Tag: featured

  • Musanze: Abaturage babangamiwe n’ikimoteri kibateza umwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n
    Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n’umunuko

    Iki kimoteri kimenwamo imyanda ituruka mu ngo zo muri iyi centre no mu nkengero zaho, ndetse n’ituruka mu isoko rya Kinigi, ubusanzwe rinegeranye na cyo.

    Murekeyisoni Esperence, ucururiza mu isoko rya Kinigi, yagize ati: “Imyanda myinshi, byaba ibyaboze, amasashi, imisati bogosha n’ibindi bikoresho byashaje, bakubura muri iri soko no mu ngo z’abatuye muri aka gace, byose babimena muri iki kimoteri. Urabona n’ukuntu cyegeranye n’igice gicururizwamo ibiribwa muri iri soko, tuba dufite impungenge z’ubuziranenge bwabyo n’impungenge z’uko abantu banyura iruhande rwacyo isegonda ku rindi, bajya kurema cyangwa baremuye isoko, gishobora kubanduza indwara”.

    Ati: “Hari nk’igihe umuyaga uhuha ari mwinshi, urwo ruvangavange rw’imyanda n’amasazi, rugaturuka muri iki kimoteri, rugasandagurikira mu bicuruzwa byacu, cyangwa mu mazu y’abaturage bacyegereye, bikaba byanaduteza ingaruka kubera uwo mwanda”.

    Icyo kimoteri kiri iruhande neza y
    Icyo kimoteri kiri iruhande neza y’amazu y’ubucuruzi yo muri iryo soko

    Umunuko ugiturukamo na wo ngo uri mu bintu bibangamiye abaturage. Bayisabe Clement agira ati: “Kinukira umuntu kugeza ubwo yumva ataye umutwe. Twahoraga dupfutse amazuru, aho udupfukamunwa tuziye, ubu ni two tugerageza gukinga ku mazuru ngo turebe ko uwo munuko utatugeraho ufite ubukana. Mbese ni uko iri soko ari ryo abaguzi n’abahacururiza tuba dutezemo amaramuko, ari na cyo gituma tutaricikamo; naho ubundi duhora duhangayikishijwe n’uko umunuko, uduteza ingaruka byanze bikunze”.

    Aba baturage bavuga ko batazi impamvu kitavidurwa cyangwa ngo cyimurirwe ahandi. Umwe muri bo agira ati: “Tubona cyaramaze kuzura, ari na yo mpamvu kiduteza umwanda. Dusaba ko ababishinzwe bareba uko bajya bakividura nibura nka kabiri mu mwaka, imyanda yacyo bakajya kuyimena ahabugenewe hatateza ikibazo; bitaba ibyo se, bakaba bacyimurira ahandi, ariko kidakomeje kutubera umuzigo gutya”.

    Mitali Narcisse, Umukozi w’Umurenge wa Kinigi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere, akaba n’umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri iki gihe; avuga ko iki kibazo kizwi, kandi ko n’Ubuyobozi, bwagerageje kugira icyo bugikoraho.

    Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi
    Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi

    Yagize ati: “Ni byo koko aho ikimoteri giherereye, bigaragara ko hatakiberanye na cyo kubera ukuntu kiri hafi y’ingo. Byanatumye mu gihe gishize, Inama Njyanama y’Umurenge wa Kinigi iterana, yiga kuri iki kibazo kiri mu bibangamiye abaturage, ibishyikiriza Akarere, na ko katumenyesheje ko kagiye gushakisha uko haboneka ingengo y’imari, izakoreshwa mu gushaka ubundi butaka bwazashyirwaho ikindi kimoteri cyujuje ibisabwa. Kugeza ubu ngubu natwe turacyategereje”.

    Kigali Today yagerageje kubaza ubuyobozi bw’Akarere icyo buri gukora mu gukemura iki kibazo, ariko ntibwagira icyo butangaza.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi busaba abaturage ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’ikimoteri, bajya bakora uko bashoboye, igihe bakusanya imyanda, bakavangura ibora n’itabora; mu rwego rwo kwirinda ko giteza ingaruka.

    Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye
    Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye


    source : https://ift.tt/3lsa2Kc

  • Ingabo z’u Bufaransa zishe umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Sahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara.

    Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure.

    Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad na Burkina Faso.

    source : https://ift.tt/3hG0r10

  • Bamwe mu bagize Guverinoma ya Tanzania batewe ubwoba n’impinduka Perezida Suluhu arimo gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

    Ibyo yabivuze ku ya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza Abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe aherutse gushyiraho mu minsi ishize.

    Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”.

    Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”.

    Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ayobora Tanzania, yagerageje kwicecekera no kwitonda mu gihe arimo yitegereza imikorere ya za Minisiteri zose.

    Yagize ati “Aaah, hari ibintu byinshi byo guhindura, ariko muri icyo gihe abo ba Minisitiri n’abo bakorana nabaga niga ku mikorere yabo, na bo babaga barimo kunyigaho nanjye. Nk’uko nabivuze, bamwe muri bo bafashe uko gutuza kwanjye nk’intege nke, maze batangira gukora ibyo bishakiye, hari n’abafashe uko guceceka kwanjye no gutuza nk’inzira yo gukora akazi bashinzwe no kwerekana ko bagashoboye”.

    Yongeyeho ati “Bitewe n’uko ndemye, kandi n’uko narezwe, ntimuzategereze ngo nzaza nicare hano maze ntangire gutongana, numva atari ukwiyubaha, kandi no kubera ko nkorana n’abantu bakuru bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, numva bitari ngombwa”.

    Yokomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero, n’imyizerere yanjye y’uko iyo mvuganye na buri muntu dushobora kumvikana, akamenya icyo akwiye gukora bijyanye n’inshingano ze, ubwo rero ntimuzantegerezeho gupfa gutongana uko niboneye, ntonganya abantu bakuru bagenzi banjye. Nzatongana nkoresheje ikaramu”.

    Perezida Samia yavuze ko n’ubwo yarahije ba Minisitiri bashya bane, ariko hari n’indi Minisiteri igiye kubamo impinduka ikabona abayobozi bashya, ndetse na bo bakazaza kurahirira inshingano mu minsi iri imbere.

    Perezida Samia ati “Ariko nk’uko nabivuze, aha ngeze ni nk’aho nshyizeho akitso, sinashyizeho akabago, izi mpinduka zirakomeje, ubwo rero uko tazakomeza, n’iyo Minisiteri tuzayikoramo impinduka, kandi na bo bazaza kurahira imbere yanyu ”.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango wo kurahiza Abaminisitiri bashya, mu ijwi ritoya ariko rifite ubutumwa ritanga bwigisha, bwuzuyemo ubushishozi, yavuze ko impinduka n’amavugurura bizakomeza, akurikije uko yabonye imikorere ya bamwe mu Baminisitiri ndetse n’abo bakorana muri Minisiteri zabo.


    source : https://ift.tt/3nS3TtF

  • Ubufatanye bw’inzego zose ni bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga
    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021, mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana”, bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, harimo guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi, bwakorewe mu Murenge wa Fumbwe.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 08 bukazasozwa ku ya 30 Nzeli 2021.

    Mutoni yavuze ko impamvu y’ubu bukangurambaga, ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitatu bitandukanye.

    Harimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kubarinda Covid-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Yavuze ko iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za Covid-19, abana bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, ari cyo cyatumye batekereza gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’inzego z’ibanze n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’Umunyarwanda.

    Ati “Ibyo ni tubifatanya tukarengera umwana, turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire abana bacye bazerera cyangwa nta n’umwe ukizerera”.

    Ni ubukangurambaga buzibanda ku kwegera ababyeyi bafite abana bataye ishuri, ab’ababyaye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo bitandukanye, kugira ngo bafatanye gukumira ndetse no kugarura abamaze kuva mu miryango yabo.

    Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, hari abaturage bavuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufata ababa bahohoteye abana b’abakobwa.

    Ngo hari ubwo bakora raporo y’abagabo babahohoteye ariko bagatinda gufatwa, bamenya amakuru bagatoroka bityo abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya no kwihutira gufata abakekwaho gusambanya abana.

    Icyakora na none ngo hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana.

    Umwe ati “Hari ababyeyi badohotse ku nshingano, imyitwarire y’abana babo ntibayiteho. Ikindi hari ubwo dukora raporo y’abana batewe inda tukanayitanga, abayihawe ntibabyiteho, uwateye inda byamugeraho agahita atoroka kubera abayobozi bayihawe batinze kumufata”.

    Kuri ubu Akarere ka Rwamagana kabarurwamo abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 286, ariko abazibateye abenshi bakaba batarafatwa ari na yo mpamvu abaturage basabwa uruhare rukomeye.


    source : https://ift.tt/2VJGyhS

  • Nyagatare: Abahinzi barasaba ubuyobozi kubarinda abashumba baboneshereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na banyiri inzuri ziri haruguru y’igishanga mu Murenge wa Katabagemu ku wa 10 Nzeli 2021, aborozi bavuze ko n’ubwo abashumba babo boneshereza abahinzi baba batabibatumye.

    Mu bahinzi bonesherezwa harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya.

    Konesherezwa ahanini bituruka ku muyoboro w’amazi uca haruguru y’imirima, aborozi bakaba bawukoresha buhira inka zabo.

    Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cyo konesherezwa kigenda gifata indi ntera, cyane mu gihe cy’impeshyi.

    Mutamuriza Grace, umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo yifuza ko ubuyobozi bwakwihanangiriza aborozi bakita ku matungo yabo.

    Yagize ati “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta yadufasha ikabwira aborozi na bo bakita ku matungo yabo”.

    Munyankumburwa Laurent avuga ko uretse kuba hari ubwo amatungo acika abashumba akajya mu mirima yabo, ariko na none hari n’abashumba bitwikira ijoro bakaragira imirima ku hushake.

    Ati “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi. Hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, icyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande”.

    Uretse abahinzi bonesherezwa, hari n’ikibazo cy’umwuzure igihe cy’imvura imyaka y’abahinzi ikarengerwa n’amazi.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, yavuze ko hari umushinga wo kuhira uzakorerwa mu gishanga cya Rwangingo, ukazakemura ikibazo cy’umwuzure ndetse hagasanwa na damu z’aborozi zikunze gukama igihe cy’impeshyi.

    Yagize ati “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari ‘Valley Dams’ zo mu nzuri zikama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo. Ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uwo mushinga uzatunganya na damu z’aborozi”.

    Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yamaze kugaragazwa, biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi ko inka zizafatwa zonnye ba nyirazo bazajya bacibwa amande bityo bakwiye kuzitaho kugira ngo bayirinde.

    source : https://ift.tt/3tMBx4X

  • Abayobozi b’Imidugudu barasaba guhabwa telefoni zibafasha kunoza akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bagaragaza ko mu kazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe iterambere rikataje, ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, riri mu by’ibanze byabafasha mu kazi ko gutanga amakuru na za raporo z’ibibera mu Midugudu bayobora.

    Ngo benshi muri bo, usanga batabasha kuzuza izo nshingano uko bikwiye, bitewe n’uko hari abatunze za telefoni zitari ku rwego rworoshya ihanahanamakuru, cyane cyane mu buryo bw’amashusho cyangwa amafato, igihe bakeneye kubigeza ku nzego zibakuriye.

    Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu Karere ka Musanze, barimo uwagize ati: “Nk’abantu dushinzwe kunganira no gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, dukunze kugira imbogamizi mu gutanga raporo z’ibiba byabereye mu mudugudu. Urugero niba hari nk’ubwiherero cyangwa inzu byubakiwe umuturage mu mudugudu; Umuyobozi w’Umudugudu aba akwiye kubikorera raporo y’amafoto n’ubutumwa bigaragaza uko igikorwa cyagenze. Kuba muri twe hari abadafite telefoni zigezweho, ni imbogamizi ikomeye. Akaba ari ho duhera, dusaba ubuyobozi, kugira icyo bukora, bukorohereza abayobozi b’Imidugudu kubona za smartphones”.

    Abakuru b’Imidugudu baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko benshi muri bo bakoresha udutelefoni duto, tutari ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ryo gufotora, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwihutisha kandi bukanakwirakwiza amakuru byihuse. Ngo n’abagira telefoni ziri kuri urwo rwego za Smartphones, ni ababa baragerageje kwishakamo ubushobozi mu mikoro yabo make, bakabasha kuzigurira ku giti cyabo; gusa ariko na bo, ngo usanga ari mbarwa.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abayobozi b’Imidugudu nk’uko bakomeje babitangariza Kigali Today, ngo ni bamwe mu bantu bitigeze byorohera gukora inama zibahuza hagati yabo cyangwa zibahuza n’inzego zibakuriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera kutagira smartphones.

    Umwe muri bo ati: “Kubera gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, inama zihuza abantu benshi zirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp ziri kwifashishwa mu guhanahana amakuru byihuse; ariko twe abayobora Imidugudu, bikatubera inzitizi kuko tudafite smartphones twakwifashisha”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yizeza aba bayobozi ko hari gutekerezwa uburyo bazahabwa telefoni zigezweho, kandi ngo bashonje bahishiwe.

    Yagize ati: “Ikibazo cya smartphones cyakunze kugarukwaho n’abayobozi b’Imidugudu. Ariko icyo nababwira ni uko natwe tuzi neza ko bazikeneye koko. Ndetse bakagombye kuba baramaze kuzihabwa mu bihe byashize, ariko nk’uko mubizi, icyorezo Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi, kigira n’ingaruka ku bukungu. Abayobozi b’Imidugudu nabizeza ko bashonje bahishiwe. Gusa sinavuga ngo barazihabwa uyu munsi cyangwa ejo, gusa ndabizeza ko tubifite muri gahunda”.

    Nyirarugero, yasabye Abayobozi b’Imidugudu ko mu gihe bagitegereje kuzibona, bakomeza kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu, tubaziho kurangwa n’ubwitange n’umurava mu mikorere yabo. Ari na yo mpamvu, mu gihe bagitegereje guhabwa smartphones, tubasaba kuba bifashisha uburyo basanzwe bakoresha, mu rwego rwo kwirinda ko habaho icyuho mu kazi”.

    Akangurira abayobozi b’Imidugudu, gukomeza umurimo bakora wo kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubikemura; ibirenze ubushobozi bwabo, bagatanga amakuru byihutirwa kugira ngo bafatanye n’izindi nzego kubikemura byihuse.

    Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imidugudu 2,743 bivuze ko hakenewe smartphones zingana n’uwo mubare.

    source : https://ift.tt/3lyO7kB

  • Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n’ebyiri

    Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.

    Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

    Ikipe y
    Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw’iri tsinda

    Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo


    source : https://ift.tt/3lvU8hD

  • Abana bafitanye ibibazo n’ubutabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3ltqU33

  • RIB na UNICEF byatashye icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe – #rwanda #RwOT

    Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ku Ishami rishinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana, ni ho habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki cyumba kizafasha umwana gutanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho ariko bitamukuye umutima cyangwa ngo agire ubwoba.

    Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka, agatuza agatanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho, bitamuteye ubwoba.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yavuze ko aha hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera.

    Ati “Bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abafite ibyaha bakurikiranyweho, abakorewe ibyaha ndetse n’abafite amakuru bagomba gutanga.”

    Yakomeje agira ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

    Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

    Ati “Hari n’inyandiko hano umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana nk’uwo nguwo. Aha rero hazadufasha kugira ngo uwo mwana tumufashe gutuza no kuvuga ibyo agomba kutubwira byose kugira ngo abone ubutabera.”

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko muri gahunda zitandukanye basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda bahisemo gukorana na RIB nk’urwego rushinzwe kugenza ibyaha kandi rukaba rukunze no guhura n’ibyaha bikorwa cyangwa ibikorerwa abana.

    Ati “Ni ibintu bizafasha mu kubahiriza bwa burenganzira bw’umwana ariko nanone bizafasha mu kugira ngo abana babashe kugira ahantu bashobora kugera bakisanzura, bakavuga ibyababayeho nta bwoba cyangwa ipfunwe, bitandukanye n’uko byakorwaga umwana ari imbere y’urukiko cyangwa imbere y’abandi bantu batandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni iby’ingenzi ko umwana arindwa kugira icyo twita ihungabana rya kabiri. Hari ihungabana agira mu gihe cy’igikorwa [icyaha yakorewe cyangwa yakoze], noneho hakaba na rya hungabana agira iyo ari mu rukiko imbere y’abantu 20 cyangwa 25, asubiramo cya cyaha yakoze cyangwa yakorewe. Rero ubu buryo buzafasha kurinda ko umwana ahungabanywa kabiri.”

    RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

    Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, bafungura ku mugaragaro iki cyumba

    Hatashywe icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe

    Icyumba nk’iki cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ariko biteganyijwe ko bizagezwa ahandi

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko umwana akwiye kurindwa kugira ihungabana

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyumba cyatashywe kizakemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3hCUa6o