Tag: featured

  • Ruhango: Batangije gahunda yo kubaka ibiro by’imidugudu yose igize akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bifatanyije n’abaturage mu gutangiza kubaka ibiro by’imidugudu

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko abaturage bazagira uruhare kuri izo nyubako binyuze mu miganda, na ho akarere kagashaka isakaro n’ibindi bikenera amafaranga nko gukinga n’ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kubaka ibiro by’umukuru w’Umudugudu bitazahindura cyane imikorere y’umuyobozi wawo ngo yirirwe ku biro kuko n’ubundi azakomeza gukora nk’umukorerabushake wikorera n’indi mirimo ye, icyakora ngo bizoroshya gutanga serivisi inoze no kubika ibikoresho bye, ibyo biro kandi bikazaba binakorerwamo n’abagize komite z’imidigudu n’abajyanama b’ubuzima.

    Agora ati “Turasaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu natwe tubatere inkunga kugira ngo uyu muhigo tuzawese. Abakuru b’imidugudu bakeneye aho gukorera heza kandi bizarushaho kunoza serivizi bagomba abaturage”.

    Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kuba abayobozi b’imidugudu bagiye kubona aho bakorera hazwi, kuko byabagoraga kubona serivisi zo kwa mudugudu kubera ko yakoreraga ahabonetse hose.

    Kagame Pascal wo mu Kagari ka Karambi, avuga ko serivisi zo kwaka ibyangombwa zitatangwaga uko bikwiye kubera kutagira aho gusanga mudugudu.

    Agira ati “Byasabaga gushakisha mudugudu aho yagiye ngo agufashe bikaba byanatuma serivisi ukeneye wanayibura, ariko ubu nta kongera kwirirwa tumushakisha azaba ari ahantu hazwi”.

    Abaturage bavuga ko kugira ibiro by
    Abaturage bavuga ko kugira ibiro by’umudugudu bizatuma babona serivisi mu buryo bworoshye

    Tumukunde Bernadette avuga ko ari akarusho kuba mudugudu abonye ibiro kuko noneho azajya abonana n’umuyobozi ahantu hazwi akizeza ubufatanye mu gukomeza kwiyubakira ibiro by’umudugudu kugira ngo bongere iterambere.

    Agira ati “Mudugudu namugereranyaga na ‘dorone’, kuko yirirwaga aca hirya no hino, ariko ubu kugira icyicaro ni akarusho”.

    Imidugudu umunani muri 513 ni yo yari ifite ibiro ikoreramo, uyu mwaka w’imihigo ukaba uzarangira indi midugudu isaga 110 yiyongereye kuri iyo na yo ikagira aho ikorera.


    source : https://ift.tt/3nAvu2k

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

    Hajij Bouchra ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, kiri kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

    Bouchra amaze iminsi yitabira imikino itandukanye iri kubera muri Kigali Arena i Remera mu mujyi wa Kigali.

    Bouchra Hajij aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira aya marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

    Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Aya marushanwa yombi yaba ay’abagabo n’abagore ari kubera mu Rwanda azatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball kizaba mu mwaka utaha wa 2022.

    Hajij Bouchra amaze iminsi mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3z6UVKJ

  • Yafashwe akekwaho gushuka abagore n’abakobwa, akabiba nyuma yo kubasambanya – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mubo yakoreye ubu bugizi bwa nabi.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ibi bikorwa yabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko akazi ko kubaka yakoraga gahagaze.

    Yajyaga kuri Facebook akandikira umukobwa, bagatangira baganira bisanzwe ariko nyuma y’igihe uyu mugabo akazabeshya wa mugore cyangwa umukobwa ko afite Ikigo ashaka kuzamuhamo akazi kajyanye n’ubwubatsi

    Ni ibintu byakorwaga mu mayeri akomeye cyane ko n’iki kigo yababeshyaga ko kizabaha akazi nta cyabagaho gusa aba bakobwa n’abagore ngo yabizezaga ko bo bazajya bakora mu bijyanye no gucunga ibikoresho [Stock].

    Ati “Njya kuri Facebook, mpahurira n’inshuti, haza kuvamo imwe y’umukobwa nyisaba ko yaza i Kigali [yari aturutse i Rulindo mu Murenge wa Kisaro] tukabonana nk’abantu twari duhuriye kuri Facebook twamaze kuba inshuti. Araza turabonana ariko muri uko kubonana ibyari bigambiriwe nk’ubucuti siko byagenze kuko nahise mwiba igikapu cye na telefone ndabitwara.”

    Uyu mugabo yakomeje ibi bikorwa bye ku bandi bakobwa n’abagore ndetse ngo hari n’abo yibaga telefone zabo akazikuramo nimero z’abandi bagenzi babo agatangira kubashuka kugeza nabo ahuye nabo.

    Uretse abo yamburaga ariko, mu bantu b’igitsinagore batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa harimo babiri yagiye yambura nyuma yo kubasambanya ndetse bivugwa ko hari uwo yanduje indwara zidakira.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo uyu mugabo avuga ko abo yasambanyije bose babaga babyumvikanyeho cyane ko yabaga yabijeje ko azabaha akazi, ngo bararyamanaga akaza kubaha ibiyobyabwenge bibasinziriza ku buryo bamaraga gusinzira agahita abiba ibyo bari bafite byose akigendera.

    Ati “Ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaza kuba ngombwa ko bantangira ikirego cy’uko nabasambanyije. Nabizezaga nk’abantu baje mu kazi, bahagera bagasanga akazi nta gahari ahubwo nkabiba.”

    Yakomeje agira ati “Abo twaryamanye ni babiri, twabikoreraga mu Gatsata ahantu mu byumba [Lodges]. Ndasaba imbabazi, ndicuza cyane kuko nasebeje umuryango Nyarwanda, ndi ikigwari, ndigaya.”

    Uyu mugabo kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo bitatu byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abaturage bakwiriye kugira amakenga ndetse anibutsa ko nta na rimwe abantu nk’aba bazihanganirwa.

    Ati “Abantu bose bagomba kugira amakenga. Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugaherebwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.”

    Yakomeje agira ati “Bishobora kubyara ibyaha nk’ibyo byo gusambanywa, kwibwa n’ibindi bishobora kuvukamo indwara zidakira.Tukaba tubwira abantu ko bakwiye kugira amakenga no kutizera abantu nk’abo.”

    Dr Murangira yashimye abaturage batanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafite umugambi mubisha batabwe muri yombi, bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ibyaha byakozwe n’uyu mugabo biri mu byaha biremereye aho icyo gusambanya umuntu ku gahato no kumwanduza indwara gihanishwa igifungo cya burundu , mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

    Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga abagore n’abakobwa bagahurira muri lodge, akabasambanya hanyuma akabiba

    Bimwe mu byangombwa bitandukanye uyu mugabo yafatanywe

    Nyuma yo gusambanya abagore n’abakobwa yashutse, uyu mugabo yakurikizagaho kubiba

    source : https://ift.tt/3CcpbWF

  • Nyamirambo: Hashyizweho irondo ryihariye rizatuma Covid-19 iba amateka – #rwanda #RwOT

    Iri rondo rigizwe n’abantu barindwi muri buri kagari kagize uwo murenge. Bafite akazi ko kureba uburyo ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zishyirwa mu bikorwa.

    Izi ngamba zashyizweho muri gahunda y’Akarere ka Nyarugenge izwi nka ’Operation Covid-19 Free’ igamije gutuma ubwandu bugabanuka cyane muri ako Karere kagize Umujyi wa Kigali.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, yavuze ko iri tsinda rije ryiyongera ku yandi asanzweho ndetse n’ubundi buryo bwo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, byose bigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Iri tsinda ry’abanyerondo twashyizeho rishinzwe kudufasha mu bugenzuzi bw’ahantu hahurira abantu benshi, kugira ngo berebe ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa. Bazajya bafatanya n’abakorerabushake, ndetse twanashyizeho radiyo kugira ngo akazi k’ubukangurambaga karusheho kugenda neza, abantu bagire ishyaka ryo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

    Ubwandu bwa Covid-19 bwaragabanutse cyane mu Mujyi wa Kigali kuko tariki ya 13 Nzeri, handuye abantu 33, bitewe ahanini n’ibikorwa by’ikingira bimaze gukwira henshi muri uyu Murwa w’u Rwanda.

    Muri rusange, abantu barenga miliyoni bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo bwashyizeho abanyerondo bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    source : https://ift.tt/3CfaDpo

  • Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zifite impungenge zo kwimurirwa i Mahama – #rwanda #RwOT

    Inkambi ya Gihembe ituwemo n’impunzi z’abanye-Congo. Bamwe mu bayivukiyemo bavuga ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Abaganiriye na IGIHE biganjemo urubyiruko rwavukiye muri iyi nkambi, rwagaragaje ko rutishimiye ubuzima bwo gusiragizwa mu nkambi zinyuranye cyane ko aho bari bamaze kumenyera ikirere n’imikorere yahoo.

    Alice Mushimiyimana, umwe muri bo yagize ati “Ntabwo tubyumva neza kuko ni ikintu kitari cyiza kandi tutishimiye. Kumva ko ubarizwa ahantu runaka none bagiye kukwimura, uri impunzi none usa n’ugiye kongera guhunga. Ikintu cyo guhora tugenda bidindiza imitekerereze. Iyo bagukuye hamwe bakakujyana ahandi utekereza ko naho handi bazahagukura. Abenshi twari twararenze imitekerereze y’ubuhunzi none bagaruye kwimuka bituma ingaruka z’ubuhunzi zongera kutugeraho.”

    Yavuze ko kwimurwa byongera kubibutsa koko ko bari mu gihugu kitari icyabo bityo bagasaba ko hatekerezwa uburyo buhamye bwo kubatuza ahantu bazava basubira iwabo.

    Mpatswe Théo yongeyeho ko hari n’abari bamaze kubona imirimo inyuranye mu Karere ka Gicumbi bagiye kuyisiga kandi bari batunze imiryango.

    Ati “Iyo wamenyereye ahantu bakakujyana ahandi ni ibintu bikuvuna kugira ngo umenyere ikirere cyaho. Ababyeyi na bo birabababaza cyane kuko usanga ahangaha baba baramenyereye bajya gucuruza babona n’icyo gihumbi bakaza tukarya none tugiye kwimuka.”

    Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti, yavuze ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

    Ati “Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi kandi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari. Uburyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza n’i Mahama babikore kandi nicyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kuba impunzi zitujwe muri iyo nkambi zigiye kwimukira i Mahama bitazababuza gukomeza gukorana nazo no kuzishyigikira mu buryo bunyuranye.

    Yagaragaje ko no muri iyo nkambi ibikorwa bizakomeza cyane ko imwe mu mishinga ihari iteganyijwe kuzarangirana na 2023.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amadorali, ni hafi miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga inyuranye yo gufasha impunzi mu mibereho yazo kandi ko batazahwema gukora ibikorwa nk’ibyo.

    Biteganyijwe Ibikorwa byo kwimura impunzi bizasubukurwa ku wa 20 Nzeri 2021 kandi ku ikubitiro hazagenda impunzi 500 zisanga izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

    Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama ndetse kubigeraho ngo bizasaba ko buri icyumweru hazajya hoherezwa abanyu nibura 1000.

    Impunzi z’Abanye-Congo zari zimaze igihe mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

    source : https://ift.tt/2YWKeOG

  • Uwimana Agnes yahagaritse gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, rivuga ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

    Rigira riti “Madamu Uwimana Nkusi Agnes, yarwandikiye ibaruwa kuwa 13/09/2021 arusubiza ku bushake ikarita N° 14/168-63 yo gukora umwuga w’itangazamakuru yari yarahawe n’uru rwego tariki 02/08/2021.”

    Itangazo rikomeza rigira riti “RMC iramenyesha ko Madamu Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukora itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yari yarabiherewe uburenganzira na Rwanda Media Commission.”

    Uwimana aretse itangazamakuru nyuma y’iminsi hari amajwi menshi asaba ko yakurikiranwa n’ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y’itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, Umuryango w’Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z’ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n’umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

    Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bahagamagariye abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Uwimana Agnes n’abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mwaka wa 2010 Uwimana Nkusi Agnes yafashwe ashinjwa ibyaha byo gusebya Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umudendezo w’igihugu, aza no guhamwa nabyo ndetse abifungirwa imyaka ine.

    Inkuru bijyanye:Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Leta yijunditswe ku kureberera abahakana n’abapfobya Jenoside bitwikiriye YouTube

    Itangazo RMC yashyize hanze

    Uwimana yasubije RMC ikarita yamwemereraga gukorera itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3tKhsw6

  • Francis Gatare yakoze ihererekanyabubasha na Karitanyi ku buyobozi bwa RMB – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RMB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Nzeri 2021, yasobanuye ko habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Gatare wahawe izindi nshingano na Karitanyi umusimbuye.

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Umuyobozi Mukuru mushya yasezeranye gukorana umurava afatanyije n’itsinda ry’abandi bayobozi hagamijwe gukomeza urugendo rwo guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,peteroli na gaz umutungo ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”

    Impinduka zakozwe muri Guverinoma ku wa 31 Kanama 2021 zasize Francis Gatare wari usanzwe ayobora RMB agizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

    Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ni we washyizwe ku buyobozi bw’icyo kigo.

    Francis Gatare (iburyo) yakoze ihererekanyabubasha na Yamina Karitanyi(ibumoso) ku buyobozi bwa RMB

    Karitanyi yiyemeje gukomeza gukora ibituma ikigo ayoboye gisohoza inshingano cyahawe

    Bamwe mu bakozi ba RMB bari bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3Ekl6Sc

  • Gisagara: Ababyeyi batuye ubuyobozi ikibazo cy’abana bananiranye – #rwanda #RwOT

    Abo babyeyi bagaragaje iki kibazo ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabasuraga muri gahunda yo kubegera no kumva ibibazo byabo.

    Abatuye mu Kagari ka Gakoma bagejeje ibibazo byabo kuri RIB ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021. Kimwe mu bibazo bagaragaje ni icy’abana bari kunanirana.

    Uwimana Thacienne ati “Urabona umwana wujuje imyaka 14 aba atangiye kwikangamo akantu k’ubusore. Ndagira ngo nkamwe bayobozi mutugire inama, hari uwo mfite w’umuhungu ni umwana ukora icyo ahatse.”

    “Aragenda akarara iyo ashatse namubaza akanyuka inabi hafi no kunkubita. Sinzi ibyo aba yaraye akora, rero mudufashe kugarura abo bana ku murongo kuko twe twenyine ntabwo twabashobora.”

    Undi mubyeyi witwa Fayida Cecille yavuze ko kunanirana kw’abana by’umwihariko abangavu, biri mu bituma baterwa inda imburagihe.

    Ati “Nkajye w’umukecuru nkunze kubona abana b’abakobwa bahagaze mu tuyira nijoro bahagararanye n’abasore cyangwa abagabo, namubwira ngo va mu nzira utahe akantuka ngo uravuga iki?”

    “Abakobwa bacu bataye umuco baradusuzugura, ahubwo ubu birakaze! Naravuze nti tuzasabe abayobozi bajye bahaguruka babadufashe. Inda ziterwa abakobwa bacu ziriyongera kubera ibintu by’ikigare birirwamo, wamubwira ngo kora uturimo mu rugo akanga akigendera.”

    Aba babayeyi bakomoje no ku bufasha buhabwa abangavu batewe inda imburagihe n’ababyaye, bavuga ko butiza umurindi barumuna babo nabo bakifuza kubyara.

    Basabye ubuyobozi ko umwangavu watewe inda akwiye kubanza kwigishwa n’abandi bakobwa bakigishwa mbere yo kugira icyo bahabwa kuko hari abafata iyo mfashanyo nk’ishimwe.

    Fayida ati “Umwana araterwa inda byamara kugaragara, abayobozi bagahita baza kumureba bagatangira kumuha imfashanyo akitabwaho, noneho abandi bakobwa baturanye babibona bakagira ngo ni ukumuhemba bigatuma nabo batangira kuraruka, ejo ukabona nabo batwaye inda. Abayobozi badufashe bajye babanza kubigisha ndetse no kubahana.”

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza, ariko avuga ko uwananirana babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco.

    Ati “Ntabwo dushyigikira abana bananirana mu ngo, ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye, iyo ubona umwana afite izo ngeso kandi wowe ukora inshingano zawe zose nk’umubyeyi ariko ukabona aranga birananirana, ngira ngo abayobozi barahari badufasha akajyanwa mu kigo ngororamuco akigishwa akazongera kugaruka mu murongo.

    “Ibyo byose byakoreshwa ikiri ngombwa cyane ni ugutera intambwe yo kubibwira abantu, buri wese akaguha umusanzu we byananirana akajyanywa aho ajya kugororerwa, kuko ntabwo tubiyobewe ko hari abana bateye gutyo babaniranye, ariko nawe nk’umubyeyi ukaba nta ruhare ubufitemo ngo ananirane.”

    Usibye kujya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge, ababyeyi bagaragaje ko hari n’abana babo badukanye ingeso y’ubujura.

    Mu byaha 134 bimaze kugaragara mu Murenge wa Mamba kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli 2021, iby’ubujura ni 26, ibyo gusambanya abana ni icyenda naho ibyo gukoresha ibiyobyabwenge ni bitandatu.

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ko igihe umwana ananiranye babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Cdo88K

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izwi nka Annual Banking and Finance Conference kuri iyi nshuro ya 14, iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni inama abayitabiriye bungurana ibitekerezo bagasangizanya ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiliya, impuguke mu bukungu n’abandi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri harimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed n’Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene.

    Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’Ihuriro ry’amabanki muri Nigeria

    source : https://ift.tt/3za0Z5s