Tag: featured

  • Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y’ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n’uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

    Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y’ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny’inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA’ ikorera muri umwe mu miryango y’iyo nzu.

    Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n’ibindi by’ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw’abantu yahitanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.

    source : https://ift.tt/3C1ZKae

  • Hari abagabo bahohoterwa bamwe bikabaviramo kwiyahura (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo
    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo

    Banagaragarije iki kibazo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) babagendereye tariki 13 Nzeri 2021, mu rwego rwo kubegereza serivise z’ubugenzacyaha kuko batuye kure ya sitasiyo ya RIB, no kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo birinde ibyaha birimo n’icyugarije igihugu cyose muri rusange cyo gusambanya abangavu bakanaterwa inda.

    Nk’uko abatuye muri aka kagari babyivugira, ngo hari abagore bahatuye bigize indaya, harimo abafite abagabo bafungishije by’amaherere cyangwa babahunze kubera imyifatire mibi, usanga basenya ingo za bagenzi babo; ndetse n’ababafite ariko babajujubije, birirwa mu kabari bakanataha mu gicuku.

    Ikibabaza cyane abagabo baho, ngo ni uko ntacyo bashobora kuvuga imbere y’iyo myitwarire mibi y’abagore bashatse, kuko uvuze gatoya umugore ahita ahamagara RIB, hanyuma umugabo agatanga ibisobanuro bimuviramo gufungwa cyangwa kurekurwa ariko akabitanga yabanje gufungwa.

    Uwitwa Eric agira ati “Wowe barakujyana bakakubika, wa mugore akagenda ataka, bakumva iby’umugore wowe ntibakumve. Noneho nyuma yaho, baperereza ngo uyu Munyarwanda ararengana, abaturanyi bakabona uragarutse.”

    Yungamo ati “Abagore babahaye intebe nk’aho bayicayeho ahubwo bayihagararaho. Ntabwo ari byiza kuko umugore n’umugabo bagombye kumvikana.”

    Uretse abagabo bashwana n’abagore bagafungwa, ngo hari n’abo usanga bananirwa kwihanganira ibyo bakorerwa n’abagore bagahitamo guta ingo, ariko bazamenya ko abagore basigaye bapfusha ubusa imitungo y’urugo, bayigurisha amafaranga avuyemo bakayasangira n’abandi bagabo, bakagaruka bagira ngo batesheranye, hanyuma abagore bakitabaza RIB, bagafungwa.

    Umugabo umwe atanga urugero rw’umugabo wafunzwe by’amaherere muri ubu buryo agira ati “Umugore yari afitanye uburaya n’umuyobozi w’umudugudu, urumva ko umugabo atari kumuregera, ntiyari no kuzamuka ngo aregere hejuru mudugudu atamusinyiye. Imyitwarire ye yamuviriyemo gushinjwa na mudugudu ndetse n’abandi bagabo basambana n’umugore, none ubu ari mu buroko.”

    Kubura aho berekera, kuvuga bikabaviramo gufungwa, no guhunga urugo bakabona na byo bitabamereye neza, bituma ngo hari abahitamo kwiyahura.

    Ni muri urwo rwego i Gakoma ngo hari abagabo bane baherutse kwiyahura, babiri barapfa, babiri bandi baravurwa barakira. Hari na batatu ubu bataye ingo, nk’uko bivugwa na Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akagari ka Gakoma.

    Hari n’abakiri kumwe n’abagore babo usanga bibaza amaherezo y’imyitwarire y’abagore babo inagira ingaruka ku myitwarire y’abana.

    Uwitwa Evariste Kabandana ati “Ejobundi abana baransuzuguye, mbwira nyina nti bansuzugura kubera wowe. Ubuyobozi bwaraje busanga nta jambo umugabo akigira. Ni bya bindi usanga umugore akwizirikaho avuga ngo nyica bagufunge, ngo nkora bagufunge!”

    Kwisanga nta kivugira, bituma usanga abagabo bifuza ko habaho amategeko abarengera na bo. Aha ariko baba biyibagije ko itegeko rirengera abagore ari na ryo rirengera abagabo nk’uko bivugwa na Jean Claude Ntirenganya, ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB.

    Espérance Uwizeyimana, Umukuru w’Umudugudu wa Kizenga, ukaba umwe mu midugudu igize Akagari ka Gakoma, we avuga ko abona umuti kuri iki kibazo cy’abagabo binubira gufungwa nyamara wenda ari bo barengana, ari uko mbere yo kwakira ikirego, RIB yagombye kujya ireba uko umuryango wagerageje kugikemura.

    Ibi abivugira ko mu muryango ari bo baba bazi neza ishingiro ry’amakimbirane hagati y’abashakanye, ku buryo baba bazi umunyamafuti n’umunyakuri.


    source : https://ift.tt/3984ApO

  • Ngoma: Babiri barashakishwa nyuma yo gukomeretsa umunyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomo rwabaye ku itariki 11 Nzeri 2021, ubwo irondo ryateshaga abo basore bagiye kwiba inanasi mu murima w’umuturage mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Gatare mu Karere ka Ngoma.

    Abakomerekeje uwo munyerondo ni Mugenzi Yousuf na Ngaboyisonga Jean, nk’uko byatangajwe na Dr Murangira Thierry, Umuvugize w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko urwo rwego rukimara kumenya ayo makuru rwahise rutangira iperereza no gushakisha abakoze urwo rugomo.

    Agira ati “Abakekwa bahise batoroka, ubu RIB n’izindi nzego za Leta n’iz’abaturage barimo gufatanya gushakisha abo basore kugira ngo batabwe muri yombi. Hari amakuru tumaze kwakira y’aho bashobora kuba baherereye, tukaba twizera ko mu minsi mike bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera”.

    source : https://ift.tt/3hyvHPs

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mabanki n’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo, basangire ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

    source : https://ift.tt/3tGAG5F

  • Kigali: Imirenge yiyambaje Drone, irondo ridasanzwe n’abacuruzi mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19
    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19

    Barimo kwifashisha indege zitagira abaderevu (drone), abacuruzi barimo gusinya imihigo, hashyizweho abanyerondo badasanzwe, ndetse ku bikoresho bimwe na bimwe harimo gushyirwaho ubutumwa busobanurira abaturage uko bakwirinda Covid-19.

    Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda bazatanga igihembo cy’imodoka ku murenge uzahiga indi mu kugira abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma ya tariki 19 Ukwakira 2021, ubwo ubukangurambaga buzaba burangiye.

    Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro wakoresheje akadege gato kitwa ‘Drone’ kagenda kazenguruka umurenge wose kariho radio isaba abaturage kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki no kwirinda gushyira utubari mu ngo.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye muri Kicukiro bashyize umukono ku mihigo yo kurwanya Covid-19 mu bigo bayohyora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Niboye, Murekatete Patricie, avuga ko drone izajya inyuzamo ikongera kuzenguruka hejuru y’umurenge byibura rimwe mu byumweru bibiri, kuko abaturage iyo bayumvise ihinda hejuru yabo basohoka hanze bakajya kureba.

    Murekatete agira ati “Abaturage bumvise drone barasohoka, yagiye inyura ahantu hari ubucucike bw’abantu, uko gusohoka kwabo twahitaga tubona ko ‘message’ yabagezeho, muri aya marushanwa azamara ukwezi, drone izajya ikora wenda nka rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri muri iyi minsi dusigaranye.”

    Murekatete avuga ko ubu bukangurambaga bukorwa ahanini n’abayobozi b’amasibo, bujyana no gusura abarwayi ba Covid-19 bari mu ngo ndetse no gufatanya n’abaturage gukora umuganda w’isuku (igitondo cy’isuku).

    Hari n’ibikoresho bitandukanye byanditsweho ubutumwa bukangurira abantu kurwanya Covid-19, birimo imitaka ihabwa ababyeyi bajya kwa muganga, ibinyabiziga, moto ndetse n’abacuruzi bakaba bashyize ubwo butumwa mu maduka yabo.

    Mu murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge na ho berekanye radio igenda izenguruka mu baturage, abacuruzi basinyanye imihigo n’ubuyobozi mu rwego rwo gufatanya na bo kwamagana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bakorera.

    Uwo murenge kandi weretse abaturage itsinda ry’abanyerondo bihariye bazajya bagendagenda muri karitsiye bareba niba koko ibyemejwe n’abacuruzi birimo gushyirwa mu bikorwa.

    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye
    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, avuga ko bizeye kuzabona igihembo cy’imodoka muri Nyarugenge mu gihe abaturage bose (cyane cyane abatuye mu bucucike) baba bahinduye imyifatire.

    Uwera yagize ati “Turizera ko nta bwandu bushya buzongera kuboneka mu Murenge wacu wa Nyamirambo, kandi n’abaturage bacu bazashishakirizwa kwirinda Covid-19 ku kigero cyo hejuru, nta gitangaza ko imodoka tuzayibona”.

    Mu Karere ka Gasabo ho abayobozi b’amasibo basinyanye amasezerano y’imihigo n’ababakuriye kugira ngo bajye mu baturage kwigisha no guhagarika bimwe mu bikorwa byatuma habaho kwanduzanya, birimo utubari turi mu ngo.


    source : https://ift.tt/3tGqsSX

  • U Rwanda rwiyemeje guca burundu ‘Hépatite C’ mbere y’uko uyu mwaka urangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C
    Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), iragaragaza ko kubera ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda, abahitanwaga n’iyo ndwara bavuye kuri 4%, ubu bakaba bageze hagati ya 1 na 2% y’abafite iyo ndwara.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC, avuga ko kubera ingamba zafashwe n’igihugu cyacu mu kuvura iyo ndwara, ibibazo yatezaga birimo na kanseri byagiye bigabanuka ku buryo bufatika.

    Ati “Ibyo iyo ndwara ya Hépatite C yatezaga, birimo na kanseri z’umwijima, ubu zagiye zigabanuka cyane, mu myaka nibura ibiri ishize hamaze kuvurwa abantu basaga ibihumbi 50, bari bafite indwara ya hepatite C bashoboraga guhitanwa nayo, ariko bose barakize hari bake bagishakishwa ngo bavurwe”.

    Arongera ati “Kugira ngo ubone urwaye birumvikana bisaba gupima abantu benshi, tumaze gupima hafi miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi twifuza gupima, mu mezi make asigaye iyi ndwara iraba yacitse kuko ibikoresho birahari n’abayivura barahari”.

    Avuga ko umwaka wa 2021 urangira Hépatite C yaraciwe burundu ati “Abenshi barimo gupimwa, ku buryo uyu mwaka turimo uzajya kurangira twinjira mu mwaka utaha turi mu bihugu byabashije guca burundu indwara ya Hépatite C. Twizeye kuzahiga uwo muhigo ari na ko dutangiye urundi rugamba rwo guhangana na Hepatite B, na yo itoroshye kugeza ubu n’ubwo ifite urukingo ariko nta muti uyikiza burundi irabona”.

    Mu gukomeza kurwanya iyo ndwara, hirya no hino mu gihugu hari gahunda yo kuyipima abantu ku buntu.

    Mu Karere ka Musanze iyo gahunda ikaba yaratangiye tariki 06 Nzeri 2021, aho ibigo nderabuzima binyuranye bikomeje kwakira abaza kwisuzumisha, ku ikubitiro icyo gikorwa gitangirira mu bigo nderabuzima bya Busogo, Kinigi, Muhoza, Rwaza na Nyakinama, aho iyo gahunda yasojwe ku itariki 10 Nzeri.

    Mu cyumweru cya 2 kuva taliki ya 13 kugeza tariki 17 Nzeri 2021, iyo gahunda yakomereje mu bigo nderabuzima bya Karwasa, Bisate, Shingiro, Musanze na Nyange mu Karere ka Musanze.

    Ndererimana Olivier, Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, arasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha iyo ndwara, ati “Turasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha izi ndwara z’umwijima, zo zitandukanye n’izindi kuko ushobora kuzimarana igihe kirekire utazi ko uzirwaye, umuntu akazaza kwa muganga yaramaze gusenzegera abaganga batakibasha kugira icyo bamumarira, kandi kwisuzumisha ni ubuntu n’uwo dusanze arwaye tumuvurira ku buntu”.

    Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore
    Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore

    Ibikomeje kugaragara hirya no hino ku bigo nderabuzima mu Karere ka Musanze, ni uko umubare w’abajya kwisuzumisha Hépatite C ukiri hasi, aho n’abitabira usanga ari abagore gusa.

    Ubwo Kigali Today yageraga mu kigo nderabuzima cya Karwasa mu Murenge wa Cyuve mu ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, yasanze mu bari bamaze kwipimisha bakabakaba 60, abagabo ari batatu mu gihe abandi bose ari abagore, urubyiruko rwo rukaba rudakozwa iyo gahunda yo kwipimisha.

    Byukusenge Selvator, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa, avuga ko biteye impungenge kuba harakozwe ubukangurambaga, ariko ku munsi wa mbere wo gusuzuma umubare w’ubwitabire ukaba ukomeje kuba hasi.

    Ati “Ku munsi wa mbere, ubwitabire buracyari hasi tugeze sa sita tutarapima abagera kuri 60, n’abarimo kwitabira ni abagore na bo biganjemo abakuze, ntabwo urubyiruko rurimo kwitabira, n’abagabo ubwitabire buri hasi kuva mu gitondo twakiriye bake cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, kuko ni igikorwa cyateguwe ku rwego rw’igihugu, aho RBC, baje kuduha umusada kugira ngo abantu bose basuzumwe, turabasaba kwitabira”.

    Uwo muganga, yavuze ko uje kwivuza bisanzwe bikaba ngombwa ko umuganga agusabira ikizamini uri buze kwishyura, ibiciro biba biri hejuru cyane kandi no kuyivura bigahenda, ni mu gihe ubu abari kwitabira barimo gusuzumwa ku buntu n’uwo basanze arwaye akitabwaho.

    Byukusenge Selvator Umuyobozi w
    Byukusenge Selvator Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa

    Avuga ko kwipimisha biri mu buryo bwo kwirinda, ngo aho Hépatite C yandurira ari na ho SIDA yandurira, ni ukuvuga mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, no guhuza amaraso n’umuntu uyirwaye.

    Avuga ko kumenya uko uhagaze bifasha, anenga abataza kwisuzumusha mu gihe inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima batahwemye gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo ku bibamenyesha.

    Icyo kigo nderabuzima cya Karwasa giteganya gupima abantu bagera ku bihumbi icyenda, mu gihe ku munsi wa mbere byageze saa sita batarapima abagera kuri 60.

    Abenshi mu baturage baje kwipimisha bagaragaje uburyo babyishimiye kandi babiha agaciro, aho ngo impamvu nyamukuru yabazanye ari ukumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, nk’uko babitangarije Kigali Today.

    Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyirabatibuka Makurata ati “Nari naje kwa muganga bisanzwe mbonye hano bari gupima umwijima ndaza nanjye ndipimisha, bamaze kumpima bambwiye ko nta kibazo mfite ko meze neza, numva ndishimye. Kwipimisha ni byiza ubu menye uko mpagaze, iyi yo ndayisimbutse hasigaye igifu”.

    Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC
    Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC

    Nyirahabimana Veneranda ati “Numvise ko hano bari gupima umwijima nza kwipimisha, bifite akamaro banadupimiye ku buntu, umugabo wanjye namusize mu rugo ni ngerayo ndamubwira ko nipimishije nawe aze. Kwipimisha ni ingenzi kuko umuntu amenya uko ahagaze”.

    Ni igikorwa kirimo kubera mu gihugu hose, aho mu Majyaruguru kibera mu Karere ka Musanze na Gicumbi, mu Ntara y’Amajyepfo kibera mu Karere ka Kamonyi, Iburengerazuba kirabera mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, mu gihe Iburasirazuba ari mu turere twa Bugezera, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma.


    source : https://ift.tt/3953ivP

  • Abanyonzi b’i Nyamata barinubira gutegekwa gutaha kare – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Nzeri 2021, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no kuba ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro mu turere turimo na Bugesera.

    Ibi bisobanuye ko ingendo zigomba kurangira aya masaha, abanyonzi bo muri Nyamata bo bavuga ko batunguwe no kuba barasabwe gutaha saa Kumi n’Ebyiri ndetse ntibasobanurirwe impamvu zabyo.

    Bamwe mu banyonzi baganiriye na Radio1 bayibwiye ko batumva impamvu babwirwa gutaha kare kandi aya masaha aribwo abakiliya baba bari kuboneka ibyo babona nk’ibizabashyira mu gihombo.

    Umwe yagize ati “Tubangamiwe no kudushyira mu rugo saa Kumi n’Ebyiri kandi kurangiza Imirimo ari saa Tatu, ku mugoroba baradufata bakadukura mu kazi tukajya mu rugo.”

    Undi yagize ati “Imbogamizi dufite abanyonzi dutaha saa Kumi n’Ebyiri, abamotari bagataha saa Tatu kandi twese dutanga umusoro, ubwo niba abantu bavuye i Kigali ku mugoroba bataha n’amaguru kuko baba baducyuye kandi ntituzi impamvu byatwituyeho natwe.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kubabuza gutaha bwije biri mu nyungu zabo kuko hari ibyo batujuje byateza impanuka, bakwiye kubanza gutunganya.

    Yagize ati “Icya mbere ni uko gutwara ninjoro hari icyo bisabwa kandi byarabaniye kubyubahiriza, gutwara nta kagarura rumuri bafite, nta tara bafite ni ukubashyira mu kaga ubwabo no guteza impanuka n’abandi.”

    “Icyo tubasaba rero ni ugataha kare kuko ibyo batabyubahiriza cyangwa bakabyubahiriza bakatubwira ngo turabyubahirije mu duhe igihe cyo gukora gihagije.”

    Meya Mutabazi yavuze ko nubwo bavuga ko batabimenyeshejwe ariko babibwiwe ndetse bakabikorera n’inama bategereje ko buzuza ibisabwa bagahabwa impushya zo kugenda amasaha asanzwe.

    Abanyonzi bo muri Nyamata babangamiwe no gutaha saa Kumi n’Ebyiri abandi bataha saa Tatu

    source : https://ift.tt/3nvtKHn

  • Rubavu: Umupaka w’u Rwanda na RDC ugiye kubakwaho ibikorwa by’isuku bya miliyoni 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC), nyuma yo gusura imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko iki gihugu gishobora no guhabwa ikaze muri uyu muryango mu gihe kiri imbere.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ibikorwa byo kubaka bizamara amezi abiri, bigatwara asaga miliyoni 300 F.

    Ati “Imipaka ya Rubavu izakorana n’uyu mushinga mu bikorwa by’isuku n’isukura, bizafasha urujya n’uruza rw’abantu kwisukura kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo ariko birinze icyorezo cya Covid-19. Hazashyirwa n’ibikoresho bigamije gutanga ubutumwa bwibutsa abantu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

    Yakomeje avuga ibikorwaremezo bizubakwa bizashyirwa ahantu hose hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Bazivamo Christophe, yavuze ko nubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe, ibikorwa nk’ibi byo kwimakaza isuku bizatuma intego yo gufungura imipaka burundu igerwaho.

    Ati “Uburyo bw’ingendo bwarorohejwe ku mipaka ariko dusanga hari hakiri ikintu kibura mu bijyanye n’ibikoresho by’ibanze mu kwirinda iki cyorezo, aho usanga nta mazi ahari, nta hantu ho gukarabira hahari, noneho ugasanga nta buryo bwo kwibutsa abagenzi bari ku byambu no ku mipaka gukomeza kwirinda. Byari ngombwa ko dushyiraho ibikorwa nk’ibi kugira ngo dukomeze turinde abaturage bacu kandi tubashoboze gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza RDC mu Muryango wa EAC biri kugenda neza, iki gihugu kikaba gifite ubushake ndetse cyujuje ibisabwa, igikenewe akaba ari ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bizashyira mu bikorwa iki cyemezo.

    Uretse u Rwanda na RDC, ibikorwa by’isuku bizashyirwa ku yindi mipaka 12 iri hagati y’ibihugu bya EAC, ibikorwa byose bikazatwara arenga miliyari 2 Frw.

    Abayobozi barimo Umunyamabanga Wungirije wa EAC bitabiriye ibikorwa byo gutangiza iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’isuku ku mupaka w’u Rwanda na Congo

    source : https://ift.tt/3z6PfAt

  • Ngoma: Abasore baciye ikiganza umunyerondo bari guhigishwa uruhindu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021 mu Mudugudu wo mu Murenge mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera ahazwi cyane nk’ahakunda kwera inanasi.

    Amakuru avuga ko ubwo abari ku irondo ry’umwuga babonye abantu bari mu murima w’inanasi bari kuzica, mu gihe babagotaga ngo babafate barirutse umwe asakirana n’umunyerondo wari wazamuye amaboko ngo amufate, amutemesha umuhoro ikiganza gihita kivaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, yemereye IGIHE ko koko uyu munyerondo yatemwe ikiganza kigahita kivaho kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kibungo.

    Ati “Ababikoze barazwi ubu turimo kubashakisha dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, twamenye ko hari imirenge duturanye bahungiyemo ubu turi kubashakisha kandi nitubafata tuzatanga ubutabera neza baryozwe ibyo bakoze.”

    Uyu muyobozi yavuze ko abasore babiri bikekwa ko aribo bibaga inanasi bari basanzwe bafite imyitwarire mibi muri uyu Murenge, yavuze ko kandi nk’ubuyobozi kuri ubu bafashe inshingano zo kwita ku mugore w’uyu munyerondo n’umwana we umwe yari afite.

    Ati “ Ikindi twakoze inama duhumuriza abaturage kuko ibintu nk’ibi ntabwo bisanzwe muri uyu murenge, kuba baramutemye ikiganza ntabwo abantu bacika intege, ababikoze tuzakomeza kubashakisha mpaka bafashwe kandi n’uriya munyerondo tuzakomeza kumufasha mpaka ubuzima bwe bumere neza.”

    Si ubwa mbere aba basore bikekwa ko batemye uyu munyerondo ikiganza bakora urugomo nk’uru kuko abaturage bavuga ko bari barananiranye ndetse ngo nta muntu wajyaga ubavuga cyangwa ngo abarege bitewe no kubatinya.


    source : https://ift.tt/2YPASEd

  • UR yahawe miliyoni 55$ zo gukoresha mu burezi bw’abakobwa, abafite ubumuga n’impunzi – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga yatanzwe na Mastercard Foundation binyuze mu bufatanye bw’imyaka 10 yagiranye na Kaminuza y’u Rwanda.

    Ibi bikorwa biri muri gahunda ya ‘Mastercard Foundation Scholars Program’ yatangijwe mu 2012 yo guteza imbere abayobozi b’ahazaza ha Afurika binyuze mu guhugura abana baturuka mu miryango itishoboye, kubafasha kubona amahirwe yo kwimenyereza umwuga n’ubujyanama.

    Binyuze muri iyi gahunda abasaga ibihumbi 40 bamaze gufashwa. Mastercard Foundation ifite intego yo gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika miliyoni 30 cyane cyane abagore n’abakobwa kubona akazi gatuma bahaza ibyifuzo byabo bitarenze mu 2030.

    Ubu bufatanye bushya buzafasha Kaminuza y’u Rwanda kwagura ubushobozi bwayo mu bijyanye no gutanga uburezi budaheza kandi buharurira inzira urubyiruko.

    Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko ari ishema kuba Kaminuza y’u Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’iyi gahunda y’uyu muryango.

    Ati “Tunejejwe no kuba Kaminuza y’u Rwanda yabaye umufatanyabikorwa wa Mastercard Foundation Scholars Program, intego na gahunda by’iyi kaminuza bihuye cyane n’intego z’igihugu, niyo mpamvu ubu bufatanye ari ingenzi kuko buzafasha urubyiruko kwitegura kujya mu mirimo itandukanye no gukemura ibibazo bitandukanye byo mu buzima.”

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Professor Alexandre Lyambabaje, yavuze ko bahisemo gukorana na Mastercard Foundation kuko bashyigikiye icyerekazo cyayo.

    Ati “Kaminuza y’u Rwanda yemera icyerekezo cya Mastercard Foundation, iyo niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukorana n’uyu muryango hagamijwe kwagura ibikorwa byacu byo gutoza abayobozi bazana impinduka ndetse n’abarangiza kaminuza bashobora kwihangira umurimo ndetse tukabatoza no kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika.”

    Prof Lyambabaje yavuze ko intego za ‘Mastercard Foundation Scholars Program’ zihuye n’icyerekezo cy’Igihugu, yemeza ko inyungu izazana zizagera ku bantu benshi.

    Mastercard Foundation ikorana n’imiryango ifite intego yo gufasha urubyiruko muri Afurika ndetse n’Imiryango yasigajwe inyuma yo muri Canada kugera ku murimo ubyara inyungu kandi uhesheje ishema abawukora.

    Ni kimwe mu bigo binini kandi byigenga mu isi bifite intego yo kuzahura ubumenyi no guteza imbere ishoramari. Iki kigo cyashinzwe na Mastercard mu mwaka wa 2006 nk’ikigo cyigenga gifite Inama y’Ubutegetsi yacyo ndetse n’imicungire yihariye.

    Kaminuza y’u Rwanda yahawe miliyoni 55$ zo gukoresha mu burezi bw’abakobwa, abafite ubumuga n’impunzi

    source : https://ift.tt/3huFeay