihugu zishyurwaga 40%, zagezwa ku bacuruzi hakishyurwa 40%, zahabwa abahinzi hakishyurwa 20%. Igice kimwe abaturage ntibagifashe kuko batazikunze, bituma kitishyurwa. Umushoramari yashakaga kwishyurwa igice cyasigaye ariko na Leta ntiyashoboraga kwishyura imbuto zitageze ku bahinzi. Ni ikibazo kimaze igihe cyanageze mu nzego zo hejuru.”

    RAB yavuze ko muri iki gihembwe cy’Ihinga cya 2021 A izicarana na Kenya Seeds Company bakarangiza iki kibazo.

    Abayobozi muri RAB na Minagri batanze ibisobanuro basabwaga na PAC, bifashishije ikoranabuhanga rya Webex

    Depite Bakundufite Christine (ibumoso) na Depite Mutesi Anitha bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    source : https://ift.tt/3nuj7EI

  • Imodoka 10 za miliyari 1,6 Frw zinjiye mu Rwanda mu 2020: Sobanukirwa ibigenderwaho ngo izihenze zisonerwe imisoro – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe ugamije gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi mu bukerarugendo ku buryo n’imodoka zibigiramo uruhare.

    Uko gusonera ntibivuze ko imodoka niyinjira mu gihugu irengeje ibihumbi 60$ itazasora. Oya, izasora ariko umusoro ubarwe ku bihumbi 60$. Niba iyo modoka ihagaze ibihumbi 100$, nyirayo azatanga umusoro mu buryo busanzwe ku bihumbi 60$, cya kinyuranyo gisonerwe amahoro ya gasutamo.

    Itangazo rya Minecofin ryasobanuraga ko gusonera izi modoka imisoro bigamije korohereza abavana mu mahanga imodoka zihenze hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bwo mu rwego rwo hejuru, inama zishimangira inama n’imurikagurisha (MICE), n’ishoramari ry’amahanga.

    Rikomeza rigira riti “Ni ngombwa kumenya ko umusoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga watanzwe binyuze mu cyifuzo cyatanzwe mu nama ya EAC ibanziriza ingengo y’imari yo muri Gicurasi 2020.”

    Mu yandi magambo, uko u Rwanda ruba igicumbi mu bukerarugendo hari n’ibindi bijyana nabyo. Ni ubushobozi mu nyubako, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe ariko na none biri ku rwego rw’abantu runaka.

    Iyo usesenguye neza, usanga ba mukerarugendo u Rwanda ruhanze amaso cyane atari abantu baciriritse, ni abantu nabo bihagazeho, bo ku rwego rwo hejuru umwe uzaza muri hoteli y’i Musanze akishyura 3000$ ku ijoro rimwe nta ngingimira, akahava akishyura 1500$ yo kujya kureba ingagi yishimye, agatega Kajugujugu imujyana mu Akagera no muri Nyungwe.

    Uwo muntu kumutwara muri V8 ya miliyoni 60$ biba bimeze nko kumwambura agaciro, aba yumva atazi aho yicaye. Bene izo aba azifata nk’izigendamo rubanda rusanzwe ahubwo akeneye kugenda mu modoka nziza, ituma urugendo rwe rukomeza kuba rwiza kurushaho.

    Ibaze nka Jay Z ufite imodoka ya mbere ya Rolls-Royce ihenze ku Isi ya miliyoni 28$ (miliyari 28 Frw), naramuka asuye u Rwanda, kumutwara mu iciriritse ashobora kubibona nko kutamuha agaciro ariyo mpamvu leta yashatse uburyo bwatuma bene abo bantu baryoherwa no gusura u Rwanda.

    Bisaba ko umutwara mu modoka yo ku rwego rwe, asanzwe agendamo akabona umutuzo usesuye.

    Imibare IGIHE ifite igaragaza ko nibura imodoka zinjiye mu Rwanda mu 2020 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 100 Frw, zari 10 gusa. Zose hamwe uziteranyirije hamwe, zifite agaciro krenga miliyari 1,6 Frw.

    Ihenze kurusha izindi yinjiye mu gihugu ni Bentley Bentayga ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw. Muri izo modoka zose, inyinshi ni izo mu bwoko bwa Mercedes ariko harimo na Land Rover na Lincoln imwe.

    Ubusanzwe ku isoko ry’u Rwanda, imodoka zikunze kuhaboneka ni iza Toyota na Mercedes-Benz. Bene ubu bwoko bundi buhenze ntabwo buhari cyane, kandi nazo usanga nibura ziba zifite agaciro ka miliyoni nka 60 Frw.

    Bisaba iki kugira ngo umuntu asonerwe umusoro ku modoka

    Gusonerwa umusoro ku modoka irengeje ibihumbi 60$ ntibikorwa ku wo ariwe wese no ku modoka iyo ariyo yose. Abasonerwa bazajya batangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB.

    Ibizajya bigenderwaho ni uko umuntu azajya aba ari rwiyemezamirimo mu bukerarugendo cyangwa se undi ukora ibijyanye no gutegura inama mpuzamahanga.

    Ubusanzwe imodoka zihenze zinjiraga mu Rwanda, ni izo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser aho wasangaga agaciro kazo kari hagati y’ibihumbi 50 na 60 $.

    Ugereranyije imisoro yazo wasangaga iri nko kuri 76% by’agaciro kayo, nibwo usanga nka nyirayo yishyura umusoro uri hafi miliyoni 50 Frw.

    Bentley Bentayga ni yo modoka iheruka kwinjira mu Rwanda ihenze kuko yari ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw

    Lincoln ni imwe mu modoka 10 zifite agaciro karenze miliyoni 100 Frw zinjiye mu Rwanda mu minsi ya vuba

    Mu Rwanda hasigaye hari imodoka za Mercedes-Maybach S zigura guhera kuri miliyoni 170 Frw

    Land Rover zihenze zisigaye ziri ku isoko ry’u Rwanda ari nyinshi

    source : https://ift.tt/3E9DflH

  • Barareba uko abahohotewe batakwishyura ibizamini bakorerwa kwa muganga – RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga
    Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga

    Ibyo bitangajwe nyuma y’uko bamwe mu baturage bahohoterwa ntibatange ibirego ngo uwakoze icyaha akurikiranwe, kubera kubura ubushobozi bwo gukoresha ibizamini byifashishwa mu gukurikirana ukekwaho guhohotera umuntu muri RIB.

    Kugira ngo ikirego cy’uwahohotewe gikurikiranwe, RIB isaba urega kuzana ibisubizo by’ibizamini byo kwa muganga bishingirwaho mu gukora dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha, bikaba bituma umuturage udafite ubushobozi ahitamo kureka ikirego igihe abuze ayo kwishyura kwa muganga.

    Mu byumweru bibiri bishize RIB ikorera ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, mu mirenge iri kure ya Sitasiyo zayo, hari abaturage bagaragaje ko hari ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa mu miryango ariko bikungwa.

    Imwe mu mpamvu ituma ibyo byaha byagombye guhanwa byungirwa mu miryango ni ubushobozi buke k’ukeneye gutanga ikirego, cyane cyane kwishyura amafaranga yo gukoresha ibizamini (Expertise) kwa muganga.

    Nyamara RIB itangaza ko ibyaha nshinjabyaha bitungwa ahubwo bishyikirizwa urwo rwego kugira ngo uwakorewe ihohoterwa ahabwe ubutabera kandi ukekwaho guhohotera mugenzi we ahanwe bibere abandi urugero.

    Umwe mu baturage uherutse guhohoterwa agakubitwa akajya gutanga ikirego kuri RIB, yavuze ko yageze aho ikirego cye akareka kugikurikirana ahubwo akiyunga n’uwamuhohoteye, nyuma y’uko yoherejwe kwa muganga ngo akoreshe ibizamini bakamuca amafaranga 10.000frw akayabura.

    Icyo gihe ngo byatumye uwamuhohoteye abona urwaho rwo kumwegera amusaba ko bakwiyunga akamuha udufaranga dukeya, akabyemera bituma ikirego kidakomeza gukurikiranwa.

    Agira ati “Nahohotewe n’umuntu ankubise ariko ngiye kumurega bakira ikibazo cyanjye banyohereza kwa muganga gukoresha ibizamini ngezeyo banca amafaranga 10.000frw ndayabura bituma ikirego cyanjye nkireka. Bari bakwiye kujya batwakira maze uwaduhohoteye akaba ari we wishyura icyo kiguzi cyo kwa muganga”.

    Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n
    Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n’urupfu ntihagire gikurikirana

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko icyo kibazo cyagaragaye hirya no hino mu gihugu kandi hari kurebwa uko cyakemuka binyuze muri gahunda yo kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugira ngo uwahohotewe abashe gutanga ikirego mu buryo bumworoheye.

    Agira ati ‘Ntabwo umuntu wahohotewe ubundi yagombye kongeraho ikiguzi cy’amafaranga kugira ngo yivuze cyangwa ngo hishyurwe ikiguzi cyo gukoresha ibizamini, icyo kibazo turimo kukiganiraho na MINALOC ku buryo uwahohotewe azajya ahita yakirwa kandi twizeye ko kizakemuka vuba”.

    Umuyobozi ushinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha muri RIB, Njanjwe Jean Marie Vianney, avuga ko iyo ibyaha by’ihohoterwa byungiwe mu miryango bituma abahohotewe badahabwa ubutabera kandi abakoze ibyaha bagakomeza kwidegembya kugeza bigatuma ibyaha bidacika.

    Avuga kandi ko uwahohotewe afite ibyago byo kuba yanakwitaba Imana igihe atakurikiranye dosiye y’akarengane yakorewe kuko hari abapfukirana ibikomere batewe bikabaviramo urupfu, bikongera amakimbirane mu miryango y’uwaohohotewe n’uwamukoreye icyaha.

    Agira ati “Hari umuntu wakubiswe arakomereka ariko yiyunga n’uwamuhohoteye kandi yamuteye igikomere kinini kiza kumuviramo urupfu kandi uwamuhohoteye yaramaze kurekurwa kuko nta bimenyetso byari byatanzwe n’uwahohotewe.Akimenya ko uwo yapfuye ahita atoroka, ibyo rero bishobora no kuvamo gushaka kwihorera”.

    RIB itangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage kurwanya ibyaha no kwirinda amakimbirane, izakomeza kwegereza serivisi zayo abaturage kugira ngo barusheho gusobanurikirwa amategeko n’ibyo batumva, kandi bagasabwa gutangira amakuru ku gihe ngo ibyaha bikumirwe bitaraba, n’igihe byabaye bishyikirizwe ubutabera uwahohotewe arenganurwe.

    source : https://ift.tt/3kdpJWh

  • Akurikiranyweho kwiba amafaranga asaga miliyoni akoresheje telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage
    Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Uwizeyimana w’imyaka 19, yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Rusizi ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 nyuma y’uko hari uwo bari bamaze kwiba amafaranga ibihumbi 309.

    Ngo yatangiye kwiba akoresheje telefone muri Mata 2021, ariko ngo n’ubwo ari we wafashwe ntiyakoraga wenyine kuko hari bagenzi be babiri bamwigishize kubikora babimazemo igihe barimo uwitwa Ndayisabye Jean hamwe na Mwiseneza Frank.

    Uwizeyimana avuga ko kugira ngo bibe abantu, babahamagara bakababwira ko ari abakozi ba MTN, ko hari amafaranga babayoberejeho, nk’uko byagenze k’uwo baherukaga kwiba.

    Ati “Tumaze kumubwira ko turi aba Agent ba MTN, tumubwira ko hari amafaranga ibihumbi 45 tumuyoberejeho, tumubaza niba kuri konte ye nta mafaranga yari afiteho ku buryo kuri MTN nibaramuka bayaborotse bataborokana n’aye. Yadusobanuriye ko afiteho amafaranga menshi ariko yanga kutubwira umubare wayo, amaze kubyanga jye nahise ngereranya, mukandisha amafaranga ibihumbi 241,012”.

    Akomeza agira Ati “Nkimara kuyamutwara ubwo yahise ambwira ati ko umbeshye ukaba untwariye amafaranga yanjye, naramubwiye nti ihangane ugume ku murongo hari habayeho ikibazo cya ‘connation’, turimo turagufasha, tubonye ko ubwizigame bwawe buvuye kuri balance yawe, ihangane tugiye kugufasha amafaranga yawe akugarukire. Mu kubimubwira gutyo twagumaga tumuhatiriza tumubaza ko nta yandi asigaranyeho, yatubwiye ko asigaranyeho balance y’ibihumbi 74, ni bwo twahise tumutwara ibihumbi 66,666”.

    Umwe mu bashutswe witwa Abiance Nzeyimana, avuga ko mu masaha ya mu gitondo yohererejwe ubutwamwa bubiri kuri telefone burimo ubumubwira ko hari amafaranga yohererejwe n’ubundi bumubwira ko simukadi ye ifunzwe akirimo kujijinganya ahita ahamagarwa.

    Ati “Numva arambwiye ati hari umuntu utugejejeho ikibazo ko amafaranga ye ayobeye kuri telefone yawe, none turayifunze, ariko turabona hari imirimo ukoreraho yo kubikuza no kubitsa kuri mobile money icyiza twagufasha, nti se muri aba hehe mwebwe? Aravuga ngo turi abakozi ba MTN Nyarutarama, nti se ntabwo muri abatekamutwe, bati oya ntabwo turi abatekamutwe, nti se muramfasha gute, ambwira imibare ngenda nkoresha kugira ngo amborokorere simukadi, imibare ndayikoresha mbona amafaranga avuyeho”.

    Akomeza agira ati “ Ati reka noneho ukoreshe undi mubare arongera asubiramo na ya yandi yari asigayeho aba arayatwaye nari mfiteho ibihumbi 230, dutangira gushwana, ati oya twe turakubwira ibintu ntubyumve, mbona anyohereje message uko nakayavuze yose mbona ayasubijeho ariko iyo message na yo iyo witegereje neza usanga atari yo. Arambwira ati iyo tuborotse cyane akenshi n’amafaranga yo kuri banki hari igihe agira ikibazo tugiye kubigukorera rimwe utiriwe uza kuri MTN, na bwo tuba tugiye ku yo muri Bank, nyakuyeho nayo ahita ayatwara ibihumbi 350, ngarura ubwenge mbona aranyibye”.

    Umuvugizi wungirije wa polisi, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu kudakomeza gushukwa babeshwa ko bohererejwe amafaranga kuko aba atari byo gusa ngo n’ababikora bararya bari menge kuko polisi iri maso.

    Ati “Abantu bakora ubutekamutwe bakwiye kumenya yuko ari ibintu bibashyira mu byago bikomeye kuko gutwara ibintu by’umuntu wamushutse, urafatwa ugafungwa, ugashyikirizwa ubutabera bakagukorera dosiye ugafungwa. Itegeko riteganya imyaka igera kuri irindwi no kwishyura ihazabu bitewe n’umutungo w’umuntu watwaye, kandi icyo ntabwo ari igihe gito cyo gutakaza, mu by’ukuri uramutse ukora mu myaka irindwi ushobora kuba wakoreye ibintu byinshi cyane kandi ufite n’amahoro utari muri gereza”.

    Uretse babiri batarafatwa bakoranaga na Elia Uwizeyimana, avuga ko mu murenge wabo n’indi ine baturanye harimo abantu benshi atamenya umubare, bibumbiye mu mutwe uzwi nk’uw’Abameni bakora ibikorwa by’ubutekamutwe.


    source : https://ift.tt/3nto3K7

  • Polisi iraburira abarimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yabigarutseho ati “Turababwira ibyo tubona, amakuru dufite ni arebana n’abantu barimo kudohoka hirya no hino, mu rwego rwo gukumira icyorezo abazabifatirwamo bazabihanirwa, abantu ntibarebe inyungu z’akanya gato.”

    CP Kabera araburira amaresitora yagombaga kuba ategura amafunguro y’abagura bitambukira(take away), ko aho bazafatwa babyiganiramo bicaye barimo gufungura, hafite ibyago byo gufungwa.

    Ahabera ubukwe na ho ba nyiri ubusitani n’ubwo ngo bavuga ko bubahirije umubare wa 30% by’abagomba kuhakirirwa, hari ababutaha batarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko aba bantu bose barimo kurenga ku mabwiriza bazakomeza gushyrwa ku mugaragaro binyuze mu Itangazamakuru.

    Yavuze ko kuba ubukwe bwaremewe ndetse n’imibare ikongerwa, bitavuze ko icyorezo Covid-19 cyashize.

    Gahunda zose zasubukuwe zaba izo kujya mu masoko n’ahandi hacururizwa, gukora ubukwe, kujya mu biro…ahakorerwa ibikorwa bitandukanye hose, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza nta mwihariko.

    Bose baba abakingiwe cyangwa batarakingiwe, abipimishije n’abataripimishije, buri wese asabwa guhana intera na mugenzi we, kwinjira ahantu yabanje gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza, kwirinda kuramukanya ahoberana cyangwa ahana ibiganza n’abandi.


    source : https://ift.tt/3A8s6z3