Tag: featured

  • Miliyoni 100 Frw zigiye guhabwa imishinga ihiga iyindi mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarushanwa bagera kuri 400, baza gutoranywamo 25 ari nayo izatoranywamo imishinga itanu ihiga iyindi, ikaba ari yo izahembwa.

    Umushinga uzahiga indi uzahembwa ibihumbi 50$ (asaga miliyoni 50 Frw) mu gihe abandi bane buri umwe azajya ahabwa miliyoni 12,5 Frw.

    Kuri ubu urubyiruko rufite imishinga 25 yatoranyijwe rumaze icyumweru mu mwiherero rwigira hamwe uko imishinga yabo yateza imbere Sosiyete Nyarwanda.

    Uwase Aline ufite umushinga wo guteza imbere Made in Rwanda binyuze kuri internet yise “The HappyNess,” yavuze ko muri aya mahugurwa, bahigiye uburyo ishoramari rikorwa.

    Ati “Twungutse byinshi birimo no kongerwa ubumenyi ku buryo turushaho kumenya no gusobanukirwa ishoramari. Twahuye n’abantu batwereka inzira y’ishoramari, ibyiza n’ibibi ku buryo tudashobora gucika intege.”

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihembwa.

    Ati “Irushanwa nibwo rigitangira, ariko icyo nasaba Guverinoma ni ugushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihabwa ibihembo.”

    Yakomeje agaragaza ko hari imishinga yagiye ihabwa ibihembo mu marushanwa atandukanye ndetse ikanyura no mu bigo bifasha urubyiruko ariko bikarangira izimiye.

    Ku ruhande rwa Ngaboyurwanda Honoré ufite umushinga wo guhuza abahinzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi.

    Mu gihe cy’amahugurwa, abitabiriye amahugurwa basuye ikigo gitangira serivisi z’ubuvuzi kuri telefoni, Bably, babwirwa ko kuva cyatangira, abarenga miliyoni ebyiri biyandikishije bazisaba mu gihe miliyoni 1,3 basuzumwe.

    Ku wa 3 Ukuboza 2021 nibwo hazamenyekana batanu ba mbere bazahembwa.

    Abafite imishinga ihanganye muri Hanga Pitchfest baganiriye n’ubuyobozi bwa Bably

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y’urwibutso

    Hanga Pitchfest izajya iba buri mwaka

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari n’iteganamigambi, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga

    Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iri rushanwa basobanuriwe ibijyanye n’ishoramari

    Umuyobozi Mukuru wa Babylon ifite ishami mu Rwanda rya Babyl, Dr. Ali Parsa, yasabye urubyiruko gukomeza kugira umuco wo guhanga udushya

    Urubyiruko rusobanurirwa uburyo bwimbitse bwo gusobanuramo imishinga

    Uwase Aline yagaragaje ko bungukiye byinshi mu mwiherero

    umushinga uzahiga indi uzahembwa miliyoni 50 Frw

    source : https://ift.tt/32ZyH3f

  • Gisagara: Abagore biyemeje gushinga ishuri ry’umuco n’urubohero bigishirizamo abana ubuzima bw’imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo bagaragaje ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yagaragarizaga itangazamakuru ibikorwa ikora mu guhuza imbaraga mu rugamba rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kuzamura uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo.

    Abo bagore bakorana na Pro-Femmes Twese Hamwe bitwa ‘Champions’ bisobanuye ‘abatsinzi’ cyangwa ‘umusemburo w’impinduka nziza’ cyangwa ‘abantu bakora ibikorwa byiza by’intangarugero’.

    Gahongayire Eugenie wo mu Murenge wa Musha yavuze ko batekereje iryo shuri ry’umuco kuko hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe ahanini biturutse ku kudasobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ababyeyi babo batinya kubibaganirizaho.

    Ati “Ni cyo twiyemeje ko tugomba gushyiraho ishuri ry’umuco tukigisha abana bakiri batoya bakamenya kirazira, noneho natwe tukaba twakwiyambaza abafite ubushobozi n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bakadufasha kubigisha.”

    Nyiransabimana Cloturde na we yavuze ko asanga ishuri ry’umuco rizabafasha gukemura ibibazo byinshi birimo n’icyo gusenyuka kw’ingo.

    Ati “Ishuri ry’umuco mbona rizadufasha cyane kuko abana tuzabatoza umuco mwiza bakiri bato bawukurane. Ikindi ni uko twagiye tubona ibibazo by’abubaka ingo zigahita zisenyuka biturutse ku kutamenya inshingano zabo mu rugo.”

    Umukozi muri Pro-Femmes Twese Hamwe ushinzwe Gahunda y’Ibikorwa by’Ubuvugizi, Niragire Erneste, yavuze ko iryo shuri ry’umuco ari igitekerezo cyiza kandi bagishyigikiye, bityo bazabafasha kugira ngo kigende neza.

    Ati “Abagize umuryango bakwiye kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no ku bijyanye n’ejo habo hazaza. Ngira ngo ishuri ry’umuco rero ni kimwe muri ibyo bisubizo aba champions bashatse mu gukumira inda ziterwa abangavu kubera ako ababyeyi benshi ntabwo batinyuka kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

    “Ishuri ry’umuco rero bwaba uburyo bwiza bufasha kugira ngo urwo rubyiruko rubyumve ruze muri ibyo biganiro, babaganirize bageze aho umubyeyi atashoboye kugeza kugira ngo bahindure imyitwarire bagire icyerekezo kizima.”

    Yakomeje avuga ko bazabashyigikira mu kubatunganyiriza imfashanyigisho no kuzibagezaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Yavuze ko kandi bazabafasha no kubongerera ubumenyi no gutyaza ubwenge kugira ngo basobanukirwe neza uko baganiriza abana bari mu byiciro bitandukanye ku buzima bw’imyorororokere.

    Ati “Kugira ngo mu by’ukuri babashe gutanga izo nyigisho mu buryo bwimbitse kuri bya byiciro bitandukanye by’abana kuko uko wabyigisha umwana w’imyaka irindwi bitandukanye n’uko wabyigisha uw’imyaka 12.”

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gisagara abangavu 548 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2020/21 kandi muri bo abagera ku 101 batarageza ku myaka 18 y’amavuko.

    Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kibahangayikishije

    Iri shuri rizajya rifasha abangavu kumenya ubuzima bw’imyororokere

    Abagore nibo bazajya batoza abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Abagore bakorana na pro-femmes twese hamwe bitwa champions bisobanuye abantu b’abatsinzi

    Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bagaragaza ibyo bifuza gukora

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Gfmhm9

  • FERWAFA yahagaritse abasifuzi barindwi – #rwanda #RwOT

    Mu nama yateranye ku wa 30 ugushyingo 2021, yanzuye ko bamwe mu basifuzi n’abakomiseri b’imikino mu marushanwa ategurwa na Ferwafa bahagarikwa.

    Mu basifuzi bahagaritswe barimo Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo ‘Primus National League’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, yahagaritswe ibyumweru bitatu. Ibihano bye bizatangira kubarwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021 ku mukino w’umunsi wa karindwi.

    Undi wagaritswe nyuma yo gusifura umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 ni Muneza Vagne wahanwe ibyumweru bitatu adasifura na Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane wahanishijwe kumara ibyumweru bibiri adafunze.

    Aba bazize kuba batarakumiriye ikipe ya Rayon Sports gusimbuza inshuro zirenze izigenwa n’amategeko.

    Abandi bahanwe ni Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC, akaba yaharitswe ibyumweru bibiri. Undi wahagaritswe ni Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa Kabiri Wungirije kuri uwo mukino, wahagaritse ibyumweru bine.

    Uretse mu cyiciro cya mbere, hari n’abasifuzi batangiye kugaragarwaho n’amakosa y’imisifurire muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore kuko Sebahutu Yussuf wasifuye umukino wahuje IPM Wfc na Gatsibo Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa yamuviriyemo guhanwa amezi atandatu.

    Hanahanwe kandi uwari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore wahuje Kayonza Wfc na Nasho Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021, uyu yahanishijwe amezi atandatu.

    Umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 wakozwemo amakosa yatumye abasifuzi bahagarikwa

    source : https://ift.tt/3rwZ1fk

  • Abafite ubumuga bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bibabangamira mu gushaka serivisi z’imari – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bugasuzumwa mu 2020, bugaragaza ko mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga basaga miliyoni gusa ngo baracyagorwa no kubona serivisi z’ibigo by’imari bitewe ahanini n’ubumuga bafite.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abafite ubumuga mu Rwanda babona serivisi z’imari batarenze 17%, bikagaragaza ko hakiri icyuho kinini mu mategeko agenga ibigo by’imari no guharanira iterambere ridaheza uwo ari we wese.

    Bimwe mu bibazo by’ingutu bigarukwaho cyane harimo kuba ibigo by’imari bidahereza serivisi abafite ubumuga kubera imiterere yabo, imyumvire y’ababikoramo, ubumenyi budahagije n’uburyo bw’ubwumvane hagati y’umukozi wa banki n’ufite ubumuga.

    Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bakoresha ururimi rw’amarenga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zikomeye zo kuganira n’abakozi bo muri banki nkuko, Niyoyita Eric ubahagarariye yabigarutseho.

    Ati “Mu by’ukuri kwaka serivisi mu bigo by’imari kuri twe biragoye kuko dukoresha ururimi rw’amarenga kandi abantu benshi bakora mu mabanki ntabwo baruzi. Abantu bo mu bigo by’imari bazi ururimi rw’amarenga byatworohera. Iyi raporo twabonye ni nziza izadufasha gukora ubuvugizi n’abantu babone ko ibibazo bihari kandi bizanahindura imyumvire y’abantu bari mu bigo by’imari ndetse binatwereka ko natwe dufite agaciro.”

    Mukamihigo Claudine yavuze ko kwizerwa mu bigo by’imari bigorana cyane bitewe ahanini no kuba bafite ubumuga runaka nk’iyo bigeze kuri serivisi z’inguzanyo.

    Ati “Umuntu ajya kwaka amafaranga mu bigo by’imari bakakubaza bati ubwo se uje gufata inguzanyo kandi ufite ubumuga? Bakabasaba kwishyira hamwe. Ubwo rero ibyo bitubera imbogamizi. Usanga guhabwa serivisi z’imari bitoroshye.”

    Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, bwagaragaje ibyuho bikigaragara birimo ibijyanye no kuba serivisi zigora abafite ubumuga hakaba aho basabwa gusinyirwa n’abandi bantu bakaba basinya amafaranga y’umurengera, kuba ahantu ibigo by’imari biherereye ari kure na serivisi zitangwa cyangwa inyubako zitaborohereza.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, yagaragaje ko hari ibyo Leta iri gukora kugira ngo nabo bafashwe kubona serivisi z’imari hagamijwe kwirinda ko hari uwasigara inyuma.

    Ati “Abafite ubumuga turifuza ko bagera ku iterambere n’imibereho yabo myiza muri gahunda zose zitandukanye. Ubu ni uburyo bwiza bwo kugira ngo na bo babone ko batekerejweho muri gahunda zose mu bikorwa by’iterambere rusange by’igihugu. Hagiyeho politiki yabo yihariye ibafasha kugira ngo serivisi zose zihariye zibashe kubageraho.”

    -  Leta yahawe umukoro

    Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bantu basaga miliyoni bafite ubumuga nibura 176.504 [15%] babona inguzanyo mu mabanki, 7% bahitamo kuguza inshuti, abapfa gufata inguzanyo aho babonye bangana na 52% mu gihe 26% batagira ubushake bwo kuguza.

    Muri bo kandi abagira ubushake bwo kwizigamira muri banki bangana na 15%, abizigamira mu bindi bigo ni 35%, ababitsa inshuti 4% naho abandi bangana na 19% ntibizigamira.

    Umukozi w’Ishami rishinzwe Ishoramari ridaheza n’Uburezi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Bigirimana Moïse, yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bigo by’imari mu gufasha abafite ubumuga n’ubwo hari abibumbiye mu matsinda bazihabwa kandi bakiteza imbere.

    Yavuze ko bazakomeza gukorana n’abafite ubumuga nyuma y’ibarura rusange ryabo riri gukorwa ngo boroherezwe kubona serivisi z’imari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko hari ibikwiye gukorwa mu guhindurira imyumvire y’abakozi bo mu bigo by’imari.

    Yagize ati “Nyuma y’inama tuvuyemo, hari ikigiye gukorwa. Icyagaragaye cyane ni ukuba abantu bafite ubumuga batabona serivisi zihagije mu bigo by’imari barimo bitewe n’imyumvire ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga. Iyo myumvire rero ni ngombwa ko ikorwaho kugira ngo bagire ubumenyi ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga ariko kandi banamubonemo ubushobozi aho kugira ngo bamubonemo imbaraga nke.”

    Abitabiriye iki gikorwa batanze inama ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa by’abafite ubumuga nko kubongerera ubumenyi, gushyiraho serivisi za Mobile Money zibafasha, koroherezwa mu guhabwa serivisi nk’amakarita ya banki no gushyiraho uburyo bwafasha kuyakoresha kuri ATM.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ubumuga bakibangamirwa no kugera ku bikorwa by’imari

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Iyacu Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, mu bitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi wa Vision Fund Rwanda, Mukantagwera Eugénie, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho

    source : https://ift.tt/3xOdVyK

  • Ikigo gihugura abayobozi b’amashuri no kuzamura umushahara: Impinduka ku mibereho y’abarimu – #rwanda #RwOT

    Ntabwo umusaruro wa mwarimu ushobora kuba mwiza atahawe ibimufasha kugira ngo yigishe neza; birimo ibikorwaremezo, imfashanyigisho n’izindi gahunda zizamura imibereho ye ikarushaho kuba myiza.

    Iterambere rya mwarimu, usanga rihangayikishije benshi kuko nko mu Rwanda, hashingiwe kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta, mwarimu ni we ushingirwaho.

    Kuri ubu mwarimu ari ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye.

    Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku iterambere rya mwarimu, aho kuri ubu hashize imyaka itatu kuva mu 2019, abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushahara wabo wa buri kwezi.

    Ibi bikaba byakomeje no mu 2020 kandi no mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya Leta wa 2021/2022 aya mafaranga 10% y’umushahara wa buri mwarimu akaba yarateganyijwe akazatangwa nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    -  Hagiye gushyirwaho ikigo cyihariye gihugura abayobozi b’amashuri

    Mu Nama Mpuzamahanga ya 13 y’Ihuriro ry’Abarimu, iri kubera i Kigali hagati ya tariki 1-3 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu guhugura abayobozi b’amashuri.

    Ni ikigo cyitezweho kujya gihugura abayobozi b’amashuri kuva ku abanza kugera muri Kaminuza, hagamijwe kubaha ubumenyi butuma babasha kuyobora no gucunga neza amashuri.

    Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Muri uwo murongo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa turateganya gushyiraho Ikigo Nyafurika cyigisha kuyobora amashuri, kizaba gifite intego yo gufasha guverinoma za Afurika kubaka ubusobozi mu guteza imbere imiyoborere y’amashuri.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu bizatuma umusaruro wiyongera, haba ku ruhande rwabo nk’abayobora amashuri ndetse no ku ruhande rw’abarimu baba bashinzwe kureberera.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugeza ubu ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bigeze kure ku buryo hari icyizere ko iki kigo cyatangira mu bihe bya vuba.

    Yakomeje avuga ko hari n’andi mahugurwa asanzwe ahabwa abarimu, byose bigafasha mu kugira mwarimu ushoboye kandi ujyana by’umwihariko n’ibihe bigezweho cyane cyane ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

    Ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, abarimu bagombaga gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, icyo gihe icyo twakoze ni ugushyiraho gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwarimu, ibyo kandi bikajyana no kubahugura bigishwa uko bashobora gukoresha izo mudasobwa mu gutanga amasomo.”

    Bamwe mu bayobozi b’abarimu bavuga ko kugeza ubu bari bagifite imbogamizi mu guhanga udushya ari nayo mpamvu amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko abenshi bataramenya neza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya Zaza [TTC Zaza], Padiri Mushimiyimana Jean Paul, yabwiye IGIHE ko “Ibijyanye n’ikoranabuhanga ntabwo benshi barabimenya neza, ariko dushimira Leta n’abandi bafatanyabikorwa bashyira imbaraga mu guhugura abarimu kugira ngo za nshingano zabo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu

    -  Haracyari icyuho cy’abarimu

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), igaragaza ko nko mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara hari icyuho cy’abarimu barenga miliyoni 15.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas-Tamez, avuga ko icyo cyuho gishingiye ku mpamvu ebyiri zirimo umushahara muto ndetse n’imiterere y’akazi k’ubwarimu.

    Ati “Kuba ku Isi hose hari ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, birakomeye kubyumva ariko impamvu zibitera zirimo kuba amafaranga bahembwa akiri make ariko na za gahunda zigamije kubafasha zikaba zigishyirwamo amafaranga make.”

    Carlos Vargas avuga ko kugeza ubu ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’uburezi ikiri ikibazo cyane kuko nibura yagakwiye kuba iri hagati ya 15-20% aho kuba hagati ya 3-6% by’ingengo y’imari y’ibihugu byose.

    Ati “Amafaranga ibihugu bishyira mu rwego rw’uburezi iyo urebye usanga akiri ikibazo gikomeye, ni bimwe mu bituma n’abarimu bahembwa make, bigatera icyo kibazo cyo kuba hari benshi bahitamo kwiga ibindi aho kwiga uburezi.”

    Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’imibereho ya mwarimu n’iterambere rye mu buryo bw’umwuga n’ubumenyi, aho umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azafashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters”.

    Binyuze muri iyi gahunda umwarimu yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

    Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko iyi gahunda n’izindi zirimo kongera umushahara zitezweho gutuma hari benshi bakunda umwuga w’ubwarimu.

    Ibi bijyana kandi na gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abarimu hagamijwe kugabanya umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe aba agomba kwigisha.

    Nko mu mwaka ushize guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya bagera mu bihumbi 28 mu gihe muri uyu mwaka abashyizwe mu kazi ari ibihumbi 30.

    Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku iterambere rya mwarimu by’umwihariko nyuma y’icyorezo cya Covid-19

    Abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izifite aho zihuriye n’uburezi bari kuganira ku iterambere rya mwarimu muri Afurika no ku Isi hose

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas Tamez na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine baganiriye n’itangazamakuru nyuma y’inama yiga ku iterambere rya mwarimu

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’umwarimu

    source : https://ift.tt/3lwJUOZ

  • Gatsibo: Polisi yafashe ucyekwaho guhiga inyamanswa akazica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafatanywe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama zuzuye umufuka.

    Yagize ati” Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

    CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

    Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    source : https://ift.tt/3ddA53R

  • Amakipe 12 ni yo yemeje ko azitabira irushanwa “Gisagara Tournament 2021” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, Federasiyo y’umukino wa Volleyball kubufatanye n’akarere ka Gisagara bongeye gutegura GISAGARA TOURNAMENT 2021 ryari ryarakomwe mu nkokora na covid-19.

    Gisagara VC izaba iri mu rugo muri aya marushanwa
    Gisagara VC izaba iri mu rugo muri aya marushanwa

    Amakipe nka APR y’abagore na IPRC ya Kigali nayo y’abagore ntizigaragara kuri uru rutonde rw’amkipe agomba guhatanira igisagara mu mpera ziki cyumweru.

    UVC yahoze yitwa UTB ni yo ifite igikombe giheruka muri 2019
    UVC yahoze yitwa UTB ni yo ifite igikombe giheruka muri 2019

    Iri rushanwa ubusanzwe ryatangiye ryakira abagabo gusa, nyuma yo kubyumvikanaho na Federasiyo y’umukino wa volleyball bemeranywa ko bagiye kujya bategura ibyiciro byombi.

    Amakipe 12 niyo amaze kwemera ko azitabira iri rushanwa risigaje iminsi ibiri gusa ngo ritangire

    Amakipe 12 yemeje ko azitabira
    Amakipe 12 yemeje ko azitabira

    ABAGABO

    - GISAGARA

    - UVC

    - KIREHE VC

    - IPRC NGOMA

    - APR VC

    - REG VC

    - KVC

    ABAGORE

    - UVC

    - RRA

    - RUHANGO VC

    - IPRC HUYE

    - KVC

    Rwanda Revenue iheruka gutwara igikombe cyitiriwe abasora
    Rwanda Revenue iheruka gutwara igikombe cyitiriwe abasora
    APR VC y
    APR VC y’abagore ntizitabira

    Tubibutse ko Gisagara tournament iheruka yari yegukanywe na UTB VC ubu yahindutse UVC nyuma yo kuva mu maboko ya kaminuza ya UTB.

    Biteganyijwe ko inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba kuri uyu wa Gatanu i Gisagara.


    source : https://ift.tt/31lJMdV

  • Abafite ubumuga 9% ntibaragerwaho na serivisi z’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    William Safari ushinzwe gahunda y
    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi muri NUDOR

    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk’uko Politiki y’u Rwanda ibivuga.

    Abishingira ku kuba mu bigo by’imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk’abandi.

    William ati: “Ibigo by’imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n’ubashije kubigeraho agahura n’imbogamizi z’uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n’abatanga serivisi mu bigo by’imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.

    Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y’abafite ububasha ku bigo by’imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
    Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n’ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco

    Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n’ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw’imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n’impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z’imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.

    Ati: “91% n’ubwo bahabwa serivisi z’imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z’ibigo by’imari ku rwego rungana n’urw’abanyarwanda bose muri rusange”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y’inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, ibigo by’imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y’u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene

    Ati: “Nyuma y’iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by’imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw’abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.

    Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by’imari, mu ma banki ndetse n’amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.

    Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n’ibigo by’imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by’imari na NUDOR.


    source : https://ift.tt/3Iak11j

  • Abagabo barwanya ihohoterwa rikorerwa abagore batanze impuruza ku gitaramo cya Koffi Olomide – #rwanda #RwOT

    Ubu uyu muhanzi ari imbere mu mashakiro menshi kuri internet kubera uburyo abantu bakomeje kwamagana igitaramo azakora ku wa 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena agahuriramo na King James, Chris Hat na Buravan.

    Kuva byamenyekana ko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda abantu benshi biganjemo abaharanira uburenganzira bwa muntu cyane bavuganira igitsinagore, bagaragaje ko bidakwiye ko ahabwa umwanyawo kuharirimbira kandi ari kimwe mu bihugu bitihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’indi myitwarire imeze nkaryo uyu muhanzi amaze iminsi ashinjwa.

    Ikindi abandi bavugaga ko uretse ibirego byo gufata ku ngufu afite, asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi yo guhutaza abantu ku bushake.

    Kuri ubu Ihuriro rya Rwanda MenEngage Network (RWAMNET) rihuriyemo imiryango 29 igamije guteza imbere uruhare rw’igitsinagabo mu iterambere ry’uburinganire, uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi ryatanze impuruza igamije guhagarika igitaramo cya Koffi.

    Itangazo RWAMNET yashyize hanze, rigaragaza ko ishingiye ku bikorwa bya Koffi Olomide adakwiriye kuririmbira mu Rwanda.

    Hari aho rigira riti “Koffi afite inkuru ndende yavuzweho yo guhohotera abana bato, abagore ndetse inshuro nyinshi yagiye ashinjwa gukora ibi byaha. Yanahamwe n’ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, gukubita no gusambanya abana ku gahato.”

    Rikomeza rigaragaza ko ibi byaha ashinjwa ari nabyo byagiye bituma yamaganwa mu bihugu nka Zambia, Kenya, Afurika y’Epfo n’u Bufaransa.

    Riti “Ibi byakabaye impamvu ya nyayo yatuma akumirwa mu gitaramo afite mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, kubera ko u Rwanda ari igihugu cyakoze iyo bwabaga mu kwimakaza uburinganire, ibyo twagezeho bigomba gusigasirwa aho kubangamirwa.”

    Rikomeza rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu ku Isi yose biri mu minsi 16 y’ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse by’umwihariko tariki ya 25 Ugushyingo 2021, rwari mu bihugu byitabiriye inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

    Ryarangiza riti “Gushyigikira umuntu uzwiho guhohotera abantu ndetse by’umwihariko wasambanyije abana ku ngufu, ni urugero rwiza rw’imyitwarire itari myiza ikomeza kugabanya ubukana bwagahawe ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

    Iri tangazo risaba abateguye iki gitaramo n’abagiteye inkunga hamwe n’izindi nzego zirimo PSF, RDB na za Minisiteri zirimo iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco, Polisi y’u Rwanda n’izindi ko cyahagarikwa.

    Ibyaha Koffi yagiye ashinjwa…

    Uyu mugabo w’imyaka 65, mu 2019 Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

    Mu 2006 bwo yashinjwe kwinjiza ababyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

    Iri hohoterwa ababyinnyi ba Olomide bavuga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

    Aba babyinnyi ngo bategetswe gusambana na Olomide wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka.

    Mu 2012 kandi uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka wo muri Zambia. Mu 2016 bwo yakubitiye umubyinnyi we ku Kibuga cy’Indege i Nairobi.

    We stand in solidarity with all victims of rape, abuse and gender-based violence both in Rwanda and around the world; thus, we demand that Koffi Olomide is banned from performing in Kigali on 4 December, @rwamrec, @GenderMonitorRw@RwandaGender@papercrown @NPA_Rwanda pic.twitter.com/zKXDES7MuQ

    — Rutayisire Fidele (@FideleRwamrec) December 1, 2021

    Mu byo Koffi ashinjwa harimo no gusambanya ababyinnyi be

    Abantu batandukanye bakomeje kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3Ic2aa1

  • Ishyaka PDI ryizihije imyaka 30 rimaze rivutse ryizeza gukomeza gukorana na RPF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyaka PDI ryashinzwe ku itariki 30 Ugushyingo 1991, rikaba ryari rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu batari babufite muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda icyo gihe, kuko bakorerwaga ivangura, bakanamwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

    Mu kwizahiza imyaka 30 ishize ishyaka PDI rivutse, mu birori byabaye tariki 30 Ugushyingo 2021, abanyamuryango baryo bafashe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru bikaba byabereye i Kigali.

    Umuyobozi w’ishyaka rya PDI , Mussa Fazil Harerimana, abashinze iryo shyaka ndetse na komite ihagarariye abanyamuryango , harimo n’abadepite, bashimye uruhare rw’ Umuryango RPF-Inkotanyi (RPF), uyoboye igihugu guhera mu 1994, ukaba wari ufite icyerekezo cyo kubohora Abanyarwanda no kubahuza.

    Harerimana yavuze ko intego ya PDI yabaye guteza imbere demokarasi y’intangarugero, gushyira imbere inyungu z’igihugu, gukorana neza n’andi mashyaka ya politiki mu bitekerezo n’ibyemezo bya politiki bigize ijwi rihuriweho rivugira Abanyarwanda.

    Mussa Fazil Harerimana, yashimiye abashinze ishyaka rya PDI, kubera umuhati bagaragaje mu kurwanya imiyoborere mibi, kandi kurwanya imiyoborere mibi ikaba yari intego y’Ubuyobozi bwa RPF, yahagaritse Jenoside, n’imyoborere yo guca ibice mu baturage byaranze ubutegetsi bubi bwayibanjirije.

    Harerimana ati “ Twe(PDI) ntidushyigikira politiki zibiba amacakubiri mu bantu, kandi ntidushyigikira abantu bitwaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga ibyo umuntu ashaka, ngo basenye iki gihugu”.

    Harerimana yavuze ishyaka PDI rizakomeza gahunda yaryo yo kuvuga ukuri n’iyo haba hari ibintu bikomeye cyane, nkuko byagaragaye no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi PDI izakomeza gukorana na RPF iri ku buyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.

    Yagize ati “ Aho duhagaze, byagaragaye mu 2003, igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga , no kungera igihe cya Manda y’umukuru w’igihugu. Twashyigikiye icyo gitekerezo, kuko turi urugero rw’abantu baharanira demokarasi, no guhitamo umuyobozi w’igihugu ukwiriye, ukurikije amateka ye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi ”.

    Umuyobozi wa PDI yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nk’ishyaka rya PDI, bafite gahunda yo gushyigikira Umuryango RPF na Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi ukwiye bahisemo ngo akomeze icyerekezo cy’amahoro, ubuyobozi budaheza, imiyoborere myiza n’iterambere, ibyo n’ubundi ngo bikaba biri mu ntego z’ishyaka PDI .

    Harerimana ati “ Paul Kagame ni umubyeyi w’igihugu, wubatse fondasiyo y’igihugu, turashaka kugumana nawe, kugeza atugejeje ku iterambere rirambye, no gutsinda ibishaka kudusubiza inyuma byose”.

    Mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 30 PDI imaze ishinzwe kandi, Abanyamuryango ba PDI basuye urwibutso rwa Jenoside ku i Rebero (Rebero Genocide memorial site) ndetse banasura Inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ( Museum on the Campaign against Genocide), iyo nzu ikaba iherereye ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

    Uwamurera Salama, Umuhuzabikorwa wa PDI mu Ntara y’Uburasirazuba yagize ati “ Umwanya nk’uyu, utwibutsa guharanira gukunda igihugu, ariko no gushishikariza Abanyarwanda bose gukora baganisha k’ubumwe kuko ari wo muyoboro munini uganisha ku iterambere ” .

    source : https://ift.tt/3Ig7rO0