Tag: featured

  • Muhima: Batewe ubwoba n’abajura babasanga mu nzu – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Tv1, bavuze ko bifuza ubufasha kugira ngo inzego zibishinzwe zikemure ikibazo cy’aba bajura kubera ko nta cyumweru kigishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.

    Bavuga ko bakeka ko ababiba bashobora kuba ari bamwe mu bana bo mu muhanda baba ahagana ku Kinamba, ahimuwe imiryango n’ibikorwa byari byubatswe mu bishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Umwe yagize ati “Ikibazo dufite urebye n’icy’umutekano wacu w’abantu baza basanga muryamye, babura icyo kwiba bagakuraho imiryango.”

    Undi ati”Baraje bakuraho imiryango ibiri barayitwara no mu baturanyi barayitwara,byari bimaze igihe badaheruka kuza kuko ubundi muri iki Kiyovu nitwe twari dufite umutekano ariko byarahindutse.”

    Umubamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Grace Mukandori yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano kigakemuka.

    Ati “Twarabimenye gusa amakuru dufite nuko abibwe ari babiri n’undi muturage bakuriyeho inzugi zo mu gikari. Urebye hariya mu gishanga mbere hari hatuye abantu none ubu niho hasa nk’ahari abitwikira ijoro bakajya kwiba ingo.”

    Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’umurenge wa Gisozi bahana imbibi, bagiye gukaza umutekano n’imikwabo kugira ngo bahashye aba bajura.

    Abaturage basabye ko bafashwa abajura bababuza umutekano bagahashywa

    Abaturage bavuze ko abajura iyo babuze icyo batwara mu nzu, bakuraho inzugi bakajya kuzigurisha

    source : https://ift.tt/395fmx9

  • Amayeri Rusesabagina yakoresheje mu gushaka kwitirira Ingabo z’u Rwanda ibitero by’i Nyabimata – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ni umwe mu bagabo bamenyekanye cyane, kuko yitiriwe filime mbarankuru ya Hotel Rwanda, imugaragaza nk’umugabo w’intwari warokoye abantu bagera ku 1.200 bari barimo guhigwa kugira ngo bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyakora nyuma y’ubu bwamamare, Rusesabagina yatangiye kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse aza gutangaza intambara yeruye ku Rwanda, kugeza ubwo yaje gufatwa mu 2020, ari nabwo yatangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

    Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, byari bigoye ko uyu mugabo yakwihakana ibimenyetso simusiga byamushinjaga uruhare mu ishingwa rya FLN, birimo ibyo yiyemereye mu rukiko by’uko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro ndetse n’ibindi yagiye atanga mu biganiro bitandukanye.

    Ibikorwa by’uyu mutwe byagize ingaruka kuko ku itariki ya 1 Nyakanga 2018, uyu mutwe wagaye igitero mu Rwanda, utera Umurenge wa Nyabimata, maze abagizi ba nabi bagabye iki gitero mu baturage babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

    Si ubwa mbere ibitero nk’ibyo byari bibaye, kuko no mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, nabwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

    Ibi bitero kandi byarakomeje mu 2019, aho mu Ugushyingo k’uwo mwaka byagabwe mu ishyamba ry Nyungwe, izi nyeshyamba zigatwika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mbere y’uko ziteshwa n’ingabo z’u Rwanda zazitsimbuye mu buryo bwihuse.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi ndetse binasiga ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda, yaba inyuma ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.

    Ibi nibyo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu gushaka no gufata abagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu Rwanda, bagenda bazanwa umwe kuri umwe kugera ubwo ku wa 31 Kanama umwaka ushize, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwerekanaga Paul Rusesabagina wari nk’umutima w’ibi bikorwa.

    Rusesabagina yakiriwe na bagenzi be barimo Callixte Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi ba FLN, ari nabo uyu mugabo yanyuzagaho ubutumwa bugamije gukwirakwiza amatwara n’ibinyoma by’uyu mutwe.

    Kubura amajyo; intandaro yo kwikura mu rubanza

    Akigera mu Rwanda, Rusesabagina yahise ashyikirizwa inkiko nk’uko bigenwa n’amategeko ndetse atangira kuburanishwa, avuga ko “azereka ubutabera ko ari umwere”, nk’uko yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na New York Times aho yari afungiye muri gereza.

    Icyakora nyuma y’iminsi micye atangiye iburanisha, Rusesabagina yaratunguranye muri Werurwe uyu mwaka, avuga ko ’yivanye mu rubanza kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda’, ibyo bamwe bafashe nko gutererana abarwanashyaka be 20 basigaye baburana batari kumwe na kizigenza wahoze abaha amabwiriza.

    Mu 2018, Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yakunze kumvikana avuga ko ibikorwa byo kwica abaturage byari biri kubera mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, byari byateguwe na Leta y’u Rwanda ubwayo, bigamije gusiga icyasha FLN.

    Uyu murongo wo kugaragaza Leta y’u Rwanda nk’aho ari yo iri kwiyicira abaturage, wari waratanzwe na Paul Rusesabagina ubwe, nk’uko amakuru y’iperereza ry’inzego z’u Bubiligi, yavanywe muri telefoni na mudasobwa by’uyu mugabo mu nzu ye iri i Bruxelles, agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, abyerekana.

    Nyuma y’uko FLN yari imaze gutangaza intambara ku Rwanda ndetse hari ibitero bimaze guterwa ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe byanaguyemo abaturage, Rusesabagina na bagenzi be bokejwe igitutu, basabwa kwemeza niba ari bo bateye ibyo bitero cyangwa bakabyihakana.

    Ikibazo cyari uko ibi bikorwa byari byaguyemo abaturage kandi FLN ikaba itarifuzaga kwigaragaza nk’umutwe ugaba ibitero bigira ingaruka ku baturage.

    Mu kuyobya uburari, uyu mugabo wari urembejwe no gusabwa ibisobanuro by’ibiri kuba, yemeranyije na Innocent Twagiramungu, Umujyanama mu mategeko wa MRCD, ko mu gihe ibikorwa bya FLN byaguyemo abaturage, bakwiye kwirinda kubivugaho cyane, ahubwo bakabyerekana nk’uburyo buri gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kubasiga icyasha.

    Mu kiganiro cyabereye kuri WhatsApp ku itariki ya 17 Ukuboza 2018, amakuru yacyo agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’uko inzego z’iperereza mu Bubiligi ziyakuye mu muri telefoni na mudasobwa bya Rusesabagina byavanywe mu nzu ye iri Bruxelles, Rusesabagina yatanze umurongo w’uburyo ibi bikorwa bigomba kuzagenda.

    Yaragize ati “Njye ndasanga hari uburyo bubiri bushoboka. Icya mbere ni uguceceka burundu, abahinzi (abarwanyi ba FLN) bakikomereza gahunda zabo uko ziteguye, tukajya tugira icyo tuvuga (revendication) n’icyo dusubiza (comments), ari uko abo tugamije kuvugaho (target), ari igisirikare na polisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili.”

    Ibiganiro Rusesabagina yagiranye na Twagiramungu Innocent bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwitwara mu kibazo cy’ibitero byari byagabwe na FLN ku Kitabi

    Icya kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora gukora itangazo tukavuga ko ari DMI (Urwego rwahoze rushinzwe iperereza) rwabikoze [kugira] ngo rubitwitirire.”

    Yongeyeho ko izo nama yahaye Twagiramungu, yazigejejweho n’umwe mu mpuguke z’abasirikare yagishije inama, ati “Mbahaye ibyo bitekerezo kuko hari ibyifuzo byinshi ndi kubona kuri iki kibazo. Hari n’impuguke mu bya gisirikare twabiganiriye wampaye izo nama mbagejejeho.”

    Ibiganiro byashakiraga hamwe igisubizo ku buryo bwo gutanga amakuru nyuma y’ibikorwa bya FLN

    Nyuma yo kunoza umugambi, Rusesabagina na Twagiramungu bemeranyije kugisha inama Espérance Mukashema wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina, kugira atange umurongo w’uburyo icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa, nk’umwe mu bantu bari bamenyereye iby’itangazamakuru.

    Uyu mugore uherutse kwitaba Imana, yatanze inama y’uko ibyo bikorwa byakwifashishwamo Radio BBC, Ishami ry’Ikinyarwanda, ndetse na Radio Ijwi rya Amerika, kugira ngo zigire uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru.

    Nyuma yo kwemeranya kuri iyi ngingo, ku itariki ya 21 Werurwe 2021, MRCD yashyize hanze itangazo rivuga ko “Perezida Paul Kagame yategetse ingabo zigize umutwe udasanzwe (special forces) gukora ibikorwa bibangamira abakerarugendo n’abaturage bibereye mu buzima bwabo busanzwe”, ndetse banasaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye “Gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo ihagarike ibyo bikorwa.”

    Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘nta gahora gahanze, cyane cyane iyo ari kabi’. Ibikorwa bya Rusesabagina, bizashyirwaho iherezo ku itariki ya 20 uku kwezi, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya, ruzasoza urubanza rwa Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda, na bagenzi be 20 bareganywe hamwe.

    Paul Rusesabagina byarakomeje hagati ya Rusesabagina na Twagiramungu, bibaza uko ibintu bizagenda

    MRCD yaje gusohora itangazo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zagize uruhare mu rupfu rw’abaturage biciwe Kitabi

    Rusesabagina na bagenzi bazumva umwanzuro w’urukiko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo iterabwoba

    source : https://ift.tt/3k9m8Z6

  • REB irahugura abakurikirana abanyeshuri hagamijwe guhashya imyitwarire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa aje, nyuma y’aho hari ibikorwa bigaragaza imyitwarire mibi byakozwe n’abanyeshuri mu mashuri atandukanye mu minsi ishize ya vuba.

    Ni amahugurwa yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yitabirwa n’abagera kuri 45, ariko bikazakomeza ku buryo hazahugurwa abagera kuri 500.

    Intego y’ayo mahugurwa ahanini, ngo ni uguhugura abo bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri, uko bajya bakemura ibibazo bijyanye n’imyitwarire mibi y’abanyeshuri (indiscipline cases), uko batega amatwi abanyeshuri bakumva ibyo bifuza, uko babafasha mu kubikemura ndetse no gutanga raporo ku buyobozi bw’ishuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yagize ati “Tubafitiye icyizere, mushobora kuba abantu bazana impinduka nziza mu bijyanye n’imyitwarire mu mashuri, turababonamo ubushobozi bwinshi bwo kuba mwabikora. Imyitwarire myiza y’abanyeshuri ni ingenzi cyane kandi igomba kuba ari yo ishyirwa imbere. Mugomba kubitangaho umusanzu wanyu”.

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’imishinga itandukanye harimo, “Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE)’, ‘VVOB-education for development’, na ‘World Vision’.

    Ibibazo bya vuba aha bijyanye n’imyitwarire mibi, byagaragaye ku banyeshuri batandatu bo mu Kigo cya ‘ESECOM Rucano TVET School’ mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’ Iburengerazuba, aho bakatiwe gufungwa iminsi 30 nyuma y’uko ubushinjacyaha bubashinje kwangiza umutungo w’ikigo cy’ishuri, mu gihe bari barangije ibizamini bya Leta, ku itariki 29 Nyakanga 2021. Mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, byavugwaga ko iperereza kuri icyo kibazo rikomeje.

    Dr. Thierry Murangira, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’, ku itariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abo banyeshuri nyuma yo kurangiza ibizamini bya Leta, bagiye mu kabari, hanyuma mu gutaha bagaruka bamwe muri bo basinze, basenya uruzitiro rw’aho bararaga mu kigo cy’ishuri.

    Amazina y’abanyeshuri bakurikiranywe kubera icyo kibazo ntiyatangajwe muri raporo, ariko byavuzwe ko bose bafite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

    Dr Murangira yagize ati “Basenye uruzitiro rw’aho barara, bagezemo imbere batwika ibitanda. Ntituzigera twihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibyo, abantu bagombye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko”.

    Dr. Murangira avuga ko kwangiza umutungo w’undi ubigambiriye bihanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 186 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

    Iyo umuntu ahamijwe icyo cyaha, ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri, ariko kitarengeje amezi atanu, hakiyongeraho n’amande atari munsi y’ibihumbi magana atatu by’Amafaranga y’u Rwanda (300.000Frw), ariko atarengeje ibihumbi magana atanu by’Amafaranga y’u Rwanda (500.000 Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Uwahamwe n’icyaha cyo gusenya, we ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, hakiyongeraho amande ya Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko atarengeje miliyoni eshanu.

    Ahandi hagaragaye ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abanyeshuri, ni ku ishuri ryitwa ‘Gakoni Adventists college’ aho abanyeshuri bigaragambije muri Gashyantare 2021, muri uko kwigaragambya, ngo abanyeshuri basenye amadirishya y’amashuri bigiramo.

    Mushyikirano Joseph, umwe muri abo barimo guhabwa amahugurwa na REB, yavuze ko imyitwarire myiza y’abanyeshuri yagombye kureberwa mu bice bitatu harimo, Sosiyete, Umuryango n’Ishuri.

    Mushyikirano yagize ati “Imyitwarire y’umunyeshuri igaragarira ku ishuri, ariko uko bitwara biba ari umusaruro wa sosiyete n’umuryango. Abana bo muri iyi minsi bashaka kwigana ibyo ari byo byose babona kuri Televiziyo .”

    source : https://ift.tt/3lncDF3

  • Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y’ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n’uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

    Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y’ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny’inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA’ ikorera muri umwe mu miryango y’iyo nzu.

    Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n’ibindi by’ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw’abantu yahitanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.

    source : https://ift.tt/3C1ZKae

  • Hari abagabo bahohoterwa bamwe bikabaviramo kwiyahura (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo
    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo

    Banagaragarije iki kibazo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) babagendereye tariki 13 Nzeri 2021, mu rwego rwo kubegereza serivise z’ubugenzacyaha kuko batuye kure ya sitasiyo ya RIB, no kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo birinde ibyaha birimo n’icyugarije igihugu cyose muri rusange cyo gusambanya abangavu bakanaterwa inda.

    Nk’uko abatuye muri aka kagari babyivugira, ngo hari abagore bahatuye bigize indaya, harimo abafite abagabo bafungishije by’amaherere cyangwa babahunze kubera imyifatire mibi, usanga basenya ingo za bagenzi babo; ndetse n’ababafite ariko babajujubije, birirwa mu kabari bakanataha mu gicuku.

    Ikibabaza cyane abagabo baho, ngo ni uko ntacyo bashobora kuvuga imbere y’iyo myitwarire mibi y’abagore bashatse, kuko uvuze gatoya umugore ahita ahamagara RIB, hanyuma umugabo agatanga ibisobanuro bimuviramo gufungwa cyangwa kurekurwa ariko akabitanga yabanje gufungwa.

    Uwitwa Eric agira ati “Wowe barakujyana bakakubika, wa mugore akagenda ataka, bakumva iby’umugore wowe ntibakumve. Noneho nyuma yaho, baperereza ngo uyu Munyarwanda ararengana, abaturanyi bakabona uragarutse.”

    Yungamo ati “Abagore babahaye intebe nk’aho bayicayeho ahubwo bayihagararaho. Ntabwo ari byiza kuko umugore n’umugabo bagombye kumvikana.”

    Uretse abagabo bashwana n’abagore bagafungwa, ngo hari n’abo usanga bananirwa kwihanganira ibyo bakorerwa n’abagore bagahitamo guta ingo, ariko bazamenya ko abagore basigaye bapfusha ubusa imitungo y’urugo, bayigurisha amafaranga avuyemo bakayasangira n’abandi bagabo, bakagaruka bagira ngo batesheranye, hanyuma abagore bakitabaza RIB, bagafungwa.

    Umugabo umwe atanga urugero rw’umugabo wafunzwe by’amaherere muri ubu buryo agira ati “Umugore yari afitanye uburaya n’umuyobozi w’umudugudu, urumva ko umugabo atari kumuregera, ntiyari no kuzamuka ngo aregere hejuru mudugudu atamusinyiye. Imyitwarire ye yamuviriyemo gushinjwa na mudugudu ndetse n’abandi bagabo basambana n’umugore, none ubu ari mu buroko.”

    Kubura aho berekera, kuvuga bikabaviramo gufungwa, no guhunga urugo bakabona na byo bitabamereye neza, bituma ngo hari abahitamo kwiyahura.

    Ni muri urwo rwego i Gakoma ngo hari abagabo bane baherutse kwiyahura, babiri barapfa, babiri bandi baravurwa barakira. Hari na batatu ubu bataye ingo, nk’uko bivugwa na Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akagari ka Gakoma.

    Hari n’abakiri kumwe n’abagore babo usanga bibaza amaherezo y’imyitwarire y’abagore babo inagira ingaruka ku myitwarire y’abana.

    Uwitwa Evariste Kabandana ati “Ejobundi abana baransuzuguye, mbwira nyina nti bansuzugura kubera wowe. Ubuyobozi bwaraje busanga nta jambo umugabo akigira. Ni bya bindi usanga umugore akwizirikaho avuga ngo nyica bagufunge, ngo nkora bagufunge!”

    Kwisanga nta kivugira, bituma usanga abagabo bifuza ko habaho amategeko abarengera na bo. Aha ariko baba biyibagije ko itegeko rirengera abagore ari na ryo rirengera abagabo nk’uko bivugwa na Jean Claude Ntirenganya, ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB.

    Espérance Uwizeyimana, Umukuru w’Umudugudu wa Kizenga, ukaba umwe mu midugudu igize Akagari ka Gakoma, we avuga ko abona umuti kuri iki kibazo cy’abagabo binubira gufungwa nyamara wenda ari bo barengana, ari uko mbere yo kwakira ikirego, RIB yagombye kujya ireba uko umuryango wagerageje kugikemura.

    Ibi abivugira ko mu muryango ari bo baba bazi neza ishingiro ry’amakimbirane hagati y’abashakanye, ku buryo baba bazi umunyamafuti n’umunyakuri.


    source : https://ift.tt/3984ApO

  • Ngoma: Babiri barashakishwa nyuma yo gukomeretsa umunyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomo rwabaye ku itariki 11 Nzeri 2021, ubwo irondo ryateshaga abo basore bagiye kwiba inanasi mu murima w’umuturage mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Gatare mu Karere ka Ngoma.

    Abakomerekeje uwo munyerondo ni Mugenzi Yousuf na Ngaboyisonga Jean, nk’uko byatangajwe na Dr Murangira Thierry, Umuvugize w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko urwo rwego rukimara kumenya ayo makuru rwahise rutangira iperereza no gushakisha abakoze urwo rugomo.

    Agira ati “Abakekwa bahise batoroka, ubu RIB n’izindi nzego za Leta n’iz’abaturage barimo gufatanya gushakisha abo basore kugira ngo batabwe muri yombi. Hari amakuru tumaze kwakira y’aho bashobora kuba baherereye, tukaba twizera ko mu minsi mike bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera”.

    source : https://ift.tt/3hyvHPs

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mabanki n’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo, basangire ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

    source : https://ift.tt/3tGAG5F

  • Kigali: Imirenge yiyambaje Drone, irondo ridasanzwe n’abacuruzi mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19
    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19

    Barimo kwifashisha indege zitagira abaderevu (drone), abacuruzi barimo gusinya imihigo, hashyizweho abanyerondo badasanzwe, ndetse ku bikoresho bimwe na bimwe harimo gushyirwaho ubutumwa busobanurira abaturage uko bakwirinda Covid-19.

    Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda bazatanga igihembo cy’imodoka ku murenge uzahiga indi mu kugira abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma ya tariki 19 Ukwakira 2021, ubwo ubukangurambaga buzaba burangiye.

    Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro wakoresheje akadege gato kitwa ‘Drone’ kagenda kazenguruka umurenge wose kariho radio isaba abaturage kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki no kwirinda gushyira utubari mu ngo.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye muri Kicukiro bashyize umukono ku mihigo yo kurwanya Covid-19 mu bigo bayohyora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Niboye, Murekatete Patricie, avuga ko drone izajya inyuzamo ikongera kuzenguruka hejuru y’umurenge byibura rimwe mu byumweru bibiri, kuko abaturage iyo bayumvise ihinda hejuru yabo basohoka hanze bakajya kureba.

    Murekatete agira ati “Abaturage bumvise drone barasohoka, yagiye inyura ahantu hari ubucucike bw’abantu, uko gusohoka kwabo twahitaga tubona ko ‘message’ yabagezeho, muri aya marushanwa azamara ukwezi, drone izajya ikora wenda nka rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri muri iyi minsi dusigaranye.”

    Murekatete avuga ko ubu bukangurambaga bukorwa ahanini n’abayobozi b’amasibo, bujyana no gusura abarwayi ba Covid-19 bari mu ngo ndetse no gufatanya n’abaturage gukora umuganda w’isuku (igitondo cy’isuku).

    Hari n’ibikoresho bitandukanye byanditsweho ubutumwa bukangurira abantu kurwanya Covid-19, birimo imitaka ihabwa ababyeyi bajya kwa muganga, ibinyabiziga, moto ndetse n’abacuruzi bakaba bashyize ubwo butumwa mu maduka yabo.

    Mu murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge na ho berekanye radio igenda izenguruka mu baturage, abacuruzi basinyanye imihigo n’ubuyobozi mu rwego rwo gufatanya na bo kwamagana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bakorera.

    Uwo murenge kandi weretse abaturage itsinda ry’abanyerondo bihariye bazajya bagendagenda muri karitsiye bareba niba koko ibyemejwe n’abacuruzi birimo gushyirwa mu bikorwa.

    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye
    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, avuga ko bizeye kuzabona igihembo cy’imodoka muri Nyarugenge mu gihe abaturage bose (cyane cyane abatuye mu bucucike) baba bahinduye imyifatire.

    Uwera yagize ati “Turizera ko nta bwandu bushya buzongera kuboneka mu Murenge wacu wa Nyamirambo, kandi n’abaturage bacu bazashishakirizwa kwirinda Covid-19 ku kigero cyo hejuru, nta gitangaza ko imodoka tuzayibona”.

    Mu Karere ka Gasabo ho abayobozi b’amasibo basinyanye amasezerano y’imihigo n’ababakuriye kugira ngo bajye mu baturage kwigisha no guhagarika bimwe mu bikorwa byatuma habaho kwanduzanya, birimo utubari turi mu ngo.


    source : https://ift.tt/3tGqsSX

  • U Rwanda rwiyemeje guca burundu ‘Hépatite C’ mbere y’uko uyu mwaka urangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C
    Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), iragaragaza ko kubera ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda, abahitanwaga n’iyo ndwara bavuye kuri 4%, ubu bakaba bageze hagati ya 1 na 2% y’abafite iyo ndwara.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC, avuga ko kubera ingamba zafashwe n’igihugu cyacu mu kuvura iyo ndwara, ibibazo yatezaga birimo na kanseri byagiye bigabanuka ku buryo bufatika.

    Ati “Ibyo iyo ndwara ya Hépatite C yatezaga, birimo na kanseri z’umwijima, ubu zagiye zigabanuka cyane, mu myaka nibura ibiri ishize hamaze kuvurwa abantu basaga ibihumbi 50, bari bafite indwara ya hepatite C bashoboraga guhitanwa nayo, ariko bose barakize hari bake bagishakishwa ngo bavurwe”.

    Arongera ati “Kugira ngo ubone urwaye birumvikana bisaba gupima abantu benshi, tumaze gupima hafi miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi twifuza gupima, mu mezi make asigaye iyi ndwara iraba yacitse kuko ibikoresho birahari n’abayivura barahari”.

    Avuga ko umwaka wa 2021 urangira Hépatite C yaraciwe burundu ati “Abenshi barimo gupimwa, ku buryo uyu mwaka turimo uzajya kurangira twinjira mu mwaka utaha turi mu bihugu byabashije guca burundu indwara ya Hépatite C. Twizeye kuzahiga uwo muhigo ari na ko dutangiye urundi rugamba rwo guhangana na Hepatite B, na yo itoroshye kugeza ubu n’ubwo ifite urukingo ariko nta muti uyikiza burundi irabona”.

    Mu gukomeza kurwanya iyo ndwara, hirya no hino mu gihugu hari gahunda yo kuyipima abantu ku buntu.

    Mu Karere ka Musanze iyo gahunda ikaba yaratangiye tariki 06 Nzeri 2021, aho ibigo nderabuzima binyuranye bikomeje kwakira abaza kwisuzumisha, ku ikubitiro icyo gikorwa gitangirira mu bigo nderabuzima bya Busogo, Kinigi, Muhoza, Rwaza na Nyakinama, aho iyo gahunda yasojwe ku itariki 10 Nzeri.

    Mu cyumweru cya 2 kuva taliki ya 13 kugeza tariki 17 Nzeri 2021, iyo gahunda yakomereje mu bigo nderabuzima bya Karwasa, Bisate, Shingiro, Musanze na Nyange mu Karere ka Musanze.

    Ndererimana Olivier, Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, arasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha iyo ndwara, ati “Turasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha izi ndwara z’umwijima, zo zitandukanye n’izindi kuko ushobora kuzimarana igihe kirekire utazi ko uzirwaye, umuntu akazaza kwa muganga yaramaze gusenzegera abaganga batakibasha kugira icyo bamumarira, kandi kwisuzumisha ni ubuntu n’uwo dusanze arwaye tumuvurira ku buntu”.

    Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore
    Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore

    Ibikomeje kugaragara hirya no hino ku bigo nderabuzima mu Karere ka Musanze, ni uko umubare w’abajya kwisuzumisha Hépatite C ukiri hasi, aho n’abitabira usanga ari abagore gusa.

    Ubwo Kigali Today yageraga mu kigo nderabuzima cya Karwasa mu Murenge wa Cyuve mu ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, yasanze mu bari bamaze kwipimisha bakabakaba 60, abagabo ari batatu mu gihe abandi bose ari abagore, urubyiruko rwo rukaba rudakozwa iyo gahunda yo kwipimisha.

    Byukusenge Selvator, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa, avuga ko biteye impungenge kuba harakozwe ubukangurambaga, ariko ku munsi wa mbere wo gusuzuma umubare w’ubwitabire ukaba ukomeje kuba hasi.

    Ati “Ku munsi wa mbere, ubwitabire buracyari hasi tugeze sa sita tutarapima abagera kuri 60, n’abarimo kwitabira ni abagore na bo biganjemo abakuze, ntabwo urubyiruko rurimo kwitabira, n’abagabo ubwitabire buri hasi kuva mu gitondo twakiriye bake cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, kuko ni igikorwa cyateguwe ku rwego rw’igihugu, aho RBC, baje kuduha umusada kugira ngo abantu bose basuzumwe, turabasaba kwitabira”.

    Uwo muganga, yavuze ko uje kwivuza bisanzwe bikaba ngombwa ko umuganga agusabira ikizamini uri buze kwishyura, ibiciro biba biri hejuru cyane kandi no kuyivura bigahenda, ni mu gihe ubu abari kwitabira barimo gusuzumwa ku buntu n’uwo basanze arwaye akitabwaho.

    Byukusenge Selvator Umuyobozi w
    Byukusenge Selvator Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa

    Avuga ko kwipimisha biri mu buryo bwo kwirinda, ngo aho Hépatite C yandurira ari na ho SIDA yandurira, ni ukuvuga mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, no guhuza amaraso n’umuntu uyirwaye.

    Avuga ko kumenya uko uhagaze bifasha, anenga abataza kwisuzumusha mu gihe inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima batahwemye gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo ku bibamenyesha.

    Icyo kigo nderabuzima cya Karwasa giteganya gupima abantu bagera ku bihumbi icyenda, mu gihe ku munsi wa mbere byageze saa sita batarapima abagera kuri 60.

    Abenshi mu baturage baje kwipimisha bagaragaje uburyo babyishimiye kandi babiha agaciro, aho ngo impamvu nyamukuru yabazanye ari ukumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, nk’uko babitangarije Kigali Today.

    Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyirabatibuka Makurata ati “Nari naje kwa muganga bisanzwe mbonye hano bari gupima umwijima ndaza nanjye ndipimisha, bamaze kumpima bambwiye ko nta kibazo mfite ko meze neza, numva ndishimye. Kwipimisha ni byiza ubu menye uko mpagaze, iyi yo ndayisimbutse hasigaye igifu”.

    Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC
    Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC

    Nyirahabimana Veneranda ati “Numvise ko hano bari gupima umwijima nza kwipimisha, bifite akamaro banadupimiye ku buntu, umugabo wanjye namusize mu rugo ni ngerayo ndamubwira ko nipimishije nawe aze. Kwipimisha ni ingenzi kuko umuntu amenya uko ahagaze”.

    Ni igikorwa kirimo kubera mu gihugu hose, aho mu Majyaruguru kibera mu Karere ka Musanze na Gicumbi, mu Ntara y’Amajyepfo kibera mu Karere ka Kamonyi, Iburengerazuba kirabera mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, mu gihe Iburasirazuba ari mu turere twa Bugezera, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma.


    source : https://ift.tt/3953ivP

  • Abanyonzi b’i Nyamata barinubira gutegekwa gutaha kare – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Nzeri 2021, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no kuba ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro mu turere turimo na Bugesera.

    Ibi bisobanuye ko ingendo zigomba kurangira aya masaha, abanyonzi bo muri Nyamata bo bavuga ko batunguwe no kuba barasabwe gutaha saa Kumi n’Ebyiri ndetse ntibasobanurirwe impamvu zabyo.

    Bamwe mu banyonzi baganiriye na Radio1 bayibwiye ko batumva impamvu babwirwa gutaha kare kandi aya masaha aribwo abakiliya baba bari kuboneka ibyo babona nk’ibizabashyira mu gihombo.

    Umwe yagize ati “Tubangamiwe no kudushyira mu rugo saa Kumi n’Ebyiri kandi kurangiza Imirimo ari saa Tatu, ku mugoroba baradufata bakadukura mu kazi tukajya mu rugo.”

    Undi yagize ati “Imbogamizi dufite abanyonzi dutaha saa Kumi n’Ebyiri, abamotari bagataha saa Tatu kandi twese dutanga umusoro, ubwo niba abantu bavuye i Kigali ku mugoroba bataha n’amaguru kuko baba baducyuye kandi ntituzi impamvu byatwituyeho natwe.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kubabuza gutaha bwije biri mu nyungu zabo kuko hari ibyo batujuje byateza impanuka, bakwiye kubanza gutunganya.

    Yagize ati “Icya mbere ni uko gutwara ninjoro hari icyo bisabwa kandi byarabaniye kubyubahiriza, gutwara nta kagarura rumuri bafite, nta tara bafite ni ukubashyira mu kaga ubwabo no guteza impanuka n’abandi.”

    “Icyo tubasaba rero ni ugataha kare kuko ibyo batabyubahiriza cyangwa bakabyubahiriza bakatubwira ngo turabyubahirije mu duhe igihe cyo gukora gihagije.”

    Meya Mutabazi yavuze ko nubwo bavuga ko batabimenyeshejwe ariko babibwiwe ndetse bakabikorera n’inama bategereje ko buzuza ibisabwa bagahabwa impushya zo kugenda amasaha asanzwe.

    Abanyonzi bo muri Nyamata babangamiwe no gutaha saa Kumi n’Ebyiri abandi bataha saa Tatu

    source : https://ift.tt/3nvtKHn