Tag: featured

  • Musanze: Polisi yafashe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 14 Nzeri 2021.

    Bamwe mu bafashwe bemera ko bakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakagira inama abagikorera ku jisho kubireka kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo, yagize ati “Twafashwe tutubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 turi kunywa inzoga ndetse tutubahirije n’intera yateganyijwe. Ubu biduhaye isomo; icyo tugiye gukora ni ukurushaho kubahiriza amabwiriza kuko icyorezo cyo kirahari.”

    Undi yagize ati “Njye bamfashe maze kurya kuko sinywa inzoga ariko twari benshi kuko hari n’abirutse. Twari tutahanye intera kandi hari n’abari bari kunywa inzoga ubona ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri iki gihe hari abari kwirara bakica amabwiriza, byaba byiza bayubahirije kuko icyorezo kirahari kandi kwirara byatuma cyiyongera.’’

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abafite uburenganzira bwo gucuruza restaurants kutabukoresha nabi.

    Yagize ati “Amabwiriza yemerera za restaurants gukora asobanura ko zigomba gukora zubahirije amabwiriza yo kurinda COVID-19, abakoresha nabi uburenganzira bahawe bakazihindura utubari bamenye ko bibujijwe kandi ubifatiwemo arabihanirwa.’’

    “Tuributsa abantu bose bafite ibikorwa byemerewe gukora ko bagomba gukoresha neza uburenganzira bahawe, bakora ibyo bemerewe kandi ntibarebe inyungu gusa ngo bibagirwe no kurinda ababagana kuko COVID-19 iracyahari kabone nubwo baba barakingiwe cyangwa se bipimishije. Polisi ntizahwema gukurikirana uko amabwiriza yubahirizwa.”

    Abafashwe barigishwa bacibwe n’amande ateganywa n’inama njyanama y’Akarere ka Musanze mu gihe ba nyiri restaurants zahinduwe utubari bo bigishwa mu minsi irindwi bagacibwa n’amande y’ibihumbi 100 Frw ndetse n’aho bakoreraga hafungwe ukwezi.

    Mu mezi atatu, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa abantu bagera kuri 2.438 bari mu tubari, harimo 1.445 bo muri Nyakanga, 536 bafashwe muri Kanama na 457 batawe muri yombi muri uku kwezi.

    Polisi yafashe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source : https://ift.tt/3Eptsrx

  • MTN Rwanda yatanze miliyoni 10 Frw mu gufasha abafite ubumuga, ihiga guha akazi babiri muri buri karere – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri ubu bufatanye bwiswe ‘‘Twese initiative’ ahatangirwa serivisi z’iyi sosiyete hose hazwi nka ‘MTN service centres’ hazakorwa mu buryo horohereza abafite ubumuga kuhagera, amatangazo yamamaza y’iyi sosiyete yose ashyirwe no mu rurimi rw’amarenga.

    Uretse ibi, iyi MTN Rwanda yanavuze ko hazashyirwaho uburyo bwo gusobanurira mu marenga abahamagara umurongo wa MTN Rwanda bashaka ubufasha. Muri ubu buryo hazajya hifashishwa ‘video call’.

    Nyuma yo kubona kandi ko umubare w’abatagira akazi ari munini mu babana n’ubumuga, MTN Rwanda yiyemeje ko izashyiraho aba-agents 60 bafite ubumuga.

    Ibi bizakorwa hirya no hino mu gihugu, ni ukuvuga ko nibura buri karere kazaba gafite aba-agents babiri bafite ubumuga batanga serivisi za MTN ndetse bose bazafashwa no gutangira ubucuruzi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iyi sosiyete yihaye iyi ntego igamije kurushaho kuba ikigo cy’ubucuruzi kitagira uwo giheza.

    Ati “Aha muri MTN, abakiliya bacu ni bo baza imbere, kandi duhora dushaka uko twafasha abantu bose ko sosiyete dukoreramo irimo abantu batandukanye. Uyu munsi twishimiye gufatanya n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda, muri uru rugendo rugamije gushimangira ko serivisi zose dutanga zidaheza kandi zigerwaho n’abafite ubumuga.”

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa haherewe kuri serivisi zo kwakira abahamagara bafite ibibazo, amaduka atangirwamo serivisi za MTN Rwanda ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza.

    Mitwa Ng’ambi yavuze ko MTN Rwanda izakomeza gukorana n’iri huriro kuko hari byinshi igomba guhindura mu buzima bw’abafite ubumuga.

    Ati “Turabizi ko hakiri byinshi dukeneye gukora hagamijwe gukomeza kubaka sosiyete itagira uwo isiga inyuma. Niyo mpamvu twiteguye gukomeza gukorana na NUDOR binyuze muri ubu bufatanye.”

    Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga.

    Ati “Iyi gahunda ya Twese Hamwe izahindura byinshi kandi turashimira umuhigo wahizwe na MTN. Ubuzima bw’abafite ubumuga buri hafi guhinduka buba bwiza. Iki gisubizo gikora ku buzima butandukanye bw’ababana n’ubumuga ni inzira iganisha ku iterambere n’iherezo ku mahirwe menshi bagiye bimwa.”

    Yakomeje avuga ko ibyo MTN Rwanda yakoze bikwiye kuba intangiriro bikimakazwa n’ibindi bigo by’abikorera.

    Ati “MTN Rwanda yabimburiye urwego rw’abikorera, twizeye ko tuzabona abantu bari muri uru rwego bigira kuri ibi.”

    Ubwo hashyirwaga umukono kuri aya masezerano, MTN Rwanda yanatanze miliyoni 10 Frw, zizifashishwa mu kugura ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’abafite ubumuga mu buzima bwa buri munsi birimo insimburangingo n’inyunganirangingo.

    Yiyemeje kandi ko izaba umuterankunga w’ibikorwa bizakorwa mu Cyumweru cy’Inama Mpuzamahanga y’Abafite Ubumuga bwo kutumva izatangira ku wa 19 Nzeri ikageza ku wa 26 Nzeri 2021 n’ibindi bikorwa byose by’abafite ubumuga.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique, yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza.

    Ati “Turashimira MTN Rwanda kuba yateye iyi ntambwe y’ingenzi iganisha ku kurushaho kuba ikigo kidaheza, mu gihe Isi ikomeje gutera imbere, ikoranabuhanga rikarushaho kuzamuka, umuryango wacu ntushaka gusigazwa inyuma. Binyuze mu guhuza imbaraga na MTN Rwanda muri iyi gahunda umuryango wacu mugari uzahabwa amahirwe yo gukoresha no kugera ku byiza bya serivisi n’ibicuruzwa bihari.”

    Imibare yo mu 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu gusubiza hejuru 446.453, muri bo abagera kuri 221.150 ni ab’igitsina gabo mu gihe abandi 225.303 ari ab’igitsina gore.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, ashyikiriza Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique sheki ya miliyoni 10 Frw yo kugura inyunganirangingo n’insimburangingo by’abafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza

    Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga

    MTN Rwanda yatangiye kwita ku bafite ubumuga bwo kutavuga by’umwihariko

    source : https://ift.tt/3nCujzh

  • Rwamagana: Abangavu 185 babyaye imburagihe bagiye gusubizwa mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe nyuma y’icyumweru kimwe butangije ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu, gukura abana mu mihanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko mu ntego bari bafite muri ubu bukangurambaga kwari ugukemura bimwe mu bibazo by’abangavu batewe inda no gukumira aho bishoboka.

    Ati “Ubu tumaze kubona abana barenga 180 batewe inda imburagihe, rero dufatanyije n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya “Tujyanemo”, tugiye kureba uburyo abashaka gusubira mu mashuri mu buzima busanzwe bayasubizwamo, dufite abafatanyabikorwa bazaduha ibikoresho tunafatanye n’ababyeyi ku buryo bazasigarana abana babyaye abandi bakajya kwiga.”

    Yakomeje avuga ko abandi badashobora guhita bajya mu ishuri ako kanya bazabahuza n’abafatanyabikorwa babigisha imyuga y’igihe gito ku buryo bibafasha mu kwiteza imbere.

    Mutoni yavuze ko kandi abana babyawe n’aba bagiye gusubizwa mu mashuri bazandikisha mu bitabo by’umwimerere abandi bajyanwe mu marerero ku buryo ibibazo by’abana babyaye imburagihe bikemurirwa rimwe muri ubu bukangurambaga.

    -  Umwe mu bakobwa yahawe umwihariko

    Akarere ka Rwamagana katanze umwihariko kuri umwe mu bakobwa umaze iminsi avuga ko yatewe inda akiri muto, ariko ababyeyi be bakaza kuvuga ko afite imyaka 25 aho kuba 17 nkuko yabivugaga.

    Mutoni Jeanne yavuze ko uyu mukobwa bazamuba hafi bakamuganiriza kubera ibibazo by’ubukene yagize bigatuma ata umuryango we, yavuze ko umwana yabyaye bagiye kumukurikirana kandi ko nta kibazo azagira.

    Ati “Nyina hari iby’ibanze Akarere kazakomeza kumufasha, tuzagerageza kumuha icyiciro cy’urugo rwe kuko uwo babyaranye yamwemereye inzu, ashobora gushakirwa akazi n’ubundi buryo bwamufasha nashobora no kwiga imyuga tuzabimukorera.”

    Kuva ubu bukangurambaga bwatangira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bari guhuza abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakabaganiriza ku buzima bw’imyororrokere, hahujwe kandi ababyeyi n’abana babyaye imburagihe baraganirizwa, imiryango 85 ifite abana bakuwe mu buzererezi yaraganirijwe inemera gusubiza abana babo mu ishuri n’ibindi bikorwa binyuranye bigamije gufasha abana.

    Abakobwa babyariye iwabo bifuza kwiga, ubuyobozi buvuga ko buzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bakabarihirira

    source : https://ift.tt/3Cg9FsH

  • Impungenge ku mugambi wari ugamije kongera abanywi b’itabi mu bihugu birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri gabanuka ariko ntabwo ryakomye mu nkokora ubucuruzi bwaryo ku rwego rw’Isi, kuko kuva mu 2012, ubu bucuruzi bwazamutse ku kigero cya 2,5% ndetse bukazakomeza kuzamuka kuri iki kigero kugera mu 2025, aho buzaba bubarirwa agaciro ka miliyari 888$.

    Kugira ngo ubucuruzi bw’itabi bukomeze butere imbere, nyamara amasoko y’u Burayi na Amerika atagifite inyota yo kugura no gukoresha itabi, byasabye ibigo n’inganda zikora itabi guhindura umuvuno, zerekeza amaso ku bindi bihugu byiganjemo Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya.

    Mu gihe umubare w’abakoresha itabi ugabanuka mu bihugu biteye imbere, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika na Aziya, ho biyongereyeho 11,8% kuva mu 2005. Ibi bituma abarenga 70% muri miliyari 1,1 z’abanywi b’itabi ku Isi, baherereye muri ibyo bice.

    Kimwe mu bigo byateye intambwe ikomeye mu kwiyegereza isoko rya Afurika, ni ikizwi nka British American Tobacco Plc (BAT), cyihariye 12,2% by’ubucuruzi bw’itabi ku Isi. Iki kigo cyatangiye mu 1902, gifite amashami mu bihugu birenga 170 ku rwego rw’Isi, birimo n’u Rwanda aho gifite ikigo cya BAT Rwanda.

    Kuva ahagana mu 1990, ubwo umubare w’abakoresha itabi watangira kugabanuka mu bihugu byateye imbere, iki kigo cyatangiye gushyira imbaraga mu kwinjira ku isoko rya Afurika, nk’ahantu hari amahirwe y’iterambere ku hazaza h’iki kigo.

    Iby’umugambi wo kwinjira ku isoko rya Afurika byagarutsweho na Barry Bramley wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa BAT, wigeze kuvuga ko “Isoko rya Afurika ryitezweho kuzakomeza kuzamuka […] BAT ikwiye gufatirana ayo mahirwe y’iyaguka ry’isoko rya Afurika.”

    Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda

    Mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

    Uburyo BAT yigaruriye amasoko arimo n’iry’u Rwanda

    Kugira ngo iki kigo kibashe kwigarurira isoko ry’itabi ku Mugabane wa Afurika, byasabye gikora ibirenze ibyo cyemererwa n’amategeko.

    Raporo y’Umuryango STOP ukurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego rw’Isi, yatangaje ko BAT yagize imyitwarire idasanzwe mu bihe bitandukanye, irimo gutanga ruswa, kubangamira ibindi bigo bicuruza itabi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurenga ku mabwiriza y’ubuzima agenga imikoresheze y’itabi n’ibindi bitandukanye.

    Iyi raporo yerekana ko iki kigo cyakoresheje uburyo bunyuranye mu bihugu 13, kugira ngo gikomeze kiyobore isoko ry’itabi muri Afurika. Nko mu Rwanda, ubwo Leta yari mu mugambi wo gushyiraho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ry’itabi, BAT yishyuye umuntu utatangajwe ibihumbi 20$ kugira ngo ayifashe kubona amakuru ari mu nyandiko y’ayo mabwiriza itari yagashyirwa hanze.

    Amakuru avuga ko uwo muyobozi yemeye ayo mafaranga, ariko agahakana ko ayo mafaranga yari afitanye isano n’itabi. BAT Rwanda isanzwe ari cyo kigo cyihariye igice kinini cy’isoko ry’itabi mu Rwanda, aho bikekwa ko abarenga 12% by’abaturage banywa itabi mu buryo buhoraho.

    Muri rusange, imibare y’abakoresha itabi mu Rwanda iri hasi ugereranyije n’impuzandengo y’ibindi bihugu biri muri Afurika. Muri rusange abantu barenga ibihumbi 500 bakoresha itabi buri munsi mu Rwanda, mu gihe abagera ku 2100 bicwa n’ingaruka zaryo buri mwaka.

    U Rwanda ruhomba miliyari 4,3 Frw mu buvuzi bw’ingaruka z’itabi ndetse n’igihombo giterwa n’uko abarinywa badatanga umusaruro bagakwiye kuba batanga, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa itabi bigabanya imyaka 10 ku gihe gisanzwe umuntu yari kuzamara ku Isi.

    Uretse gucuruza itabi, BAT ikoresha u Rwanda mu bucuruzi bw’itabi mu bindi bihugu biri hafi yarwo, birimo u Burundi, ibyo bikaba imwe mu mpamvu iki kigo gishora akayabo mu kumenya icyo Leta itekereza ku ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda.

    Muri rusange, ibikorwa binyuranyije n’amategeko byakozwe na BAT byakorewe mu bihugu birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Malawi, Zambia, Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Amafaranga yakoreshejwe arenga ibihumbi 601$, mu bikorwa bigera kuri 236.

    Afurika ikwiye guhaguruka

    Bamwe mu basanzwe bakurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego mpuzamahanga, batangaje ko Umugabane wa Afurika wahawe imbaraga n’ibigo bicuruza itabi kubera uburyo ufite abantu bato, bafite amahirwe yo kuzaba abakiliya b’itabi b’ejo hazaza.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura ku bantu bashya bahinduka abanywi b’itabi, 89% baba baratangiye kurinywa bari munsi y’imyaka 25, bishimangira ko iyo umuntu atangiye kurinywa akiri muto, ari nako yongera ibyago byo guhinduka umunywi waryo burundu.

    Uyu mugabane kandi uracyarangwamo ruswa ku rwego rw’ubuyobozi no ku rwego rw’umuntu ku giti cye, ibituma ibigo bicuruza itabi byoroherwa no gutanga ruswa, nabyo bigahabwa uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo bijyanye no kwigarurira isoko rya Afurika.

    Hari kandi n’amakuru yakunze kugaragaza ko itabi rikorerwa muri Afurika n’iryoherezwayo, riba rifite ikinyabutabire cya nicotine gituma abarikoresha babatwa naryo mu buryo bworoshye, byose biri mu mugambi wo kurushaho kwigarurira Abanyafurika.

    Umuyobozi w’Ihurira Nyafurika rigamije kugabanya ikoreshwa ry’Itabi (ATCA), Akinbode Oluwafemi, yavuze ko “Bikwiriye kwigira hamwe uburyo bwo kuburizamo abakora itabi guhindura Afurika indiri y’ibikorwa byabo, tukirinda abashobora gukora ibitemewe n’amategeko mu rwego rwo kwikubira isoko rya Afurika.”

    BAT n’ibindi bigo bicuruza itabi bishinjwa gukora ibikorwa birimo kwamamaza itabi ku mashuri no kwamamaza mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane mu bihugu bya Afurika.

    Nk’ubu abaturage bo mu bihugu bya Afurika babona ubutumwa bwamamaza itabi inshuro 81 zirenze iz’abaturage bo mu bihugu biteye imbere.

    Umushakashatsi mu Kigo gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’itabi muri Kaminuza ya Bath, yavuze ko “Leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira imbaraga mu kugenzura uburyo bwo kwamamaza itabi, hakitabwa ku bikorwa bigendera ku mategeko mpuzamahanga.”

    Ku rwego rw’Isi, hacuruzwa amatabi angana na miliyari ibihumbi 6,5 ku mwaka, bivuze ko amatabi miliyari 18 acuruzwa ku munsi.

    Leta za Afurika zasabwe gushyiraho ingamba zizatuma uyu mugabane udahinduka indiri y’icuruzwa ry’itabi mu myaka iri imbere

    source : https://ift.tt/396NrNs

  • U Rwanda rwatangiye gukingira abagororerwa Iwawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Nshimiyimana Jean Damascène uyobora ikigo ngororamuco cya Iwawa yatangarije Kigali Today ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zidakira zatuma bazahazwa na Covid-19 baramutse bayirwaye.

    Uwayezu Jean Claude ugororerwa ku kirwa cya Iwawa avuga ko bajyaga babona kuri televisiyo Abanyarwanda bakingirwa bakibaza igihe na bo bazakingirwa, bashima kuba iyi gahunda yabagezeho.

    Agira ati “Ndumva nishimye kuko nizeye ko ntazahazwa na Covid-19 ndamutse nyirwaye, najyaga mbona kuri Televisiyo abantu bakingirwa nkibaza igihe nanjye nzakingirirwa. Kuba mpawe urukingo rwa mbere birampa icyizere cyo kuyitsinda.”

    Bandikaga umwirondoro w
    Bandikaga umwirondoro w’abagomba gukingirwa

    Ikirwa cya Iwawa gicumbikiye abantu 1621 barimo kugororwa no kwigishwa imyuga. Kuba baba hamwe bishobora gukurura ibyago hagize uwandura Covid-19.

    Dr. Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gukingira bizakomeza hakurikijwe uko inkingo zizagenda ziboneka, bakaba bakomeje kwirinda ko Covid-19 yagera mu bagororerwa kuri iki kirwa.

    Avuga ko ibikorwa byo gusura abagororwa Iwawa bishobora kuzasubukurwa mu gihe inkingo zaboneka bagakingira benshi hejuru ya 60%.

    source : https://ift.tt/3hx6oNO

  • Afurika izaba yabonye 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze Gashyantare 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus , ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yavuze ko ikibazo cy’ubusumbane buri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo cyakemuka, yongera gusaba inganda zikora imiti ko zajya zigira gahunda ya LONI izwi nka ‘COVAX’ iy’ibanze, kuko yashyiriweho gusaranganya inkingo muri rusange.

    Icyakora inganda zikora imiti harimo ‘Pfizer-BioNTech’ na ‘Moderna’ ntizigeze zigaragaza ko ziteguye guhindura uko zikora muri iki gihe, harimo gukomeza guha inkingo ibihugu bikize kurusha ibindi.

    Mu cyumweru gishize, Tedros yasabye ko habaho ko ibihugu biba byigije inyuma gahunda yo gutanga inkingo zishimangira izabanje (Booster shots) ku bantu bafite ubuzima bwiza, nibura bikagera mu mpera z’uyu mwaka.

    Ibihugu birimo Israel, u Bufaransa n’u Budage byatangiye gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bamwe na bwamwe. U Bwongereza ku ya 14 Nzeri 2021, ni bwo bwatangaje ko bugiye gutanga inkingo zishimangira izatanzwe mbere (boosters) ku muntu wese urengeje imyaka 50 ndetse no ku muntu waba ari muto, ariko afite ibindi bibazo by’ubuzima byatuma yakwibasirwa na Covid-19 cyane.

    Muri iki cyumweru kandi , ni bwo muri Amerika hazaba ikiganirompaka mu ruhame, bareba niba ari ngombwa ko batanga inkingo zishimangira izabanje, ariko kandi muri iki cyumweru inzobere mu by’ubuzima zo muri ‘FDA’ ndetse n’abahanga mu bya siyansi bo muri WHO, bari banditse muri ‘Lancet’ ko umuntu uri mu myaka yo hagati (average person) adakeneye urukingo rushimangira izo yahawe.

    Kugeza ubu, ngo Abanyafurika batagera no kuri 4% ni bo amaze guhabwa inking za Covid-19 zuzuye, kuko igice kinini cy’inkingo zigera kuri Miliyari 5.7 zakozwe, zihariwe n’ibihugu 10 gusa bikize ku isi.

    Gahunda ya COVAX yananiwe kugera ku ntego hafi ya zose yari yiyemeje, none ubu yatangiye gusaba ininginga ibihugu bikize kugira ngo byemere gusaranganya inkingo.

    Dr. Seth Berkley, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ibijyanye n’inkingo (Gavi), yavuze ko COVAX itegenya kubona inkingo za Covid-19 zigera kuri Miliyari 1.4 bitarenze uyu mwaka, izo ngo zikaba zitageze no kuri kimwe cya kane cy’ibyo yari yiyemeje.

    Perezida wa ‘Afreximbank’, Benedict Oramah yavuze ko kugura inkingo zishimangira izirimo gutangwa muri Afurika, byasaba ko hiyongeraho Miliyoni ziri hagati ya 500-600 z’Amadolari, haba habariwemo n’ibikoresho bijyanye n’izo nkingo, ngo bigasaba Miliyari y’Amadolari ku mwaka.

    Strive Masiyiwa, intumwa ya Afurika yunze ubumwe (AU) mu bijyanye n’inkingo za Covid-19, yasabye ko habaho koroshya ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, kugira ngo bifashe mu gukorera inkingo muri Afurika.

    source : https://ift.tt/3Cio6fN

  • Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari 15 bose ni abagabo, bakaba barafatiwe mu Karere ka Mbarara mu bihe bitandukanye bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Bavuga ko bakubitiwe muri gereza ya Polisi ya Mbarara ndetse n’iya gisirikare yitwa Makenke kugira ngo bemere icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Muri gereza bari bafungiwemo bavuga ko basizemo abandi Banyarwanda na bo bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda aho bakoreshwa imirimo ivunanye hakiyongeraho inkoni za buri gihe.

    Bose bavuga kandi ko bambuwe amafaranga n’inzego z’umutekano za Uganda harimo igisirikare na Polisi.

    source : https://ift.tt/3tKDjDx

  • Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibindi byaha byakozwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibyumba by’amashuri mu mirenge itatu ari yo Gashonga, Gihundwe na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi.

    Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mitangire y’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakaba barakiriye imirimo yakozwe hubakw ibyo byumba by’amashuri mu buryo bunyuranyije n’uko byari byanditswe mu masezerano. Ibyo byumba by’amashuri ngo babyakiriye nk’aho byujuje ibyangombwa nyamara bituzuye.

    Baramutse bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    source : https://ift.tt/2VKb1MX

  • Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa gukangurira abayoboke bayo kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry
    Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere ryemereye Leta ko rikomeje ubufatanye mu kurwanya Covid-19 binyuze mu bukangurambaga bwiswe Sindohoka

    MINISANTE na RGB bavuga ko Abanyarwanda barenga 90% ari abayoboke b’idini cyangwa itorero runaka, rigomba kubafasha kwirinda Covid-19 bitagoranye nk’uko basanzwe bumva ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa nta mananiza.

    Ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 abantu baruvugaho ngo biraterwa n’ibyo abayobozi b’amadini n’amatorero bigisha abayoboke babo, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Yagize ati “Mu madini n’amatorero abafite ibihuha (ku rukingo rwa Covid-19) babishingira ku buyobozi bwabo. Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakristu babo ko urukingo ari rwiza, rubarinda kuko na bo ubwabo barakingiwe”.

    Dr Tharcisse Mpunga avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari rwo rwagombye gutera ikibazo mu nkingo zigera kuri 14 zihabwa Abaturarwanda, akibaza impamvu bamwe barushidikanya ntibagire ikibazo ku miti cyangwa izindi nkingo zitangwa ku baturage, cyane cyane abana.

    Umuyobozi wungirije w’Impuzamadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) akaba na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim hamwe na Perezida w’Itorero ry’Aba-Presbyterienne mu Rwanda, Rev Dr Pascal Bataringaya, bavuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bo bamaze kwikingiza, igisigaye ari ukujya gufasha abayoboke babo.

    Rev Dr Bataringaya agira ati “Twageze igihe cyo gufata urukingo dukora ubuvugizi ndetse nanjye ubwanjye nabaye mu ba mbere bikingije, urumva ntabwo umuyobozi yakingirwa ngo umukristu ashidikanye. Ijambo ry’Imana ridutegeka kubahiriza ayo mabwiriza no kuyagira ayacu,Yesu ubwe aravuga ngo ‘Naje mu isi kugira ngo babone ubuzima busesuye’, uwarenga ku mabwiriza arengera ubuzima yaba yatandukiriye, twamwigisha tukamucyaha”.

    Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko abarimo kwanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ikibazo cy’imyemerere bakeneye guhugurwa no guhanwa, haba mu rwego rw’itorero basengeramo ndetse no mu rwego rw’ubuyobozi bwa Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Umuyobozi w’Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by’amadini n’amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Moses Ndahiro, na we arashimangira ko barimo guhura n’abayobozi b’amadini n’amatorero bose kugira ngo bafate ingamba ku kibazo cy’ibihuha kuri Covid-19 n’urukingo rwayo.

    MINISANTE ivuga ko Leta idashaka kongera gusubizaho “Guma mu rugo”, ahubwo ko hazakomeza gushakwa abafatanyabikorwa benshi batuma abaturage bose bitabira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’ibijyanye no gufata urukingo.


    source : https://ift.tt/39acHlO

  • Musanze: Abantu 28 bafatiwe muri resitora bazihinduye utubari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza
    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza

    Abo bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, nyuma yo kubasanga banywa inzoga, bicaye mu buryo bucucitse, guteza urusaku kandi banarengeje amasaha agenwa yo kuba ibikorwa byafunze. Mu bafashwe, harimo abemera amakosa bakanayicuza.

    Uwitwa Bélise Consolée yagize ati “Badusanze tunywera inzoga mu kabari, ducucitse kandi muri iki gihe bitemewe. Byatewe no kudohoka no kurenga ku mategeko n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19. Ni ibintu nanjye natekerejeho nsanga ndi uwo kwigaya, ntabwo nzabyongera”.

    Undi witwa Munyemana yagize ati “Nagiye muri iyo resitora kuhafatira amafunguro, ariko ubona harimo n’abandi bantu bahanyweraga inzoga kandi ari benshi. Nta gushidikanya rwose ko bari bahahinduye akabari, kuko wabonaga banywa inzoga ku bwinshi. Mu by’ukuri icyo nabwira abantu ni ukwirinda kujya bafatira amafunguro muri resitora mu gihe bahasanze abantu biteretse inzoga, kuko ntaho biba bitaniye n’akabari kandi bitemewe muri iki gihe”.

    Ubwo Polisi yageraga muri utwo tubari, ngo abahanyweraga bari benshi, icyakora ngo bakiyikubita amaso bamwe bahise biruka barakwepa. Abahagarariye utwo tubari twombi, harimo uwitwa Niyigena Alphonse Marie, ukuriye akabari kitwa La Coltina, kiyakiriragamo abagera muri 40.

    Yagize ati “Mbere na mbere twemera uburangare bwo kwakira abantu bakanywa inzoga kandi bicaye bacucitse, ari na ko basakuriza abahisi n’abagenzi, byiyongeraho no gucunganwa na Polisi ku jisho ngo itadufata. Iri kosa rirakomeye kandi usanga hari n’abandi bantu benshi bakunze kurigwamo, bagakerensa amabwiriza ntibahe uburemere ingaruka ziterwa n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo gufatwa rero byampaye isomo ryo kuba ngiye kwisubiraho; ntabwo nzabyongera”.

    Mutangana Janvier ukuriye BeWell Restaurant na yo yafatiwemo abahahinduye akabari, yagize ati: “Iki gihombo tuguyemo ni twe tucyiteye ku bwo kurenga ku mabwiriza agenga za resitora muri iki gihe, tukahahindura akabari. Kandi birumvikana rwose ko mu gihe resitora irenze ku mabwiriza iba igomba kubihanirwa. Ni yo mpamvu bagenzi banjye nabagira inama yo kwirinda amakosa nk’aya bakajya bitwararika kugira ngo bizinesi zabo batisanga zahagaze ku bwo kurenga ku mabwiriza twashyiriweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

    Umubare munini w’abafatiwe muri utwo tubari ni urubyiruko. Polisi yibutsa ba nyiri amaresitora ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ari bumwe mu buryo bubafasha kwirinda no kurinda abandi.

    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n
    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Ntibikwiye ko twareberera uko ubuzima bw’abantu bujya mu kaga, bitewe no kurenga ku mabwiriza y’ubwirinzi, bikozwe na ba nyiri amaresitora cyangwa abayagana. Ni yo mpamvu tubwira abantu kujya babanza kugenzura neza niba amabwiriza yubahirijwe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka, atari ukuba bahandurira gusa, ahubwo n’iz’ibihano nk’ibi bahabwa mu gihe bafashwe”.

    Abafashwe bagomba guhabwa ibihano birimo gucibwa amande ateganywa n’Inama Njyanama y’Akarere ahwanye n’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongereho kwipimisha Covid-19 ku kiguzi biyishyuriye ubwabo, ndetse ku bahagarariye utwo tubari twombi, hagomba kwiyongeraho gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi, ndetse twahise dufungwa, tukazafungurwa nyuma y’ukwezi kumwe tumaze gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 150.


    source : https://ift.tt/2XsQI7t