Tag: featured

  • Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu itangazo RAB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021. Yavuze ko mu bizamini byafashwe ku ngurube z’umworozi utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, byagaragaje ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ihari.

    Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virus izwi nka African Swine Fever Virus, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi. Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere Celcius mirongo ine, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    RAB yatangaje ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, aborozi b’ingurube, Inzego z’Ibanze n’Abaturarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo, kandi nta muti nta n’urukingo igira.

    Rikomeza rigira riti “Aborozi bose basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi, ingurube zikaguma mu biraro, umworozi wese ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo ku murenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Muryamo y’ingurube.”

    RAB yavuze ko bibujijwe kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo aribwo bwose.

    Aborozi basabwe gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube, babuzwa kugaburira ingurube umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni .

    Itangazo rikomeza rigira riti “Aborozi barasabwa kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru ku ngurube boroye, barashishikarizwa gushyira ingurube zabo mu bwishingizi Leta yashyizemo Nkunganire.”

    RAB yamenyesheje kandi aborozi b’ingurube n’Abaturarwanda muri rusange ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ifata ingurube gusa, idafata abantu.

    Itegeko nº 54/2008 ryo kuwa. 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, riteganya ibihano ku muntu wese unyuranyije n’ibikubiye muri iri tegeko, birimo igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000) na miliyoni eshanu (5,000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Aborozi basabwe gutanga amakuru mu gihe ingurube zabo zigaragaje ibimenyetso bya muryamo

    source : https://ift.tt/3hGzmuK

  • Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu u Rwanda rushyira imbere urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Stern Stewart Institute Summit’. Iyi nama itangirwamo ibitekerezo n’abantu bafite inararibonye ku bintu bitandukanye birimo ubukungu, politike n’ikoranabuhanga ariko ikanatumirwamo abayobozi ku nzego zitandukanye.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yibanze ku miyoborere yo muri Afurika izana impinduka.

    Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere ikwiye kumvikana nk’isano iri hagati y’abayobozi n’abo bayobora, kuruta uko yakumvikana nk’imiterere cyangwa kamere y’umuyobozi.

    Ati “Mbere na mbere imiyoborere igomba kumvikana mu murongo w’isano iri hagati y’abayobozi n’abaturage, ntabwo ari imiterere na kamere y’uwo muntu w’umuyobozi.”

    Yakomeje avuga ko hari ibintu bibiri by’ingenzi mu miyoborere birimo n’icyizere abantu bagirira abayobozi babo ko bakora bagamije inyungu z’igihugu ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo abayobozi bumve ko bakwiye gufata inshingano zo kugera ku byo abaturage biteze kandi bakwiye.

    Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu bakunze kugira uko bafata ubuyobozi runaka bashingiye k’uko bwagiyeho cyangwa uko bwavuyeho kandi hagati aho haba harakozwe ibintu byinshi byagakwiye kuba aribyo byibandwaho.

    Ati “Akenshi ubudakemwa bw’abayobozi bugenwa n’uburyo bageze mu nshingano cyangwa uburyo bava ku buyobozi, ibiba hagati aho ntibikunze guhabwa agaciro kandi umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga ushingira k’uko abaturage bawubona. Akenshi uzasanga hari ikinyuranyo hagati y’uko abari imbere n’abari hanze babona umusaruro w’abayobozi batandukanye.”

    Yavuze ko imiyoborere ikwiye ari ishyira imbere abaturage kuko iramba kandi ikagera kuri byinshi. Ati “Umuyobozi n’imiyoborere itanga mu buryo buhoraho umusaruro ufatika mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, izaramba kandi igere kuri byinshi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Afurika bishyira imbere abaturage babyo kuko ubuyobozi butagirwamo uruhare n’abayoboye gusa.

    Ati “Icya kabiri ni akamaro ko guhindura imyumvire, abayobozi ntibashobora kuyobora ibihugu bonyine, bashobora gushyiraho gusa umurongo n’icyerekezo binyuze no kwinjizamo uruhare rw’abaturage.”

    Iyi niyo mpamvu muri Afurika tumara umwanya munini twungurana ibitekerezo n’abaturage bacu, no mu Rwanda niko bimeze ndetse by’umwihariko tugashora mu rubyiruko rwacu. Intego ni ukurushaho kurufasha kwigira, kwigirira icyizere no kurangwa no kuzana ibintu bishya kurenza ibisekuru byahise. Bitari ibyo nta bundi buryo bwo kubungabunga ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 27 ishize.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko urubyiruko arirwo rukwiye kubakirwaho ahazaza h’Igihugu n’Isi muri rusange.

    Muri Nzeri 2020, yitabirga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect, Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutezwa imbere kuko arirwo rugize umubare munini w’abatuye Isi.

    Imibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye kuko ariyo miyoborere itanga icyizere ku hazaza h’Igihugu

    Iyi nama yayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, John Defterios

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    source : https://ift.tt/3ClkeuF

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 2,998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,193. Abitabye Imana ni umugore umwe n’abagabo umunani.

    MINISANTE iratangaza kandi ko abahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ari 97,597 naho abahawe doze ya mbere bakaba 2,998.

    source : https://ift.tt/39gTMG9

  • Kamonyi: Abantu 12 bafashwe bakekwaho kwambura abaturage no kubakubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe, Gatwa na Gahungeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage bo muri iyo midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita.

    Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro biba mu birombe mu Murenge wa Rukoma.

    SP Kanamugire yagize ati “Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse ayo makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza kuyacukura mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura, cyane cyane abagore ndetse bakanabakubita”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abo bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura, abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganywe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

    Uwo muyobozi yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

    Ati “Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega”.

    Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye na bo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.

    Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3AjIUmC

  • Volleyball: Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w’impuzamashyiramwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yatangaje ko umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe kubera impamvu ziswe iza tekinike.

    Ni umukino wahagaritswe nyuma y’aho amakipe yari amaze kwishyushya yitegura gutangira umukino, aho bivugwa ko ari ibibazo by’ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi.

    source : https://ift.tt/3Ep0Ezn

  • Kigali: Undi muntu yagerageje kwiyahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushiki we ngo yagerageje kumuhagarika aranga, maze ahita atega moto ngo agende amutangire ariko ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo, ahubwo yagiye mu yindi.

    Bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri, maze agwa hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru acira n’amaraso ariko ntiyapfa ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Ntihahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura.

    source : https://ift.tt/3EnymoW

  • Nicki Minaj kuri Twitter atangaje ibirego kubyerekeye ingaruka zinkingo ya covid #RwOT #Rwanda

    Nicki Minaj tweeted an unverified story about a cousin’s friend in Trinidad, saying the unidentified individual “became impotent” and “his testicles became swollen” after receiving a COVID-19 vaccine.


    Read more on : https://www.ctvnews.ca/health/coronavirus/nicki-minaj-s-tweet-shares-unfounded-claims-about-vaccine-side-effects-1.5586241

  • Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gihamya ko ubukene atari yo ntandaro y’ubuzererezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z
    Inzego z’ibanze kuva ku Isibo barimo gusobanurirwa uko habaho Igororamuco mu muryango

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo wa NRS, CP Rtd Ntirushwa Faustin, avuga ko harimo gukorwa ubukanguramabaga bushingiye ku kwibutsa ababyeyi guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi bahereye ku rwego rw’Isibo, hakagaragazwa ibibazo bibangamiye umuryango bishobora guteza ubuzererezi, bigakemurwa bitarateza izo ngaruka zo kuba umwana yata umuryango we.

    Bimwe mu bibazo bitangazwa na NRS bituma abana batoroka imiryango bakajya mu buzererezi harimo amakimbirane mu miryango ashingiye ku myitwarire y’ababyeyi, kutita ku nshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, ubushobozi buke bw’umuryango mu gukemura ibibazo by’abana n’ubukene ariko ngo ubwabwo akaba atari ryo shingiro ry’ubuzererezi.

    Mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi, kuva ku wa 24 Kanama 2021, NRS yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

    Mu Mujyi wa Kigali ahagaragara abana benshi bajya mu buzererezi ni mu mirenge ya Nyarugenge, Kigali na Nyamirambo ari na ho hatangirijwe ubwo bukangurambaga, ubu bukaba bukomereje mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba twa Ngororero na Nyabihu, aho na ho hakaba hagaragara abana benshi batoroka imiryango yabo bakajya mu mijyi.

    Hagiye gutangizwa Igororamuco rikorewe mu muryango

    Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko mu bukangurambaga burimo gukorwa, hari no gusobanurira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage uko hagiye gukorwa Igororamuco mu muryango, hagamijwe ko abana bose baguma mu ngo.

    Hari kandi gahunda yo gukura abana mu buzererezi bagahunzwa n’imiryango kandi bagasubizwa mu ishuri ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, iyi gahunda ikaba yaratangijwe guhera muri Gicurasi 2020 mu turere twose, aho nibura abana 3,531 bamaze gukurwa mu buzererezi bakaba barasubijwe mu miryango yabo,

    Mu bakuwe mu buzererezi 2,951 bangana na 84%, baracyari mu muryango bigaragara ko baretse ubuzererezi, icyakora abana 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abana 267 bangana na 7.2% bo basubiye mu buzererezi bakaba batagitaha mu miryango.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko hari icyizere cy’uko nibura mu myaka ibiri iri imbere ubuzererezi buzaba bumaze gucika mu buryo bugaragara, igihe cyose habayeho ubufatanye kandi ababyeyi bagakomeza gushyira imbaraga mu guharanira ko nta mwana ukwiye gusubira mu buzererezi.

    Agira ati “Ubukene ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibaze ni uburere bukwiye guhabwa abana bakanyurwa n’ibihari noneho ibyo bike bakamenya kubibyaza umusaruro bakagera kuri byinshi. Ubundi mu mateka yo hambere nta mwana w’Umunyarwanda wajyaga mu buzererezi na n’ubu rero turifuza ko bucika”.

    Yongeraho ati “Hari abakene benshi bakora kandi bakita ku bana babo ntibajye mu buzererezi, abo bakene bakwiye kubera abandi urugero kuko kunyurwa n’ibihari ni umuco abantu bakwiye gutora, noneho abafite ibibazo na Leta ikaba yabibafashamo, aho kurenga umwana akajya mu muhanda”.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko muri rusange bizwi ko hari ibibazo byugarije umuryango nyarwanda biteza ubuzererezi, ariko umuti urambye ari ukuburwanya butararenga inkombe kugira ngo habeho kurengera abana nk’uko biri mu murongo wa Leta wo kurengera umwana, ibyo bikaba bitashoboka igihe umwana ari mu buzererezi.


    source : https://ift.tt/3luvsX5

  • Ibimenyetso 6/18 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    6. Gukoresha ibimenyetso by’igihagararo (umubiri)

    Umusore wagukunze agashaka kukwereka ko ari we ukwitayeho iyo muri kumwe na bagenzi banyu harimo n’abandi bahungu, usanga agerageza guhagarara yemye, agasa n’uwisonjesha, intugu akazigira nk’iza kagoma (kurega agatuza), ubundi agatambukana ishema n’ubwema kugira ngo ubone ko ari umusore uhamye.

    7. Kukubaza niba ufite inshuti y’umuhungu

    Iki na cyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kwemeza ko umuhungu yifuza kukubera inshuti. Ariko rero ntabwo abahungu benshi bakunze kwihutira kubaza icyo kibazo. Ahubwo usanga bibarishwa utubazo two guca hirya no hino kugira ngo arebe ko waza kugeraho ukabyivugira ubwawe. Ashobora nko kukubwira ko nta muntu afite, yizeye ko nawe umusubiza uti nanjye ntawe.

    8. Kugufuhira igihe uganiriye n’abandi basore

    Iyo urimo kuganira n’abandi basore haba kuri telefone cyangwa imbona nkubone, umuhungu ugukunda atangira kubura amahoro akajya akureba buri kanya yibaza ibyo murimo kuganiraho. Ariko iyo nta rukundo akwifuzaho, kukubona uvugana n’abandi bahungu nta kibazo bimutera, ahubwo ubona yirangariye mu bindi.

    9. Guhora iteka ashaka kugufasha mu bibazo uhura nabyo

    Impuguke mu by’urukundo zivuga ko abahungu muri kamere yabo habamo guhora bashaka gukemura ibibazo. Noneho iyo bigeze k’uwo bifuzaho urukundo, bahora bagerageza kuba aba mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo umukobwa afite. Nuramuka uvuze ikibazo ufite muri kumwe kandi akaba agukunda, ahita atekereza uko yagikemura akaba yakora n’ibyo utatekerezaga ko yashobora, kuko aba yifuza ko umubona nk’intwari yawe.

    10. Ashaka kureba uko witwara iyo avuze ikintu gisekeje mu ruhame

    Iki ni ikintu cy’ingenzi umukobwa agomba kwitaho cyane igihe muri hamwe n’inshuti zanyu. Umuhungu nagira icyo avuga muri mu ruhame, cyangwa akavuga akantu gasekeje ubundi agahita aguteraho akajisho ngo arebe uko wabyakiriye, uzamenye ko ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko yifuza ko nawe umwitaho.

    11. Kukubwira ingamba z’ahazaza

    Niba umuhungu akubwira ingamba z’ejo hazaza he, uzamenye ko hari amahirwe menshi ko agukundira uko uri n’uwo uri we. Uti kuki? Kubera ko ashobora kuba akubona muri gahunda afitiye ubuzima bwe buri imbere, akaba arimo kugerageza kureba ko nawe ushobora kuzinjiramo bigahura.

    Uru rutonde rwamuritswe ku rubuga parade.com ruriho ibimenyetso 18, hasigaye ibindi birindwi (7) birimo uko umuhungu yitwara ku mukobwa igihe yanyoye inzoga zisembuye, ku basanzwe bazinywa birumvikana.

    source : https://ift.tt/3hyZhVd

  • Ababiligi bahaye ubwigenge abatari babukeneye – Pasiteri Ezra Mpyisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi
    Pasiteri Ezra Mpyisi

    Ni mu kiganiro kirekire Pastor Ezra Mpyisi w’imyaka 99 yashyize kuri shene ye bwite ya YouTube, aho yifuje kuvugira amateka azi uko yagenze imbona nkubone kuko yayabayemo, bityo abatayazi bakayamenya, abayagoreka nkana akabavuguruza.

    Avuga ku bwigenge bw’u Rwanda mu 1962 nyuma y’uko Ingoma ya Cyami yarimaze imyaka ibiri ihiritswe (1959), Pastor Mpyisi aragira ati:

    “Nyuma y’uko umwami Rudahigwa atanze (1959) Kigeri agahungira muri Amerika, abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…ni ukuri niko Kayibanda yavugaga n’abe! Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo…ababurwaniye barapfuye abandi barabaye impunzi…

    Mu 1959 ni bwo umwami Rudahigwa yatanze duhinduka impunzi dutyo, na Kigeri nawe ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse. Ni uko ubwigenge buratangwa ariko buhabwa abatarabushakaga babufata nabi”

    Pastor Mpyisi akomeza avuga ko iryo ari kosa Umuryango w’Abibumye wakoze, kuko mbere y’ubwigenge wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza ugacyura impunzi ukabona gusaba Ababiligi guha u Rwanda ubwigenge.

    Icyo gihe Grégoire Kayibanda warumaze kuba Perezida wa repubulika ya mbere, Pastor Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wamuhamagaye ukamubwira ko ushaka kumuha ubwigenge.

    Mpyisi ati: “Ariko Kayibanda nawe babumuha mu buryo bwo guhana Ababiligi bari bagifite ubutegetsi, bukeye LONI ihamagara Kayibanda warugitegekana n’Ababiligi, bati turashaka kuguha ubwigenge; wawundi (Kayibanda) wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi, bamuhamagara wenyine – ubwigenge buraryoshye – Kayibanda ati nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.”

    Nk’uko Pastor Mpyisi abivuga, umukoloni w’Umubiligi witwa Jean-Paul Harroy icyo gihe ngo yarari i Bujumbura (Burundi), agiye kumva yumva Kayibanda yatangaje ubwigenge i Kigali.

    Mpyisi ati: “Ubwo Harroy afata kajugujugu aragaruka abaza Kayibanda ati niko sha ni ibi twasezeranye? Undi nawe ati jya kubaza LONI niba narabibasabye, barantumiye bati akira, najyaga se kuvuga iki ko ndi umunyarwanda?”

    Icyo gihe kuba Umuryango w’Abibumbye warahamagaye Kayibanda wenyine ugaha u Rwanda ubwigenge nta Mubiligi uhari, Pastor Mpyisi avuga ko ari igihano Imana yahaye Umubiligi.

    Mpyisi ati: “Ni igihano Imana yashatse guha Umubiligi wemeye kwica Umutusti agashyiraho Umuhutu, undi nawe akamwigaranzura. Ni uko Harroy areba Kayibanda arashoberwa aragenda ahambira utwe arataha, ubwigenge buboneka butyo! Hanyuma Inkotanyi ziraza, ariko ntizarwanye n’Umubiligi, ahubwo ni Umunyarwanda warwanye n’Umunyarwanda, none Inkotanyi na n’ubu ziracyakurikiye bwa bwigenge bwa bose, ya mbaga y’inyabutatu ijya mbere.”


    source : https://ift.tt/3EnwZGX