Tag: featured

  • Ubufatanye bw’inzego zose ni bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga
    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021, mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana”, bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, harimo guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi, bwakorewe mu Murenge wa Fumbwe.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 08 bukazasozwa ku ya 30 Nzeli 2021.

    Mutoni yavuze ko impamvu y’ubu bukangurambaga, ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitatu bitandukanye.

    Harimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kubarinda Covid-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Yavuze ko iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za Covid-19, abana bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, ari cyo cyatumye batekereza gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’inzego z’ibanze n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’Umunyarwanda.

    Ati “Ibyo ni tubifatanya tukarengera umwana, turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire abana bacye bazerera cyangwa nta n’umwe ukizerera”.

    Ni ubukangurambaga buzibanda ku kwegera ababyeyi bafite abana bataye ishuri, ab’ababyaye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo bitandukanye, kugira ngo bafatanye gukumira ndetse no kugarura abamaze kuva mu miryango yabo.

    Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, hari abaturage bavuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufata ababa bahohoteye abana b’abakobwa.

    Ngo hari ubwo bakora raporo y’abagabo babahohoteye ariko bagatinda gufatwa, bamenya amakuru bagatoroka bityo abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya no kwihutira gufata abakekwaho gusambanya abana.

    Icyakora na none ngo hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana.

    Umwe ati “Hari ababyeyi badohotse ku nshingano, imyitwarire y’abana babo ntibayiteho. Ikindi hari ubwo dukora raporo y’abana batewe inda tukanayitanga, abayihawe ntibabyiteho, uwateye inda byamugeraho agahita atoroka kubera abayobozi bayihawe batinze kumufata”.

    Kuri ubu Akarere ka Rwamagana kabarurwamo abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 286, ariko abazibateye abenshi bakaba batarafatwa ari na yo mpamvu abaturage basabwa uruhare rukomeye.


    source : https://ift.tt/2VJGyhS

  • Nyagatare: Abahinzi barasaba ubuyobozi kubarinda abashumba baboneshereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na banyiri inzuri ziri haruguru y’igishanga mu Murenge wa Katabagemu ku wa 10 Nzeli 2021, aborozi bavuze ko n’ubwo abashumba babo boneshereza abahinzi baba batabibatumye.

    Mu bahinzi bonesherezwa harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya.

    Konesherezwa ahanini bituruka ku muyoboro w’amazi uca haruguru y’imirima, aborozi bakaba bawukoresha buhira inka zabo.

    Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cyo konesherezwa kigenda gifata indi ntera, cyane mu gihe cy’impeshyi.

    Mutamuriza Grace, umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo yifuza ko ubuyobozi bwakwihanangiriza aborozi bakita ku matungo yabo.

    Yagize ati “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta yadufasha ikabwira aborozi na bo bakita ku matungo yabo”.

    Munyankumburwa Laurent avuga ko uretse kuba hari ubwo amatungo acika abashumba akajya mu mirima yabo, ariko na none hari n’abashumba bitwikira ijoro bakaragira imirima ku hushake.

    Ati “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi. Hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, icyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande”.

    Uretse abahinzi bonesherezwa, hari n’ikibazo cy’umwuzure igihe cy’imvura imyaka y’abahinzi ikarengerwa n’amazi.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, yavuze ko hari umushinga wo kuhira uzakorerwa mu gishanga cya Rwangingo, ukazakemura ikibazo cy’umwuzure ndetse hagasanwa na damu z’aborozi zikunze gukama igihe cy’impeshyi.

    Yagize ati “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari ‘Valley Dams’ zo mu nzuri zikama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo. Ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uwo mushinga uzatunganya na damu z’aborozi”.

    Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yamaze kugaragazwa, biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi ko inka zizafatwa zonnye ba nyirazo bazajya bacibwa amande bityo bakwiye kuzitaho kugira ngo bayirinde.

    source : https://ift.tt/3tMBx4X

  • Abayobozi b’Imidugudu barasaba guhabwa telefoni zibafasha kunoza akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bagaragaza ko mu kazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe iterambere rikataje, ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, riri mu by’ibanze byabafasha mu kazi ko gutanga amakuru na za raporo z’ibibera mu Midugudu bayobora.

    Ngo benshi muri bo, usanga batabasha kuzuza izo nshingano uko bikwiye, bitewe n’uko hari abatunze za telefoni zitari ku rwego rworoshya ihanahanamakuru, cyane cyane mu buryo bw’amashusho cyangwa amafato, igihe bakeneye kubigeza ku nzego zibakuriye.

    Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu Karere ka Musanze, barimo uwagize ati: “Nk’abantu dushinzwe kunganira no gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, dukunze kugira imbogamizi mu gutanga raporo z’ibiba byabereye mu mudugudu. Urugero niba hari nk’ubwiherero cyangwa inzu byubakiwe umuturage mu mudugudu; Umuyobozi w’Umudugudu aba akwiye kubikorera raporo y’amafoto n’ubutumwa bigaragaza uko igikorwa cyagenze. Kuba muri twe hari abadafite telefoni zigezweho, ni imbogamizi ikomeye. Akaba ari ho duhera, dusaba ubuyobozi, kugira icyo bukora, bukorohereza abayobozi b’Imidugudu kubona za smartphones”.

    Abakuru b’Imidugudu baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko benshi muri bo bakoresha udutelefoni duto, tutari ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ryo gufotora, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwihutisha kandi bukanakwirakwiza amakuru byihuse. Ngo n’abagira telefoni ziri kuri urwo rwego za Smartphones, ni ababa baragerageje kwishakamo ubushobozi mu mikoro yabo make, bakabasha kuzigurira ku giti cyabo; gusa ariko na bo, ngo usanga ari mbarwa.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abayobozi b’Imidugudu nk’uko bakomeje babitangariza Kigali Today, ngo ni bamwe mu bantu bitigeze byorohera gukora inama zibahuza hagati yabo cyangwa zibahuza n’inzego zibakuriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera kutagira smartphones.

    Umwe muri bo ati: “Kubera gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, inama zihuza abantu benshi zirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp ziri kwifashishwa mu guhanahana amakuru byihuse; ariko twe abayobora Imidugudu, bikatubera inzitizi kuko tudafite smartphones twakwifashisha”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yizeza aba bayobozi ko hari gutekerezwa uburyo bazahabwa telefoni zigezweho, kandi ngo bashonje bahishiwe.

    Yagize ati: “Ikibazo cya smartphones cyakunze kugarukwaho n’abayobozi b’Imidugudu. Ariko icyo nababwira ni uko natwe tuzi neza ko bazikeneye koko. Ndetse bakagombye kuba baramaze kuzihabwa mu bihe byashize, ariko nk’uko mubizi, icyorezo Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi, kigira n’ingaruka ku bukungu. Abayobozi b’Imidugudu nabizeza ko bashonje bahishiwe. Gusa sinavuga ngo barazihabwa uyu munsi cyangwa ejo, gusa ndabizeza ko tubifite muri gahunda”.

    Nyirarugero, yasabye Abayobozi b’Imidugudu ko mu gihe bagitegereje kuzibona, bakomeza kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu, tubaziho kurangwa n’ubwitange n’umurava mu mikorere yabo. Ari na yo mpamvu, mu gihe bagitegereje guhabwa smartphones, tubasaba kuba bifashisha uburyo basanzwe bakoresha, mu rwego rwo kwirinda ko habaho icyuho mu kazi”.

    Akangurira abayobozi b’Imidugudu, gukomeza umurimo bakora wo kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubikemura; ibirenze ubushobozi bwabo, bagatanga amakuru byihutirwa kugira ngo bafatanye n’izindi nzego kubikemura byihuse.

    Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imidugudu 2,743 bivuze ko hakenewe smartphones zingana n’uwo mubare.

    source : https://ift.tt/3lyO7kB

  • Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n’ebyiri

    Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.

    Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

    Ikipe y
    Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw’iri tsinda

    Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo


    source : https://ift.tt/3lvU8hD

  • Abana bafitanye ibibazo n’ubutabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3ltqU33

  • RIB na UNICEF byatashye icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe – #rwanda #RwOT

    Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ku Ishami rishinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana, ni ho habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki cyumba kizafasha umwana gutanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho ariko bitamukuye umutima cyangwa ngo agire ubwoba.

    Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka, agatuza agatanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho, bitamuteye ubwoba.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yavuze ko aha hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera.

    Ati “Bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abafite ibyaha bakurikiranyweho, abakorewe ibyaha ndetse n’abafite amakuru bagomba gutanga.”

    Yakomeje agira ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

    Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

    Ati “Hari n’inyandiko hano umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana nk’uwo nguwo. Aha rero hazadufasha kugira ngo uwo mwana tumufashe gutuza no kuvuga ibyo agomba kutubwira byose kugira ngo abone ubutabera.”

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko muri gahunda zitandukanye basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda bahisemo gukorana na RIB nk’urwego rushinzwe kugenza ibyaha kandi rukaba rukunze no guhura n’ibyaha bikorwa cyangwa ibikorerwa abana.

    Ati “Ni ibintu bizafasha mu kubahiriza bwa burenganzira bw’umwana ariko nanone bizafasha mu kugira ngo abana babashe kugira ahantu bashobora kugera bakisanzura, bakavuga ibyababayeho nta bwoba cyangwa ipfunwe, bitandukanye n’uko byakorwaga umwana ari imbere y’urukiko cyangwa imbere y’abandi bantu batandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni iby’ingenzi ko umwana arindwa kugira icyo twita ihungabana rya kabiri. Hari ihungabana agira mu gihe cy’igikorwa [icyaha yakorewe cyangwa yakoze], noneho hakaba na rya hungabana agira iyo ari mu rukiko imbere y’abantu 20 cyangwa 25, asubiramo cya cyaha yakoze cyangwa yakorewe. Rero ubu buryo buzafasha kurinda ko umwana ahungabanywa kabiri.”

    RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

    Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, bafungura ku mugaragaro iki cyumba

    Hatashywe icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe

    Icyumba nk’iki cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ariko biteganyijwe ko bizagezwa ahandi

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko umwana akwiye kurindwa kugira ihungabana

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyumba cyatashywe kizakemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3hCUa6o

  • Rubavu: Batandatu bafatanwe ibyangombwa bihimbano bigaragaza ko bipimishije COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

    Yagize ati “Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko hari umwe muri bo wakoreye abo bose ibyo byangombwa kandi na we arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano. Yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi iyo myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n’abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bafatanywe ibyangombwa bihimbano bagaragaza ko bipimishije Covid-19

    source : https://ift.tt/2VJRNqz

  • Minisante yaciwe miliyoni 25 Frw ku bw’umurwayi Ibitaro bya Munini byaciye ukuboko – #rwanda #RwOT

    Itegeko rivuga ko umuntu ushoye leta mu manza ari we wirwanaho akishyura, kuri uyu bikaba bifatwa nk’igihombo kitari ngombwa kubera ko Minisiteri y’Ubuzima yishyuye mu mwanya w’uwagize uburangare.

    Umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru ni we wareze Ibitaro bya Munini byamuciye akaboko ubwo yari agiye kuhivuza.

    Byagaragajwe mu isesengura riri gukorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

    Icyo gihe umuforomo yagiye kumufata amaraso azirika ‘plastique’ ku kuboko ashakisha umutsi, aribagirwa ayirekeraho, bivugwa ko yamazeho amasaha menshi.

    Byatumye amaraso agera aho atakibasha gutembera ngo agere mu gice cy’ikiganza birangira giciwe.

    Ubwo Minisante yitabaga PAC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ari uburangare bukomeye bwabayeho ku ruhande rw’umuntu wakurikiranaga uwo murwayi.

    Yavuze ko mu rwego rwo kuryozwa ubwo burangare harezwe umukoresha w’uwo mukozi biza kurangira urukiko rwanzuye ko leta ari yo itsinzwe.

    Yakomeje avuga ko hari itegeko rigena uburyozwe ku ngaruka zishobora guturuka ku mwuga w’ubuvuzi, riteganya ko abakozi bo mu mwuga w’ubuvuzi bashobora gutangirwa ubwishingizi ku kintu nk’icyo cyaba gitewe n’impanuka cyangwa kutarangiza inshingano nk’uko byari biteganyijwe hakaba ahabaho ikigega cyishyura ariko kitarajyaho.

    Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

    Iyakaremye yabwiye abadepite ko uwo mukozi yahawe ibihano byo ku rwego rw’akazi arirukanwa; ntashobora kongera kubona akazi mu nzego za leta ndetse n’Inama y’Ababyaza n’Abaforomo yamwambuye icyemezo kimwemerera gukorera umurimo we ku butaka bw’u Rwanda.

    Uwari uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Munyanturire Claude yavuze ko ubwo ari uburangare bugaragara ariko kwirukana uwo mukozi bidahagije.

    Ati “Kujya gufata amaraso umuntu, bagashakisha umutsi, ka kagozi bashyiraho kakamaraho igihe kinini ku buryo amaraso adatembera, birenze n’uburangare. N’iyo habaho ikigega cy’ubwishingizi, nta bwishingizi ndumva bwishingira uburangare, icyaha cyangwa ikosa umuntu yari kwirinda.”

    “Yego iki kigega ntabwo kirajyaho ariko nubwo cyajyaho simpamya ko kizishingira ibintu nk’ibi. Mu bigaragara uyu mukozi kumusezerera ntabwo bihagije. Iki ni igihombo yateje leta yakagombye gukurikiranwaho.”

    Uwitonze Clarisse wari uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Iki ni icyaha ntabwo ari ikosa, kuba yarahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi ntibihagije, yagombaga gushyikirizwa Ubugenzacyaha. Ntibongere kuvuga ko ari ikosa, ni icyaha yakoze.”

    Depite Ntezimana Jean Claude na we yavuze ko kwirukana uyu muforomo bitari bihagije.

    Yakomeje ati “Batubwira ko hari ingamba zashyizweho zo gukumira iyo mikorere ariko sinumva ukuntu bakumira kandi badahana, ntabwo bishobora guhura. Kumwirukana na we ubwe yari azi ko abikwiye kuko nta cyizere abarwayi bari kongera kumugirira. Umuntu ashobora kwirukanwa mu buganga akajya no kwikorera.”

    Inyubako nshya y’Ibitaro bya Munini, mu gihe gito bishobora gutangira gukorerwamo

    source : https://ift.tt/3hC1D5s

  • Abanyamadini basabwe gukebura abayoboke babo banze gufata urukingo rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2021 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa agamije kwihutisha uruhare rw’amadini n’amatorero mu Rwanda no kurwanya COVID-19, wabereye muri Kigali Convention Centre.

    Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi; Uwari uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana; Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses n’abahagarariye amadini atandukanye.

    Dr. Mpunga yavuze ko ibihuha biri mu bayoboke b’amadini atandukanye bituma batikingiza Covid-19 babiterwa n’ababayobora, bityo ko bakwiriye kugira uruhare mu kubigisha bagahinduka.

    Yagize ati “Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakirisitu babo ko urukingo ari rwiza rubarinda kuko nabo barakingiwe kandi bameze neza. Ikindi ni uko atari rwo rukingo rwonyine rwabayeho, mu Rwanda turi mu bihugu bikingira inkingo nyinshi abana, zigera muri 14.”

    “Izo nkingo zose rero kugeza uyu munsi abana bafite imyaka 20 barakingiwe nta n’umwe urapfa. Kuki utekereza ko uyu munsi wapfa wishwe n’urukingo rwa Covid-19, ntutekereze ko uzicwa n’umuti bazagutera mu bitaro wagiye kubyara cyangwa wahuye n’ikindi kuko nawo ntuzi aho waturutse? Ntekereza ko ari bintu bidafite aho bishingiye n’abantu bakwiye kubisobanukirwa.”

    -  Abanga gukurikizwa amabwiriza basabiwe guhanwa n’itorero

    Dr. Kayitesi Usta yavuze ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza ya Covid-19 bakwiriye guhabwa ibihano bishingiye ku myemerere yabo kuko gusuzugura amabwiriza yaba ay’igihugu cyangwa itorero ari icyaha gikwiriye igihano.

    Ati “Bakeneye guhugurwa ariko bakeneye no guhanwa. Ibyo byombi bigomba kugendana; ababafite mu nshingano zabo mu rwego rw’amadini n’amatorero bakwiriye kubahugura bakabafatira n’ibyemezo bijyanye n’imyemerere n’inzego zindi zibishinzwe zikabakurikirana.’’

    Bimwe mu byo bamwe bavuga bituma batikingiza ngo ni uko urukingo rwa Covid-19 rwaturutse kwa Satani ndetse ari uburyo iri gukoresha ngo irimbure Isi abandi bakavuga ko rubabuza kubyara, abandi bakavuga ko ari kashe ya Satani n’ibindi.

    Ndahiro Moses uhagarariye World Relief mu Rwanda yavuze ko uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bijyanye n’imyemerere, washyizeho ingamba zitandukanye zirimo gukoresha itangazamakuru hagamijwe guhangana n’iyi myumvire mibi kandi ko hari icyizere ko abayifite bazahinduka.

    Yagize ati “Umuntu uwo ariwe wese iyo umuteze amatwi ukumva impamvu afite iyo myumvire, ukamubwiza ukuri ukamwereka urugero rwiza arahinduka. Icya mbere ni ukumutega amatwi.”

    Sheikh Hitimana yavuze ko nk’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero bari gutegura gahunda yo kuganiriza abafite imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19, kugira ngo bahinduke.

    Yongeyeho ati “Abagejeje imyaka bakwiriye kwihutira gufata urukingo kuko nibura nirwo rubarinda kuko n’iyo kiriya cyorezo cyabageraho kitabagirira nabi cyane nk’umuntu utarakingiwe.”

    Dr. Mpunga yavuze ko abanyamadini ari bo bantu bakira abantu benshi batahamagaye kandi ibyo bababwiye bakabyizera cyane, ariyo mpamvu bakwiriye gukoresha ubwo bubasha mu guhindura imyumvire mibi bafite.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari insengero zisengerwamo zirenga ibihumbi 10, naho amatorero ari hagati ya 400 na 700 harimo n’imiryango ifite ibikorwa bishingiye ku myemerere.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko abatekereza ko urukingo rwa Covid-19 rwica bibeshya kuko ari nk’izindi zose baterwa

    Umuyobozi wa World Relief mu Rwanda, Ndahiro Moses, yavuze ko hari gukorawa ubukangurambaga butandukanye bugamije guhindura imyumvire mibi ku rukingo rwa Covid-19 ishingiye ku myemerere

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Kaitesi Usta yasabye ko abemeramana banze gukurikiza amabwiriza bajya bahabwa ibihano

    Sheikh Hitimana yavuze ko RIC iri gutegura gahunda yo kwigisha abantu bagahinduka, bakitabira kwikingiza

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’abahagarariye amadini atandukanye

    source : https://ift.tt/2XmssnF