Tag: featured

  • Yafashwe akekwaho gushuka abagore n’abakobwa, akabiba nyuma yo kubasambanya – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mubo yakoreye ubu bugizi bwa nabi.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ibi bikorwa yabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko akazi ko kubaka yakoraga gahagaze.

    Yajyaga kuri Facebook akandikira umukobwa, bagatangira baganira bisanzwe ariko nyuma y’igihe uyu mugabo akazabeshya wa mugore cyangwa umukobwa ko afite Ikigo ashaka kuzamuhamo akazi kajyanye n’ubwubatsi

    Ni ibintu byakorwaga mu mayeri akomeye cyane ko n’iki kigo yababeshyaga ko kizabaha akazi nta cyabagaho gusa aba bakobwa n’abagore ngo yabizezaga ko bo bazajya bakora mu bijyanye no gucunga ibikoresho [Stock].

    Ati “Njya kuri Facebook, mpahurira n’inshuti, haza kuvamo imwe y’umukobwa nyisaba ko yaza i Kigali [yari aturutse i Rulindo mu Murenge wa Kisaro] tukabonana nk’abantu twari duhuriye kuri Facebook twamaze kuba inshuti. Araza turabonana ariko muri uko kubonana ibyari bigambiriwe nk’ubucuti siko byagenze kuko nahise mwiba igikapu cye na telefone ndabitwara.”

    Uyu mugabo yakomeje ibi bikorwa bye ku bandi bakobwa n’abagore ndetse ngo hari n’abo yibaga telefone zabo akazikuramo nimero z’abandi bagenzi babo agatangira kubashuka kugeza nabo ahuye nabo.

    Uretse abo yamburaga ariko, mu bantu b’igitsinagore batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa harimo babiri yagiye yambura nyuma yo kubasambanya ndetse bivugwa ko hari uwo yanduje indwara zidakira.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo uyu mugabo avuga ko abo yasambanyije bose babaga babyumvikanyeho cyane ko yabaga yabijeje ko azabaha akazi, ngo bararyamanaga akaza kubaha ibiyobyabwenge bibasinziriza ku buryo bamaraga gusinzira agahita abiba ibyo bari bafite byose akigendera.

    Ati “Ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaza kuba ngombwa ko bantangira ikirego cy’uko nabasambanyije. Nabizezaga nk’abantu baje mu kazi, bahagera bagasanga akazi nta gahari ahubwo nkabiba.”

    Yakomeje agira ati “Abo twaryamanye ni babiri, twabikoreraga mu Gatsata ahantu mu byumba [Lodges]. Ndasaba imbabazi, ndicuza cyane kuko nasebeje umuryango Nyarwanda, ndi ikigwari, ndigaya.”

    Uyu mugabo kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo bitatu byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abaturage bakwiriye kugira amakenga ndetse anibutsa ko nta na rimwe abantu nk’aba bazihanganirwa.

    Ati “Abantu bose bagomba kugira amakenga. Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugaherebwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.”

    Yakomeje agira ati “Bishobora kubyara ibyaha nk’ibyo byo gusambanywa, kwibwa n’ibindi bishobora kuvukamo indwara zidakira.Tukaba tubwira abantu ko bakwiye kugira amakenga no kutizera abantu nk’abo.”

    Dr Murangira yashimye abaturage batanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafite umugambi mubisha batabwe muri yombi, bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ibyaha byakozwe n’uyu mugabo biri mu byaha biremereye aho icyo gusambanya umuntu ku gahato no kumwanduza indwara gihanishwa igifungo cya burundu , mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

    Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga abagore n’abakobwa bagahurira muri lodge, akabasambanya hanyuma akabiba

    Bimwe mu byangombwa bitandukanye uyu mugabo yafatanywe

    Nyuma yo gusambanya abagore n’abakobwa yashutse, uyu mugabo yakurikizagaho kubiba

    source : https://ift.tt/3CcpbWF

  • Nyamirambo: Hashyizweho irondo ryihariye rizatuma Covid-19 iba amateka – #rwanda #RwOT

    Iri rondo rigizwe n’abantu barindwi muri buri kagari kagize uwo murenge. Bafite akazi ko kureba uburyo ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zishyirwa mu bikorwa.

    Izi ngamba zashyizweho muri gahunda y’Akarere ka Nyarugenge izwi nka ’Operation Covid-19 Free’ igamije gutuma ubwandu bugabanuka cyane muri ako Karere kagize Umujyi wa Kigali.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, yavuze ko iri tsinda rije ryiyongera ku yandi asanzweho ndetse n’ubundi buryo bwo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, byose bigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Iri tsinda ry’abanyerondo twashyizeho rishinzwe kudufasha mu bugenzuzi bw’ahantu hahurira abantu benshi, kugira ngo berebe ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa. Bazajya bafatanya n’abakorerabushake, ndetse twanashyizeho radiyo kugira ngo akazi k’ubukangurambaga karusheho kugenda neza, abantu bagire ishyaka ryo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

    Ubwandu bwa Covid-19 bwaragabanutse cyane mu Mujyi wa Kigali kuko tariki ya 13 Nzeri, handuye abantu 33, bitewe ahanini n’ibikorwa by’ikingira bimaze gukwira henshi muri uyu Murwa w’u Rwanda.

    Muri rusange, abantu barenga miliyoni bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo bwashyizeho abanyerondo bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3CfaDpo

  • Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zifite impungenge zo kwimurirwa i Mahama – #rwanda #RwOT

    Inkambi ya Gihembe ituwemo n’impunzi z’abanye-Congo. Bamwe mu bayivukiyemo bavuga ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Abaganiriye na IGIHE biganjemo urubyiruko rwavukiye muri iyi nkambi, rwagaragaje ko rutishimiye ubuzima bwo gusiragizwa mu nkambi zinyuranye cyane ko aho bari bamaze kumenyera ikirere n’imikorere yahoo.

    Alice Mushimiyimana, umwe muri bo yagize ati “Ntabwo tubyumva neza kuko ni ikintu kitari cyiza kandi tutishimiye. Kumva ko ubarizwa ahantu runaka none bagiye kukwimura, uri impunzi none usa n’ugiye kongera guhunga. Ikintu cyo guhora tugenda bidindiza imitekerereze. Iyo bagukuye hamwe bakakujyana ahandi utekereza ko naho handi bazahagukura. Abenshi twari twararenze imitekerereze y’ubuhunzi none bagaruye kwimuka bituma ingaruka z’ubuhunzi zongera kutugeraho.”

    Yavuze ko kwimurwa byongera kubibutsa koko ko bari mu gihugu kitari icyabo bityo bagasaba ko hatekerezwa uburyo buhamye bwo kubatuza ahantu bazava basubira iwabo.

    Mpatswe Théo yongeyeho ko hari n’abari bamaze kubona imirimo inyuranye mu Karere ka Gicumbi bagiye kuyisiga kandi bari batunze imiryango.

    Ati “Iyo wamenyereye ahantu bakakujyana ahandi ni ibintu bikuvuna kugira ngo umenyere ikirere cyaho. Ababyeyi na bo birabababaza cyane kuko usanga ahangaha baba baramenyereye bajya gucuruza babona n’icyo gihumbi bakaza tukarya none tugiye kwimuka.”

    Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti, yavuze ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

    Ati “Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi kandi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari. Uburyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza n’i Mahama babikore kandi nicyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kuba impunzi zitujwe muri iyo nkambi zigiye kwimukira i Mahama bitazababuza gukomeza gukorana nazo no kuzishyigikira mu buryo bunyuranye.

    Yagaragaje ko no muri iyo nkambi ibikorwa bizakomeza cyane ko imwe mu mishinga ihari iteganyijwe kuzarangirana na 2023.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amadorali, ni hafi miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga inyuranye yo gufasha impunzi mu mibereho yazo kandi ko batazahwema gukora ibikorwa nk’ibyo.

    Biteganyijwe Ibikorwa byo kwimura impunzi bizasubukurwa ku wa 20 Nzeri 2021 kandi ku ikubitiro hazagenda impunzi 500 zisanga izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

    Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama ndetse kubigeraho ngo bizasaba ko buri icyumweru hazajya hoherezwa abanyu nibura 1000.

    Impunzi z’Abanye-Congo zari zimaze igihe mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

    source : https://ift.tt/2YWKeOG

  • Uwimana Agnes yahagaritse gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, rivuga ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

    Rigira riti “Madamu Uwimana Nkusi Agnes, yarwandikiye ibaruwa kuwa 13/09/2021 arusubiza ku bushake ikarita N° 14/168-63 yo gukora umwuga w’itangazamakuru yari yarahawe n’uru rwego tariki 02/08/2021.”

    Itangazo rikomeza rigira riti “RMC iramenyesha ko Madamu Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukora itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yari yarabiherewe uburenganzira na Rwanda Media Commission.”

    Uwimana aretse itangazamakuru nyuma y’iminsi hari amajwi menshi asaba ko yakurikiranwa n’ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y’itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, Umuryango w’Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z’ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n’umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

    Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bahagamagariye abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Uwimana Agnes n’abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mwaka wa 2010 Uwimana Nkusi Agnes yafashwe ashinjwa ibyaha byo gusebya Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umudendezo w’igihugu, aza no guhamwa nabyo ndetse abifungirwa imyaka ine.

    Inkuru bijyanye:Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Leta yijunditswe ku kureberera abahakana n’abapfobya Jenoside bitwikiriye YouTube

    Itangazo RMC yashyize hanze

    Uwimana yasubije RMC ikarita yamwemereraga gukorera itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3tKhsw6

  • Francis Gatare yakoze ihererekanyabubasha na Karitanyi ku buyobozi bwa RMB – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RMB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Nzeri 2021, yasobanuye ko habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Gatare wahawe izindi nshingano na Karitanyi umusimbuye.

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Umuyobozi Mukuru mushya yasezeranye gukorana umurava afatanyije n’itsinda ry’abandi bayobozi hagamijwe gukomeza urugendo rwo guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,peteroli na gaz umutungo ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”

    Impinduka zakozwe muri Guverinoma ku wa 31 Kanama 2021 zasize Francis Gatare wari usanzwe ayobora RMB agizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

    Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ni we washyizwe ku buyobozi bw’icyo kigo.

    Francis Gatare (iburyo) yakoze ihererekanyabubasha na Yamina Karitanyi(ibumoso) ku buyobozi bwa RMB

    Karitanyi yiyemeje gukomeza gukora ibituma ikigo ayoboye gisohoza inshingano cyahawe

    Bamwe mu bakozi ba RMB bari bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3Ekl6Sc

  • Gisagara: Ababyeyi batuye ubuyobozi ikibazo cy’abana bananiranye – #rwanda #RwOT

    Abo babyeyi bagaragaje iki kibazo ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabasuraga muri gahunda yo kubegera no kumva ibibazo byabo.

    Abatuye mu Kagari ka Gakoma bagejeje ibibazo byabo kuri RIB ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021. Kimwe mu bibazo bagaragaje ni icy’abana bari kunanirana.

    Uwimana Thacienne ati “Urabona umwana wujuje imyaka 14 aba atangiye kwikangamo akantu k’ubusore. Ndagira ngo nkamwe bayobozi mutugire inama, hari uwo mfite w’umuhungu ni umwana ukora icyo ahatse.”

    “Aragenda akarara iyo ashatse namubaza akanyuka inabi hafi no kunkubita. Sinzi ibyo aba yaraye akora, rero mudufashe kugarura abo bana ku murongo kuko twe twenyine ntabwo twabashobora.”

    Undi mubyeyi witwa Fayida Cecille yavuze ko kunanirana kw’abana by’umwihariko abangavu, biri mu bituma baterwa inda imburagihe.

    Ati “Nkajye w’umukecuru nkunze kubona abana b’abakobwa bahagaze mu tuyira nijoro bahagararanye n’abasore cyangwa abagabo, namubwira ngo va mu nzira utahe akantuka ngo uravuga iki?”

    “Abakobwa bacu bataye umuco baradusuzugura, ahubwo ubu birakaze! Naravuze nti tuzasabe abayobozi bajye bahaguruka babadufashe. Inda ziterwa abakobwa bacu ziriyongera kubera ibintu by’ikigare birirwamo, wamubwira ngo kora uturimo mu rugo akanga akigendera.”

    Aba babayeyi bakomoje no ku bufasha buhabwa abangavu batewe inda imburagihe n’ababyaye, bavuga ko butiza umurindi barumuna babo nabo bakifuza kubyara.

    Basabye ubuyobozi ko umwangavu watewe inda akwiye kubanza kwigishwa n’abandi bakobwa bakigishwa mbere yo kugira icyo bahabwa kuko hari abafata iyo mfashanyo nk’ishimwe.

    Fayida ati “Umwana araterwa inda byamara kugaragara, abayobozi bagahita baza kumureba bagatangira kumuha imfashanyo akitabwaho, noneho abandi bakobwa baturanye babibona bakagira ngo ni ukumuhemba bigatuma nabo batangira kuraruka, ejo ukabona nabo batwaye inda. Abayobozi badufashe bajye babanza kubigisha ndetse no kubahana.”

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza, ariko avuga ko uwananirana babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco.

    Ati “Ntabwo dushyigikira abana bananirana mu ngo, ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye, iyo ubona umwana afite izo ngeso kandi wowe ukora inshingano zawe zose nk’umubyeyi ariko ukabona aranga birananirana, ngira ngo abayobozi barahari badufasha akajyanwa mu kigo ngororamuco akigishwa akazongera kugaruka mu murongo.

    “Ibyo byose byakoreshwa ikiri ngombwa cyane ni ugutera intambwe yo kubibwira abantu, buri wese akaguha umusanzu we byananirana akajyanywa aho ajya kugororerwa, kuko ntabwo tubiyobewe ko hari abana bateye gutyo babaniranye, ariko nawe nk’umubyeyi ukaba nta ruhare ubufitemo ngo ananirane.”

    Usibye kujya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge, ababyeyi bagaragaje ko hari n’abana babo badukanye ingeso y’ubujura.

    Mu byaha 134 bimaze kugaragara mu Murenge wa Mamba kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli 2021, iby’ubujura ni 26, ibyo gusambanya abana ni icyenda naho ibyo gukoresha ibiyobyabwenge ni bitandatu.

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ko igihe umwana ananiranye babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Cdo88K

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izwi nka Annual Banking and Finance Conference kuri iyi nshuro ya 14, iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni inama abayitabiriye bungurana ibitekerezo bagasangizanya ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiliya, impuguke mu bukungu n’abandi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri harimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed n’Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene.

    Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’Ihuriro ry’amabanki muri Nigeria

    source : https://ift.tt/3za0Z5s

  • Muhima: Batewe ubwoba n’abajura babasanga mu nzu – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Tv1, bavuze ko bifuza ubufasha kugira ngo inzego zibishinzwe zikemure ikibazo cy’aba bajura kubera ko nta cyumweru kigishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.

    Bavuga ko bakeka ko ababiba bashobora kuba ari bamwe mu bana bo mu muhanda baba ahagana ku Kinamba, ahimuwe imiryango n’ibikorwa byari byubatswe mu bishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Umwe yagize ati “Ikibazo dufite urebye n’icy’umutekano wacu w’abantu baza basanga muryamye, babura icyo kwiba bagakuraho imiryango.”

    Undi ati”Baraje bakuraho imiryango ibiri barayitwara no mu baturanyi barayitwara,byari bimaze igihe badaheruka kuza kuko ubundi muri iki Kiyovu nitwe twari dufite umutekano ariko byarahindutse.”

    Umubamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Grace Mukandori yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano kigakemuka.

    Ati “Twarabimenye gusa amakuru dufite nuko abibwe ari babiri n’undi muturage bakuriyeho inzugi zo mu gikari. Urebye hariya mu gishanga mbere hari hatuye abantu none ubu niho hasa nk’ahari abitwikira ijoro bakajya kwiba ingo.”

    Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’umurenge wa Gisozi bahana imbibi, bagiye gukaza umutekano n’imikwabo kugira ngo bahashye aba bajura.

    Abaturage basabye ko bafashwa abajura bababuza umutekano bagahashywa

    Abaturage bavuze ko abajura iyo babuze icyo batwara mu nzu, bakuraho inzugi bakajya kuzigurisha

    source : https://ift.tt/395fmx9

  • Amayeri Rusesabagina yakoresheje mu gushaka kwitirira Ingabo z’u Rwanda ibitero by’i Nyabimata – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ni umwe mu bagabo bamenyekanye cyane, kuko yitiriwe filime mbarankuru ya Hotel Rwanda, imugaragaza nk’umugabo w’intwari warokoye abantu bagera ku 1.200 bari barimo guhigwa kugira ngo bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyakora nyuma y’ubu bwamamare, Rusesabagina yatangiye kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse aza gutangaza intambara yeruye ku Rwanda, kugeza ubwo yaje gufatwa mu 2020, ari nabwo yatangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

    Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, byari bigoye ko uyu mugabo yakwihakana ibimenyetso simusiga byamushinjaga uruhare mu ishingwa rya FLN, birimo ibyo yiyemereye mu rukiko by’uko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro ndetse n’ibindi yagiye atanga mu biganiro bitandukanye.

    Ibikorwa by’uyu mutwe byagize ingaruka kuko ku itariki ya 1 Nyakanga 2018, uyu mutwe wagaye igitero mu Rwanda, utera Umurenge wa Nyabimata, maze abagizi ba nabi bagabye iki gitero mu baturage babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

    Si ubwa mbere ibitero nk’ibyo byari bibaye, kuko no mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, nabwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

    Ibi bitero kandi byarakomeje mu 2019, aho mu Ugushyingo k’uwo mwaka byagabwe mu ishyamba ry Nyungwe, izi nyeshyamba zigatwika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mbere y’uko ziteshwa n’ingabo z’u Rwanda zazitsimbuye mu buryo bwihuse.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi ndetse binasiga ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda, yaba inyuma ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.

    Ibi nibyo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu gushaka no gufata abagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu Rwanda, bagenda bazanwa umwe kuri umwe kugera ubwo ku wa 31 Kanama umwaka ushize, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwerekanaga Paul Rusesabagina wari nk’umutima w’ibi bikorwa.

    Rusesabagina yakiriwe na bagenzi be barimo Callixte Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi ba FLN, ari nabo uyu mugabo yanyuzagaho ubutumwa bugamije gukwirakwiza amatwara n’ibinyoma by’uyu mutwe.

    Kubura amajyo; intandaro yo kwikura mu rubanza

    Akigera mu Rwanda, Rusesabagina yahise ashyikirizwa inkiko nk’uko bigenwa n’amategeko ndetse atangira kuburanishwa, avuga ko “azereka ubutabera ko ari umwere”, nk’uko yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na New York Times aho yari afungiye muri gereza.

    Icyakora nyuma y’iminsi micye atangiye iburanisha, Rusesabagina yaratunguranye muri Werurwe uyu mwaka, avuga ko ’yivanye mu rubanza kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda’, ibyo bamwe bafashe nko gutererana abarwanashyaka be 20 basigaye baburana batari kumwe na kizigenza wahoze abaha amabwiriza.

    Mu 2018, Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yakunze kumvikana avuga ko ibikorwa byo kwica abaturage byari biri kubera mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, byari byateguwe na Leta y’u Rwanda ubwayo, bigamije gusiga icyasha FLN.

    Uyu murongo wo kugaragaza Leta y’u Rwanda nk’aho ari yo iri kwiyicira abaturage, wari waratanzwe na Paul Rusesabagina ubwe, nk’uko amakuru y’iperereza ry’inzego z’u Bubiligi, yavanywe muri telefoni na mudasobwa by’uyu mugabo mu nzu ye iri i Bruxelles, agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, abyerekana.

    Nyuma y’uko FLN yari imaze gutangaza intambara ku Rwanda ndetse hari ibitero bimaze guterwa ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe byanaguyemo abaturage, Rusesabagina na bagenzi be bokejwe igitutu, basabwa kwemeza niba ari bo bateye ibyo bitero cyangwa bakabyihakana.

    Ikibazo cyari uko ibi bikorwa byari byaguyemo abaturage kandi FLN ikaba itarifuzaga kwigaragaza nk’umutwe ugaba ibitero bigira ingaruka ku baturage.

    Mu kuyobya uburari, uyu mugabo wari urembejwe no gusabwa ibisobanuro by’ibiri kuba, yemeranyije na Innocent Twagiramungu, Umujyanama mu mategeko wa MRCD, ko mu gihe ibikorwa bya FLN byaguyemo abaturage, bakwiye kwirinda kubivugaho cyane, ahubwo bakabyerekana nk’uburyo buri gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kubasiga icyasha.

    Mu kiganiro cyabereye kuri WhatsApp ku itariki ya 17 Ukuboza 2018, amakuru yacyo agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’uko inzego z’iperereza mu Bubiligi ziyakuye mu muri telefoni na mudasobwa bya Rusesabagina byavanywe mu nzu ye iri Bruxelles, Rusesabagina yatanze umurongo w’uburyo ibi bikorwa bigomba kuzagenda.

    Yaragize ati “Njye ndasanga hari uburyo bubiri bushoboka. Icya mbere ni uguceceka burundu, abahinzi (abarwanyi ba FLN) bakikomereza gahunda zabo uko ziteguye, tukajya tugira icyo tuvuga (revendication) n’icyo dusubiza (comments), ari uko abo tugamije kuvugaho (target), ari igisirikare na polisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili.”

    Ibiganiro Rusesabagina yagiranye na Twagiramungu Innocent bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwitwara mu kibazo cy’ibitero byari byagabwe na FLN ku Kitabi

    Icya kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora gukora itangazo tukavuga ko ari DMI (Urwego rwahoze rushinzwe iperereza) rwabikoze [kugira] ngo rubitwitirire.”

    Yongeyeho ko izo nama yahaye Twagiramungu, yazigejejweho n’umwe mu mpuguke z’abasirikare yagishije inama, ati “Mbahaye ibyo bitekerezo kuko hari ibyifuzo byinshi ndi kubona kuri iki kibazo. Hari n’impuguke mu bya gisirikare twabiganiriye wampaye izo nama mbagejejeho.”

    Ibiganiro byashakiraga hamwe igisubizo ku buryo bwo gutanga amakuru nyuma y’ibikorwa bya FLN

    Nyuma yo kunoza umugambi, Rusesabagina na Twagiramungu bemeranyije kugisha inama Espérance Mukashema wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina, kugira atange umurongo w’uburyo icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa, nk’umwe mu bantu bari bamenyereye iby’itangazamakuru.

    Uyu mugore uherutse kwitaba Imana, yatanze inama y’uko ibyo bikorwa byakwifashishwamo Radio BBC, Ishami ry’Ikinyarwanda, ndetse na Radio Ijwi rya Amerika, kugira ngo zigire uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru.

    Nyuma yo kwemeranya kuri iyi ngingo, ku itariki ya 21 Werurwe 2021, MRCD yashyize hanze itangazo rivuga ko “Perezida Paul Kagame yategetse ingabo zigize umutwe udasanzwe (special forces) gukora ibikorwa bibangamira abakerarugendo n’abaturage bibereye mu buzima bwabo busanzwe”, ndetse banasaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye “Gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo ihagarike ibyo bikorwa.”

    Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘nta gahora gahanze, cyane cyane iyo ari kabi’. Ibikorwa bya Rusesabagina, bizashyirwaho iherezo ku itariki ya 20 uku kwezi, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya, ruzasoza urubanza rwa Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda, na bagenzi be 20 bareganywe hamwe.

    Paul Rusesabagina byarakomeje hagati ya Rusesabagina na Twagiramungu, bibaza uko ibintu bizagenda

    MRCD yaje gusohora itangazo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zagize uruhare mu rupfu rw’abaturage biciwe Kitabi

    Rusesabagina na bagenzi bazumva umwanzuro w’urukiko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo iterabwoba

    source : https://ift.tt/3k9m8Z6

  • REB irahugura abakurikirana abanyeshuri hagamijwe guhashya imyitwarire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa aje, nyuma y’aho hari ibikorwa bigaragaza imyitwarire mibi byakozwe n’abanyeshuri mu mashuri atandukanye mu minsi ishize ya vuba.

    Ni amahugurwa yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yitabirwa n’abagera kuri 45, ariko bikazakomeza ku buryo hazahugurwa abagera kuri 500.

    Intego y’ayo mahugurwa ahanini, ngo ni uguhugura abo bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri, uko bajya bakemura ibibazo bijyanye n’imyitwarire mibi y’abanyeshuri (indiscipline cases), uko batega amatwi abanyeshuri bakumva ibyo bifuza, uko babafasha mu kubikemura ndetse no gutanga raporo ku buyobozi bw’ishuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yagize ati “Tubafitiye icyizere, mushobora kuba abantu bazana impinduka nziza mu bijyanye n’imyitwarire mu mashuri, turababonamo ubushobozi bwinshi bwo kuba mwabikora. Imyitwarire myiza y’abanyeshuri ni ingenzi cyane kandi igomba kuba ari yo ishyirwa imbere. Mugomba kubitangaho umusanzu wanyu”.

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’imishinga itandukanye harimo, “Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE)’, ‘VVOB-education for development’, na ‘World Vision’.

    Ibibazo bya vuba aha bijyanye n’imyitwarire mibi, byagaragaye ku banyeshuri batandatu bo mu Kigo cya ‘ESECOM Rucano TVET School’ mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’ Iburengerazuba, aho bakatiwe gufungwa iminsi 30 nyuma y’uko ubushinjacyaha bubashinje kwangiza umutungo w’ikigo cy’ishuri, mu gihe bari barangije ibizamini bya Leta, ku itariki 29 Nyakanga 2021. Mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, byavugwaga ko iperereza kuri icyo kibazo rikomeje.

    Dr. Thierry Murangira, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’, ku itariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abo banyeshuri nyuma yo kurangiza ibizamini bya Leta, bagiye mu kabari, hanyuma mu gutaha bagaruka bamwe muri bo basinze, basenya uruzitiro rw’aho bararaga mu kigo cy’ishuri.

    Amazina y’abanyeshuri bakurikiranywe kubera icyo kibazo ntiyatangajwe muri raporo, ariko byavuzwe ko bose bafite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

    Dr Murangira yagize ati “Basenye uruzitiro rw’aho barara, bagezemo imbere batwika ibitanda. Ntituzigera twihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibyo, abantu bagombye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko”.

    Dr. Murangira avuga ko kwangiza umutungo w’undi ubigambiriye bihanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 186 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

    Iyo umuntu ahamijwe icyo cyaha, ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri, ariko kitarengeje amezi atanu, hakiyongeraho n’amande atari munsi y’ibihumbi magana atatu by’Amafaranga y’u Rwanda (300.000Frw), ariko atarengeje ibihumbi magana atanu by’Amafaranga y’u Rwanda (500.000 Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Uwahamwe n’icyaha cyo gusenya, we ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, hakiyongeraho amande ya Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko atarengeje miliyoni eshanu.

    Ahandi hagaragaye ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abanyeshuri, ni ku ishuri ryitwa ‘Gakoni Adventists college’ aho abanyeshuri bigaragambije muri Gashyantare 2021, muri uko kwigaragambya, ngo abanyeshuri basenye amadirishya y’amashuri bigiramo.

    Mushyikirano Joseph, umwe muri abo barimo guhabwa amahugurwa na REB, yavuze ko imyitwarire myiza y’abanyeshuri yagombye kureberwa mu bice bitatu harimo, Sosiyete, Umuryango n’Ishuri.

    Mushyikirano yagize ati “Imyitwarire y’umunyeshuri igaragarira ku ishuri, ariko uko bitwara biba ari umusaruro wa sosiyete n’umuryango. Abana bo muri iyi minsi bashaka kwigana ibyo ari byo byose babona kuri Televiziyo .”

    source : https://ift.tt/3lncDF3